ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w85 1/1 pp. 10-16
  • Mwuzure ibyilingiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mwuzure ibyilingiro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1985
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ukwerekwa ibikili kure [imbere]
  • “Umunsi wo guhora [inzigo]” wa Yehova
  • Ubuhungiro muli “Paradizo”
  • Isi ivuguruye
  • “Ni aho muri Paradizo!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Mbese ufite impamvu zo kwizera Paradizo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Kugira Ibyishimo Uhereye Ubu Kugeza Iteka Ryose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Paradizo ivugwa muri Bibiliya izaba iri he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1985
w85 1/1 pp. 10-16

Mwuzure ibyilingiro

“Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo mwuzure ibyiringiro, mubiheshejwe n’imbaraga z’umwuka wera.”​—ABAROMA 15:13.

1, 2. (a) Dukulikije intumwa Paulo, ni iyihe mpamvu yatuma “twuzura ibyilingiro“? (b) Ni gute ubuhanuzi bwa Yesaya bwagaragaje bitaraba utanga ibyilingiro?

KUZURA ibyilingiro? Muli iyi si yacu y’umwijima yuzuye ubwicanyi n’ubusambanyi, isi yatumye inzara n’indyo mbi byaramaze gusatira abantu barenga miliyari n’akaga k’intambara nukeleyeri ko kaba karegetse hejuru y’abatuye isi bose [boshye ya nkota ya Damokelesi], wakuzura ibyilingiro ute? Mbere yo kwandika kiliya cyifuzo, Paulo yali yagaragaje imwe mu mpamvu zo kwilingira yifashisha ubuhanuzi bwa Yesaya. Yaranditse ati: “Hazabaho uzahaguruka gutwara amahanga; ni we amahanga azilingira.”​—Abaroma 15:12.

2 Aha ngaha Paulo yasubiraga mu magambo yanditse muli Yesaya 11:1-10. Aho hagaragazaga bitaraba, abantu bo mu mahanga bazilingira Yesu, uwo mwami Dawidi mwene Yesai yashushanyaga. Umwanditsi w’ivanjili Matayo nawe asubira mu magambo ya Yesaya avuga Mesiya muli aya magambo ngo: “Dor’umugaragu wanjye natoranije, umutima wanjy’ukamwishimira! Nzamushyiramw’umwuka wanjye, azamenyesh’amahang’ibyo gukiranuka (. . .). Yego, amahanga azizera izina lye.”​—Matayo 12:18-21; Yesaya 42:1, 4.

3, 4. (a) Muli iki gihe Yesu afite ilihe “zina“? (b) Ugomba kumva ute Ibyahishuwe 19:10,11?

3 Kuki amahanga yagombaga kwilingira izina lya Yesu? Ni ukubera akamaro kanini k’ilyo zina. Ubwo yali ku isi, Yesu yiyerekanyeho ubutwali. Yabaye inyangamugayo, utagira inenge. Kugeza ku gupfa kwe, nta cyamubujije gukorana umurava icyo Imana ishaka, kwaba gutotezwa, kwaba gushinyagulirwa, kwaba se kubabazwa. Paulo aravuga ati: “Ni cyo cyatumy’Imana imushyira hejuru cyane, ikamuh’izina risumb’ayandi yose, kugira ngw’amavi yos’apfukame mw’izina rya Yesu, ar’iy’ibyo mw’ijuru, cyangw’ay’ibyo mw’isi, cyangw’ay’ibyo munsi y’isi; kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ar’[Umwami], mgw’Imana Data wa twes’ihimbazwe.”​—Abafilipi 2:9-11

4 Ubwo rero, muli iki gihe “izina” lya Yesu ni imilimo ihanitse Yehova yamuhaye. Koko rero ni Umutambyi Mukuru n’Umwami “wicay’iburyo bg’intebe ‘Ikomeye cyane yo mw’ijuru”. Nanone kandi yitwa “Uwo kwizerwa n’Uw’ukuri”. Ibyahanuwe byose byerekeza ku kuza kwe, “kuko amagambo y’ubuhanuzi yahumekewe gutanga ubuhamya kuli Yesu”.​—Abaheburayo 8:1 (MN); Ibyahishuwe 19:10, 11.

5. Kuki muli iki gihe cyacu tugomba “kuzura ibyilingiro” cyane?

5 Aliko se, kuki twagombye “kuzura ibyilingiro” muli iki gihe? Kuko, dukulikije ijambo ly’ubuhanuzi, Yesu agiye kuvanaho ingaruka [mbi] umunyacyaha Adamu yazaniye abantu. “Kandi nk’uko kutumvir’Imana k’umunt’umwe kwateye kw’abenshi bab’abanyabyaha, niko no kuyumvira k’umwe kuzatera kw’abenshi bab’abakiranutsi.” (Abaroma 5:19) Mu ijuru, Yesu, Umutambyi Mukuru w’Imana, azakoresha igitambo cye cya kimuntu gitunganye kugira ngo ageze ku butungane abantu bumvira, balimo za miliyari z’abazutse, ibyo bikazabahesha gushobora kwishimira umunezero w’iteka ku isi izahinduka paradizo. Yesu azategeka “kugeza ubwo Imana izashyira abanzi be bose munsi y’ibirenge bye. Umwanzi uzakurwaho nyuma ni urupfu”. Ibyo nibirangira, abatuye isi bose bazashobora kwishimira ubuzima butunganye muli iyo paradizo y’amahoro.​—1 Abakorinto 15:25, 26; Zaburi 72:3, 7; Yesaya 33:24.

Ukwerekwa ibikili kure [imbere]

6. (a) Ni ubuhe bulyo rukumbi bwo kubona ibili imbere mu mugambi w’Imana? (b) Tuzakuramo nyungu ki?

6 Bibiliya ni cyo gitabo rukumbi gishobora gutuma ubuzima bugira agaciro nyako. Imana yonyine, ibinyujije mu Ijambo lyayo, idusobanulira aho dukomoka,[idusobanulira] igituma tuli ku isi, n’icyo igihe kizaza kitubikiye. (Yesaya 46:9, 10; 2 Timoteo 3:16). Ikigeretse kuli ibyo nuko bibaho, ugusohozwa k’umugambi w’Umwami Imana Yehova. Hanyuma, Ibyanditswe bitwereka icyo tugomba gukora ngo dushobore kugira iteka lyose umwanya ushimishije cyane mu gusohozwa k’ubushake bwe.​—Zaburi 37:31, 34.

7. Ni gute “ikimenyetso” cy’ubuhanuzi cyatanzwe na Yesu kiboneka?

7 Ikimenyetso cy’ubuhanuzi Yesu yatanze ahagana ku ndunduro y’umulimo we ku isi kiragaragara muli iki gihe mu bulyo bwuzuye. Yesu ali ku intebe ye ya cyami mu ijuru. Niho acira imanza amahanga kandi arobanulira abantu, “nk’uko umushumba arobanura intama mu ihene”. Ilyo robanura likorwa bikulikije uko buli muntu yakira ubutumwa bw’ Ubwami butangazwa n’ “abavandimwe” ba Kristo, [ali bo] Abahamya basizwe umwuka wera bagikorera Yehova hano ku isi (Matayo 24:3-14; 25:31-40, 46). Aliko se ibyo bituma Yesu angana na Yehova, cyangwa se ndetse amuruta?

8. (a) Kuki Yehova yigeretseho undi mwami ali we Yesu? (b) Yesu azagaragaza ate ko yishyira munsi y’ubutegetsi bwa Se?

8 Reka da! Koko rero, “umutware wa Kristo, ni Imana“, ali yo “Umwami w’ibihe byose” kandi ukomeza gutegeka ibyo yaremye byose (1 Abakorinto 11:3; 1 Timoteo 1:17; Ibyahishuwe 4:11). Igihe imbuto y’ubugome yadutse muli paradizo ya Edeni nibwo Yehova yagaragaje igitekerezo cye cyo gutegekana n’undi mwami, ali we “urubyaro” rwasezeranijwe, “kugira ngo amareho imirimo ya Satani”. (Itangiriro 3:15; 1 Yohana 3:8). Icyakora, ubwo azamara guhesha icyubahiro izina n’ubutware bya Yehova, ubwo azamara kugarura paradizo ku isi no kugeza abantu ku butungane,Kristo “azegulira ubwami Imana ye ali yo na Se” yishyira munsi y’ubutegetsi bwa Se.​—1 Abakorinto 15:24-28.

9. (a) Ni mu yahe magambo Yesaya avuga icyubahiro cya Yehova? (b) Dukulikije Ibyanditswe, agakiza kava kuli nde?

9 Ku byerekeye “Nyil’icyubahiro, Yehova”, umuhanuzi Yesaya aravuga ati “Yehova ni we Mucamanza wacu, Yehova ni we Uduha amategeko, Yehova ni we Mwami wacu; ni we uzadukiza.” Yego, agakiza kava kuli Yehova binyuze muli Yesu Kristo, kandi umuntu wese wifuza kugira ubugingo agomba gushyigikira uko kuli (Yesaya 33:21, 22, MN; Yes 12:2; Ibyakozwe 2:21; 4:12; Abaroma 10:13; Ibyahishuwe 7:10). Amaze kuvuga Yehova ko ali Nyil’icyubahiro utegeka byose, Yesaya aravuga ubulyo n’igituma Yehova azakiza abamukunda.

“Umunsi wo guhora [inzigo]” wa Yehova

10. Muli Yesaya 34:1-4 haracibwa ilihe teka, kandi impamvu ni iyihe?

10 Amahanga yo muli iyi si azwiho ko yategetse nabi. Ikindi, yanze Ubwami bukiranuka bwahawe Kristo. Nicyo gituma umuhanuzi Yesaya abwira amahanga aya magambo ngo: “Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve; mwa moko mwe, nimuteg’amatwi; isi n’ibiyuzuye byumve; ubutaka n’ibimera byose, na byo byumve. Kuko [Yehova] arakariy’amahanga yose, akab’afitiy’ingabo zayo zos’umujinya; yarabarimbuye rwose, arabatanga ngo bapfe. Intumbi z’ingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko waz’ uzakwira hose, kand’imisoz’izatengurwa n’amaraso yabo. Ingabo zo mw’ijuru zose zizacikamw’igikuba, n’ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro; kand’ingabo zaryo zose zizaraba, nk’ikibabi cy’umuzabibu, cyangw’icy umutini uko biraba bigahunguka.”​—Yesaya 34:1-4.a

11. (a) Muli Yesaya 34:5-7, ni ilihe teka Yehova acira kuli Edomu? (b) Izina “Edomu” lyerekanaga iki? Ubwo bwoko bushushanya iki muli iki gihe?

11 Ilyo teka lirakaze, sibyo? Iteka Yehova ubwe aciraho ubwoko bw’Edomu liteye ubwoba nk’ilyo tumaze kumva. Turasoma ngo: ”Kuko nzuhilira inkota yanjye mu ijuru igahaga. Dore igiye kugwira Edomu, n’ubwoko natutse kulimbuka nta karengane.” (Yesaya 34:5-7, MN). Abedomu, bakomoka kuli Esawu (bise Edomu), mwene se wa Yakobo, bali abanzi karande b’ishyanga ly’Isiraheli lyakomokaga kuli Yakobo. Muli iki gihe cyacu rero haliho igisa na Edomu ya kera. Ni iki? Kugira ngo ubimenye, ibaze nyirabayazana w’ibirego n’ibitotezo byageze kuli Isiraheli y’umwuka mu kinyejana cya XX. Mbese, ntabwo ali kristendomu ili mu buyobe, cyane cyane abakuru babo b’abibone? Babonye bitabahagije gushyigikira abarwana muli za ntambara ebyili z’isi, maze [abo bakuru ba kristendomu] biyongeraho umwenda w’amaraso bibutsa abategetsi guca cyangwa ndetse kwica Abahamya ba Yehova, ku isi bahagaraliye Yerusalemu, ali yo Sioni yo mu ijuru.

12. (a) Ukwitura Yehova yitura “Edomu” ni ukuhe? (b) Ni gute Abahamya ba Yehova bitandukanije n’amadini ya kristendomu?

12 Ni cyo gituma umuhanuzi w’Imana uvuga ati: “Yehova afite umunsi wo guhora [inzigo], umwaka wo kwitura urubanza rwa Sioni.” (Yesaya 34:8, MN). Ingaruka izaba iyihe kuli “Edomu” yo muli iki gihe? Izacuzwa, nk’uko abigaragaza Yesaya 34:9-17. Nandetse, kuva 1919, umwaka wakulikiye Intambara ya mbere y’isi, amadini ya kristendomu nta ntege afite mu bulyo bw’umwuka. Yarangije kuba umusaka mu maso y’Umwami Imana Yehova. Koko rero, ayo madini agize igice kiganje cya “Babuloni ikomeye“, ishyirahamwe ly’isi kandi ly’inkoramaraso ly’amadini y’ikinyoma, lyaciliweho iteka na Yehova likaba mu bulyo bw’ikigereranyo lyaraguye bikomeye Intambara ya mbere y’isi ikirangira. Abahamya ba Yehova bo, bitandukanije na “Edomu” y’ubu, yapfuye mu bulyo bw’umwuka. Ntibifatanya mu mashyirahamwe yayo, cyangwa mu imvururu zayo ibyutsa muli politiki, cyangwa se mu bulyalya bwayo bubi. Vuba hano, ubwo “umunsi wo guhora [inzigo]” wa Yehova uzisenyura ku isi yose, iyo gahunda y’abayobe izalimburwa yose.​—Ibyahishuwe 14:8; 18:2, 4, 24; 19:11-21.

Ubuhungiro muli “Paradizo”

13. Ni mu yahe magambo Yesaya avuga ihindukira ly’abali baboshywe na “Babuloni” yo muli iki gihe?

13 Igice cya 35 cy’igitabo cya Yesaya kivuga mu bulyo bwiza cyane ihindukira ly’ abasigaye b’Abisiraheli b’umwuka bavanwa mu bubata bwa Babuloni ikomeye. Iyo mvugo iba nziza cyane igeze ahavuga ngo,: “Abacunguwe [ba Yehova] bazagaruka, bager’i Sioni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabon’umunezero n’ibyishimo; kand’umubabaro no gusuhuz’ umutima bizahunga.” Nta gushidikanya aho haravugwa paradizo y’umwuka, inatwibutsa ndetse iyi mvugo yindi ili muli Yesaya 51:3 ngo: ”Nta kabuza Yehova azahumuliza Sioni. Rwose, azahumuliza ahantu hayo hose habaye umwirare, kandi ubutayu bwayo azabuhindura nka Edeni n’ikidaturwa cyaho azakigira nka ya ngobyi [paradizo] ya Yehova.” (MN)

14. (a) Ni iyihe paradizo Paulo yavuze? (b) Iyo paradizo ivugwa ite muli Yesaya 35:1-7? Ni bande bayituye?

14 Abakozi basizwe ba Yehova koko binjijwe muli paradizo y’umwuka igaragazwa neza muli Yesaya 35:1-7. lyo paradizo ni nk’iyo intumwa Paulo avuga mu 2 Abakorinto 12:3, 4. Aho ngaho, ali we wivuga ubwe, aragira ati: “Yego, nzi uwo muntu,—niba yali ali mu mubili, niba yali atali mu mubili, simbizi, bizi Imana— kandi nzi yuko uwo muntu yajyanywe muli paradizo maze akumva amagambo atavugwa umuntu adakwiliye kuvuga.” (MN) Aliko noneho muli iki gihe cyacu biremewe rwose kuvuga ibyerekeye paradizo y’umwuka, abakristo basizwe umwuka w’Imana bakaba bayilimo, kandi n’ “umukumbi munini w’amahanga yose” ukaba uyifitemo umwanya. Ubwo bwoko bwombi rero bugize umuteguro wishimye kandi usugira, sosiyete y’Abahamya ba Yehova, ili ku isi yose kandi yunze ubumwe mu rukundo n’umugambi umwe mu ibikorwa. Rwose ni paradizo y’umwuka.

15. (a) Zaburi 91 yerekana iki kuli paradizo y’umwuka? (b) Ni ikihe kibazo kibazwa ku byerekeye “umukumbi munini”? Kuki?

15 Igihe cyose bazakomeza guhinga iyo paradizo, Abahamya ba Yehova ntibazagerwaho n’imyambi Satani abarasa (Zaburi 91:1-11). Biyo rero, ubuhanuzi bukomeye bwo kuvugurura twagejejweho na Yesaya burasohozwa muli iki gihe cyacu ku basigaye basizwe bo muli Isiraheli y’umwuka. Nyamara kandi, umubare w’abakristo basizwe ubu uli munsi ya 10.000. Koko rero, nta nubwo bageze kuli 0,4 ku ijana ly’Abahamya bose. Umubare munini cyane wo mu matorero 45.000 y’Abahamya usanga nta wasizwe umwuka wera uyalimo. Bite se noneho kuli za miliyoni z’abagabo n’abagore bagize “umukumbi munini“? Ni koko, basangiye ibyishimo bya paradizo y’umwuka n’abasigaye b’abakristo basizwe. Aliko se, ubuhanuzi bwerekeye iyo paradizo ntibwaba bunagaragaza ibyilingiro byiza cyane byo [kuba] ku isi bibalimo?

Isi ivuguruye

16. (a) Ni hehe kandi ni gute umugambi w’Imana ugomba kuganza? (b) Ni izihe nshingano umuntu agomba kuzuza kugira ngo abe muli paradizo? (c) Ni iki kizatuma ashobora izo nshingano?

16 Ntitwibagirwe ko paradizo yatakaye yali ku isi yacu, ndetse muli Edeni. Rero, ni hano ku isi umugambi wa Yehova werekeye isi n’umuntu ugomba kuganza. Mu bulyo bwose, isi igomba kuvugurulirwamo abantu paradizo, nk’ uko Yehova yali yabiteganije mu intangiliro (Itangiriro 1:27, 28). Dukwiye kumenya ko amahoro yali hagati y’umuntu n’inyamaswa n’ubwiza bw’ingobyi cyangwa pariki atali byo byonyine byali bigize paradizo ya Edeni. Kuba yararemwe mu ishusho y’Imana, umuntu ubwe yagombaga gutungana ku mutima, kandi yagombaga gukomeza kutungana niba yarashakaga kuguma mu muteguro munini wa Yehova. Kugira ngo umuntu akomeze gutungana, atagerwaho n’indwara, n’urupfu n’ikitwa irali libi cyose, yagombaga kumvira Umuremyi we. Kuli iyo ngingo, Adamu yarayinaniwe biteye agahinda. Kubw’ibyo, kugira ngo paradizo yo ku isi igarurwe, ni ngombwa ngo umuntu yongera gusubizwa mu butungane, kandi noneho birashoboka kubera igitambo gikiza cya Yesu.​—Abaroma 5: 12, 18.

17. (a) “Umukumbi munini” wabigenje ute ngo ugere muli paradizo y’umwuka? (b) Dukulikije Ibyanditswe, “intama” zigize uwo mukumbi zitegura ubuhe buzima?

17 Uyu munsi isi si paradizo; reka da! Aliko kandi, “umukumbi munini” w’“izindi ntama” bakiliwe muli paradizo y’umwuka (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Bakora iki? Ubuzima bwabo babuha Yehova, bakulikiza ibyo abashakaho kandi bifatanya n’abasigaye basizwe bashyizwe muli iyo paradizo y’umwuka kuva mu 1919 (reba Ezekieli 38:8-16). Aho ngaho izo “ntama” zirategulirwa kuzaba muli paradizo y’isi, ubwo buzima bakazabubona nyuma y’umubabaro wa Harumagedoni. Naho paradizo yabo izabaho ubuziraherezo ngo Imana ikuzwe. Umwami Dawidi yabyerekanye muli aya magambo ati: “Abagwaneza bazaragw’igihugu, [kandi koko] bazishimir’amahoro menshi.” Yesu na we yavuze ko “hahirwa abagwaneza kuko bazaragwa isi”.​—Zaburi 37:11; Matayo 5:5.

18. “Ikuzo lya Yehova” lizagaragara lite ku isi ya paradizo?

18 Muli iyo paradizo, abantu bose (halimo n’abapfuye bazutse ku isi), bazagaragalisha ukumvira kwabo kwakira inyungu y’igitambo gikiza cya Yesu bazabona ibyiza nk’ibyo Yesaya n’abandi bahanuzi bavuze kuli Isiraheli y’umwuka. Nuko rero nibwo isezerano Yesu yasezeranije igisambo cy’impuhwe mbere yuko apfira i Kalvario lizasohozwa mu bulyo butangaje (Luka 23:43). “Ikuzo lya ‘Yehova, ubwiza bw’Imana yacu” lizagaragalira mu byo ku isi ubwo ubutayu n’agasi bizatoha, n’ubwo impumyi, ibipfamatwi, ibirema n’ibiragi bizakizwa. Kubera ko iyo paradizo y’ituze izakwira ku isi yose, “intare ubwayo izalya ibyatsi nk’ikimasa“, nk’uko yabigenzaga nta gushidikanya muli Edeni no mu nkuge ya Noa. “Ntawe uzagira nabi kandi ntawe uzonona” muli paradizo.​—Itangiriro 1:29, 20; Yesaya 11:6-9; 35:1-7; 65:25.

19. (a) Ubuhanuzi buli muli Yesaya 25:6-8 ubu burasohozwa bute? (b) Buzasohozwa bute no ku bazatura isi?

19 Paradizo y’umwuka ibanziliza paradizo yindi, nk’uko ibyo bili muli Yesaya 25:6-8. Koko rero uyu munsi ubwo buhanuzi burasohozwa mu bulyo bw’ikigereranyo muli paradizo y’umwuka, aho abakozi ba Yahova babyukilijwe gusangira ibyokulya bibyibushye (reba Ezekieli 37:1-6). Kubera ko bizera, buzuye ibyishimo n’amahoro, kandi buzuyemo ibyilingiro by’imigisha izazanwa n’Ubwami (Abaroma 15:13). Hali aho Yesaya avuga ati: “Nta kabuza Umwami Imana Yehova azahanagura amalira ku maso yose.” Ndetse na mbere y’intambara ya Harumagedoni, ayo magambo yasohojwe mu bulyo butangaje ku basigaye basizwe, bavanywe muli “Babuloni ikomeye”. Ikindi kandi, mu Ibyahishuwe 7:17 harakoreshwa interuro nk’iliya igaragaza umunezero “umukumbi munini” washyikiliye. Hanyuma, ayo magambo ya Yesaya yongera gusubirwamo ku ibyerekeye “isi nshya” mu Ibyahishuwe 21:3, 4, aho dusoma ngo: “Dore, ihema ly’Imana lili hamwe n’abantu. . . Kandi izahanagura icyitwa amalira cyose ku maso yabo.” Ku ibyerekeye “isi nshya“, ilyo sezerano lyiza cyane lizasohozwa muli paradizo izagarurwa ku isi izaba isukuwe.

20. Ni izihe mpamvu zitera abakozi b’Imana bose “kuzura ibyilingiro” uhereye ubu?

20 Abasigaye b’ abakristo basizwe umwuka wera hamwe n“’umukumbi munini” bafite impamvu nziza cyane yo “kuzura ibyilingiro“, babona n’amaso yabo ugusohozwa kw’ ijambo ly’ubuhanuzi ly’Imana, Kandi ibyilingiro byabo ntibizaba iby’ubusa, kuko ibyo Yehova yesezeranije byose, uko byaba bikomeye kose, bizashyira bisohozwe. Koko rero, aho ngaho tuhafite “inkunga ikomeye yo gusingira ibyilingiro byashyizwe imbere yacu”.​—Abaroma 15:13; Abaheburayo 6:18.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ubusobanuro buhagije bw’ubwo buhanuzi buli mu gitabo cyitwa Fin prochaine de la detresse mondiale (cyanditswe na Societe Watchtower), pp. 204-240.

Urabyibuka?

□ Ni iyihe mpamvu yo “kuzura ibyilingiro” tubona mu “izina” lya Yesu?

□ Twagereranya dute umwanya wo hejuru wa Yesu n’uwa Yehova?

□ Yesaya 34 agaragaza iki ku “munsi wo guhora [inzigo]”. wa Yehova?

□ Muli Yesaya 35 na 25:6-8 hatumenyesha iki kuli “paradizo“?

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Yehova afite umunsi wo guhora inzigo”

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Paradizo y’umwuka itulinda “ibyorezo” bijujubya abantu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze