“Ikizira kilimbura” nticyashoboye kuzana amahoro
“Aliko ubwo muzabona Yeruzalemu igoswe n’ingabo, . . . abazaba bali muli Yudeya bazahungire ku misozi miremire.”—LUKA 21:20, 21.
1, 2. (a) Kuki umuntu ubwe adashobora na limwe kuzana amahoro yakoresha imilyango iyo ali yo yose, naho yaba ali ONU? (b) Imana izazana ite amahoro ku isi?
UKO aliko kwose umuntu azagerageza ngo azane amahoro ku isi, yakoresha Imilyango nka ONU cyangwa indi yindi, ntateze kubigeraho, Kuki? Kubera ko ubu nta mahoro ali hagati y’Imana n’abantu; amahoro arambye ashingiye gusa k’uko umuntu yagira umushyikirano mwiza n’uwamuremye. (Zaburi 46:1-9; 127:1; Yesaya 11:9; 57:21) Icyo kibazo cyakemurwa gite? Iby’amahoro, Yehova ubwe abyibereyemo. Amahoro n’umutekano bizazanwa hano ku isi n’Ubwami bw’Imana, umwana wayo Yesu abereye umwami, igihe cy’ivuka lye abamarayika baralilimbye ngo: “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi amahoro abe mu bo yishimira.—Luka 2:14; Zaburi 72:7.
2 Mu kinyejana cya mbere, Yesu yamenyesheje iby’ Ubwami bw’Imana, anereka abanyamahoro ukuntu bashobora kuba abana b’Imana n’abafasha be mu butegetsi bw’ubwo bwami. (Matayo 4:23; 5:9; Luka 12:32) Ibyabaye nyuma y’aho bihwanye n’ibiba muli iki kinyejana cyacu. Kubisuzuma bizagira icyo bitwigisha ku kibazo kireba ONU ishaka kuzana amahoro n’umutekano.
Abayuda baratoranije
3. Mu gihe cya Yesu, ni nde wageragezaga gukomeza amahoro n’umutekano ku isi kandi ni kuki atabishoboye?
3 Mu gihe cya Yesu, Ingoma y’Abaromani yategekaga igice kinini cy’isi kandi yali ifite ibitekerezo byayo bireba amahoro n’umutekano. Ikoresheje abarejiyo bayo, yali yerashyizeho Pax Romana [Pax Romaine] mu bice by’isi byali bizwi icyo gihe. Aliko pax Romana ntiyigeze izana amahoro arambye kuko Roma yali iy’ abapagani hamwe n’abarejiyo bayo batageze ku kwiyunga kw’abantu n’Imana. Rero, Ubwami Yesu yavugaga bwali bubisumbye.
4. Abenshi mu Bayuda babonage bate ukubwiliza kwa Yesu? Ibyo ali byo byose, ni iki cyadutse gahoro gahoro mu kinyejene cya mbere?
4 Ibyo alibyo byose, abaliho Igihe cya Yesu banze Ubwami bw’Imana. [Yohana 1:11; 7:47, 48; 9:22] Abategetsi babo, babonaga ko Yesu ali uwo guteza imvururu bityo agahungabanya umutekano wabo, ku ubulyo bamutanze ngo yicwe bavuga: “Nta mwami dufite uretse Kaisari.” (Yohana 11:48; 19:14, 15) Aliko, bake mu Bayuda ndetse nyuma y’aho n’abandi bata1i Abayuda bemeye ko Yesu ali we mwami watoranijwe n’Imana. [Abakolosai 1:13-20) Bamubwilije mu bihugu byinshi cyane, Yeruzalemu iba umurwa w’ishingiro w’ishyirahamwe ly’Abakristo b’isi yose.—Ibyakozwe n’intumwa 15:2; 1 Petero 5:9.
5, 6. (a) Imishyikirano hagati ya Roma na Yeruzalemu yagenze ite? (b) Ni miburo nyabaki Yezu yatanze kandi yajijije ite Abakristo mu wa 70?
5 Nubwo abenshi mu Bayuda bali bitoranilije Kaisari bakareka Kristo, imishyikirano yali hagati ya Yeruzalemu na Roma yakomeje kugenda ihwekera. Ingabo z’Abayuda zarwanyaga rwihishwa ingoma y’Abaroma kugeza ubwo mu 66 habaye intambara na vuba zigarulira Yeruzalemu. Ibyo byali bifitiye Abakristo ikimenyetso gikomeye. Imyaka myinshi mbere y’aho, Yesu yali yababuliye: “Aliko ubwo muzabona Yeruzalemu igoswe n’ingabo, muzamenye ko kulimbuka kwayo kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bali muli Yudeya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bali hagati muli Yeruzalemu bazayivemo.” (Luka 21:20, 21) Yeruzalemu yaragoswe, Abakristo bali bayilimo bashakashaka uko bahunga.
6 Ibyo ntibyatinze. Abaroma baliho bacukura inkuta z’urusengero; icyo gihe Abayuda benshi biteguye gutuza ngo bahoshe imirwano ubwo Cestius Gallus wali umugaba w’ingabo za Roma akibwira gutaha kandi ali nta mpamvu igaragara. Ingabo z’Abayuda zaboneyaho undi mwanya wo kwongere kwitegura intambara, aliko Abakristo bo bahunze uwo mujyi. Mu 70, ingabo za Roma zaragarutse, zigota umujyi, zishinga ingando impande zose z’inkuta za Yeruzalemu, noneho zisenya uwo mujyi burundu. Ayo makuba avugwa mu mateka agize icyo aturebaho? Imiburo ya Yesu yatumye abamwizeraga barokoka natwe kuli ubu idufitiye akamaro.
Byasohoye inshuro zirenze imwe
7-9. (a) Tuzi dute ko ubuhanuzi bwa Yesu bwerekeye uko ingabo zagose YeruzaLemu bugomba gusohozwa ubwakabili? (b) Gusoma igitabo cya Denleli ubyitondeye ngo ubyumve neza birabyemeza bite?
7 Iyo miburo yali igice kimwe cy’ubuhanuzi Yesu yatanze igihe yasubizaga ikibazo gikomeye yali yabajijwe. Abigishwa be baramubajiye; isenywa ly’urusengero rw’Abayuda lizaba lyali kandi ni ikihe kimenyetso cy’ukuza kwawe n’ik’irangira lya gahunda y’ibintu? “Yesu yabashubije abaha ikimenyetso kigizwe n’ibintu byinshi bilimo isenywa lya Yeruzalemu. (Matayo 24, Marko 13, Luka 21) Mu myaka myinshi nyuma y’urupfu rwa Yesu, bimwe mu byali bigize ubwo buhanuzi byarasohoye; bisozwa n’isenywa lya Yeruzalemu na gahunda y’ibintu y’Abayuda mu mwaka wa 70.—Matayo 24:7, 14; Ibyakozwe 11:28; Abakolosai 1:23.
8 Kandi, intumwa zali zabajije Yesu ibyerekeye “ukuza kwe,” Bibiliya ikaba iguhwanya n’irangizwa lya gahunda y’ibintu ku isi yose. (Danieli 2:44; Matayo 24:3, 21] Kubera ko ukuza kwa Yesu n’irangira lya gahunda y’ibintu ku isi yose bitabayeho mu kinyajana cya mbere, ubuhanuzi bwa Yesu bwagombaga gusohozwa mu gihe kizaza kandi bugasohozwa birambuye, ibyabaye mu kinyejana cya mbere bikabubera icyitegererezo. Imiburo ya Yesu yerekeye isenywa lya Yeruzalemu nalyo lizaba m’ugusohozwa k’ubuhanuzi bwe.
9 Ibyo bigaragazwa n’uko dusuzumye ubulyo abanditsi b’ibitabo bya Bibiliya bavuze iyo miburo. Mu gitabo cya Matayo, ingabo zateye ziswe “ikizira kilimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Danieli gihagaze Ahera.” (Matayo 24:15) Mu gitabo cya Mariko avuga ko “ikizira gihagaze aho kidakwiliye.” (Mariko 13:14) Matayo avuga ko “ikizira cyahanuwe n’umuhanuzi Daniell. Mu by’ ukuli, “ikizira” kigaragara inshuro eshatu mu gitabo cya Danieli: (limwe kili mu bwinshi), Denieli 9:27 ni kimwe mu buhanuzi bwasohoye igihe cy’isenywa lya YeruzaLemu mu mwaka wa 70; ubwa kabili n’ubwa gatatu ni muli Danieli 11:31 na Danieli 12:11. Aho, “ikizira kivugwa” ko kizahagalikwa mu “minsi yateganijwe” cyangwa “mu gihe cy’imperuka.” (Danieli 11:29; 12:9) Twatangiye igihe cy’imperuka guhera mu 1914, rero imiburo ya Yesu natwe idufitiye akamaro.—Matayo 24:15.
Ihitamo lya Kristendomu
10, 11. Ibiba muli iki kinyejana cyacu bihuye bite n’ibyabaye mu kinyejana cya mbere?
10 Muli iki kinyejana cyacu, ibyabaye byakulikije icyitegererezo nk’icyo mu kinyejana cye mbere. Kuli iki gihe,haliho ingoma itwara isi yose. Niyo Ubwongereza hamwe n’Amerika bikora uko bishoboye kwose ngo byishyilireho ibitekerezo byabyo byo kuzanira abantu amahoro n’umutekano. Mu kinyejana cya mbere, Abayisiraheli banze Yesu ko ali we mwami watoranijwe n’Imana. Mu 1914, “ukuza” kwa Yesu ali we mwami wimitswe na Yehova kwaratangiye. (Zaburi 2:6; Ibyahishuwe 11:15-18) Aliko, amahanga, halimo n’aya Kristendomu, yanze kumwemere. (Zaburi 2:2, 3, 10, 11) Ahubwo, yagize uruhare mu ntambara zirwanirwa gutegaka isi yose. Abakuru b’amadini ya Kristendomu, basa n’abayobozi b’idini ly’Abayuda, bafashe iya mbere mu kwanga Yesu. Kuva mu 1914, bakomeje kugira uruhare muli politiki no kurwanya ukwigisha k’ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Mariko 13:9.
11 Aliko, nk’uko byagenze igihe cya Yesu, ubu abantu bamwe bemeye Umwami wa Yehova, none barakwirakwiza Ubutumwa bwiza bw’ Ubwami bwe ku isi yose. (Matayo 24:14) Abahamya ba Yehova berenze miliyoni ebyili n’igice bashyigikiye Ubwami bw’Imana. (Ibyahishuwe 7;9, 10) Ntabwo binjira muli politiki z’iyi si, ahubwo bemera umuteguro wa Yehove wo kuzana amahoro n’umutekano.—Yohana 17:15, 16, Abefeso 1:10.
“Ikizira” kuli ubu
12. Muli iki gihe cyacu, ikizira ni iki?
12 “Ikizira kilimbura” kuli ubu ni iki? Mu kinyejana cya mbere cyali ingabo z’Abaroma zali zoherejwe ngo zisubizeho Pax Romana i Yeruzalemu. Kuli iki gihe, ibihugu byarwanye mu ntambara ya mbere y’isi yose byalibeshye ku byerekeye akamaro k’intambara no gushyiraho amahoro, n’uko babona ikindi kintu gishya: umulyango mpuza-mahanga wo gukomeza amahoro ku isi. Uwo watangiye mu 1919 witwa “Ligue des Nations,” n’ubu uracyaliho mu izina lya “Organisation des Nations Unies,” Umulyango w’Abibumbye. Uwo ni cyo “kizira kilimbura.”
13, 14. (a) Ni izihe mvugo zibeshyabeshya za Kristendomu ku “ikizira“? (b) Kuki ibyo kwali ukuramya igishushanyo, kandi byashyize mu mwanya wuhe “ikizira“?
13 Igishimishije, mu Giheburayo ”ikizira” kivugwa ngo ”shigguts.” Muli Bibiliya, ilyo jambo likoreshwa cyane ku bishushanyo bisengwa n’iramya ly’ibyo bigirwamana. (1 Abami 11:5,7) Ugitekereza kuli ibyo, soma ibyo abayobozi bamwe b’amadini bavuze kuli wa mulyango mpuzamahanga:
“Ngiki icyabonetse cyo guhuliza abantu hamwe . . . niba atali cyo Ubwami bw’Imana. Uwo mulyango mpuzamahanga ushingiye ku ivanjili.” (Ishyirahamwe ly’Inama ya Kiliziya za Kristo za Amerika) “Buli cyifuzo n’igikorwa cyawo byavugwa ko ali ugusohozwa ugushaka kw’Imana kwamenyeshejwe n’inyigisho za Yesu Kristo.” (Abepiskopi ba Kiliziya y’Ubwongereza) “Iteraniro lyose lyemeje gutera inkunga n’amasengesho y’Abakristo bose, basabira uwo mulyango mpuzamahanga kuko alicyo gikoresho cyonyine kiliho cyagera ku mahoro n’umutekano.” (Eglise Baptiste, Congregationaliste, Presbyterienne de la Grande Bretegne). “League des Nations ni zo mbaraga zonyine zishyizwe hamwe kugirango zishyire mu bikorwa ibyifuzo bya hato na hato bya ‘aveche,ntagatifu,“~ Cardinali Bourne, ‘Archeveque’ wa Westminster.
14 Igihe amahanga yanze Ubwami bw’Imana kandi akanishyiliraho umulyango wayo wo kuzana amahoro, ibyo byali ukwigandura. Igihe abayobozi b’amadini ya Kristendomu yemeza ko uwo mulyango ali wo Bwami bw’Imana bwo mu Ivanjili, bakawamamaza kuba igikoresho cyo kuzana amahoro, ibyo byali ukuramya igishushanyo. Bawushyiraga mu mwanya w’Ubwami bw’Imana, “ahera.” Rero birumvikana ko “wali wahagalitswe aho utagombaga.” (Matayo 24:15; Mariko 13:14) Abayobozi b’amadini bakomeje gutera inkunga umulyango wasimbuye “League des Nations” aliwo ONU, aho kwerekeza abantu k’Ubwami bw’Imana bwamaze gushingwa.
Icyago kuli Kristendomu
15, 16. Imishyikirano hagati ya Kristendomu n’ibihugu bishyigikiye “ikizira” iragenda imera ite?
15 N’ubwo amadini ya Kristendomu yahisemo “League des Nations” na ONU aho guhitamo Ubwami bw’Imana, Imishyikirano hagati yayo n’ibihugu bigize uwo mulyango iragenda irushaho kuba mibi, Ibyo bihwanye n’uko byagenze hagati y’Abayuda na Roma. Kuva mu 1945, ONU yakomeje kwinjirwamo n’ibihugu bitemera Kristo cyangwa bimurwanya, rero ibyo ntibigendekera neza Kristendomu.
16 Biti ihi se, mu bihugu byinshi, hali ubwunvikane buke hagati y’madini ya Kristendomu na Leta, Muli Pologne, idini Katolika ibonwa ko aliyo irwanya ubutegetsi bwaho. Muli Irlande y’Amajyaruguru no muli Lebanon, amadini ya Kristendomu yatumye ikibazo cy’amahoro n’umutekano kirushaho gukomera. Kuli ibyo wakongeraho ko, ubu amadini ya Kristendomu, imbuto ibyara, abantu bayo basa na za ngaho z’Abayuda zateraga inkunga urugomo. Dore nk’Inama y’isi yose ya za kiliziya z’abaporoso yahaye imfashanyo imilyango y’aba terrorristes, naho abapadiri b’abanyagatolika bagiye kurwana mu mikenke hamwe n’inyeshyamba, abandi bakorera za Leta zishyizeho ku gahato.
17. (a) Kuli ubu, “Yeruzalemu” ni iki? (b) Bizayigendekera bite?
17 Igihe ni cyo kizerekana uko imishyikirano hagati y’amadini ya Kristandomu n’amahanga izakomeza kuba mibi, aliko ibyabaye mu kinyajana cya mbere byashushanyije uko bizagenda bwa nyuma. Nk’uko Yesu yabibonye mbere y’igihe, mu kinyejana cya mbere ingabo za Roma zashenye Yeruzalemu mu ilimbuka linini. Ukulikije icyo cyitegererezo cy’ubuhanuzi, amahanga hamwe na ONU bizendereza kandi bilimbure “Yeruzalemu,” aliyo shyirahamwe ly’amadini ya Kristendomu.—Luka 21:20, 23.
Guhungira mu misozi
18. Abo imitima ituje bagombye kugenza bate bamaze kumenya ko “ikizira” kiliho?
18 Mu kinyajana cya mbere,“ikizira” kimaze kwigaragaza, Abakristo bali bafite umwanya wo guhunga. Yesu yabagiliye inama yo kubikora vuba na vuba kuko batali bazi uwo mwanya uko ungana. (Mariko 13:15, 16] Mu bulyo nk’ubwo, abo imitima ituje bamaze kumenya ko “ikizira” kuli ubu kiliho, bagombye guhunga ako kanya bakava mu nturo y’amadini ya Kristendomu. Buli dakika bayigumyemo, ubuzima bwabo mu by’ umwuka buba buli mu byago, kandi ntawe uzi umwanya wo kwiyarura uko ungana.
19, 20. (a) Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenje bate bamaze kubona Yeruzalemu igoswe n’ingabo z’Abaroma? (b) Kuli ubu ni iki gihagaraliwe n’“imisozi” kandi ni iki gitera abagwaneza ku mutima guhungira yo?
19 Ivanjili ya Luka yabuliye Abakristo bo ku gihe cye guhunga ubwo bazabona “Yeruzalemu” igoswe n’igabo. Nk’uko twabivuze mbere, izo ngabo zaje mu mwaka wa 68, hanyuma igihe cyo guhunga cyabonetse muli uwo mwaka, ubwo Cestius Gallus yahagurukije ingabo ze bagataha. Abakristo bamaze guhunga, intambara yarakomeje hagati ya Rome n’Abayuda; aliko atali hafi ya Yeruzalemu. Umwami Nero yohereje Vespasian muli Palestine aho yakwirakwizaga ibitekerezo bye kuva mu mwaka wa 67 kugeza mu wa 68. Aho Nero apfiliye, Vespasian yagize uruhare mu izungura lya cyami. Aho amaliye kwimikwa mu mwaka wa 69, yohereje umuhungu Tito kurangiza intambara muli Yudeya. Mu mwaka wa 70, Yeruzalemu irasenywa.
20 Abakristo ntibategerereje i Yeruzalemu ngo birebere ibyo byose. Bamaze kubona ingabo zayigose, bamenye neza ko uwo mujyi uli mu byago byo kulimburwa. Rero n’ubu, igikoresho cyo kulimbura Kristendomu cyaragaragaye. Natwe tumaze kumenya ibyago Kristendomu ilimo, “twahungira mu misozi,” alibwo buhungiro Yehova yateguye akoresheje Umulyango we wa kiteokrasiya. Ubundi buhanuzi ntibwemeza ko hazahita umwanya hagati y’iterwa lya mbere lya Kristendomu n’ilimburwa lyayo burundu. Mu by’ ukuli, uwo mwanya si ngombwa. Abagwaneza ku mutima barashishoza igihe bahunze Kristendomu ubu.
Yaruzalemu na Kristendomu
21. Kuki “ikizira” cyahingutse ku impera y’ibihe by’ilimburwa lya YeruzaLemu; naho muli iki kinyejana kikaba cyarahingutse mu intangiliro y’irangira ly’iyi gahunda y’ibintu?
21 Twavaho dutangazwa n’uko mu kinyejana cya mbere “ikizira” cyahingutse neza neza mbere y’ilimbuka lya Yeruzalemu, n’aho ubu kikaba cyarahingutse mu ntangiliro y’ibihe by’imperuka y’iyi si? Reka da! Muli izo ngero zombi, “ikizira” cyahingutse igihe Yehova ashaka ko abantu be bahunga. Mu kinyejana cya mbere, Abakristo bagombaga kuguma igihe gito i Yeruzalemu ngo bahabwilize. (Ibyakozwe 1:8 Aliko mu mwaka wa 66, ubwo ilimbuka lyali ligitangira. “Ikizira” cyarahingutse ngo kibabulire bahunge. Muli iki gihe, kuba muli YeruzaLemu y’ubu ni ukuba umwe mu bagize amadini ya Kristendomu.a Ni ibidashoboka gukorera Yehova mu bulyo bumushimisha, umuntu akili aho akikijwe n’abantu baboze kandi batubaha Imana. Ni cyo cyatumye rero, mu ntangiliro y’ibihe by’imperuka by’iyi si, “ikizira” cyarahingutse ngo kibulire Abakristo bahunge. Ihunga lyo kuva muli Kristendomu liracya komeza, buli muntu umaze kubulirwa ngo ahunge abonye ko “ikizira” kiliho ashobora kubigenza atyo nta gutindiganya.
22. Ni ibihe bibazo bitegereje gusubizwa?
22 Dushobora kwibaza ngo, ni iki cyateye icyo gikorwa cy’impanutsi, cyo kulimbura Kristendomu hakoreshejwe abasilikare bavuye mu bihugu bigize ONU? Ibyo bizabaho lyali? Kandi ibyo bishobora bite kuzanira iyi si yacu amahoro n’umutekano? Ibyo bibazo birasubizwa muli ibi bikulikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ikigereranyo nk’icyo twakibona dukoresheje umujyi wa Babuloni, ubwo Abayuda bawuhungaga mu mwaka wa 637 mbere y’Ivuka lya Yesu: na Babuloni ikomeye y’ubu, iyo Abakristo bagomba kuyihunga.—Yesaya 52:11; Yeremia 51:45; Ibyahishuwe 18:4.
Ulibuka?
◻ Kuki ubuhanuzi bwa Yesu bwerekeye “ikizira” bugomba gusohozwa ubwa kabili?
◻ Kuli ubu, “ikizira” ni igiki, kandi cyahagalitswe kuva ryali?
◻ Yeruzalemu ihanurwa na Yesu kuli iki gihe ni iki?
◻ Luka 21:20, 21 iradufasha ite kubona ko alingombwa guhunga nta gutindiganya?
◻ “Imigozi” abagwaneza bagomba guhungiraho ni iyihe?
[Amagambo yatsingagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Aho abayobozi b’amadini ya Kristendomu bamaliye kwemeza ko ONU ali bwo Bwami bw’Imana bushingiye ku ivanjili, ibyo byali ukuramya igishushanyo