ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/6 pp. 3-7
  • Mbese Imana Irakuzi Koko?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese Imana Irakuzi Koko?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ureba Inzira Zacu Zose
  • Aho Twaba Turi Hose, Imana Ishobora Kudufasha
  • Utwumva by’Ukuri
  • ‘Twaremwe mu buryo butangaje’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Gerageza kubona abandi nk’uko Yehova ababona
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/6 pp. 3-7

Mbese Imana Irakuzi Koko?

“Uwiteka, . . . uzi inzira zanjye zose.”​—ZABURI 139:1, 3.

1. Ni gute abantu benshi bumva ko ‘abandi batumva’ amaganya, ibibazo n’ingorane byabo?

MBESE, haba hari umuntu wumva koko amaganya, ingorane n’ibibazo byaba bikugarije? Ku isi hose hari abantu babarirwa muri za miriyoni, abato n’abakuze, badafite umuryango cyangwa bene wabo bo kubitaho. Ndetse no mu miryango, abagore benshi​—ndetse n’abagabo⁠—​bumva ko abo bashakanye batita mu by’ukuri ku buremere bw’ibibazo bafite. Mu gihe batageze ku cyo bashakaga, batera hejuru bagira bati “ariko ntunyumva!” Na ho ku bihereranye n’urubyiruko, abatari bake muri rwo bemeza ko ari nta muntu ubumva. Nyamara, muri abo bantu bifuza ko abandi barushaho kubumva, harimo abaje kugera ku mibereho y’agaciro. Ariko se, ibyo byashoboka bite?

2. Ni iki gituma abasenga Yehova bagira ubuzima bukungahaye?

2 Ni ukubera ko n’ubwo bagenzi babo baba bumva ibyiyumvo byabo cyangwa ntibabyumve, baba biringiye ko Imana yo izi ingorane zibugarije, kandi kubera ko ari abagaragu bayo, bazi ko badatereranwa mu bibazo bahura na byo (Zaburi 46:1). Byongeye kandi, Ijambo ry’Imana hamwe n’ubufasha burangwamo ubushishozi bw’abasaza b’Abakristo, bubabashisha kureba kure y’ibibazo byabo bwite. Ibyanditswe bibafasha kumva ko umurimo wabo w’ubudahemuka ufite agaciro mu maso y’Imana, kandi ko abamwiringira bakiringira n’imigambi yaringanije binyuriye kuri Yesu Kristo bafite ibyiringiro byiza by’igihe kizaza.​—Imigani 27:11; 2 Abakorinto 4:17, 18.

3, 4 (a) Kuba tuzi ko “Uwiteka [“Yehova,” Traduction du monde nouveau] ari we Mana” kandi ari we ‘waturemye,’ ni gute bishobora kudufasha kubonera ibyishimo mu murimo we? (b) Kuki twiringira mu buryo bwimbitse urukundo rwa Yehova?

3 Ushobora kuba uzi amagambo ari muri Zaburi 100:2, agira ati “mukorere Uwiteka munezerewe: muze mu maso ye muririmba.” Ariko se mu by’ukuri, ni bangahe basenga Yehova muri ubwo buryo? Impamvu nyazo zo kubigenza gutyo ziboneka ku murongo wa 3, hatwibutsa ngo “mumenye yuko Uwiteka ari we Mana: ni we waturemye, natwe turi abe; turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye.” Mu nyandiko y’Igiheburayo hakoreshejwe ijambo ʼElo·himʹ, rikaba rigaragaza ububasha bwe, icyubahiro cye n’ubutungane bwe. Ni yo Mana y’ukuri yonyine (Gutegeka 4:39; 7:9; Yohana 17:3). Abagaragu be bamenya Ubumana bwe, atari uko babyigishijwe gusa, ahubwo babifata nk’ibintu bahagazeho, ibyo kandi bakabigaragaza mu kumwubaha, kumugirira icyizere no kumwiyegurira.​—1 Ngoma 28:9; Abaroma 1:20.

4 Kubera ko Yehova ari Imana iriho, akaba ashobora kureba ndetse n’ibiri mu mutima wacu, nta kintu gishobora kumwisoba. Azi neza ibiba mu buzima bwacu. Azi intandaro y’ibibazo duhanganye na byo, ndetse no gusumbirizwa ko mu bwenge n’ibyiyumvo gushobora kubikomokaho. Kubera ko ari Umuremyi, atuzi neza kuruta uko twiyizi. Nanone azi uburyo yadufasha kugira ngo duhangane n’imimerere twaba turimo n’uburyo twabona ihumure ry’igihe kirekire. Nitumwiringira n’umutima wacu wose, azadufasha abigiranye urukundo​—nk’uko umwungeri aterurira mu gituza cye umwana w’intama (Imigani 3:5, 6; Yesaya 40:10, 11). Icyigisho cya Zaburi ya 139 gishobora kugira uruhare rukomeye mu gukomeza icyo cyiringiro.

Ureba Inzira Zacu Zose

5. Ni mu buhe buryo Yehova ‘aturondora,’ kandi kuki ari ibintu byo kwifuzwa?

5 Abigiranye ugushimira kwimbitse, Dawidi, umwanditsi wa Zaburi yanditse agira ati “Uwiteka, warandondoye, uramenya” (Zaburi 139:1). Dawidi yari azi neza ko uburyo Yehova yari amuzimo butari ubwo hejuru gusa. Nta bwo Imana yabonaga Dawidi nk’uko abantu babigenza, ngo yite gusa ku gihagararo cye, ku buryo yari intyoza mu kuvuga cyangwa ku buhanga bwe mu gucuranga inanga (1 Samweli 16:7, 18). Yehova ‘yarondoye’ umuntu w’imbere wa Dawidi, ibyo kandi akaba yarabigiranye urukundo, kubera ko yari ahangayikishijwe n’ubuzima bwe bwo mu buryo bw’umwuka. Niba uri umwe mu bagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, akuzi nk’uko yari azi Dawidi. Mbese, ibyo ntibyagombye kugutera ibyiyumvo byo gushimira bivanze no gutinya Imana?

6. Ni gute muri Zaburi 139:2, 3 hagaragaza ko Yehova azi ibyo dukora byose ndetse n’ibitekerezo byacu byose?

6 Imirimo ya Dawidi yose yagaragaraga mu maso ya Yehova, kandi ibyo Dawidi yari abizi. Umwanditsi wa zaburi yanditse agira ati “uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, uzi inzira zanjye zose” (Zaburi 139:2, 3). Kuba Yehova ari mu ijuru, ahitaruye isi, ntibyamubuzaga kumenya ibyo Dawidi akora cyangwa ibyo atekereza. ‘Yarondoye,’ cyangwa yasuzumanye ubwitonzi imirimo ya Dawidi, haba ku manywa cyangwa nijoro kugira ngo amenye uko iteye.

7. (a) Wifashishije ibyabaye mu buzima bwa Dawidi, vuga ibintu bimwe mu buzima bwacu Imana izi? (b) Kuba tuzi ibyo, ni iyihe ngaruka byagombye kutugiraho?

7 Ku bw’urukundo yakundaga Imana no kwiringira imbaraga Zayo ko zishobora kumukiza, byatumye Dawidi wari ukiro muto, yitangira kurwana na Goliyati igihangange cy’Umufilisitiya, ibyo kandi Yehova akaba yari abizi (1 Samweli 17:32-37, 45-47). Nyuma, ubwo abagome bashavuzaga cyane umutima wa Dawidi, n’igihe cy’ingorane zikomeye cyane zamuteye kurira nijoro, yahumurijwe no kumenya ko Yehova yumva ugutakamba kwe (Zaburi 6:7, 10 [umurongo wa 6 n’uwa 9 muri Bibiliya Yera]; 55:3-6, 23 [kuva ku murongo wa 2 kugeza ku wa 5, n’uwa 22 muri Bibiliya Yera]). Mu buryo buhuje n’ibyo, iyo umutima wa Dawidi wuzuraga ishimwe, agatekereza kuri Yehova mu gihe yabaga yabuze ibitotsi nijoro, Yehova yabaga abizi neza. (Zaburi 63:7 [umurongo wa 6 muri Bibiliya Yera]; gereranya n’Abafilipi 4:8, 9.) Umugoroba umwe, ubwo Dawidi yarebaga umugore w’umuturanyi warimo yiyuhagira, na byo Yehova yari abizi, kandi yabonye uko byagenze igihe Dawidi yarekaga icyifuzo cyo gucumura cyimura Imana mu bitekerezo bye, n’ubwo byari iby’akanya gato (2 Samweli 11:2-4). Nyuma, ubwo umuhanuzi Natani yoherezwaga kwa Dawidi kugira ngo amwereke uburemere bw’icyaha cye, Yehova ntiyumvise gusa amagambo yaturukaga mu kanwa ka Dawidi, ahubwo yanabonaga umutima wihannye ayo magambo yaturukagamo (2 Samweli 12:1-14; Zaburi 51:3, 19 [umurongo wa 1 n’uwa 17 muri Bibiliya Yera]). Mbese, ibyo ntibyagombye kudutera gutekereza cyane iyo tujya, icyo dukora, n’ibiri mu mutima wacu?

8. (a) Ni mu buhe buryo ‘amagambo yo ku rurimi rwacu’ ashobora kugira uruhare runini mu mishyikirano yacu tugirana n’Imana? (b) Ni gute ushobora kurwanya intege nke mu bihereranye no gukoresha ururimi (Matayo 15:18; Luka 6:45).

8 Ubwo Imana izi buri kintu cyose dukora, ntitwatangazwa n’uko izi uburyo dukoresha buri rugingo rw’umubiri wacu n’ubwo rwaba ari ruto bwose, urugero nk’ururimi. Ibyo Umwami Dawidi yari abizi maze yandika agira ati “kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka” (Zaburi 139:4). Dawidi yari azi neza ko abashyitsi bari kwakirwa mu ihema rya Yehova bari kuba ari abantu batabeshyera abandi n’abanga gukoresha ururimi rwabo mu gukwiza inkuru zigamije kugayisha imyifatire y’incuti zabo. Abo Yehova yemeraga bari abantu bavugishaga ukuri, ndetse n’ibyabaga biri mu mitima yabo (Zaburi 15:1-3; Imigani 6:16-19). Nta n’umwe muri twe ushobora kurinda neza ururimi rwe mu buryo butunganye, ariko Dawidi ntiyacitse intege maze ngo afate umwanzuro w’uko nta kintu yashobora gukora kugira ngo agire icyo yagorora ku mimerere ye. Yamaze igihe kinini ahimba kandi aririmba za zaburi zisingiza Yehova. Nanone, yemeye abivanye ku mutima ko yari akeneye ubufasha, kandi yasenze abusaba Imana (Zaburi 19:13-15 [kuva ku murongo wa 12 kugeza ku wa 14 muri Bibiliya Yera]). Uburyo dukoresha ururimi rwacu, mbese, birakwiriye ko na bwo tubuzirikana mu isengesho?

9. (a) Ni iki ibivugwa muri Zaburi 139:5 bigaragaza ku bihereranye n’uburyo Imana izi imimerere yacu? (b) Ibyo byagombye kuduha ikihe cyizere?

9 Nta bwo Yehova atubona cyangwa ngo arebe imimerere yacu igihande kimwe. Areba hose ku buryo nta kimwisoba. Akoresheje urugero rw’icyicaro cy’umurwa, Dawidi yanditse agira ati “ungose inyuma n’imbere.” Kuri Dawidi, nta bwo Imana yari umwanzi wamugotaga, ahubwo yari umurinzi wamurindaga. Dawidi yakomeje agira ati “unshyizeho ukuboko kwawe,” ashaka kwerekana ko Imana ireba kandi ikanarinda abayikunda. Dawidi yaje kungamo agira ati “kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira: kuransumba, simbasha kukugeraho” (Zaburi 139:5, 6). Ubumenyi Imana ifite ku bagaragu bayo, buruzuye, burimbitse cyane ku buryo tudashobora kuburondora bwose. Icyakora, ibyo tuzi birahagije kugira ngo twiringire ko Yehova atwumva koko kandi ko ubufasha aduha buzaba bwiza cyane.​—Yesaya 48:17, 18.

Aho Twaba Turi Hose, Imana Ishobora Kudufasha

10. Ni ukuhe kuri gutera inkunga dusanga muri Zaburi 139:7-12?

10 Amaze kubona ukuntu Yehova yita ku bindi bintu mu buryo bwuje urukundo, umwanditsi wa zaburi yakomeje agira ati “ndahungira [u]mwuka wawe he? Ndahungira mu maso hawe he?” Nta bwo yari afite icyifuzo cyo kugerageza guhunga Yehova, ahubwo yari azi ko aho yashoboraga kuba ari hose, Yehova yari kuba abizi kandi ko yashoboraga kumufashisha umwuka wera. Yakomeje agira ati “nazamuka nkajya mu ijuru, uri yo: nasasa uburiri bwanjye ikuzimu, dore, uri yo. Nakwenda amabab[a] y’umuseke, ngatura ku mpera y’inyanja; aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera, ukuboko kwawe kw’iburyo kwahamfatira. Nakwibwira nti ‘ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikire, umucyo ungose uhinduke ijoro’; n’umwijima ntugira icyo uguhisha, ahubwo ijoro riva nk’amanywa; umwijima n’umucyo kuri wowe ni kimwe” (Zaburi 139:7-12). Nta hantu dushobora kujya, cyangwa imimerere dushobora guhangana na yo ngo bitume Yehova atatubona, cyangwa se ngo bitume tutabona ubufasha bw’umwuka we.

11, 12 (a) N’ubwo igihe kimwe Yona atazirikanye ibyo bintu mu buryo bwiza, ni gute ibyabaye kuri Yona byagaragaje ko Yehova afite ubushobozi bwo kureba abantu no kubafasha? (b) Ni gute dushobora kuvana inyungu ku byabaye kuri Yona?

11 Igihe kimwe, umuhanuzi Yona ntiyazirikanye ibyo bintu. Yehova yamutumye kujya kubwiriza abantu b’i Nineve. Kubera impamvu runaka, yiyumvisemo ubushobozi buke bwo gusohoza iyo nshingano. Wenda kubera urugomo rw’Abanyasiriya, igitekerezo cyo kubwiriza abantu b’i Nineve cyateraga Yona ubwoba. Bityo rero, yagerageje kwihisha. Ku cyambu cy’i Yopa, yabashije kubona umwanya mu nkuge yajyaga i Tarushishi (akenshi bemeza ko ari Hisipaniya mu birometero bisaga 3500 mu Burengerazuba bwa Nineve). Nyamara, Yehova yamubonye ajyanwa n’inkuge hanyuma akaza kujya kuryama hasi cyane mu nkuge. Nanone Imana yari izi aho Yona yari ari igihe yazaga kujugunywa hanze y’inkuge, kandi Yehova yumvise Yona ubwo yamusezeranyaga, ari mu nda y’urufi runini, ko azasohoza amasezerano ye. Amaze gukizwa, ageze ku butaka, Yona yongeye gusabwa gusohoza inshingano yari yahawe.​—Yona 1:3, 17; 2:1-3:4.

12 Mbega ukuntu byari kuba byiza kurushaho iyo mbere hose Yona aza kwishingikiriza ku mwuka wa Yehova kugira ngo umufashe gusohoza inshingano ye! N’ubwo ibyo byamubayeho, nyuma y’aho Yona yaje kwandika inkuru irangwamo kwicisha bugufi ihereranye n’ibyamubayeho, kandi uhereye icyo gihe, iyo nkuru yafashije abantu benshi kujya biringira Yehova, ari na byo yaburaga Yona cyane.​—Abaroma 15:4.

13. (a) Mbere y’uko Eliya ahunga Umwamikazi Yezebeli, ni iyihe nshingano yasohoje mu budahemuka? (b) Ni gute Yehova yafashije Eliya ndetse n’igihe yashakaga guhunga ngo ajye kure y’akarere k’Isirayeli?

13 Ibyabaye kuri Eliya byo bitandukanye n’ibyo. Yasohoje mu budahemuka iteka ryatanzwe na Yehova, ryavugaga ko Abisirayeli bari kugira amapfa, akaba yari igihano cy’ibyaha byabo (1 Abami 16:30-33; 17:1). Eliya yagize ubutwari bwo guharanira ugusenga k’ukuri mu kibazo cyari kivutse hagati ya Yehova na Bāli ku musozi w’i Karumeli. Nyuma yaje kwica abahanuzi 450 ba Bāli ku kagezi k’ikibaya cya Kishoni. Ariko, ubwo Umwamikazi Yezebeli yagiraga uburakari akarahirira kwicisha Eliya, yarahunze ava muri icyo gihugu (1 Abami 18:18-40; 19:1-4). Mbese, icyo gihe Yehova yari ari aho kugira ngo amufashe muri icyo gihe gikomeye? Yego rwose. Iyo Eliya aza kuba yaruriye umusozi muremure wari umeze nko kujya mu ijuru, akaba yarihishe mu buvumo ameze nk’uri muri Sheoli, iyo aza kuba yarahungiye mu kirwa cya kure afite umuvuduko nk’uw’urumuri rw’umuseke utambitse—ukuboko kwa Yehova kwari kuba kumuriho kugira ngo kumukomeze kandi kumuyobore. (Gereranya n’Abaroma 8:38, 39.) Kandi nta bwo Yehova yakomeje Eliya amuha gusa ibyo kurya mu rugendo, ahubwo yanamuhaye ku mbaraga ye ihebuje. Bityo rero, Eliya amaze gukomezwa, yahawe indi nshingano yo kujya guhanura.—1 Abami 19:5-18.

14. (a) Ni kuki bidakwiriye kuvuga ko Imana iba hose? (b) Ni mu yihe mimerere Yehova ashyigikira abagaragu be bo muri iki gihe abigiranye urukundo? (c) Ni gute n’iyo twaba turi muri Sheoli, Imana ishobora kuba ihari?

14 Nta bwo amagambo y’ubuhanuzi ari muri Zaburi 139:7-12 nta bwo avuga ko Imana iri hose, ko yo ubwayo iba iri ahantu hose icyarimwe. Ibyanditswe bigaragaza neza ibindi bitari ibyo (Gutegeka 26:15; Abaheburayo 9:24). Nyamara, nta na rimwe aba atabona abagaragu be. Ibyo byagaragariye ku bantu bamwe bagiye boherezwa mu duce twa kure kubera ubutumwa bwa gitewokarasi. Byagaragariye ku Bahamya b’indahemuka bari bafungiye mu bigo bya Nazi byarundanyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, byanagaragariye ku ba misiyonari bari bafunzwe, buri wese ari mu kasho ka wenyine mu Bushinwa nyuma y’imyaka ya za 50 no mu myaka ya za 60. Nanone kandi, byagaragariye no ku bavandimwe bacu na bashiki bacu dukunda bo mu gihugu kimwe cyo muri Afurika yo Hagati bagiye bahunga kenshi imirenge yabo ndetse n’igihugu cyabo. Iyo bibaye ngombwa, Yehova ashobora kugera no muri Sheoli, ni ukuvuga imva rusange y’abantu, maze akagarura indahemuka mu buryo bw’umuzuko.​—Yobu 14:13-15; Luka 20:37, 38.

Utwumva by’Ukuri

15. (a) Yehova aba ashobora kureba imikurire yacu guhera ryari? (b) Amagambo ahereranye n’impyiko yakoreshejwe n’umwanditsi wa Zaburi, agaragaza ko Imana ituzi mu rugero rungana iki?

15 Ahumekewemo n’umwuka w’Imana, umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko Imana iba ituzi, ndetse na mbere y’uko tuvuka, agira ati “kuko ari wowe waremye ingingo zanjye; wanteranirije mu nda ya mama. Ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: imirimo wakoze ni ibitangaza: ibyo, umutima wanjye ubizi neza” (Zaburi 139:13, 14). Mu gihe cyo gutwita, ingirabuzima fatizo zigenga iyororoka z’umubyeyi wacu w’umugabo n’uw’umugore zirahura maze zigahinduka urugingo rumwe ari na rwo rugena imiterere y’umubiri wacu n’ubwenge bwacu. Ibyo bintu byose Imana irabizi. Muri iyo zaburi havugwa cyane cyane ibihereranye n’impyiko, ari na zo zikoreshwa akenshi mu Byanditswe mu kugaragaza imiterere y’umuntu mu buryo bwimbitsea (Zaburi 7:9; Yeremiya 17:10). Yehova aba azi ibyo bintu byose bitugize, mbere y’uko tuvuka. Ni na we waremye umubiri w’umuntu abigiranye urukundo, ku buryo ingirabuzima fatizo ishobora gukurira muri nyababyeyi y’umubyeyi ikaba ari ubwugamo ‘buteranirizwamo’ urusoro kandi bukaburinda mu gihe cy’imikurire yarwo.

16. (a) Ni mu buhe buryo Zaburi 139:15, 16 itsindagiriza ubushobozi bw’Imana bwo kureba kure? (b) Ni kuki ibyo byagombye kudutera inkunga?

16 Mu gutsindagiriza ubushobozi bw’Imana bwo kureba, umwanditsi wa zaburi yaje gukomeza agira ati “igikanka cyanjye ntiwagihishwe, ubwo naremerwaga mu rwihisho, ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi [mu kuvuga inda ya nyina, yakoresheje imvugo yo gusiga, akaba yarashakaga kuvuga iremwa rya Adamu mu mukungugu]. Nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose yategetswe [ingingo z’umubiri] , itarabaho n’umwe [urugingo rugaragara rw’umubiri]” (Zaburi 139:15, 16). Ibyo nta wabishidikanyaho​—bagenzi bacu baba batwumva cyangwa batatwumva, Yehova we aratwumva. Ibyo byagombye kutugiraho iyihe ngaruka?

17. Iyo turebye uburyo imirimo y’Imana ihebuje, ibyo bidutera gukora iki?

17 Umwanditsi wa zaburi ya 139 yari azi ko imirimo y’Imana yarimo yandikaho yari ihebuje. Mbese, nawe ni ko ubibona? Ikintu gihebuje gituma umuntu agitekerezaho mu buryo bwimbitse, cyangwa kigatuma aba maso. Mu buryo bumeze nk’ubwo, ni ko bikugendekera iyo utekereje ku byo Yehova yaremye. (Gereranya na Zaburi 8:4, 5, 10 [umurongo wa 3, uwa 4, n’uwa 9 muri Bibiliya Yera].) Mbese ye, natwe dutekereza dutyo ku bihereranye n’ibyo yakoze ashyiraho Ubwami bwa Mesiya, ku byo akora kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe mu isi yose, n’uburyo Ijambo rye rihindura kamere y’abantu?​—Gereranya na 1 Petero 1:10-12.

18. Niba tubona ko umurimo w’Imana ari uw’igitinyiro, ibyo byagombye kutugiraho iyihe ngaruka?

18 Mbese, nawe iyo witegereje umurimo w’Imana usanga ufite igitinyiro ku buryo ugutera gutinya Imana, kandi se ibyo bigutera kugira icyo ukora ku buryo bikugiraho ingaruka wowe ubwawe no ku mibereho yawe? (Gereranya na Zaburi 66:5.) Niba ari uko biri, umutima wawe uzagutera gusingiza Yehova, kumuhimbaza, no gushaka uburyo bwo kubwira abandi ibihereranye n’umugambi we n’ibintu bihebuje ateganyirije abamukunda.​—Zaburi 145:1-3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igitabo Insight on the Scriptures, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 150; [cyangwa Auxiliaire pour une meilleure intelligence de la Bible, ku mapaji ya 1278, 1279].

Ni Iki Ubitekerezaho?

◻ Kumenya ko “Uwiteka [“Yehova,” MN ] ari we Mana,” ni gute bidufasha kumukorera dufite ibyishimo?

◻ Kuba Imana izi ibyo dukora byose, byagombye kugira iyihe ngaruka mu mibereho yacu?

◻ Kuki duterwa inkunga no kumenya ko nta na rimwe Imana iba itatubona?

◻ Ni kuki Imana ishobora kutwumva kuruta uko umuntu yatwumva?

◻ Ni kuki icyigisho nk’iki gituma dushaka gusingiza Yehova?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze