ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w86 1/10 pp. 6-11
  • Yehova—Imana igena iminsi n’ibihe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova—Imana igena iminsi n’ibihe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Iminsi n’Ibihe birushijeho kuba ingenzi
  • Mbese isi y’ubu yita ku mugambi w’Imana?
  • Umugambi wa Yehova werekeye abagwaneza
  • Yehova avanaho abamurwanya
  • Iminsi n’ibihe byagenwe na Yehova—Uko byifashe muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Amagambo Ane Yahinduye Isi
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Iringire Yehova Imana y’“ibihe n’ibihe byagenwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yehova aha abami isomo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
w86 1/10 pp. 6-11

Yehova​—Imana igena iminsi n’ibihe

“Ikintu cyose kigenerw’ igihe cyacyo.”​—UMUBGIRIZA 3:1.

1, 2. (a) Ni iki gituma abantu bagira inshoza y’igihe? (b) Muri iyi minsi, haba iki turamutse tutabonye ubushobozi bwo kumenya igihe?

INSHOZA y’igihe uyisanga hose mu mibereho ya buri munsi. Iyo isaha ivugije inzogera itumenyesha ko umugoroba wegereje, izuba rirenze, tuba tuzi ko ijoro ryegereje. Ni kimwe no mu bice bimwe by’isi iyo kalendari yerekanye ko umuhindo urangiye ibibabi by’ibiti bigwa n’ubushyuhe bugabanuka buri gihe, biba bigaragaza ko itumba ryegereje. Ubwo rero, ibimenyetso byerekana isaha cyangwa igihe turimo byemeza ibyo amasaha na za kalendari bibitwigishaho.

2 Turamutse tutitaye ku minsi n’ibihe, igice kinini cy’ubuzima bwacu cyahinduka akajagari. Urugero amagana y’indege zajya zigwa zite ku bibuga by’imijyi minini ziramutse zidakurikije ingengabihe yashyizweho? Cyangwa se amamiliyoni y’abantu yagerera ku kazi igihe ate aramutse adashoboye kumenya isaha?

3. Ni nde wagennye iminsi n’ibihe?

3 Ni nde wahanze iminsi n’ibihe? Ni Yehova, umuremyi wa byose. Mu Itangiriro 1:14 Bibiliya iravuga ngo “Imana iravug’ iti: Mw’ isanzure ry’ijuru habehw’ ibiva, bitandukany’ amanywa n’ijoro; bibereho kub’ ibimenyetso no kwerekan’ ibihe n’iminsi n’imyaka.”

Iminsi n’Ibihe birushijeho kuba ingenzi

4-6. (a) Ni ikihe kibazo cy’ingenzi kurusha ubumenyi bw’iminsi n’ibihe bukenewe ku mirimo ya kimuntu? (b) Twakwibaza bibazo ki?

4 Nubwo iminsi n’ibihe ari ngombwa mu byo abantu bakora, hari ikindi kibazo kirushijeho kuba icy’ingenzi. Ni cyo iki: Dukurikije uko Imana ibibona, tugeze he mu minsi n’ibihe? Mu Mubgiriza 3:1 turasoma ngo: “Ikintu cyose kigenerw’ igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifit’ umwanya wacyo.” Niba iryo hame ari ukuri ku muntu, rirushijeho kujyana n’igitekerezo cy’Umuremyi. Koko rero, afite akamenyero ko kugena ibihe n’iminsi bidakuka kugira ngo asohoze imigambi ye. Niba tudahuje ubuzima bwacu n’ibyo bihe n’iminsi, ubwo icyo dushobora gukora cyose dushyira ubuzima bwacu ku gihe cyacu na kalendari yacu nta cyo cyaba kitumariye.

5 Ni kuki se dushobora kwemeza ibyo? Ni ukubera ko Yehova afitiye isi n’abantu bayituye umugambi, kuko utariho ntaba yarabiremye. Niba tubaho tudakurikije uwo mugambi nta ruhare tuzagiramo. Uwo mugambi kandi nta kabuza uzasohozwa igihe cyateganijwe kuko Yehova ubwe yabyivugiye ngo “Ni kw’ ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruk’ ubusa, ahubgo rizasohoz’ ibyo nshaka rizashobora gukor’ icyo naritumye.”​—Yesaya 55:11.

6 Ubwo rero ni ngombwa ko twibaza tuti: Kuri Yehova dufite saha ki? Turi mu bihe bihe? Amahanga n’abantu b’isi baherereye he kuri kalendari y’Imana? Wowe se ku giti cyawe uherereye hehe? Mbese wihase gukora ku buryo ubuzima bwawe buhuza n’umugambi na kalendari by’Imana?

Mbese isi y’ubu yita ku mugambi w’Imana?

7. Ni iki abemera benshi biyumvisha ko ari cyo, nyamara se ni kuki nta shingiro gifite?

7 Abenshi bibwira ko bazabona unwanya mu mugambi w’Imana kubera ko bavuga ko bayizera. Nyamara, iyo ubabajije ngo bakwereke mu Ijambo ry’Imana icyo uwo mugambi ari cyo ntibabishobora. Babaho uko bishakiye batekereza ko ibyo ari byo byose Imana izabibuka. Mu myaka amagana n’amagana abategetsi b’isi bagize imyifatire nk’iyo. Batekereza ko Imana yasohozaga umugambi wayo ibakoresheje kandi ngo uko baba bifata kose. Nta n’ubwo bari bazi umugambi w’Imana.

8. Ni kuki nta bwenge burimo gutekereza ko Umuremyi ashyigikiye abategetsi n’abategekwa b’iyi si?

8 Mbese, Bibiliya yigisha ko Imana ishyigikira isi, kandi cyane ku buryo bwihariye igashyigikira abategetsi bayo n’abantu bafite idini? Twibaze akanya gato. Ubuhangange bw’Imana nta rugero bufite. Yaremye ibiriho byose, harimo amamiliyoni ya “galagisi” na yo agizwe n’amamiliyoni n’amamiiyoni y’inyenyeri. (Zaburi 147:4) Uretse n’ubushobozi bwayo, ifite ubwenge butagira iherezo. Iyo Imana iza kuba ishyigikira amahanga n’ubushobozi n’ubwenge biyiranga, mbese aba arangwa n’urugomo, n’intambara no kubura ubutabera, n’imibabaro bimaze ibinyajana byinshi? Mbese Imana yatuma abayobozi b’isi n’amamiliyoni y’ abantu bayituye bayoborwa nabo bashoza intambara zo kwica abandi bategetsi n’abandi bantu amamiliyoni na bo bavuga ko bayoborwa n’Imana? Mbese ibyo birumvikana?

9. Dukurikije Bibiliya, abagaragu b’ukuri b’Imana bagomba kugira mimerere ki y’umwuka?

9 Mu 1 Abakorinto 14:33 Bibiliya isobanura ko “Imana itar’ iy’umuvurungano, ahubg’ ar’ iy’amahoro.” Ikindi kandi, Yehova asaba abagaragu be b’ukuri ngo “muvuge kumwe; kandi he kugir’ ibice biremwa muri mwe, ahubgo muhurize hamwe rwose, muhuj’ imitima n’inama.” (1 Abakorinto 1:10) Ariko se niba mu bagaragu be bamwe bamze gukurikiza iyo nama, hakorwa iki? Mu Baroma 16:17, turahasanga indi nama ngo “Mwirind’ abazan’ ibyo gutandukanya n’ibigusha, binyurana n’ibyo mwize, mubazibukire.” Ubwo rero, intambara za gipolitiki n’iz’amadini zerekana ko Imana idashyigikira amahanga, n’abakuru b’amadini n’abayoboke bayo.

10, 11. Ni izihe nyandiko zo mu Byanditswe zihishura ikiranga uyobora abategetsi n’abategekwa b’iyi si?

10 Ubwo se, bayoborwa na nde? Ibaruwa ya mbere ya Yohana, igice cya 3, imirongo ya 10 kugeza 12, haravuga ngo “Icyo ni cyo kimenyekanish’ abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wes’ udakiranuka cyangw’ udakunda mwene Se s’uw’Imana. Ubgo ni bgo butumwa mwumvis’ uhereye mbere na mbere, ngo dukundane; tutamera nka Kaini war’ uw’Umubi, akica murumuna we.” Muri iyo baruwa ya Yohana mu gice cya 4, umurongo wa 20 haravuga ngo “Umuntu navug’ ati: Nkund’ Imana; akanga mwene Se, ab’ar’ umunyabinyoma; kuk’ udakunda mwene Se yabonye, atabasha gukund’ Imana atabonye.” Yesu na we yitangiye iri tegeko dusanga muri Yohana 13:35 ngo “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko mur’ abigishwa banjye, ni mukundana.”

11 Mbese, hari ihuriro ry’urukundo n’ubumwe bigomba kuba mu bagaragu n’iry’imyifatire y’abayobozi b’isi n’abayoboke babo kuva imyaka amagana n’amagana? Mu kinyajana cya 20 cyonyine amamiliyoni y’abizera yarimbuwe n’abandi bizera. Akenshi abicana kuri ubwo buryo baba bari mu idini rimwe. Icyo ni icyemezo ko badashyigikiwe na busa n’Imana. Ni koko, nk’uko Ijambo ry’Imana ribiduhishurira ubayobora nta wundi atari Satani Umubeshyi. Ni yo mpamvu Intumwa Yohana yavuze ati “Tuzi ko tur’ ab’Imana, nahw’ ab’isi bose bari mu Mubi.” (1 Yohana 5:19) Ni koko, Satani ni “imana y’iki gihe.”(2 Abakorinto 4:4) Akorera mu rwihisho akayobora abakuru b’isi n’abantu babo berekanisha ibikorwa byabo ko badaturuka ku Mana.

Umugambi wa Yehova werekeye abagwaneza

12, 13. Ni uwuhe mugambi w’Imana werekeranye n’isi n’abantu?

12 Ibyo ari byo byose, igihe Yehova arema umuntu yashakaga ko uko igihe gihita isi yose ihinduka paradizo nk’ ingobyi ya Edeni kandi ikuzura abantu b’intungane, bunze ubumwe kandi bafite umunezero (Itangiriro 1:26-28; 2:15; Yesaya 45:18). Nta muntu cyangwa ikiremwa cy’umwuka bigometse bashoboye guhagarika umugambi uzasohora igihe cyateganijwe. Ntazatuma ubutegetsi bwa kimuntu bwigenga burwanya umugambi we igihe kirenze icyo yagennye.

13 Yesu yiringiraga by’ukuri umugambi Imana yageneye isi. Ruhamya ni aya magambo yabwiye umugizi wa nabi wari werekanye ko amwizera ngo “Tuzabana muri Paradizo.” (Luka 23:43, MN) Yesu yavugaga Paradizo izaza yari yigeze kuvuga muri aya magambo ngo “Hahirw’ abagwaneza, kukw’ ari bo bazahabg’ isi.” (Matayo 5:5) Yesu avuga ibyo, nta gushidikanya ko yatekerezaga Zaburi 37 ivuga mu murongo wa 11 ngo “Ariko, abagwaneza bazaragw’ igihugu, Bazishimir’ amahoro menshi.”

14. Ni bantu ki bazaragwa isi?

14 Abo bagwaneza se bazatunga isi ni ba nde? Zaburi 37:34 iravuga ngo “Ujy’utegerez’ Uwiteka, ikomeze mu nzira ye, Na w’azagushyirira hejuru kuragw’ igihugu: Abanyabyaha bazarimburw’ ureba.” Imirongo ya 37 na 38 irongera ngo “Witegerez’ uboneye rwose, ureb’ utunganye: Kuk’ umunyamahor’ azagir’ urubyaro. Abacumura bo bazarimburirwa hamwe, Urubyaro rw’umunyabyaha ruzarimburwa.” Biragaragara rero ko abagabo n’abagore bazatunga isi bagomba kwiga kumenya Yehova bakiringira bashikamye amasezerano ye no kwerekana ko ari inyangamugayo n’ababoneye imbere ya Yehova bubaha amategeko ye. Ibyo ni byo muri 1 Yohana 2:17 hemeza ngo “Kand’ is’ irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukor’ iby’ Imana ishaka, azahorahw’ iteka ryose.”

15. Ni ibiki bikomeye bigomba kuba kugira ngo amahinduka meza abeho ku isi yose?

15 Ariko kugira ngo ihinduka nk’iryo rishoboke ibintu bigomba guhinduka burundu. Ubutegetsi bw’iyi si bwagomba kurimburwa) kubera ko nta na rimwe ubutegetsi bwa kimuntu bwashyizeho imimerere myiza ku isi. Nyamara ku Mana nta bwo ari ikibazo. Ni koko, Bibiliya iravuga iti ”Ni y’ inyurany’ ibihe n’imyaka; ni yo yimur’ abami, ikimik’ abandi.”—Danieli 2:21.

Yehova avanaho abamurwanya

16, 17. (a) Yehova yagenje ate Farao wari warwanije ugusohozwa k’umugambi we? (b) Ijambo ry’ubuhanuzi rya Yehova ryasohojwe rite?

16 Turebe ibyo Yehova yakoreye kera ubwami n’abatware bakomeye cyame cyane abarwanyaga ugusohozwa k’umugambi we. Abo bantu n’ubwami bwabo baravunaguwe baratatanywa batumuka nk’umukungugu. Tuvuge nka Farao wo muri Egiputa wari warashyize ubwoko bwa Yehova mu buretwa. Icyo gihe, Yehova yari yarafatiye abo bagaragu be umugambi. Binyuze kuri Mose, yasabye Farao kubarekura. Aho kugira ngo abarekure, uwo mwami w’umwibone yaravuze ati “Uwiteka [Yehova] ni nde, ngo mwumvire ndeke Abisiraeli?” Yongeyeho ati “Sinz’ Uwiteka, [Yehova] kandi nta bgo narekur’ Abisiraeli.”— Kuva 5:2.

17 Inshuro nyinshi, Yehova yahaye Farao umwanya wo guhindura imyifatire ariko buri gihe Farao “yaranangiye” nk’uko amagambo yo mu Kuva 11:10 avuga. Yehova afite imbaraga zitangaje. Igihe cyashyizweho kigeze yavanyeho Farao n’ingabo ze mu Nyanja Itukura. Mu Kuva 14:28 haratubwira ngo “Ntiharokoka n’umwe muri bo.” Ahubwo Imana yarinze abagaragu bayo irabagobotora kandi ibyo byabaye igihe yari yarabigeneye mu buhanuzi bwe, imyaka 400 ishize nk’uko yari yarabibwiye umwizerwa Aburahamu imyaka amagana mbere yaho.

18. Ni ikihe gihano umwami w’i Babuloni, Nebukadineza, yahawe na Yehova? Ni ukubera iki se?

18 Turebe noneho ibya Nebukadineza, umwami w’i Babuloni. Umunsi umwe yihaye kwiratana ubuhangange bwe n’ibyo yagezeho nk’aho yari Imana. Dore ibyo dusoma muri Danieli 4:31: “Yewe mwami Nebukadineza, ni wow’ ubgirwa. Ubgami bgawe ubukuwemo.” Yehova yamusobanuriye ko ashyizwe hasi nk’ inyamaswa zo mu ishyamba nk’uko umurongo wa 32 uvuga ngo “kugez’ ah’ uzamenyera kw’ Isumba byose ari yo itegek’ ubgami bg’abantu kandi kw’ ibgimikamw’ uw’ishaka.” Ibyo rwose ni byo byabaye igihe cyateganijwe na Yehova kigeze.

19. Ni kuki Babuloni n’umwami wayo Belushaza baciriweho urubanza na Yehova?

19 Birakwiye ko tunavuga ibyabaye kuri Belushaza, umwami wa nyuma wategetse i Babuloni. Igihe cyateganijwe na Yehova kugira ngo ubwo bwami bwa kinyamaswa buveho cyasohoye ku ngoma ye. Kubera iki? Kubera ko muri icyo gihe ubwoko bwa Yehova bwari bwarahatswe n’Abanyababuloni, kandi abantu b’i Babuloni batukaga Imana. Mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Danieli, atubwira ko Belushaza yari yakoresheje ibirori by’ abatware igihumbi. N’uko Belushaza “ategeka ko bamuzanir’ ibintu by’izahabu n’ifeza, ibyo se Nebukadineza yari yaranyaze mu rusengero [rwa Yehova] rw’i Yerusalemu, kugira ng’ umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.” (Danieli 5:2,3). Dore ibyo bakoze hanyuma: “Banywa vino bahimbaz’ ibigirwamana by’ izahabu n’iby’ifeza n’iby’imiringa n’iby’ibyuma n’iby’ibiti n’iby’ amabuye.” (Danieli 5:4) Ubwo basebyaga Yehova bakanamutuka kubera ko banyweraga mu bintu byejejwe byari byarakoreshejwe mu kumusenga. Ikindi kandi, basenga ibigirwamana, ni Satani basengaga.

20, 21. Ni ubuhe butumwa Danieli yagejeje kuri Belushaza, kandi bwasohojwe bute?

20 Ubwo ni bwo habaye ibintu biteye ubwoba. Abatumirwa babonye intoki z’umuntu zandika ku rusika ruhomye rw’inzu y’umwami. Umwami yagize ubwoba ku buryo “mu maso he hahinduk’ ukundi, gutekereza kwe kumuhagarik’ umutima; ingingo z’amatako ye zicik’ intege, kand’ amavi y’ arakomangana.” (Danieli 5:6) Nta mujyanama mu by’idini n’umwe washoboye kumusobanurira ibyo byanditswe. Ni bwo bahamagaye Danieli, umugaragu wa Yehova, kugira ngo abisobanure. Yasobanuriye umwami ko ibyo byari biturutse kuri Yehova abimusobanurira muri aya magambo ngo “Imana ibaz’ imyak’ umaze ku ngoma, iyishyirahw’iherezo. . . . Wapimwe mu bipimo, ugaragara k’udashyitse. . . . Ubgami bgawe buragabge, buhaw’ Abamedi n’Abaperesi.”​—Danieli 5:26-28.

21 Muri iryo joro Danieli yavugiyemo ayo magambo, ingabo z’Abamedi n’Abaperesi zateye uwo mudugudu, bari bibagiwe gukinga. Muri Danieli 5:30 haravuga ngo “Iryo joro Belushaza umwami w’i Bukaludaya aricwa.” Igwa rya Babuloni ryari gutuma abantu ba Yehova basubira mu gihugu cyabo hashize neza imyaka 70 kuva bahunga. Ibyo byari bihuje neza na kalendari y’Imana nk’uko ubuhanuzi bwo muri Yeremia 29:10 bwari bwarabivuze.

22, 23. Mu kinyajana cya mbere,, Yehovah yakoreye iki Herode Agiripa wa mbere warwanyaga Abakristo?

22 Mu kinyajana cya mbere cy’ibihe byacu Herode Agiripa wa mbere yari umwami wa nyuma wa Palestina yari yarabaye intara y’Abaroma. Ni we wafungishije Petero, kandi atoteza n’abandi Bakristo. Yanategetse ko Yakobo yicwa (Ibyakozwe 12:1, 2). Kandi yakoresheje n’imikino y’imirwano, n’iyindi ya gipagani. Ibyo byose byerekanaga ko n’ibyo yigiraga byose atari mu basenga Imana b’ukuri.

23 Igihe cyo kugira ngo Yehova avaneho uwo mwanzi cyarasohoye? Mu Ibyakozwe 12:21-23 haravuga ngo “Nuko ku munsi wategetswe, Herode yambar’ imyenda y’ubugabe, yicara ku ntebe y’ubgami, arabaganirira. Abantu barasakuza bati: Yemwe noneho n’ijwi ry’imana, s’iry’umuntu!” Ni ibiki byabaye nyuma y’aho? “Mur’ako kanya maraika w’Umwami Imana aramukumbanya, kukw’ adahay’ Imana icyubahiro; aherakw’ agw’ inyo, umwuk’ urahera.” Ubwo nanone Yehova ‘yavanyeho umwami,’ nk’uko muri Danieli 2:21 havuga.

24. Ibyo byose amateka atugezaho tumaze kwibutsa muri iki cyigisho byemeza iki?

24 Ibyo byabaye mu mateka byemeza ko Yehova agenga iminsi n’ibihe asohorezamo imigambi ye. Byerekana ko nta gushidikanya afite ubushobozi n’ububasha bwo gushoza umugambi we werekeye isi, ari wo wo guhindura isi Paradizo aho “gukiranuka kuzabamo.”​—2 Petero 3:13.

Mbese urabyibuka?

◻ Ni kuki ari ingenzi kumenya iminsi n’ibihe byashyizweho na Yehova?

◻ Ni kuki Imana idashyigikiye abategetsi n’abategekwa b’iyi si?

◻ Ni bantu ki bazaragwa Paradizo izaba ku isi?

◻ Yehova yerekanye ate ko ashobora kuvanaho abayobozi bamurwanya?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze