ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/11 pp. 16-20
  • Yehova Ni Imana Igira Imigambi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Ni Imana Igira Imigambi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imana Ifite Umugambi
  • Uko [Umugambi w’Imana] Wahishuwe Buhoro Buhoro
  • Kumurikirwa
  • Abenshi Bihitiramo Kutabimenya
  • Kurikira umucyo w’isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Abatanga Umucyo—Bagamije Iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • ‘Kubyarwa ubwa kabili’ n’umugambi w’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • “Dore, Byose Ndabihindura Bishya”
    Dore byose ndabihindura bishya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/11 pp. 16-20

Yehova Ni Imana Igira Imigambi

“Ni ukuri, uko nabitekereje, ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.”​—YESAYA 14:24.

1, 2. Ni iki abantu benshi bavuga ku bihereranye n’icyo ubuzima bugamije?

AHANTU hose usanga abantu bibaza bati “ubuzima bugamije iki?” Umuyobozi wa gipolitiki umwe w’Iburengerazuba yaravuze ati “abantu benshi basigaye bibaza kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose, bati ‘turi ba nde? Tugamije iki?’ ” Igihe ikinyamakuru kimwe cyasabaga abakiri bato kugira icyo bavuga ku kibazo gihereranye n’umugambi w’ubuzima, abenshi barasubije bati “ni ugukora icyo umutima wawe wifuza.” “Kwinezeza buri gihe uko bishobotse kose.” “Kudamarara.” “Kubyara abana, kwishima no gupfa.” Abenshi bibwiraga ko ubu buzima buhagararira aho. Nta n’umwe wavugaga iby’ubuzima burambye hano ku isi.

2 Intiti imwe muri filozofiya ya Konfisiyusi yagize iti “ubusobanuro nyabwo bw’ubuzima tubusanga mu mibereho yacu isanzwe ya kimuntu.” Dukurikije ibyo yavuze, abantu bakomeza kuvuka, bagahatana n’ubuzima mu myaka 70 cyangwa 80, hanyuma bakipfira ntibazongere kubaho ukundi. Umuhanga muri siyansi y’iby’ubwihindurize yagize ati “dushobora kugoka dushaka igisubizo​—⁠ariko ntikibaho.” Kuri abo bemera iby’ubwihindurize, ubuzima ni uguhatanira kubaho, amaherezo akaba urupfu. Bene izo filozofiya zigaragaza ubuzima nk’aho butagira ibyiringiro.

3, 4. Ni gute imibereho yo mu isi igira ingaruka ku buryo bamwe babona ibihereranye n’ubuzima?

3 Iyo abenshi babona ubuzima bwuzuye imibabaro, bashidikanya ku gitekerezo cy’uko bwaba bufite icyo bugamije. Muri iki gihe, n’ubwo bigaragara ko abantu bageze ku bikorwa by’amajyambere mu by’inganda ndetse no mu bya siyansi, abantu babarirwa muri za miriyari bagerwaho n’indwara cyangwa se bakabura indyo yuzuye. Abana bagera kuri za miriyoni bapfa buri mwaka bazize bene izo mpamvu. Byongeye kandi, abantu bapfuye bazize intambara muri iki kinyejana cya 20, bakubye incuro enye abapfuye mu myaka magana ane mbere y’aho. Ubwicanyi, urugomo, gusabikwa n’ibiyobyabwenge, ingo zisenyuka, SIDA, n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina​—⁠tutabimaze inyuma. Abayobozi b’isi ntibashobora gukemura ibyo bibazo.

4 Hari umuntu umwe wafatiye kuri iyo mimerere, maze aza kuvuga uko benshi babibona agira ati “kubaho nta cyo bivuze. Niba ibyo bintu bibi byose biba, noneho ubuzima nta cyo buvuze rwose.” Hari n’undi musaza waje kuvu­ga ati “igihe kinini cy’ubuzima bwanjye nakimaze nibaza impamvu ndiho. Niba ubuzima bufite icyo bugamije, ibyo nta cyo bikindebaho.” Kubera ko benshi batazi impamvu Imana ireka habaho imibabaro, imibereho yo ku isi ituma batagira ibyiringiro by’ubuzima nyabwo bw’igihe kizaza.

5. Kuki amadini y’iyi si agira uruhare mu gutuma ibihereranye n’intego y’ubuzima birushaho kuba urujijo?

5 Ndetse n’abakuru b’amadini ntibavuga rumwe ku bihereranye n’umugambi w’ubuzima, kandi banawushidikanyaho. Uwahoze ari umuyobozi mu by’idini wo muri Katederali ya Mutagatifu Pawulo y’i Londres yaravuze ati “mu buzima bwanjye bwose nahataniye gushakisha intego y’ubuzima . . . ariko nta cyo nagezeho.” Ni iby’ukuri ko abakuru b’amadini benshi bigisha ko iyo umuntu apfuye ari mwiza ajya mu ijuru, yaba ari mubi akajya mu muriro w’iteka. Ariko kandi, icyo gitekerezo cyumvikanisha ko abantu bo ku isi bazakomeza kubaho bababazwa. Kandi se niba umugambi w’Imana wari uko abantu baba mu ijuru, kuki mbere hose itahise ibarema ari ibiremwa byo mu ijuru, nk’uko yabigenje ku bamarayika, bityo igatuma abantu batagerwaho n’imibabaro myinshi bene ako kageni. Ni yo mpamvu usanga muri rusange abantu bari mu rujijo ku bihereranye n’intego y’ubuzima ku isi, ndetse ugasanga banga kwemera ko bwaba bufite intego iyo ari yo yose.

Imana Ifite Umugambi

6, 7. Ni iki Bibiliya itubwira ku bihereranye n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi?

6 Nyamara kandi, igitabo cyakwirakwijwe kurusha ibindi byose mu mateka, ari cyo Bibiliya, kitubwira ko Yehova, Umutegetsi w’Ikirenga w’isi n’ijuru, ari Imana ifite umugambi. Kitugaragariza ko afitiye abantu batuye iyi si umugambi w’igihe kirekire, ndetse rwose w’iteka ryose. Kandi rero iyo Yehova agambiriye ikintu, kirasohora nta kabuza. Imana ivuga ko kimwe n’uko imvura imeza imbuto, ‘ari na ko ijambo ryayo rizamera; ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo ishaka, rizashobora gukora icyo yaritumye’ (Yesaya 55:10, 11). Ibyo Yehova asezeranyije gukora byose, ‘ni ko biba.’​—⁠Yesaya 14:⁠24.

7 Twebwe abantu, dushobora kwiringira byimazeyo ko Isumbabyose izasohoza ibyo yasezeranye, kuko Imana “itabasha kubeshya” (Tito 1:2; Abaheburayo 6:18). Iyo itubwiye ko izakora ikintu runaka, ijambo ryayo ni icyemezo kidakuka cy’uko bizagenda bityo nta kabuza. Ni nk’aho cyamaze gukorwa. Yaravuze iti “[nijye] Mana nta yindi ibaho. Nijye Mana; nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa; nkavuga nti ‘imigambi yanjye izakomera, kandi ibyo nzashaka byose nzabikora . . . Narabivuze; no kubisohoza nzabisohoza; narabigambiriye; no kubikora nzabikora.’ ”​—⁠Yesaya 46:9-11.

8. Mbese, abashaka kumenya Imana nta buryarya babigeraho?

8 Byongeye kandi, nta bwo Yehova ‘ashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:⁠9). Ku bw’ibyo, ashaka ko buri wese amumenya. Umuhanuzi witwa Azariya yaravuze ati ‘nimushaka [Imana] muzayibona; ariko nimuyita, na yo izabata’ (2 Ngoma 15:1, 2). Ku bw’ibyo rero, abashaka kumenya Imana n’imigambi yayo bataryarya, bashobora kubigeraho rwose baramutse bihatiye kuyishaka.

9, 10. (a) Ni iki cyaringanirijwe abashaka kumenya Imana? (b) Ni iki gusuzuma Ijambo ry’Imana bitubashisha?

9 Ariko se, bayishakira he? Abashaka Imana by’ukuri, yabahaye Ijambo ryayo, Bibiliya. Binyuriye ku mwuka wera wayo, ari na yo mbaraga yakoresheje mu kurema isi n’ijuru, Imana yayoboye abantu b’indahemuka kugira ngo bandike ibyo dukeneye kumenya ku bihereranye n’imigambi yayo. Urugero, ku byerekeye ubuhanuzi bwa Bibiliya, intumwa Petero yaravuze iti “nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’umwuka wera” (2 Petero 1:21). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yaravuze iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.”​—⁠2 Timoteyo 3:16, 17; 1 Abatesalonike 2:⁠13.

10 Tuzirikane ko Ijambo ry’Imana ridatuma tuba abantu bashyitse cyangwa bafite ibikwiriye mu rugero rucagase cyangwa se rutuzuye gusa, ahubwo rinatuma tuba abantu ‘bashyitse, bafite ibibakwiriye byose.’ (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Rituma umuntu amenya Imana iyo ari yo, n’ibyo ishaka ku bagaragu bayo. Ibyo n’ubundi ni ko bigomba kumera ku gitabo cyahanuwe n’Imana. Ni cyo cyonyine dushobora gushakiramo ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana (Imigani 2:1-5; Yohana 17:⁠3). Nitubigenza dutyo, “[ntituzakomeza] kuba abana, duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu, n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya” (Abefeso 4:13, 14). Umwanditsi wa Zaburi yavuze uburyo bwiza bwo kubona ibintu agira ati “ijambo ryawe [ry’Imana] ni itabaza ry’ibirenge byanjye.”​—⁠Zaburi 119:105.

Uko [Umugambi w’Imana] Wahishuwe Buhoro Buhoro

11. Ni gute Yehova yahishuriye abantu imigambi ye?

11 Mu ntangiriro z’umuryango wa kimuntu, Yehova yahishuye umugambi we uhereranye n’isi hamwe n’abantu bari kuyituraho (Itangiriro 1:26-30). Ariko kandi, ubwo ababyeyi bacu ba mbere bangaga ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, ikiremwamuntu cyahise kijya mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka no mu rupfu (Abaroma 5:12). Icyakora, Yehova yari azi ko hari kubaho abantu bari kwifuza kumukorera. Ni yo mpamvu, uko ibinyejana byagiye bihita, yagiye ahishurira abagaragu be b’indahemuka imigambi ye buhoro buhoro. Bamwe mu bo yayibwiye, ni Enoki (Itangiriro 5:24; Yuda 14, 15), Nowa (Itangiriro 6:9, 13), Aburahamu (Itangiriro 12:1-3), na Mose (Kuva 31:18; 34:27, 28). Umuhanuzi w’Imana Amosi yanditse agira ati “Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.”​—⁠Amosi 3:7; Daniyeli 2:27, 28.

12. Ni gute Yesu yarushijeho guhishura imigambi y’Imana?

12 Ubwo Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, yari ku isi, hashize imyaka igera ku 4.000 nyuma y’ukwigomeka ko muri Edeni, hahishuwe ibindi bintu byinshi ku byerekeye imigambi ya Yehova. Ibyo, cyane cyane byari bihereranye n’umugambi w’Imana wo gushyiraho Ubwami bwo mu ijuru bwari gutegeka isi (Daniyeli 2:44). Ubwo Bwami ni bwo bwari umutwe w’inyigisho za Yesu (Matayo 4:17; 6:10). We n’abigishwa be bigishije ko mu gihe cy’Ubwami ari ho umugambi w’Imana wa mbere werekeye isi n’abantu wari kuzasohozwa. Isi yari kuzahindurwa Paradizo igaturwaho n’abantu batunganye, bari kuzabaho iteka (Zaburi 37:29; Matayo 5:5; Luka 23:43; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:⁠4). Byongeye kandi, Yesu n’abigishwa be bagaragaje ibyari kuzabaho muri iyo si nshya binyuriye ku bitangaza Imana yababashishije gukora.​—⁠Matayo 10:1, 8; 15:30, 31; Yohana 11:25-44.

13. Ku bihereranye n’imigirire y’Imana ku bantu, ni irihe hinduka ryabayeho ku munsi wa Pentekoti mu mwaka wa 33 mu gihe cyacu?

13 Kuri Pentekoti y’umwaka wa 33 mu gihe cyacu, Yesu amaze iminsi 50 azutse, umwuka w’Imana wasutswe ku itorero ry’abigishwa ba Kristo. Ni ryo ryasimbuye Isirayeli yahemutse maze rihinduka ubwoko bwa Yehova bw’isezerano (Matayo 21:43; 27:51; Ibyakozwe 2:1-4). Kuba icyo gihe barasutsweho umwuka wera, cyari igihamya cy’uko noneho Imana yari kugenda ihishura imigambi yayo y’ukuri binyuriye kuri icyo gikoresho gishya (Abefeso 3:10). Mu kinyejana cya mbere mu gihe cyacu, hashyizweho inzego z’itorero rya Gikristo.​—⁠1 Abakorinto 12:27-31; Abefeso 4:11, 12.

14. Ni gute abashaka ukuri bamenya itorero ry’ukuri rya Gikristo?

14 Muri iki gihe, abashaka ukuri bashobora kumenyera itorero rya Gikristo ry’ukuri ku muco w’ingenzi w’Imana uhora uriranga, ari wo urukundo (1 Yohana 4:8, 16). Mu by’ukuri, urukundo rwa kivandimwe ni ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri. Yesu yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” “Ngiri itegeko ryanjye: mukundane, nk’uko nabakunze” (Yohana 13:35; 15:12). Bityo, Yesu yaje kwibutsa abamwumvaga agira ati “muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka” (Yohana 15:14). Ubwo rero, abagaragu b’Imana b’ukuri ni abubahiriza itegeko ry’urukundo mu mibereho yabo. Ntibapfa kurivuga ku munwa gusa, kuko ‘kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye.’​—⁠Yakobo 2:⁠26.

Kumurikirwa

15. Ni iki abagaragu b’Imana bashobora kwiringira?

15 Yesu yavuze ko uko igihe cyari kugenda gihita, ari na ko itorero ry’ukuri rya Gikristo ryari kugenda rirushaho kumurikirwa ku bihereranye n’imigambi y’Imana. Yasezeranije abigishwa be ati “umufasha, ni we [m]wuka [w]era, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose” (Yohana 14:26). Nanone Yesu yagize ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:20). Bityo rero, abagaragu b’Imana bagenda barushaho kubona umucyo mwinshi ku byerekeye ukuri guhereranye n’Imana hamwe n’imigambi yayo. Ni koko, “inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.”​—⁠Imigani 4:⁠18.

16. Ni iki kumurikirwa kwacu ko mu buryo bw’umwuka kutubwira ku bihereranye n’aho tugeze mu migambi y’Imana?

16 Muri iki gihe, uwo mucyo wo mu buryo bw’umwuka, uramurika cyane kurusha ikindi gihe cyose, bitewe n’uko turi mu gihe ubuhanuzi bwinshi bwa Bibiliya burimo busohozwa cyangwa bukaba bwenda gusohozwa. Ibyo bitwereka ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi gahunda mbi y’ibintu. Iki ni cyo gihe cyiswe “imperuka y’isi [“iherezo rya gahunda y’ibintu,” MN ]”; kikaba kizakurikirwa n’isi nshya y’Imana (2 Timoteyo 3:1-5, 13; Matayo 24:3-13). Nk’uko Daniyeli yari yarabihanuye, vuba hano Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru “buzamenagura ubwo bwami bwose [buriho ubu] bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose.”​—⁠Daniyeli 2:⁠44.

17, 18. Ni ubuhe buhanuzi bukomeye burimo busohora muri iki gihe?

17 Bumwe mu buhanuzi burimo busohora ubu, ni ubwo dusanga muri Matayo igice cya 24 umurongo wa 14. Aho, Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.” Ku isi hose, uwo murimo wo kubwiriza Ubwami urimo urakorwa n’Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni. Kandi, abantu ibihumbi amagana n’amagana bifatanya na bo buri mwaka. Ibyo bihuje n’ubuhanuzi bwo muri Yesaya 2:2, 3, havuga ko “mu minsi y’imperuka” y’iyi si mbi, abantu bo mu mahanga menshi bari kugana ugusenga k’ukuri kwa Yehova, maze ‘akabayobora mu nzira ze, kandi bakazigenderamo.’

18 Abo bantu bashya, baza bagana ugusenga kwa Yehova, bisukiranya bameze “nk’igicu,” nk’uko byahanuwe muri Yesaya igice cya 60, umurongo wa 8. Umurongo wa 22 wongeraho uti “umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo nigisohora.” Ibihamya byerekana ko icyo gihe ari iki turimo. Kandi rero, abakiri bashya bashobora kwiringira ko iyo bifatanyije n’Abahamya ba Yehova, baba bifatanyije n’itorero ry’ukuri rya Gikristo.

19. Kuki twavuga ko abashya bifatanya n’Abahamya ba Yehova, baba baje mu itorero ry’ukuri rya Gikristo?

19 Kuki twavuga dutyo tudashidikanya? Ni ukubera ko abo bantu bashya, hamwe na za miriyoni z’abasanzwe bari mu muteguro wa Yehova, beguriye Imana ubuzima bwabo kandi bakora ibyo ishaka. Ibyo bikubiyemo no kubaho bahuje n’itegeko rihereranye n’urukundo rw’Imana. Ikibigaragaza, ni uko abo Bakristo ‘inkota zabo bazicuzemo amasuka n’amacumu bakayacuramo impabuzo, kandi nta bwo bongera kwiga kurwana’ (Yesaya 2:⁠4). Ibyo, Abahamya ba Yehova bose bo mu isi yose babikora bitewe n’uko bagira urukundo. Ibyo bishaka kuvuga ko badashobora na rimwe gufata intwaro ngo barwane ubwabo, cyangwa ngo babe barwanya undi muntu uwo ari we wese. Ibyo barabyihariye​—batandukanye n’amadini y’isi (Yohana 13:34, 35; 1 Yohana 3:10-12, 15). Nta bwo bishyira mu bintu byo gukunda igihugu by’agakabyo, ari na byo nyirabayazana w’amacakubiri, kuko bagize umuryango w’isi yose w’abavandimwe ufatanijwe n’urukundo, ari rwo “murunga wo gutungana rwose.”​—Abakolosayi 3:14; Matayo 23:8; 1 Yohana 4:20, 21.

Abenshi Bihitiramo Kutabimenya

20, 21. Kuki umubare munini w’abantu uri mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka (2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19)?

20 Mu gihe umucyo wo mu buryo bw’umwuka ugenda urushaho kumurika mu bagaragu b’Imana, abandi bantu bo mu isi bo bagenda binjira mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka urushaho kubudika. Ntibazi Yehova cyangwa imigambi ye. Umuhanuzi w’Imana yavuze iby’iki gihe agira ati “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga” (Yesaya 60:⁠2). Ayo magambo ni ay’ukuri kubera ko abantu batagaragaza ko bashishikajwe no kwiga ibyerekeye Imana nta buryarya, cyangwa ngo bagaragaze ubushake bwo kugerageza kuyinezeza. Yesu yaravuze ati “uko gucirwaho iteka ni uku; ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo, babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi; kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana.”​—Yohana 3:19, 20.

21 Abantu nk’abo, nta bwo bashishikarira by’ukuri kumenya ubushake bw’Imana. Ibiri amambu, imibereho yabo ishingiye ku gukora ibyo bishakiye. Mu kwirengagiza ubushake bw’Imana, bishyira mu kaga, kuko Ijambo ryayo rigira riti “uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira” (Imigani 28:⁠9). Bazabona ingaruka z’inzira bihitiyemo. Intumwa Pawulo yanditse igira iti “ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura.”​—Abagalatiya 6:7.

22. Ni iki imbaga y’abantu benshi bashaka kumenya Imana barimo bakora?

22 Icyakora, hari abantu benshi bashaka kumenya ubushake bw’Imana, bayishaka bataryarya, kandi bakaba bayegera. Muri Yakobo 4:8 haragira hati “mwegere Imana, na yo izabegera.” Abantu nk’abo Yesu yabavuzeho ngo “ūkora iby’ukuri, ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana” (Yohana 3:21). Kandi se mbega ukuntu abaza mu mucyo Imana ibateganiriza igihe kizaza gihebuje! Ibyo byiringiro bishishikaje bizasuzumwa mu gice gikurikira.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni iki abantu benshi bavuga ku bihereranye n’icyo ubuzima bugamije?

◻ Ni gute Yehova yagaragaje ko ari Imana ifite imigambi?

◻ Ni ukuhe kumurikirwa gukomeye kwabayeho mu kinyejana cya mbere mu gihe cyacu?

◻ Ni gute itorero ry’ukuri rya Gikristo rimenyekana muri iki gihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze