Iringire Yehova n’Ijambo Rye
“Abazi izina ryawe bazakwiringira.”—ZABURI 9:11. (Umurongo wa 10 muri Biblia Yera.)
1. Kuki no muri iki gihe dushobora kwiringira Yehova n’Ijambo rye?
MURI iyi si ya none, gusabwa kwiringira Imana n’Ijambo ryayo, bishobora gusa n’aho bidashoboka, ndetse bikaba byasa n’aho bidakwiriye. Nyamara kandi, igihe cyahise, cyagaragaje ko ubwenge buva ku Mana ari ubwo kwiringirwa, kandi ari ingirakamaro. Umuremyi waremye umugabo n’umugore, ni we Nkomoko yo gushyingirwa n’umuryango, kandi azi ibyo dukeneye kurusha undi muntu uwo ari we wese. Nk’uko ibintu by’ibanze abantu bakenera mu buzima bitigeze bihinduka, ni na ko uburyo bw’ifatizo bwo guhaza ibyo byifuzo na bwo butahindutse. Inama zirangwamo ubwenge za Bibiliya, n’ubwo zanditswe mu binyejana byinshi byahise, ziracyatanga ubuyobozi bwiza kurusha ubundi bwose mu gutuma umuntu agira imibereho myiza, no mu gukemura ibibazo. Kuzumvira bihesha ibyishimo byinshi—ndetse no muri iyi si turimo irangwamo ibintu by’urusobe hamwe na siyansi!
2. (a) Kumvira amategeko y’Imana byeze izihe mbuto nziza mu mibereho y’ubwoko bwa Yehova? (b) Ni iki kindi Yehova asezeranya abamwumvira bakumvira n’Ijambo rye?
2 Kwiringira Yehova no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, bihesha inyungu z’ingirakamaro buri munsi. Ukuri kw’ibyo, kugaragarira mu mibereho y’Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni ku isi hose, bemeye kandi bakagira ubutwari bwo gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya. Kuri bo, kwiringira Umuremyi n’Ijambo rye, byabahesheje imigisha (Zaburi 9:10, 11, umurongo wa 9 n’uwa 10 muri Biblia Yera). Kumvira amategeko y’Imana, byatumye baba abaturage beza kurushaho ku bihereranye no kugira isuku, kuba inyangamugayo, kuba abakozi b’abanyamurava, kubaha ubuzima n’ibintu by’abandi, no gushyira mu gaciro ku bihereranye no kurya no kunywa. Ibyo byatumye mu miryango yabo harangwa urukundo rukwiriye n’uburere—ahantu harangwa umuco wo kwakirana urugwiro abashyitsi, kwihangana, kugira impuhwe, no kubabarira—n’ibindi byinshi. Bashoboye kwirinda mu rugero runini cyane imbuto mbi z’uburakari, inzangano, ubwicanyi, kugomanwa, ubwoba, ubunebwe, ubwibone, kubeshya, gusebanya, ubwiyandarike n’ubwomanzi (Zaburi 32:10). Ariko kandi, Imana ikora ibirenze ibyo gusezeranya abakomeza amategeko yayo kuzabona ibintu byiza mu gihe kizaza. Yesu yavuze ko abagendera mu nzira ya Gikristo, bari guhabwa “ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, . . . ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa; maze mu gihe kizaza, aka[za]habwa ubugingo buhoraho.”—Mariko 10:29, 30.
Irinde Kwiringira Ubwenge bw’Isi
3. Mu gukomeza kwiringira Yehova n’Ijambo rye, Abakristo bahangana n’ibihe bibazo rimwe na rimwe?
3 Aho ikibazo kiri ku bantu badatunganye, ni uko usanga babangukirwa no gushaka gupfobya cyangwa kwibagirwa ibyo Imana ibashakaho. Batangira kwibwira bitabagoye ko bazi byinshi kurushaho, cyangwa se ko ubwenge buva mu ntiti z’iyi si buruta ubw’Imana, ko buba buhuje n’igihe abantu bagezemo. Abagaragu b’Imana na bo bashobora kwigana iyo myifatire, bitewe n’uko baba muri iyi si. Ku bw’ibyo, mu kwagura ugutumira kurangwamo urukundo adutumirira kumvira inama ze, Data wo mu ijuru yongeramo n’uyu muburo ukwiriye ugira uti “mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye: ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye: kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama, ndetse ukagira n’amahoro. Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo. Ntiwishime ubwenge bwawe, ujye wubaha Uwiteka, kandi uve mu byaha.”—Imigani 3:1, 2, 5-7.
4. Ni gute “ubwenge bw’iyi si” bucengezwa ahantu hose, kandi se, kuki ari “ubupfu ku Mana”?
4 Ubwenge bw’iyi si buboneka ku bwinshi kandi bukava ahantu henshi. Hari ibigo byinshi byigisha, kandi “kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo” (Umubwiriza 12:12). Muri iki gihe, icyo bise umuhanda wagutse cyane unyuzwamo amakuru kuri orudinateri, usezeranya gutanga amakuru mu buryo butagira umupaka, hafi kuri buri kintu cyose. Nyamara kandi, kuba hariho ubwo bumenyi bwose ntibituma isi irushaho kurangwamo ubwenge, cyangwa se gukemura ibibazo byayo. Ibiri amambu, imimerere y’isi igenda irushaho kuzamba buri munsi. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira ko “ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana.”—1 Abakorinto 3:19, 20.
5. Ni uwuhe muburo utangwa na Bibiliya ku bihereranye n’ “ubwenge bw’iyi si”?
5 Muri iki gice cya nyuma cy’iminsi y’imperuka, twakwitega rwose ko kabuhariwe mu kubeshya, ari we Satani Umwanzi, yari gukwirakwiza ibinyoma byinshi agerageza gutuma abantu batakariza icyizere ukuri kwa Bibiliya. Icyo bise ubuhanga buhanitse mu kunenga Bibiliya, bwatumye hakwirakwizwa ibitabo bigamije kujora no kurwanya ukuri kwa Bibiliya no kwiringirwa kwayo. Pawulo yahaye bagenzi be b’Abakristo umuburo ugira uti “Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe, uzibukire amagambo adakwiriye, kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana. Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba, bakava mu byo kwizerwa” (1 Timoteyo 6:20, 21). Bibiliya ikomeza itanga umuburo ugira uti “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:8.
Rwanya Umutima wo Gushidikanya
6. Kuki kuba maso ari ngombwa kugira ngo umuntu abe yatuma ugushidikanya kudashora imizi mu mutima we?
6 Indi mikorere y’Umwanzi irangwamo ubucakura, ni iyo kubiba ugushidikanya mu bwenge bw’abantu. Ahora ari maso kugira ngo atahure intege nke zaba zirangwa mu kwizera k’umuntu maze akazuririraho. Umuntu wese waba afite ugushidikanya, yagombye kwibuka ko uwihishe inyuma yako ari uwabwiye Eva ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Kubera ko yari amaze kubiba ugushidikanya mu bwenge bwe, intambwe yari isigaye yari kumubwira ikinyoma, icyo Eva yemeye (Itangiriro 3:1, 4, 5) Kugira ngo twirinde ko ukwizera kwacu kwarimburwa no gushidikanya nk’uko byagendekeye Eva, tugomba kuba maso. Niba hari ugushidikanya guto uko ari ko kose ku byerekeye Yehova, Ijambo rye, n’umuteguro we, kwaba gutangiye gutinda mu mutima wawe, ihutire kukuvanamo mbere y’uko kugushoramo imizi ishobora kurimbura ukwizera kwawe.—Gereranya na 1 Abakorinto 10:12.
7. Ni iki umuntu ashobora gukora kugira ngo yivanemo ugushidikanya?
7 Ni iki gishobora gukorwa? Nanone, igisubizo ni ukwiringira Yehova n’Ijambo rye. “Niba hari umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishāma, kandi azabuhabwa. Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cyo ashidikanya: kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa” (Yakobo 1:5, 6; 2 Petero 3:17, 18). Bityo rero, gusengana umwete Yehova, ni intambwe ya mbere (Zaburi 62:8). Hanyuma kandi, ntukazuyaze gusaba ubufasha abagenzuzi buje urukundo bo mu itorero (Ibyakozwe 20:28; Yakobo 5:14, 15; Yuda 22). Bazagufasha gutahura aho ugushidikanya kwawe gukomoka, ugushidikanya gushobora guterwa n’ubwibone cyangwa ibitekerezo bibi byaba bikurimo.
8. Ni gute akenshi ibitekerezo by’ubuhakanyi byagiye bitangira, kandi se, umuti ni uwuhe?
8 Mbese ye, gusoma cyangwa kumva ibitekerezo by’abahakanyi cyangwa se za filozofiya z’isi, ntibyaba byaragucengejemo ugushidikanya kuzuye uburozi? Bibiliya itugira inama ibigiranye ubwenge igira iti “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri. Ariko amagambo y’amanjwe, atari ay’Imana, uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha, kandi ijambo ryabo rizaryana nk’igisebe cy’umufunzo” (2 Timoteyo 2:15-17). Tuzirikane ko benshi mu batwawe n’ubuhakanyi, batangiye kunyura mu nzira mbi mbere bitotombera ukuntu bumvaga bafashwe mu muteguro wa Yehova (Yuda 16). Ibyo gushaka amakosa ku bihereranye n’imyizerere, byaje nyuma y’aho. Kimwe n’uko umuganga ubaga abarwayi yihutira gukumira igisebe cy’umufunzo, ni na ko ukwiriye kwihutira kurandura mu bwenge bwawe icyo ari cyo cyose cyatuma witotomba, no kumva utanyuzwe n’ukuntu ibintu bikorwa mu itorero rya Gikristo (Abakolosayi 3:13, 14). Ca ukubiri n’ikintu icyo ari cyo cyose cyaba kikuzanamo uko gushidikanya.—Mariko 9:43
9. Ni gute gahunda nziza ya gitewokarasi ishobora kudufasha gukomeza kuba bazima mu byo kwizera?
9 Ntunamuke kuri Yehova no ku muteguro we. Igana Petero mu budahemuka, we wavuze amaramaje ati “Databuja, twajya kuri nde? Ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho” (Yohana 6:52, 60, 66-68). Giira gahunda nziza yo kwiga Ijambo rya Yehova kugira ngo ukomeze kugira ukwizera gukomeye kumeze nk’ingabo nini, bityo ushobore ‘kuzimya imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro’ (Abefeso 6:16). Komeza kugira ishyaka mu murimo wa Gikristo, ugeza ku bandi bantu ubutumwa bw’Ubwami ubigiranye urukundo. Buri munsi, ujye ufata igihe cyo gutekerezanya ishimwe ukuntu Yehova yaguhaye imigisha. Ba umuntu ushimira ku bwo kuba ufite ubumenyi ku bihereranye n’ukuri. Gukora ibyo byose kuri gahunda nziza ya Gikristo, bizatuma ugira ibyishimo no kwihangana, kandi we kurangwaho ugushidikanya.—Zaburi 40:4; Abafilipi 3:15, 16; Abaheburayo 6:10-12.
Kugendera ku Buyobozi bwa Yehova mu Muryango
10. Kuki ari iby’ingenzi mu buryo bwihariye gukomeza gushakira ubuyobozi kuri Yehova mu muryango wa Gikristo?
10 Mu gushyiraho gahunda yo kubana k’umugabo n’umugore mu rwego rw’abashakanye, nta bwo Yehova yari afite umugambi w’uko buzura isi bamerewe neza gusa, ahubwo ibyo byari no kubongerera ibyishimo. Nyamara kandi, icyaha no kudatungana byakuruye ingorane zikomeye mu mibanire y’abashakanye. Ibyo bigera no ku Bakristo, bitewe n’uko na bo badatunganye kandi bakaba bagerwaho n’ibikandamiza abantu byo mu mibereho yo muri iki gihe. Ariko kandi, kubera ko Abakristo biringira Yehova n’Ijambo rye, bagira ingaruka nziza mu bihereranye no gushyingirwa no kurera abana babo. Ibikorwa by’isi n’imyifatire yayo, nta mwanya bigira mu miryango ya Gikristo. Ijambo ry’Imana ritwihanangiriza rigira riti “kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza; kuko abahehesi n’abasambanyi, Imana izabacira ho iteka.”—Abaheburayo 13:4.
11. Mu gukemura ibibazo hagati y’abashakanye, ni iki bombi bagomba kwemera?
11 Ugushyingiranwa gukozwe mu buryo buhuje n’inama za Bibiliya, kurangwamo urukundo, kwita ku nshingano, n’umutekano. Umugabo n’umugore bombi, basobanukirwa kandi bakubahiriza ihame ry’ubutware. Mu gihe ingorane zivutse, akenshi ziba zitewe no kwirengagiza gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya mu buryo runaka. Mu gukemura ikibazo kimaze igihe, ni iby’ingenzi ko abashakanye bombi bakwibanda ku kibazo ubwacyo nyir’izina nta wugize icyo akinga undi, maze bakagifatira imyanzuro batagiciye hejuru. Mu gihe ibyo biganiro byaba birangiye bumvikanye ku bintu bike gusa, cyangwa se bakaba nta na kimwe bumvikanyeho rwose, bashobora gusaba umugenzuzi wuje urukundo, kubibafashamo nta ho abogamiye.
12. (a) Bibiliya itanga inama ku bihe bibazo rusange biboneka mu mibanire y’abashakanye? (b) Kuki abashakanye bombi bakeneye gukora ibintu mu buryo buhuje n’inzira za Yehova?
12 Mbese, baba bafite ikibazo ku bihereranye no gushyikirana, kuba buri wese agomba kubaha ibyiyumvo by’undi, kubahiriza ihame ry’ubutware, cyangwa ku bihereranye n’ukuntu ibyemezo bifatwa? Cyangwa se, baba bafite ikibazo ku bihereranye no kurera abana, cyangwa gushyira mu gaciro ku bihereranye n’imibonano y’ibitsina? Baba se bafite ikibazo ku bihereranye n’imikoreshereze y’amafaranga atunga umuryango, kwidagadura, incuti, niba umugore agomba gukora akazi, cyangwa se aho bagomba gutura? Uko ikibazo cyaba kiri kose, Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro, byaba mu buryo butaziguye binyuriye ku mategeko, cyangwa se mu buryo buziguye binyuriye ku mahame akubiyemo (Matayo 19:4, 5, 9; 1 Abakorinto 7:1-40; Abefeso 5:21-23, 28-33; 6:1-4; Abakolosayi 3:18-21; Tito 2:4, 5; 1 Petero 3:1-7). Iyo abashakanye bombi baretse ubwikunde mu byo umwe ateze ku wundi, kandi bakareka urukundo rugakora akazi karwo mu buryo bwuzuye mu ishyingiranwa ryabo, bituma bagira ibyishimo byinshi kurushaho. Abashakanye bombi bagomba kugira icyifuzo gihamye cyo guhora biteguye kugira ihinduka rikenewe, kugira ngo bakore ibintu mu buryo buhuje n’inzira za Yehova. “Uwitondera Ijambo azabona ibyiza; kandi uwisunga Uwiteka aba ahirwa.”—Imigani 16:20.
Rubyiruko—Nimwumve Ijambo ry’Imana
13. Kuki bitoroshye kugira ngo urubyiruko rw’Abakristo rukure rufite ukwizera gukomeye rwiringira Yehova n’Ijambo rye?
13 Kugira ngo urubyiruko rw’Abakristo rukure rukomeye mu byo kwizera rugoswe impande zose n’iyi si mbi, ntibyoroshye. Imwe mu mpamvu zibitera, ni uko “ab’isi bose bari mu Mubi,” ari we Satani Umwanzi (1 Yohana 5:19). Urubyiruko rwibasirwa n’ibitero by’uwo mwanzi w’umubisha ushobora gutuma ikintu kibi kigaragara nk’aho ari kiza. Imyifatire yo gukurura umuntu yishyira, imigambi ishingiye ku bwikunde, kugira irari ryo gukora ibintu birangwamo ubwiyandarike n’ubugome, no gukabya mu kwiruka inyuma y’ibinezeza—ibyo byose bikaba bikubiye mu bintu byiganje mu mitekerereze y’abantu ivugwa muri Bibiliya ko ari ‘umwuka ukorera mu batumvira’ (Abefeso 2:1-3). Satani yateje imbere uwo “mwuka” mu buryo bw’amayeri, binyuriye mu bitabo by’imfashanyigisho; cyane cyane binyuriye mu muzika, muri siporo, no mu bundi buryo bw’imyidagaduro. Ababyeyi bagomba kuba maso kugira ngo badaha urwaho iyo myifatire, bagafasha abana babo ngo bakure biringira Yehova n’Ijambo rye.
14. Ni gute urubyiruko rushobora ‘guhunga irari rya gisore’?
14 Pawulo yahaye mugenzi we Timoteyo wari ukiri muto izi nama za kibyeyi zigira ziti “uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye” (2 Timoteyo 2:22). N’ubwo “irari rya gisore” ryose atari ko ari ribi ubwaryo, urubyiruko rugomba ‘kurihunga’ mu buryo bwo kutabyirundumuriramo, maze ngo iby’Imana babiharire akanya gato, niba na ko kaba kabonetse. Imyitozo ituma abantu baba ba mirya, siporo, umuzika, imyidagaduro, no gukora ingendo zo kwitemberera, ibyo byose n’ubwo atari bibi byanze bikunze, bishobora kuba umutego mu gihe byaba byitabwaho cyane mu mibereho y’umuntu. Irinde ibiganiro by’amanjwe, kuremerera abandi, gukabya mu gushishikarira ibihereranye n’ibitsina, kuba imburamukoro no kuba imburamumaro, hamwe no kwitotombera ko ababyeyi bawe batakumva.
15. Ni ibihe bintu bishobora kugera ku muntu yiherereye mu rugo bishobora gutuma urubyiruko rugira imibereho y’amaharakubiri?
15 Ndetse no mu rugo umuntu yiherereye, urubyiruko rushobora kugerwaho n’akaga. Mu gihe umuntu yaba arebye za porogaramu zihita kuri televiziyo, cyangwa filimi za videwo zirangwamo ubwiyandarike n’urugomo, irari ryo gukora ibintu bibi rishobora kumushoramo imizi (Yakobo 1:14, 15) Bibiliya itanga inama igira iti “mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi’ (Zaburi 97:10; 115:11). Iyo umuntu agerageza kugira imibereho y’amaharakubiri, Yehova arabimenya (Imigani 15:3). Rubyiruko rw’Abakristo, nimuterere akajisho hirya no hino mu byumba byanyu. Mbese, ku nkuta zabyo, haba hatatse amafoto y’ibyamamare muri siporo no mu muzika bizwiho ubwiyandarike, cyangwa se haba hagaragaraho ibintu byiza bigira icyo byibutsa (Zaburi 101:3)? Mbese, mu bubiko bw’imyambaro yawe, haba harimo imyambaro iciriritse, cyangwa se imwe muri yo yaba ari imideri ikabije mu gushayisha irangwa muri iyi si? Mu buryo bw’amayeri, Umwanzi ashobora kukugusha mu mutego uramutse uhaye urwaho amoshya yo gushaka gusogongera ku kintu kibi. Bibiliya itanga inama z’ubwenge igira iti “mwirinde ibisindisha, mube maso; kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera.”—1 Petero 5:8.
16. Ni gute inama za Bibiliya zishobora gufasha urubyiruko mu gutuma rwishimirwa na buri wese ubirutegerejeho?
16 Bibiliya ibabwira ko mugomba kuba maso ku bihereranye n’abo mwifatanya na bo (1 Abakorinto 15:33). Incuti zanyu zagombye kuba izo mu bantu batinya Yehova. Ntukirekure ngo wemere ibyo urungano rwawe ruguhatira gukora (Zaburi 56:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera; Imigani 29:25) Umvira ababyeyi bawe batinya Imana (Imigani 6:20-22; Abefeso 6:1-3). Shakira ubuyobozi n’inkunga ku basaza (Yesaya 32:1, 2). Komeza kwerekeza ubwenge bwawe n’amaso yawe ku bintu by’umwuka no ku ntego zabyo. Shaka uburyo bwo kugira amajyambere mu by’umwuka no kwifatanya mu bikorwa by’itorero. Itoze gukoresha amaboko yawe. Kurana ukwizera gukomeye kandi kuzima, bityo uzagaragaze ko uri umugabo—umugabo ukwiriye ubuzima mu isi nshya ya Yehova! Data wo mu ijuru azakwishimira, ababyeyi bawe bo ku isi bazakunezererwa, kandi abavandimwe hamwe na bashiki bawe b’Abakristo, bazaterwa inkunga nawe. Ibyo bintu ni iby’ingenzi rwose!—Imigani 4:1, 2, 7, 8.
17. Ni izihe nyungu zibonwa n’abiringira Yehova n’Ijambo rye?
17 Umwanditsi wa Zaburi yahumekewe n’Imana maze yandika amagambo y’igisigo akubiye mu nteruro igira iti “Uwiteka . . . ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. Uwiteka Nyiringabo, hahirwa umuntu ukwiringira” (Zaburi 84:11, 12). Ni koko, ibyishimo no guhirwa, kudakorwa n’isoni no kutabura epfo na ruguru, ni byo bizagirwa n’abantu bose biringira Yehova n’Ijambo rye, Bibiliya.—2 Timoteyo 3:14, 16, 17.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki Abakristo batagomba kwiringira “ubwenge bw’iyi si”?
◻ Ni iki cyakorwa mu gihe haba hari umuntu ufite ugushidikanya?
◻ Ni gute gukora ibintu mu buryo buhuje n’inzira za Yehova bihesha guhirwa no kugira ibyishimo mu mibanire y’abashakanye?
◻ Ni gute Bibiliya ifasha urubyiruko ‘guhunga irari rya gisore’?