ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/6 pp. 19-24
  • Urukundo (Agape)—Icyo Ruri Cyo n’Icyo Rutari Cyo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urukundo (Agape)—Icyo Ruri Cyo n’Icyo Rutari Cyo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Urukundo Rutari Cyo
  • Ikindi Urukundo Rutari Cyo
  • Icyo Urukundo Ruri Cyo
  • “Mukomeze kugendera mu rukundo”
    Egera Yehova
  • Mwubakwe n’urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Urukundo ni umuco w’agaciro kenshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Kunda Imana yo igukunda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/6 pp. 19-24

Urukundo (Agape)​—Icyo Ruri Cyo n’Icyo Rutari Cyo

“Gukunda bene Data [“kugira urukundo rwa kivandimwe,” MN ] mukongereho urukundo.”​—2 PETERO 1:5, 7.

1. (a) Ni uwuhe muco Bibiliya iha umwanya wa mbere? (b) Ni ayahe magambo ane akunze gusobanura “urukundo,” kandi ni uruhe rukundo ruvugwa muri 1 Yohana 4:8?

NIBA hariho umuco cyangwa ingeso nziza Ijambo ry’Imana, Bibiriya riha umwanya wa mbere, ni urukundo. Mu Kigiriki, ari rwo rurimi rw’umwimerere Ibyanditswe bya Gikriksto byanditswemo, hari amagambo ane yakunze guhindurwamo “urukundo.” Urukundo rudushishikaje ubu si eʹros, (ijambo ritaboneka mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki) rushingiye ku gitsina, nta n’ubwo ari stor·geʹ, ibyiyumvo bishingiye ku bantu bahuje amaraso, nta n’ubwo kandi ari phi·liʹa, urukundo rw’igishyuhirane rushingiye ku kwitanaho, ari na rwo twavuze mu buryo burambuye mu gice cyabanjirije iki. Ahubwo ni a·gaʹpe​—urukundo rushingiye ku mahame, umuntu akaba yavuga ko rutizirikana, ni na rwo rukundo intumwa Yohana yavugaga ubwo yagiraga iti ‘Imana ni urukundo.’​—1 Yohana 4:8.

2. Ni iki cyavuzwe ku bihereranye n’urukundo (a·gaʹpe)?

2 Ku bihereranye n’urwo rukundo (a·gaʹpe), Umwarimu wo muri Kaminuza witwa William Barclay, mu gitabo cye New Testament Words, yagize ati “Agapē igendana n’ibiri mu mutima: nta bwo ari ibyiyumvo bipfa kuza mu mitima yacu [nk’uko bigenda kuri phi·liʹa]; ahubwo ni ihame tuba twiyemeje kugenderaho. Mbere na mbere, Agapē igendana n’ubushake. Ni intambara, ugutsinda no kugera ku ntego. Ubusanzwe, nta muntu n’umwe ukunda abanzi be. Gukunda abo banzi, ni ukurwana intambara na kamere yacu hamwe n’ibyiyumvo byacu. Koko rero, urwo rukundo agapē . . . rugaragaza imbaraga zo gukunda abo tutagombye gukunda, gukunda abo tudashaka.”

3. Ni gute Yesu Kristo na Pawulo batsindagirije urukundo?

3 Ni koko, mu bintu bitandukanya idini ritanduye rya Yehova Imana n’andi madini yose, ni agaciro abayigize baha bene urwo rukundo. Ni yo mpamvu Yesu Kristo yavuze amategeko abiri akomeye agira ati “iry’imbere ni iri ‘. . . ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera” (Mariko 12:29-31). Intumwa Pawulo yatsindagirije bene urwo rukundo mu gice cya 13 cyo mu 1 Abakorinto. Amaze gutsindagiriza ko urukundo ari umuco w’ingenzi, yashoje agira ati “ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu; ariko ikiruta ibindi ni urukundo” (1 Abakorinto 13:13). Yesu yari yaravuze ko urukundo rwari kuba ikimenyetso kiranga abigishwa be.​—Yohana 13:35.

Icyo Urukundo Rutari Cyo

4. Ni ibintu bingahe bikwiriye n’ibidakwiriye biranga urukundo bivugwa na Pawulo mu 1 Abakorinto 13:4-8?

4 Hakunze kuvugwa igitekerezo cy’uko byoroshye kuvuga icyo urukundo rutari cyo kuruta kuvuga icyo ruri cyo. Muri ayo magambo harimo ukuri, kubera ko igice intumwa Pawulo ivugamo urukundo, ni ukuvuga mu 1 Abakorinto igice cya 13 ku murongo wa 4 kugeza ku wa 8, arondora ibintu icyenda bitaranga urukundo hamwe n’ibintu birindwi biruranga.

5. “Ishyari” risobanurwa rite, kandi ni gute Ibyanditswe birikoresha mu buryo bwiza?

5 Ikintu cya mbere Pawulo avuga ku bihereranye n’icyo urukundo rutari cyo, ni uko ‘rutagira ishyari.’ Iyo ngingo irasaba ko twayitangaho ubusobanuro buke, kubera ko ishyari rifite uruhande rwiza n’uruhande rubi. Inkoranyamagambo isobanura “umuntu ugira ishyari” umuntu “utihanganira guharikwa” kandi “agashaka kuba ari we wenyine witabwaho nta cyo abangikanyijwe na cyo.” Ni yo mpamvu mu Kuva 34:14, Mose yagize ati “kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga; kuko Uwiteka, witwa Ufuha, ari Imana ifuha.” Mu Kuva 20:5 Yehova agira ati “Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha.” Intumwa Pawulo na yo yunzemo igira iti “kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana.”​—2 Abakorinto 11:2.

6. Ni izihe ngero zo mu Byanditswe zigaragaza impamvu urukundo rutagira ishyari?

6 Ariko kandi, ijambo “ishyari” rikoreshwa ahanini mu buryo bubi, akaba ari na yo mpamvu riri mu rutonde rw’imirimo ya kamere iri mu Bagalatiya 5:20. Ni koko, bene iryo shyari ririzirikana kandi rikabyara urwango, kandi urwango runyuranye n’urukundo. Ishyari ryatumye Kayini yanga Abeli kugeza ubwo amwishe, kandi ryateye bene se cumi ba Yozefu kumwanga kugeza ubwo bashatse kumwica. Urukundo ntirugira ishyari ngo rwifuze ibintu by’abandi cyangwa inyungu z’abandi nk’uko Umwami Akabu yagize ishyari akifuza uruzabibu rwa Naboti.​—1 Abami 21:1-19.

7. (a) Ni ikihe kintu cyabayeho kigaragaza ko Yehova adakunda abirarira? (b) Kuki urukundo rutirarira ndetse n’igihe umuntu yaba atabishaka?

7 Pawulo yakomeje atubwira ko urukundo ‘rutirarira.’ Kwirarira bigaragaza kubura urukundo, kubera ko uwirarira yishyira hejuru y’abandi. Nta bwo Yehova akunda abirarira nk’uko bigaragarira mu buryo yacishije bugufi Umwami Nebukadinezari igihe yirariraga (Daniyeli 4:30-35). Akenshi umuntu yirarira atanabizi, wenda kubera ko yishimiye birenze urugero ikintu runaka yagezeho cyangwa ibintu atunze. Bamwe bashobora kwihimbaza mu bihereranye n’amajyambere bagize mu murimo wa Gikristo. Abandi na bo, bashobora kuba nk’umusaza umwe w’itorero utarashoboye kwihangana, maze agatelefona incuti ze azimenyesha ko amaze kugura imodoka nshya ku giciro cy’amadorali 50.000 [ni ukuvuga hafi amafaranga y’u Rwanda 8.000.000]. Ibyo byose bigaragaza kubura urukundo, kubera ko biba bigamije gushyira nyir’ukwirarira hejuru y’abamuteze amatwi.

8. (a) Ni gute Yehova abona abantu bihimbaza? (b) Kuki urukundo rutitwara rutyo?

8 Nanone, tubwirwa ko urukundo ‘rutihimbaza.’ Umuntu wihimbaza, cyangwa umwibone, aba abuze urukundo kandi yishyira hejuru y’abandi. Igitekerezo nk’icyo, ni icy’ubupfapfa, kubera ko “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (Yakobo 4:6). Urukundo rwo rukora ibinyuranye n’ibyo, kuko rushyira abandi hejuru. Pawulo yanditse mu Bafilipi 2:2, 3 agira ati “musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe, muhuje imitima. Ntimukagire icyo mukorerana kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.” Bene iyo myifatire, ituma abandi bagubwa neza, mu gihe umwibone we abuza abandi amahoro kubera imyifatire ye isa n’irwanya abandi.

9. Kuki urukundo rudakora ibiteye isoni?

9 Pawulo yakomeje avuga ko urukundo ‘rudakora ibiteye isoni.’ Inkoranyamagambo imwe isobanura ko ‘ibiteye isoni’ “ari ibintu bidakwiriye cyangwa imyifatire iciye ukubiri n’amahame mbwirizamuco.” Umuntu witwara mu buryo buteye isoni, (ni ukuvuga umuntu utagira urukundo) nta bwo yita ku byiyumvo by’abandi. Ubuhinduzi bwinshi bwa Bibiliya buhindura iryo jambo ry’Ikigiriki ngo “udakwiriye.” Umuntu nk’uwo, nta bwo yubaha ibyo abandi bantu babona ko bitunganye kandi binogeye ijisho. Kugaragariza abandi urukundo, nta gushidikanya ko ari ukwirinda ibintu byose bidakwiriye cyangwa biteye isoni, ku buryo byababaza umuntu, ndetse wenda bikaba byanamutera intimba.

Ikindi Urukundo Rutari Cyo

10. Ni mu buhe buryo urukundo rudashaka ibyarwo?

10 Dukomeza tubwirwa ko urukundo ‘rudashaka ibyarwo’ mu gihe hari ikibazo hagati y’inyungu zacu bwite n’iz’abandi. Hari ahandi intumwa yavuze ko “nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo [ko] yawugaburira, akawukuyakuya” (Abefeso 5:29). Mu gihe inyungu zacu zaba zibangamira iz’abandi, kandi akaba ari nta yandi mahame ya Bibiliya arebwa na byo, tugomba gukora nk’uko Aburahamu yabigenje kuri Loti, tukareka undi muntu akaba ari we uhitamo tubigiranye urukundo.​—Itangiriro 13:8-11.

11. Kuba urukundo rudahutiraho bishatse kuvuga iki?

11 Nanone kandi, nta bwo urukundo rwihutira kurakara. Ni yo mpamvu Pawulo atubwira ko urukundo ‘rudahutiraho.’ [Urukundo] si nkomwa hato. Ruririnda. Mu buryo bw’umwihariko, abashakanye bagomba kuzirikana iyo nama, bakirinda kwihutira gutongana cyangwa guhozanyaho urutoto. Hari imimerere ituma umuntu abangukirwa no kurakara, akaba ari na yo mpamvu Pawulo yumvise ko agomba kugira Timoteyo inama igira iti “umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana”​—ni koko agomba kutarakara⁠—​“agahanisha [“akigishanya,” MN ] ubugwaneza abamugisha impaka.”​—2 Timoteyo 2:24, 25.

12. (a) Ni mu buhe buryo urukundo rudatekereza ikibi ku bandi? (b) Kuki ari iby’ubupfapfa gutekereza ikibi ku bandi?

12 Mu gukomeza avuga ibintu urukundo rutari byo, Pawulo atanga inama agira ati “urukundo ntirutekereza ikibi ku bantu.” Ibyo ntibishaka kuvuga ko urukundo rutababazwa n’ikibi. Yesu yagaragaje uko tugomba kwifata mu gihe duhohotewe bikabije (Matayo 18:15-17). Icyakora, urukundo ntirutwemerera gukomeza kubika inzika. Kudatekereza ikibi ku bantu, ni ukubabarira no kwibagirwa ikintu mu gihe cyakemuwe mu buryo buhuje n’Ibyanditswe. Ku bw’ibyo rero, ntitwibuze amahwemo cyangwa ngo twibabaze dukomeza kugitekerezaho tuzirikana inabi twagiriwe!

13. Kutishimira gukiranirwa bishatse kuvuga iki, kandi kuki urukundo rudakora ibyo?

13 Byongeye kandi, tubwirwa ko urukundo ‘rutishimira gukiranirwa.’ Isi yo yishimira gukiranirwa, nk’uko bigaragarira ku rugomo rwogeye hose hamwe n’ibitabo, za filimi na porogaramu za televiziyo byogeza ubwiyandarike. Ibyo binezeza byose ni iby’ubwikunde, ntibyita ku mahame akiranuka y’Imana cyangwa ku cyatuma abandi bantu bamererwa neza. Abinezeza muri ubwo buryo bose baba babibira umubiri, kandi amaherezo muri uwo mubiri bazasaruramo kubora.​—Abagalatiya 6:8.

14. Kuki dushobora kuvuga tudashidikanya ko urukundo rudashira?

14 Dore noneho ikintu cya nyuma urukundo rutari cyo: ‘urukundo ntirushira.’ Mbere na mbere, urukundo ntirushira cyangwa ngo rugire iherezo, kubera ko Imana ari urukundo kandi ikaba “Umwami nyir’ibihe byose” (1 Timoteyo 1:17). Mu Baroma 8:38, 39 haduha icyizere cy’uko urukundo rwa Yehova rutazashira hagira hati “kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.” Nanone kandi, urukundo ntirucogora mu gihe rutabonye icyo rwifuzaga. Urukundo rukomeza kuba rumwe mu mimerere iyo ari yo yose no mu bigeragezo ibyo ari byo byose.

Icyo Urukundo Ruri Cyo

15. Mu bintu byiza biranga urukundo, kuki Pawulo ashyira ukwihangana mu mwanya wa mbere?

15 Noneho tugeze ku ruhande rwiza rw’icyo urukundo ruri cyo. Pawulo atangira agira ati “urukundo rurihangana.” Hagiye havugwa ko hagati y’Abakristo hadashobora kubaho imishyikirano myiza hatariho ukwihangana, ni ukuvuga gukomeza kwihanganirana nta kurambirwa. Ibyo ni ukubera ko twese tudatunganye, kandi amakosa yacu akaba yashobora kubera abandi ikigeragezo. Ntibitangaje rero kuba intumwa Pawulo yarahereye kuri icyo gikorwa kiranga urukundo!

16. Ni mu buhe buryo abagize umuryango bashobora kugaragarizanya ineza?

16 Nanone kandi, Pawulo avuga ko urukundo ‘rugira neza.’ Ni ukuvuga ko urukundo rufasha abandi, rwita ku bandi, kandi rukabazirikana. Ineza igaragarira mu bintu bikomeye no mu byoroheje. Nta gushidikanya ko Umusamariya witaga ku bantu yagaragarije ineza umuntu wari watewe n’abambuzi (Luka 10:30-37). Urukundo rwishimira gukoresha imvugo ngo “ndakwinginze.” Kuvuga ngo “mpereza umugati” ni ugutanga itegeko. Kubanza kuvuga ngo “ndakwinginze” ni uburyo bwo gusaba. Abagabo bagaragariza abagore babo ineza iyo bazirikana inama iri muri 1 Petero 3:7 igira iti “namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: kandi mubūbahe, nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.” Abagore na bo bagaragariza abagabo babo ineza iyo babaha “icyubahiro cyimbitse,” (Abefeso 5:33, MN ). Ababyeyi b’abagabo, bagaragariza abana babo ineza iyo bakurikiza inama iri mu Befeso 6:4 igira iti “namwe ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami.”

17. Ni mu buhe buryo bubiri urukundo rwishimira ukuri?

17 Urukundo ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo “rwishimira ukuri.” Urukundo n’ukuri biragendana​—Imana ni urukundo kandi ikaba ‘Imana y’umurava [“y’ukuri,” MN ]’ (Zaburi 31:5). Urukundo rwishimira kubona ukuri gutsinda ikinyoma kandi kukagishyira ahabona; ibyo bikaba ari kimwe mu bisobanura impamvu z’ukwiyongera gukomeye k’umubare w’abasenga Yehova muri iki gihe. Icyakora, ubwo ukuri gutandukanye no gukiranirwa, nanone twagombye gutekereza ko urukundo rwishimira gukiranuka. Urukundo rwishimira ugutsinda k’ugukiranuka, akaba ari yo mpamvu abasenga Yehova basabwa kubigenza batyo mu irimbuka rya Babuloni Ikomeye.​—Ibyahishuwe 18:20.

18. Ni mu buhe buryo urukundo rwihanganira byose?

18 Nanone Pawulo atubwira ko urukundo “rwihanganira byose.” Nk’uko Bibiliya yitwa Kingdom Interlinear ibyerekana, aho hakubiyemo igitekerezo cy’uko urukundo rutwikira byose. Nta bwo ‘ruhishura amakosa,’ (MN ) y’umuvandimwe nk’uko inkozi y’ibibi ibigenza (Zaburi 50:20; Imigani 10:12; 17:9). Ni koko, igitekerezo nk’icyo tugisanga muri 1 Petero 4:8 hagira hati “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” Birumvikana ariko ko ubudahemuka butubuza gutwikira ibyaha bikomeye byakorewe Yehova n’umuteguro wa Gikristo.

19. Ni mu buhe buryo urukundo rwizera byose?

19 Urukundo “rwizera byose.” Urukundo ruhorana icyizere aho kumva ko ibintu bizagenda nabi byanze bikunze. Ibyo ntibishatse kuvuga ko urukundo rupfa kwemera ikintu cyose. Nta bwo rupfa kwemezwa ibintu n’amarangamutima. Ariko kandi, kugira ngo umuntu yizere Imana, agomba kugira ubushake bwo kwizera. Bityo rero, urukundo ntirugira ingingimira, kandi ntirunenga ibintu nta mpamvu. Nta bwo rwanga kwemera nk’uko abahakana ko Imana ibaho babigenza bavuga ko Imana itabaho nta kuva ku izima. Nta n’ubwo rumeze nk’abantu batagira icyo bemera n’icyo bahakana, bemeza nta kuva ku izima ko bidashoboka kumenya aho dukomoka, impamvu turi hano [ku isi], n’uko bizamera mu gihe kiri imbere. Ijambo ry’Imana ryo riduha icyizere ku bihereranye n’ibyo bintu byose. Nanone urukundo ruhora rwiteguye kwizera kubera ko rwiringira rudashidikanya.

20. Ni irihe sano riri hagati y’urukundo no kwiringira?

20 Intumwa Pawulo ikomeza itwizeza ko urukundo “rwiringira byose.” Ubwo urukundo ruhorana icyizere aho kumva ko ibintu bizagenda nabi byanze bikunze, rugira icyiringiro kitajegajega cy’uko ibintu byose byasezeranyijwe mu Ijambo ry’Imana bizasohozwa. Tubwirwa ko “umuhinzi akwiriye guhinga, afite ibyiringiro; kandi umuhūzi akwiriye guhūra yiringira kuzahabwaho” (1 Abakorinto 9:10). Nk’uko urukundo rwizera, ni na ko rwiringira, rugahora rwizera ibyiza.

21. Ni iki dusanga mu Byanditswe kitwizeza ko urukundo rwihangana?

21 Mu kurangiza, twizezwa ko urukundo “rwihanganira byose.” Ibyo rubishobozwa n’ibyo intumwa Pawulo itubwira mu 1 Abakorinto 10:13 igira iti “nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kukihanganira.” Urukundo ruzadutera kureba ingero nyinshi zo mu Byanditswe z’abagaragu b’Imana bihanganye, barangajwe imbere na Yesu Kristo, nk’uko tubyibutswa mu Baheburayo 12:2, 3.

22. Kuba turi abana b’Imana, ni uwuhe muco w’ingenzi tugomba kwihatira kugaragaza buri gihe?

22 Mu by’ukuri, urukundo (a·gaʹpe) ni umuco w’ingenzi twe Abakristo b’Abahamya ba Yehova tugomba kwihingamo, hamwe n’icyo ruri cyo n’icyo rutari cyo. Kuba turi abana b’Imana, tugomba buri gihe gukangukira kugaragaza izo mbuto z’umwuka w’Imana. Gukora ibyo, ni ugusa n’Imana, tukibuka ko ‘Imana ari urukundo.’

Mbese, Uribuka?

◻ Ni gute Yesu Kristo na Pawulo bagaragaza ko urukundo rusumba byose?

◻ Ni mu buhe buryo urukundo rutagira ishyari?

◻ Ni gute urukundo “rubabarira byose”?

◻ Kuki umuntu ashobora kuvuga ko urukundo rudashira?

◻ Ni mu buhe buryo bubiri urukundo rwishimira ukuri?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

URUKUNDO (AGAPE)

Icyo Rutari Cyo Icyo Ruri Cyo

1. Ntirugira ishyari 1. Rurihangana

2. Ntirwirarira 2. Rugira neza

3. Ntirwihimbaza 3. Rwishimira ukuri

4. Ntirukora ibiteye isoni 4. Rubabarira byose

5. Ntirushaka ibyarwo 5. Rwizera byose

6. Ntiruhutiraho 6. Rwiringira byose

7. Ntirutekereza ikibi ku bandi 7. Rwihanganira byose

8. Ntirwishimira gukiranirwa

9. Ntirushira

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Yehova yacishije bugufi Nebukadineza bitewe n’uko yihimbaje

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze