Abunze ubumwe mu murunga utunganye w’urukundo
‘Mufatanirize hamwe mu rukundo.’—ABAKOLOSAYI 2:2.
1, 2. Ni iki gituma habaho amacakubiri mu buryo bwihariye muri iki gihe?
TEGA AMATWI! Ijwi rirenga rivugiye mu ijuru rigira riti “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Uko umwaka uhise undi ugataha, ni na ko ayo magambo agenda arushaho gutera ubwoba abantu batuye isi.
2 Kuva kera, umwanzi ukomeye wa Yehova yari azwiho kuba urwanya (Satani) n’usebanya (diable). Ariko kandi muri iki gihe, uwo mubeshyi afite ubundi buryo bwo gutera ibyago burushaho kuba bubi—yabaye imana ifite umujinya! Kubera iki? Ni ukubera ko Mikayeli n’abamarayika be bamwirukanye mu ijuru mu ntambara yatangiye mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Ibyahishuwe 12:7-9). Umwanzi azi ko asigaranye igihe gito cyo kugira ngo agaragaze amirariro ye yo kuba yaravuze ko ashobora kuvana abantu bose ku gusenga Imana (Yobu 1:11; 2:4, 5). Kubera ko we n’abadayimoni be badafite ahandi hantu ho guhungira, bameze nk’irumbo ry’inzuki zarakaye zishaka gutura umujinya wazo imbaga y’abantu bavurunganye.—Yesaya 57:20.
3. Kuba Satani yarirukanywe mu ijuru byagiye bigira izihe ngaruka muri iki gihe?
3 Ibyo bintu byabaye, bitabonwa n’amaso y’abantu, bisobanura impamvu ikiremwamuntu muri rusange cyataye umuco. Nanone, bisobanura impamvu abantu bahihibikana ubudatuza mu kunga amahanga yiciyemo uduce, akaba adashobora na rimwe kubana mu mahoro. Hari ubushyamirane bukaze hagati y’udutsiko tw’amoko n’imiryango, bigatuma habaho za miriyoni z’abantu badafite aho baba, hamwe n’abavanywe mu byabo. Ntibitangaje rero kuba ubwicamategeko busigaye bwiyongera mu rugero rutigeze rugerwaho mbere hose. Nk’uko Yesu yabihanuye, ‘urukundo rwa benshi rwarakonje.’ Ahantu hose, amacakubiri no kudakundana ni byo biranga umuryango wa kimuntu uvurunganye muri iki gihe.—Matayo 24:12.
4. Kuki ubwoko bw’Imana buri mu kaga kihariye?
4 Turebye uko ibintu byifashe ku isi, isengesho Yesu yavuze asabira abigishwa be, rirarushaho kugira ireme. Yagize ati “sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:15, 16). Muri iki gihe, abo “Umubi” atura umujinya we cyane cyane ni “[a]bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 12:17). Iyo Yehova aza kuba atarinda kandi ngo yite ku Bahamya be abigiranye urukundo, baba baratsembweho. Kubaho kwacu bishingiye ku kuntu tuvana inyungu mu buryo bwose Imana ituringaniriza, kugira ngo tugire uburinzi kandi tumererwe neza mu buryo bw’umwuka. Ibyo bikubiyemo no kugira imihati duhuje n’uko imbaraga zayo zikora binyuriye kuri Kristo, nk’uko intumwa yabitugiriyemo inama mu Bakolosayi 1:29.
5, 6. Ni ibihe byiyumvo intumwa Pawulo yari ifite ku bihereranye n’Abakristo b’i Kolosayi, kandi kuki isomo ry’umwaka wa 1995 rikwiriye?
5 N’ubwo Pawulo ashobora kuba atari yakabonana n’abavandimwe be b’i Kolosayi imbona nkubone, yarabakundaga. Yarababwiye ati “ndashaka ko mumenya uburyo mbarwanira intambara” (Abakolosayi 2:1). Ubwo abigishwa ba Yesu batari ab’isi, “Umubi” azakomeza kugerageza gusenya ubumwe bw’abavandimwe, ababibamo umwuka w’isi. Inkuru Epafura yavanye i Kolosayi yagaragaje ko ibyo bintu byari byaratangiye kubaho mu rugero runaka.
6 Kimwe mu bintu by’ingenzi byari bishishikaje Pawulo ku bihereranye n’abavandimwe be b’Abakristo, gishobora kuvugwa mu buryo buhinnye muri aya magambo agira ati ‘mufatanirize hamwe mu rukundo.’ Ayo magambo afite ubusobanuro bwihariye muri iki gihe, mu isi irangwamo amacakubiri no kudakundana. Nidukurikiza inama ya Pawulo tubikuye ku mutima, tuzitabwaho na Yehova. Nanone tuzabona imbaraga z’umwuka we mu mibereho yacu, zizadufasha kurwanya ibintu by’iyi si biduhata. Mbega ukuntu iyo nama ari iy’ubwenge! Ku bw’ibyo, isomo ryacu ry’umwaka wa 1995 riri mu Bakolosayi 2:2.
7. Ni ubuhe bumwe bukwiriye kurangwa mu Bakristo b’ukuri?
7 Mu rwandiko rwa mbere intumwa yandikiye Abakorinto, yakoresheje urugero rw’umubiri w’umuntu. Yanditse avuga ko mu itorero ry’Abakristo basizwe hatagombaga kubamo ‘kwirema ibice,’ ahubwo ko ‘ingingo [zagombaga] kugirirana’ (1 Abakorinto 12:12, 24, 25). Mbega urugero ruhebuje! Ingingo z’umubiri wacu zirakorana, buri rugingo rukaba rufataniriza hamwe n’umubiri wose. Iryo hame rinarebana n’umuryango w’isi yose w’abavandimwe, ugizwe n’abasizwe hamwe n’abandi babarirwa muri za miriyoni bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi izaba yarahindutse paradizo. Nta bwo tugomba kwitandukanya n’umubiri w’Abakristo bagenzi bacu kugira ngo tube ba nyamwigendaho! Umwuka w’Imana ukorera muri Kristo Yesu, utugeraho mu rugero runini binyuriye mu muryango wacu w’abavandimwe.
[Gufataniriza] Hamwe Bijyanirana n’Ubumenyi
8, 9. (a) Ni ikihe kintu cya ngombwa dukeneye kugira ngo dushobore kugira uruhare mu gutuma mu itorero habamo ubumwe? (b) Ni gute wungutse ubumenyi buhereranye na Kristo?
8 Imwe mu ngingo z’ingenzi za Pawulo, yari iy’uko ubumwe bwa Gikristo bujyanirana n’ubumenyi, cyane cyane ku bihereranye na Kristo. Pawulo yanditse avuga ko Abakristo bagomba ‘gufataniriza hamwe mu rukundo, ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw’Imana, ari bwo Kristo’ (Abakolosayi 2:2). Twagize ubumenyi—ukuri—uhereye igihe twatangiraga kwiga Ijambo ry’Imana. Dusobanukirwa uruhare rukomeye Yesu afite, tubikesha kuba dufite ubumenyi ku bihereranye n’ukuntu ibyinshi muri ibyo bikwiriye mu mugambi w’Imana. “Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe.”—Abakolosayi 2:3.
9 Mbese, uko ni ko ubona Yesu hamwe n’uruhare afite mu mugambi w’Imana? Abantu benshi bo muri Kristendomu babangukirwa no kuvuga Yesu, bavuga ko bamwemeye, kandi ko bakijijwe. Ariko se koko, baramuzi? Ashwi da, kuko abenshi muri bo bemera inyigisho y’Ubutatu idashingiye ku Byanditswe. Kumenya ukuri ku bihereranye n’ibyo ntibihagije, ahubwo ugomba kugira ubumenyi bwagutse bw’ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze. Abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye babifashwamo binyuriye ku cyigisho cy’ingirakamaro hakoreshejwe igitabo cyitwa Le Plus grand homme de tous les temps. Icyakora, dukeneye gukomeza kugira ubumenyi bwimbitse kurushaho ku byerekeye Yesu n’inzira ze.
10. Ni mu buhe buryo dushobora kubona ubumenyi buhishwe?
10 Imvugo ngo “ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe” muri Yesu, nta bwo ishaka kuvuga ko ubwo bumenyi buturenze. Ahubwo, ni nk’aho ari ikinombe gitamuruwe mu buryo runaka. Ntidusabwa kubushakashakira ahantu hanini twibaza aho twahera ducukura. Twamaze kumenya ko—ubumenyi nyakuri butangirira ku byo Bibiliya ihishura ku bihereranye na Yesu Kristo. Uko tugenda tumenya mu buryo bwuzuye kurushaho uruhare Yesu afite mu gusohoza imigambi ya Yehova, ni na ko tugenda turonka ubutunzi bw’ubwenge nyabwenge n’ubumenyi nyakuri. Bityo rero, icyo dusabwa gukora, ni ugukomeza gucukura twimbika cyane, tuvanamo ibintu by’igiciro cyinshi biboneka muri iyo soko, aho tuba tumaze gucukura.—Imigani 2:1-5.
11. Ni gute dushobora kongera ubumenyi bwacu n’ubwenge binyuriye mu gutekereza kuri Yesu? (Ifashishe urugero Yesu yatanze ubwo yozaga abigishwa be ibirenge, cyangwa se ukoreshe izindi ngero.)
11 Urugero, dushobora kuba tuzi ko Yesu yogeje ibirenge by’intumwa ze (Yohana 13:1-20). Ariko se, twaba twarafashe igihe cyo gutekereza ku isomo yashakaga gutanga hamwe n’imyifatire yagaragaje? Nitubigenza dutyo, dushobora kuzavanamo ubutunzi bw’ubwenge buzadushoboza—ni koko, buzadusunikira—kugira icyo duhindura ku bihereranye n’uburyo dushyikirana n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ufite kamere imaze igihe kirekire itubangamiye. Cyangwa se, igihe duhawe inshingano itatunogeye, dushobora kuyishimira turamutse dusobanukiwe mu buryo bwimbitse kurushaho icyo muri Yohana 13:14, 15 havuga. Ni muri ubwo buryo ubumenyi n’ubwenge bitugiraho ingaruka. Mu gihe tuzaba twigana urugero rwa Kristo mu buryo bwuzuye kurushaho, duhuje n’ubumenyi bwimbitse cyane tumufiteho, bizagira izihe ngaruka ku bandi? Nta gushidikanya ko umukumbi ‘uzafataniriza hamwe mu rukundo.’a
Imyidagaduro Ishobora Kwangiza Ubumwe
12. Tugomba kuba maso ku bihereranye n’ubuhe bumenyi?
12 Niba ubumenyi nyakuri butuma ‘gufatanyiriza hamwe mu rukundo’ bitworohera, “ingirwabumenyi” zo zigira izihe ngaruka? Ni ibihabanye n’ibyo—ni ukuvuga impaka, amakimbirane no kuva mu byizerwa. Bityo rero, tugomba kwirinda izo ngirwabumenyi, nk’uko Pawulo yihanangirije Timoteyo (1 Timoteyo 6:20, 21). Nanone, Pawulo yanditse agira ati “mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya. Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:4, 8.
13, 14. (a) Kuki abavandimwe b’i Kolosayi bari mu kaga ku birebana n’ubumenyi? (b) Kuki muri iki gihe bamwe bashobora kwibwira ko batari mu kaga nk’ako?
13 Abakristo b’i Kolosayi bari bagoswe n’imitekerereze iyobya, mu by’ukuri ikaba yari ingirwabumenyi. Abantu benshi bari i Kolosayi n’abari bahaturiye, bashyigikiraga cyane za filozofiya za Kigiriki. Hari n’abantu bari mu idini rya Kiyahudi bashakaga ko Abakristo bakurikiza Amategeko ya Mose, urugero nko kwizihiza iminsi mikuru no kuziririza ibyo kurya (Abakolosayi 2:11, 16, 17). Nta bwo Pawulo yarwanyaga ko abavandimwe be bunguka ubumenyi nyakuri, ariko kandi bagombaga kuba maso kugira ngo hatagira uwabanyaga abashukishije amagambo yoshya, ngo abemeze ko iby’ubuzima n’ibikorwa byabo babibona mu buryo bwa kimuntu. Urumva ko mu gihe bamwe mu bagize itorero baba baretse imitekerereze yabo n’imyanzuro bafata ikayoborwa n’amahame nk’ayo adashingiye ku Byanditswe hamwe n’uko babona ibihereranye n’ubuzima, bishobora kubangamira ubumwe n’urukundo hagati y’abagize itorero.
14 Wenda ushobora kwibwira uti ‘ni koko, ndabona ko Abakolosayi bari bahanganye n’akaga, ariko sinteze gushukwa n’imitekerereze ya Kigiriki, urugero, nk’iyo kudapfa k’ubugingo cyangwa imana y’ubutatu; ndetse nta n’akaga ndimo ko kuba nashukwa n’iminsi mikuru ya gipagani y’idini ry’ikinyoma navuyemo.’ Ibyo ni byiza. Ni byiza kwemera udashidikanya ko ukuri kw’ifatizo kwahishuwe binyuriye kuri Yesu kandi kukaba kuboneka mu Byanditswe gusumba ibyo byose. Ariko se, aho ntibishoboka ko twaba duhanganye n’akaga gatewe n’izindi filozofiya cyangwa ibindi bitekerezo bya kimuntu biriho muri iki gihe?
15, 16. Ni ubuhe buryo bwo kubona ibihereranye n’ubuzima, bushobora kugira ingaruka ku mitekerereze y’Umukristo?
15 Imwe mu myifatire nk’iyo imaze igihe kirekire ni iyi igira iti “isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziriye, byose bihora uko byahoze” (2 Petero 3:4). Ibyo byiyumvo bishobora kuvugwa mu yandi magambo, ariko igitekerezo kikaba ari kimwe. Urugero, hari uwatekereza ati ‘igihe natangiraga kwiga ukuri, dore ubu hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo, imperuka yari “yegereje cyane.” Ariko dore n’ubu ntiraza, kandi se ni nde waba uzi igihe izazira?’ Ni koko, nta muntu n’umwe uzi igihe imperuka izazira. Ariko kandi, zirikana inama Yesu yatugiriye y’ukuntu ibyo bintu dukwiriye kubibona agira ati “mujye mwirinda, mube maso, musenge: kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.”—Mariko 13:32, 33.
16 Mbega ukuntu byaba biteye akaga turamutse dutangiye kumva ko ubwo tutazi igihe imperuka izazira, dukwiriye kwishakira ukuntu twagira imibereho yuzuye kandi “ikwiriye”! Iyo myifatire ishobora gutuma umuntu yibwira ati ‘icyo gihe nshobora gutera intambwe zatuma jye (cyangwa abana banjye) tugera ku mwuga wiyubashe ushobora kwinjiza umushahara utubutse, kandi ibyo bikazatuma ngira imibereho myiza. Birumvikana ko nzajya njya mu materaniro ya Gikristo, kandi rimwe na rimwe nkifatanya mu murimo wo kubwiriza, ariko nta mpamvu yatuma nigora cyangwa ngo nigomwe byinshi.’—Matayo 24:38-42.
17, 18. Ni ubuhe buryo bwo kubona ibintu twatewemo inkunga na Yesu hamwe n’intumwa ze?
17 Nyamara kandi, nta wahakana ko Yesu n’intumwa ze batugiriye inama yo kubaho tuzirikana ko kubwiriza ubutumwa bwiza byihutirwa, tukagira imihati myinshi, kandi tukaba twiteguye kwigomwa byinshi. Pawulo yanditse agira ati “ariko bene Data, ibi ni byo mvuga, yuko igihe kigabanutse: uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite; . . . n’abagura bamere nk’abatagira icyo bafite; n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero: kuko ishusho y’iyi si ishira.”—1 Abakorinto 7:29-31; Luka 13:23, 24; Abafilipi 3:13-15; Abakolosayi 1:29; 1 Timoteyo 4:10; 2 Timoteyo 2:4; Ibyahishuwe 22:20.
18 Nta na rimwe Pawulo yigeze atugira inama yo kuba twagambirira kwishakira imibereho myiza, ahubwo, ahumekewe n’Imana, yanditse agira ati “nta cyo twazanye mu isi, kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo. . . . Ujye urwana intambara nziza yo kwizera, usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe, ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi.”—1 Timoteyo 6:7-12.
19. Iyo abagize itorero bemeye kubona ibihereranye n’ubuzima nk’uko Yesu yabiduteyemo inkunga, bigira izihe ngaruka kuri ryo?
19 Iyo itorero rigizwe n’Abakristo bafite umurava bahora bahatanira “kwatura kwiza,” riba ryunze ubumwe. Ntibirekura ngo usange bagira bati “ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye, unywe, unezerwe” (Luka 12:19). Ahubwo, bunze ubumwe mu gukorana imihati, biteguye kwigomwa kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo utazigera na rimwe usubirwamo ukundi.—Gereranya n’Abafilipi 1:27, 28.
Kugira Amakenga ku Bihereranye n’Amagambo Yoshya
20. Ni mu bihe bintu bindi Abakristo bashobora gushukirwamo?
20 Birumvikana ko hari ubundi buryo bwinshi Abakristo bashobora ‘gushukwa n’amagambo yoshya,’ cyangwa ibihendo by’ubusa bibangamira ‘gufataniriza hamwe mu rukundo.’ Ibiro by’ishami bya Watch Tower Society byo mu Budage byanditse bigira biti “ikintu kimwe kijya kibyutsa impaka, ni uko ababwiriza, ndetse n’abasaza, babogamira ku buryo bumwe bwo kuvura bwakoreshejwe n’umuvandimwe runaka.” Byakomeje bigira biti “kubera ko hariho uburyo bunyuranye bukoreshwa, abarwayi na bo bakaba ari benshi, icyo kintu gikunze kuzamura impaka z’urudaca, kandi iyo uburyo ubu n’ubu bwo kuvura bufitanye isano n’imyuka mibi, na byo bishobora guteza akaga.”—Abefeso 6:12.
21. Ni gute Umukristo ashobora guta umurongo ntabone ibintu uko bikwiriye muri iki gihe?
21 Abakristo bifuza gukomeza kubaho no kugira amagara mazima kugira ngo babone uko bayoboka Imana. Nyamara kandi, muri iyi gahunda duhura n’ingorane zo gusaza no kurwara biturutse ku kudatungana. Aho kwibanda cyane ku bibazo by’ubuzima, twagombye kwibanda ku muti nyawo, byaba kuri twe ubwacu no ku bandi (1 Timoteyo 4:16). Kristo ni we pfundo ry’umuti w’icyo kibazo, nk’uko yari ipfundo ry’inama Pawulo yagiriye Abakolosayi. Ariko kandi, wibuke ko Pawulo yagaragaje ko hari bamwe bashobora kutuzanaho “amagambo yoshya” bakatuvana kuri Kristo, wenda tugahindukirira uburyo bwo gusuzuma no kuvura, cyangwa imirire inyuranye.—Abakolosayi 2:2-4.
22. Ni iyihe myifatire irangwamo kutabogama dukwiriye kugira, irebana n’uburyo bwinshi buvugwa bwo kuvura no gusuzuma indwara?
22 Ku isi hose, usanga abantu bahundagazwaho amatangazo hamwe n’inama zihereranye n’uburyo bwose bwo kuvura no gusuzuma indwara. Bumwe muri ubwo buryo bukoreshwa ahantu henshi kandi buremewe; na ho ubundi bwo bukaba bunengwa kandi bukanakemangwa cyane.b Buri muntu wese afite inshingano yo kwihitiramo icyo agomba gukora ku bihereranye n’ubuzima bwe. Ariko, kandi abumvira inama ya Pawulo iboneka mu Bakolosayi 2:4, 8, bazarindwa kuba bashukwa n’ “amagambo yoshya” cyangwa “ibihendo by’ubusa” biyobya benshi bihebye, kubera ko badafite ibyiringiro by’Ubwami. N’ubwo Umukristo yemera ko uburyo runaka bwo kuvura bwaba ari bwiza kuri we, nta bwo yagombye kubwamamaza mu muryango wa Gikristo w’abavandimwe, kubera ko bishobora gukurura impaka z’urudaca. Mu kubigenza atyo, aba agaragaza ko afatana uburemere cyane agaciro k’ubumwe mu itorero.
23. Kuki dufite impamvu zihariye zituma twishima?
23 Pawulo yatsindagirije ko ubumwe mu Bakristo ari urufatiro rw’ibyishimo nyakuri. Nta gushidikanya ko mu gihe cye umubare w’amatorero wari muto ugereranyije n’ayo muri iki gihe. Nyamara kandi, yandikiye Abakolosayi ababwira ati “nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri, ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza, n’uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.” (Abakolosayi 2:5; reba nanone Abakolosayi 3:14.) Mbega ukuntu dufite impamvu ikomeye yo kwishima! Ubumwe, gahunda nziza, no gushikama mu kwizera, bishobora kugaragarira neza mu itorero ryacu, ibyo bikaba byerekana imimerere muri rusange irangwa mu bwoko bw’Imana mu isi yose. Bityo rero, mu gihe gito iyi gahunda ishigaje, nimucyo buri wese muri twe yiyemeze ‘gufataniriza hamwe mu rukundo.’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a N’ubwo hari inkuru zikubiyemo ingero nyinshi zishobora kugira icyo zitwigisha, muri izi zikurikira, reba ko wowe ubwawe hari icyo wakwiga ku byerekeye Yesu cyagira uruhare mu gutuma itorero ryanyu rirushaho kurangwamo ubumwe: Matayo 12:1-8; Luka 2:51, 52; 9:51-55; 10:20; Abaheburayo 10:5-9.
b Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Kamena 1982, ku mapaji 22-9 (mu Cyongereza).
Mbese, Wazirikanye?
◻ Ni irihe somo ry’umwaka wa 1995 ry’Abahamya ba Yehova?
◻ Kuki Abakristo b’i Kolosayi bari bakeneye gufataniriza hamwe mu rukundo, kandi kuki natwe tubikeneye muri iki gihe?
◻ Ni ubuhe buryo buyobya bwo kubona ibihereranye n’ubuzima, Abakristo bagomba kwirinda mu buryo bwihariye muri iki gihe?
◻ Kuki Abakristo bagomba kuba maso kugira ngo badashukwa n’amagambo yoshya ahereranye n’ubuzima hamwe n’uburyo bwo kuvura?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Mbese, imigambi yawe yo mu gihe kizaza ishingiye ku kuhaba kwa Kristo?