ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/2 pp. 20-24
  • Turobe abantu mu mazi yose y’isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Turobe abantu mu mazi yose y’isi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuroba Abantu Ni Umurimo Ugomba Gukorwa mu Isi Yose
  • Amajyambere y’Umurimo wo Kuroba mu Isi Yose
  • Bose Bawugiramo Uruhare
  • Ibituma Habaho Ukwiyongera
  • Mbese, Dushobora Kugira Amajyambere?
  • Tube abarobyi b’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Umurimo w’uburobyi mu nyanja ya Galilaya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ni iki urushundura n’amafi bisobanura kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/2 pp. 20-24

Turobe abantu mu mazi yose y’isi

“Iyo mbgiriz’ ubutumwa, singir’ icyo nirata; kukw ari byo mpatirwa gukora; ndetse ntavuz’ ubutumwa, nabon’ ishyano.”​—⁠1 ABAKORINTO 9:16.

1, 2. (a) Ni bande baciye agahigo by’ukuri ku bihereranye n’ibivugwa mu 1 Abakorinto 9:16, kandi kuki wasubiza utyo? (b) Ni iyihe nshingano Abahamya ba Yehova bemeye?

MURI iki kinyejana cya 20, ni bande bitabira by’ukuri guca agahigo k’ibyo Paulo yavuze mu magambo tumaze kubona haruguru? Ni bande basohoka bakajya mu isi babarirwa muri za miriyoni kugira ngo barobe abagabo n’abagore ‘bazi ko bakeneye iby’umwuka?’ (Matayo 5:⁠3, MN). Ni bande bemera gufungwa no kuba bapfa, kandi bakaba baragiriwe batyo mu bihugu byinshi bitewe no kubahiriza itegeko rya Kristo ryo muri Matayo 24:14?

2 Amateka agaragaza ko ari Abahamya ba Yehova. Umwaka ushize wonyine, Abahamya basaga miriyoni enye bagiye ku nzu n’inzu ‘bavuga ubutumwa bwiza’ mu bihugu hamwe n’ibirwa bigera kuri 211 mu ndimi zirenga 200. Abo ntabwo ari itsinda rito ry’abamisiyonari babihuguriwe, kuko Abahamya ba Yehova bose bumva ko bafite inshingano yo kubwiriza no kwigisha ku nzu n’inzu, kandi ibyo bakabikora igihe cyose uburyo bubonetse. Kuki bumva ko bagomba kugeza ku bandi ibihereranye n’imyizerere yabo? Nuko bemera ko kugira ubumenyi bigendana n’inshingano.​—⁠Ezekieli 33:​8, 9; Abaroma 10:​14, 15; 1 Abakorinto 9:​16, 17.

Kuroba Abantu Ni Umurimo Ugomba Gukorwa mu Isi Yose

3. Umurimo wo kuroba ugomba gukorerwa mu gace kangana iki?

3 Uwo murimo ukomeye wo kuroba, twavuga ko mu buryo runaka, udakorerwa mu mugezi umwe cyangwa ikiyaga kimwe cyangwa se mu nyanja imwe gusa. Oya, kuko ugomba gukorerwa “mu mahanga yose” nk’uko Yesu yabitegetse (Mariko 13:10). Mbere yo kuzamuka ajya kwa se, Yesu yabwiye abigishwa be ati “Nuko mugende muhindur’ abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa, mubabatiza mw izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitonder’ ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namw’ iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”​—⁠Matayo 28:​19, 20.

4. (a) Ni iki kigomba kuba cyaratangaje abigishwa ba mbere ba Yesu b’Abayahudi? (b) Abahamya ba Yehova bazi ko umurimo wabo wo kubwiriza ugomba gukorwa mu rugero rungana iki?

4 Ku bigishwa ba Yesu bari Abayahudi, ubwo butumwa bugomba kuba bwari buteye impungenge. Yabwiraga abigishwa be b’Abayahudi ko noneho bagombaga kujya mu Banyamahanga ‘banduye’ bo mu bihugu byose bakabigisha. Byabasabaga kugira icyo bahindura ku mitekerereze yabo kugira ngo bashobore kwemera no gusohoza iyo nshingano (Ibyakozwe 10:​9-35). Ariko kandi, nta kundi byari kugenda; Yesu yari yarigeze kubabwirira mu mugani avuga ko ‘umurima ari isi’ (Matayo 13:​38). Ni yo mpamvu muri iki gihe, Abahamya ba Yehova babona ko bafite uburenganzira bwo kuroba mu isi yose. Nta rubibi rugabanya “amazi y’ibihugu” rushobora gukumira ubutumwa bahawe n’Imana. Rimwe na rimwe, baba basabwa kugira amakenga iyo bari aho uburenganzira bwo kujya mu idini umuntu yihitiyemo butari. Nyamara kandi, baroba bazi ko uwo murimo ugomba kwihutishwa. Kubera iki? Kuko ibiba mu isi hamwe n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya bigaragaza ko turi mu gice cya nyuma cy’umurimo wo kuroba mu isi yose.​—⁠Matayo 13:​38; Luka 21:​28-33.

Amajyambere y’Umurimo wo Kuroba mu Isi Yose

5. Ni abahe bantu bitabiriye gukora umurimo wo kuroba mu isi yose?

5 Benshi mu basizwe, ari bo baragwa b’Ubwami, ‘barobwe’ mu mahanga mbere y’uwa 1935, umwaka twavuga ko umubare wabo wari umaze kuzura. Ku bw’ibyo rero, guhera mu wa 1935, ni bwo cyane cyane Abahamya ba Yehova bashakashatse abantu bicisha bugufi bavugwaho kuba “abagwaneza bazaragw igihugu [isi, MN]” (Zaburi 37:​11, 29). Abo ni abantu ‘banihira ibizira bikorwa byose bikabatakisha.’ Bajya ku ruhande rw’Ubwami bw’Imana mbere y’uko “[u]mubabaro mwinshi” uhitana gahunda mbi y’ibintu y’akahebwe kandi yangiritse ya Satani, na mbere y’uko abamusenga bajugungwa mu “itanura ry’umuriro,” ari byo bigereranya kurimburwa burundu.​—⁠Ezekieli 9:4; Matayo 13:​47-50; 24:21.

6, 7. (a) Ni ibihe byemezo byafashwe mu wa 1943 bihereranye n’umurimo wo kubwiriza? (b) Ibyo byagize izihe ngaruka?

6 Mbese, umurimo wo kuroba mu isi yose, kugeza ubu waba waratanze umusaruro? Reka turebe ibyagezweho ubwabyo. Mu mwaka wa 1943, ubwo Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari irimo iyogoza ibintu, abavandimwe b’indahemuka basizwe bari i Brooklyn muri New York ku cyicaro gikuru cy’isi yose cy’Abahamya ba Yehova babonye ko umurimo wagutse w’uburobyi wagombaga gukorwa mu isi yose. Ni ibihe byemezo byafashwe rero?​—⁠Ibyahishuwe 12:​16, 17.a

7 Mu wa 1943 Sosayiti Watchtower yafunguye ishuri ry’abamisiyonari ryitwa Galeedi (mu Giheburayo risobanurwa ngo “Igishyinga gihamya”; Itangiriro 31:​47, 48) ryatangiye rihugura abamisiyonari ijana buri mezi atandatu kugira ngo boherezwe mu isi yose ari abarobyi bo mu buryo bw’ikigereranyo. Icyo gihe, Abahamya 126.329 ni bo bonyine bakoraga umurimo wo kuroba abantu mu bihugu 54. Mu myaka icumi, iyo mibare yiyongereye mu buryo butangaje cyane maze igera ku Bahamya 519.982 mu bihugu 143! Mu by’ukuri, Ishuri ry’i Galeedi ryavagamo abarobyi n’abarobyikazi b’intwari, babaga biteguye kujya kuba ahantu hari imico inyuranye n’iyo bari basanganywe no kumenyera kuroba mu mazi batari basanzwe barobamo. Ku bw’ibyo, abantu ibihumbi n’ibihumbi bafite umutima utaryarya bitabiriye ukuri. Abo bamisiyonari, bafatanyije n’Abahamya bo mu gace babaga barimo, bashyizeho urufatiro rwatumye habaho ukwiyongera gutangaje kuriho muri iki gihe.

8, 9. (a) Ni izihe ngero zishobora gutangwa z’umurimo ushimishije w’abamisiyonari? (b) Ni ukuhe kwiyongera gutangaje kwabonywe n’abamisiyonari mu gace bakoreramo umurimo wabo? (Reba nanone Annuaire des Témoins de Jéhovah 1992.)

8 Benshi muri izo ntwari z’indahemuka zasohotse mu ishuri ry’i Galeedi mu mizo ya mbere, na n’ubu baracyari mu bihugu boherejwemo, n’ubwo barengeje imyaka 70 cyangwa 80. Rumwe mu ngero zibigaragaza, ni urwa Eric Britten, ufite imyaka 82, hamwe n’umugore we Christina, bombi bakaba barasohotse mu ishuri rya 15 ry’i Galeedi, ryabaye mu wa 1950, ubu bakaba bakiri mu murimo wabo muri Brezili. Mu gihe bajyaga gukorera umurimo muri Brezili, hari Abahamya batageze ku 3.000. None ubu hari abasaga 300.000! Mu by’ukuri, twavuga ko muri Brezili ‘umuto yagwiriye akabamo igihumbi,’ kandi ko umurimo wo kuroba watanze umusaruro.​—⁠Yesaya 60:22.

9 Kandi se, twavuga iki ku bihereranye n’abamisiyonari muri Afurika? Benshi bashoboye kwigana imico itandukanye n’iyabo ku buryo byageze aho bagakunda Abanyafurika. Urugero rugaragara ni nk’urw’abavandimwe John na Eric Cooke n’abagore babo, Kathleen na Myrtle ubu baba muri Afurika y’epfo. John na Eric babonye dipolome mu ishuri rya munani ry’i Galeedi mu wa 1947. Bombi babaye muri Angola, Zimbabwe, Mozambique no muri Afurika y’epfo. Bamwe mu bamisiyonari baguye muri Afurika bazize indwara, abandi bazize intambara n’ibitotezo, nk’uko Alan Battey na Arthur Lawson baherutse guhitanwa n’intambara yo gusubiranamo kw’abenegihugu muri Liberia. Ariko kandi, byaragaragaye ko amazi yo muri Afurika abonekamo umusaruro mwinshi. Ubu muri uwo mugabane munini w’isi hari Abahamya basaga 400.000.

Bose Bawugiramo Uruhare

10. Ni kuki kandi mu buhe buryo abapayiniya bakora umurimo ukwiriye gushimwa?

10 N’ubwo kandi umubare w’abamisiyonari ubarirwa mu bihumbi, birazwi ko umubare w’ababwiriza n’abapayiniyab wo ubarirwa muri za miriyoni. Bafite uruhare runini mu murimo wo kubwiriza ku isi hose. Mu wa 1991, mwayene y’umubare w’abapayiniya n’abagenzuzi basura amatorero warengaga 550.000. Mbega ukuntu uwo mubare utangaje iyo dutekereje ukuntu abo Bahamya b’indahemuka bagira umuhati mu buryo bwihariye kugira ngo bifatanye muri uwo murimo ukomeye wo kuroba babwiriza amasaha ari hagati ya 60 na 140 buri kwezi! Benshi muri abo, ibyo bibasaba kugira ubwitange bukomeye no kwigomwa byinshi. Ariko se, ibyo babikorera iki? Ni ukubera ko bakunda Yehova Imana yabo n’umutima wabo wose, n’ubwenge bwabo bwose, n’ubugingo bwabo bwose, n’imbaragaza zabo zose, kandi bagakunda bagenzi babo nk’uko bikunda.​—⁠Matayo 22:​37-39.

11. Ni iki kigaragaza neza ko umwuka wa Yehova urimo ukorera mu bwoko bwe?

11 Twavuga iki ku bihereranye n’Abahamya basaga miriyoni eshatu n’igice batari mu murimo w’igihe cyose, ariko bakaba bitanga byimazeyo mu murimo wa Yehova bahuje n’imimerere barimo? Bamwe muri bo ni abagore bubatse, ndetse bafite n’abana bakiri bato bagomba kwitaho, nyamara bakaba bemera gufata igihe gito ku cyo bafite kitabahagije kugira ngo bagikoreshe mu murimo wo kuroba ukorwa ku isi hose. Benshi ni abagabo bubatse bakora akazi k’igihe cyose kabahesha umushahara; nyamara kandi, bagateganya igihe cyo mu mpera z’icyumweru n’ibigoroba kugira ngo bigishe abantu bo hanze ukuri. Nanone kandi, hari imbaga nyamwinshi igizwe n’abagabo n’abagore b’abaseribateri hamwe n’urubyiruko bifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi bagahamya ukuri binyuriye ku myifatire yabo. Nonese ni irihe tsinda ry’idini rifite abantu basaga miriyoni enye bitangira kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana buri kwezi batabiherewe umushahara? Nta gushidikanya ko ibyo ari ibihamya bigaragaza ko umwuka wa Yehova urimo ukora!​—⁠Zaburi 68:11; Ibyakozwe 2:​16-18; gereranya Zekeria 4:⁠6.

Ibituma Habaho Ukwiyongera

12. Kuki abantu bitabira ukuri, kandi bangana iki?

12 Uwo murimo wagutse wo kubwiriza ugenda utanga umusaruro munini buri mwaka. Mu wa 1991, habatijwe Abahamya bashyashya basaga 300.000 bibijijwe mu mazi. Uwo mubare ungana n’amatorero arenga 3.000, buri ryose rigizwe n’Abahamya 100! Ibyo byose bigerwaho bite? Twibuke ibyo Yesu yavuze agira ati “Nta ubasha kuz’ aho ndi, kerets’ arehejwe na Data wantumye . . . Byanditswe mu byahanuwe ngo: Bose bazigishwa n’Imana [Yehova, MN]. Umuntu wese wumvis’ ibya Data, akabyiga, az’ aho ndi.” Ku bw’ibyo rero, kuba uwo murimo wo kuroba mu isi yose waritabiriwe, ntibyaturutse ku mihati y’abantu gusa. Yehova areba imimerere y’imitima y’abantu maze akireherezaho abakwiriye.​—⁠Yohana 6:​44, 45; Matayo 10:​11-13; Ibyakozwe 13:48.

13, 14. Ni iyihe myifatire myiza Abahamya benshi bagaragaza?

13 Icyakora, mu kwireherezaho abantu, Yehova akoresha abarobyi b’abantu. Ariko kandi, imyifatire bagira kuri abo bantu n’iyo bagira ku bihereranye n’agace barobamo, ni iy’ingenzi rwose. Mbega ukuntu biteye inkunga kubona ko abenshi cyane mu babwiriza ari abazirikana amagambo Paulo yandikiye Abagalatia agira ati “Twē gucogorera gukora neza, kukw igihe ni gisohora, tuzasarura ni tutagw’ isari.”​—⁠Abagalatia 6:⁠9.

14 Ababwiriza benshi b’indahemuka bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo babwiriza kandi bakurikiranira hafi ibibera mu isi. Biboneye ukwaduka no kugwa k’ubutegetsi bwa Nazi n’ubw’Abafashisiti hamwe n’ubundi buryo bunyuranye bwo gutegekesha igitugu. Bamwe bagiye bibonera intambara nyinshi zagiye zibaho kuva mu wa 1914. Babonye ukuntu abategetsi b’isi bashyize ibyiringiro byabo mu Muryango w’Ubumwe bw’Amahanga no mu Muryango w’Abibumbye. Biboneye ukuntu umurimo wa Yehova wagiye ucibwa hanyuma ukaza kongera guhabwa ubuzima gatozi mu bihugu byinshi. Muri ibyo byose, Abahamya ba Yehova ntibigeze bacika intege ngo bareke gukora ibyiza, birimo no gukora umurimo wo kuroba abantu. Mbega urugero rutangaje rwo gushikama!​—⁠Matayo 24:13.

15. (a) Ni iki kidufasha kwitwararika ku bikenewe mu ifasi yacu? (b) Ni gute ibitabo bigufasha mu murimo wawe?

15 Hari n’ibindi byagiye bigira uruhare muri uko kwiyongera mu isi yose. Kimwe muri ibyo, ni uko abarobyi b’abantu bagiye bashobora kwitwararika ku bikenewe mu ifasi yabo. Iyimuka ry’abantu bafite imico itandukanye hamwe n’indimi zinyuranye, byatumye Abahamya ba Yehova bagura ubumenyi bari babifitemo. Byongeye kandi, itorero ry’isi yose ryagize uruhare runini cyane mu guteza imbere umurimo ritegura Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho mu ndimi zisaga 200. Ubu Bibiliya yitwa Les Saintes Ecritures​—⁠Traduction du monde nouveau yose cyangwa igice iboneka mu ndimi 13, harimo Igiceki n’Igisilovake. Ubu agatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! kaboneka mu ndimi 198 uhereye kuri Alubaniya ukageza ku Kizulu, kandi hamaze kwandikwa udutabo tugera kuri miriyoni 72. Igitabo Le plus grand homme de tous les temps ubu kiboneka mu ndimi 69. Na ho L’humanité à la recherche de Dieu cyasohotse mu ndimi 29, kigaragaza muri rusange inkomoko n’imyizerere y’amadini akomeye ku isi kandi gitanga ubufasha bwihariye mu murimo wo kuroba ukorwa mu isi yose.

16. Ni gute bamwe bitabiriye gukora ibikenewe mu bindi bihugu?

16 Ni iki kindi cyagize uruhare mu guteza imbere umurimo w’uburobyi mu isi? Ababwiriza ibihumbi n’ibihumbi bagiye bitabira ‘kujya i Makedonia.’ Kimwe n’uko Paulo yari yiteguye kuva muri Aziya Ntoya akajya i Makedonia ho mu Burayi, ahamagawe n’Imana, ni na ko Abahamya benshi bagiye bimukira mu bihugu no mu mafasi, aho ababwiriza b’Ubwami, abasaza n’abakozi b’imirimo bakenewe cyane. Babikoze nk’uko abarobyi basanzwe babigenza iyo babonye ko amazi basanzwe barobamo yuzuyemo abarobyi benshi maze bakimukira mu yandi mazi arimo amato make kandi abonekamo amafi menshi.​—⁠Ibyakozwe 16:​9-12; Luka 5:​4-10.

17. Ni izihe ngero dufite z’abo bitabiriye ‘kujya i Makedonia’?

17 Vuba aha, ishuri ry’abamisiyonari ry’i Galeedi ryakiriye abanyeshuri benshi baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi bize Icyongereza, bityo bakitangira gukorera umurimo wabo mu bindi bihugu bifite imico inyuranye n’iyabo. Mu buryo nk’ubwo, binyuriye mu Ishuri Rihugura Abakozi b’Imirimo, abavandimwe benshi b’ingaragu bahabwa amasomo acucitse mu gihe cy’amezi abiri maze bakoherezwa mu bindi bihugu kugira ngo bakomeze amatorero n’uturere. Ubu hari andi mafasi yihariye yo gukorerwamo umurimo w’uburobyi yuguruye amarembo mu Burayi bw’i Burasirazuba no muri repubulika zahoze ari iz’Abasoviyeti.​—⁠Gereranya n’Abaroma 15:​20, 21.

18. (a) Kuki ubusanzwe abapayiniya ari abakozi bagira ingaruka nziza ku murimo? (b) Ni gute bashobora gufasha abandi bagize itorero?

18 Ubundi bufasha bw’inyongera mu murimo wo kuroba mu isi yose, ni Ishuri ry’Umurimo ry’Abapayiniya rigibwamo n’abapayiniya b’igihe cyose. Mu byumweru bibiri, hasuzumwa ubutaruhuka igitabo Brillez comme des foyers de lumière dans le monde cyateguriwe gusa abapayiniya, maze abanyeshuri bakarushaho kongera ubushobozi bwabo mu murimo mu gihe basuzuma nk’ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Tugendere mu Nzira y’Urukundo,” “Twigane Yesu Urugero Rwacu” n’uvuga ngo “Twihingemo Ubuhanga bwo Kwigisha.” Mbega ukuntu amatorero yose yishimira kuba afite ayo matsinda y’abarobyi bashoboye mu murimo wo ku nzu n’inzu kandi bafite ubushobozi bwo gutoza abandi barobyi benshi muri uwo murimo ukomeye.​—⁠Matayo 5:​14-16; Abafilipi 2:15; 2 Timoteo 2:​1, 2.

Mbese, Dushobora Kugira Amajyambere?

19. Kimwe n’intumwa Paulo, ni mu buhe buryo dushobora kugira amajyambere mu murimo wacu?

19 Kimwe na Paulo, twifuza kugira ubushishozi no guharanira kujya mbere (Abafilipi 3:​13, 14). Yashoboraga kwitwararika ku bantu b’ingeri zose n’imimerere yose agezemo. Yamenyaga aho yahera kugira ngo ashyikirane n’abantu no kungurana na bo ibitekerezo ashingiye ku myifatire n’imico yabo. Natwe dushobora gutangiza ibyigisho bya Bibiliya mu gihe tubaye maso tugakurikirana uko nyir’inzu yakira ubutumwa bw’Ubwami kandi tukibanda ku kiganiro gihuje n’ibyo akeneye. Kubera ko dufite ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byinshi kandi binyuranye, dushobora kubonamo ikimunogeye rwose. Kumenya kwitwararika ku mimerere twaba tugezemo yose no kugira ubushishozi, na byo ni iby’ingenzi mu gutuma uwo murimo w’Ubwami w’uburobyi utanga umusaruro.​—⁠Ibyakozwe 17:​1-4, 22-28, 34; 1 Abakorinto 9:​19-23.

20. (a) Kuki umurimo wacu wo kuroba ari uw’ingenzi cyane muri iki gihe? (b) Ni iyihe nshingano buri wese afite muri iki gihe?

20 Kuki uwo murimo w’uburobyi bwihariye bukorwa mu isi yose ari uw’ingenzi muri iki gihe? Ni uko bigaragara neza ko irimbuka rikomeye rya gahunda y’isi ya Satani ryegereje, nk’uko byerekanwa n’ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragarira ku bintu byagiye bibaho hamwe n’ibibaho ubu. Nonese ubwo, ni iki twe Abahamya ba Yehova twagombye kuba turimo dukora ubu? Ibice bitatu byo kwigwa biri muri iyi gazeti byagaragaje ko dufite inshingano yo gukora umurimo wacu wo kuroba mu gace k’amazi y’isi duherereyemo tubishishikariye kandi dufite ishyaka. Bibiliya iduha icyizere gihamye kiduhamiriza ko Yehova atazibagirwa imihati dukorana uwo murimo. Paulo yaravuze ati “Kukw Imana idakiranirwa, ngo yibagirw’ imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunz’ izina ryayo, kuko mwakorerag’ abera, na none mukaba mukibakorera. Ariko rero, turifuza cyane k’ umuntu wese wo muri mwe yerekan’ uwo mwete wo kurind’ ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka.”​—⁠Abaheburayo 6:​10-12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igitabo cyitwa La Révélation: le grand dénouement est proche! cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc. ku ipaji ya 185 na 186.

b “Umubwiriza w’umupayiniya . . . Ni umukozi w’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova.”​—⁠Webster’s Third New International Dictionary.

Mbese, Uribuka?

◻ Kuki Abahamya ba Yehova babona ko isi yose ari ifasi yabo yo gukoreramo umurimo wo kuroba?

◻ Ni iyihe migisha ishuri ry’abamisiyonari ry’i Galeedi ryazaniye umurimo wo kuroba?

◻ Ni ibihe bintu byagize uruhare mu gutuma Abahamya ba Yehova bagira icyo bageraho?

◻ Ni gute buri wese ashobora kugira amajyambere mu murimo wa Gikristo?

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 24]

IBYAGEZWEHO MU MURIMO W’UBUROBYI MPUZAMAHANGA

Umwaka Ibihugu Abahamya

1939 61 71.509

1943 54 126.329

1953 143 519.982

1973 208 1.758.429

1983 205 2.652.323

1991 211 4.278.820

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Nan’ubu umurimo wo gutanga ubuhamya uracyakorwa mu barobyi b’i Galilaya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze