“Haleluya”
“Ibihumeka byose bishime Uwiteka.”—ZABURI 150:6.
1, 2. (a) Ni mu ruhe rugero Ubukristo bw’ukuri bwagize uburumbuke mu kinyejana cya mbere? (b) Ni uwuhe muburo watanzwe n’intumwa mbere y’igihe? (c) Ni gute ubuhakanyi bwateye imbere?
YESU yagize abigishwa be umuteguro w’itorero rya Gikristo, ryaje gusagamba rikagira uburumbuke mu kinyejana cya mbere. N’ubwo ryaje kugerwaho n’ukurwanywa kwa kidini gukaze cyane, “ubutumwa [bwiza] . . . bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:23). Ariko kandi, nyuma y’urupfu rw’intumwa za Yesu Kristo, Satani yateje imbere ubuhakanyi mu buryo bufifitse.
2 Intumwa zari zaratanze umuburo ku bihereranye n’ibyo mbere y’igihe. Urugero, Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose [u]mwuka [w]era [w]abashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire [i]torero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo [“y’Umwana wayo bwite,” MN]. Nzi yuko, nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo, ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo.” (Ibyakozwe 20:28-30; reba nanone 2 Petero 2:1-3; 1 Yohana 2:18, 19.) Bityo, mu kinyejana cya kane, Ubukristo bw’ubuhakanyi bwatangiye kwifatanya n’Ubwami bw’Abaroma. Hashize ibinyejana bike nyuma y’aho, Ubwami Bwera bw’Abaroma bufatanyije na papa w’i Roma, bwaje gutegeka igice kinini cy’abantu. Nyuma y’aho, Ivugurura ry’Abaporotesitanti ryatumye habaho imyivumbagatanyo yo kwigomeka ku gakabyo karangwamo ubugome ka Kiliziya Gatolika, ariko na ryo ryananiwe kugarura Ubukristo bw’ukuri.
3. (a) Ni ryari kandi ni gute ubutumwa bwiza bwabwirijwe mu baremwe bose? (b) Ni ibihe bintu bishingiye kuri Bibiliya byari bitegerejwe byasohoye mu mwaka wa 1914?
3 Nyamara ariko, uko iherezo ry’ikinyejana cya 19 ryagendaga ryegereza, ni na ko itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya b’umutima utaryarya, ryari ryarongeye gukorana umurava ribwiriza kandi rigeza ku ‘baremwe bose bari munsi y’ijuru ibyiringiro biheshwa n’ubutumwa [bwiza].’ Binyuriye ku cyigisho cyabo gishingiye ku buhanuzi bwa Bibiliya, mu myaka isaga 30 mbere y’umwaka wa 1914, iryo tsinda ryerekeje ibitekerezo ku mwaka wa 1914, ko wari kuzaba iherezo ry’“ibihe by’abanyamahanga,” igihe cyari kuba kingana n’“ibihe birindwi,” cyangwa imyaka 2.520, cyatangiranye n’irimbuka rya Yerusalemu mu wa 607 M.I.C. (Luka 21:24; Daniyeli 4:13, umurongo wa 16 muri Biblia Yera). Mu gusohozwa kw’ibyari bitegerejwe, byagaragaye ko umwaka wa 1914 wabaye itangiriro ry’ihinduka mu birebana n’abantu ku isi. Mu ijuru na ho habaye ibintu bitazibagirana mu mateka. Icyo gihe ni bwo Umwami w’iteka ryose yimitse Umwami ufatanyije na we, ari we Yesu Kristo, amushyira ku ntebe y’Ubwami mu ijuru, yitegura kuvana ububi bwose ku isi maze akongera gushyiraho Paradizo.—Zaburi 2:6, 8, 9; 110:1, 2, 5.
Reba Umwami wa Kimesiya!
4. Ni gute Yesu yahuje imibereho n’icyo izina rye, ari ryo Mikayeli, risobanura?
4 Mu mwaka wa 1914, uwo Mwami wa Kimesiya, ari we Yesu, yatangiye umurimo. Muri Bibiliya, nanone yitwa Mikayeli, risobanurwa ngo “ni nde uhwanye n’Imana?,” kubera ko afite intego yo kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Nk’uko byanditswe mu Byahishuwe 12:7-12, intumwa Yohana yavuze ibyo yeretswe bihereranye n’uko ibintu byari kugenda agira ati “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka: ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo. Ntibanesha, kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, ni cyo kiyobya abari mu isi bose; nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.” Mbega ukugwa gukomeye!
5, 6. (a) Nyuma y’umwaka wa 1914, ni iki gishishikaje cyatangarijwe mu ijuru? (b) Ni gute ibyo bihuza n’ibivugwa muri Matayo 24:3-13?
5 Hanyuma, mu ijuru humvikanye ijwi rirangurura rigira riti “noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’Ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo: kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu. Na bo [Abakristo bizerwa] bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama [Kristo Yesu] n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.” Uko kwari ugucungurwa kw’abakomeje gushikama, bizeye igitambo cy’incungu cy’agaciro cya Yesu.—Imigani 10:2; 2 Petero 2:9.
6 Ijwi rirenga ryavugiraga mu ijuru ryakomeje kurangurura rigira riti “nuko rero, wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime. Naho wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Iryo ‘shyano’ ryari ryarahanuwe ko ryari kuzaba ku isi, ryagiye rigaragarira mu ntambara z’isi, mu nzara, ibyorezo by’indwara, imitingito y’isi, hamwe n’ubwicamategeko, bwayogoje isi muri iki kinyejana. Nk’uko inkuru yo muri Matayo 24:3-13 ibivuga, Yesu yahanuye ko ibyo byari kuba mu bigize ‘ikimenyetso cy’imperuka y’isi [“iherezo rya gahunda y’ibintu,” MN].’ Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, kuva mu wa 1914, ku isi abantu bagiye bagerwaho n’ishyano ritigeze kubaho mbere hose mu mateka ya kimuntu.
7. Kuki Abahamya ba Yehova babwirizanya umwete cyane?
7 Muri iki gihe cy’amahano ya gisatani, mbese, abantu bashobora kugira ibyiringiro ku bihereranye n’igihe kizaza? Birashoboka rwose, kuko muri Matayo 12:21 havuga ku byerekeye Yesu hagira hati “izina rye abanyamahanga bazaryizigira.” Imidugararo iri mu mahanga, si ‘ikimenyetso cy’imperuka y’isi “iherezo rya gahunda y’ibintu,” MN]’ gusa, ahubwo ni n’‘ikimenyetso cyo kuza [“ukuhaba,” MN] kwa [Yesu]’ ari Umwami w’Ubwami bwa Kimesiya uganje mu ijuru. Ku bihereranye n’ubwo Bwami, Yesu yakomeje agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami bizigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Ni abahe bantu ku isi muri iki gihe babwiriza ibyiringiro bikomeye by’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana? Ni Abahamya ba Yehova! Mu buryo bwihutirwa, batangaza mu ruhame no ku nzu n’inzu, ko Ubwami bw’Imana bukiranuka kandi bw’amahoro buri hafi kwigarurira ibirebana n’isi. Mbese, wifatanya muri uwo murimo? Nta kindi gikundiro cyaruta icyo!—2 Timoteyo 4:2, 5.
Ni Gute “Imperuka” Izaza?
8, 9. (a) Ni gute urubanza rwabanjirije “mu b’inzu y’Imana”? (b) Ni gute Kristendomu yarenze ku Ijambo ry’Imana?
8 Abantu binjiye mu gihe cy’urubanza. Muri 1 Petero 4:17, tubwirwa ko urwo rubanza rwari kubanziriza “mu b’inzu y’Imana”—urubanza ku miteguro yitwa ko ari iya Gikristo yadukanye n’itangira ry’‘iminsi y’imperuka’ kugeza mu gihe cy’ubwicanyi bw’Intambara ya Mbere y’Isi Yose mu wa 1914-18. Muri urwo rubanza, Kristendomu yabyifashemo ite? Zirikana igihagararo cy’amadini mu bihereranye no gushyigikira intambara kuva mu wa 1914. None se, nta bwo abakuru b’amadini babonetseho ibizinga by’“amaraso y’ubugingo bw’abakene” babwirije kujya ku rugamba?—Yeremiya 2:34.
9 Nk’uko bivugwa muri Matayo 26:52, Yesu yagize ati “abatwara inkota bose bazicwa n’inkota.” Mbega ukuntu ibyo byabaye impamo mu ntambara zo muri iki kinyejana! Abakuru b’amadini bagiye batera urubyiruko inkunga yo kwica urundi rubyiruko, ndetse no mu bahuje idini—Abagatolika bica abandi Bagatolika, n’Abaporoso bica abandi Baporoso. Gukunda igihugu by’agakabyo byagiye bishyirwa hejuru, babirutisha Imana na Kristo. Vuba hano, mu bihugu bimwe byo muri Afurika, ibyo gutsimbarara ku moko byashyizwe imbere y’amahame ya Bibiliya. Mu Rwanda, aho umubare munini w’abaturage ari Abagatolika, abantu bagera kuri kimwe cya kabiri cya miriyoni bishwe bazira urugomo rushingiye ku moko. Mu kinyamakuru cy’i Vatikani cyitwa L’Osservatore Romano, papa yemeje ibi bikurikira: “iri ni itsembabwoko nyatsembabwoko, ikibabaje ndetse n’Abagatolika bakaba bararyifatanijemo.”—Gereranya na Yesaya 59:2, 3; Mika 4:3, 5.
10. Ni uruhe rubanza Yehova azacira idini ry’ikinyoma?
10 Ni gute Umwami w’iteka ryose abona amadini atera abantu inkunga yo kwicana, cyangwa akibera indeberezi gusa mu gihe abagize umukumbi wayo bica bagenzi babo? Ku bihereranye na Babuloni Ikomeye, gahunda y’isi yose y’idini ry’ikinyoma, mu Byahishuwe 18:21, 24 hatubwira hati “marayika ukomeye aterura igitare, kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati ‘uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi. Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse.’”
11. Ni ibihe bintu by’agahomamunwa byagiye bibera muri Kristendomu?
11 Mu gusohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, muri Kristendomu hagiye habera ibintu by’agahomamunwa. (Gereranya na Yeremiya 5:30, 31; 23:14.) Ahanini kubera imyifatire ijenjetse y’abayobozi b’amadini, usanga imikumbi yabo yarasabitswe n’ubwiyandarike. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igihugu cyitwa ko ari icy’Abakristo, hafi kimwe cya kabiri cy’abashakanye, baratana. Inda z’indaro mu bangavu no kuryamana kw’abahuje ibitsina, birengeje urugero mu bayoboke b’amadini. Abapadiri bonona abana bato mu bihereranye n’ibitsina—kandi ibyo ugasanga bikorwa kenshi. Bavuga ko indishyi z’akababaro zisabwa n’ubucamanza ku bihereranye n’ibyo bikorwa, zatwaye Kiliziya Gatolika yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amadolari agera kuri miriyari mu myaka icumi gusa. Kristendomu yasuzuguye umuburo watanzwe n’intumwa Pawulo uboneka mu 1 Abakorinto 6:9, 10 ugira uti “ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”
12. (a) Ni gute Umwami w’iteka ryose azahagurukira Babuloni Ikomeye? (b) Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze muri Kristendomu, ni iyihe mpamvu izatuma ubwoko bw’Imana buririmba indirimbo za “Haleluya”?
12 Vuba hano, Umwami w’iteka ryose, Yehova, akoresheje Umugaba Mukuru w’Ingabo washyizweho na we mu ijuru, ari we Kristo Yesu, azatangiza umubabaro ukomeye. Mbere na mbere, Kristendomu hamwe n’andi mashami yose ya Babuloni Ikomeye, bizagerwaho n’isohozwa ry’urubanza rwa Yehova (Ibyahishuwe 17:16, 17). Bagaragaje ko badakwiriye agakiza Yehova yatanze binyuriye mu gitambo cy’incungu cya Yesu. Basuzuguye izina ryera ry’Imana. (Gereranya na Ezekiyeli 39:7.) Mbega ukuntu ari ukuneguriza [Imana] izuru iyo baririmba indirimbo za “Haleluya” mu nsengero zabo zarimbishijwe mu buryo buhambaye! Bavanye izina ry’agaciro kenshi rya Yehova mu buhinduzi bwabo bwa Bibiliya, ariko ugasanga basa n’abirengagiza ko “Haleluya” bisobanurwa ngo “musingize Ya”—“Ya” rikaba ari uburyo buhinnye bwo kuvuga izina “Yehova.” Mu buryo bukwiriye ariko, mu Byahishuwe 19:1-6 havugwa indirimbo za “Haleluya” zigiye kuririmbwa vuba hano mu kwizihiza isohozwa ry’urubanza rw’Imana kuri Babuloni Ikomeye.
13, 14. (a) Ni ibihe bintu by’ingenzi bizakurikiraho? (b) Nyuma y’ibyo, ni ibihe bintu biteye ibyishimo bizabonwa n’abantu batinya Imana?
13 Hazakurikiraho ‘ukuza’ kwa Yesu azanywe no gutangaza no gusohoza imanza ku mahanga n’amoko y’abantu. We ubwe yahanuye agira ati “Umwana w’umuntu [Kristo Yesu] ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe [yo guciraho urubanza] y’ubwiza bwe: amahanga yose [yo ku isi] azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene: intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. Maze Umwami azabwira abari iburyo bwe, ati ‘nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi’” (Matayo 25:31-34). Umurongo wa 46, ukomeza uvuga ko abagize itsinda ry’ihene “bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi ba[ka]zajya mu bugingo buhoraho.”
14 Igitabo cy’Ibyahishuwe, kivuga ukuntu icyo gihe “UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE,” Umwami wacu wo mu ijuru, ari we Yesu Kristo, azagenda ku ifarashi ajya mu ntambara yo kuri Harimagedoni, akarimbura bimwe mu bigize gahunda ya Satani, ari byo politiki n’ubucuruzi. Uko ni ko Kristo azaba asutse “inkazi y’umujinya w’Imana, Ishoborabyose” kuri gahunda ya Satani yo ku isi uko yakabaye. Mu gihe ibi ‘bya mbere bizaba bishize,’ abantu batinya Imana bazinjizwa mu isi nshya y’ikuzo, aho Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo.”—Ibyahishuwe 19:11-16; 21:3-5.
Igihe cyo Gusingiza Yehova
15, 16. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko twumvira ijambo ry’ubuhanuzi rya Yehova? (b) Abahanuzi n’intumwa bagaragaje ko tugomba gukora iki kugira ngo tuzabone agakiza, kandi se, ibyo bisobanura iki ku mbaga y’abantu benshi muri iki gihe?
15 Uwo munsi wo gusohorezamo urubanza, uri bugufi! Ku bw’ibyo rero, twaba tugize neza turamutse twumviye amagambo y’ubuhanuzi y’Umwami w’iteka ryose. Ku bagihambiriwe n’inyigisho n’imigenzo by’idini ry’ikinyoma, ijwi rivugira mu ijuru rirababwira riti “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, [m]we guhabwa no ku byago byawo.” Ariko se, abahunga bagomba kugana he? Hashobora kubaho ukuri kumwe, ni ukuvuga idini ry’ukuri rimwe rukumbi (Ibyahishuwe 18:4; Yohana 8:31, 32; 14:6; 17:3). Kubona iryo dini no kumvira Imana yaryo, ni byo ubuzima bwacu bw’iteka bushingiyeho. Bibiliya itwerekeza kuri iyo Mana muri Zaburi 83:19 (umurongo wa 18 muri Biblia Yera), hasomwa ngo ‘uwitwa UWITEKA [“YEHOVA,” MN], ni wowe wenyine Usumbabyose, utegeka isi yose.’
16 Icyakora, dukeneye gukora ibirenze kumenya izina ry’Umwami w’iteka ryose byonyine. Dukeneye kwiga Bibiliya bityo tukamenya imico ye n’imigambi ye ikomeye. Hanyuma, dukeneye no gukora ibyo ashaka muri iki gihe, nk’uko bigaragazwa mu Baroma 10:9-13. Intumwa Pawulo yandukuye amagambo yahumetswe y’ubuhanuzi, maze asoza agira ati “umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami [“Yehova,” MN], azakizwa” (Yoweli 3:5, igice cya 2 umurongo wa 32 muri Biblia Yera; Zefaniya 3:9). Ngo gukizwa? Yego rwose, kuko imbaga y’abantu benshi muri iki gihe bizera uburyo bw’incungu bwaringanijwe na Yehova binyuriye kuri Kristo, bazarokorwa mu mubabaro ukomeye, igihe urubanza ruzasohorezwa kuri iyi si yanduye ya Satani.—Ibyahishuwe 7:9, 10, 14.
17. Ni ibihe byiringiro bikomeye byagombye kudushishikariza kwifatanya mu kuririmba indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama uhereye ubu?
17 Ni iki Imana ishaka ku biringira kurokoka? Ni uko uhereye n’ubu twakwifatanya mu kuririmba indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama, dusingiza Umwami w’iteka ryose dutegereje ugutsinda kwe. Ibyo tubikora tubwira abandi bantu ibihereranye n’imigambi ye y’ikuzo. Uko tuzagenda tugira amajyambere mu gusobanukirwa Bibiliya, tuzegurira ubuzima bwacu Umwami w’iteka ryose. Ibyo bishobora kuzatuma tubaho iteka ryose muri gahunda uwo Mwami ukomeye avuga, nk’uko biboneka muri Yesaya 65:17, 18, hagira hati “dore ndarema ijuru rishya [Ubwami bwa Yesu bwa Kimesiya] n’isi nshya [umuryango mushya utunganye w’abantu]; ibya kera ntibizibukwa, kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema.”
18, 19. (a) Amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi ya 145 yagombye kudusunikira gukora iki? (b) Ni iki dushobora kwiringira kuzabonera mu kuboko kwa Yehova tubigiranye icyizere?
18 Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yavuze iby’uwo Mwami w’iteka ryose muri aya magambo ngo “Uwiteka arakomeye, ni uwo gushimwa cyane: gukomera kwe ntikurondoreka” (Zaburi 145:3). Koko rero, gukomera kwe ntikurondoreka, nk’uko imipaka y’ikirere n’igihe cy’iteka itarondoreka (Abaroma 11:33)! Uko tuzakomeza kugenda tugira ubumenyi ku byerekeye Umuremyi wacu hamwe n’uburyo bwe bw’incungu bwaringanijwe binyuriye ku Mwana we, Kristo Yesu, ni na ko tuzagenda turushaho gushaka gusingiza Umwami wacu w’iteka ryose. Tuzashaka gukora ibihuje n’amagambo avugwa muri Zaburi 145:11-13 agira ati “bazavuga icyubahiro cy’[U]bwami bwawe, bamamaze imbaraga zawe. Kugira ngo bamenyeshe abantu iby’imbaraga yakoze n’icyubahiro cy’ubwiza cy’[U]bwami bwe. Ubwami bwawe ni ubw’iteka ryose, ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose.”
19 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana yacu izasohoza amagambo agira ati “upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.” Umwami w’iteka ryose, azakomeza kutuyobora kugeza ku iherezo ry’iyi minsi y’imperuka, abigiranye urukundo, kuko Dawidi abitwizeza agira ati “Uwiteka arinda abamukunda bose; ariko, abanyabyaha bose azabarimbura.”—Zaburi 145:16, 20.
20. Ni gute witabira uguhamagarwa k’Umwami w’iteka ryose kuvugwa mu ijwi riranguruye muri za Zaburi eshanu zisoza?
20 Buri imwe imwe muri za Zaburi eshanu zisoza zo muri Bibiliya, ibimburirwa kandi igasozwa n’ijambo ridutumira rigira riti “Haleluya.” Bityo, Zaburi ya 146 idutumira igira iti “Haleluya. Mutima wanjye, shima Uwiteka. Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.” Mbese, uzitabira uko gutumirwa? Mu by’ukuri, wagombye gushaka kumusingiza! Turifuza ko waba umwe mu bavugwa muri Zaburi 148:12, 13 hagira hati “namwe, basore n’inkumi; namwe, basaza n’abana. Bishimire izina ry’Uwiteka, kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru: icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru.” Nimucyo twitabire tubivanye ku mutima uku gutumirwa kugira kuti “Haleluya.” Nimucyo dusingize Umwami w’iteka ryose twunze ubumwe!
Ni Iki Wabivugaho?
◻ Intumwa za Yesu zatanze umuburo mbere y’igihe ku bihereranye n’iki?
◻ Ni ibihe bikorwa bidasubizwa inyuma byagiye bibaho kuva mu mwaka wa 1914?
◻ Ni izihe manza Yehova agiye gusohoza?
◻ Kuki iki ari igihe kiruta ibindi byose cyo gusingiza Umwami w’iteka ryose?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]
Iki Gihe cy’Imidugararo
Kuba igihe cy’imidugararo cyaratangiranye n’itangiriro ry’ikinyejana cya 20, byemejwe n’abantu benshi. Urugero, mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo Pandaemonium, cyanditswe n’umwe mu Bagize Inteko Nkuru Ishinga Amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Daniel Patrick Moynihan, mu mwaka wa 1993, ku busobanuro bwatanzwe ku bihereranye n’“akaga kabaye mu mwaka wa 1914,” dusoma ngo “habayeho intambara maze isi irahinduka—burundu. Muri iki gihe ku isi, hari ibihugu umunani gusa byari biriho mu wa 1914, kandi uburyo bwabyo bwo gutegeka bukaba butarahinduwe n’urugomo uhereye icyo gihe. . . . Ku bihereranye n’ibihugu bisigaye bigera ku 170 biriho muri iki gihe, bimwe ni ibya vuba cyane ku buryo bidashobora kuba byaragezweho n’imidugararo myinshi yabayeho mu gihe cya vuba aha.” Mu by’ukuri, igihe cyabayeho uhereye mu wa 1914, cyaranzwemo ibyago by’uruhererekane!
Nanone, hari igitabo cyanditswe mu mwaka wa 1993 cyitwa Out of Control—Global Turmoil on the Eve of the Twenty-First Century. Cyanditswe na Zbigniew Brzezinski, wahoze ari umuyobozi mukuru w’Inama y’Igihugu Ishinzwe Umutekano yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yanditse agira ati “itangiriro ry’ikinyejana cya makumyabiri, ryashimagijwe mu magambo anyuranye rivugwaho ko ari ryo tangiriro nyaryo ry’Igihe cyo Gutekereza. . . . Mu buryo bunyuranye cyane n’ibyo icyo kinyejana cyizezaga, cyabaye ikinyejana cyaranzwemo kumena amaraso n’inzangano kurusha ikindi gihe cyose mu mateka ya kimuntu, ikinyejana cya politiki zizeza abantu ibintu bisa n’inzozi hamwe n’ubwicanyi bw’agahomamunwa bwa kinyamaswa. Ubwicanyi buteguwe bwagiye buhabwa intebe mu rugero ruhanitse cyane kuruta ikindi gihe cyose, kandi hagiye hategurwa uburyo bwinshi bwo kwica. Itandukaniro riri hagati y’ibyiza bishobora kugerwaho tubikesheje siyansi n’ibibi biriho bitewe na politiki, biteye inkeke rwose. Nta kindi gihe mu mateka hari harigeze kubaho ubwicanyi bwogeye ku isi hose, ndetse nta n’ubwo bwari bwarigeze guhitana ubuzima bw’abantu benshi bene ako kageni, kandi kurimburwa kwa kimuntu ntikwari kwarigeze gukurikiranirwa hafi cyane n’imihati ishyigikiwe, ishingiye ku ntego z’ubwibone zitarangwamo gushyira mu gaciro nk’uko byagiye bigenda muri iki kinyejana.” Mbega ukuntu ibyo bintu ari iby’ukuri!
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Mikayeli yahananturiye Satani ku isi hamwe n’abayoboke be, nyuma yo gushyirwaho k’Ubwami mu mwaka wa 1914