Ujye wiringira Yehova
“Ujye wiringira Yehova ukomeze mu nzira ye, naw’azagushyirira hejuru kuragw’isi; abanyabyaha bazarimburw’ureba.”—ZABURI 37:34, MN.
1, 2. Ubu ikiremwamuntu gihagaze hehe, kandi ibyo bireba ONU bite?
MU BY’UBWENGE ubu ikiremwamuntu cyageze mu ntera ihanitse mu majyambere. Kubera umuhate ubu abantu bageze mu gihe cy’ingufu zihanitse. Ingufu za karahabutaka zituruka kuri atome zituma hakorwa byinshi bikeneye ingufu nyinshi mu buryo rusange. Ariko ikibabaje na none bishobora gutuma ikiremwamuntu gitsembwaho.
2 Mbese ni iki kiganisha ikiremwamuntu mu kwirimbura hakoreshejwe ibitwaro bya kirimbuzi? Nta gushidikanya ko ari Umuryango w’Abibumbye urimo ibihugu 159 bifite ubutegetsi bwinshi bunyuranye. Mu bya gipolitiki izo leta ntabwo zumvikana kubera ko imwe yemera ko ubutegetsi bwayo ari bwo buboneye buruta ubundi. Ubwo rero muri uwo muryango rwagati nta bwumvikane na busa. Ubwibone no gushaka kuba nyamwigendaho biranga ibyo bihugu. Ikindi kandi ibihugu byinshi ntabwo bikemera Imana, byabaye ibihakanyi.
3. Kristendomu ubu ibona ite Imana uko Imana itibona ubwayo?
3 Izina Kristendomu rireba gusa ibihugu bidashaka kubarirwa mu bitemera Imana ahubwo mu byemera Yesu Kristo hamwe n’“Imana Patri” mu butatu hamwe na Yesu hamwe n“umwuka wera” wagizwe umuperisona. Abagize ubutatu bemezwa ko bangana. Nyamara se Yesaya ntiyanditse kuri se wa Yesu aya magambo amuranga ngo “Nd’Uwiteka [Yehova, MN] ni ryo zina ryanjye icyubahiro sinzagih’undi n’ishimwe ryanjye sinzarih’ ibishushanyo bibajijwe.” (Yesaya 42:8) Uwo Yehova ari we Yahweh yarigaragaje mu mateka ku buryo butagereranywa mu mateka.
4. Ubu ONU iyobya abantu ite?
4 Nta na rimwe byagaragaye ko Umuryango w’Abibumbye wigeze uha Imana icyubahiro ikwiye ngo unayemere. Ntiwigeze utera inkunga ikiremwamuntu ubu kimerewe nabi, kubaha uwitwa iryo zina. Hanyuma kandi, ni We ukwiriye kwitwa “Imana nyir’ibyiringiro” kuko ari we washyizeho urufatiro rwonyine rw’ibyiringiro bihamye ikiremwamuntu gishobora gushingiraho. (Abaroma 15:13) Ibyiringiro atanga byakomeje abagabo n’abagore benshi kandi birabashyigikira.
Ibyiringiro kuva kera!
5. Urufatiro rw’ibyiringiro rwashyizweho ryari?
5 Urufatiro rw’ibyiringiro rwashyizweho kuva kera cyane mu mateka y’ikiremwamuntu. Rwatanzwe mbere ko ababyeyi bacu ba mbere birukanwa mu ngobyi ya Edeni mu Burasirazuba bwo hagati. Inkuru yanditswe mu giheburayo yerekeye iyo ngobyi cyangwa Paradizo ntabwo ari umugani wahimbwe n’abantu bitandukanije no gusenga Umuremyi wabo.—Itangiriro 2:7-3:24.
6. Abantu baje gukenera ibyiringiro bate?
6 Nyuma y’imyaka irenga 4000 intumwa y’Umukristo Paulo yahumetswemo arandika ngo: “Kuko bimeze bityo, nk’ukw’ ibyaha byazanywe mw’ isi n’umunt’ umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, nik’ urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoz’ ibyaha.” (Abaroma 5:12) Mu zindi nyandiko ze yerekanye umuntu wacumuye ngo: “Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo.” (1 Abakorinto 15:22) Umuganga witwa Luka mu gice cya gatatu cy’Ivanjiri ye yerekana igisekuruza cya Yesu kugeza kuri Adamu we wumvise ubutumwa bw’ibyiringiro mbere ko yirukanwa muri Edeni.—Luka 3:23-38.
7. N’iki gitera inkunga Imana yakoze igihe Adamu yari akiriho?
7 Birumvikana ko ushaka kumenya ibikubiye muri ubwo butumwa. Mbere yo kuyisoma banza umenye ko kuva kera kose Yehova ari we utanga ibyiringiro. Mu itangiriro Adamu yari umwana w’Imana wo ku isi kandi yamuhaye kugira urubyaro. Niba uramutse ugeze mu mimerere mibi ushobora gushaka guha abana bawe ibyiringiro cyangwa kubatera inkunga. Imana nayo yabigenje ityo. Adamu amaze kumva urubanza yaciriwe ku giti cye yumvise amagambo y’ibyiringiro yerekeye urubyaro rwe.
8. Muri itangiriro 3:15 haduha urufatiro rw’ibyiringiro hate?
8 Mbese ayo magambo yaturutse ku Mana nyir’ibyiringiro ni ayahe? Imana yabwiye “inzoka” yari yaroshye Adamu mu cyaha ngo: “Nzashyir’ urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomerets’ umutwe, nawe uzarukomerets’ agatsinsino.” (Itangiriro 3:14, 15) Ushobora kwibaza ukuntu ayo magambo ashobora kuba yaravuzwe agatanga ibyiringiro. Mbere na mbere twumvise ko “inzoka” izakomeretswa umutwe.
9. Dukurikije Itangiriro 3:14, 15 “inzoka” ni nde?
9 Mu Byahishuwe 12:9 haranditswe ngo: “Cya kiyoka kinini kiracibga, ni cyo ya nzoka ya kera, yitw’ Umwanzi na Satani, ni cyo kiyoby’ abari mw’ isi bose; nuko kijugunywa mw’ isi, abamaraika bacyo bajugunyanwa na cyo.” Ni koko ya “nzoka” ivugwa muri Edeni nta yindi atari umwuka mubi witwa Satani Umwanzi. Ntabwo inzoka y’ikigereranyo yari kugira gusa abamaraika mu ijuru, ahubwo yari no kugira “urubyaro” hano ku isi “urubyaro” mu gihe cyashyizweho rwari kuzarimbukana nawe.
10. Yesu yongeye kwemeza ate uwo “inzoka” ari we?
10 Yesu yarongeye agaragaza ko Umwanzi ari “inzoka” yagushije ababyeyi bacu ba mbere, hanyuma abwira abayobozi b’idini ry’Abayuda mu kinyajana cya mbere ngo: “Mukomoka kuri so, Satani; kand’ ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kos’ ar’ umwicanyi; kandi ntiyahagaze mu by’ukuri, kuk’ ukuri kutari muri we. N’ avug’ ibinyoma, aravug’ iby’ ubge, kukw’ ar’ umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.” (Yohana 8:44) Yesu na none yise abo banyamadini bamwangaga “abana b’inshira.”—Matayo 12:34; 23:33.
Ibyiringiro birinda ubuzima
11. N’iyihe yindi mpamvu y’inyongera yihe y’ibyiringiro biva muri Itangiriro 3:15?
11 Isezerano ry’Imana ryo gukomeretsa umutwe w’inzoka ryahaye ibyiringiro by’igishyuhirane abantu bari kuzavuka. Dushobora kubona impamvu nidusuzuma izindi ngingo zo mu Itangiriro 3:15. “Urubyaro” rw’umugore ruravugwamo. Kumenya urwo “rubyaro” byabaye igihe kirekire iyobera. Ariko byarumvikanaga ko Yehova Imana azashyira urwango hagati y’urwo “rubyaro” rwari rutaragaragazwa n’inzoka y’ikigereranyo hamwe n’urubyaro rwayo rwanga Imana. Gutsinda byasezeranijwe urubyaro rw’“umugore” kandi biremezwa! Uko gutsinda kwabaye ibyiringiro ku bantu bose. Ubwo rero abagize umuryango w’ ikiremwamuntu bari gushyira ibyiringiro byabo mu kuza k’“urubyaro” rw’“umugore.”
12. Uko ibihe byahitaga ni iki cyahishuwe cyerekeye “urubyaro” rw’“umugore”?
12 Uko ibinyejana byahitaga Imana yagiye ihishura ko urwo rubyaro ari umwana we w’ikinege uzoherezwa ku isi akaba Mesiya kandi agacunguza abantu igitambo cy’ubuzima bwe. (Itangiriro 22:17, 18; Abagalatia 3:16; 1 Yohana 2:2; Ibyahishuwe 5:9, 10) Kubera ibyo byiringiro by’Abahamya ba Yehova ntabwo bishingiye ku Muryango w’Abibumbye. Bishingiye kuri Yesu Kristo we Jambo w’Imana Yehova. Dushobora kwiringira ko ubu Yesu Kristo ariho kubera ko yazuwe mu bapfuye akicazwa i buryo bwa Yehova mu ijuru. Nk’uko Paulo abivuga: “Niba mur’ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhinduts’ abo kugirirw’ impuhwe kurut’abandi bantu bose. Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye.” (1 Abakorinto 15:19, 20) Nk’uko mu mpapuro z’iyi gazeti byagiye bigaragazwa bivanwa muri Bibiliya, Yesu Kristo ubu yagizwe Umwami mu ijuru.—Ibyahishuwe 11:15.
13, 14. Ibyiringiro by’Abahamya ba Yehova babishyira hehe, kandi babikoraho iki?
13 Birumvikana ariko ko Yesu atigeze asimbura Yehova mu kuba ibyiringiro by’ikiremwamuntu. Zaburi 37:34, MN ni we icyerekeyeho ngo: “Ujye wiringira Yehova ukomeze mu nzira ye, na w’azagushyirira hejuru kuragw’isi. Abanyabyaha bazarimburw’ureba.” Biracyari ngombwa gukomeza ibyiringiro muri Yehova, no gutera inkunga abantu bose kuvana ibyiringiro byabo mu mashyirahamwe y’abantu.
14 Mu kugenza batyo Abahamya ba Yehova ubu bakorera mu bihugu 208 babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nta gishobora kubahagarika gukora ibyo. Amashyirahamwe ya Politiki ashyigikiwe n’amadini nta burenganzira buturuka ku Mana bwo kugerageza kubabuza. Dushobora gukomeza kuba Abahamya ba Yehova no kumwiringira nk’uko Dawidi w’i Betelehemu yanditse ngo:
15. Ni ibyiringiro ki Dawidi yari afite muri Yehova?
15 “Uwiteka [Yehova, MN] ni we mwungeri wanjye, sinzakena. Andyamisha mu cyanya cy’ubgatsi bubisi; Anjyan’ iruhande rw’amaz’ adasuma. Asubiz’ intege mu bugingo bganjye, Anyobor’ inzira yo gukiranuka kubg’izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatiny’ ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe. Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriz’ ameza mu maso y’abanzi banjye: Unsiz’ amavuta mu mutwe; igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi bizanyomahw’ iminsi yose nkiriho: Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka [Yehova, MN] iteka ryose.”—Zaburi 23.
16. Ni kuki dushobora kuvuga ko Yesu yari afite ibyiringiro nk’ibya Dawidi?
16 Umwami Dawidi yari umwungeri mu by’umwuka wa Yehova ku miryango ya Isiraeli ya kera, kandi yakoze ku buryo Yerusalemu iba umurwa mukuru w’igihugu aho umwana we Salomo yimye imyaka 40. Niyo mpamvu y’ukuri Yesu yiswe ‘umwana wa Dawidi.’ (Luka 1:31; 18:39; 20:41) Niba ibyiringiro bya Dawidi byari ku Mana Yehova, umwana we Yesu Kristo nawe yari kugomba kugenza atyo. Kandi niko yagenje.
17. Ni ibiki bitwemeza ko Yesu yiringiraga Yehova?
17 Nk’uko bigaragara Yesu Kristo Umwana w’ikirangirire wa Dawidi yakurikije inama iri muri Zaburi 37:34 igihe umwuka umuvamo ari ku giti, yaravuze ngo: “Data, mu maboko yawe ni ho nshyiz’ ubugingo bganjye.” (Luka 23:46) Icyo gihe yavuze kandi yuzuza amagambo ya Dawidi yo muri Zaburi 31:5, yabwiwe Imana ngo: “Mu maboko yawe niho mbikij’ ubugingo bganjye.” Ibyiringiro bya Yesu ntabwo byapfuye ubusa kandi n’iby’Umwami Dawidi nuko. Kristo yarazuwe mu bapfuye ku munsi wa gatatu. Nyuma y’iminsi 40 yasubiye kwa Se wo mu ijuru. Ibihe by’amahanga birangiye muri 1914 Yehova yagize Umwana we Umutware w’isi.
Ubu ni igihe cy’ibyiringiro
18. Ni kuki ubu ari igihe gikwiriye cyo kugira ibyiringiro?
18 Mu gihe dutangiye umwaka mushya wa 6014 A.M. (mu bihe by’isi) uyobora abantu mu bihe bizaza, ni ibihe byiringiro abantu bashobora kugira? Icyo kibazo ubu kirakwiye kubera ko turi mu myaka hafi 1900 nyuma y’ibihe bya Bibiliya. Hashize igihe kinini Dawidi yanditse Zaburi 37:34.
19. Ni iki Yehova yakoreye Yesu gituma tugira ibyiringiro?
19 Imana Yehova, Imana Ishobora byose yazuye Yesu mu bapfuye imufitiye undi murimo kurusha uwo abantu bikomatanirije gukora. Igihe Imana Yehova izura umwana wayo w’ikinege yaduhaye indi mpamvu y’inyongera yo kumushakiraho ibyiringiro bitibeshya; ibyiringiro bishyitse. Ibyo bisobanura ubuzima bw’iteka mu munezero, nk’uko intumwa Paulo ihumetswemo yanditse ngo: “Twakijijwe dufit’ ibyiringiro.”—Abaroma 8:24.
20. Ni kuki dushobora kuvuga ko Yehova akiri “Imana nyir’ibyiringiro”?
20 Intumwa irakomeza ivuga ngo: “Ariko rer’ iby’ umuntu yiringira, iyo byabonetse, ntibiba bikir’ ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabon’ icy’ amaze kubona? Nyamara, twebg’ ubgo twiringir’ ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.” (Abaroma 8:24, 25) Ibyo byiringiro bya kera ubu biriho kandi bitegereje ugusohozwa kwabyo ku biremwamuntu. (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:4, 5) Kubera ko hari impamvu ihamye ko hari ibyiringiro by’abantu birakwiye ko bimenyeshwa bose. Ni cyo gitekerezo cy’“Imana nyir’ibyiringiro.”
21, 22. Ni iki amahanga ashobora kuzakora mu bihe biri imbere?
21 Kuri ubu kurusha ibindi bihe byose niho icyo gitekerezo kigomba kurangizwa. N’ubwo muri iki gihe amahanga menshi ya ONU yageze ku ntera ndende mu buhanga bw’ingufu za karahabutaka abayobozi b’izo leta ntabwo babonye ko ari ngombwa gushakira umuti w’ibibazo ku bwenge buhanitse.—Gereranya n’Itangiriro 11:6.
22 Kurusha mbere hose amadini azwi ubu arashaka uburyo bwo kwitabara. Ukwigabanyamo ibice biyaranga bigiye kuvanwaho burundu. Bibiliya yerekana ko ubutegetsi buzerekana ububasha bwabwo bugatandukana n’amadini yagerageje kunyunyuza muri iyi gahunda y’ibintu ibyo yabonamo byose. Nta gitangaza rero ko abanyapolitiki bazagenza batyo. Kuganza ayo madini bizatuma bakeka ko nta Mana ikwiriye gusengwa no gukorerwa. Ubuhanuzi bwerekana ko bazahindukirira Abahamya ba Yehova bazaba bariho. Bazibwira ko kunesha abo Bahamya bizaba biboroheye cyane, ubwo kurwanya Imana bikaba birangiriye aho.—Ibyahishuwe 17:12-17; Ezekieli 38:10-23.
23, 24. Yehova azakorera iki ubwoko bwe?
23 Ariko kandi bazakozwa isoni zikora abatinyuka kurwanya Yehova nyir’ingabo utajya utsindwa na rimwe. Ubwo nta kabuza ko bizagaragara ko bakoreraga umwanzi w’Imana ari we “ya nzoka” “Satani” “imana y’iki gihe.”—2 Abakorinto 4:4.
24 Mbega uburyo bazashyirwa hasi! Ibyo biringiraga bizaba bashatse kwerekana ubusazi bwabo bashotora uburakari bukiranuka bw’Imana y’ijuru n’isi. Mu guhana abantu azavuga ati: “Erega, ibyo nibgira sibyo mwibgira, kand’ inzira zanyu si zimwe n’izanjye; ni k’ Uwiteka avuga. Nkukw’ ijuru risumb’ isi, ni kw’ inzira zanjye zisumb’ izanyu, n’ibyo nibgira bisumb’ ibyo mwibgira. Nkukw’ imvura na shelegi bimanuka bivuye mw’ ijuru ntibisubireyo, ahubgo bigatos’ ubutaka bukamez’ imbuto, bugatoshya n’ingundu, bugah’ umubiby’ imbuto, n’ushaka kurya bukamuh’ umutsima; ni kw’ ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruk’ ubusa, ahubgo rizasohoz’ ibyo nshaka, rizashobora gukor’ icyo naritumye.”—Yesaya 55:8-11.
25. Ni kuki rero ubu dufite impamvu yo kubona ko Yehova ariwe “Imana nyir’ibyiringiro” byacu?
25 Umuremyi w’umuntu yashyize mu mutima we ibyiyumvo byiza nk’ibyo afite. “Kuk’ Uwiteka nyir’ingab’ avuze ngo: Yantumye kumuhesh’ icyubahiro mu mahanga yabanyagaga; kuko ubakoraho ab’akoze ku mboni y’ijisho rye.” (Zekaria 2:8) Ubwo rero Abahamya ba Yehova bo bazashyira ibyiringiro byabo muri Yehova. Ibyo byiringiro bizagaragarira mu bwiza busumbye byose bw’ubutware bwe mu isi yose. Mu buryo budashidikanywa azerekana ko ari hejuru cyane, ashobora byose, Imana ihoraho, iha ibyiringiro bihanitse ibiremwa byayo mu ijuru hose no mu isi. Haleluya.—Zaburi 150:6.
Wasubiza ute?
◻ Ni kuki ibyiringiro by’amahanga ntacyo bizabamarira?
◻ Imana yatanze ite urufatiro rw’ibyiringiro mw’ltangiriro 3:15?
◻ Yesu yari ahagaze hehe mu byerekeye Zaburi 37:34?
◻ Ni kuki ubu dufite impamvu yo kugira ibyiringiro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Nk’uko intama zikurikira Umwungeri, niko Dawidi yashatse Yehova akamukurikira
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.