ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w87 1/1 pp. 15-16
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ingorane mu nzu ya Dawidi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Kwatura ibyaha bituma umuntu akira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Imbabazi za Yehova Zidukiza Kwiheba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
w87 1/1 pp. 15-16

Ibibazo by’abasomyi

◼ Dawidi na Batisheba bamaze gukora icyaha, ni kuki umwana wabo yapfuye kandi mu Gutegeka kwa Kabiri 24:16 no muri Ezekieli 18:20 havuga ko umwana atagomba gupfa kubera icyaha cya se?

Dawidi yari yarashatse na Batisheba ari uko, igihe bakora icyaha cyatumye Batisheba atwara inda. Ubusambanyi bwabo bwari icyaha gikomeye cyahanwaga n’urupfu mu gihe cy’amategeko. (2 Samweli 11:1-5; Gutegeka kwa Kabiri 5:18; 22:22) Ubwo rero, iyo Imana iza kureka bagacirwa urubanza n’abantu hakurikijwe amategeko, umwana wari mu nda ya Batisheba yari gupfana na we. Ariko Yehova yemeje ko icyo kibazo gikemurwa mu bundi buryo, kandi afite n’uburenganzira bwo kubikora kubera ko ari we “Umucamanza w’abari mw’ isi.”​—Itangiriro 18:25.

Igihe Dawidi yerekwa icyaha cye yariyemereye ati “Nacumuye k’Uwiteka [Yehova].” Umuvugizi w’Imana yaramubwiye ati “Nuko rer’ Uwiteka [Yehova] yagukuyehw’ icyaha cyawe, nturi bupfe.” (2 Samweli 12:13). Imana yababariye Dawidi kubera isezerano ry’Ubwami yari yaragiranye na we. Kandi kubera ko ishobora gusoma mu mitima yashoboye kumenya ukuri kuri mu kwicuza kwa Dawidi hanyuma isanga igomba kugirira imbabazi abo banyabyaha bombi. Ariko Dawidi na Batisheba nta bwo bacitse ingaruka z’icyaha cyabo zose. Dore ibyo Dawidi yabwiwe ngo “Ariko, kuko wahay’ abanzi b’Uwiteka [Yehova] urwitwazo runini rwo kumutuka kubg’ibyo wakoz’ icyo, umwan’ uzavuka ntazabura gupfa.”​—2 Samweli 12:14.

Imana “yateye” umwana Dawidi na Batisheba batari bafitiye uburenganzira; ararwara hanyuma arapfa. Kuri ubu, hari ushobora kurakarira urupfu rw’uwo mwana akabona ko urubanza Imana yamuciriye rukabije. Ariko birakwiye kumenya neza ko iyo urubanza ruza gucibwa n’abantu bakurikije amategeko, Dawidi na Batisheba n’umwana yari afite mu nda bose bari gupfa. Ubwo tubifashe muri ubwo buryo, dusanga Imana yaragize imbabazi kubera ko yatumye abantu babiri barokoka. Nta n’ubwo tuzi ibyabaye byose. Urugero nta bwo tuzi ubuzima uwo mwana yavukanye. Uko bimeze kose tugomba kwizera ko Imana yaciye urwo rubanza nta kubera, nta ruhande ibogamiyemo kandi mu bwenge. Dawidi na we nyuma y’aho yarivugiye ati: “Inzira y’Imana itungana rwose.”​—2 Sam 22:31.

Ayo magambo ahuje n’uko Dawidi yagenje amaze kumva urubanza rw’Imana: yagiye mu maganya yiyiriza ubusa nu gihe cyose uwo mwana yari arwaye. Ariko amaze gupfa yabonye ko birangiye. (2 Samweli 12:22, 23) Yiringiye urubanza rw’Imana, ahoza Batisheba (yari amaze kumurongora mu mategeko) amwizeza ko imishyikirano yabo y’umubiri itazahagarara. Baje kubyara umuhungu, Salamo, wazunguye Dawidi.

Nta kuntu rero uko Imana yarangije icyo kibazo binyuranije n’ihame riri mu Gutegeka kwa Kabiri 24:16 na Ezekieli 18:20.

Mu Mategeko Imana yatanze iri tegeko ngo “Ba se w’abana ntibakicwe, babahor’abana babo, kand’ abana ntibakicwe babahora ba se: umuntu wese yicishwe n’icye cyaha.” (Gutegeka kwa Kabiri 24:16) Abacamanza b’Abisiraeli bagombaga gukurikiza iryo tegeko iyo bacaga imanza. Kubera ko batashoboraga gusoma mu mitima, bagombaga gucira urubanza umuntu bakurikije ibyo yabaga yakoze nk’uko byemezagwa n’ibigaragara.

Ni kimwe no muri Ezekieli 18:20 havuga ngo “Umwana ntazazir’ ibyaha bya se, kandi na se ntazazir’ ibyaha by’umwana we; gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we, kand’ ibyaha by’umunyabyaha bizaba kuri we.” Iryo hame ryarebaga mbere na mbere abantu bakuru. Ni koko, muri icyo gice haravugwa umwana wabonaga ububi bwa se ariko akanga gukora nka we; ahubwo agakurikiza amategeko ye akagendera mu mateka ye. Umwana nk’uwo azabaho se napfa.​—Ezekieli 18:14-17.

Ntawe uhakana ko abana bashobora kugirirwa nabi n’ingaruka z’ibikorwa bibi by’ababyeyi babo. Niba ari abapfapfa cyangwa batagaguza amafaranga, umuryango wabo ushobora kuzagwa mu butindi. Tekereza rero ingorane uwo mwana yagira se na nyina bafunzwe kubera ko bakoze ikintu kibi. Igihe Imana yatererezaga ibyago Abisiraeli kubera ububi bwabo n’abana babigwagamo. (Gutegeka kwa Kabiri 28:15, 20-32; Ezekieli 8:6-18; 9:5-10) Imana yo isaba abantu bayo ngo: “Nuk’ uhitemw’ ubugingo, ubone kubaho, wowe n’urubyaro rwawe, ukund’ Uwiteka [Yehova] Imana yawe, uyumvire, uyifatanyehw’akaramata; kukw’ ari yo bugingo bgawe no kurama kwawe.”​—Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20.

Kubera ibyo rero ibyabaye kuri Dawidi na Batisheba byagombye kumvisha ababyeyi ko imyifatire yabo ishobora kugira ingaruka mbi ku bana babo. Niba twubah’ izina ry’ imana, izuba ryo gukiranuka rizabarasira rigirire akamaro umuryargo wose.​—Malaki 4:2.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze