ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/12 pp. 18-22
  • Mwirinde umuzika wanduye!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mwirinde umuzika wanduye!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imikoreshereze Mibi y’Umuzika
  • Kugira Amakenga Birakwiriye
  • Umuzika wa Rap ​—⁠Umuzika w’Ubwigomeke
  • Umuzika wa Heavy Metal​—⁠Ibitsina, Urugomo, n’Ibikorwa bya Kidayimoni
  • Umuntu Asarura Ibyo Abiba
  • Komeza Kuba Maso
  • Nakora iki ngo nshyire umuzika mu mwanya wawo?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese umuzika uwo ari wo wose nahitamo hari icyo utwaye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Mwilinde umuziki ushobora guhindura umuntu mubi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/12 pp. 18-22

Mwirinde umuzika wanduye!

“Mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi.”​—⁠ABEFESO 5:​15, 16.

1. Kuki dushobora kuvuga ko umuzika ari “impano y’Imana”?

“UMUZIKA . . . ni impano y’Imana.” Ayo magambo yanditswe na Lulu Rumsey Wiley mu gitabo cye cyitwa Bible Music. Kuva mu bihe bya kera, abagabo n’abagore batinyaga Imana bagiye bagaragaza icyo gitekerezo. Binyuriye mu muzika, abantu bagiye bagaragaza ibyiyumvo byabo​—⁠birimo ibyishimo, agahinda, akarengane, n’urukundo. Bityo rero, mu bihe bya Bibiliya, umuzika wagize uruhare runini, nk’uko bigaragarira mu gitabo cyera cyose uko cyakabaye.​—⁠Itangiriro 4:​21; Ibyahishuwe 18:⁠22.

2. Ni gute umuzika wakoreshwaga mu gusingiza Yehova mu bihe bya Bibiliya?

2 Umuzika waririmbwe mu buryo buhebuje cyane kurusha ubundi bwose mu bihereranye no gusenga Yehova. Zimwe mu mvugo nziza cyane kurusha izindi zose zo gusingiza Yehova zabanje kuririmbwa mu muzika. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yanditse agira ati “nzashimisha izina ry’Imana indirimbo” (Zaburi 69:​31 [umurongo wa 30 muri Bibiliya Yera]). Umuzika wakoreshwaga mu gihe cyo kwiherera kugira ngo wunganire mu gutekereza kujyaniranye no gusenga. Asafu yaranditse agira ati “nibuka indirimbo yanjye ya nijoro, nkibwira mu mutima; umwuka wanjye wibazanya umwete” (Zaburi 77:⁠7 [umurongo wa 6 muri Bibiliya Yera]). Mu rusengero rwa Yehova, umuzika wari ufite umwanya w’imena (1 Ngoma 23:​1-5; 2 Ngoma 29:​25, 26). Rimwe na rimwe, abaririmbyi benshi barahuzwaga, urugero nk’igihe cyo gutaha urusengero, aho abantu 120 bakoreshejwe mu kuvuza amakondera (2 Ngoma 5:​12, 13). Nta bwo tuzi uko uwo muzika uhebuje wari uteye, icyakora, igitabo cyitwa The Music of the Bible kigira kiti “nta bwo bigoye kwishushanyiriza ukuntu umuzika wacurangwaga mu rusengero igihe cy’ibirori bikomeye wabaga uteye muri rusange . . . Nk’ubu hagize umwe muri twe wajyanwa aho hantu, ntiyabura kumva asazwe n’igitinyiro n’uguhebuza kw’ibyo birori.”a

Imikoreshereze Mibi y’Umuzika

3, 4. Ni mu buhe buryo impano y’umuzika yakoreshejwe nabi n’ubwoko bw’Imana hamwe n’abaturanyi babwo b’abapagani?

3 Icyakora, nta bwo igihe cyose umuzika wagiye ukoreshwa mu bintu nk’ibyo bihebuje gusa. Ku Musozi Sinayi, umuzika wakoreshejwe mu gutuma Abisirayeli bagira umwete mu gusenga ikigirwamana cy’ikimasa cya zahabu (Kuva 32:​18). Nanone umuzika waje gukoreshwa mu by’ubusinzi, ndetse no mu by’ubuhabara (Zaburi 69:​12; Yesaya 23:​15). Abaturanyi b’abapagani b’Isirayeli na bo ntibari shyashya mu mikoreshereze mibi y’iyo mpano y’Imana. Inkoranyamagambo ya Bibiliya yitwa The Interpreter’s Dictionary of the Bible, igira iti “muri Fenisiya no muri Siriya, umuzika witabirwaga na rubanda, hafi ya wose warangwagamo ibyo gusenga Ishitari, imanakazi y’uburumbuke. Bityo, indirimbo zaririmbwaga na rubanda ubusanzwe zabanzirizaga ibikorwa by’ubusambanyi bw’akahebwe.” Abagiriki bose ba kera na bo bakoreshaga umuzika mu “mbyino z’iby’urukundo rushingiye ku bitsina” zabyinwaga na rubanda.

4 Ni koko, umuzika ufite ububasha bwo gushishikaza, ubwo gukurura, n’ubwo guhindura umuntu. Nyuma y’imyaka ishize ibarirwa muri za mirongo, igitabo cyitwa The Music of the Bible, cyanditswe na John Stainer, cyageze n’aho cyemeza ko “nta buhanzi na bumwe bwagize ingaruka zikomeye ku bantu muri iki gihe nk’ubuhanzi bw’Umuzika.” Muri iki gihe, umuzika uracyakomeza kugira ingaruka ikomeye ku bantu. Ku bw’ibyo, ubwoko bubi bw’umuzika bushobora guteza akaga gakomeye urubyiruko rutinya Imana.

Kugira Amakenga Birakwiriye

5. (a) Ni gute umuzika ufite uruhare runini mu mibereho y’ingimbi n’iy’abangavu benshi? (b) Imana ibona ite ibyo kwinezeza kw’abakiri bato?

5 Niba ukiri muto, uzi neza ukuntu umuzika​—⁠cyane cyane uwo mu bwoko bwa pop cyangwa rock⁠—​ufite uruhare runini mu mibereho y’aburungano rwawe. Ndetse, umuzika wageze n’aho witwa ko ari “kimwe mu bice bigize imikorere y’umubiri w’ingimbi n’abangavu.” Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bavuga ko bagereranyije, mu myaka itandatu ya nyuma y’amashuri ye, umwe mu rubyiruko rufite imibereho iciriritse azaba amara amasaha asaga ane mu munsi yumva umuzika wa rock! Nta gushidikanya ko ibyo ari ukudashyira mu gaciro rwose. Kwishimira icyatuma wumva umerewe neza cyangwa ukanezerwa, nta kibi kirimo. Nta gushidikanya, nta bwo Yehova, we Waremye umuzika ushimishije, yashaka ko abakiri bato batishima cyangwa ngo bagire intimba. Koko rero, ategeka ubwoko bwe ati “mwa bakiranutsi mwe, munezererwe Uwiteka, mwishime: mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, ibyishimo bibatere kuvuza impundu” (Zaburi 32:​11). Ku muntu ukiri muto, Ijambo rye rigira riti “wa musore we, ishimire ubusore bwawe, n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe.”​—⁠Umubwiriza 11:⁠9.

6. (a) Kuki abakiri bato bagomba kugira amakenga mu gihe bahitamo umuzika bumva? (b) Kuki umuzika wo muri iki gihe ufite ibyo ukemangwaho byinshi kurusha umuzika wo mu bihe byashize?

6 Ariko kandi, hari impamvu nziza zo gutuma mugira amakenga mu guhitamo umuzika. Mu Befeso 5:​15, 16, intumwa Pawulo yaravuze iti “mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi.” Wenda urubyiruko rumwe rushobora kuzamura ibibazo nk’uko umukobwa umwe yitotombye agira ati “mu gihe ababyeyi bacu bari bakiri bato bumvaga umuzika bishakiye. Kuki se twe tutabikora?” Birashoboka ko umwe mu muzika ababyeyi banyu bumvaga ubwo bari mu kigero cyanyu na wo wari ufite icyo wakemangwaho. Iyo umuntu ashishoje yitonze, asanga imyinshi mu mizika yari iharawe icyo gihe yari yuzuyemo umurundo w’ibintu bisa n’aho bihereranye n’ibitsina, byerekeye ku bwiyandarike mu buryo bufifitse. Ariko kandi, ibyahoze kera bivugwa mu muzika mu buryo bufifitse, ubu bisigaye bivugwa mu buryo bweruye. Zirikana aya magambo y’umwanditsi umwe wagize ati “muri iki gihe, abana bagezwaho inkuru zitagira ingano zuzuyemo amagambo yeruye mu rugero rutigeze rugerwaho na rimwe mu muco wacu.”

Umuzika wa Rap ​—⁠Umuzika w’Ubwigomeke

7, 8. (a) Umuzika wa rap ni iki, kandi ni iki gituma ukundwa n’abantu benshi? (b) Ni iki gishobora kuranga umuntu wayobotse uburyo bwo kubaho bwa rap?

7 Urugero, dusuzume umuzika wa rap uharawe muri iki gihe. Dukurikije ikinyamakuru cyitwa Time, umuzika wa rap wazanye “ihinduka ry’injyana y’umuzika mu isi rwose,” kandi wamamaye mu buryo butangaje muri Brezili, mu Burayi, mu Buyapani, mu Burusiya no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akenshi, ntugira umuririmbo uwo ari wo wose, nturirimbwa, ahubwo injyana yawo iba mu magambo aherekejwe n’umudiho. Umenya iyo njyana y’amagambo aherekejwe n’umudiho ukaze ari ryo banga rituma umuzika wa rap ufite isoko cyane. Umukobwa umwe wo mu Buyapani yagize ati “iyo numvise umuzika wa rap, numva natwawe, kandi iyo ndimo nywubyina, numva nta mbebya mfite.”

8 Indi mpamvu ituma umuzika wa rap ukundwa, isa n’aho ishingiye ku magambo yawo​—⁠akenshi y’uruvangitirane rw’ibitutsi n’imvugo zo mu mihanda. Aho utandukaniye n’umuzika gakondo wa rock, umwinshi muri uwo muzika ukaba wibanda ku by’urukundo rw’agahararo rw’ingimbi n’abangavu, ni uko akenshi umuzika wa rap uba ukubiyemo ubutumwa bukomeye kurutaho. Hari n’ubwo umuzika wa rap ujya wikoma akarengane, iby’ivangura ry’amoko, n’abapolisi bahutaza abantu. Rimwe na rimwe ariko, inyikirizo z’izo ndirimbo zivugwa mu bigambo bikocamye bisesereza mu buryo bukabije cyane. Nanone kandi, umuzika wa rap usa n’aho utandukira amategeko yashyizweho ahereranye n’imyambarire, imisokoreze, n’amahame mbwirizamuco yerekeye ibitsina. Nta bwo bitangaje rero kubona umuzika wa rap warabaye nk’uburyo runaka bwo kubaho. Abawunambyeho barangwa no kwitiginyura, imvugo zo mu mihanda, n’imyambarire igayitse, urugero, ibipantaro binini bya jinisi, inkweto zimeze nka pantufule zigarukira hejuru y’ubujana zidafunze imishumi, imikufi ya zahabu, ingofero, n’indorerwamo zijimye.

9, 10. (a) Ni ibihe bintu urubyiruko rwagombye kwitaho mu gihe rugenzura niba umuzika wa rap hamwe n’uburyo bwawo bwo kubaho ari byo “Umwami ashima”? (b) Ni iki urubyiruko rumwe na rumwe rw’Abakristo rusa n’aho rudafatana uburemere?

9 Mu Befeso 5:​10, Abakristo babwirwa ‘gushakashaka uko bamenya ibyo Umwami ashima.’ Iyo turebye ibivugwa ku muzika wa rap, mbese, utekereza ko gushishikazwa na wo byaba “ibyo Umwami ashima”? Mbese, Umukristo ukiri muto yakwifuza kurangwaho imibereho itanemerwa n’abantu benshi b’isi? Dore uko umwanditsi umwe w’ikinyamukuru yavuze ku bihereranye na konseri y’umuzika wa rap. Yagize ati “icyo gihe abaririmbyi b’umuzika wa rap bahiganwaga gukoronga bavuga ibigambo byuzuyemo ibitutsi n’ibihereranye n’ibitsina beruye. . . . Ababyinnyi, abagabo n’abagore, berekanaga ibisa n’ibikorwa byo guhuza ibitsina imbere y’abantu.” Ku bihereranye n’indirimbo yakunzwe cyane kurusha izindi, uwari wateguye iyo konseri yaravuze ati “ijambo rimwe kuri abiri yavugwaga ryari (riteye isoni).”

10 Nyamara kandi, umuzika wacuranzwe uwo mugoroba ntiwari mu rwego rw’umuzika wa rap ukemangwa. Umuyobozi w’inzu yakinirwagamo yaravuze ati “uwo muzika murimo mwumva ni umuzika wa rap usanzwe​—⁠uyu ugurwa mu maduka.” Mbega ukuntu bibabaje kubona mu rubyiruko rubarirwa mu 4.000 rwari muri iyo konseri harimo b’abiyita ko ari Abahamya ba Yehova! Bamwe basa n’aho bafatana uburemere buke iby’uko Satani ari we ‘mwami utegeka ikirere.’ Ni we uyobora ‘umwuka [cyangwa imyifatire yiganje mu bwenge] ukorera mu batumvira’ (Abefeso 2:⁠2). None se, waba ukorera inyungu za nde mu gihe waba ushishikazwa n’umuzika wa rap cyangwa mu gihe waba urangwaho imibereho igendana na wo? Birumvikana ko, muri rusange, umuzika umwe n’umwe wa rap ushobora kuba utagayitse cyane. Ariko se, birakwiriye gukunda umuzika uwo ari wo wose waba ubangamira amahame ya Gikristo muri rusange?

Umuzika wa Heavy Metal​—⁠Ibitsina, Urugomo, n’Ibikorwa bya Kidayimoni

11, 12. Umuzika wa heavy metal ni iki, kandi ni ibihe bintu bikemangwa biwurangwamo?

11 Ubundi bwoko bw’umuzika wogeye ni umuzika wa heavy metal. Umuzika wa heavy metal urenze umuzika wa rock ikaze icuranzwe mu buryo buhanitse. Ikinyamakuru cyitwa The Journal of the American Medical Association cyanditse kivuga ko “umuzika wa heavy metal . . . ufite umudiho ukaze kandi wuzuyemo amagambo ashimagiza urwangano, ibitutsi, guteshuka mu bihereranye n’ibitsina hamwe n’ibikorwa bya kidayimoni mu bihe bimwe na bimwe.” Erega, amazina ubwayo y’amwe mu matsinda agezweho, ni igihamya cy’uko ubwo bwoko bw’umuzika wa rock bwononekaye. Tuwusangamo bene aya magambo ngo “uburozi,” “imbunda,” n’ “urupfu.” Nyamara kandi, usanga umuzika wa heavy metal usa n’aho udakabije uwugereranyije na thrash metal hamwe na death metal​—⁠ubwoko bw’umuzika wahawe akato ukomoka ku muzika wa heavy metal. Mu mazina abo bacuranzi bihimba, usanga bakoresha amagambo nk’aya ngo “umuryoko” n’ “urutonde rw’amazina y’abapfuye.” Urubyiruko rwo mu bihugu byinshi ntirushobora kwiyumvisha ukuntu ayo mazina ateye ishozi cyane kubera ko aba ari mu rurimi rw’Icyongereza cyangwa mu rundi rurimi rw’amahanga.

12 Incuro nyinshi, abantu bakunze kuvuga ko kwiyahura, indwara yo kwiheba, no gusabikwa n’ibiyobyabwenge mu ngimbi no mu bangavu bifitanye isano n’umuzika wa heavy metal. Isano ufitanye n’urugomo ryatumye umuntu umwe utanga inama kuri radiyo awuhimba “umuzika wo kwiciramo ababyeyi bawe.” Kuba ufitanye isano n’ibikorwa bya Kidayimoni, bituma ababyeyi benshi bifata impungenge​—⁠ndetse n’abapolisi. Nk’uko umuntu wabikozeho iperereza abivuga, urubyiruko rumwe na rumwe rwishyira mu byo gusenga Satani, rwagiye mu by’ubupfumu binyuriye kuri uwo muzika. Yashoje agira ati “ntiruzi ibyo rwishoramo.”

13. Ni akahe kaga gaterwa no kumva umuzika wa heavy metal?

13 Rero, urubyiruko rw’Abakristo ntirugomba ‘kuyoberwa imigambi ya [Satani]’ (2 Abakorinto 2:​11). Koko rero, “dukīrana . . . n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Abefeso 6:​12). Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa kwikururira abadayimoni mu mibereho yacu bitewe n’umuzika duhitamo kumva! (1 Abakorinto 10:​20, 21). Nyamara kandi, birazwi ko bamwe na bamwe mu rubyiruko rw’Abakristo bakunda cyane umuzika witwa heavy metal. Ndetse hari bamwe na bamwe babikora rwihishwa kugira ngo bimare ipfa. Umukobwa umwe yagize ati “najyaga numva umuzika wa heavy metal, ndetse rimwe na rimwe hafi ijoro ryose. Naguraga amagazeti avuga ibya heavy metal maze nkayahisha mu bisanduku bibikwamo inkweto kugira ngo ababyeyi banjye batayabona. Nzi ko Yehova atanyishimiraga.” Ingingo yasohotse muri Revéillez-vous! ni yo yatumye yisubiraho. Urubyiruko rushobora kuba rukibaswe n’uwo muzika, rungana iki?

Umuntu Asarura Ibyo Abiba

14, 15. Kuki dushobora kwemeza ko kumva umuzika wanduye bigira ingaruka mbi? Tanga urugero.

14 Ntimukajye mupfobya akaga gashobora guterwa n’umuzika nk’uwo. Ni koko, kumva indirimbo runaka byonyine si byo bizatuma mugambirira kwica umuntu cyangwa ngo mugwe mu cyaha cy’ubusambanyi byanze bikunze. Nyamara kandi, mu Bagalatiya 6:⁠8 hagira hati “ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora.” Kumva umuzika w’isi, wa kinyamaswa, ndetse rwose wa kidayimoni, nta kindi byakungura uretse kukugiraho ingaruka mbi. (Gereranya na Yakobo 3:​15.) Joseph Stuessy, umwarimu w’umuzika, yaravuze ati “umuzika uwo ari wo wose ugira ingaruka ku isura yacu, ku byiyumvo byacu, ku miterere y’umutima no ku myifatire iterwa na wo. . . . Umuntu wese wavuga ati ‘jye nshobora kumva umuzika wa heavy metal kandi ntugire icyo untwara,’ yaba yibeshye rwose. Mu by’ukuri, uwo muzika ugira ingaruka zitandukanye ku bantu banyuranye no mu rugero rutandukanye.”

15 Umusore umwe w’Umukristo yivugiye ubwe ati “nari narirundumuriye muri thrash metal ku buryo kamere yanjye yose yari yarahindutse.” Bidatinze, yahise atangira kubuzwa amahwemo n’abadayimoni. “Amaherezo, naje kwivanaho indirimbo zose nari ntunze ndazita maze abadayimoni babona kumvaho.” Undi musore yatanze ubu buhamya agira ati “umuzika numvaga wari ufitanye isano n’iby’ubupfumu, ibyo kunywa ibiyobyabwenge, cyangwa iby’ibitsina. Urubyiruko rwinshi ruvuga ko ibyo bitagira icyo birutwara, ariko nta bwo ari iby’ukuri. Nsa n’uwari waravuye mu kuri.” Umugani umwe urabaza ngo “mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye, imyambaro ye ntishye?”​—⁠Imigani 6:⁠27.

Komeza Kuba Maso

16. Twavuga iki ku bahanzi n’abacuranzi benshi b’umuzika bo muri iki gihe?

16 Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso ya kera agira ati “ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami, yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima, kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana” (Abefeso 4:​17, 18). Mbese, ibyo ntibishobora kuvugwa ku bahanzi no ku bacuranzi benshi b’umuzika bo muri iki gihe? Umuzika w’ingeri zose uragenda urangwamo umwuka w’ “imana y’iyi gahunda y’ibintu,” Satani Umubeshyi, kurusha ikindi gihe cyose.​—⁠2 Abakorinto 4:​4, MN.

17. Ni gute urubyiruko rushobora kugenzura cyangwa gusuzuma umuzika?

17 Ku bihereranye n’ “iminsi y’imperuka,” Bibiliya yahanuye ko “abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi” (2 Timoteyo 3:​1, 13). Ku bw’ibyo rero, ugomba kuba maso cyane kurusha ikindi gihe cyose, igihe uhitamo umuzika wumva. Akenshi, kuba umutwe w’indirimbo iyi n’iyi ukemangwa, birahagije kugira ngo uhite uyivana mu mubare w’izikwiriye. Muri Yobu 12:​11, harabaza hati “mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo, nk’uko akanwa kumva ibyokurya?” Mu buryo nk’ubwo, ushobora gusuzuma umuzika wumvisha agace kawo ugutwi kujora. Ni ubuhe bwoko bw’ibyiyumvo uwo muririmbo ubyutsa muri wowe? Mbese, ugutera inkunga yo kugira imyifatire yanduye kandi yononekaye​—⁠umwuka wo kwinezeza? (Abagalatiya 5:​19-21). Amagambo yawo se yo ameze ate? Mbese, arata iby’ubusambanyi, ibyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu bibi, ndetse “biteye isoni no kubivuga”? (Abefeso 5:​12). Bibiliya ivuga ko bene ibyo bintu bitanakwiriye ‘kuvugwa rwose’ mu bwoko bw’Imana, nkanswe guhora umuntu abisubiramo hato na hato (Abefeso 5:⁠3). Bite se ku bihereranye n’igifubiko cya kasete? Mbese, cyaba cyanditseho amagambo arangwamo iby’ubupfumu cyangwa kikaba gishushanyijeho amashusho ateye isoni?

18. (a) Ni iki urubyiruko rumwe na rumwe rugomba guhindura ku bihereranye n’umuzika rwumva? (b) Ni gute urubyiruko rushobora kwihingamo ibyo gukunda umuzika uboneye?

18 Wenda ukwiriye guhindura ugahitamo ubundi bwoko bw’umuzika. Niba ufite indirimbo, disike, cyangwa kasete zivuga iby’ubwiyandarike cyangwa iby’abadayimoni, wagombye guhita uzivanaho ukazijugunya. (Gereranya n’Ibyakozwe 19:​19.) Ibyo ntibishaka kuvuga ko udashobora kugira umuzika wishimira kumva; imizika yose iharawe nta bwo ari mibi. Nanone urubyiruko rumwe na rumwe rwagiye rwitoza gukunda umuzika rutari rusanzwe rwuma, none ubu rusigaye rwishimira kumva imizika imwe n’imwe ya kera, iya folk, iya jazz, n’iyindi n’iyindi. Kasete za Mélodies du Royaume zafashije urubyiruko rwinshi kujya rwishimira umuzika wubaka ucuranzwe n’abacuranzi benshi.

19. Kuki ari iby’ingenzi guha umuzika umwanya uwukwiriye?

19 Umuzika ni impano y’Imana. Icyakora, kuri benshi wabaye ububata bubi. Abo bameze nk’Abisirayeli ba kera bashishikazwaga no gucuranga “inanga na nebelu n’ishako n’imyironge . . . maze ntibite ku murimo w’Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze” (Yesaya 5:​12). Ishyirireho intego yo guha umuzika umwanya uwukwiriye, kandi umurimo wa Yehova abe ari wo uhirimbanira mbere y’ibindi byose. Jya uhitamo umuzika wumva ubigiranye ubwitonzi. Bityo, uzashobora kudakoresha nabi iyo mpano y’Imana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Uko bigaragara, ishyanga ry’Isirayeli ryari ryarahebuje mu buhanzi bw’umuzika. Ishusho imwe yo muri Ashuri yerekana ko Umwami Senakeribu yasabye Umwami w’Isirayeli Hezekiya abacuranzi ho ikoro. Dusoma mu nkoranyamagambo y’umuzika yitwa Grove’s Dictionary of Music and Musicians ngo “gusaba abacuranzi ho ikoro . . . ntibyari ibintu bisanzwe rwose.”

Mbese, Uribuka?

◻ Kuki dushobora kuvuga ko umuzika ari impano y’Imana?

◻ Ni gute umuzika wakoreshejwe nabi mu bihe bya kera?

◻ Ni akahe kaga umuzika wa rap n’uwa heavy metal utera urubyiruko rw’Abakristo?

◻ Ni gute urubyiruko rw’Abakristo rushobora gukoresha amakenga mu byo guhitamo umuzika rwumva?

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Mu bihe bya Bibiliya, umuzika wakundaga gukoreshwa mu gusingiza Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze