ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/7 pp. 16-20
  • Tugendane Ubutwari mu Nzira za Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugendane Ubutwari mu Nzira za Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubutwari Ni Iki?
  • Ubutwari bwo Kuvuga Ubutumwa bw’Imana
  • Kugira Ubutwari mu Bigeragezo
  • Ubutwari bwo Kumvira Imana
  • Ubutwari bwo Kujya mu Ruhande rw’Ubwoko bw’Imana
  • Ubutwari bwo ‘Gukurikira Yehova Muri Byose’
  • Ubutwari bwo Kwiringira Imana
  • Ubutwari bwo Kubaha Yehova no Guharanira Ugusenga Kutanduye
  • ‘Gira ubutwari kandi ukomere rwose’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Tugire Ubutwari!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • ‘Gira ubutwari, maze ukore’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/7 pp. 16-20

Tugendane Ubutwari mu Nzira za Yehova

“Hahirwa uwubaha Uwiteka wese, akagenda mu nzira ze.”​—⁠ZABURI 128:⁠1

1, 2. Ni ubuhe bufasha dukesha inkuru yo muri Bibiliya ihereranye n’amagambo hamwe n’ibikorwa by’abahamya ba mbere ba Yehova?

IJAMBO Ryera rya Yehova ryuzuyemo inkuru zihereranye n’ibigeragezo n’ibyishimo by’abagaragu be b’indahemuka. Inkuru z’ibyabaye kuri Nowa, Aburahamu, Sara, Yosuwa, Debora, Baraki, Dawidi n’abandi, zipfupfunyuka mu buryo runaka mu mapaji yaryo. Abo bose ni abantu nyakuri babayeho bafite ikintu cyihariye bari bahuriyeho. Bizeraga Imana kandi bakagendana ubutwari mu nzira zayo.

2 Amagambo n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova ba mbere bishobora kudutera inkunga, twe twihatira kugendera mu nzira z’Imana. Byongeye kandi, tuzagira umunezero nitwerekana ko twubaha Imana, kandi mu buryo buhesha agakiza, tugatinya gukora ibiyibabaza. Ibyo ni ko biri n’ubwo duhura n’ibigeragezo mu buzima, kuko umwanditsi wa Zaburi wahumekewe n’Imana yaririmbye agira ati “hahirwa uwubaha Uwiteka wese, akagenda mu nzira ze.”​—⁠Zaburi 128:⁠1.

Ubutwari Ni Iki?

3. Ubutwari ni iki?

3 Kugendera mu nzira za Yehova bidusaba kugira ubutwari. Mu by’ukuri, Ibyanditswe bitegeka abagaragu b’Imana kurangwaho uwo muco. Urugero, umwanditsi wa Zaburi, ari we Dawidi, yagize ati “mwa bategereza Uwiteka mwese mwe, nimukomere, imitima yanyu ihumure” (Zaburi 31:25 [umurongo wa 24 muri Biblia Yera]). Ubutwari ni “imbaraga y’ubwenge ituma twiyemeza gukora ikintu runaka, gushikama no guhangana n’akaga, n’ubwoba, cyangwa ingorane” (Webster’s Ninth New Collegiate Dictionary). Umuntu w’intwari aba akomeye, ashize amanga, kandi ntatinye urugamba. Kuba Yehova aha abagaragu be ubutwari bigaragarira muri aya magambo Pawulo yandikiye mugenzi we Timoteyo bakoranaga umurimo agira ati “kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba: ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.”​—⁠2 Timoteyo 1:⁠7.

4. Ni ubuhe buryo bumwe bwo kugira ubutwari?

4 Uburyo bumwe bwo kugira ubutwari butangwa n’Imana, ni ugusesengura Ijambo rya Yehova, ari ryo Bibiliya, tubishyize mu isengesho. Inkuru nyinshi ziri mu Byanditswe zishobora gutuma turushaho kugira ubutwari. Ku bw’ibyo, nimucyo tubanze turebe icyo twakwigishwa n’inkuru ziri mu Byanditswe bya Giheburayo zihereranye n’abantu bamwe bagendanye ubutwari mu nzira za Yehova.

Ubutwari bwo Kuvuga Ubutumwa bw’Imana

5. Ni gute ubutwari bwa Henoki bushobora kugirira umumaro abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe?

5 Ubutwari bwa Henoki bushobora gufasha abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe mu kuvugana ubutwari ubutumwa bw’Imana. Mbere yo kuvuka kwa Henoki, ‘abantu bari baratangiye kwambaza izina ry’Uwiteka.’ Dukurikije ibivugwa n’abashakashatsi mu bya Bibiliya, abantu bamwe batangiye kwambaza izina rya Yehova mu ‘buryo butarangwamo kubaha Imana’ (Itangiriro 4:25, 26; 5:3, 6). Birashoboka ko izina ry’Imana ryaba ryaritirirwaga abantu, cyangwa se wenda n’ibigirwamana. Ni yo mpamvu idini y’ikinyoma yari yiganje igihe Henoki yavukaga mu wa 3404 mbere y’igihe cyacu. Mu by’ukuri, biragaragara ko ashobora kuba ari we wenyine ‘wagendanaga n’Imana,’ agakomeza kugira imyifatire itunganye ihuje n’ukuri kwa Yehova kwari kwarahishuwe.​—⁠Itangiriro 5:18, 24.

6. (a) Ni ubuhe butumwa bukomeye bwatangajwe na Henoki? (b) Ni iki dushobora kwiringira?

6 Henoki yatanganye ubutwari ubutumwa bw’Imana, wenda binyuriye mu kubwiriza. (Abaheburayo 11:5; gereranya na 2 Petero 2:⁠5.) Uwo muhamya wari mu bwigunge yagize ati “dore, Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse” (Yuda 14, 15). Henoki yagize ubutwari bwo gukoresha izina rya Yehova ubwo yatangaga ubwo butumwa bwo guciraho iteka abatubaha Imana. Kandi, nk’uko Imana yahaye Henoki ubutwari bwo kuvuga ubwo butumwa bukomeye, ni na ko Yehova yagiye aha Abahamya Be bo muri iki gihe imbaraga zo kuvuga ijambo Rye bashize amanga mu murimo [wo kubwiriza], ku ishuri, n’ahandi hose.​—Gereranya n’Ibyakozwe 4:29-31.

Kugira Ubutwari mu Bigeragezo

7. Ni uruhe rugero rw’ubutwari rwatanzwe na Nowa?

7 Urugero rwa Nowa rushobora kudufasha mu gukorana ubutwari imirimo yo gukiranuka mu gihe turi mu bigeragezo. Abigiranye ubutwari no kwizera, Nowa yitabiriye umuburo yahawe n’Imana uhereranye n’umwuzure w’isi yose, maze ‘abaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye.’ Binyuriye ku kumvira kwe hamwe n’ibikorwa bye byo gukiranuka, Nowa yaciriyeho iteka isi idafite kwizera, isi itararangwagaho ukwizera bitewe n’ibikorwa byayo bibi, kandi agaragaza ko ikwiriye kurimbuka (Abaheburayo 11:7; Itangiriro 6:13-22; 7:16). Gutekereza ku myifatire ya Nowa, bishobora gufasha abagaragu b’Imana bo muri iki gihe gukorana ubutwari imirimo nk’iyo yo gukiranuka, urugero nk’umurimo wa Gikristo.

8. (a) Ni iki Nowa yahanganye na cyo ari “umubwiriza wo gukiranuka” w’intwari? (b) Ni iki Yehova azadukorera niba turi ababwiriza bo gukiranuka b’intwari?

8 Niba dukomeza kugira imyifatire irangwamo gukiranuka ariko tukaba tutazi uko twahangana n’ikigeragezo runaka, dusenge dusaba ubwenge buzatuma dushobora guhangana na cyo (Yakobo 1:5-8). Kuba Nowa yarakomeje kuba indahemuka ku Mana ubwo yari mu kigeragezo, bigaragaza ko umuntu ashobora kugira ubutwari no gushikama mu bigeragezo. Nowa yahanganye n’ibigeragezo biturutse ku isi mbi no ku bamarayika biyambitse imibiri ya kimuntu no ku rubyaro rwabo bari barabyaranye n’abantu. Ni koko, Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka” w’intwari mu kubwiriza “isi ya kera” yari igiye kurimbuka (2 Petero 2:4, 5; Itangiriro 6:1-9). N’ubwo yavuze ashize amanga ari intumwa yatangaga umuburo w’Imana ku bantu babayeho mbere y’umwuzure, nyamara “ntibabimeny[e] kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose” (Matayo 24:36-39). Ariko kandi, twibuke ko n’ubwo dutotezwa, kandi ubutumwa bwa Bibiliya tubwiriza bukaba butakirwa neza n’abantu benshi muri iki gihe, Yehova azadushyigikira nk’uko yashyigikiye Nowa nitugaragaza ko dufite ukwizera n’ubutwari nk’ubwo turi ababwiriza bo gukiranuka.

Ubutwari bwo Kumvira Imana

9, 10. Ni mu biki Aburahamu, Sara na Isaka bagaragajemo ubutwari bwo kumvira?

9 “Incuti y’Imana” Aburahamu, ni urugero rwiza mu kugira ubutwari bwo kumvira Imana (Yakobo 2:23). Aburahamu yari akeneye ukwizera n’ubutwari kugira ngo yumvire Yehova kandi ave muri Uri y’Abakaludaya, umudugudu wabonekagamo ubutunzi bwinshi. Yizeye isezerano ry’Imana ryavugaga ko “imiryango yose yo mu isi” yari guhabwa umugisha binyuriye kuri we, kandi ko urubyaro rwe rwari guhabwa igihugu (Itangiriro 12:1-9; 15:18-21). Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu “aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe,” ategereza “umudugudu wubatswe ku mfatiro”​—⁠ni ukuvuga Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru aho yari kuzazurirwa kugira ngo abe ku isi.​—⁠Abaheburayo 11:8-16.

10 Sara, umugore wa Aburahamu, yari afite ukwizera n’ubutwari bihagije byatumye ava muri Uri agaherekeza umugabo we mu gihugu kitari icye, kandi ibyo bikaba byari gutuma yihanganira ibigeragezo byose yari guhurirayo na byo. Kandi se mbega ukuntu yagororewe ku bwo kumvira kwe kwarangwagamo ubutwari! N’ubwo Sara yagejeje ku myaka 90 ari ingumba, kandi akaba ‘yari yaracuze,’ yabashishijwe ‘gusama inda, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa.’ Nyuma y’aho, yaje kubyara Isaka (Abaheburayo 11:11, 12; Itangiriro 17:15-17; 18:11; 21:1-7). Nyuma y’imyaka runaka, Aburahamu yagize ubutwari bwo kumvira Imana maze “atamba Isaka.” Abujijwe n’umumarayika, uwo mukambwe yahawe umwana we w’intwari kandi wumviraga avanywe mu rupfu, ‘ibyo bikaba byari bifite icyo bishushanya,’ MN. Mu buryo bw’ubuhanuzi, Aburahamu na Isaka bashushanyaga Yehova Imana wari gutanga Umwana we Yesu Kristo ho incungu, kugira ngo abamwizera bose bazashobore kubona ubuzima bw’iteka (Abaheburayo 11:17-19; Itangiriro 22:1-19; Yohana 3:16). Nta gushidikanya ko ukumvira kurangwamo ubutwari kwa Aburahamu, ukwa Sara, n’ukwa Isaka, kwagombye gutuma twumvira Yeova kandi tugakora ibyo ashaka.

Ubutwari bwo Kujya mu Ruhande rw’Ubwoko bw’Imana

11, 12. (a) Ni gute Mose yagaragaje ubutwari mu bihereranye n’ubwoko bwa Yehova? (b) Ku bihereranye n’ubutwari bwa Mose, ni ikihe kibazo dushobora kwibaza?

11 Mose yagize ubutwari bwo kujya mu ruhande rw’ubwoko bw’Imana bwakandamizwaga. Mu kinyejana cya 16 mbere y’igihe cyacu, ababyeyi ba Mose na bo bagaragaje ubutwari. Mu kudatinya itegeko ry’umwami ryo kwica abana b’abahungu b’Abaheburayo bavutse, bahishe Mose, hanyuma bamushyira mu kato mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi rwa Nili. Yaje kubonwa n’umukobwa wa Farawo amurera nk’umuhungu we, n’ubwo yabanje gutozwa iby’umwuka iwabo ku babyeyi be. Kubera ko Mose yari mu bagize inzu ya Farawo, ‘yigishijwe ubwenge bwose bw’Abanyegiputa,’ kandi agira ‘imbaraga mu magambo ye no mu byo yakoraga,’ mu bwenge no ku mubiri.​—⁠Ibyakozwe 7:20-22; Kuva 2:1-10; 6:⁠20.

12 N’ubwo Mose yaboneraga ubutunzi mu nzu y’ibwami, yagize ubutwari bwo kujya mu ruhande rw’abasenga Yehova, icyo gihe bakaba barakoreshwaga imirimo y’uburetwa n’Abanyegiputa. Mu kurengera Umwisirayeli, yishe Umunyegiputa maze ahungira i Midiyani (Kuva 2:11-15). Nyuma y’imyaka hafi 40, Imana yaramukoresheje kugira ngo avane Abisirayeli mu bucakara. Icyo gihe na bwo Mose ‘yavuye muri Egiputa, ntiyatinya umujinya w’umwami’ washakaga kumwica bitewe n’uko yari ahagarariye Yehova ku bw’inyungu z’Abisirayeli. Mose yagendaga nk’ureba “Itaboneka,” ni ukuvuga Yehova Imana (Abaheburayo 11:23-29; Kuva 10:28). Mbese, dufite ukwizera nk’uko n’ubutwari byatuma dukomeza kuba akaramata kuri Yehova no ku bwoko bwe, kabone n’iyo haba hariho ibigeragezo n’ibitotezo?

Ubutwari bwo ‘Gukurikira Yehova Muri Byose’

13. Ni gute Yosuwa na Kalebu batanze ingero z’ubutwari?

13 Abagabo b’intwari, Yosuwa na Kalebu, bagaragaje ko dushobora kugendera mu nzira z’Imana. ‘Bakurikiye Uwiteka muri byose’ (Kubara 32:12). Yosuwa na Kalebu bari mu bantu 12 boherejwe gutata Igihugu cy’Isezerano. Mu gutinya abaturage bacyo, abatasi cumi bagerageje kubuza Abisirayeli kwinjira i Kanani. Nyamara ariko, Yosuwa na Kalebu bavuganye ubutwari bagira bati “niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki. Icyakora ntimugomere uwiteka, kandi ntimutinye bene icyo gihugu, tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu; ntimubatinye” (Kubara 14:8, 9). Abisirayeli bo muri icyo gihe ntibinjiye mu gihugu cy’isezerano bitewe no kubura ukwizera n’ubutwari. Icyakora, Yosuwa na Kalebu hamwe n’urubyiruko rushyashya, bo bacyinjiyemo.

14, 15. (a) Kubera ko Yosuwa yazirikanye amagambo ari muri Yosuwa 1:7, 8, yakoze iki, kandi ni iki cyageze ku Bisirayeli? (b) Ni irihe somo ry’ubutwari tuvana kuri Yosuwa na Kalebu?

14 Imana yabwiye Yosuwa iti “icyakora ukomere, ushikame cyane kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse; ntuzayateshuke, uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo, ujye ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose; ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.”​—⁠Yosuwa 1:7, 8.

15 Yosuwa yazirikanye ayo magambo, bityo Yeriko hamwe n’indi midugudu byigarurirwa n’Abisirayeli. I Gibeyoni, Imana yahagaritse izuba rikomeza kuva kugeza ubwo Abisirayeli batsindiye (Yosuwa 10:6-14). Ubwo bari bugarijwe n’ingabo z’abanzi babo zari “nyinshi zingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja,” Yosuwa yagize ubutwari, maze Imana yongera gutuma Abisirayeli batsinda (Yosuwa 11:1-9). N’ubwo turi abantu badatunganye, kimwe na Yosuwa na Kalebu, natwe dushobora gukurikira Yehova muri byose kandi Imana ishobora kuduha imbaraga zo kugira ubutwari bwo kugendera mu nzira zayo.

Ubutwari bwo Kwiringira Imana

16. Ni mu buhe buryo Debora, Baraki, na Yayeli bagaragaje ubutwari?

16 Abagira ubutwari bwo kwiringira Imana baragororerwa nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye mu gihe abacamanza babaga baca imanza zitabera muri Isirayeli (Rusi 1:⁠1). Urugero, Umucamanza Baraki n’umuhanuzikazi Debora bagize ubutwari bwo kwiringira Imana. Ubwo Yehova yategekaga Baraki gukoranya abantu 10.000 ku Musozi Tabora binyuriye kuri Debora, Yabini umwami w’i Kanani yari yarakandamije Abisirayeli mu gihe cy’imyaka 20. Sisera, umugaba w’ingabo za Yabini, yihutiye kujya mu kibaya cy’umugezi Kishoni, yiringiye ko muri icyo kibaya Abisirayeli batari guhangana n’ingabo ze hamwe n’amagare ye 900 y’ibyuma. Ubwo Abisirayeli bageraga mu kibaya, Imana yarabatabaye, maze umwuzure utunguye utuma aho barwaniraga hahinduka urwondo, nuko rubuza amagare ya Sisera kugenda. Abantu ba Baraki baratsinze, ku buryo ‘ingabo za Sisera zose zashiriye ku nkota.’ Sisera yahungiye mu ihema rya Yayeli, ariko mu gihe yari asinziriye, uwo mugore yagize ubutwari bwo kumwica, amushinga urubambo rw’ihema muri nyiramivumbi. Mu guhuza n’amagambo y’ubuhanuzi Debora yari yarabwiye Baraki, “[i]cyubahiro cy’uko gutsinda cyaje guhabwa umugore. Kubera ubutwari Debora, Baraki na Yayeli bagaragaje biringira Imana, Isirayeli yagize “ihumure imyaka mirongo ine.”​—⁠Abacamanza 4:1-22; 5:⁠31.

17. Ni uruhe rugero rw’ubutwari bwo kwiringira Yehova rwatanzwe n’Umucamanza Gideyoni?

17 Umucamanza Gideyoni yagize ubutwari bwo kwiringira Yehova Imana igihe Abamidiyani bafatanyije n’ubundi bwoko bateraga Isirayeli. N’ubwo umubare w’ingabo z’Abisirayeli wageraga ku 32.000 wari muto bwose ugereranyije n’abantu 135.000 bari babateye, zashoboraga kwibwira ko ugutsinda zari guheshwa n’Imana kwari kuba ari ukwazo. Ni yo mpamvu, abitegetswe na Yehova, Gideyoni yagabanyije ingabo ze hagasigara imitwe itatu, buri mutwe ugizwe n’abantu 100 (Abacamanza 7:1-7, 16; 8:10). Abo bantu 300 bagose urugerero rw’Abamidiyani nijoro, buri wese akaba yari afite ikondera n’ikibindi kirimo urumuri. Bamaze guhabwa ikimenyetso, bavugije amakondera, bamenagura ibibindi, bazunguza imuri, maze batera hejuru bagira bati “inkota y’Uwiteka na Gideyoni” (Abacamanza 7:20). Abamidiyani bagize ubwoba batangira guhunga, maze baraneshwa. Ibintu nk’ibyo, byagombye kutwumvisha ko kwiringira Imana tubigiranye ubutwari bihesha ingororano no muri iki gihe.

Ubutwari bwo Kubaha Yehova no Guharanira Ugusenga Kutanduye

18. Igihe Dawidi yicaga Goliyati, ni iki yakoranye ubutwari?

18 Ingero zimwe zo muri Bibiliya, ziduha ubutwari bwo kubaha Yehova no guharanira ugusenga kutanduye. Umusore Dawidi, wari wararinze intama za se nta gutinya, yagaragaje ubutwari imbere ya Goliyati, igihangange cy’Umufilisitiya. Yagize ati “wanteranye inkota n’icumu n’agacumu; ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga; . . . kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka” (1 Samweli 17:32-37, 45-47). Abifashijwemo n’Imana, Dawidi yagize ubutwari bwo kubaha Yehova, yica Goliyati, bityo kandi agira uruhare rukomeye mu kuvanaho inkeke y’Abafilisitiya bari basumbirije ugusenga kutanduye.

19. Ni uwuhe mushinga Salomo yari akeneyemo ubutwari, kandi se, ni gute muri iki gihe dushobora kumwigana?

19 Ubwo Salomo mwene Dawidi yendaga kubaka urusengero rw’Imana, se wari ugeze mu za bukuru yamuteye inkunga agira ati “komera, ushikame, uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima; kuko Uwiteka Imana, ari yo Mana yanjye, izabana nawe; ntizagusiga, ntizaguhāna, kugeza aho imirimo yose y’ibizakoreshwa mu nzu y’Uwiteka izarangirira” (1 Ngoma 28:20). Abigiranye ubutwari, Salomo yaje kuzuza urusengero. Muri iki gihe, mu gihe porogaramu y’ubwubatsi bwa gitewokarasi yaba ihuye n’imbogamizi, nimucyo tujye twibuka amagambo ya Dawidi agira ati “komera, ushikame, uzabikore.” Mbega uburyo bwiza bwo kubaha Yehova no guharanira ugusenga kutanduye!

20. Ni mu biki Umwami Asa yagizemo ubutwari?

20 Kubera ko Umwami Asa yifuzaga kubaha Imana no guharanira ugusenga kutanduye, yavanye i Buyuda ibigirwamana n’abatinganyi bo mu rusengero. Nanone yavanye nyirakuru w’umuhakanyi ku bugabekazi, kandi atwika “igishushanyo [cye] cy’ikizira” (1 Abami 15:11-13). Ni koko, Asa “[y]arakome[ye], akura ibizira mu gihugu cyose cy’i Buyuda n’i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu; asubiriza icyotero cy’Uwiteka cyari imbere y’ibaraza ry’Uwiteka” (2 Ngoma 15:⁠8). Mbese ye, nawe ujya ugira ubutwari bwo kwanga ubuhakanyi kandi ugaharanira ugusenga kutanduye? Mbese, ukoresha ubutunzi bwawe kugira ngo uteze imbere inyungu z’Ubwami? Kandi se, ushaka kubaha Yehova wifatanya buri gihe mu kubwiriza ubutumwa bwiza uri umwe mu Bahamya be?

21. (a) Ni gute inkuru z’abantu babayeho mbere y’Ubukristo bagaragaje ubudahemuka zishobora kudufasha? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

21 Mbega ukuntu dushimira Imana kuba yararinze izo nkuru zo mu Byanditswe zihereranye n’abantu bagize ubutwari kandi bashikamye mbere y’Ubukristo! Nta gushidikanya ko ingero zabo nziza zishobora kudufasha mu gukorera Yehova umurimo wera dufite ubutwari, tumutinya kandi duhinda umushyitsi (Abaheburayo 12:28). Ariko kandi, Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo na byo bikubiyemo ingero z’abagaragaje ubutwari mu murimo mu buryo burangwamo kubaha Imana. Ni gute zimwe muri izo nkuru zishobora kudufasha kugendana ubutwari mu nzira za Yehova?

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ubutwari ni iki?

◻ Ni gute Henoki na Nowa bagaragaje ubutwari?

◻ Ni mu biki Aburahamu, Sara na Isaka bagizemo ubutwari?

◻ Ni izihe ngero z’ubutwari zatanzwe na Mose, Yosuwa na Kalebu?

◻ Ni gute abandi bantu bagaragaje ko bafite ubutwari bwo kwiringira Imana?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze