Mbese, Waba Warabonye Idini ry’Ukuri?
“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri.”—YAKOBO 1:27.
1, 2. (a) Dukurikije imitekerereze y’abantu benshi, ni iki bamenyeraho ko idini barimo ari iry’ukuri? (b) Ni iki kigomba kwitabwaho mu bwitonzi mu gihe umuntu agenzura idini kugira ngo amenye niba ari iry’ukuri?
MURI iki gihe, usanga idini iharirwa akanya gasa n’aho ari gato cyane mu mibereho y’abantu benshi. Wenda bashobora kuba bajya mu mihango imwe n’imwe ya kidini, ariko, ababigira buri gihe ni mbarwa. Abantu benshi ntibatekereza ko andi madini yose ari ibinyoma, ngo babone ko iryo barimo ari ryo ry’ukuri. Bumva ko idini barimo ari iry’ukuri kuri bo bonyine.
2 Dufatiye kuri ibyo, ikibazo kibaza ngo mbese, waba warabonye idini ry’ukuri? cyaba gishaka kuvuga gusa ngo mbese, waba warabonye idini ukunda? Ni iki uheraho uhitamo ibintu ukunda? Mbese, ni umuryango wawe? Ni incuti zawe? Ni ibyiyumvo byawe? Mbese, ni mu ruhe rugero waba waribajije ku bihereranye n’icyo Imana ibitekerezaho ubigiranye ubwitonzi?
Ni Gute Twamenya Icyo Imana Ibitekerezaho?
3. (a) Kugira ngo tumenye icyo Imana ibitekerezaho, ni iki tugomba kuba dufite? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza ku birebana n’uko twe ubwacu twemera ko Bibiliya ikomoka ku Mana?
3 Kugira ngo tumenye ibyo Imana itekereza, hagombaga kubaho uguhishurirwa guturutse kuri yo. Bibiliya ni cyo gitabo cya kera kurenza ibindi byose kivuga ko cyahumetswe n’Imana (2 Timoteyo 3:16, 17). Ariko se, mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bindi bitabo, twavuga mu by’ukuri rwose ko icyo gitabo gikubiyemo ubutumwa bw’Imana bureba abantu bose? Ni gute wasubiza icyo kibazo, kandi kuki? Mbese, waba ushyigikiye icyo gitekerezo bitewe n’uko ababyeyi bawe babibona batyo? Cyangwa se, ni ukubera ko incuti zawe na zo zibibona zityo? Mbese, waba wowe ubwawe warasuzumye iby’icyo kibazo? Kuki utabikora uhereye ubu, wifashishije ingingo enye zikurikira?
4. Ku bihereranye no kuba Bibiliya iboneka mu buryo bworoshye, ni iki cyerekana ko Bibiliya, mu buryo bunyuranye n’ikindi gitabo cyose, yakomotse ku Mana?
4 Kuba kiboneka mu buryo bworoshye: Ubutumwa twavuga ko buturutse ku Mana koko, kandi bukaba bureba umuryango wose wa kimuntu, ni ngombwa ko bwaba bushobora kugera kuri buri wese. None se, ibyo ni ko biri no kuri Bibiliya? Zirikana ibi bikurikira: Bibiliya, yaba ari yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, ubu yandikwa mu ndimi zigera ku 2.000. Dukurikije uko Umuryango wa Bibiliya wo Muri Amerika ubigaragaza, indimi Bibiliya yanditswemo, zatumye ishobora kugera kuri 98 ku ijana by’abatuye isi. Nk’uko igitabo cyitwa Guinness Book of World Records kibivuga, Bibiliya ni cyo ‘gitabo cyakwirakwijwe kurusha kure cyane ibindi byose mu isi.’ Ibyo n’ubundi ni ko byagombye kumera ku butumwa buturutse ku Mana, kandi bureba abantu bo mu moko yose, mu mahanga yose no mu ndimi zose. (Gereranya n’Ibyahishuwe 14:6.) Nta kindi gitabo icyo ari cyo cyose mu isi cyanditswe mu rugero rungana rutyo.
5. Kuki kuba Bibiliya ihuza n’amateka ari iby’ingenzi?
5 Kuba gihuza n’amateka: Isuzuma rikoranywe ubwitonzi ry’amateka ya Bibiliya, riduhishurira ubundi buryo butangaje bugaragaza ko Bibiliya ari igitabo gitandukanye n’ibindi byihandagaza bivuga ko byera. Bibiliya ikubiyemo ibintu byabayeho mu mateka, bitari imigani gusa idafite gihamya. Irwin Linton, wahoze ari umucamanza wari ufite akamenyero ko gusuzuma ibimenyetso byatangwagaho ibihamya mu rukiko, yanditse agira ati “mu gihe ibitabo bivuga iby’urukundo, imigani hamwe n’ibihamya by’ibinyoma byihatira gushyira inkuru zabyo mu bihe bya kera no mu gihe kitazwi, . . . amateka ya Bibiliya yo atubwira, mu buryo buhamye cyane, amatariki n’ahantu ibivugwa byagiye bibera.” (Urugero, reba 1 Abami 14:25; Yesaya 36:1; Luka 3:1, 2.) Ku bantu bahindukirira idini, batabitewe no guhunga ukuri ahubwo babitewe no kugushaka, iyo ngingo ni iyo kwitabwaho cyane.
6. (a) Ni gute rwose Bibiliya ifasha umuntu mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima? (b) Ni mu buhe buryo butatu Bibiliya ifasha umuntu guhangana n’ibibazo by’ingutu?
6 Kuba gikubiyemo inama z’ingirakamaro: Abasuzumanye Bibiliya ubwitonzi, bahita bibonera ko amategeko yayo n’amahame yayo atagenewe kubakandamiza. Ahubwo, yerekana imibereho yungura abayakurikiza (Yesaya 48:17, 18). Ihumure aha abahangayitse, si iryo kurerega, ibi bishingiye kuri filozofiya idafite shinge na rugero. Ibiri amambu, rifasha abantu guhangana n’ibibazo by’ingutu byo mu buzima. Mu buhe buryo? Mu buryo butatu bukurikira: (1) binyuriye mu kuduha inama nziza ku bihereranye n’uburyo bwo guhangana n’ingorane (2) mu kudusobanurira uburyo bwo kubona inkunga yuje urukundo Imana iha abagaragu bayo muri iki gihe, no (3) mu kuduhishurira ibintu bihebuje by’igihe kizaza, ibyo Imana izigamiye abayikorera, ibaha impamvu nziza zo kwiringira amasezerano yayo.
7. (a) Wifashishije imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe ahagana hasi ku ipaji, vuga igisubizo Bibiliya itanga ku bihereranye na kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije abantu muri iki gihe. (b) Erekana ukuntu inama zitangwa na Bibiliya ziturinda, cyangwa se ukuntu zidufasha guhangana n’imimerere igoye cyane.
7 N’ubwo akenshi inama za Bibiliya zitishimirwa n’abantu basuzugura ubutegetsi kandi ugasanga biruka inyuma y’imibereho irangwamo kwinezeza, benshi bamaze kubona ko imibereho nk’iyo itabazanira ibyishimo nyakuri (Abagalatiya 6:7, 8). Bibiliya iduha ibisubizo bitaziguye by’ibibazo bihereranye no gukuramo inda, gutana kw’abashakanye, n’ubutinganyi. Inama zayo ni uburinzi ku bihereranye no gusabikwa n’ibiyobyabwenge hamwe n’ibisindisha, no kwandura SIDA binyuriye mu guterwa amaraso yanduye cyangwa ubusambanyi. Itwereka uburyo bwo kubona ibyishimo mu miryango. Itanga ibisubizo bituma umuntu ashobora guhangana n’imimerere igoye cyane mu buzima, harimo no kwangwa n’abantu bo mu miryango ba bugufi, indwara ikomeye, no gupfusha umukunzi. Idufasha mu kumenya ibyo tugomba kwitaho kurusha ibindi, bityo ubuzima bwacu bukagira amajya n’amaza, aho kurangwamo sinamenye.a
8, 9. (a) Ni ubuhe buhanuzi bugushishikaza wowe ubwawe buhamya ko Bibiliya yahumetswe? (b) Ni iki ubuhanuzi bwa Bibiliya buhamya ku bihereranye n’aho bukomoka?
8 Ku bihereranye n’ubuhanuzi: Bibiliya ni igitabo cyihariye mu buryo bw’uko gikubiyemo ubuhanuzi, igitabo kitubwira ibizaba mu gihe kizaza, kandi kikabivuga mu buryo burambuye cyane. Yahanuye irimbuka rya Tiro ya kera, ukugwa kwa Babuloni, kongera gusanwa kwa Yerusalemu, kwamamara no kugwa kw’abami b’Abamedi n’Abaperesi n’u Bugiriki, hamwe n’ibintu byinshi byagiye bibaho mu mibereho ya Yesu Kristo. Nanone kandi, yahanuye mu buryo burambuye, imimerere y’isi yagiye ibaho muri iki kinyejana, kandi ivuga icyo isobanura. Yerekana uburyo ibibazo bizonga abategetsi ba kimuntu bizakemurwa, kandi ikagaragaza Umutegetsi uzazanira ikiremwamuntu amahoro aramba n’umutekano nyakuri.b—Yesaya 9:6, 7; 11:1-5, 9; 53:4-6.
9 Kuba Bibiliya igaragaza ko ububasha bwo guhanura ibizabaho nta kwibeshya ari igikorwa kigaragaza ububasha buva ku Mana, bifite ishingiro (Yesaya 41:1–46:13). Umuntu ufite ububasha bwo gukora ibyo, cyangwa akaba yabihumekera abandi, nta bwo ari ikigirwamana iki kitagira ubuzima. Nta n’ubwo ari umuntu buntu waba arangwaho kubaha Imana. Ahubwo, ni Imana y’ukuri, kandi icyo gitabo gikubiyemo ubwo buhanuzi, ni Ijambo ryayo.—1 Abatesalonike 2:13.
Mbese, Abantu Bose Bakoresha Bibiliya, Bavuga Ukuri?
10, 11. Nk’uko Yesu yabyerekanye, n’ubwo umuyobozi w’idini yakoresha Bibiliya, ni iki gishobora gutuma idini rye ryaba ritagira icyo rimaze?
10 Mbese, byaba bihuje n’ubwenge—kandi icy’ingenzi kurushaho, byaba bihuje n’Ibyanditswe—kuvuga ko udutsiko tw’amadini twose twiha kuvuga ko dukoresha Bibiliya, twigisha iby’idini ry’ukuri? Mbese, buri wese utunze Bibiliya cyangwa akavuga ibirimo, aba ari mu idini ry’ukuri?
11 Abenshi mu bayobozi b’amadini, n’ubwo batunze Bibiliya, bahindura idini igikoresho cyo kwihesha ikuzo. Ukuri kutanduye, bagufunguza imigenzo hamwe na za filozofiya z’abantu. Mbese, ugusenga kwabo kwemerwa n’Imana? Abayobozi ba kidini bo muri Yerusalemu yo mu kinyejana cya mbere bakoraga ibintu nk’ibyo, Yesu Kristo yaberekejeho, mu buryo bukwiriye, amagambo y’Imana yavuzwe n’umuhanuzi Yesaya, agira ati “ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu” (Matayo 15:8, 9; 23:5-10). Uko bigaragara, idini nk’iryo si idini ry’ukuri.
12, 13. (a) Ni gute imyifatire y’abayoboke b’idini ishobora gufasha umuntu kumenya niba idini barimo ari iry’ukuri? (b) Ni gute Imana izabona ugusenga kwacu niba duhisemo kwifatanya n’abantu yanga (2 Ngoma 19:2)?
12 Bite noneho se mu gihe inyigisho z’amadini amwe n’amwe zaba zera imbuto ziboze, nk’uko bigaragarira mu mibereho y’abayoboke bayo bari mu nzego zo hejuru? Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yihanangirije abigishwa be agira ati “mwirinde abahanuzi b’ibinyoma . . . Muzabamenyera ku mbuto zabo. . . . Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi” (Matayo 7:15-17). Ni iby’ukuri ko abantu bashobora gukora amakosa kandi bakaba bagomba gukosorwa. Ariko kandi, ibintu biba ari ibindi iyo abayoboke b’idini, ndetse yemwe n’abakuru baryo, birundumurira mu buhehesi no mu busambanyi, mu mirwano, mu businzi, kurarikira kubeshya, ubupfumu, no mu gusenga ibigirwamana—kimwe muri byo, cyangwa byose—nyamara kandi ntihagire igihano gitangwa, kandi ngo abakomeza gukora ibyo bintu bacibwe mu itorero. Bibiliya ivuga mu buryo bwumvikana neza ko abakora ibintu nk’ibyo bagomba gucibwa mu itorero; ko batazagira umwanya mu Bwami bw’Imana (Abagalatiya 5:19-21). Ugusenga kwabo ntigushimisha Imana, kandi natwe ugusenga kwacu ntikuzayishimisha nituramuka twifatanyije n’abantu yanga.—1 Abakorinto 5:11-13; 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:8.
13 Biragaragara ko udutsiko [tw’amadini] twose twihandagaza tuvuga ko dukoresha Bibiliya, tutagendera mu idini ry’ukuri rivugwa na yo. Noneho se, ni ibihe bintu biranga idini ry’ukuri bivugwa muri Bibiliya?
Ibiranga Idini ry’Ukuri
14. (a) Ni iki inyigisho zose z’idini ry’ukuri zishingiyeho? (b) Inyigisho za Kristendomu ku byerekeye Imana hamwe n’ubugingo zihagaze zite dufatiye kuri iryo hame?
14 Inyigisho zayo zishingikiriza ubutanamuka ku Byanditswe byahumetswe. “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya” (2 Timoteyo 3:16). Ariko se, ni hehe Bibiliya Yera ivuga iby’Ubutatu bwa Kristendomu? Kandi se, ni hehe Bibiliya yigisha ko abantu bafite ubugingo butagira icyo buba iyo umubiri upfuye, nk’uko abayobozi ba Kristendomu babivuga? Mbese, hari ubwo waba warigeze kubaza umwe muri bo ngo akwereke izo nyigisho muri Bibiliya yawe? Igitabo The New Encyclopædia Britannica kigira kiti “nta bwo ijambo Ubutatu riboneka mu Isezerano Rishya, kandi nta n’ubwo inyigisho yabwo ibonekamo mu buryo bweruye” (1992, Micropædia, Umubumbe wa 11, ipaji ya 928). Nanone, igitabo New Catholic Encyclopedia cyo cyemeza ko “mu Bapadiri ba mbere, nta kintu na gito kiharangwa, wenda cya kera cyane, cyaba gifitanye isano n’iyo mitekerereze” (1967, Umubumbe wa XIV, ipaji ya 299). Na ho ku byerekeye icyo gitekerezo cya Kristendomu cy’uko ubugingo butandukana n’umubiri igihe cyo gupfa, abanyatewolojiya bemera ko cyatiwe muri filozofiya ya Kigiriki. Ariko kandi, nta bwo idini ry’ukuri rihigika ukuri kwa Bibiliya ngo rigusimbuze filozofiya ya kimuntu.—Itangiriro 2:7; Gutegeka 6:4; Ezekiyeli 18:4; Yohana 14:28.
15. (a) Ni gute Bibiliya igaragaza ukwiriye gusengwa We wenyine? (b) Abasenga by’ukuri biyumva bate ku bihereranye no kwegera Yehova?
15 Idini ry’ukuri rishyigikira ibyo gusenga Imana imwe y’ukuri yonyine, ari yo Yehova (Gutegeka 4:35; Yohana 17:3). Mu gusubira mu magambo ari mu Gutegeka 5:9 na 6:13 mu yindi mvugo, Yesu Kristo yavuze nta kujenjeka ati “uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine” (Matayo 4:10). Muri ubwo buryo, Yesu yamenyesheje abigishwa be izina rya Se (Yohana 17:26). Mbese, idini ryawe ryakwigishije gusenga Yehova? Waba waramenye Nyir’iryo zina—imigambi ye, imirimo ye, imico ye—kugira ngo umwegere umwiringiye? Niba uri mu idini ry’ukuri, ushobora gusubiza wikiriza.—Luka 10:22; 1 Yohana 5:14.
16. Kwizera Kristo bivuga iki ku bakurikiza idini ry’ukuri?
16 Igice cy’ingenzi cyane mu bigize ugusenga kwemerwa n’Imana, ni ukwizera Umwana wayo, Yesu Kristo (Yohana 3:36; Ibyakozwe 4:12). Ibyo ntibishaka kuvuga ko ari ukwemera ko yabayeho, cyangwa ko yari umuntu udasanzwe byonyine. Ahubwo, ibyo binakubiyemo gufatana uburemere ibyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’agaciro k’igitambo cy’ubuzima bwa kimuntu butunganye bwa Yesu, no kwemera ko ubu ari Umwami mu ijuru (Zaburi 2:6-8; Yohana 3:16; Ibyahishuwe 12:10). Niba wifatanya n’abakurikiza idini ry’ukuri, uzi ko mu mibereho yabo ya buri munsi bihatira kumvira Yesu babivanye ku mutima, kwigana urugero rwe, no kwifatanya mu buryo bwa bwite mu murimo Yesu yasigiye abigishwa be babigiranye umurava (Matayo 28:19, 20; Yohana 15:14; 1 Petero 2:21). Niba abo mwifatanya mu gusenga batarangwaho iyo myifatire, ugomba gushakira ahandi.
17. Kuki abasenga by’ukuri birinda kutanduzwa n’isi, kandi se, ibyo bikubiyemo iki?
17 Nta bwo ugusenga k’ukuri kurangwaho ikizinga cyo kugira uruhare mu bya politiki no mu ntambara z’isi (Yakobo 1:27). Kubera iki? Kubera ko Yesu yerekeje ku bigishwa be amagambo agira ati “si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:16). Nta bwo Yesu yigeze yivanga mu bya politiki, kandi yabujije abigishwa be kwitabaza intwaro (Matayo 26:52). Abitondera ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ‘ntibongera kwiga kurwana’ (Yesaya 2:2-4). Niba idini wifatanya na ryo, n’ubwo byaba ari ku izina gusa, ritujuje ibyo bivuzwe, iki ni cyo gihe cyo kwitandukanya na ryo.—Yakobo 4:4; Ibyahishuwe 18:4, 5.
18. (a) Muri Yohana 13:35 herekana ko ari ikihe kintu cy’ingenzi cyane kiranga idini ry’ukuri? (b) Ni gute ushobora gufasha umuntu kumenya itsinda rihuza n’ibivugwa muri Yohana 13:35?
18 Idini ry’ukuri ryigisha kandi rikarangwa n’urukundo rutikunda (Yohana 13:35; 1 Yohana 3:10-12). Urwo rukundo si rwa rundi ruvugwa mu bibwiriza gusa. Ahubwo, bene urwo rukundo ruhuriza by’ukuri abantu bo mu moko yose, mu nzego zose z’imibereho, mu ndimi zose no mu mahanga yose, mu buvandimwe nyakuri (Ibyahishuwe 7:9, 10). Rutandukanya Abakristo b’ukuri n’isi ibakikije. Uzajye mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, no mu makoraniro yabo manini, niba utarabikora. Ubitegereze mu gihe bakorana bubaka imwe mu Mazu yabo y’Ubwami. Witegereze ukuntu bita ku bageze mu za bukuru (harimo n’abapfakazi), no ku bakiri bato (harimo n’abafite umubyeyi umwe, cyangwa abadafite n’umwe) (Yakobo 1:27). Gereranya ibyo uhabona n’ibyo wabonye mu rindi dini iryo ari ryo ryose. Hanyuma wibaze uti, ‘ni nde uri mu idini ry’ukuri?’
19. (a) Ni uwuhe muti w’ibibazo by’abantu utangazwa n’idini ry’ukuri? (b) Abayoboke b’itsinda rigize idini ry’ukuri bagomba kuba barimo bakora iki?
19 Idini ry’ukuri rishyigikira ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti wo gukemura burundu ibibazo by’abantu (Daniyeli 2:44; 7:13, 14; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:4, 5). Mbese, hari idini iryo ari ryo ryose ryo muri Kristendomu ryigisha ibyo? Ni ryari waba uherutse kumva umuyobozi w’idini asobanura ibyerekeye Ubwami bw’Imana n’icyo Ibyanditswe byerekana ko buzasohoza? Mbese, umuteguro wifatanya na wo, waba ugutera inkunga yo kubwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, kandi se niba ari ko bimeze, abayoboke bawo bose bifatanya muri icyo gikorwa? Yesu yatanze ubuhamya ku bihereranye n’Ubwami, abigishwa be ba mbere na bo babigenje batyo. Nawe ushobora kugira igikundiro cyo kwifatanya muri uwo murimo. Ni umurimo w’ingenzi kuruta iyindi yose ikorwa ku isi muri iki gihe.—Matayo 24:14.
20. Uretse kumenya idini ry’ukuri, ni iki kindi tugomba gukora?
20 N’ubwo hariho amadini ibihumbi n’ibihumbi, Bibiliya idufasha mu buryo bubangutse kogoga muri urwo rusobe, kugira ngo tumenye iry’ukuri iryo ari ryo. Ariko kandi, tugomba gukora ibirenze kurimenya gusa. Ni iby’ingenzi ko turikurikiza. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma mu buryo burambuye icyo ibyo bisaba.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Gukuramo inda: Ibyakozwe 17:28; Zaburi 139:1, 16; Kuva 21:22, 23. Gutana kw’abashakanye: Matayo 19:8, 9; Abaroma 7:2, 3. Ubutinganyi: Abaroma 1:24-27; 1 Abakorinto 6:9-11. Gusabikwa n’ibiyobyabwenge hamwe n’inzoga: 2 Abakorinto 7:1; Luka 10:25-27; Imigani 23:20, 21; Abagalatiya 5:19-21. Imikoreshereze y’amaraso n’ubwomanzi: Ibyakozwe 15:28, 29; Imigani 5:15-23; Yeremiya 5:7-9. Umuryango: Abefeso 5:22–6:4; Abakolosayi 3:18-21. Kwangwa: Zaburi 27:10; Malaki 2:13-16; Abaroma 8:35-39. Uburwayi: Ibyahishuwe 21:4, 5; 22:1, 2; Tito 1:2; Zaburi 23:1-4. Urupfu: Yesaya 25:8; Ibyakozwe 24:15. Ibigomba kwitabwaho kurusha ibindi: Matayo 6:19-34; Luka 12:16-21; 1 Timoteyo 6:6-12.
b Ku bihereranye n’ingero z’ubwo buhanuzi hamwe n’isohozwa ryabwo, reba igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? ku mapaji ya 117-161, na Comment raisonner à partir des Écritures, ku mapaji ya 53-55, 335-41, 89-95. Ibyo bitabo byombi byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Mu gushaka kumenya idini ry’ukuri, ni ibitekerezo bya nde biba ari iby’ingenzi cyane?
◻ Ni izihe ngingo enye zerekana ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana?
◻ Kuki amadini akoresha Bibiliya atari ko yose yemerwa n’Imana?
◻ Ni ibihe bintu bitandatu biranga idini rimwe ry’ukuri?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
Abahamya ba Yehova . . .
◆ Inyigisho zabo zose zishingiye kuri Bibiliya.
◆ Basenga Imana imwe y’ukuri, ari yo Yehova.
◆ Bahuza imibereho yabo no kuba bizera Yesu Kristo.
◆ Ntibagira uruhare mu bya politiki no mu ntambara z’isi.
◆ Bihatira kurangwaho urukundo rutikunda mu mibereho yabo ya buri munsi.
◆ Bashyigikira ko Ubwami bw’Imana ari wo muti udasubirwaho w’ibibazo by’abantu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
BIBILIYA—ni iki kigaragaza ko ikubiyemo ubutumwa bw’Imana ku bantu bose?