ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/4 pp. 8-14
  • Ntihagire Uwonona Ingeso Zawe Nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntihagire Uwonona Ingeso Zawe Nziza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Inama Kuri Bo no Kuri Twe
  • Irinde Kuyoba
  • Ingeso z’Urubyiruko
  • Intambwe Zihamye mu Kurinda Ingeso Zacu
  • Mwirinde incuti mbi muri iyi minsi y’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • “Ukomeze kuvuga kandi ntuceceke”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • ‘Abapfuye bazazurwa’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/4 pp. 8-14

Ntihagire Uwonona Ingeso Zawe Nziza

“Ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.”​—⁠1 ABAKORINTO 15:⁠33.

1, 2. (a) Ni ibihe byiyumvo intumwa Pawulo yari ifitiye Abakristo b’i Korinto, kandi kuki? (b) Ni iyihe nama yihariye tugiye gusuzuma?

MBEGA ukuntu urukundo rwa kibyeyi rurangwamo ibyiyumvo bikomeye! Ibyiyumvo nk’ibyo, bitera ababyeyi kwitangira abana babo, kubigisha no kubagira inama. Intumwa Pawulo ishobora kuba itarigeze ibyara, ariko kandi yandikiye Abakristo b’i Korinto igira iti “nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu.”​—⁠1 Abakorinto 4:⁠15.

2 Mbere, Pawulo yari yaragiye i Korinto aho yari yarabwirije Abayuda n’Abagiriki. Yari yaragize uruhare mu gushinga itorero ry’i Korinto. Mu rundi rwandiko, Pawulo yagereranyije inshingano ze n’iz’umubyeyi w’umugore wita ku bana be, ariko ku Bakristo b’i Korinto yari nk’umubyeyi w’umugabo (1 Abatesalonike 2:⁠7). Nk’uko umubyeyi ufite urukundo abigenza, Pawulo yaburiye abana be bo mu buryo bw’umwuka. Ushobora kuvana inyungu mu nama ya kibyeyi yagiriye Abakristo b’i Korinto igira iti “ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Kuki Pawulo yandikiye Abakorinto atyo? Ni gute dushobora gukurikiza iyo nama?

Inama Kuri Bo no Kuri Twe

3, 4. Ni iki tuzi kuri Korinto yo mu kinyejana cya mbere hamwe n’abaturage bayo?

3 Mu kinyejana cya mbere, umuhanga mu by’ubumenyi bw’isi w’Umugiriki witwa Strabo yanditse agira ati “Korinto izwiho ‘ubutunzi’ bitewe n’ubucuruzi bwayo kubera ko iri ku gisa n’akarwa kandi ikaba ihuza ibyambu bibiri, kimwe cyerekeye muri Aziya, ikindi mu Butaliyani; ibyo kandi bikaba bituma guhererekanya ibicuruzwa biturutse muri ibyo bihugu byombi byoroha.” Buri myaka ibiri, abantu benshi bazaga i Korinto bazanywe n’imikino yahaberaga.

4 Twavuga iki ku bihereranye n’abaturage bo muri uwo mujyi wari icyicaro cy’ubutegetsi ukaba n’ihuriro ryo gusenga imana yo kwinezeza yitwaga Aforodite? Umwarimu wo muri kaminuza witwa T. S. Evans asobanura agira ati “abaturage b’aho bashobora kuba barakabakabaga mu 400.000. Bari injijuke cyane, ariko nanone bari baradohotse mu by’umuco, ndetse bagakora ibintu biteye ishozi. . . . Abaturage b’Abagiriki bari batuye muri Akayi, barangwaga no gushishikarira iby’ubuhanga no guharara. . . . Ubwikunde bwabo bwashoboraga gutuma biremamo ibice.”

5. Ni akahe kaga abavandimwe b’i Korinto bari bahanganye na ko?

5 Amaherezo ndetse, itorero ryaje kwiremamo ibice bitewe na bamwe bari bakirangwaho umutima wo kujora ibintu babitewe n’ubwibone (1 Abakorinto 1:10-31; 3:2-9). Hari havutse ikibazo gikomeye, kuko bamwe bavugaga ko ari “nta wuzuka” (1 Abakorinto 15:12; 2 Timoteyo 2:16-18). Uko imyizerere yabo (ikocamye) yaba yari iri kose, Pawulo yagombaga kubakosora abagaragariza neza ko Kristo ‘yazutse.’ Bityo rero, Abakristo bashoboragakwiringira ko Imana yari kubaha “kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Abakorinto 15:20, 51-57). Mbese, iyo uza kuba uhari, nawe wari kuba uri mu kaga?

6. Inama ya Pawulo iri mu 1 Abakorinto 15:33 yarebaga ba nde mu buryo bwihariye?

6 Mu gihe Pawulo yari arimo atanga ibihamya bidahinyuka byemeza ko abapfuye bazazuka, yarababwiye ati “ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” Iyo nama yare­baga abantu bo mu itorero batumvikanaga ku byerekeye inyigisho ihereranye n’umuzuko. Ariko se, baba barashidikanyaga gusa ku bihereranye n’ingingo batasobanukirwaga neza (Gereranya na Luka 24:38.)? Oya. Pawulo yanditse avuga ko ‘bamwe muri bo bavugaga yuko nta wuzuka,’ bityo, abo bakaba baragendaga bavuga ibyo batemeranwagaho, kandi rero, bikaba byarabaganishaga mu buhakanyi. Pawulo yari azi neza ko bashoboraga konona ingeso nziza za bagenzi babo n’imitekerereze myiza yabo.​—⁠Ibyakozwe 20:30; 2 Petero 2:⁠1.

7. Ni mu yihe mimerere dushobora gukurikizamo inama iri mu 1 Abakorinto 15:⁠33?

7 Ni gute dushobora kumvira uwo muburo wa Pawulo ku bihereranye n’abo dushyikirana na bo? Pawulo ntiyashakaga kuvuga ko tugomba kwanga gufasha umuntu mu itorero waba afite ingorane yo gusobanukirwa umurongo uyu n’uyu wa Bibiliya cyangwa inyigisho ishingiye kuri yo. Koko rero, muri Yuda 22, 23 hatugira inama yo guha ubufasha burangwamo impuhwe abantu bafite ugushidikanya nk’uko batabigiranye uburyarya (Yakobo 5:19, 20). Icyakora, iyo nama ya kibyeyi ya Pawulo igomba rwose gushyirwa mu bikorwa mu gihe umuntu yaba akomeje kwanga kwemera icyo tuzi ko ari ukuri kwa Bibiliya, cyangwa agakomeza guhakana no kunenga ibintu. Tugomba kwirinda kwifatanya n’abantu bameze batyo. Mu gihe umuntu yaba abaye umuhakanyi burundu, birumvikana ko abungeri bo mu buryo bw’umwuka bazafata ibyemezo byo kurinda umukumbi.​—⁠2 Timoteyo 2:16-18; Tito 3:10, 11.

8. Ni gute tugomba kugira ubushishozi mu gihe umuntu atemera inyigisho runaka ya Bibiliya?

8 Ayo magambo ya kibyeyi ya Pawulo aboneka mu 1 Abakorinto 15:33, dushobora no kuyerekeza ku bantu bo hanze y’itorero bakwirakwiza inyigisho z’ibinyoma. Ni gute dushobora gutwarwa tukaba twashyikirana na bo? Ibyo bishobora kutubaho nko mu gihe twaba tudatandukanya abashobora gufashwa kugira ngo bamenye ukuri n’ababyutsa impaka bagamije gukwirakwiza inyigisho y’ikinyoma. Urugero, mu murimo wacu wo kubwiriza, dushobora guhura n’umuntu tutemeranwa ku ngingo runaka ariko akaba ashaka kuyiganiraho mu buryo bwimbitse (Ibyakozwe 17:32-34). Ibyo ubwabyo nta kibazo biteye, kuko twishimira gusobanurira abantu bose bashaka kumenya ukuri kwa Bibiliya nta buryarya, ndetse tukaba twasubira kubasura kugira ngo tubahe ibindi bihamya birushaho kubemeza (1 Petero 3:15). Ariko kandi, birashoboka ko hari bamwe baba badashishikajwe by’ukuri no kumenya ukuri kwa Bibiliya.

9. Ni gute twakwifata mu gihe imyizerere yacu ishidikanyijweho?

9 Hari benshi uzasanga bajya impaka mu masaha menshi, icyumweru ku kindi, ariko batabiterwa no gushaka ukuri. Icyo baba bashaka ni ugusenya ukwizera kw’abandi, ari na ko barata ingirwabumenyi baba bafite mu Giheburayo, mu Kigiriki cyangwa mu by’ubwihindurize. Mu gihe bahuye n’abantu nk’abo, Abahamya bamwe bumva ko bagomba kujya impaka na bo, ndetse bakageza n’aho babasura kenshi kugira ngo baganire ku byerekeye inyigisho y’ikinyoma y’amadini, filozofiya, cyangwa ibitekerezo bikocamye bya siyansi. Tuzirikane ko Yesu atigeze aha urwaho ibintu nk’ibyo n’ubwo yashoboraga kujya impaka n’abayobozi ba kidini bari barize Igiheburayo n’Ikigiriki akabatsinda. Iyo bageragezaga kumugisha impaka, yabasubizaga mu magambo ahinnye maze agahindukirira ab’imitima yicisha bugufi, ni ukuvuga intama nyakuri.​—⁠Matayo 22:41-46; 1 Abakorinto 1:23–2:⁠2.

10. Kuki Abakristo batunze za orudinateri kandi zishobora kugera ahantu hoherezwa ubutumwa mu buryo bwa elegitoroniki bagomba kugira amakenga?

10 Za orudinateri z’ubu zadukanye ubundi buryo bwo kwifatanya n’incuti mbi. Amasosiyete amwe n’amwe y’ubucuruzi atuma abafatabuguzi bayo bashobora gukoresha za orudinateri hamwe na telefoni mu kohereza amakuru mu buryo bwa elegitoroniki akiyandika ahantu habigenewe, bityo umuntu akaba yakohereza ubutumwa aho hantu, aho bushobora gusomwa n’abafatabuguzi bose. Ibyo byatumye habaho icyo bise ibiganiro mpaka ku bibazo by’amadini mu rwego rwa elegitoroniki. Umukristo ashobora gukururwa n’ibiganiro nk’ibyo maze akaba yamarana amasaha menshi n’umuntu utanga ibitekerezo by’ubuhakanyi, wenda akaba yaranaciwe mu itorero. Amabwiriza ari muri 2 Yohana 9-11 atsindagiriza inama ya kibyeyi ya Pawulo ku bihereranye no kwirinda incuti mbi.a

Irinde Kuyoba

11. Ni iki cyashoboraga kugerwaho biturutse ku mimerere y’ubucuruzi yari i Korinto?

11 Nk’uko byavuzwe haruguru, Korinto yari ihuriro ry’ubucuruzi, hakaba hariyo amaduka menshi n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi (1 Abakorinto 10:25). Abantu benshi bazaga mu mikino yahaberaga, bashoboraga kurara mu mahema, kandi muri icyo gihe, abacuruzi bagurishirizaga ibicuruzwa byabo mu tuzu twimukanywa cyangwa ahantu hatwikiriye babaga babidanditse. (Gereranya n’Ibyakozwe 18:1-3.) Ibyo byatumye Pawulo ashobora kuhabona akazi ko kuboha amahema. Byongeye kandi, yashoboraga gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza ari aho hantu yakoreraga. Umwarimu wo muri kaminuza witwa J. Murphy-O’Connor yanditse agira ati “hagati y’urubohero [rw’amahema] rwari mu isoko rwagati . . . n’inzira yanyurwagamo n’abantu b’uruvunganzoka, nta bwo Pawulo yashoboraga kugera kuri bagenzi be bakoranaga hamwe n’abaguzi gusa, ahubwo nanone yashoboraga kubonana n’abantu benshi baturutse hanze. Mu gihe yabaga afite akazi gake, yashoboraga guhagarara mu muryango akagerageza guhagarika abantu bose yatekerezaga ko bashobora kumutegera amatwi . . . Biragoye kwiyumvisha ukuntu umurava we n’ukwemera kwe kwimbitse bitari gutuma ahita ‘yamamara’ muri ako karere, bityo ibyo bikaba bitari gukurura abanyamatsiko b’imburamukoro gusa, ahubwo n’abari kuba bashakashaka by’ukuri. . . . Abagore bafite abagabo bari barumvise ibye, bashoboraga kujya kumusura baherekejwe n’abaja babo bitwaje ko bagiye guhaha. Mu bihe by’akaga, ubwo habaga hariho itotezwa cyangwa ibikangisho, abizera bashoboraga kubonana na we ari nk’abaguzi. Nanone kandi, aho yakoraga hatumaga abonana n’abategetsi.”

12, 13. Ni gute ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:33 birebana n’aho dukora?

12 Icyakora, Pawulo ntiyari kubura kwemera ko aho yakoraga yashoboraga kuhahurira n’ “incuti mbi.” Natwe twagombye kubigenza dutyo. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba Pawulo yaravuze iby’imyifatire ya bamwe bavugaga bati “reka twirīre, twinywere, kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:32). Akimara kuvuga ibyo, yakomeje atanga inama ya kibyeyi agira ati “ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” Ni gute ku kazi hamwe no gushaka ibinezeza bishobora guteza akaga gakomeye?

13 Abakristo bamwe bifuza kugirana imishyikirano myiza n’abo bakorana, kandi hari inkuru nyinshi zagiye zigaragaza ukuntu ibyo bishobora gutuma haboneka uburyo bwo gutanga ubuhamya. Nyamara kandi, iyo mishyikirano, mugenzi wacu dukorana ashobora kuyifata mu buryo butari bwo akibwira ko ari nk’aho tumushakaho ubucuti kugira ngo tujye twifatanya mu bihe byo kwidagadura. Umugabo cyangwa umugore ashobora kudutumira ku ifunguro, gufata ikirahure mu kanya gato nyuma y’akazi, cyangwa kwifatanya mu myidagaduro yo mu mpera z’icyumweru. Uwo muntu ashobora kuba asa n’aho ari umugwaneza kandi yiyubashye, ndetse uko gutumira kwe kukaba gusa n’aho nta cyo gutwaye. Ariko kandi, Pawulo atugira inama igira iti “ntimuyobe.”

14. Ni gute Abakristo bamwe bayobejwe binyuriye ku bo bashyikirana?

14 Abakristo bamwe bagiye bayoba. Bagiye badohoka mu myifatire yabo ku bihereranye no kwifatanya n’abo bakorana. Wenda ibyo bishobora kuba byaragiye biza buhoro buhoro bitewe na siporo cyangwa imyidagaduro runaka bakunda. Cyangwa se wenda Umukristo akaba yari afite mugenzi we bakorana utizera ariko akaba ari umugwaneza kandi akitonda mu buryo budasanzwe, ibyo bikaba byaratumye ajya amarana na we igihe kirekire, kugeza n’ubwo ahitamo kujya ashyikirana na we kuruta uko ashyikirana n’abo mu itorero bamwe na bamwe. Hanyuma, iyo mishyikirano ishobora kuba yarageze ubwo ituma [uwo Mukristo] asiba iteraniro rimwe. Hari n’ubwo ishobora kuba yaratumye ataha bwije cyane hanyuma mu gitondo ntashobore kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bishobora kuba byaratumye areba ubwoko bwa filimi cyangwa ubwa kasete ya videwo ubusanzwe Umukristo atakwemera kureba. Wenda ushobora gutekereza uti ‘yewe, ibyo nta na rimwe bishobora kumbaho.’ Ariko kandi, abenshi muri abo bayobye, na bo bashobora kuba baravugaga batyo. Ku rwacu ruhande, tugomba kwibaza tuti ‘ni gute niyemeje gukurikiza inama ya Pawulo?’

15. Ni iyihe myifatire ishyize mu gaciro twagombye kugira ku bihereranye n’abaturanyi bacu?

15 Ibyo tumaze gusuzuma ku bihereranye n’aho dukora, dushobora no kubyerekeza ku mishyikirano tugirana n’abo duturanye. Nta gushikidanya ko Abakristo b’i Korinto ya kera bari bafite abaturanyi. Hari uduce tumwe na tumwe turangwamo umuco wo gusabana kandi ugasanga abaturanyi batizanya amaboko. Mu turere tw’igiturage, hari ubwo abaturanyi bisungana bitewe n’uko batuye batatanye. Ahandi na ho, usanga mu muco wabo, imiryango yunze ubumwe mu buryo bwihariye, ku buryo bituma habaho ugutumirana kwa buri gihe kugira ngo abantu basangire amafunguro. Uko bigaragara, gushyira mu gaciro ni iby’ingenzi nk’uko Yesu yabigaragaje (Luka 8:20, 21; Yohana 2:12). Mu mishyikirano tugirana n’abaturanyi hamwe n’abo mu miryango yacu, mbese, tujya dushaka kugirana imishyikirano na bo nk’uko twabikoraga mbere y’uko tuba Abakristo? Kuki se ahubwo tutasuzuma ibyo bintu dushyize mu gaciro, hanyuma tukagena imipaka ikwiriye tutagomba kurenga?

16. Ni gute amagambo ya Yesu ari muri Matayo 13:3, 4 agomba kumvikana?

16 Umunsi umwe, Yesu yagereranyije ijambo ry’Ubwami n’imbuto ‘zaguye mu nzira inyoni zikaza zikazitoragura’ (Matayo 13:3, 4, 19). Muri icyo gihe, ubutaka bwo mu nzira bwaje gukomera uko bwagendaga bukandagirwaho n’ibirenge by’abantu b’urujya n’uruza. Ibyo ni ko bimeze ku bantu benshi muri iki gihe. Usanga imibereho yabo yuzuyemo abaturanyi, bene wabo hamwe n’abandi bantu b’urujya n’uruza, bagatuma bahora babahugiyemo. Twavuga ko, mu buryo runaka, ubutaka bwo mu mitima yabo buribatwa, ku buryo kugira ngo imbuto z’ukuri zibushoremo imizi biba bigoye. Ukwinangira nk’uko gushobora kuza mu Mukristo.

17. Ni gute kwifatanya n’abaturanyi hamwe n’abandi bantu bishobora kugira icyo biduhinduraho?

17 Bamwe mu baturanyi hamwe n’abo dufitanye isano b’isi, bashobora kurangwaho urugwiro no gufasha abandi, ariko bakaba batarigeze na rimwe bashishikarira ibintu by’umwuka cyangwa ngo bakunde ibyo gukiranuka (Mariko 10:21, 22; 2 Abakorinto 6:14). Kuba tubaye Abakristo, ntibivuga ko tutagomba kugira urugwiro cyangwa ngo tubane n’abandi. Yesu yatugiriye inama yo kwita ku bandi tubivanye ku mutima (Luka 10:29-37). Ariko kandi, inama Pawulo yatanze ku bihereranye no kugira amakenga ku bantu dushyikirana, na yo yarahumetswe kandi ni iya ngombwa. Mu gihe dukurikiza iyo nama ya mbere, ntitugomba kwibagirwa n’iya kabiri. Niba tutazirikana ayo mahame yombi, ingeso zacu nziza zishobora kononekara. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ingeso zawe n’iz’abaturanyi bawe cyangwa bene wanyu nko ku bihereranye no kuba inyangamugayo cyangwa kumvira itegeko rya Kayisari? Urugero, bashobora kumva ko kuterekana inyungu z’ubucuruzi bwabo zose mu gihe cyo gusora bifite ishingiro, ndetse ko ari ngombwa kugira ngo umuntu abeho. Bashobora kutubwira icyo babitekerezaho bagerageza kubitwemeza mu gihe dusangira ikawa cyangwa mu gihe badusuye by’akanya gato. Ni gute ibyo bishobora kugira icyo bihindura ku mitekerereze yawe n’ingeso zawe nziza (Mariko 12:17; Abaroma 12:⁠2)? “Ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.”

Ingeso z’Urubyiruko

18. Kuki mu 1 Abakorinto 15:33 hanareba urubyiruko?

18 Urubyiruko ni rwo cyane cyane rugerwaho n’ingaruka z’ibyo rubona n’ibyo rwumva. Mbese, waba warabonye ko uko abana bamwe bakora ibimenyetso by’umubiri cyangwa imyifatire yabo bisa cyane n’iby’ababyeyi babo cyangwa abo bavukana? Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko abana bashobora guhindurwa cyane na bagenzi babo bigana. (Gereranya na Matayo 11:16, 17.) Niba umwana wawe w’umuhungu cyangwa uw’umukobwa ahorana n’urubyiruko rutesha agaciro ababyeyi barwo mu biganiro, kuki watekereza ko ibyo bidashobora kugira ingaruka ku bana bawe? Bizagenda bite se niba bumva kenshi urundi rubyiruko rukoresha imvugo iteye ishozi? Kandi se, bite niba bagenzi babo bo ku ishuri cyangwa abo baturanye baharaye umuderi mushya w’inkweto cyangwa imirimbo igezweho? Mbese, Pawulo yaba yaravuze ko mu 1 Abakorinto 15:33 harebaga gusa abatari munsi y’imyaka runaka?

19. Ni ibihe bitekerezo ababyeyi bagomba kugerageza gucengeza mu bana babo?

19 Niba uri umubyeyi, mbese, ujya uzirikana iyo nama iyo urimo wungura abana bawe ibitekerezo n’igihe ufata ibyemezo bibareba? Kwemera ko ibyo bidashaka kuvuga ko urundi rubyiruko rushyikirana n’abana bawe, haba mu baturanyi cyangwa ku ishuri, atari ko rwose ari rubi, wenda bishobora kuba ingirakamaro. Gerageza gufasha abana bawe kugira ngo babone ko ushyira mu gaciro ku bihereranye n’uko wumva inama irangwamo ubwenge kandi ya kibyeyi Pawulo yagiriye ab’i Korinto yashyirwa mu bikorwa. Nibiyumvisha ukuntu ushyira mu gaciro ku bihereranye n’uko ubona ibintu, bishobora gutuma bakwigana.​—⁠Luka 6:40; 2 Timoteyo 2:⁠22.

20. Rubyiruko, ni iyihe ntambara muhanganye na yo?

20 Mwe mukiri bato, mugerageze kwiyumvisha ukuntu mwakurikiza inama ya Pawulo muzi ko ibyo ari ingenzi ku Bakristo bose, ari abakiri bato ari n’abakuze. Kubigeraho ni intambara, ariko se, kuki mutakwitegura guca agahigo? Muzirikane ko kuba muziranye na bamwe muri urwo rubyiruko kuva mu bwana atari byo byakwemeza ko badashobora kugira icyo bahindura ku myifatire yanyu, ko badashobora konona ingeso nziza mwe rubyiruko rw’Abakristo mugerageza kwihingamo.​—⁠Imigani 2:1, 10-15.

Intambwe Zihamye mu Kurinda Ingeso Zacu

21. (a) Ni ikihe kintu dukeneye ku bihereranye no gushyikirana? (b) Kuki twakwizera ko imishyikirano imwe n’imwe ishobora guteza akaga?

21 Twese dukenera gushyikirana n’abandi. Icyakora, tugomba kuzirikana ko abo dushyikirana na bo bashobora kugira icyo baduhinduraho, byaba mu ruhande rwiza cyangwa rubi. Ibyo byageze kuri Adamu no ku bandi bantu bose uko ibinyejana byagiye bihita. Urugero, Yehoshafati, umwami mwiza w’i Buyuda, yagize ubutoni kuri Yehova kandi amuboneraho imigisha. Ariko kandi, nyuma yo kwemerera umuhungu we kurongora umukobwa wa Ahabu Umwami wa Isirayeli, Yehoshafati yatangiye kwifatanya na Ahabu. Uko kwifatanya n’abantu babi kwari kugiye gutuma Yehoshafati atakaza ubugingo bwe (2 Abami 8:16-18; 2 Ngoma 18:1-3, 29-31). Turamutse tudakoresheje ubwenge mu guhitamo abo dushyikirana na bo, natwe twagerwaho n’akaga nk’ako.

22. Ni iki twagombye kuzirikana, kandi kuki?

22 Ku bw’ibyo rero, tujye tuzirikana inama yuje urukundo Pawulo aduha mu 1 Abakorinto 15:33. Ibyo birenze ibyo kuba twaragiye twumva ayo magambo kenshi, ku buryo ndetse dushobora kuba twayasubiramo mu mutwe. Ayo magambo arangwamo urukundo rwa kibyeyi Pawulo yari afitiye abavandimwe na bashiki be b’i Korinto, hanyuma natwe mu buryo bwagutse. Nta gushidikanya kandi ko ayo magambo akubiyemo inama duhabwa na Data wo mu ijuru, kubera ko ashaka ko imihati yacu igira icyo igeraho.​—⁠1 Abakorinto 15:⁠58.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Akandi kaga gaterwa n’ubwo buryo bwo kohereza amakuru, ni uko bishobora gutuma umuntu ashaka gukoporora porogaramu cyangwa ibitabo atabiherewe uruhushya na nyirabyo cyangwa uwabihimbye, ibyo bikaba ari ukutubahiriza amategeko mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’umuhanzi.​—⁠Abaroma 13:⁠1.

Mbese, Uribuka?

◻ Ni iyihe mpamvu yihariye yatumye Pawulo yandika amagambo ari mu 1 Abakorinto 15:⁠33?

◻ Ni gute inama ya Pawulo yakurikizwa ku bihereranye n’aho dukora?

◻ Ni ikihe gitekerezo gikwiye twagombye kugira ku bihereranye n’abo duturanye?

◻ Kuki amagambo ari mu 1 Abakorinto 15:33 ari inama ireba urubyiruko mu buryo bwihariye?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Pawulo yigishirizaga ubutumwa bwiza aho yakoreraga

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Urundi rubyiruko rushobora konona ingeso zawe za Gikristo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze