ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/1 pp. 20-24
  • Ibyishimo Nyakuri Bibonerwa mu Gukorera Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyishimo Nyakuri Bibonerwa mu Gukorera Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubundi Busobanuro bw’Ijambo Ibyishimo
  • Urufatiro rw’Ibyishimo Nyakuri
  • Ibintu Bidafashije Byitwa ko Bibonerwamo Ibyishimo
  • Abaseribateri Bagiraga Ibyishimo bo mu Bihe bya Kera
  • Abaseribateri Bafite Ibyishimo bo Muri Iki Gihe
  • Inyungu z’Ubuseribateri
  • Ibyishimo Nyakuri Bishingiye ku Ki?
  • Mbese, Gushyingirwa ni rwo Rufunguzo Rwonyine rwo Kubona Ibyishimo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Umunezero nyawo uturuka kuli wowe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Uko umuntu yabona ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Hahirwa abakorera “Imana igira ibyishimo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/1 pp. 20-24

Ibyishimo Nyakuri Bibonerwa mu Gukorera Yehova

“Hahirw’ ufit’ Imana ya Yakobo h’ umutabazi we: akīringir’ uwiteka [Yehova, MN] Imana ye.”​—⁠ZABURI 146:⁠5.

1, 2. Ni iki cyavuzwe ku bihereranye n’ijambo ibyishimo, kandi ku bantu benshi iryo jambo risobanura iki muri iki gihe?

IJAMBO ibyishimo risobanura iki? Mu binyejana byinshi, abanditsi b’inkoranyamagambo, abacurabwenge n’abanyatewolojiya bagiye bagerageza kurisobanura. Ariko kandi, ntibigeze bariha ubusobanuro bumvikanaho bose. Igitabo Encyclopœdia Britannica kigira kiti “Ijambo ibyishimo ni rimwe mu magambo agoye cyane gusobanurwa.” Uko bigaragara rero, ijambo ibyishimo risobanura ibintu bitandukanye, ku bantu banyuranye, bitewe n’ukuntu babona ubuzima.

2 Ku bantu benshi, ibyishimo bigendana no kugira ubuzima buzira umuze, kugira ubutunzi n’incuti nziza. Nyamara kandi, hari abafite ibyo byose ariko ugasanga nta byishimo bagira. Ku bagabo n’abagore biyeguriye Yehova Imana, Bibiliya isobanura iryo jambo mu buryo bunyuranye n’uko abantu muri rusange baryumva.

Ubundi Busobanuro bw’Ijambo Ibyishimo

3, 4. (a) Yesu yavuze ko ari nde ufite ibyishimo? (b) Ni iki twazirikana ku bihereranye n’ibizana ibyishimo byavuzwe na Yesu?

3 Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu ntiyavuze ko ibyishimo biterwa no kugira amagara mazima, ubutunzi n’ibindi nk’ibyo. Yavuze ko abafite ibyishimo nyakuri ari ‘abazi ko bakeneye iby’umwuka,’ MN, n’ “abafit’ inzara n’inyota byo gukiranuka.” Yesu akimara kuvuga ibyo bintu bibiri bya ngombwa bigize urufatiro rwo kubona ibyishimo nyakuri, yanavuze ibindi bisa n’aho bihabanye n’ibyo agira ati “Hahirw’ abashavura, kukw ari bo bazahozwa” (Matayo 5:⁠3-6). Birumvikana ko Yesu atashakaga kuvuga ko mu gihe abantu bapfushije ababo bashobora guhita biyumvamo ibyishimo. Ahubwo yashakaga kuvuga abababazwa n’uko ari abanyabyaha kandi bakababazwa n’ingaruka ziterwa na byo.

4 Intumwa Paulo yavuze ko ikiremwamuntu kinihira mu byaha kiringira ko ‘kizabaturwa mu bubata bwo kubora’ (Abaroma 8:​21, 22). Abemera uburyo Yehova yaringanije bwo gutanga impongano y’ibyaha binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Kristo kandi bagakora ibyo Imana ishaka, barahozwa by’ukuri kandi bakagira ibyishimo (Abaroma 4:​6-8). Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yanavuze ko abagira ibyishimo ari “abagwaneza,” “abanyambabazi,” “ab’imitim’ iboneye” n’ “abakiranura” (Matayo 5:​5-11). Igishimishije twazirikana aha, n’uko ibyo bintu bihanitse bihesha ibyishimo bidasumbanya abakire n’abakene.

Urufatiro rw’Ibyishimo Nyakuri

5. Ibyishimo by’abagaragu b’Imana bitanze bishingiye ku ki?

5 Ibyishimo nyakuri ntibibonerwa mu butunzi. Umwami w’umunyabwenga Salomo yaravuze ati “Umugish’ Uwiteka [Yehova, MN] atanga uzan’ ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho” (Imigani 10:22). Ku biremwa byemera ubutware bw’ikirenga Yehova afite ku byaremwe byose, ibyishimo bijyanirana n’umugisha w’Imana. Umuntu wiyeguriye Yehova akaba afite kandi akumva umugisha We umuriho, aba yishimye by’ukuri. Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ibyishimo bijyanirana no kwiyumvamo umunezero no kunyurwa mu murimo wa Yehova.

6. Ni iki gisabwa ubwoko bwa Yehova kugira ngo bubone ibyishimo nyakuri?

6 Ibyishimo nyakuri bituruka mu kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Bishingiye ku gukunda Imana no kuba indahemuka kuri yo. Abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, bemeranywa babivanye ku mutima n’amagambo Paulo yavuze ubwo yagiraga ati “Nta muntu muri tw’ uriho ku bge, . . . turiho kubg’Umwami [Yehova, MN]; . . . tur’ ab’Umwami [Yehova, MN]” (Abaroma 14:​7, 8). Ku bw’ibyo rero, ibyishimo nyakuri ntibishobora kugerwaho hatabayeho kumvira Yehova no kugandukira ubushake bwe mu munezero. Yesu yaravuze ati “Abagira ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera.”​—⁠Luka 11:​28, MN.

Ibintu Bidafashije Byitwa ko Bibonerwamo Ibyishimo

7, 8. (a) Ni gute ibibonerwamo ibyishimo bishobora gusumbanywa? (b) Twavuga iki ku bihereranye no gushyingirwa no kubyara abana?

7 Ibituma ibyishimo bigerwaho byavuzwe haruguru bishobora kwitwa “iby’ishingiro” cyangwa “ibihoraho,” kuko bifite agaciro ku bagaragu ba Yehova bitanze bo mu bihe byose. Byongeye kandi, hari ibindi twavuga ko bidafashije bibonerwamo ibyishimo, kuko mu gihe runaka bishobora kubonerwamo ibyishimo, ariko ikindi gihe ibyo byishimo bikaba bike cyangwa se bikabura rwose. Mu bihe by’abatware b’imiryango na mbere y’Ubukristo, gushyingirwa no kubyara abana byabonwaga nk’aho ari ngombwa kugira ngo ibyishimo bigerweho. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu Rasheli yatitirije Yakobo mu magambo atyaye agira ati “Mp’ abana; n’utabampa, simbaho” (Itangiriro 30:⁠1). Iyo myifatire ku bihereranye no kubyara abana yari ihuje n’umugambi wa Yehova w’icyo gihe.​—⁠Itangiriro 13:​14-16; 22:17.

8 Abagaragu ba Yehova ba kera babonaga ko gushyingirwa no kubyara ari imigisha ituruka ku Mana. Ariko kandi, ibyo bintu hamwe n’indi mimerere, byagiye bibateza imibabaro mu bihe by’akaga mu mateka yabo. (Gereranya na Zaburi ya 127 n’iya 128 na Yeremia 6:12; 11:22; Amaganya 2:​19; 4:​4, 5.) Uko bigaragara rero, ntabwo gushyingirwa no kubyara bibonerwamo ibyishimo mu bihe byose.

Abaseribateri Bagiraga Ibyishimo bo mu Bihe bya Kera

9. Kuki umukobwa wa Yefuta yashimirwaga buri mwaka?

9 Abagaragu b’Imana benshi bagiye bagira ibyishimo nyakuri kandi batarashatse. Umukobwa wa Yefuta yemeye gukomeza kuba umuseribateri kugira ngo yubahirize umuhigo se yari yahize. We hamwe n’abandi bakobwa bagenzi be bamaze igihe runaka baririra ubukumi bwe. Ariko se mbega ibyishimo yabonye mu murimo w’igihe cyose yakoraga mu nzu y’Imana, wenda ari hamwe n’ “abagore bateraniraga gukorera ku muryango w’ihema ry’ibonaniro”! (Kuva 38:⁠8). Ibyo byatumye abona igikundiro cyo kujya yibukwa buri mwaka.​—⁠Abacamanza 11:​37-40.

10. Ni iki Yehova yategetse Yeremia, kandi se ibyo byaba byaratumye agira imibereho itangarangwamo ibyishimo?

10 Kubera ibihe bikomeye Yeremia yari arimo, Yehova yamutegetse kutarongora no kutagira abana (Yeremia 16:​1-4). Ariko kandi, Yeremia yiboneye ukuri kw’amagambo y’Imana agira ati “Hahirw’ umuntu wizer’ Uwiteka [Yehova, MN], Uwiteka [Yehova, MN] akamuber’ ibyiringiro” (Yeremia 17:⁠7). Mu myaka isaga 40 mu murimo wo guhanura, Yeremia yakoreye Imana mu budahemuka ari ingaragu. Uko tubizi, ntiyigeze na rimwe arongora cyangwa ngo agire abana. Ariko se, ni nde washidikanya ko Yeremia atagiraga ibyishimo, kimwe n’abasigaye bo mu Bayuda ‘bashikiye [barabagiranishijwe, MN] n’ubuntu bw’Uwiteka [Yehova, MN]’?​—⁠Yeremia 31:12.

11. Ni izihe ngero zimwe na zimwe zo mu Byanditswe z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagize ibyishimo n’ubwo batari barashatse?

11 Hari abandi bantu benshi bakoreye Yehova mu byishimo badafite abo babana bashingiranywe. Bamwe bari batarashaka, na ho abandi bo bakaba bari abapfakazi. Muri bo twavuga nk’umuhanuzikazi Ana; wenda na Doruka ari we Tabita; intumwa Paulo hamwe n’uwabaye intangarugero kuruta bose​—⁠Yesu Kristo.

Abaseribateri Bafite Ibyishimo bo Muri Iki Gihe

12. Ni iki bamwe mu bagaragu ba Yehova bafite ibyishimo bemera gukora muri iki gihe, kandi kuki?

12 Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova ibihumbi n’ibihumbi bakorera Imana mu budahemuka ari abaseribateri. Bamwe bashoboye kwitabira uku gutumira kwa Yesu kugira kuti “Ūbasha kubyemera [kwemera impano y’ubuseribateri] abyemere.” Babigenje batyo “kubg’ubgami bgo mw ijuru” (Matayo 19:​11, 12). Mu yandi magambo, bakoresha neza umudendezo Imana ibaha bigomwa igihe kinini n’imbaraga kugira ngo bateze imbere iby’Ubwami. Benshi muri bo ni abapayiniya, abandi ni abamisiyonari cyangwa abagize umuryango wa Beteli ku cyicaro gikuru cy’isi yose cya Sosayiti Watch Tower cyangwa kuri imwe mu mashami yayo.

13. Ni izihe ngero zigaragaza ko Umukristo ashobora kuba umuseribateri kandi akagira ibyishimo?

13 Mushiki wacu umwe ukundwa ukuze yavuze ibihereranye n’imibereho ye mu nkuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umupayiniya w’umuseribateri kandi ufite ibyishimo” (Umunara w’Umurinzi wo ku wa 1 Gicurasi 1985 ku ipaji ya 23 kugeza 26, mu Cyongereza). Undi mushiki wacu w’umuseribateri umaze imyaka isaga 50 akora kuri Beteli yagize ati “Imibereho yanjye n’umurimo wanjye biranyuze mu buryo bwuzuye. Ubu nkorana umwete kurusha mbere hose mu murimo nkunda cyane. Ntacyo nicuza. Bibaye ngombwa ko ntangira, nakongera ngafata icyemezo nk’icyo.”​—⁠Byavuye mu Munara w’Umurinzi, wo ku wa 15 Nzeri 1982 ku ipaji ya 15, mu Gifaransa.

14, 15. (a) Dukurikije uko intumwa Paulo ibivuga, ni iki cya ngombwa kugira ngo umuntu akomeze kuba umuseribateri? (b) Kuki Paulo avuga ko umuntu w’umuseribateri aba ‘arushijeho gukora neza’ kandi ko ‘azarushaho kugira ibyishimo’?

14 Zirikana iryo jambo ngo “icyemezo.” Paulo yaranditse ati “Arik’ uwamaramaje mu mutima we, akab’adahatwa n’irari ry’umubiri we, kand’ akab’ashobora kwitegeka, [kandi ibyo akaba yarabyiyemeje mu mutima we ubwe, MN], n’ ahitamo kwirind’ uwo mwari, [kugumana ubusugi bwe, MN] azab’ akoze neza. Nuko rero, kubg’ibyo, ūrongor’ akoze neza; arik’ ūtarongora ni w’ urushaho gukora neza” (1 Abakorinto 7:​37, 38). Kuki [utarongora] aba ‘arushijeho gukora neza’? Paulo yabisobanuye agira ati “Ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyir’ iby’Umwami wacu, uko yamunezeza. . . . Utarongowe yiganyir’ iby’Umwami . . . Ibyo mbivugiye kubafasha, . . . kugira ngo mukorer’ Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.”​—⁠1 Abakorinto 7:​32-35.

15 Mbese, ‘gukorera Umwami nta guhwema kandi nta kirogoya’ ku bwo ‘kumunezeza’ byaba bibonerwamo ibyishimo? Uko bigaragara, Paulo yabitekerezaga atyo. Avuga ibyerekeye Umukristokazi w’umupfakazi, yagize ati “Nta kimubuza gucyurwa n’uw’ ashaka; icyakor’ iy’ ar’ ūri mu Mwami wacu. Ariko n’ agum’ ukw ari, ni hw azarushaho guhirwa [kugira ibyishimo, MN]; uko ni ko nibgira kubganjye, kandi ngira ngo nanjye mfit’ [u]mwuka w’Imana.”​—⁠1 Abakorinto 7:​39, 40.

Inyungu z’Ubuseribateri

16. Ni izihe nyungu zimwe na zimwe Abahamya ba Yehova batashatse babona?

16 Ubuseribateri buhesha inyungu nyinshi za bwite Umukristo wese uburimo, ari uwiyemeje kuba muri iyo mimerere ku bwende bwe ari n’uwaba yarabitewe n’impamvu zitamuturutseho. Muri rusange, abaseribateri bagira igihe gihagije cyo kwiga Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho. Iyo bakoresheje neza iyo mimerere, usanga baracengeye mu bintu by’umwuka. Kubera ko baba badafite uwo bashakanye baganira ibibazo byabo, benshi bitoza kwisunga Yehova cyane no gushaka kuyoborwa na we muri byose (Zaburi 37:⁠5). Ibyo bituma barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi cyane na Yehova.

17, 18. (a) Ni ubuhe buryo bwo kwagura umurimo bubonwa n’abagaragu ba Yehova batashatse? (b) Ni gute bamwe mu bagaragu ba Yehova batashatse bavuze ibihereranye n’ibyishimo byabo?

17 Abakristo b’abaseribateri baba bafite uburyo bwo kwagura umurimo wabo ku bwo gusingiza Yehova. Uguhugurwa kwihariye ubu gutangirwa mu Ishuri Rihugura Abakozi b’Imirimo kugenerwa gusa abavandimwe batarashaka cyangwa se bapfakaye. Bashiki bacu b’abaseribateri na bo bafite umudendezo uhagije wo kuba bakwifuza guhabwa inshingano mu murimo w’Imana. Mushiki wacu ukuze wavuzwe haruguru yitangiye kujya gukora umurimo mu gihugu cyo muri Afurika, kandi nk’uko yabyivugiye, yari “umugore w’intege nke urengeje imyaka 50.” Nyamara yarahagumye, ndetse n’igihe umurimo wari wahagaritswe, abamisiyonari bose barirukanywe. Na n’ubu aracyakorerayo ubupayiniya, n’ubwo ubu arengeje imyaka 80. Mbese, afite ibyishimo? Mu nkuru ivuga iby’imibereho ye, yaranditse ati “Nashoboye gukoresha umudendezo usesuye no kutazitirwa bibonerwa mu buseribateri nkomeza gukorana umuhati mu murimo, kandi ibyo byatumye ngira ibyishimo byinshi. . . . Uko imyaka yagiye ihita, imishyikirano yanjye na Yehova yagiye irushaho gushinga imizi. Kuba nari umugore w’umuseribateri mu gihugu cyo muri Afurika, nabonaga ko ari we Murinzi wanjye.”

18 Nanone kandi, amagambo y’umuvandimwe umwe wamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo mu murimo ku cyicaro gikuru cya Sosayiti Watch Tower, ni ayo kuzirikanwa. Yari afite ibyishimo n’ubwo atari yarigeze arongora kandi akaba yari afite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru nta cyizere cyo kuzarongora. Igihe yari amaze imyaka 79, yanditse agira ati “Buri munsi nsenga Data ukundwa wo mu ijuru musaba kumfasha no kumpa ubwenge kugira ngo nkomeze kugira imbaraga n’ubuzima bwiza mu by’umwuka no ku mubiri bityo ne gucogora mu gusohoza ubushake bwe bwera. Mu myaka mirongo ine n’icyenda maze mu murimo wa Yehova, nagize imibereho myiza naboneyemo imigisha n’ibyishimo byinshi. Mfashijwe n’ubuntu bwa Yehova, nizeye gukomeza umurimo wo kumuhesha icyubahiro n’ikuzo no guhesha ubwoko bwe imigisha. . . . Ibyishimo bya Yehova bituma nshobora gukomeza intambara nziza yo kwizera, ntegereje igihe abanzi ba Yehova bazaba batakiriho n’igihe isi yose izaba yuzuye ikuzo rye.”​—⁠Kubara 14:21; Nehemia 8:10; Umunara w’Umurinzi wo ku wa 1 Ugushyingo 1969, ku mapaji ya 667-670 (mu Gifaransa).

Ibyishimo Nyakuri Bishingiye ku Ki?

19. Ni iki ibyishimo byacu bizahora bishingiyeho?

19 Imishyikirano y’igiciro cyinshi tugirana na Yehova, kwemerwa na we hamwe n’imigisha ye, ni byo bizatuma tugira ibyishimo nyakuri iteka ryose. Ku bw’icyo gitekerezo gikwiriye ku bihereranye n’ibitera kugira ibyishimo nyakuri, abagaragu ba Yehova bashakanye, na bo ubwabo bumva ko gushyingirwa kwabo atari cyo kintu cy’ingenzi mu mibereho yabo. Bakurikiza inama y’intumwa Paulo igira iti “Ibi ni byo mvuga, yukw igihe kigabanutse: uhereye non’ abafit’ abagore bamere nk’abatabafite” (1 Abakorinto 7:29). Ibyo ntibishaka kuvuga ko batagomba kwita ku bagore babo. Abagabo b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bashyira mu mwanya wa mbere umurimo wa Yehova, kandi ibyo ni na ko bikorwa n’abagore babo bubaha Imana, babakunda kandi bakabashyigikira, ndetse bamwe bakaba bakorana n’abagabo babo mu murimo w’igihe cyose.​—⁠Imigani 31:​10-12, 28; Matayo 6:33.

20. Ni iyihe myifatire ikwiriye Abakristo benshi bagira ku bihereranye n’inshingano zabo z’umuryango?

20 Abavandimwe barongoye b’abagenzuzi basura amatorero, abitangiye gukora imirimo kuri Beteli, abasaza b’amatorero​—⁠mbese Abakristo bose bashatse bashyira imbere iby’Ubwami⁠—​‘ntibakoresha iby’isi barenza urugero’; ahubwo bihatira guhuza inshingano zabo z’umuryango n’imibereho yabo yo kuba bariyeguriye umurimo wa Yehova (1 Abakorinto 7:31). Nyamara kandi, bagira ibyishimo. Kubera iki? Kubera ko impamvu y’ingenzi ituma bagira ibyishimo atari ukuba barashatse, ahubwo ni umurimo bakorera Yehova. Kandi rero, abagabo n’abagore benshi b’indahemuka​—⁠ndetse n’abana babo⁠—​barabyishimira.

21, 22. (a) Ni iki cyagombye gutuma tugira ibyishimo mu buryo bwuzuye dukurikije ibivugwa muri Yeremia 9:​23, 24? (b) Ni bintu ki bivugwa mu Migani 3:​13-18 bibonerwamo ibyishimo?

21 Umuhanuzi Yeremia yaranditse ati “Uwiteka [Yehova, MN] avug’ atya, ati: Umunyabgenge yē kwirat’ ubgenge bge, n’intwari yē kwirat’ ubutwari bgayo, umutunzi yē kwirat’ ubutunzi bge; ahubgo, uwirata yirat’ ibi, yukw asobanukiwe, akammenya yukw ari jy’ Uwiteka [Yehova, MN], ugirir’ imbabazi no kutabera no gukiranuka mw isi: kukw ibyo ari byo nishimira, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] avuga.”​—⁠Yeremia 9:​23, 24.

22 Twaba turi abaseribateri cyangwa se twarashatse, isoko tuvomamo ibyishimo yagombye mbere na mbere kuba ari ukumenya Yehova no kudashikanya ko tubona imigisha ye tubikesha gukora ibyo ashaka. Nanone kandi, tugira ibyishimo duheshwa no kuba dufite ubushishozi bwo kumenya ibintu biri mu rwego rw’ibifite agaciro nyakuri, ibintu Yehova yishimira. Umwami Salomo wari wararongoye abagore benshi ntiyabonaga ko gushyingirwa ari bwo buryo bwonyine bwo kubona ibyishimo. Yaravuze ati “Hahirw’ umunt’ ubony’ ubgenge, n’umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenz’ ifeza kand’ indamu yabo irut’ iy’izahabu nziza. Burut’ amabuye ya marijani kandi mu byo wakwifuza byose nta na kimwe cyabuc’ urugero. Mu kuboko kwabgo kw’iburyo bufite kurama; no mu kw’ibumoso bufit’ ubutunzi n’icyubahiro. Inzira zabgo n’ inzira z’ibinezeza; kand’ imigendere yabgo yose n’ iy’amahoro. Ababgakira bubaber’ igiti cy’ubugingo; kand’ ubukomeza wese ab’agir’ umugisha.”​—⁠Imigani 3:​13-18.

23, 24. Kuki dushobora kudashidikanya ko abagaragu ba Yehova bose b’indahemuka bazagira ibyishimo muri gahunda nshya y’ibintu?

23 Ngaho rero abo muri twe bashakanye nibabonere ibyishimo bihoraho mu gukora ibyo Imana ishaka. Nanone kandi, abavandimwe na bashiki bacu batashatse babyiyemeje ubwabo cyangwa babitewe n’impamvu zitabaturutseho, nibakomeze kwihanganira ibigeragezo kandi bagire ibyishimo mu murimo wa Yehova, uhereye ubu kugeza iteka ryose (Luka 18:​29, 30; 2 Petero 3:​11-13). Muri gahunda y’ibintu igiye gushyirwaho n’Imana, “ibitabo” bizabumburwa (Ibyahishuwe 20:12). Ibyo bitabo bizaba bikubiyemo amategeko n’amabwiriza mashya ashimishije azahesha ibyishimo abantu bumvira.

24 Nta gushidikanya, dushobora kwiringira ko ‘Imana yacu igira ibyishimo’ iduhishiye ibintu byiza kandi bihebuje bizatuma tugira ibyishimo byuzuye (1 Timoteo 1:​11, MN). Imana izakomeza ‘gupfumbatura igipfunsi cyayo no guhaza kwifuza kw’ibibaho byose’ (Zaburi 145:16). Ntibitangaje rero kuba ibyishimo nyakuri bibonerwa kandi bikazahora bibonerwa mu gukorera Yehova.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ibyishimo by’abagaragu ba Yehova bitanze bishingiye ku ki?

◻ Vuga bamwe mu bagaragu ba Yehova b’abaseribateri bo mu bihe bya Bibiliya bagiraga ibyishimo?

◻ Kuki Paulo yashyigikiye ubuseribateri, kandi ni gute bamwe mu Bakristo babonye ko iyo ari imibereho ibonerwamo ibyishimo?

◻ Ni iki ibyishimo byacu bizahora bishingiyeho?

◻ Kuki tudashikanya ko muri gahunda nshya y’ibintu abantu bose b’indahemuka bazagira ibyishimo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Bashiki bacu benshi b’abaseribateri bishimira gukorera Yehova mu budahemuka ari abakozi b’igihe cyose

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Mbere na mbere ibyishimo bibonerwa mu gukorera Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze