Iminsi y’Ubuhanuzi Yahanuwe na Daniyeli, no Kwizera Kwacu
“Hahirwa [“hazanezerwa,” Traduction du monde nouveau] uzategereza akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu.”—DANIYELI 12:12.
1. Kuki abantu benshi batigera babona umunezero nyakuri, kandi umunezero nyakuri ukubiyemo iki?
BURI muntu wese ashaka kunezerwa. Muri iki gihe ariko, abanezerewe ni bake cyane. Kubera iki? Kubera ko benshi bashakira umunezero aho utari. Bawushakira mu bintu nk’ibi bikurikira: amashuri, ubutunzi, akazi, cyangwa ubutegetsi. Nyamara kandi, ubwo Yesu yatangizaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, yavuze ko kugira ngo umuntu agire umunezero agomba kuba azirikana ibyo akeneye mu by’umwuka, agira imbabazi, afite umutima uboneye, no kugira indi mico nk’iyo (Matayo 5:3-10). Umunezero Yesu yavugaga, ni umunezero nyakuri kandi uramba.
2. Dukurikije ubuhanuzi, ni iki cyari kuzana umunezero mu gihe cy’imperuka, kandi ibyo bibyutsa ibihe bibazo?
2 Ku basigaye basizwe bariho mu gihe cy’imperuka, kugira umunezero bifitanye isano n’ikindi kintu cy’inyongera. Dusoma mu gitabo cya Daniyeli ngo “[i]gendere, Daniyeli; kuko ayo magambo ahishwe, kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka. Hahirwa [“hazanezerwa,” MN ] uzategereza akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu” (Daniyeli 12:9, 12). Iyo minsi 1.335 ihuje n’ikihe gihe? Kuki abari kuyibamo bari kunezerwa? Mbese, muri iki gihe hari isano iyo ari yo yose ibyo byaba bifitanye no kwizera kwacu? Nidusubiza amaso inyuma tugasuzuma igihe Daniyeli yandikaga ayo magambo, ni ukuvuga nyuma gato y’aho Isirayeli ibohorewe mu bunyage yarimo i Babuloni mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kuro, umwami w’i Buperesi, biradufasha gusubiza ibyo bibazo.—Daniyeli 10:1.
Ukugarurwa Kwazanye Umunezero
3. Mu wa 537 mbere y’igihe cyacu, ni ikihe gikorwa cy’Umwami Kuro cyazaniye Abayahudi b’indahemuka umunezero mwinshi, ariko ni ikihe gikundiro Kuro atahaye Abayahudi?
3 Ubwo Abayahudi babohorwaga bavuye mu bunyage barimo i Babuloni, byatumye bagira umunezero mwinshi. Nyuma y’imyaka igera kuri 70 Abayahudi bari bamaze mu bunyage, Kuro Mukuru yabasabye gusubira i Yerusalemu kugira ngo bongere kubaka urusengero rwa Yehova (Ezira 1:1, 2). Ababyitabiriye bagarutse bafite ibyiringiro bikomeye, maze bagera mu gihugu cyabo mu wa 537 wa mbere y’igihe cyacu. Icyakora, Kuro ntiyigeze abasaba ko bakongera kugarura ubwami buyobowe n’urubyaro rw’Umwami Dawidi.
4, 5. (a) Ni ryari ubwami bwa Dawidi bwakuweho? Kuki? (b) Ni ikihe cyiringiro Yehova yatanze cy’uko ubwami bwa Dawidi bwari kongera gushyirwaho?
4 Ibyo byari ikibazo gikomeye. Ibinyejana bigera kuri bitanu mbere y’aho, Yehova yari yarasezeranije Dawidi ati “inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose; kandi intebe y’ubwami bwawe izakomera iteka ryose” (2 Samweli 7:16). Ikibabaje ariko, ni uko abenshi mu rubyaro rwa cyami rwa Dawidi baje kurangwaho ubwigomeke, maze ibyaha byo kumena amaraso bikaba byinshi cyane muri icyo gihugu, ku buryo mu wa 607 mbere y’igihe cyacu, Yehova yaje kuvana amaboko ku butegetsi bwa cyami bwa Dawidi maze bugahirikwa. Uhereye icyo gihe, uretse igihe gito Yerusalemu yamaze iyobowe n’Abamakabe, yayoborwaga n’ubutegetsi bw’abanyamahanga kugeza ku irimbuka ryayo rya kabiri ryo mu wa 70 w’igihe cyacu. Bityo rero, mu wa 537 mbere y’igihe cyacu, “ibihe by’abanyamahanga” byari bigikomeza, ni ukuvuga igihe cyari guhita hatagize umwana n’umwe wa Dawidi ukibamo umwami.—Luka 21:24.
5 Icyakora, nta bwo Yehova yibagiwe isezerano yasezeranije Dawidi. Akoresheje uruhererekane rw’iyerekwa hamwe n’inzozi, yahishuye binyuriye ku muhanuzi we Daniyeli, ibintu birambuye byari kuzabaho mu isi mu gihe cyari kuzaza mu binyejana byinshi uhereye ku butegetsi bw’isi yose bwa Babuloni, kugeza ku gihe umwami wo mu rubyaro rwa Dawidi yari kongera gutegeka mu bwami bw’ubwoko bwa Yehova. Ubwo buhanuzi bwanditswe muri Daniyeli igice cya 2, icya 7, icya 8, no kuva ku cya 10 kugeza ku cya 12, bwahamirije Abayahudi b’indahemuka ko amaherezo intebe ya Dawidi yari ‘gukomera iteka ryose.’ Ni koko, uko kuri kwari kwahishuwe kwazaniye ibyishimo abo Bayahudi bagarutse mu gihugu cyabo mu wa 537 mbere y’igihe cyacu!
6. Tuzi dute ko bumwe mu buhanuzi bwa Daniyeli bwagombaga gusohozwa muri iki gihe?
6 Abenshi mu bahanga basobanura ibya Bibiliya, bavuga ko ubuhanuzi bwa Daniyeli bwasohojwe hafi ya bwose mbere y’ivuka rya Yesu Kristo. Nyamara ariko, bigaragara neza ko atari byo. Muri Daniyeli 12:4, marayika yabwiye Daniyeli ati “bumba igitabo, ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka; benshi bazajarajara hirya no hino; kandi ubwenge buzagwira.” Niba igitabo cya Daniyeli cyari kubumburwa—ni ukuvuga niba ubusobanuro bwacyo bwari guhishurwa mu buryo bwuzuye—mu gihe cy’imperuka gusa, nta gushidikanya ko nibura mu buhanuzi bwacyo bwagombaga kuba bwari buhereranye n’iby’icyo gihe.—Reba Daniyeli 2:28; 8:17; 10:14.
7. (a) Ni ryari ibihe by’abanyamahanga byarangiye, kandi ni ikihe kibazo cy’ingenzi cyasabaga igisubizo? (b) Ni nde utari kuba ari we “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”?
7 Mu wa 1914, ibihe by’abanyamahanga byararangiye, maze igihe cy’imperuka cy’iyi si kiratangira. Ubwami bwa Dawidi bwari bwongeye gushyirwaho, [ariko] atari muri Yerusalemu yo ku isi, ahubwo, “mu bicu byo mu ijuru” mu buryo butaboneka (Daniyeli 7:13, 14). Icyo gihe, kubera ko “urukungu,” ari rwo Bukristo bw’ikinyoma, rwari rwiganje hose, imimerere y’Ubukristo bw’ukuri yari idasobonutse neza—nibura mu bwenge bw’abantu. Icyakora, iki kibazo cy’ingenzi cyagombaga gusubizwa: “mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge [koko]?” (Matayo 13:24-30; 24:45). Ni nde wari guhagararira ku isi Ubwami bwa Dawidi bwari bwarongeye gushyirwaho? Nta bwo bari kuba abavandimwe bo mu buryo bw’umubiri ba Daniyeli, ari bo Bayahudi. Bari baratawe kubera ko babuze ukwizera kandi bagatsitara kuri Mesiya (Abaroma 9:31-33). Nta n’ubwo kandi umugaragu ukiranuka yari kuboneka mu miteguro ya Kristendomu! Ibikorwa byayo bibi byagaragaje ko Yesu atigeze ayimenya (Matayo 7:21-23). None se ubwo, [uwo mugaragu] yari nde?
8. Ni nde wagaragaye ko ari we “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” mu gihe cy’imperuka? Ni gute tubimenya?
8 Nta gushidikanya rwose ko yari itsinda rito ry’abavandimwe basizwe ba Yesu mu wa 1914 bitwaga Abigishwa ba Bibiliya, nyuma y’aho, mu wa 1931, bakaza kwitwa Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:10). Ni bo bonyine batangaje ko Ubwami bwagaruwe mu rubyaro rwa Dawidi (Matayo 24:14). Ni na bo bonyine bakomeje kwitandukanya n’isi kandi bagahimbaza izina rya Yehova (Yohana 17:6, 14). Kandi ni bo bonyine bujurijweho ubuhanuzi bwa Bibiliya bwerekeye ubwoko bw’Imana mu minsi y’imperuka. Muri ubwo buhanuzi hakubiyemo n’uhererekane rw’ibihe by’ubuhanuzi byarondowe mu gice cya 12 cya Daniyeli birimo iminsi 1.335 yari kuzana umunezero.
Iminsi 1.260
9, 10. Ni ibihe bintu byabaye biranga “igihe, n’ibihe n’igice cy’igihe” byo muri Daniyeli 7:25, kandi ni mu yihe mirongo yindi y’Ibyanditswe ibonekamo ibihe bisa n’ibyo?
9 Muri Daniyeli 12:7, dusomamo ibihereranye n’igihe cya mbere cy’ubuhanuzi muri aya magambo ngo “bizamara igihe n’ibihe n’igice cy’igihe; kandi ati ‘nibamara kumenagura imbaraga z’abera, ibyo byose bizaherako birangire.’ ”a Icyo gihe ni na cyo kivugwa mu Byahishuwe 11:3-6, havuga ko abahamya b’Imana bari kubwiriza bambaye ibigunira mu myaka itatu n’igice, hanyuma bakicwa. Byongeye kandi, muri Daniyeli 7:25, dusomamo ngo “ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose; kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko; kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira.”
10 Muri ubwo buhanuzi buheruka, “ni we” agereranya ubutegetsi bw’igihangange bw’isi yose bwa gatanu uhereye kuri Babuloni. Ni rya “hembe ritoya,” ryari riganje ku butegetsi ubwo Umwana w’umuntu yahabwaga “ubutware n’icyubahiro n’ubwami” (Daniyeli 7:8, 14). Iryo hembe ry’ikigereranyo, ari bwo bwami bwabanje kuba u Bwongereza, ryaje gukura mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose maze rihinduka ubutegetsi bw’igihangange bw’isi yose bukubiyemo bubiri bugizwe n’Abongereza n’Abanyamerika, muri iki gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba ari zo ziri ku isonga ryabwo. Mu bihe bitatu n’igice, cyangwa mu myaka itatu n’igice, icyo gihangange cyari kurenganya abera kandi kikagerageza guhindura ibihe n’amategeko. Amaherezo, abera bari gutabwa mu maboko yacyo.—Reba nanone mu Byahishuwe 13:5, 7.
11, 12. Ni ibihe bintu byabaye imbarutso yo gutangira kw’iminsi 1.260 y’ubuhanuzi?
11 Ni gute ubwo buhanuzi bwose bubangikanye bwasohojwe? Mu myaka yabanjirije Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abavandimwe ba Yesu basizwe batangaje ku mugaragaro ko umwaka wa 1914 ari wo wari kuba iherezo ry’ibihe by’abanyamahanga. Igihe intambara yarotaga, byagaragaye ko uwo muburo utitaweho. Satani yakoresheje “inyamaswa” ye, ari wo muteguro wa gipolitiki w’isi yose, icyo gihe wategekwaga n’Ubwami bw’Abongereza, mu kugerageza “guhindura ibihe n’amategeko,” ni ukuvuga kwigizayo igihe Ubwami bw’Imana bwari gutangira gutegeka (Ibyahishuwe 13:1, 2). Icyakora, ntiyashoboye kubigeraho. Ubwami bw’Imana bwari bwarashyizweho mu ijuru, aho abantu badashobora kugera.—Ibyahishuwe 12:1-3.
12 Ku Bigishwa ba Bibiliya, intambara yabaye igihe cyo kugeragezwa. Kuva muri Mutarama 1914 berekanaga Foto-Darame y’Iby’Irema, senema yerekanaga ibintu bishingiye kuri Bibiliya byerekezaga ibitekerezo by’abantu ku buhanuzi bwa Daniyeli. Ku mpeshyi y’uwo mwaka, intambara yahise irota mu Gice cy’Isi cy’Amajyaruguru. Mu Ukwakira, ni bwo ibihe by’abanyamahanga byarangiye. Mu mpera z’uwo mwaka, abasigaye basizwe bari biteze gutotezwa, nk’uko bigaragarira ku isomo ry’umwaka wa 1915 ryari ryahiswemo, isomo ryari rigizwe n’ikibazo Yesu yabajije abigishwa be agira ati “mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?” rishingiye kuri Matayo 20:22.
13. Ni gute Abigishwa ba Bibiliya babwirije bambaye ibigunira mu minsi 1.260, kandi habaye iki mu iherezo ry’icyo gihe?
13 Ku bw’ibyo rero, kuva mu Ukuboza wa 1914, abari bagize iryo tsinda rito ry’abahamya, ‘bahanuye bambaye ibigunira,’ bihanganira ibigeragezo bicishije bugufi, ari na ko batangazaga imanza za Yehova. Mu wa 1916, urupfu rwa C. T. Russell, wabaye perezida wa mbere wa Watch Tower Bible and Tract Society, rwashegeshe abantu benshi. Uko umwuka w’intambara wagendaga ukwirakwira, ni na ko [Abahamya] barushagaho guhura n’ibitotezo. Bamwe baje gufungwa. Hari bamwe na bamwe, nka Frank Platt wo mu Bwongereza na Robert Clegg wo muri Kanada, bababajwe urubozo n’abategetsi b’abagome. Amaherezo, ku itariki ya 21 Kamena 1918, J. F. Rutherford, perezida mushya, hamwe n’abagize ubuyobozi bwa Watch Tower Bible and Tract Society, baje gukatirwa igifungo cy’igihe kirekire bazize ibirego by’ibinyoma. Uko ni ko, mu iherezo rya cya gihe cy’ubuhanuzi, rya “hembe ritoya” ryishe umurimo wo kubwiriza mu ruhame wakorwaga mu buryo buteguye.—Daniyeli 7:8.
14. Ni gute ibintu byaje guhinduka ku basigaye basizwe mu wa 1919 na nyuma y’aho?
14 Igitabo cy’Ibyahishuwe gihanura ibyaje gusohora nyuma y’aho. Nyuma y’igihe gito cyo kudakora—ari yo ya minsi itatu n’igice yahanuwe yo kurambarara mu nzira nyabagendwa bapfuye—abasigaye basizwe babaye bazima maze bongera gukora (Ibyahishuwe 11:11-13). Ku itariki ya 26 Werurwe 1919, perezida hamwe n’abagize ubuyobozi bwa Watch Tower Bible and Tract Society baje gufungurwa, hanyuma bahanagurwaho icyaha cy’ibinyoma byari byabageretsweho. Nyuma yo kurekurwa, abasigaye basizwe bahise batangira kwisuganya kugira ngo bongere gukora. Bityo rero, mu gusohoza ishyano rya mbere rivugwa n’Ibyahishuwe, barazamutse bava mu rwobo rwo kudakora bameze nk’inzige zo mu buryo bw’umwuka ziherekejwe n’umwotsi mwinshi, ikimenyetso cy’igihe kizaza cy’umwijima ku idini y’ikinyoma (Ibyahishuwe 9:1-11). Mu myaka mike yakurikiyeho, bagaburiwe mu buryo bw’umwuka kandi banategurirwa gukora umurimo wari ubategereje. Mu wa 1921 batangaje igitabo gishya, cyitwa La Harpe de Dieu, cyandikiwe gufasha abashya n’abana mu kwiga ukuri kw’ifatizo kwa Bibiliya (Ibyahishuwe 12:6, 14). Ibyo bintu byose byabaye mu kindi gihe cyihariye.
Iminsi 1.290
15. Ni mu buhe buryo dushobora kubara itangiriro ry’iminsi 1.290? Ni ryari icyo gihe cyarangiye?
15 Marayika yabwiye Daniyeli ati “uhereye igihe igitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy’umurimbuzi, hazacaho iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo urwenda” (Daniyeli 12:11). Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, “igitambo gihoraho,” cyokerezwaga ku gicaniro mu rusengero rw’i Yerusalemu. Nta bwo Abakristo batamba ibitambo byotswa, ahubwo batamba igitambo gihoraho cyo mu buryo bw’umwuka. Icyo ni cyo Pawulo yavugaga ubwo yagiraga ati “tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe . . . ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15; gereranya na Hoseya 14:2.) Icyo gitambo gihoraho cyakuweho muri Kamena 1918. Ariko se, icyo ‘kizira’—ari yo ngingo ya kabiri dushaka kumenya, cyari ikihe? Icyo kizira cyari Umuryango w’Amahanga, wahanzwe n’ibihugu by’ibihangange byari byararangije Intambara ya Mbere y’Isi Yose bitsinze.b Icyo cyari ikizira kubera ko abayobozi ba Kristendomu bacyimitse mu mwanya w’Ubwami bw’Imana bavuga ko uwo Muryango ari wo wari icyiringiro kimwe rukumbi cy’amahoro ku bantu. Igitekerezo cyo gushyiraho uwo Muryango cyatanzwe muri Mutarama 1919. Duhereye icyo gihe tubara ya minsi 1.290 (imyaka itatu n’amezi arindwi), twagera muri Nzeri 1922.
16. Mu iherezo ry’iminsi 1.290, ni gute byagaragaye ko abasigaye basizwe bari biteguye gukora?
16 Icyo gihe habaye iki? Muri icyo gihe, Abigishwa ba Bibiliya bari baragaruye ubuyanja, baravuye mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, kandi biteguye kujya ku rugamba (Ibyahishuwe 18:4). Mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Nzeri 1922, batangiye gutangaza imanza Imana yaciriye Kristendomu bashize amanga (Ibyahishuwe 8:7-12). [Kuva ubwo], imbori z’inzige zatangiye kubabaza abantu rwose! Uretse ibyo kandi, ishyano rya kabiri rivugwa n’Ibyahishuwe ryakurikiyeho. Imbaga y’abantu b’Abakristo barwanira ku mafarasi—bari bagizwe mbere na mbere n’abasigaye basizwe, hanyuma bakaza kwiyongeraho umukumbi munini—bateye mu isi (Ibyahishuwe 7:9; 9:13-19). Ni koko, iherezo ry’iminsi 1.290 ryazaniye ubwoko bw’Imana ibyishimo.c Ariko, ntibyari ibyo gusa.
Iminsi 1.335
17. Iminsi 1.335 yatangiye ryari kandi irangira ryari?
17 Muri Daniyeli 12:12 hagira hati “hahirwa uzategereza akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu.” Uko bigaragara, iyo minsi 1.335, cyangwa imyaka itatu n’amezi umunani n’igice, yatangiye igihe tumaze gusuzuma kirangiye. Duhereye muri Nzeri 1922 tubara, ibyo bitugeza mu mpera z’umuhindo (mu Gice cy’Isi cy’Amajyaruguru) w’uwa 1926. Muri iyo minsi 1.335 habaye iki?
18. Ni ibihe bintu byerekana ko mu wa 1922 hari hagisigaye amajyambere yagombaga kugerwaho?
18 N’ubwo mu wa 1922 hari harabaye ibintu byihariye, uko bigaragara, bamwe bari bakirangamiye ibyahise. Ibitabo byitwa Etudes des Ecritures byanditswe na C. T. Russell ni byo byari bigikoreshwa mu gutanga inyigisho z’ifatizo. Hanyuma, agatabo Des millions de personnes actuellement vivantes ne mourront jamais kakwirakwijwe cyane, kasobanuye ko imigambi y’Imana ihereranye no guhindura isi paradizo no kuzura abantu ba kera b’indahemuka, yari gutangira gusohozwa mu wa 1925. Kwihanganira ibigeragezo kw’abasizwe kwasaga n’aho kwenda kurangira. Icyakora, bamwe mu bifatanyaga n’Abigishwa ba Bibiliya ntibashishikariraga ibyo kubwiriza abandi ubutumwa bwiza.
19, 20. (a) Ni gute ibintu byinshi byahindutse ku bwoko bw’Imana muri ya minsi 1.335? (b) Ni ibihe bintu byabaye byaranze iherezo ry’igihe cy’iminsi 1.335, kandi byerekanye iki ku bihereranye n’ubwoko bwa Yehova?
19 Uko iyo minsi 1.335 yagendaga ihita, ni ko ibyo byose byagendaga bihinduka. Hashyizweho ibyigisho bya buri gihe by’Umunara w’Umurinzi byo mu matsinda kugira ngo bikomeze abavandimwe. Akamaro k’umurimo wo kubwiriza karatsindagirijwe. Guhera muri Gicurasi 1923, buri wese yasabwe kujya yifatanya mu murimo wo kubwiriza ku wa kabiri wa mbere wa buri kwezi, kandi mu materaniro y’itorero yabaga mu cyumweru hagati, hateganywaga igihe cyo kubatera inkunga yo gukora uwo murimo. Mu ikoraniro ryabereye i Los Angeles, muri California, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Kanama 1923, herekanywe ko umugani wa Yesu uvuga ibyerekeye intama n’ihene wari gusohozwa mbere y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi (Matayo 25:31-40). Umwaka wa 1924 wahuriranye n’itahwa rya radio WBBR, yakoreshwaga mu gusakaza ubutumwa bwiza binyuriye mu kirere. bIngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ukuvuka kw’Ishyanga” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1925 [mu Cyongereza], yatanze ubusobanuro buhwitse bw’igice cya 12 cy’Ibyahishuwe. Ibyo byatumye, Abakristo b’indahemuka noneho bashobora gusobanukirwa neza ibihereranye n’ibihe by’imvururu byabaye mu myaka ya 1914-19.
20 Umwaka wa 1925 waje kurangira, ariko imperuka ntiyaza! Kuva mu myaka ya 1870, Abigishwa ba Bibiliya bakoraga umurimo barishyizemo itariki runaka—ubwa mbere yari umwaka wa 1914, hanyuma iza kuba uwa 1925. Uhereye icyo gihe, biyumvishaga noneho ko bagomba gukorera Yehova bahuje n’uko abishaka kose. Umunara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 1 Mutarama 1926 [mu Cyongereza], wari urimo ingingo itazibagirana mu mateka yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni Nde Uzubahisha Yehova?” yatsindagirizaga agaciro k’izina ry’Imana kurusha uko byakorwaga mbere hose. Hanyuma, mu ikoraniro ryabereye i Londres ho mu Bwongereza muri Gicurasi 1926, hafashwe icyemezo cyari gifite umutwe uvuga ngo “Ubuhamya Bureba Abayobozi b’Isi.” Icyo cyemezo cyatangazaga mu buryo butaziguye ukuri kwerekeye Ubwami bw’Imana hamwe n’irimbuka ry’isi ya Satani ryegereje. Muri iryo koraniro nanone, hasohotse igitabo kitamemeterezaga cyitwaga Délivrance, cyabaye umubumbe wa mbere w’uruhererekane rw’ibitabo byagombaga gusimbura Etudes des Ecritures. Kuva icyo gihe, noneho ubwoko bw’Imana bwari buhanze amaso imbere, aho kongera kuyahanga ku byahise. Iminsi 1.335 yari irangiye.
21. Igihe cyo kwihanganira ibigeragezo mu minsi 1.335 cyamariye iki ubwoko bw’Imana, kandi ni iki ugusohozwa k’ubuhanuzi buhereranye n’icyo gihe butumariye?
21 Hari bamwe batashakaga guhuza n’iyo mimerere, ariko abihanganiye ibigeragezo baranezerewe rwose. Byongeye kandi, mu gusuzuma ugusohozwa kw’ibyo bihe by’ubuhanuzi, bituma natwe tunezerwa, kubera ko ibyiringiro byacu bikomezwa no kuba itsinda rito ry’Abakristo basizwe babayeho muri ibyo bihe, ari ryo rigize umugaragu ukiranuka w’ubwenge rwose. Mu myaka yakurikiyeho uhereye icyo gihe, umuteguro wa Yehova waragutse cyane, ariko kandi, umugaragu ukiranuka w’ubwenge ni we ukiri ku isonga ryawo awuyobora. Mbega ukuntu bihimbaje rwose kumenya ko hakiri ibyishimo byinshi bihishiwe abasizwe hamwe n’izindi ntama! Ibyo ni byo tuzabona mu gihe tuzaba dusuzuma ubundi buhanuzi bwa Daniyeli.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku byerekeye ubusobanuro buhereranye n’uburyo bwo kubara ibihe by’ubwo buhanuzi, reba mu gice cya 8 cy’igitabo Le futur gouvernement universel—Le Royaume de Dieu, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Reba Umunara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 1 Ukwakira 1985, ku mapaji ya 8-18 [mu Gifaransa].
c Reba Umunara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 1 Mata 1991 ku ipaji ya 4 n’iya 5, na Annuaire des Témoins de Jéhovah 1975, ku ipaji ya 132.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Tuzi dute ko bumwe mu buhanuzi bwa Daniyeli bwagombaga gusohozwa muri iki gihe?
◻ Kuki dushobora kwiringira ko abasigaye basizwe ari bo “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”?
◻ Iminsi 1.260 yatangiye ryari kandi irangira ryari?
◻ Ni ukuhe kugarura ubuyanja abasigaye basizwe bazaniwe n’iminsi 1.290, kandi yanabagaruriye iki?
◻ Kuki abihanganye bakageza ku iherezo ry’iminsi 1.335 banezerewe?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 1 yavuye]
Ahagana hejuru ku ruhande rw’ibumoso no hagati: UPI/Bettmann; ahagana hasi ku ruhande rw’ibumoso: Reuters/Bettmann; ahagana hasi ku ruhande rw’iburyo: Jasmin/Gamma Liaison
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
IBIHE BY’UBUHANUZI BYAHANUWE NA DANIYELI
Iminsi 1.260:
Kuva mu Ukuboza 1914 kugeza muri Kamena 1918
Iminsi 1.290:
Kuva muri Mutarama 1919 kugeza muri Nzeri 1922
Iminsi 1.335
Kuva muri Nzeri 1922 kugeza muri Gicurasi 1926