Reba Indahemuka!
“Mwami, ni nde utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera [“w’indahemuka,” “Traduction du monde nouveau”]?”—IBYAHISHUWE 15:4.
1. Ni iki J. F. Rutherford yahamije ku bihereranye n’ubudahemuka bw’uwo yasimbuye, ari we C. T. Russell?
JOSEPH F. RUTHERFORD, wasimbuye C. T. Russell ku mwanya wa perezida wa Watch Tower Society mu wa 1917, yatangije disikuru ye yavugiye mu muhango w’ihamba rya Russell amagambo agira ati “Charles Taze Russell yabaye indahemuka ku Mana, indahemuka kuri Kristo Yesu, indahemuka mu guharanira ubwami bwa Kimesiya. Yabaye indahemuka mu buryo bwimazeyo—ni koko, yabaye indahemuka kugeza ku gupfa.” Mu by’ukuri, ubwo bwari uburyo bwiza bwo kuvuga ibigwi umugaragu wizerwa wa Yehova Imana. Nta buryo bukomeye bwo kuvuga umuntu ibigwi bwaruta ubwo kuvuga ko yaciye agahigo ku bihereranye n’ubudahemuka, ko yabaye indahemuka—indahemuka mu buryo bwimazeyo.
2, 3. (a) Kuki kuba indahemuka ari uguca agahigo? (b) Ni ba nde nanone bibasiye Abakristo b’ukuri mu mihati yabo yo kuba indahemuka?
2 Kuba indahemuka ntibyoroshye. Kubera iki? Kubera ko ubudahemuka burwanya ubwikunde. Ab’ingenzi mu bantu b’abahemu ku Mana, ni abayobozi ba Kristendomu. Nanone kandi, nta handi hantu ubuhemu bwogeye cyane muri iki gihe nko mu mibanire y’abashakanye. Ubusambanyi bwakwiriye hose. Ubuhemu bwanacengeye mu bucuruzi. Ku bihereranye n’ibyo, tubwirwa ngo “abayobozi benshi b’ibigo by’ubucuruzi hamwe n’abanyamyuga . . . bemera ko abantu b’ibicucu n’abapfapfa ari bo bonyine baba indahemuka ku bigo byabo muri iki gihe.” Abantu b’“indahemuka cyane,” barasuzugurwa. Umuyobozi w’ikigo kimwe cy’ubushakashatsi gikora akazi gahereranye no gutanga inama ku byerekeye ubuyobozi n’imicungire y’ibindi bigo by’ubucuruzi, yagize ati “uw’ibanze kandi wenyine gusa ugomba kubaho indahemuka, ni wowe ubwawe.” Ariko kandi, kuvuga ko umuntu agomba kuba indahemuka kuri we ubwe, ni ugukoresha iryo jambo mu buryo bugoretse. Ibyo biratwibutsa ibivugwa muri Mika 7:2 hagira hati “abubaha Imana [“indahemuka,” MN] bashize mu isi.”
3 Mu rugero runini cyane kurushaho, Satani n’abadayimoni be baratwibasiye, biyemeje kuduhemuza ku Mana. Ni yo mpamvu Abakristo babwirwa mu Befeso 6:12 ngo “[ntidu]kīrana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Ni koko, tugomba kumvira uyu muburo ugira uti “mwirinde ibisindisha, mube maso; kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera.”—1 Petero 5:8.
4. Ni ukuhe kubogama gutuma kuba indahemuka bigorana cyane?
4 Nanone kandi, igituma kuba indahemuka bigorana, ni umutima ubogamiye ku bwikunde twarazwe n’ababyeyi bacu, nk’uko bivugwa mu Itangiriro 8:21, hagira hati ‘gutekereza kw’imitima y’abantu ni kubi’—kandi kurangwamo ubwikunde—“uhereye mu bwana bwabo.” Twese dufite ingorane nk’iyo intumwa Pawulo yavuze ko yari ifite, ubwo yagiraga iti ‘icyiza nshaka si cyo nkora, ahubwo ikibi nanga ni cyo nkora.’—Abaroma 7:19.
Ubudahemuka Ni Ikintu Cyihariye
5, 6. Twavuga iki ku bihereranye n’icyo ubudahemuka ari cyo, kandi se ni gute bwasobanuwe?
5 “Ubudahemuka” ni ijambo ryihariye cyane. Ni yo mpamvu igitabo Insight on the Scriptures kigira kiti “uko bigaragara, nta magambo y’Icyongereza ahuza neza n’ubusobanuro bwuzuye bw’ukuntu iryo jambo rikoreshwa mu Giheburayo no mu Kigiriki; icyakora, mu ijambo ‘ubudahemuka,’ hakubiyemo n’igitekerezo cyo kwiyegurira Imana hamwe no kuba umwizerwa, nk’uko n’ubundi bimeze kuri ryo, iyo rikoreshwa ku birebana n’Imana n’umurimo wayo, rikoreshwa mu gutanga ubusobanuro bwo kugenekereza.”a Ku bihereranye n’ijambo “ubudahemuka,” igazeti y’Umunara w’Umurinzi yigeze kuvuga iti “kwizerwa, inshingano, urukundo, itegeko, no kuganduka. Ni iki ayo magambo ahuriyeho? Ni ibice binyuranye bikubiye mu budahemuka.” Koko rero, hari imico myinshi cyane usanga mu by’ukuri ari ibice binyuranye bigize ubudahemuka. Birashishikaje rwose kubona ukuntu amagambo ubudahemuka no gukiranuka ahuzwa kenshi mu Byanditswe.
6 Ibi bisobanuro bikurikira, ni iby’ingirakamaro na byo: ‘ijambo ubudahemuka, rishobora gusobanura ukwizerwa kwiringiwe no kuganduka ubutadohoka, kudahera mu rungabangabo cyangwa kudashukwa.’ ‘Ijambo ubudahemuka, rikubiyemo no kutanamuka ku isezerano cyangwa kugandukira ubutadohoka umuryango cyangwa se amahame umuntu yumva ko agomba kugengwa na byo; iryo jambo ntiryumvikanamo igitekerezo cyo kutanamuka ku cyo umuntu yiyemeje byonyine, ahubwo rinumvikanamo no kunanira icyashuka umuntu cyangwa kikaba cyamwemeza kudohoka kuri uko kutanamuka.’ Ku bw’ibyo, umuntu ukomeza kwizerwa n’ubwo yaba ari mu bigeragezo, kurwanywa no gutotezwa, akwiriye kwitwa “indahemuka.”
7. Ni irihe tandukaniro dushobora gushyira hagati y’ubudahemuka no kwizerwa?
7 Icyakora, ku bihereranye n’ubudahemuka, byaba byiza gutanga urugero rugaragaza itandukaniro rishobora kuboneka hagati y’ubudahemuka no kwizerwa. Mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari isoko ivubura amazi ashyushye hafi ya buri saha ugereranyije. Iyo soko yubahiriza iyo gahunda cyane, ku buryo yaje kwitwa Indahemuka ya Kera. Bibiliya igira icyo ivuga ku bintu nk’ibyo bitagira ubuzima, urugero nk’ukwezi, ivuga ko ari ibyizerwa, bitewe n’uko byiringirwa. Muri Zaburi 89:38 (umurongo wa 37 muri Biblia Yera), havuga ko ukwezi ari “ubihamya wo kwizerwa [“umuhamya wizerwa mu ijuru,” MN].” Ijambo ry’Imana rivugwaho kuba ryizerwa. Mu Byahishuwe 21:5 hagira hati “Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘dore, byose ndabihindura bishya.’ Kandi iti ‘andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’” Ibyo byose birizerwa, biriringirwa, ariko ntibishobora kurangwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyo kutanamuka, cyangwa imico iyo ari yo yose, urugero nk’ubudahemuka.
Yehova, Indahemuka mu Buryo bw’Ikirenga
8. Ni ibihe bihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza urugero ruhebuje rw’ubudahemuka?
8 Yehova Imana ni urugero ruhebuje mu buryo budashidikanywaho na gato ku bihereranye n’ubudahemuka. Yehova yabaye indahemuka ku bwoko bwa kimuntu, ku buryo yageze n’aho atanga Umwana we kugira ngo abantu bashobore kuzabona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16). Muri Yeremiya 3:12, dusoma ngo “‘garuka, wa musubiranyuma we Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Sinzakurebana igitsure; kuko ndi umunyambabazi.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Sinzakomeza kurakara iteka.’” Ikindi gihamya ubudahemuka bwa Yehova, ni amagambo avugwa mu Byahishuwe 16:5 agira ati “uriho, kandi wahozeho, kandi uzahoraho, uri umukiranutsi [“indahemuka,” MN].” Hanyuma kandi, muri Zaburi 145:17, tubwirwa ngo “Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose, ni umunyarukundo [“indahemuka,” MN] mu mirimo ye yose.” Koko rero, Yehova arahebuje mu bihereranye n’ubudahemuka, ku buryo mu Byahishuwe 15:4 hagira hati “Mwami, ni nde utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera [“w’indahemuka,” MN]?” Yehova Imana ni indahemuka mu rugero rw’ikirenga.
9, 10. Ni uruhe rugero rw’ubudahemuka rwatanzwe na Yehova mu mishyikirano ye n’ishyanga rya Isirayeli?
9 Mu buryo bw’umwihariko, amateka y’ishyanga rya Isirayeli akubiyemo ibihamya byinshi bigaragaza ubudahemuka bwa Yehova ku bwoko bwe. Mu bihe by’Abacamanza, incuro nyinshi Isirayeli yagiye iva mu gusenga k’ukuri, ariko kandi, ibyo byagiye bibabaza Yehova kenshi, akabakiza (Abacamanza 2:15-22). Mu binyejana bigera kuri bitanu Isirayeli yamaze itegekwa n’abami, Yehova yagiye agaragariza iryo shyanga ubudahemuka.
10 Ubudahemuka bwa Yehova bwatumye yihanganira ubwoko bwe, nk’uko byagaragajwe mu 2 Ngoma 36:15, 16 hagira hati “Uwiteka Imana ya ba sekuruza ikabatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma, kuko yababariraga abantu bayo n’ubuturo bwayo. Ariko bagashinyagurira intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo, kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira.”
11. Ni ikihe cyizere cyangwa ihumure duhabwa n’ubudahemuka bwa Yehova?
11 Kubera ko Yehova ari indahemuka mu buryo bw’ikirenga, intumwa Pawulo yashoboraga kwandika amagambo aboneka mu Baroma 8:38, 39 agira ati “kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.” Koko rero, Yehova atwizeza ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato” (Abaheburayo 13:5). Kumenya ko Yehova Imana ahora ari indahemuka igihe cyose, birahumuriza rwose!
Yesu Kristo, Umwana w’Indahemuka
12, 13. Ni ibihe bihamya dufite ku bihereranye n’ubudahemuka bw’Umwana w’Imana?
12 Uwigannye Yehova mu buryo butunganye mu guca agahigo ku bihereranye n’ubudahemuka, yari, kandi aracyari Yesu Kristo. Ni yo mpamvu intumwa Petero yashoboye gusubira mu magambo ari muri Zaburi 16:10 maze akayerekeza kuri Yesu Kristo mu Byakozwe 2:27 agira ati ‘ntuzarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, cyangwa ngo uhāne Uwera [“uw’indahemuka,” MN] wawe abone kubora.’ Kuba Yesu Kristo yariswe “indahemuka” (MN), birakwiriye. Ni indahemuka mu buryo bwuzuye kuri Se no ku Bwami bw’Imana bwasezeranyijwe. Mbere na mbere, Satani yagerageje kuburizamo ugushikama kwa Yesu akoresheje ibishuko bishingiye ku bwikunde. Ibyo bimunaniye, uwo Mwanzi yitabaje ibitotezo, hanyuma yaje kuba nyirabayazana w’urupfu rwa Yesu rwo ku giti cy’umubabaro. Nta na rimwe Yesu yigeze adohoka ku budahemuka bwe kuri Se wo mu ijuru, Yehova Imana.—Matayo 4:1-11.
13 Yesu Kristo yabaye indahemuka ku bigishwa be, akomeza isezerano rivugwa muri Matayo 28:20 rigira riti “dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.” Mu gusohoza iryo sezerano, yagiye ayobora mu budahemuka itorero rye, kuva kuri Pentekote mu wa 33 I.C. kugeza ubu.
Abantu Badatunganye Babaye Indahemuka
14. Ni uruhe rugero rw’ubudahemuka rwatanzwe na Yobu?
14 Noneho se, bite ku bihereranye n’abantu badatunganye? Na bo bashobora kuba indahemuka ku Mana? Dufite urugero rutangaje rwa Yobu. Satani yatumye icyo kibazo gisobanuka neza binyuriye ku byamubayeho. Mbese, Yobu yari indahemuka kuri Yehova Imana, cyangwa se yaba yaramukoreraga ku bw’inyungu ze gusa? Satani yihandagaje avuga ko yashoboraga kuvana Yobu kuri Yehova amubuza amahwemo. Ubwo Yobu yari amaze gutakaza ubutunzi bwe bwose, abana be bose, ndetse n’ubuzima bwe, umugore we yamwihanangirije agira ati “ihakane [“vuma,” MN] Imana, wipfire.” Ariko kandi, Yobu yabaye indahemuka, kuko yamushubije ati “‘uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana, tukanga guhabwa ibibi?’ Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe” (Yobu 2:9, 10). Koko rero, Yobu yabwiye abagombaga kumuhumuriza, ati “naho [Imana] yanyica, napfa nyiringira” (Yobu 13:15). Ntibitangaje rero kuba Yobu yaremewe na Yehova! Ni yo mpamvu Yehova yabwiye Elifazi Umutemani ati “uburakari bwanjye burakubyukiye, wowe na bagenzi bawe babiri; kuko mutavuze ibyanjye bitunganye, nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.”—Yobu 42:7, 10-16; Yakobo 5:11.
15. Ni ibihe bihamya bishingiye ku Byanditswe dufite ku bihereranye n’ubudahemuka bw’abagaragu benshi ba Yehova Imana?
15 Abagabo n’abagore bose bagiye barangwaho ukwizera bavugwa mu Baheburayo igice cya 11 bashobora kuvugwaho ko bari indahemuka. Nta bwo babaye abizerwa gusa, ahubwo banabaye indahemuka mu bigeragezo. Ni yo mpamvu dusoma ibihereranye n’“[a]baheshejwe no kwizera . . . kuziba iminwa y’intare, no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota . . . Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe: bicishwaga amabuye, bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa, bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa, bakagirirwa nabi.”—Abaheburayo 11:33-37.
16. Ni uruhe rugero rw’ubudahemuka twahawe na Pawulo?
16 Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo na byo bitanga urugero rutangaje rw’intumwa Pawulo. Ni koko, yashoboraga kubwira Abakristo b’Abatesalonike ibihereranye n’umurimo we agira ati “mwebwe n’Imana ni mwe ntanze ho abagabo b’uburyo twameranaga namwe abizera, turi abera [“indahemuka,” MN], dukiranuka, kandi tutariho umugayo” (1 Abatesalonike 2:10). Ikindi gihamya ubudahemuka bwa Pawulo, kiboneka mu magambo ye yanditswe mu 2 Abakorinto 6:4, 5, aho dusoma ngo “ku kintu cyose twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo; twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago, mu biboko, mu mazu y’imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa.” Ibyo byose, ni ibihamya bigaragaza ko intumwa Pawulo yiyubahaga, bitewe n’uko yari indahemuka.
Abantu b’Indahemuka Muri Iki Gihe
17. Ni ayahe magambo yavuzwe na J. F. Rutherford yerekanye ko yari yariyemeje kuba indahemuka amaramaje?
17 Ku bihereranye n’iki gihe, dufite urugero rwiza twamaze gusuzuma mu ntangiriro z’iki gice. Zirikana ibivugwa mu gitabo Sécurité universelle sous le Règne du “Prince de paix,” ku ipaji ya 146, ku mutwe muto uvuga ngo “Ubudahemuka mu Gihe cyo Gufungwa.” Haragira hati “mu kugaragaza ubudahemuka ku muteguro wa Yehova mu gihe cye cyo gufungwa, perezida wa Watch Tower Society, Joseph F. Rutherford, ku itariki ya 25 Ukuboza 1918, yanditse ibi bikurikira: ‘kubera ko nanze kuvuga rumwe na Babuloni, ahubwo nkagerageza gukorera Umwami wanjye nizerwa, ndi muri gereza, kandi ku bw’ibyo ndashimira. . . . Nahisemo rwose kwemerwa na We no kuba muri gereza, aho kuvuga rumwe cyangwa kwemeranwa n’Inyamaswa kugira ngo nkunde ndekurwe, ari na ko nshimagizwa n’isi yose.’”b
18, 19. Dufite izihe ngero zihebuje z’ubudahemuka muri iki gihe?
18 Dufite ingero zihebuje z’ubudahemuka bwagaragajwe n’abandi Bakristo benshi bagiye bihanganira ibitotezo. Mu bantu nk’abo b’indahemuka, harimo Abahamya ba Yehova bo mu Budage mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nazi, nk’uko bigaragazwa kuri kaseti ya video yitwa Purple Triangles, yakwirakwijwe cyane mu rurimi rw’Icyongereza. Nanone twazirikana Abahamya ba Yehova benshi b’indahemuka b’Abanyafurika, urugero nk’abo muri Malawi. Hari umucungagereza umwe wigeze gutanga ubuhamya ku bihereranye n’ubudahemuka bw’Abahamya agira ati “ntibazigera na rimwe bihakana. Ahubwo bariyongera.”
19 Ntidushobora gusoma za Annuaires des Témoins de Jéhovah (Ibitabo Nyamwaka by’Abahamya ba Yehova) za vuba aha ngo tubure gutangazwa n’ibihereranye n’ubudahemuka bwagaragajwe n’Abakristo b’ukuri, urugero nk’abo mu Bugiriki, muri Mozambike, no muri Polonye. Benshi muri bo bababajwe urw’agashinyaguro; abandi na bo baricwa. Ipaji ya 177 ya Annuaire 1992 yerekana amafoto y’abagabo b’Abakristo icyenda bo muri Etiyopiya baciye agahigo ku bihereranye n’ubudahemuka kugeza ubwo bicwa. Mbese, twebwe Abahamya ba Yehova, ntidushimishwa no kuba dufite ingero nziza nyinshi bene ako kageni zidutera inkunga yo guca agahigo ku bihereranye n’ubudahemuka?
20. Iyo dukomeje kuba indahemuka, bituma tugera ku ki?
20 Iyo tunanira ibitwoshya hamwe n’ibiduhata tubigiranye ubudahemuka, bituma turushaho kwiyubaha. None se, ku kibazo gihereranye n’ubudahemuka, twifuza ko twazasangwa duhagaze ku ruhe ruhande? Mu guca agahigo ku byerekeye ubudahemuka, tuba duhagaze ku ruhande rwa Yehova Imana ku bihereranye n’icyo kibazo, kandi tukagaragaza ko Satani Umwanzi ari umubeshyi mubi kabuhariwe! Ibyo bituma twemerwa n’Umuremyi wacu, Yehova Imana, kandi bikazatuma tubona ingororano y’ubuzima bw’iteka mu munezero (Zaburi 37:29; 144:15b). Icyo guca agahigo ku bihereranye n’ubudahemuka bisaba, kizasuzumwa ubutaha.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inkoranyamagambo ya Bibiliya ikubiye mu mibumbe ibiri yanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki kuba indahemuka ari uguca agahigo?
◻ Kuki twavuga ko “ubudahemuka” ari ijambo ryihariye rwose?
◻ Ni izihe ngero dufite zishingiye ku Byanditswe z’abantu badatunganye babaye indahemuka?
◻ Dufite izihe ngero nziza cyane z’ubudahemuka muri iki gihe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Charles Taze Russell
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Yesu yari “indahemuka” by’ukuri kuri Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Yobu, n’ubwo yari umuntu udatunganye, yagaragaje ubudahemuka ku Mana
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Pawulo yadusigiye urugero rwiza rw’ubudahemuka kuri Yehova