Wiyeguriye Nde?
“Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”—KUVA 24:7.
1, 2. (a) Abantu bamwe biyegurira iki? (b) Mbese, ukwitanga kugarukira gusa ku bafite inshingano zihereranye n’iby’idini?
MURI Gashyantare 1945, abaderevu bo mu mutwe w’ingabo z’Ubuyapani zirwanira mu kirere witwa Yatabe, bakaba baratwaraga indege za gisirikare zo mu rwego rwa Zero, bari bateraniye mu nzu y’inama. Buri wese yahawe urupapuro rwo kwandikaho niba yemeye kwitangira kuba mu bagize umutwe w’ingabo witwaga kamikaze. Umusirikare wo mu rwego rw’abofisiye wari aho icyo gihe, aragira ati “natekereje ko kwari uguhamagarwa kwanjye, kugira ngo njye kwitanga mu gihe igihugu cyari mu kangaratete. Kubera ko numvaga ibyiyumvo bimpatira kubyemera, naritanze ngo nsohoze iyo nshingano.” Yatojwe gukanika no gutwara indege itezeho ibisasu yitwa Ohka, no kuyishwanyuriza ku bwato bwa gisirikare bw’abanzi babo. Nyamara ariko, intambara yarangiye mbere y’uko abona uburyo bwo kubikora, bityo ngo apfire igihugu cye n’umwami w’abami we. Igihe Ubuyapani bwatsindwaga, icyizere yari afitiye umwami w’abami cyarayoyotse.
2 Igihe kimwe, hari benshi mu Buyapani bari bariyeguriye umwami w’abami, bakaba barizeraga ko yari imana nzima. Mu bindi bihugu, habagaho kandi haracyariho ibindi bintu abantu biyegurira. Abantu babarirwa muri za miriyoni biyeguriye Mariya, Buddha, cyangwa izindi mana—akenshi zerekanwa mu buryo bw’ibishushanyo bisengwa. Hari bamwe baroha amafaranga yabo mu mifuka y’abavugabutumwa bavugira kuri televiziyo baba baronse biyushye akuya, mu buryo bwo kubashyigikira byimazeyo basunitswe n’amagambo yo gushyeshyenga, ibyo bikaba bihwanye no kubiyegurira. Nyuma y’intambara, Abayapani bamanjiriwe, bashatse ikindi kintu gishya bashoboraga kwegurira ubuzima bwabo. Kuri bamwe, akazi ni ko kabaye icyo kintu. Haba i Burasirazuba cyangwa i Burengerazuba, benshi bitangiye ibyo kwirundanyiriza ubutunzi. Urubyiruko rushingira imibereho yarwo ku baririmbyi, rukigana uburyo bwabo bwo kubaho. Abantu benshi barisenga muri iki gihe, bakiyegurira ibintu baba bararikiye (Abafilipi 3:19; 2 Timoteyo 3:2). Ariko se, mu by’ukuri byaba bikwiriye ko umuntu yiyegurira ibyo bintu cyangwa abantu, n’umutima we wose?
3. Ni gute bimwe mu byo abantu biyegurira byagaragaye ko bitabikwiriye?
3 Incuro nyinshi, iyo abasenga ibigirwamana bahanganye n’imimerere nyayo y’ibintu, batakaza icyizere cyose. Kwiyegurira ibigirwamana, bituma ababisenga bageza ubwo bashoberwa, iyo bamaze kumenya ko ari “umurimo w’intoki z’abantu” gusa (Zaburi 115:4). Iyo ibintu by’urukozasoni bikorwa n’abavugabutumwa bakomeye bishyizwe ahagaragara, abantu bafite imitima itaryarya bumva bamanjiriwe. Igihe ubukungu “bujegajega” bwayoyokaga, abakozi bataye umutwe ubwo basangaga bari ku rutonde rw’abahagaritswe ku kazi. Imimerere ya vuba aha y’iby’ubukungu bwifashe nabi, yatumye habaho akaga gakabije ku basenga imana y’Ubutunzi. Mu kwiringira ko bari kunguka amafaranga menshi, bafashe imyenda yababereye umutwaro uremereye kandi igoye kwishyura (Matayo 6:24, NW). Iyo ibirangirire mu muzika wa rock, hamwe n’abandi bakinnyi basengwa bapfuye cyangwa se bibagiranye, bituma ababasenga na bo bibagirana. Kandi abakurikiye inzira yo kwishimisha, akenshi basarura imbuto zisharira.—Abagalatiya 6:7.
4. Ni iki gisunikira abantu kwegurira ubuzima bwabo ibintu bidafite akamaro?
4 Ni iki gisunikira abantu kwitangira ibyo bintu bidafite akamaro? Ahanini ni umwuka w’isi uyobowe na Satani Umwanzi (Abefeso 2:2, 3). Imikorere y’uwo mwuka, igaragarira mu buryo butandukanye. Umuntu ashobora kuba agengwa n’imigenzo yo mu muryango yabaye akarande iturutse ku bakurambere be. Amasomo n’uburere umuntu yahawe, bishobora kugira uruhare ku mitekerereze ye. Umwuka wo ku kazi ushobora gusunikira “intwari zitangiye akazi” gusabikwa n’akazi, ibyo bikaba bishobora gushyira ubuzima mu kaga. Imyifatire y’isi yo gukunda ubutunzi, ituma habaho kwifuza byinshi kurushaho. Imitima ya benshi yaranduye, bityo ikaba ibasunikira kwiyegurira ibyifuzo by’ubwikunde byabo bwite. Bananirwa kugenzura niba iyo mihihibikano ikwiye kwiyegurirwa bigeze aho.
Ishyanga Ryitanze
5. Ni ukuhe kwiyegurira Yehova kwabayeho mu myaka isaga 3.500 ishize?
5 Hashize imyaka isaga 3.500, ishyanga rimwe ry’abantu rimenye uw’agaciro kenshi kurushaho, ukwiriye kwiyegurirwa. Biyeguriye umwami Imana, ari we Yehova. Ishyanga ry’Isirayeli muri rusange, ryatangarije mu butayu bwa Sinayi ko ryiyeguriye Imana.
6. Ni iki izina ry’Imana ryari kuba risobanura ku Bisirayeli?
6 Ni iki cyasunikiye Abisirayeli kubigenza batyo? Igihe bari mu buretwa mu Egiputa, Yehova yatumye Mose kubayobora ku mudendezo. Mose yabajije ukuntu yagombaga gusobanura Imana yari yamutumye, maze Imana ubwayo yimenyekanisha ivuga ngo “nzagaragaza ko ndi icyo nzagaragaza ko ndi cyo,” (NW). Yategetse Mose kubwira abana b’Abisirayeli ati “nzagaragaza ko ndi yabantumyeho” (Kuva 3:13, 14, NW). Iyo mvugo yerekanaga ko Yehova aba icyo ari cyo cyose gikenewe, kugira ngo asohoze imigambi ye. Yari kwimenyekanisha ko ari we Nyir’ugusohoza amasezerano mu buryo ba sekuruza b’Abisirayeli batari barigeze bamenya.—Kuva 6:2, 3.
7, 8. Ni ibihe bihamya Abisirayeli bari bafite, bigaragaza ko Yehova ari we bari bakwiriye kwiyegurira?
7 Abisirayeli biboneye akaga igihugu cya Egiputa n’abaturage bacyo batejwe n’Ibyago Cumi (Zaburi 78:44-51). Hanyuma, abantu bashobora kuba barasagaga miriyoni eshatu muri bo, ubariyemo abagore n’abana, barahagurutse maze bava mu gihugu cy’i Gosheni mu ijoro rimwe, ari na ryo ryabayemo igikorwa gitangaje (Kuva 12:37, 38). Nyuma y’aho, ku Nyanja Itukura, Yehova ubwe yigaragaje ko ari “intwari mu ntambara” igihe yarokoraga ubwoko bwe mu maboko y’ingabo za Farawo, binyuriye mu kugabanya inyanja mo kabiri kugira ngo Abisirayeli bahite, hanyuma akayifunga, kugira ngo arohe Abanyegiputa bari babakurikiye. Ingaruka yabaye iy’uko “Abisirayeli babon[ye] ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka: kandi bizera Uwiteka.”—Kuva 14:31; 15:3; Zaburi 136:10-15.
8 Kubera ko Abisirayeli bashushe nk’aho bagikeneye igihamya cyo kubamenyesha icyo izina ry’Imana risobanura, bitotombeye Yehova n’uwari umuhagarariye, ari we Mose, ku bihereranye no kubura ibyo kurya n’amazi. Yehova yohereje inturumbutsi, abavubira manu, kandi atuma amazi adudubiza mu rutare i Meriba (Kuva 16:2-5, 12-15, 31; 17:2-7). Nanone, Yehova yakijije Abisirayeli ibitero by’Abamaleki (Kuva 17:8-13). Nyuma, Abisirayeli ntibashoboraga rwose guhakana aya magambo Yehova yaje kubwira Mose agira ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha” (Kuva 34:6, 7). Mu by’ukuri, Yehova yerekanye ko ari we bari bakwiriye kwiyegurira.
9. Kuki Yehova yahaye Abisirayeli uburyo bwo gutangaza ko bitangiye kumukorera, kandi ni gute basubije?
9 N’ubwo Yehova yari afite uburenganzira bwo kugira Abisirayeli abantu be bitewe n’uko yari yarabacunguye abavanye mu Egiputa, yabahaye umudendezo wo kugaragaza ibyiyumvo byabo bamukorera ku bushake, kubera ko ari Imana y’ibambe n’imbabazi (Gutegeka 7:7, 8; 30:15-20). Nanone kandi, yashyizeho amategeko yari kuranga isezerano yagiranye n’Abisirayeli (Kuva 19:3-8; 20:1–23:33). Mu gihe Mose yasomaga ayo mategeko, Abisirayeli baravuze bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira” (Kuva 24:3-7). Biturutse ku burenganzira bwabo bwo kwihitiramo, babaye ishyanga ryiyeguriye Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami, ari we Yehova.
Ugushimira Kuyobora ku Kwitanga
10. Ukwiyegurira Yehova kwacu kwagombye kuba gushingiye ku ki?
10 Yehova, Umuremyi, akomeza kuba uwo dukwiriye kwiyegurira tubigiranye ubugingo bwacu bwose (Malaki 3:6; Matayo 27:37; Ibyahishuwe 4:11). Icyakora, kwitanga kwacu ntikugomba kuba gushingiye ku buhumyi, ku byiyumvo by’akanya gato, cyangwa se dusunikwa n’abandi—kabone n’iyo baba ari ababyeyi. Bigomba kuba bishingiye ku bumenyi nyakuri bw’ukuri ku byerekeye Yehova, hamwe no gushimira ku bw’ibyo yadukoreye (Abaroma 10:2; Abakolosayi 1:9, 10; 1 Timoteyo 2:4). Kimwe n’uko Yehova yahaye Abisirayeli uburenganzira bwo kugaragaza ukwitanga kwabo ku bushake, ni na ko aduha uburyo bwo kumwiyegurira ku bushake, kandi tukabikora mu ruhame.—1 Petero 3:21.
11. Icyigisho cyacu cya Bibiliya cyaduhishuriye iki kuri Yehova?
11 Binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, tumenya ko Imana ari nk’umuntu [nyakuri]. Ijambo ryayo ridufasha kumenya imico yayo nk’uko bigaragarira mu irema (Zaburi 19:2-5, umurongo wa 1-4 muri Biblia Yera). Binyuriye ku Ijambo ryayo, tumenya ko atari Ubutatu bw’amayobera budashobora gusobanurwa. Nta bwo yigera itsindwa, bityo ikaba idashobora guhara Ubumana bwayo (Kuva 15:11; 1 Abakorinto 8:5, 6; Ibyahishuwe 11:17, 18). Kubera ko yasohoje amasezerano yayo, twibutswa icyo izina ryayo ryiza, ari ryo Yehova, rihagarariye. Ni Nyir’imigambi Mukuru (Itangiriro 2:4, NW ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera; Yesaya 46:9-11). Mu kwiga Bibiliya, dusobanukirwa neza ukuntu ari uwo kwizerwa kandi akaba akwiriye kwiringirwa.—Gutegeka 7:9; Zaburi 19:8, 10, umurongo wa 7 n’uwa 9 muri Biblia Yera; 111:7.
12. (a) Ni iki kiturehereza kuri Yehova? (b) Ni gute inkuru z’ibyabayeho mu buzima zanditswe muri Bibiliya zisunikira umuntu gushaka gukorera Yehova? (c) Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye no gukorera Yehova?
12 Ikiturehereza kuri Yehova mu buryo bwihariye, ni kamere ye y’urukundo. Bibiliya yerekana ukuntu agira urukundo, imbabazi n’impuhwe mu byo agirira abantu. Tekereza ukuntu yahaye Yobu uburumbuke, nyuma y’uko akomeza gushikama abigiranye ukwizera. Ibyabaye kuri Yobu bitsindagiriza ko Yehova “[a]fite imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:11; Yobu 42:12-17). Tekereza uko Yehova yagenjereje Dawidi, igihe yakoraga icyaha cy’ubusambanyi n’ubwicanyi. Ni koko, Yehova yiteguye kubabarira ndetse n’ibyaha bikomeye, mu gihe umunyabyaha amwegereye afite “umutima umenetse, ushenjaguwe” (Zaburi 51:5-13, 19, umurongo wa 3-11, 17 muri Biblia Yera). Tekereza uburyo Yehova yagenjereje Sawuli w’i Taruso, mbere wari wariyemeje gutoteza ubwoko bw’Imana. Izo ngero zitsindagiriza imbabazi z’Imana hamwe n’ubuntu bwayo, butuma igira ubushake bwo gukoresha abihannye (1 Abakorinto 15:9; 1 Timoteyo 1:15, 16). Pawulo yumvaga ko yashoboraga kwegurira ubuzima bwe bwite ibihereranye no gukorera iyo Mana y’urukundo (Abaroma 14:8). Mbese, nawe ufite ibyiyumvo nk’ibyo?
13. Ni ikihe gikorwa gikomeye cyuje urukundo cyakozwe na Yehova, gihatira abafite imitima itaryarya kumwiyegurira?
13 Ku Bisirayeli, Yehova yababatuye mu bucakara bwo mu Egiputa, kandi yateganyije uburyo bwo kutubatura mu bubata bw’icyaha n’urupfu—ni ukuvuga igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Yohana 3:16). Pawulo agira ati “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Abaroma 5:8). Uwo mugambi wuje urukundo, uhatira abantu bafite imitima ikiranuka kwiyegurira Yehova binyuriye kuri Yesu Kristo. “Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko Umwe yapfiriye bose, ariko bose bapfuye; kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye, akanabazukira.”—2 Abakorinto 5:14, 15; Abaroma 8:35-39.
14. Mbese, ubumenyi bwerekeye imigenzereze ya Yehova bwonyine, burahagije kugira ngo dusunikirwe kumwegurira ubuzima bwacu? Sobanura.
14 Nyamara kandi, kugira ubumenyi ku byerekeye kamere ya Yehova n’imishyikirano agirana n’abantu, ntibihagije. Tugomba kwihingamo kumenya Yehova mu buryo bwa bwite. Ni gute ibyo bishobora kugerwaho? Ibyo bishobora kugerwaho binyuriye mu gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana mu mibereho yacu, no kwibonera ubwacu ko amahame akubiyemo ari ingirakamaro rwose (Yesaya 48:17). Tugomba kumva ko Yehova yadukijije umwanda w’iyi si mbi itegekwa na Satani. (Gereranya na 1 Abakorinto 6:11.) Mu mihati tugira duhatanira gukora ibyo gukiranuka, twiga kwishingikiriza kuri Yehova, kandi twibonera ubwacu ko Yehova ari Imana nzima, ‘yumva ibyo isabwa’ (Zaburi 62:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera). Bidatinze, twumva dufitanye na we imishyikirano ya bugufi cyane, bityo tugashobora kumugezaho ibyiyumvo byacu byimbitse. Ibyiyumvo by’igishyuhirane birangwa n’urukundo dukunda Yehova, bikurira muri twe. Nta gushidikanya, ibyo bizatuma tumwegurira ubuzima bwacu.
15. Umugabo umwe wahoze yaritangiye akazi, ni iki cyamusunikiye gukorera Yehova?
15 Hari benshi baje kumenya iyo Mana y’urukundo, ari yo Yehova, maze begurira ubuzima bwabo kumukorera. Dufate urugero rw’umuntu umwe w’umuhanga mu by’amashanyarazi, wari ufite umurimo wamuzaniraga inyungu nyinshi. Hari igihe yajyaga atangira gukora mu gitondo, akiriza umunsi wose, agakomeza ijoro ryose, akagaruka mu rugo saa kumi n’imwe z’ikindi gitondo. Nyuma yo kuruhuka hafi isaha imwe, yahitaga ajya ku kandi kazi. Aragira ati “nari naritangiye akazi kanjye.” Igihe umugore we yatangiraga kwiga Bibiliya, yifatanyije na we. Yaravuze ati “imana zose nari naramenye kugeza icyo gihe, zari zitegereje gukorerwa, zo ari nta cyo zidukorera cyatwungura. Ariko Yehova we yafashe iya mbere, maze yohereza Umwana we w’ikinege ku isi, kugira ngo abe igitambo bwite gikomeye” (1 Yohana 4:10, 19). Mu mezi cumi, uwo mugabo yiyeguriye Yehova. Nyuma y’aho, yashishikariye gukorera Imana nzima. Yatangiye umurimo w’igihe cyose, maze ajya kuwukorera aho ubufasha bwari bukenewe kurushaho. We, kimwe n’intumwa, ‘yasize byose maze akurikira Yesu’ (Matayo 19:27). Nyuma y’amezi abiri, we n’umugore we bahamagariwe gukora ku ishami rya Watch Tower Bible and Tract Society mu gihugu bari batuyemo, kugira ngo afashe mu murimo w’iby’amashanyarazi. Amaze imyaka isaga 20 akora ku ishami, akora akazi akunda—atikorera ubwe, ahubwo akorera Yehova.
Tuma Ukwitanga Kwawe Kugaragarira Bose
16. Ni izihe ntambwe zimwe umuntu yatera mu kwiyegurira Yehova?
16 Mu gihe abakiri bato hamwe n’abakuze bamaze igihe runaka biga Bibiliya, bagera ubwo bishimira Yehova hamwe n’ibyo yabakoreye. Ibyo byagombye kubasunikira kwiyegurira Imana. Wenda nawe ushobora kuba uri umwe muri bo. Ni gute wakwiyegurira Yehova? Mu gihe umaze kugira ubumenyi nyakuri buturuka muri Bibiliya, ugomba gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi, kandi ukizera Yehova na Yesu Kristo (Yohana 17:3). Ihane, maze uzibukire imyifatire iyo ari yo yose ya kera yo gukora ibyaha (Ibyakozwe 3:19). Hanyuma, uzatera indi ntambwe ari yo yo kwitanga, ukabigaragaza utura Yehova isengesho rikomeye. Nta gushidikanya, iryo sengesho rizasiga ikimenyetso kirambye mu bwenge bwawe, kuko rizaba ribaye intangiriro yo kugirana imishyikirano mishya na Yehova.
17. (a) Kuki abasaza bafatanya n’abamaze igihe gito bitanze gusuzuma ibibazo byateguwe? (b) Ni iyihe ntambwe y’ingenzi yagombye guhita iterwa nyuma yo kwitanga, kandi ku bw’iyihe ntego?
17 Kimwe n’uko Mose yasobanuriye Abisirayeli ibintu bya ngombwa basabwaga kugira ngo bagirane amasezerano na Yehova, abasaza bo mu matorero y’Abahamya ba Yehova, bafasha abamaze igihe gito bitanze, gusuzuma icyo kwitanga bisaba. Bakoresha ibibazo byateguwe kugira ngo barebe niba buri wese asobanukiwe inyigisho z’ibanze za Bibiliya mu buryo bwuzuye, kandi ko azi icyo kuba Umuhamya wa Yehova bisobanura. Hanyuma, umuhango wo kugaragariza mu ruhame ko witanze, uba ukwiriye rwose. Ubusanzwe, umuntu ukimara kwitanga, aba afite amashyushyu yo kumenyesha abandi ko asigaye afite igikundiro cyo kugirana imishyikirano na Yehova. (Gereranya na Yeremiya 9:24.) Mu buryo bukwiriye, ibyo bikorwa binyuriye mu kubatizwa mu mazi, ibyo bikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yitanze. Kwibizwa mu mazi no kubururwamo, bishushanya ko umuntu apfuye ku bihereranye n’imibereho ye ya kera irangwa n’ubwikunde, maze akazukira uburyo bushya bwo kubaho, ni ukuvuga kubaho akora ibyo Imana ishaka. Nta bwo ari isakaramentu, nta n’ubwo kandi ari umuhango, urugero nk’umuhango wa Shinto witwa misogi, aho umuntu yumva ko yejejwe n’amazi.a Ahubwo, umubatizo ni ukugaragariza mu ruhame ukwitanga kuba kwaramaze gukorwa mu isengesho.
18. Kuki dushobora kwiringira ko ukwitanga kwacu kutazaba imfabusa?
18 Icyo ni igikorwa gikomeye kidashobora kwibagirana, cyibutsa umugaragu mushya w’Imana ko uhereye ubwo, afitanye na Yehova imishyikirano irambye. Mu buryo bunyuranye no kwitanga k’umuderevu wa kamikaze, yitangira igihugu cye n’umwami w’abami, uko kwiyegurira Yehova ntikuzaba imfabusa, kuko ari Imana ishobora byose ihoraho, isohoza ibyo yatangiye gukora. We, kandi we wenyine, ni we ukwiriye kwegurirwa ubugingo bwacu bwose.—Yesaya 55:9-11.
19. Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
19 Nyamara ariko, hari ibindi birenzeho birebana no kwitanga. Urugero, ni gute ukwitanga kugira ingaruka ku mibereho yacu ya buri munsi? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo L’humanité à la recherche de Dieu, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., ku mapaji ya 194-5.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki ukwitanga kwagiye kubaho mu isi, kwagiye guherukwa no gushoberwa?
◻ Ni iki cyasunikiye Abisirayeli kwiyegurira Yehova?
◻ Ni iki kidusunikira kwiyegurira Yehova muri iki gihe?
◻ Ni gute twiyegurira Imana?
◻ Umubatizo wo mu mazi usobanura iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Isirayeli yiyegurira Yehova kuri Sinayi