‘Nimuzane Imigabane ya Kimwe mu Icumi Ishyitse, Mubishyire mu Bubiko’
“Ngaho nimubingeragereshe, . . . murebe ko ntazabagomorer’ imigomero yo mw ijuru.”—MALAKI 3:10.
1. (a) Mu kinyejana cya gatanu mbere y’igihe cyacu, ni gute Yehova yatumiye ubwoko bwe? (b) Mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu, ni iyihe ngaruka yatewe no kugaruka kwa Yehova aje mu rusengero guca urubanza?
MU KINYEJANA cya gatanu mbere y’igihe cyacu, Abisirayeli bari barabaye abahemu kuri Yehova. Bari baranze gutanga imigabane ya kimwe mu icumi, kandi bagatanga amaturo y’amatungo afite ubusembwa bazanaga mu rusengero. Nyamara kandi, Yehova yabasezeranyije ko iyo bajya kuzana imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse bakayishyira mu bubiko, yari kubasukaho umugisha bakabura aho bawukwiza (Malaki 3:8-10). Nyuma y’imyaka igera kuri 500 uhereye icyo gihe, Yehova, ahagarariwe na Yesu intumwa Ye y’isezerano, yaje mu rusengero i Yerusaremu azanywe no guca urubanza (Malaki 3:1). Ishyanga ry’Isirayeli ryasanzwe mu bukene, nyamara kandi, abo muri ryo bagarukiye Yehova bahawe imigisha myinshi (Malaki 3:7). Barasizwe maze bahinduka abana bo mu buryo bw’umwuka ba Yehova, ikiremwa gishya, ‘Isirayeli y’Imana.’—Abagalatia 6:16; Abaroma 3:25,26.
2. Ni ryari amagambo yo muri Malaki 3:1-10 yagombaga gusohozwa ubwa kabiri, kandi ku bw’ibyo dutumirirwa gukora iki?
2 Hashize hafi imyaka 1.900 ibyo bibaye, ni ukuvuga mu wa 1914, Yesu yarimitswe aba Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, kandi amagambo yahumetswe n’Imana yo muri Malaki 3:1-10 yagombaga gusohozwa ubwa kabiri. Mu buryo buhuje n’icyo gikorwa gishishikaje, Abakristo bo muri iki gihe batumirirwa kuzana umugabane wa kimwe mu icumi ushyitse bakawushyira mu bubiko. Nitubigenza dutyo, natwe tuzabona imigisha tubure aho tuyikwiza.
3. Ni nde wabaye intumwa yateguriraga inzira Yehova (a) mu kinyejana cya mbere (b) mbere y’intambara ya mbere y’isi?
3 Ku bihereranye no kuza kwe mu rusengero, Yehova yagize ati “Dore, nzatum’ integuza yanjye, izambanziriza, intunganiriz’ inzira” (Malaki 3:1). Mu gusohoza ubwo buhanuzi, mu kinyejana cya mbere, Yohana Umubatiza yaje muri Isirayeli abwiriza ibyo kwihana ibyaha (Mariko 1:2, 3). Mbese, haba harabayeho umurimo wo guteguza ukuza kwa Yehova aje mu rusengero rwe ubwa kabiri? Yego rwose. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yabanjirije intambara ya mbere y’isi, Abigishwa ba Bibiliya bagaragaye ku isi bigisha inyigisho zitanduye za Bibiliya kandi bahishura ibinyoma bisuzuguza Imana, birimo inyigisho y’Ubutatu n’iy’umuriro w’iteka. Nanone kandi, baburiye abantu ku bihereranye n’uko Ibihe by’Abanyamahanga byari kurangira mu wa 1914. Hari benshi bitabiriye abo bantu batanga umucyo n’ukuri.—Zaburi 43:3; Matayo 5:14, 16.
4. Ni ikihe kibazo cyagombaga gukemurwa ku munsi w’Umwami?
4 Umwaka wa 1914 watangije icyo Bibiliya yita “[u]munsi w’Umwami” (Ibyahishuwe 1:10). Hari ibintu by’ingenzi byagombaga kubaho muri uwo munsi, harimo no kuboneka k’ “[u]mugarag’ ukiranuka w’ubgenge” wari kwegurirwa ‘ibintu [bya Shebuja] byose’ (Matayo 24:45-47). Mu wa 1914, hariho amadini ibihumbi n’ibihumbi yiyitaga aya Gikristo. None se, ni irihe tsinda ryari kwemerwa na Shebuja, Yesu Kristo, ho umugaragu ukiranuka w’ubwenge? Icyo kibazo cyari gukemuka ubwo Yehova yari kuba aje mu rusengero rwe.
Kuza mu Rusengero rwo mu Buryo bw’Umwuka
5, 6. (a) Ni uruhe rusengero Yehova yajemo azanywe no guca urubanza? (b) Ni uruhe rubanza Kristendomu yaciriwe na Yehova?
5 Ariko se, ni uruhe rusengero yajemo? Birumvikana ko atari urusengero uru rusanzwe rwari i Yerusalemu. Urwa nyuma muri izo nsengero rwarimbuwe mu mwaka wa 70 w’igihe cyacu. Icyakora, Yehova afite urusengero rukomeye cyane rwashushanywaga n’urwari i Yerusaremu. Paulo yavuze iby’urwo rusengero rukomeye cyane kandi agaragaza ukuntu rwari ruhebuje by’ukuri, rufite ahera mu ijuru rukagira urugo hano ku isi (Abaheburayo 9:11, 12, 24; 10:19, 20). Ni muri urwo rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka Yehova yajemo azanywe n’umurimo wo guca urubanza.—Gereranya n’Ibyahishuwe 11:1; 15:8.
6 Ibyo byabaye ryari? Dushingiye ku bihamya bigaragara dufite, twavuga ko ari mu wa 1918.a Ibyo byagize iyihe ngaruka? Ku byerekeye Kristendomu, Yehova yabonye ko ari umuteguro ufite ibiganza byuzuye amaraso, gahunda yo mu rwego rw’idini yanduye yigize umusambane w’iyi si n’incuti y’abatunzi kandi igakandamiza abakene, yigisha inyigisho za gipagani aho gukurikiza ugusenga kutanduye (Yakobo 1:27; 4:4). Binyuriye kuri Malaki, Yehova yari yaratanze uyu muburo ugira uti “Nzabanguka gushinj’ abarozi n’abasambanyi n’abarahir’ ibinyoma n’abim’ abakoz’ ibihembo byabo, bakarengany’ abapfakazi n’imfubyi” (Malaki 3:5). Kristendomu yari yarakoze ibyo byose, ndetse n’ibirusha ibyo kuba bibi. Mu wa 1919, byari bimaze kugaragara neza ko Yehova yari yayiciriyeho iteka ryo kurimbuka, yo hamwe n’ikindi gice cya Babuloni Ikomeye, inzu y’isi yose y’idini y’ikinyoma. Guhera ubwo, abantu b’imitima igororotse batangiye kugezwaho uguhamagarwa kugira kuti “Bgoko bganjye, nimuwusohokemo.”—Ibyahishuwe 18:1, 4.
7. Ni nde Yesu yemeyeho kuba umugaragu we ukiranuka w’ubwenge?
7 Noneho se, umugaragu ukiranuka w’ubwenge yari nde? Mu kinyejana cya mbere, yatangiye agizwe n’itsinda rito ry’abantu bitabiriye ubuhamya bwa Yohana Umubatiza na Yesu, intumwa y’isezerano. Muri iki kinyejana cyacu, yari agizwe n’abantu bari bageze ku bihumbi bike bitabiriye iby’umurimo wo guteguza wakorwaga n’Abigishwa ba Bibiliya mu myaka yabanjiriye uwa 1914. Abo bantu bahuye n’ibigeragezo bikaze mu ntambara ya mbere y’isi, ariko berekana ko umutima wabo wari kumwe na Yehova.
Umurimo wo Gutunganya
8, 9. Mu wa 1918, ni mu buhe buryo umugaragu ukiranuka w’ubwenge yari akeneye gutunganywa, kandi ni irihe sezerano Yehova yatanze kuri ibyo?
8 Ariko kandi, iryo tsinda rito ryari rikeneye gutunganywa. Bamwe mu bari barifatanyije na ryo baje kuba abanzi b’ukwizera, bityo bakaba baragombaga kuricibwamo (Abafilipi 3:18). Hari abandi na bo batari biteguye kwita ku nshingano zikubiye mu murimo wa Yehova, maze baratembanwa barivamo (Abaheburayo 2:1). Byongeye kandi, ryari rikirangwamo imigenzo yo muri Babuloni yagombaga kurikurwamo. Nanone kandi, umugaragu ukiranuka w’ubwenge yagombaga gutunganywa mu rwego ry’umuteguro. Kugira igihagararo gikwiriye ku bihereranye no kutivanga mu by’iyi si, byagombaga kumenyekana kandi bigakurikizwa. Kandi uko isi yagendaga irushaho kwandavura, ryagombaga guhatana kugira ngo amatorero ye kurangwamo umwanda mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka.—Gereranya na Yuda 3, 4.
9 Ni koko, gutunganywa kwari gukenewe, ariko rero, mu buryo bwuje urukundo, Yehova yari yaratanze isezerano ryerekeye kuri Yesu wimitswe, agira ati “Azicara nk’ucur’ ifeza akayitunganya akayimaramw inkamba; azatungany’ abahungu ba Lewi, abacenshure nkuko bacenshur’ izahabu n’ifeza, maze bazatur’ Uwiteka [Yehova, MN] amaturo bakiranutse” (Malaki 3:3). Guhera mu wa 1918, Yehova yasohoje isezerano rye maze atunganya ubwoko bwe binyuriye ku ntumwa ye y’isezerano.
10. Ni ubuhe bwoko bw’amaturo ubwoko bw’Imana bwatanze, kandi ni gute Yehova yabatumiye?
10 Abavandimwe ba Kristo basizwe hamwe n’abagize umukumbi munini baje kwifatanya na bo mu murimo wa Yehova, bose bagiriwe umumaro n’igikorwa cya Yehova kimeze nk’icy’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba (Ibyahishuwe 7:9, 14, 15). Mu rwego rw’umuteguro muri rusange, baje, kandi n’ubu baracyaza gutanga amaturo bakiranutse. Kandi rero, amaturo yabo “azanezez’ Uwiteka [Yehova, MN], nkuko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize” (Malaki 3:4). Abo ni bo Yehova yatumiye mu buryo bw’ubuhanuzi agira ati “Nimuzan’ imigabane ya kimwe mw icum’ ishyitse, mubishyire mu bubiko, inzu yanjy’ ibemw ibyokurya; ngaho nimubingeragereshe, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingab’ avuga, murebe ko ntazabagomororer’ imigomero yo mw ijuru nkabasukah’ umugisha, mukabur’ aho muwukwiza.”—Malaki 3:10.
Amaturo n’Imigabane ya Kimwe mu Icumi
11. Kuki ibitambo byatangwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose bitakiri ngombwa?
11 Mu gihe cya Malaki, ubwoko bw’Imana bwatangaga amaturo n’imigabane ya kimwe mu icumi, nk’imyaka y’impeke, imbuto hamwe n’amatungo. No mu gihe cya Yesu, Abisirayeli b’indahemuka batangaga amaturo mu rusengero. Ariko kandi, nyuma y’urupfu rwa Yesu, ibyo byose byarahindutse. Amategeko yavanyweho, harimo n’itegeko ryo gutanga amaturo n’imigabane ya kimwe mu icumi (Abafeso 2:15). Yesu yasohoje icyo amaturo yatangwaga mu gihe cy’Amategeko yashushanyaga (Abefeso 5:2; Abaheburayo 10:1, 2, 10). Noneho se, ni mu buhe buryo Abakristo bashobora kuzana amaturo n’imigabane ya kimwe mu icumi?
12. Ni ubuhe bwoko bw’amaturo n’ibitambo byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’Abakristo?
12 Birumvikana ko kuri bo amaturo ari ayo mu buryo bw’umwuka. (Gereranya n’Abafilipi 2:17; 2 Timoteo 4:6.) Urugero, Paulo yavuze iby’umurimo wo kubwiriza awugereranya n’ituro ubwo yagiraga ati “Nuko tujye dutambir’ Imana itek’ igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’ izina ryayo.” Yavuze ubundi bwoko bw’igitambo cyo mu buryo bw’umwuka ubwo yatangaga inama igira iti “Kugira neza no kugir’ ubuntu ntimukabyibagirwe, kukw ibitambo bisa bity’ ari byo binezez’ Imana” (Abaheburayo 13:15, 16). Mu gihe ababyeyi batera abana babo inkunga yo kwinjira mu murimo w’ubupayiniya, dushobora kuvuga ko baba babatuye Yehova, nk’uko Yefuta yatanze umukobwa we ho “igitambo cyoswa,” akamutura Imana yari yamuhesheje gutsinda.—Abacamanza 11:30, 31, 39.
13. Kuki Abakristo badategekwa gutanga umugabane wa kimwe mu icumi cy’urwunguko rwabo?
13 Ku byerekeye imigabane ya kimwe mu icumi ho se, bimeze bite? Mbese, Abakristo bategetswe kuvana kimwe mu icumi mu mutungo binjiza maze bakagiha umuteguro wa Yehova, nk’uko bijya bikorwa mu madini amwe n’amwe ya Kristendomu? Oya, ibyo si ko bimeze. Nta murongo n’umwe wo mu Byanditswe uvugwamo itegeko nk’iryo ryaba ryarahawe Abakristo. Ubwo Paulo yasonzoranyaga imfashanyo zo guha abantu b’i Yudaya bari mu bukene, ntiyigeze agena umugabane wagombaga gutangwa habayeho ijanisha. Ahubwo yaravuze ati “Umuntu wes’ atange nk’ukw abigambiriye mu mutima we, atinuba kand’ adahatwa, kukw Imana ikund’ ūtang’ anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Avuga ibihereranye n’abakoraga umurimo mu buryo bwihariye, Paulo yagaragaje ko n’ubwo byari bikwiriye ko bamwe bakunganirwa n’imfashanyo zitanzwe ku bushake, we yari yiteguye gukoresha amaboko ye kugira ngo abone ikimutunga (Ibyakozwe 18:3, 4; 1 Abakorinto 9:13-15). Nta mugabane wa kimwe mu icumi wari warateganirijwe uwo mugambi.
14. (a) Kuki umugabane wa kimwe mu icumi utagereranya ibyo tugomba guha Yehova ho impano byose? (b) Umugabane wa kimwe mu icumi ugereranya iki?
14 Birumvikana rero ko ku Bakristo kimwe mu icumi gishushanya cyangwa kigereranya ikintu runaka. Kubera ko ari kimwe mu icumi, kandi akenshi muri Bibiliya umubare icumi ukaba ugereranya icyuzuye ku byerekeye ibintu byo mu isi, mbese, kimwe mu icumi cyaba gishushanya ibyo tugomba guha Yehova ho impano byose? Oya. Ibyo dutunze byose tubiha Yehova iyo tumwiyeguriye maze tukabigaragaza tubatizwa mu mazi. Kuva tukimara kwiyegurira Yehova, nta kintu na kimwe dusigarana kitari icye. Ariko kandi, Yehova yemerera buri wese kugira ibintu bye yigengaho. Bityo rero, kimwe mu icumi kigereranya umugabane runaka w’ibyo dutunze duha Yehova cyangwa dukoresha mu murimo we, kugira ngo tumugaragarize ko tumukunda, kandi ko twemera ko turi abe. Imigabane ya kimwe mu icumi yo muri iki gihe ntigomba guhwana na kimwe mu icumi byanze bikunze. Mu bihe bimwe na bimwe, ishobora kutakigeraho. Mu bindi bihe bwo ikaba yarengaho. Buri wese azana icyo umutima we umusunikira gutanga, n’icyo imimerere arimo imwemerera kuba yatanga.
15, 16. Umugabane wacu wa kimwe mu icumi cyo mu buryo bw’umwuka ukubiyemo iki?
15 Ariko se, uwo mugabane wa kimwe mu icumi wo mu buryo bw’umwuka ukubiyemo iki? Mbere na mbere, duha Yehova igihe cyacu n’imbaraga zacu. Igihe tumara mu materaniro, mu makoraniro mato n’amanini, mu murimo wo kubwiriza, icyo gihe cyose tugiha Yehova—ni kimwe mu bigize umugabane wacu wa kimwe mu icumi. Igihe hamwe n’imbaraga dukoresha dusura abarwayi no gufasha abandi—na byo ni kimwe mu bigize umugabane wacu wa kimwe mu icumi. Gufasha mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami no kwifatanya mu murimo wo kuvugurura no gusukura ayo mazu na byo ni uko.
16 Umugabane wacu wa kimwe mu icumi unakubiyemo imfashanyo z’amafaranga dutanga. Ukwaguka gutangaje k’umuteguro wa Yehova kwagiye kubaho mu myaka ya vuba aha, kwatumye amafaranga agomba gukoreshwa yiyongera. Hakenewe andi Mazu y’Ubwami mashya kimwe n’amazu mashya yo ku mashami n’andi Mazu y’Amakoraniro, no gufata neza asanzwe. Gufasha abitangiye gukora umurimo wa bwite kugira ngo babone ibibatunga—akenshi ibyo bikaba bibasaba kwitanga bikomeye—na byo ntibyoroshye na mba. Mu wa 1991, kwita ku bamisiyonari, ku bagenzuzi bagenderera amatorero hamwe n’abapayiniya ba bwite, byonyine byatwaye akayabo k’amadolari asaga miriyoni 40, ayo yose akaba yaraturutse ku mpano zatanzwe ku bwende.
17. Umugabane wa kimwe mu icumi cyo mu buryo bw’umwuka twagombye gutanga ni uwuhe?
17 Ariko se, umugabane wa kimwe mu icumi cyo mu buryo bw’umwuka twagombye gutanga ni uwuhe? Nta mubare runaka Yehova ashyiraho hakozwe ijanisha. Icyakora, ukwitanga kwacu, urukundo rw’ukuri dukunda Yehova n’abavandimwe, kimwe no kuba tuzi ko hari ubuzima bw’abantu bugomba kurokorwa bitewe n’igihe gikomeye turimo, bidutera inkunga yo kuzana imigabane yacu yo mu buryo bw’umwuka ya kimwe mu icumi ishyitse. Twumva dusunikirwa gukorera Yehova mu buryo bwagutse uko bishoboka kose. Niba tuba gito cyangwa tukagira akangononwa mu kwitanga ubwacu cyangwa se mu gutanga umutungo wacu, byaba bimeze nko kwima Imana.—Gereranya na Luka 21:1-4.
Basutsweho Umugisha Babura Aho Bawukwiza
18, 19. Ni gute ubwoko bwa Yehova bwahawe umugisha bubikesha kuba bwarazanye umugabane wabo wa kimwe mu icumi ushyitse?
18 Kuva mu wa 1919, abagize ubwoko bwa Yehova bitabiriye gutanga ibikenewe mu murimo wo kubwiriza, batanga igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo batitangiriye itama. Mu by’ukuri, bazanye imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse bayishyira mu bubiko. Ingaruka yabaye iy’uko Yehova yasohoje isezerano rye, kandi yabasutseho umugisha babura aho bawukwiza. Ibyo byagaragariye mu kwiyongera gutangaje k’umubare wabo. Bavuye ku bihumbi bike by’abasizwe bakoreraga Yehova mu wa 1918 ubwo yazaga mu rusengero rwe, bariyongera kugeza ubwo muri iki gihe, abasizwe hamwe na bagenzi babo b’izindi ntama, basaga miriyoni enye zikorera umurimo mu bihugu 211 (Yesaya 60:22). Nanone kandi, bahawe umugisha mu buryo bw’uko bagiye barushaho gusobanukirwa ukuri. Kuri bo, ijambo ry’ubuhanuzi ryagiye rirushaho guhama. Ibyiringiro byabo ku bihereranye no gusohozwa kw’imigambi ya Yehova byarushijeho gushinga imizi mu buryo butajegajega (2 Petero 1:19). Abo bantu ni ubwoko ‘bwigishijwe n’Uwiteka’ [Yehova, MN] rwose.—Yesaya 54:13.
19 Binyuriye kuri Malaki, Yehova yahanuye iby’undi mugisha agira ati “Maz’ abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN] baraganiraga, Uwiteka [Yehova, MN] agateg’ amatwi, akumva; nukw igitabo kikandikirw’ imbere ye cy’urwibutso rw’abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN], bakita kw izina rye” (Malaki 3:16). Mu miteguro yose yiyita iya Gikritso, Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bita ku izina rye kandi bakarihimbariza hagati y’amahanga (Zaburi 34:3). Mbega ukuntu banezezwa no kuba bafite icyizere cy’uko Yehova azirikana ubudahemuka bwabo!
20, 21. (a) Ni iyihe mishyikirano irangwamo umugisha ifitwe n’Abakristo b’ukuri muri iki gihe? (b) Ku byerekeye Ubukristo, ni irihe tandukaniro rigenda rirushaho kugaragara?
20 Abasigaye basizwe ni ubwoko bwa Yehova bwihariye, kandi umukumbi munini, wisukiranya uza kwifatanya na bo, usarura imigisha ikomoka k’ugusenga kutanduye ufatanyije na bo (Zekaria 8:23). Binyuriye kuri Malaki, Yehova yatanze isezerano rigira riti “Bazab’ abanjye; umunsi nzakoreraho, bazab’ amatungo yanjye bgite; nzababarira, nkuk’ umunt’ ababarir’ umwana w’ umukorera” (Malaki 3:17). Mbega ukuntu kuba Yehova yita kuri abo bantu mu rukundo ari umugisha!
21 Itandukaniro riri hagati y’Abakristo b’ukuri n’ab’ibinyoma riragenda rirushaho kugaragara rwose. Mu gihe ubwoko bwa Yehova bwihatira gukurikiza amahame ye, Kristendomu yo igenda irushaho gushaya mu gisogorore cy’umwanda w’iyi si. Koko rero, aya magambo ya Yehova akurikira yabaye impamo. Aragira ati “Ubgo ni bgo muzagaruka mukamenya gutandukany’ abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorer’ Imana n’abatayikorera.”—Malaki 3:18.
22. Ni iyihe migisha dushobora kwiringira kubona nidukomeza kuzana umugabane wa kimwe mu icumi ushyitse?
22 Vuba hano, Abakristo b’ibinyoma bagiye kugerwaho n’umunsi wo kubaryoza ibyo bakoze. “Dore, hazab’ umuns’ utwika nk’itanura ry’umuriro; abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazab’ ibishingwe maze hab’ umus’ uzabatwika, bashire; ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingab’ avuga” (Malaki 4:1). Ubwoko bwa Yehova buzi ko icyo gihe azaburinda, nk’uko yarinze ishyanga rye ryo mu buryo bw’umwuka mu wa 70 w’igihe cyacu (Malaki 4:2). Mbega ukuntu bashimishwa no kuba bafite icyo cyizere! Ku bw’ibyo rero, guhera ubu kugeza icyo gihe, buri wese muri twe niyerekane ko ashimira kandi afitiye urukundo Yehova azana kimwe mu icumi gishyitse mu bubiko. Nitubigenza dutyo ni bwo dushobora kwizera ko azakomeza kudusukaho umugisha tukabura aho tuwukwiza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku bihereranye n’ubusobanuro burenzeho, wareba Umunara w’Umurinzi wo ku wa 15 Kamena 1987, ku mapaji ya 14-20 (mu Gifaransa).
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Muri iki gihe, ni ryari Yehova yaje mu rusengero ari kumwe n’intumwa ye y’isezerano?
◻ Umugaragu ukiranuka w’ubwenge ni nde, kandi ni ukuhe gutunganywa ari akeneye mu wa 1918?
◻ Ni ubuhe bwoko bw’amaturo yo mu buryo bw’umwuka Abakristo b’ukuri bazanira Yehova?
◻ Ni uwuhe mugabane wa kimwe mu icumi Abakristo bahamagarirwa kuzana mu bubiko?
◻ Ni iyihe migisha ubwoko bw’Imana bufite buyikesha gutanga imigabane ya kimwe mu icumi cyo mu buryo bw’umwuka?