Dushobora kwiringira nde mu isi yuzuye ubwoba?
““Ntimukiringir’abakomeye, Cyangw’umwana w’umuntu wese, utabonerwamw’agakiza.”—ZABURI 146:3.
1. Igihe cyacu kirangwa n’iki? Dukeneye iki?
TUKIRI abana bato iyo twabaga dufite ubwoba twashakaga ihumure n’uburinzi ku babyeyi bacu batwitagaho mu buryo bwuzuye. Nubwo twakuze turacyakeneye abantu dushobora kwiringira cyane cyane muri iki gihe cyacu gikorwamo ibintu biteye ubwoba. Ikinyamakuru cy’ikidage cyavuze uko ibintu byifashe muri iki gihe giti: “Isi irimo ubwoba kurusha igihe icyo ari cyo cyose cyashize.” Kenshi, abategetsi, abanyamakuru n’abandi basuzuma ibyo babona bagaragaje inkeke baterwa n’ubukomere bw’ingorane abantu bahura nazo.
2. Ubwoba n’ukutizerana biranga igihe cyacu byahanuwe bite?
2 Ziriya mvugo zabo zunganira amagambo ya Yesu yahanuye ko igihe cyacu cyagombaga kurangwa n’uko “amahang’ azababara, bumirwe . . . Abantu bazagushw’igihumure n’ubgoba no kwibgira ibyenda kuba mw’ isi.” (Luka 21:25, 26) Bibiliya yavuze mbere bitaraba ko mu “minsi y’imperuka” turimo hagombaga kuba “ibihe birushya,” ko abantu bari kuba abantu ‘bikunda badakunda n’ababo, babeshyerana kandi bagambana.’ Aya magambo arerekana ko igihe cyacu cyagombaga kurangwa n’ukutizerana gukomeye mu bantu.—2 Timoteo 3:1-4.
Ukwizerana kuratakara
3. Ni iki cyerekana ko mu gihe cyacu ukwizerana kugenda gukendera?
3 Mu isi yuzuye ubwoba dukeneye mu by’ukuri abantu dushobora kwiringira baba ari indahemuka kandi biteguye kudufasha. Nyamara abantu benshi bahemukirwa n’abo bari baragiriye icyizere. Dore ibyo dushobora gusoma mu kinyamakuru kimwe ngo: “Abantu Ntibacyizera Inzego z’Ubutegetsi.” Abategetsi ba gipolitiki n’abacuruzi nibo abantu bafitiye icyizere gike kurusha abandi. Ukutizerana kwiyongeye no mu miryango. Ibyo byerekanwa n’ukwiyongera k’ugutandukana kw’abashakanye. Mu bihugu bimwe usanga urugo rumwe kuri eshatu zishingwa rusenyuka ndetse akenshi hagasenyuka urugo rumwe kuri ebyiri zishingwa! Mu gihugu kimwe cyo ubwacyo ingo nshya indwi ku icumi zimara imyaka iri mu nsi y’icumi. Nkuko bigaragara ukwizerana kuragenda gukendera kugasimburwa n’ukutiringirana. Niyo mpamvu umuntu asigaye yumva kenshi iyi mvugo ngo: “Nta muntu numwe nkiringira.”
4. Ubwoba bugira ngaruka ki ku bakiri bato?
4 Ukutizerana gukomeye kuri mu isi muri iki gihe cya none guterwa n’uko turi mu gihe giteye ubwoba cyane kurusha ibindi bihe byose byo mu mateka y’abantu. Intambara ebyiri z’isi yose n’indi mirwano itagira ingano yabaye muri iki kinyejana cya makumyabiri yavukije ubuzima abantu barenze miriyoni ijana. Muti iki gihe cyacu intwaro za kirimbuzi ziha abantu ubushobozi bwo kuba bakwica ubuzima bwose ku isi. Ukutizerana kugwiriye ndetse no mu bato. Dore amagambo dushobora gusanga mu kinyamakuru kimwe cy’iby’ubuvuzi: “Umubare w’abana ndetse no mu bakiri bato cyane bafite ubwoba bw’akaga gashobora guterwa n’intwaro za kirimbuzi uragenda wiyongera.” Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Canada [soma Kanada] kibivuga usanga “gutinda kwemera ibintu, agahinda umubabaro, n’umuntu kumva ntacyo ashoboye byiganje mu bakiri bato batari bake. Umwana w’umuhungu yaravuze ati: “Twumva nta burinzi dufite buva ku bantu bakuru nta kindi. Tugiye ahari guhinduka urubyaro rugizwe n’abantu batinda kwemera ibintu mu buryo butigeze bubaho.”
5. Abana barengana kandi barinzwe buke cyane kurusha abandi bana bavuga iki baramutse bashoboye kwivugira?
5 Nanone iyaba abandi bana bakiri bato bashoboraga kuvuga bavuga byinshi byerekeye ukuntu bumva nabo batarinzwe n’abantu bakuru. Abo tuvuga aha ni nka babandi bicwa mbere y’ivuka ryabo igihe havanywemo inda. Umubare wa bene abo ugereranywa na miriyoni 55 mu isi yose. Mbega kutagira ubutwari bwo kurinda bariya bana bagizwe n’abantu bazira ubusa kandi batagira kivurira!
6. Ubwicanyi bwongera bute ukutizerana muri iki gihe cyacu?
6 Ukutizerana kwiyongereye kubera ubundi bwoko bw’ubwoba abantu bagenda barushaho kugira muri iki gihe cyacu: ni ubwoba bwo gupfa umuntu azize ubwicanyi. Abantu benshi muri iki gihe bakora nk’umugore urarana imbunda nto munsi y’umusego w’uburiri bwe. Undi mugore wuzuye ubwoba yaravuze ati: “Biteye ubwoba. . . . iyo ntekereje ko nyogokuru atigeraga afunga inzu ye n’urufunguzo!” Niyo mpamvu umuntu yashoboraga gusanga mu Ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru cy’i Porto Rico aya amagambo ngo: “Nitwe dufunze,” nibyo koko dufungiwe imbere y’imiryango y’inzu zacu zidadirishijwe imfunguzo. Buriya bwoba bufite ishingiro. Muri Leta zunze ubumwe za Amerika umugore umwe kuri batatu ashobora kuzahura n’igisumizi mu buzima bwe. Minisitiri w’ubuzima yerekanye ko hafi miriyoni enye z’Abanyamerika bagerwaho n’ibikorwa by’ubugiranabi bukomeye n’ubwicanyi, gufatwa kw’abagore ku gahato n’ugukubitwa kwabo, ukwangiza abana n’ibindi bintu bibi bakorerwa. Ubugome bumeze butyo burakwiriye mu bihugu bitari bike, ibyo bikarushaho konona ukwizerana abantu bafitanye.
7. Kuki ibibazo by’ubukungu bifite uruhare mu kutizerana?
7 Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere abantu benshi ni abatindi. Hari bake cyane muri bo batekereza ko hari umuntu uzabakura muri ubwo butindi. Umukuru w’igihugu kimwe yavuze ko muri imwe mu ntara z’igihugu cye impinja 270 ku gihumbi zipfa zitaramara umwaka umwe; ko inzu imwe ku ijana ifite amazi azanwa n’ibitembo. Ubutegetsi bw’ikindi gihugu bwamenyesheje ko 60 ku ijana by’abana babuze byinshi kandi ko miriyoni indwi “z’abana batawe bakaba bagomba kuzavamo ibirara batarigishijwe na busa kandi badashobora kuba mu bandi bantu cyangwa ngo bagire umurimo bakora.” Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashobora kuba hari miriyoni magana atanu z’abana batagira aho bataha. Abantu bamwe bakeka ko umubare w’abo bana ushobora kuba urenze uriya umaze kuvugwa. Ni ukuhe kwizera abana bashobora kugirira ababyeyi babo, abantu muri rusange amategeko na gahunda mu bintu cyangwa mu byo abayobozi basezeranya abantu?
8. (a) Ni mu buhe buryo dushobora kuvuga ngo ukutajegejega kw’ibihugu bikize n’ubukungu bw’isi biri mu kaga? (b) Mbese dushobora gushyira ibyiringiro byacu mu bahanga kugira ngo ibibazo by’ubukungu bikemurwe?
8 Ibibazo by’ubukungu bigera no ku bihugu bikize. Umubare w’amabanki yahombye mu myaka yashize muri Amerika uruta kure uwagaragaye uhereye igihe cy’ingorane z’ubukungu zabaye muri 1929. Umuhanga mu by’ubukungu yaranditse ngo: “Amaherezo imikorere y’amabanki muri iki gihe izahungabana nko mu myaka ya 1920 yabanjirije igwa ry’ubukungu ryo muri 1929. Umuntu wabigenzuriye hafl yavuze ko hegereje “imvura y’amahindu izangiza byinshi.” Undi yunzemo ati: “Ukwiganyira guterwa n’uko ibibazo bya gahunda y’isi yose bitakiri ibitegerejwe ahubwo tubirimo.” Mbese twakwiringira ko abahanga mu by’ubukungu bazakura amahanga muri izo ngorane zitaboroheye? Umwe muri bo yaravuze ati “abahanga mu by’ubukungu bateganya ibizaza biteye ubwoba ku buryo usanga umuntu atabyumva.”
Ibyiringiro bitagira aho bishingiye
9. (a) Ibyiringiro byari mu ntangiriro y’ikinyajana cyacu byahindutse iki? (b) Kuki Abahamya ba Yehova batashoboraga na rimwe gushaka gushyira umukono ku masezerano yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye muri 1945?
9 Mbega ukuntu binyuranye n’ibyiringiro byiringiro. Muri 1945 nyuma y’intambara y’isi yarushije iya mbere kuba kirimbuzi amasezerano y’Ibihugu by’Abibumbye ashyirwaho umukono. Amahanga ashyiraho umushinga w’Isi ya nyuma ny’intambara yagombaga kurangwa n’umutekano ubukungu n’ubutabera. Mu gihe gito gishize umuntu yashoboraga gusoma mu gitabo cyize ibiriho ngo: “Ayo masezerano y’imyanzuro yashyizweho umukono n’ibihugu 51 byari bihagarariye imigabane yose y’isi, amoko yose n’amadini yose. Idini rimwe icyakora ntiryari rifite urihagarariye kandi ntiryanifuzaga kumugira. Iryo ni iry’Abahamya ba Yehova. Bo bari bazi mu by’ukuri ko amasezerano y’amahoro n’ubukungu n’ubutabera yari mu mwanzuro yari yagezweho atari kubahirizwa n’amahanga cyangwa ubufatanye bwayo bumeze nk’uriya Muryango w’Abibumbye.
10. Ubigereranije n’ibyiringiro Umuryango w’Abibumbye washashagirizaga imbere y’abantu, n’ibintu ki isi igaragaza muri iki gihe cyacu?
10 Kiriya gitabo cyavuzwe haruguru cyaranavugaga kiti: ‘Nyuma y’imyaka mirongo ine birakwiye ko umuntu yagereranya ibikorwa n’ibyifuzo. Ibyagezweho bidutera gutekereza. Isi ihungabana itazi neza aho ijya n’ubugiranabi bwiyongera ibyo ni byo byagezweho. Umubare w’ababuze ibyo kurya n’amazi, abatagira aho baba babuze imiti kandi batigishijwe uragenda urushaho kwiyongera. Ibyo si byo byateganyagwa n’inzozi zo muri 1945. Cya gitabo cyavuzwe haruguru cyongeraho giti: ‘Hashize imyaka 40 ibihugu byunze ubumwe bifite umugambi wo gukora ku buryo hatongera kubaho ku isi umuntu ufite ubwoba cyangwa ufite icyo abuze. Nyamara ibyo muri iyi si yo mu myaka ya 1980 ni iby’ubutindi buteye ubwoba buzahaza byibuze kimwe cya kane cy’abantu. Inzara yica mu rugero ibihumbi 50 by’abantu buri munsi.’ Nyamara, amahamga atakaza buri saha amafaranga arenze miriyoni magana atandatu ku bintu bya gisirikari!
11. Mbese ibyo abantu basezeranya byerekeye isi nziza kurushaho bikwiriye kwizerwa?
11 Nyuma y’ibyo tumaze kubona bibabaje mbese dushobora kwiringira abantu igihe basezeranya gukemura ibyo bibazo kandi barabonye imyaka amagana yo kubirangiza? Amasezerano batanga yakwizerwa nk’aya magambo ya Kapiteni w’Ubwato bwari bwarakorewe kwambuka ya nyanja ya Atlantika wavuze ati: “Simbona ukuntu ubwato bunini bwa kijyambere bwarohama. Ubwubatsi bw’amato bwarabirenze.” Umwe mu bari batwaye ubwo bwato yaje ndetse kubwira umugenzi umwe ati: “N’Imana ubwayo ntiyashobora kuroha ubu bwato.” Nyamara, ubwo bwato bwitwaga Titaniki bwaje kurohama muri 1912 maze abantu 1,500 babugwamo. Muri 1931 Umuryango w’Uburezi bw’Ibihugu muri Amerika bwavuze ko kubera iyigishwa mu mashuri “ubwicanyi bwagombaga gucika mbere y’umwaka wa 1950.” Muri 1936 umunyamakuru w’umwongereza yaranditse avuga ati: ‘Uhereye ubu kugeza muri 1960 umuntu ashobora kuzagura ibyo kurya, umwambaro n’inzu yo kubamo atanze amafaranga nk’ayo kugura umwuka.’ Mbese ntutekereza ko ibigaragara bibeshyuza ayo masezerano?
Uwo dushobora kwiringira byuzuye
12. Ninde dushobbra kugiramo ibyiringiro byuzuye, kandi ni ubuhe buyobozi yaduhaye?
12 Ubwo rero mu isi yiganjemo ubwoba dukeneye cyane uwo dushobora kwiringira kandi uwo ntagomba kuba umuntu. Abantu bikururiye ingorane badashobora kwikuramo ubwabo. Uwo dushobora kwiringira byuzuye ni Umuremyi w’abantu. Ni koko Yehova Imana azi impamvu isi imerewe nabi amaherezo yabyo n’icyo we abikoraho. Ikirenze ibyo yahishuye ubwo bumenyi abwandikisha mu gitabo yaduhaye ngo kituyobore ari cyo Bibiliya. Niyo mpamvu dushobora gusoma muri 2 Timoteo 3:16, 17 ngo: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ng’umuntu w’Imana ab’ashyitse, afit’ibimukwiriye byose, ngw’akor’imirimo myiza yose.”
13. Abahamya ba Yehova basobanukirwa iki cyerekeye Bibiliya?
13 Iyumvire uburyo iyo mvugo ifite imbaraga. Ijambo ryahumetswe n’Imana ritungaya ibintu ritwereka ibintu bikiranuka ibyo ari byo riduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tugere ku bintu byiza. Yego abantu benshi ntibemera ko Bibiliya ari jambo ry’Imana ariko Abahamya ba Yehova bo si ko bameze. (1 Abatesalonike 2:13) Dusobanukiwe ko Umuremyi w’ikirere cyose w’iryo sanzure ritangaje rigizwe na za miriyari za galaxies (soma galagisi) na za miriyari z’inyenyeri afite ubushobozi bwo kwandikisha igitabo. Afite ndetse n’ububasha bwo kurinda icyo gitabo ku buryo gikomeza kwandikwamo ukuri kwagirira neza abashaka ukuri bose.—1 Petero 1:25.
14. Kuki dushobora kuvuga ko Bibiliya ihuza neza n’ibyo tubona muri iki gihe?
14 Bibiliya ivuga iki se ku byerekeye ibyiringiro umuntu yagirira mu isi iganjwemo n’ubwoba? Ivuga ibintu bihuje neza n’ibyo tubona muri iki gihe. Yeremiya 10:23 avuga mu kuri ngo: “Uwiteka [[Yehova, MN], nzi kw’inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu munt’ ugenda kwitunganiriz’ intambge ze.” Zaburi 146:3 iduha uyu muburo ngo: “Ntimukiringir’ abakomeye, Cyangw’ umwana w’umuntu wese, utabonerwamw’ agakiza.”
15. Bibiliya itugira nama ki ihereranye n’ukwizerana?
15 Ijambo ry’Imana rituburira kudashyira ibyiringiro byacu muri twe ubwacu kubera ko turi abantu badatunganye. (Abaroma 5:12) Yeremiya 17:9 aravuga ati: “Umutima w’umunt’ urush’ ibintu byose gushukana.” Nanone Imigani 28:26 itanga uyu muburo ngo: “Umuken’ ugend’ar’ inyangamugayo. arut’ icyigenge, naho cyab’ ar’igikire.” Ni hehe se dushobora gukura ubwenge bwazatuma turokoka? Dusoma mu Imigani 9:10 ngo: “Kubah’ Uwiteka [Yehova, MN] n’ishingiro ry’ ubgenge; kandi kumeny’ Uwera n’ubuhanga.” Ni koko muri iyi si yiganjemo ubwoba ubwenge bw’Umuremyi bwonyine ni bwo bushobora kutuyobora. Niyo mpamvu Imigani 3:5, 6 itugira iyi nama ngo: “Wiringir’ Uwiteka [Yehova, MN] n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bgawe; uhor’ umwemera mu migendere yawe yose, na w’azajy’ akuyobor’ inzir’unyuramo.”
Icyo Imana itekereza ku madini y’isi
16. Nk’abafarisayo bo mu gihe cya Yesu, amadini yibeshya ate?
16 Ubwenge buva ku Mana butuma twirinda ikosa riremereye amadini y’isi yakoze ryo kwibwira ko kuba ari amadini byonyine biyahindura intungane. Ibitekerezo bya bene iyo miteguro bisa n’ibivugwa muri Luka 18:9 ngo: “Uyu mugani [Yesu] yawuciriye abiyiringiy’ ubgabo.” Umufarisayo umwe yashimiraga Imana kubera ko atari umunyabyaha naho umukoresha w’ikoro akinginga Imana avuga ngo: “Mana, mbabarira, kuko nd’umunyabyaha. Ndababgira yuk’uwo muntu [umunyabyaha] yamanuts’ajy’iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi [Umufarisayo]; kuk’uwishyira hejuru azacishwa bugufi, arik’uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”—Luka 18:10-14.
17. Imana ibona ite ugusenga kw’abantu bifata nk’Abafarisayo?
17 Umufarisayo ntiyicishije bugufi imbere y’Imana kuko yifashe nk’umukiranutsi ahereye kubyo yibwiraga ubwe; nyamara si ko Imana yabonaga ibintu. (Matayo 23:25-28) Umunyabyaha wicishije bugufi we yasaga n’umuntu uvugwa n’Ijambo ry’Imana muri Yesaya 66:2 ngo: “Kukw’ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose, ni k’Uwiteka [Yehova, MN] avuga; arik’uwo nitaho ni umuken’ ufit’ umutim’ umenetse, agahindishw’ umushitsi n’ijambo ryanjye.” Abakuru b’amadini b’Abayuda ntibahindishwaga umushyitsi n’ijambo rya Yehova; ntibaryitagaho bikoreraga ibyo bashaka, ari na ko bibwira ko Imana ibemera. Nyamara Yesu yarababwiye ati: “Umuntu wes’umbgir’ati, Mwami, Mwami, si we uzinjira mu bgami bgo mw’ijuru, kerets’ukor’ibyo Data wo mu ijur’ashaka. Benshi bazambaza kur’uwo munsi bati, Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mw’izina ryawe, ntitwirukanag’abadaimoni mu izina ryawe, ntitwakorag’ibitangaza byinshi mw’izina ryawe? Nibgo nzaberurira nti, Sinigeze kubamenya, nimumv’ imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.” —Matayo 7:21-23.
18. Imana izaciraho iteka ite amadini yibwira ko ayikorera, ariko ntakurikize amategeko yayo?
18 Abo bakuru b’amadini bo mu kinyajana cya mbere ntibiringiraga Imana ahubwo biringiraga imigenzo yabo yicaga amategeko y’Imana. (Matayo 15:3, 9) Ni yo mpamvu Yesu yababwiye ati: “Dor’inzu yanyu muyisigiw’ar’umusaka.” (Matayo 23:38) Mu mwaka wa 70 w’igihe cyacu ingabo z’Abaromani zarabarimbuye bo, umurwa mukuru wabo Yerusalemu n’urusengero rwabo; ibyo bikerekana mu buryo budasubirwaho ko Imana yari yarataye idini y’Abayuda. No muri iki gihe cya none niko bimeze. Amadini y’isi asenga Imana akurikije ibyo yibwira ubwayo bidahuje n’uko Imana ibishaka. Niyo mpamvu adakora ubushake bw’ Imana ahubwo akora ubushake bwayo ubwayo, ni ukuvuga ko imbere y’Imana basuzugura amategeko. (Tito 1:16) Ni cyo gituma Imana yarayataye; igihamya kizatangwa igihe amadini azarimburwa n’amahanga nk’uko mu kinyajana cya mbere Yerusalemu n’urusengero byasenywe n’ingabo z’Abaromani.—Reba Ibyahishuwe ibice bya 17, 18.
19. Ni ibihe bibazo umuntu yakwibaza ku madini?
19 Mbese ayo magambo avugwa ku madini yaba akarishye cyane? Dushobora kwemera dute tudashidikanya ko iteka ry’Imana rigiye kugera kuri iyo miteguro? Ni iki idini igomba gukora kugira ngo yemerwe n’Imana? Mbese ingero zo mu mateka y’igihe cyashize zerekana ko Yehova arinda abamuhindukirira nta kuryarya bagakurikiza amategeko ye? Inyandiko ikurikira iravuga ibye- rekeye ibyo bibazo.
Isubiramo
◻ Ukutizerana kugwiriye muri iki gihe guterwa n’iki?
◻ Kuki dushobora kuvuga ko ibyiringiro by’isi nta shingiro byari bifite?
◻ Ninde dushobora kwiringira byuzuye kandi yaduhaye buyobozi ki?
◻ Ni kuki tutari dukwiye kwiyiringira ubwacu cyangwa ngo tugire abandi bantu twiringira?
◻ Imana ibona ite amadini y’isi?
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Umufarisayo yibwiraga ko ari umukiranutsi nyamara umunyabyaha we yasabaga imbabazi z’Imana yicishije bugufi
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Imana iciraho iteka amadini adakora ubushake bwayo nk’uko yagenje idini rya kiyuda mu kinyajana cya mbere igihe ingabo z’abaromani zirimbura Yerusalemu