ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w86 1/9 pp. 3-9
  • Turwanirire ukuri mu isi y’ibyaha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Turwanirire ukuri mu isi y’ibyaha
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ingaruka mbi z’ikinyoma
  • Ivuka ry’ikinyoma kinini
  • Abarwanirira ikinyoma
  • Inkomoko y’ubuzima
  • Ubwihindurize bwaje buhoro buhoro​—Cyangwa kuremwa inshuro imwe?
  • Mbese ujya ushimira Imana?
  • Dukorere mu budahemuka Imana y’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
w86 1/9 pp. 3-9

Turwanirire ukuri mu isi y’ibyaha

“Ijambo ryawe ni ryo kuri.”​—YOHANA 17:17.

1. (a) Ni ryari kandi ni gute ukuri kwashidikanyijwe? (b) Ni ukuhe kuri gushya gutangaje Imana yahishuye muri Edeni?

UKURI! Kumaze igihe kugirwaho impaka, kuva isi yaba isi. Izo mpaka zatangiye muri Edeni igihe Inzoka ya kera ihakana ukuri k’Umwami Imana Yehova. Igihe ababyeyi bacu ba mbere bemera bagashukwa, bahisemo kwigenga kandi ntibakomeza kuba abarwanira ukuri b’indahemuka. Ubwo Imana yahishuye ukuri gushya gutangaje cyane: yari igiye kuzana “urubyaro” ruzahabwa ubwami bwari kuzavanaho burundu ibikorwa by’Umubeshyi.​—Itangiriro 3:1-6, 14, 15.

2. (a) Ukuri kwarwanijwe gute mu isi ya mbere y’umwuzure? (b) Ni kuki Noa n’umuryango we bashimwe na Yehova?

2 Guhera ubwo ukuri kwari kugiye kurwanywa. Umuhanga mu kubeshya wabanje yizera ko ashyigikiwe n’abandi bana b’umwuka b’Imana na bo bageze aho bakigomeka bashaka gusenya isi. Abantu b’urubyiruko rwuzuye ibyaha rwa mbere y’umwuzure bikoreraga ibyabo bishakiye ntibigera bita ku muburo uturutse ku Mana bagezwagaho na Noa. Bararimbutse. Nyamara, Noa n’umuryango we babayeho kubera ubudahemuka bwabo budatezuka. Igihe abo barwaniraga ukuri basohokaga mu nkuge bari bahishwemo, impungenge yabo ya mbere yari iyo gutamba igitambo cyo gushima; Yehova “ahumurirwa n’umubabge.”​—Itangiriro 6:4-12; 8:18-21; Luka 17:26, 27; 2 Petero 2:5.

Ingaruka mbi z’ikinyoma

3. Babuloni ikomeye ni iki, kandi yavutse ryari?

3 Ariko, Umubeshyi, Inzoka ya kera, yakomeje umuhati wayo mu gutoba amazi y’ukuri. Nta washidikanya ko kubakwa kwa Babuloni kwayobowe na we. “Amayobera ya Babuloni” ni yo yabaye urufatiro rw’amadini y’ibinyoma yogeye ku isi mu Ibyahishuwe 7:5 hita “Babuloni, ikomeye, nyina w’abamalaya, kandi nyina w’ibizira byo mw’ isi.” Yigabanijemo udutsiko twinshi, dufite amahame y’inzaduka, anyuranye yose kugeza n’ubu, akaba ari iriba ridakama ry’ibinyoma by’idini.​—Itangiriro 10:8-10; Yeremia 51:6.

4. Yesu yarwaniriye ukuri ate, kandi byabyaye iki?

4 Yesu akiri ku isi yarwaniye ukuri n’umurava mwinshi. Abakuru b’idini b’indyarya bo mu gihe cye yarababwiye ati: “Mukomoka kuri so Satani . . . kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuk’ ukuri kutari muri we.” Nyuma y’aho, Yesu, ari we “rubyaro” rwasezeranijwe, yerekanye ukuntu ukuri ari ingenzi igihe asubiza Pilato ati: “Wakabimenye, ko nd’ umwami. Iki ni cyo navukiye; kandi nicyo cyanzanye mw’isi n’ ukugira ngo mpamy’ ukuri.” Yesu yanatambye ubuzima bwe bwa kimuntu kugira ngo arwanire ukuri, ukuri kwere keranye n’Ubwami.​—Yohana 8:44; 18:37; Itangiriro 3:2-5.

5, 6. (a) Satani yakomeje kurwanya ukuri ate? (b) Havutse iki cyatangiye gukwiza ibindi binyoma? (c) Ni kuki tugomba kwifuza kurwanirira ukuri n’umuhate rwose?

5 Ikinyoma kigendana no gusuzugura amategeko. Ntibitangaje ko mu ntambara Satani ahora arwana arwanya ukuri, yashyizeho abanyamadini b’abahakanyi bavugwa mu 2 Abatesalonike 2:3 nk’“umunyabugome.” Nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo, abo bahakanyi basuzugura amategeko bagiye hejuru ya rubanda, banduza ukuri kwa gikristo: bakuvanga n’ “amayobera” yo muri Babuloni na filozofiya y’abagereki nk’amahame ya “Platon” avuga ko ubugingo [roho] bw’u muntu budapfa.

6 Icyo kinyoma cyabyaye ibindi binyoma. Urugero: ‘Abeza bose bajya mu ijuru,’ ‘ababi byoroheje bajya muri purugatori’ naho ‘ababi bazahora bababazwa mu muriro utazima.’ Tumaze kubona uko inyigisho z’idini ya Babuloni zibeshya, twishimiye ko Yesu yatanze iri sezerano ngo: “Ni muguma mu ijambo ryanjye, mur’ abigishwi banjye nyakuri; namwe muzameny’ ukuri, kand’ ukuri ni ko kuzababatura.” Tugomba rero kugire icyifuzo cyo kurwanira ukuri ku batura n’umuhate wose.​—Yohana 8:31, 32.

Ivuka ry’ikinyoma kinini

7. (a) Ni iyihe ntego ya Satani kandi yihata ite kuyigeraho (b) Ni iyihe nyigisho y’ikinyoma yamamajwe mu kinyejana cya 19?

7 Ariko Umubeshyi akora uko ashoboye kose kugira ngo arwanye ukuri. Ararakara iyo hari uwizeye ijambo ry’ukuri rivuye ku Mana, Bibiliya yera. Intego ye ni “uguhuma umutima w’abatizera kugira ng’umucyo w’ubutumwa bg’ubgiza bga Kristo utabatambikira, ashaka kwanduza ukuri atari gusa mu byo gukora ku buryo “umunyabugome” (abakuru ba Kristendomu). Akomeza kongera amahame y’ibinyoma mu nyigisho za Bibiliya, ahubwo yemeza ko Bibiliya ishingiye ku migani no ku bitekerezo. Uko ni ko mu kinyejana cya 19 iyo Nzoka ya kera yazanye iyobera rishya, ribeshya kandi rishukana, ari ryo ryitwa ubwihindurize bw’ibintu bibyara ibindi (theorie de l’evolution).​—2 Abakorinto 4:4.

8. Ni iyihe nyigisho ya Darwin?

8 Mu wa 1859, “ibihe by’iherezo” byavuzwe muri Bibiliya byegereje, Karoli Darwin yatangaje igitabo cyitwa L’origine des espèces au moyen de la sélection naturelle ou la lutte pour l’existence dans la nature (Danieli 12:4). Muri izo nyigisho, Darwin avuga ko ibiremwa biriho ubu bitigeze biremwa, ahubwo ko byaturutse ku bwihindurize bw’ibindi bizima hakurikijwe “ubwirobanure buturutse mu kurwanira ubuzima”. Kuri we, umuntu yaturutse ku nyamaswa y’inguge yihinduranije. Ibyo yabyise “ukurokoka kw’ikinyangufu.”

9. (a) Ni ukuhe kuri dusanga muri Bibiliya kwaba kutagifite icyo kuvuze ubwihindurize buramutse ari ubw’ukuri? (b) Ni kuki icyitwazo cy’ “ukurokoka kw’ikinyangufu” ari cyo cyateye imibabaro myinshi mu isi?

9 Ubwo bwihindurize bwigizayo neza inkuru zo muri Bibiliya zerekeranye no kurema, n’icyaha cy’umuntu. Buvanaho ubusobanuzi bw’igitambo cyo gucungura cya Yesu n’inyigisho za Bibiliya zerekeye Ubwami, umuzuko, ubuzima bw’iteka na paradizo izaba ku isi. Ikindi kandi, n’aho byaba ari byo, ubwo bwihindurize bushobora kuvanaho inshingano dufite imbere y’Umuremyi.a Kwigisha “ukurokoka kw’ikinyangufu” byatumye ubwo bwihindurize bubyara marigisisime, fashisime n’andi mahame ya gipolitiki.b Abogeza ubwo bwihindurize bafite uruhare rukomeye mu rugomo no gusuzugura Imana biranga iyi si n’imibabaro yose iriho.​—Zaburi 14:1-4.

Abarwanirira ikinyoma

10. Abakuru b’amadini barwaniriye bate ikinyoma mu myifatire yabo mbere y’inyigisho za Darwin?

10 Abanyamadini b’igihe cya Darwin bigeze se barwanya izo nyigisho zisuzuguza Imana? Ahubwo biratangaje gusoma imwe mu nyandiko y’umwarimu wo muri Iniverisite ya Cambridge ngo: “Mbere, kurwanya inyigisho za Darwin byaturutse ku bahanga bishingikiriza ku bigaragara nta bwo ari ku banyatewologiya bishingikirije Bibiliya.” Undi muhanga yarongeye ati: “Uretse bake cyane, abahanga b’Abakristo bo muri Amerika n’Ubwongereza bahise bemera inyigisho za Darwin n’ubwihindurize.” Mu wa 1882, Darwin yahambwe iruhande rw’abami mu kigo cy’abanyadini cy’i Westminster byumvikanyweho n’umukuru w’umwangilikani w’icyo kigo.​—Reba Ibyakozwe 20:30; 2 Timoteo 4:3.

11. Abakuru b’amadini bavuze iki ku nyigisho ihakana Imana ya Darwin?

11 Kuri ubu, abakuru b’amadini ya Kristendomu baracyafata izo nyigisho nk’ivanjili. Umwepisikopi w’i New York, uwa kabiri muri kiliziya angilikani, yemeza ko ubwihindurize bushikamye kandi ko ari bwo “fatizo rigaragara ry’ubuhanga mu by’ubuzima byo muri iki gihe cyacu.” Vuba aha, inama yabereye i Vatikani, abahagarariye abashakashatsi b’abahanga bo muri kiliziya gatolika baratangaje ngo: “Twemeje ko kubera ibihamya byinshi nta wahakana ubwihindurize bw’inguge n’ubw’umuntu.” La Nouvelle Encyclopedie Catholique (mu Icyongereza) na yo irandika iti: “Ubwihindurize rusange n’ubwihindurize bw’umubiri w’umuntu ni byo cyemezo cy’ubuhanga cyerekana inkomoko y’umuntu.” Ariko se, iyo nyigisho ishingiye koko ku buhanga? Mbese, ishingiye ku byagihamya by’ubuhanga bishobora kwizerwa? Tugomba kumenya ukuri kuri icyo kibazo. Birareba ubuzima bwacu. —Yohana 14:6; 16:13; 17:17.

12. Ni kuki nta wahakana ko inyigisho z’abafondamantalisite zidashoboka kandi zinyuranye n’Ibyanditswe?

12 Vuba aha, amadini y’abitwa fondamantalisiti, aho kwemera ubwihindurize, bemeye iby’iremwa. Ariko batanze ingingo zidashobotse zinyuranye na Bibiliya. Bemeza ko ijuru, isi n’ibirimo byose byaremwe n’Imana mu minsi itandatu y’amasaha 24, ubwo ni ukuvuga hamwe amasaha 144. Ibintu nk’ibyo byatumye abantu benshi basuzugura Bibiliya. Mu by’ukuri Bibiliya se ivuga ko “umunsi’ uhwanye n’amasaha 24? Urugero, Itangiriro 2:4 havuga “ku munsi [Yehova] Imana yaremeye mw’isi n’ijuru.” Uwo “munsi” kandi ukubiyemo ubwawo wonyine iminsi itandatu y’iremwa ivugwa mu Itangiriro igice cya 1. Nk’uko Bibliya ikoresha iryo jambo, umunsi ungana gusa n’igihe gishyizweho. Kuri Yehova “umunsi” ushobora kungana n’imyaka igihumbi nko mu “minsi’ y’irema. Kuri ibyo rero, inkuru yo muri Bibiliya irumvikana kandi ihuje n’ubuhanga bwa siyansi.​—1 Petero 3:8.

Inkomoko y’ubuzima

13. (a) Abashyigikiye ubwihindurize basobanura bate inkomoko y’ubuzima? (b) Ni kuki bisekeje kwemeza ko ka selile gafite ubuzima kiremye mu buryo bw’impanuka?

13 Abashyigikiye ubwihindurize basobanura bate inkomoko y’ubuzima? Bavuga ko hashize imyaka amamiliyari inyanja yari itwikiriye isi yahindutse ibyo bita “isupu yuzuye ibigize ubuzima ariko ari nta buzima burayizaho nyuma y’aho. Nk’uko bakomeza kuvuga, “ka molekile gatangaje karikoze biturutse ku mpanuka itagira aho ishingiye na busa.” Ako ka molekile karigabanyije kabyara utundi tumolekile twinshi tuza kwishyira hamwe tubyara selile gafite ubuzima. Mbese hari ubundi busobanuro bwarusha ubwo kudafutuka? Umuhanzi w’iyi mvugo yanditse mu iriburiro ry’igitabo cye ati “Iki gitabo kimeze nk’ubuhanga bw’inzozi.” Ni inzozi ariko si ubuhanga! Naho ikinyamateka cyitwa National Geographic kivuga amategeko yanditse muri (ADN) y’agaselile gato ngo “ari ngombwa ko byandikwa, byakuzuza ibitabo igihumbi by’amapaji 600“. Ubwo se ntibyaba ari ukuyoba kwemeza ko ka selile gafite ubuzima kiremye ubwako ku buryo bw’impanuka, gaturutse mu isupu yakabanjirije?

14. Kugira ngo turwanirire ukuri, ni iyihe nyigisho y’ingenzi yo muri Bibiliya tugomba kwemeza ko ari yo?

14 Ahubwo, ubusobanuzi bwa Dawidi, umwe mu banditsi ba Bibiliya ni bwo busobanutse kandi bwumvikana. Muri Zaburi 36, umurongo wa 5 n’uwa 9 haranditse ngo “[Yehova] . . . kukw’ ah’ uri ariho har’ isoko y’ubugingo.” Twe turwanirira ukuri tugomba kwemeza amanyakuri y’iyo nyigisho y’ingenzi ya Bibiliya.​—Reba na Zaburi 100:3; Yesaya 42:5, 8.

Ubwihindurize bwaje buhoro buhoro​—Cyangwa kuremwa inshuro imwe?

15. (a) Niba ubwihindurize ari amanyakuri, byakwemezwa bite n’ibisigazwa by’amagufa bitabururwa? (b) Ibyo bisigazwa byerekana iki, kandi ni ayahe magambo ya Darwin yaba yemejwe?

15 Ubwo se ntibishoboka ko kuva ubuzima bw’amoko atandukanye buvuka habayeho ubwihindurize buhoro buhoro kugeza ku bundi bwoko bushya? Ari ibyo, amagufwa yataburuwe mu gitaka, bihamya rw’ibihe byashize, yabyerekana. Ariko se ni ko bimeze? Turebe ibyo bita ibihe bya “Cambrien.” Muri icyo gihe, inyamaswa za mbere zidafite amagufwa zaragaragaye zinyuranye ku buryo butangaje, Niba utwo dutsiko dutandukanye neza tugaragarira icyarimwe, twihindurije dute tumwe tubyara utundi? Darwin ubwe ariyemerera ati: “Niba amoko y’ibiremwa menshi . . . abonekera rimwe, ibyo byavanaho inyigisho z’ubwihindurize.” Icyo ni cyo cyabaye koko ingusho y’inyigisho z’ubwihindurize!​—1 Abakorinto 3:19, 20.

16. (a) Ku byerekeye uburyo ibiremwa bitandukanye byabayeho, ni hehe ibisigazwa by’amagufwa binyuranya n’inyigisho z’ubwihindurize? (b) Kuri ibyo, ni ukuhe kuri tubona mu Itangiriro 1:25?

16 Ibisigazwa by’amagufwa byerekana ko ibiremwa bitandukanye kandi bikoze ku buryo bukomeye byagaragaye icyarimwe kandi bikoze ku buryo bunonosoye. Umwarimu mu bumenyi bw’isi yigeze kuvuga ati: “Ibifi binini, uducurama, amafarasi, inzovu, inkwavu n’ibindi . . . biratandukanye neza ari kuva byaboneka ari no kuri ubu. Nta na hamwe hagaragara umukurambere umwe, kandi nta n’ahagaragara umuhuza hagati yabyo n’ibigenda byikurura bavuga ko ari byo bisekuruza byabyo.” Hari ahari haboneka ibisigazwa by’intwiga ifite ijosi ringana n’icya gatatu cy’izo tuzi ubu? Oya da! Ukuri turagusoma mu Itangiriro 1:25, havuga ngo: “Imana irem’ inyamaswa zo mw’isi, nkukw amoko yaz ari, n’amatungo nkukw’ amoko yay’ ari, n’ibintu byose bikururuka hasi nkukw’ amoko yaby’ ari: Imana ibona kw’ari byiza.” Byari byiza koko.

17. Ni ubuhe bwinshi bw’amoko kandi ni uwuhe muteguro bitangaje dusanga mu biremwa, kandi ni ubuhe busobanuzi twatanga bw’uko byagiye bibaho?

17 Dusuzume nanone ukuntu ibyaremwe biriho ku isi bitandukanye mu buryo butangaje. Akarabyo ka roza, ikinyugunyugu, inyoni z’amoko menshi, indabyo zinyuranye, n’ibindi biremwa, mbese ubwiza bwabyo buturuka ku mpanuka? Mbese ubwiza bwabyo buturuka mu kubera ko bikomeye bikaba byararokotse intambara y’ubuzima? Mbese ibyo byiza byose ahubwo ntibyaba ari igikorwa gitangaje cyahanzwe kandi kikabumbwa n’Umuremyi wuzuye urukundo wifuza ko ibyo byose biha umunezero umuntu? Iyo turebana ibyishimo ubwo bwiza bw’ibyo bintu bitatse isi yacu nziza, dushobora kurangurura tuti: “Uwiteka [Yehova], ereg’ imirimo yawe n’ iy’uburyo bginshi! Yose wayikoreshej’ ubgenge: Isi yuzuy’ ubutunzi bgawe.”—Zaburi 104:24.

18. Ni kuki ari ibyumvikana kuvuga ko “orunitorenke” yaremwe n’Imana?

18 Igikorwa cyose kirimo umuteguro uhambaye kiba gifite uwagitunganije ufite ubwenge. Ibyaremwe byose kandi byerekana ko bikozwe ku buryo butangaje kandi bukomeye. Turebe nk’inyamaswa iba muri Ostraliya yitwa “ornithoryinque” (soma orunitorenke). Ingana n’urukwavu, ifite ubwoya nk’ubw’agakoko kitwa Loutre (Lutere), umunwa nk’uw’imbata, ibikohwa nk’ibya rusake, amajanja n’inzara nk’iby’imbata. Itera amagi nk’ibyikurura hasi kandi ironsa, Ishobora kuba ku butaka cyangwa mu mazi. Ubwo se iyo nyamaswa bwihindurize yaturutse ku ki? Ku bantu bashyigikira ubwihindurize, iyo nyamaswa ni nk’urujijo! Umuhanga umwe wo muri Iniverisite ya Harvard yavuze ko ari “inyamaswa ikoze ku buryo igira imibereho yayo bwite kandi idasanzwe.” Ni nde muremyi wayihanze neza atyo? Nta wundi atari Imana yivugira iti: “Kukw’ inyamaswa zose zo mu ishyamba ar’izanjye.”—Zaburi 50:10.

19. (a) Ni ikihe gikorwa gitangaje akanyoni gato cyitwa foveti gakora? (b) Kabishobora gate?

19 Twavuga iki se ku buryo inyamaswa zibwiriza ikintu mu bwenge bwazo zikagikora? Dufate nk’urugero rw’akanyoni kitwa “fauvette” (soma fovete) katarengeje uburemere bwa gr. 21. Kazi kumenya igihe ibihe bibaye byiza mu mpeshyi bigatuma kava muri Alaska kakaguruka kajya muri Nouvelle-Angleterre. Iyo kageze aho kararya kagahunika ibinure byinshi, kagategereza imiyaga ikonje ituruka mu majyaruguru. Ubwo kagatumbagira hejuru cyane nko muri metero 6000 kakareka iyo miyaga ikagatwara ikerekeza muri Afurika kugeza ubwo kongera kakabona undi muyaga ukamanukana muri Amerika y’epfo, aho kaba gashaka kwibera. Ubwo bwenge bwose buhanitse buva mbere hose mu bwonko bwako bungana n’ishaza! Mbese, abigisha ubwihindurize basobanura aho iyo migenzereze (instinct) yaturutse? Oya da! Ntibabishobora. Nyamara Bibiliya itwereka ko isoko ari Yehova “Waremy’ ijuru n’isi, n’inyanja n’ibibirimo byose” harimo n’ibiremwa “bifit’ ubgenge bukabije.”​—Zaburi 146:5, 6; Imigani 30:24-28.

Mbese ujya ushimira Imana?

20. (a) Ni ikihe gisobanuro rukumbi cy’ibidukikije byiza cyane? (b) Umuremyi wacu atwereka ate ibyiza by’umutima we? (c) Ibyo byagombye gutuma dukora iki twebwe abarwanirira ukuri?

20 Ukuri ni uko ijuru n’isi byerekana ubwiza, umuteguro n’ubuhanga bitangaje ku buryo nta bundi busobanuro butari ubu: ibyo byose byaremwe n’Ufite ubwenge, ushobora byose, kandi wuzuye urukundo. Iyo ibintu bimeze uko bigomba kumera, aho tuba n’ubwenge Imana yaduhaye birahuje ku buryo tugira umunezero. Izuba rya kiberinka riryohera ijisho, impumuro y’indabyo duhumeka, imbuto ziryoshye, akayoga gafutse n’akaziki ko mu ishyamba gashimisha amatwi yacu, byose ni ruhamya y’ubwiza bw’umutima bw’Umuremyi n’Imana (Zaburi 136:1-6, 25, 26) Icyifuzo cyacu cya mbere cyagombye kuba icyo gushimira Imana turwanira ukuri muri iyi si yanduye idukikije. Nta gushidikanya, “ijambo ryawe ni ryo ukuri”!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba ukuri ko muri Bibiliya kwavuzwe na Yesu Kristo mu Ibyahishuwe 4:11; Matayo 19:4; Luka 24:46, 47; Matayo 20:28; 6:10; Yohana 5:28, 29; 17:3; Luka 23:43.

b Karl Marx yaravuze ati: “Igitabo cya Darwin ni ingirakamaro kandi kimbereye urufatiro rw’intambara yerekeranye n’uburinganire bw’abantu mu mateka.”

Wowe urwanirira ukuri, wasubiza ute?

◻ Ukuri kwashidikanyijwe ryari?

◻ Ukuri ko muri Bibiliya kugaragaza gute amakosa akomoka muri Babuloni?

◻ Ni ubuhe busobanuzi bwumvikana bw’inzaduka n’ubw’ubwoko bwinshi bw’ibiremwa?

◻ Uko ibiremwa bikoze bitwigisha iki?

◻ Dushobora dute kwerekana ko dushimira Umuremyi wacu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Abanzi b’ukuri Yesu yabashubije atamemetereza, “Mukomoka kuri so, Umubeshyi”

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Charles Darwin​—Avuga ku nkomoko kuri za maguge

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Itorero ry’Abangilikani ryahambanye icyubahiro Darwin mu kigo cyabo cy’i Westminster

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]

U.S. Fish & Wildlife Service

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze