Imigisha Cyangwa Imivumo—Ingero Kuri twe Muri Iki Gihe
“Ibyo byabereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.”—1 ABAKORINTO 10:11.
1. Nk’uko umuntu asuzuma igikoresho, ni irihe suzuma tugomba gukora?
MU GIHE ingese yaba itagaragaye bitewe n’uko yorosheho akarangi gasize aho yafashe, ishobora gutangira kumunga igikoresho gikozwe mu cyuma. Hashobora guhita igihe runaka mbere y’uko iyo ngese iseruka ikajya ahagaragara. Mu buryo nk’ubwo, imyifatire n’ibyifuzo byo mu mutima w’umuntu, bishobora kumara igihe kirekire byaratangiye kuzamba mbere y’uko bigira ingaruka zikomeye cyangwa ngo bimenywe n’abandi. Kimwe n’uko twagira ubwenge bwo gusuzuma igikoresho runaka kugira ngo turebe niba cyaratangiye kugwa umugese, ni na ko gusuzuma imitima yacu tubigiranye ubwitonzi no kuyitaho buri gihe bishobora gutuma dukomeza kuba Abakristo bashikamye. Mu yandi magambo, dushobora kubona imigisha ituruka ku Mana kandi tukirinda imivumo yayo. Hari bamwe bashobora gutekereza ko imigisha n’imivumo byavuzwe kuri Isirayeli ya kera bidafite icyo bivuze ku bantu bo ku iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu (Yosuwa 8:34, 35; Matayo 13:49, 50; 24:3). Nyamara kandi, ibyo si ko biri. Dushobora kungukirwa cyane n’ingero z’umuburo zarebaga Isirayeli, nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto igice cya 10.
2. Ni iki mu 1 Abakorinto 10:5, 6 havuga ku bihereranye n’ibyabaye ku Bisirayeli mu butayu?
2 Intumwa Pawulo igereranya Abisirayeli bari bayobowe na Mose n’Abakristo bayobowe na Kristo (1 Abakorinto 10:1-4). N’ubwo ukumvira kwashoboraga gutuma ubwoko bw’Isirayeli bwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, “abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu.” Ni yo mpamvu Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati “ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje.” (1 Abakorinto 10:5, 6, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ibyifuzo bihembererwa mu mutima, bityo tukaba dukeneye kumvira ingero ziduha umuburo zavuzwe na Pawulo.
Umuburo wo Kwirinda Gusenga Ibigirwamana
3. Ni gute Abisirayeli bacumuye ku bihereranye n’ikimasa cya zahabu?
3 Umuburo wa mbere wa Pawulo, ni uyu ugira uti “ntimugasenge ibishushanyo, nk’uko bamwe bo muri bo babisengaga; nk’uko byanditswe ngo ‘abantu bicajwe no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina.’” (1 Abakorinto 10:7, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Urwo rugero rw’umuburo, rurebana n’igihe Abisirayeli bahindukiriraga inzira za Egiputa maze bagakora ikigirwamana cy’ikimasa cya zahabu (Kuva, igice cya 32). Umwigishwa Sitefano yagaragaje ikibazo cyabiteye ubwo yagiraga ati “ba sogokuruza banze [kumvira Mose, wari uhagarariye Imana], ahubwo ba[yi]sunikira hirya, basubira mu Egiputa mu mitima yabo, babwira Aroni bati ‘uturemere imana zo kutujya imbere; kuko Mose uwo, wadushoreraga, adukura mu gihugu cya Egiputa, tutazi uko yabaye.’ Nuko bīremera ikimasa muri iyo minsi, icyo gishushanyo bagitambira ibitambo, bīshimira imirimo y’intoki zabo” (Ibyakozwe 7:39-41). Zirikana ko “mu mitima yabo” ari mo abo Bisirayeli bigometse bari bafite ibyifuzo bibi byatumye basenga ibigirwamana. “Bīreme[ye] ikimasa . . . icyo gishushanyo bagitambira ibitambo.” Ikindi kandi, batangiye ‘kwishimira imirimo y’intoki zabo.’ Bacuranze imizika, bararirimba, barabyina, bararya, kandi baranywa. Uko bigaragara, gusenga ibigirwamana byari bishishikaje kandi bishimishije.
4, 5. Ni ibihe bikorwa byo gusenga ibigirwamana tugomba kwirinda?
4 Egiputa y’ikigereranyo—ari yo si ya Satani—mu by’ukuri isenga imyidagaduro (1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 11:8). Isenga abakinnyi, abaririmbyi, n’ibirangirire muri siporo hamwe no kubyina kwabo, umuzika wabo, n’imitekerereze yabo yo kugira ibihe byo kwinezeza. Hari benshi bagiye bagerageza kwirundumurira mu myidagaduro, ari na ko bagikomeza kwihandagaza bavuga ko basenga Yehova. Mu gihe Umukristo agiye gucyahirwa icyaha yakoze, incuro nyinshi usanga intege nke ze zo mu buryo bw’umwuka zaratewe no kunywa ibisindisha, kubyina, no kugira ibihe byo kwinezeza mu buryo bumeze nko gusenga ibigirwamana (Kuva 32:5, 6, 17, 18). Imyidagaduro imwe n’imwe ni myiza kandi irashimisha. Nyamara ariko muri iki gihe, imyinshi mu mizika y’isi, kubyina, za filimi, na za videwo, zihaza irari ry’umubiri wononekaye.
5 Abakristo b’ukuri ntibirekura ngo basenge ibigirwamana (2 Abakorinto 6:16; 1 Yohana 5:21). Turifuza ko buri wese muri twe yakwirinda kugira ngo atabatwa n’imyidagaduro irangwa no gusenga ibigirwamana, bityo akaba ari mu kaga ko kuba yagerwaho n’ingaruka mbi ziterwa no kwirundumurira mu gushaka ibihe byo kwirangaza mu buryo bw’isi. Mu gihe twemeye koshywa n’isi, ibyifuzo n’imyifatire yangiza bishobora gufata icyicaro mu bwenge bwacu no mu mutima wacu tutabizi. Mu gihe byaba bidakosowe, amaherezo bishobora gutuma ‘turimbukira mu butayu’ bwa gahunda ya Satani.
6. Ni ikihe gikorwa cyiza dushobora gukenera gukora ku bihereranye n’imyidagaduro?
6 Kimwe n’uko Mose yabigenje mu gihe hakorwaga ikimasa cya zahabu, mu by’ukuri “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” arimo aravuga ati “uri mu ruhande rw’Uwiteka wese ansange.” Gukora igikorwa cyiza cyerekana ko dushyigikiye ugusenga k’ukuri mu buryo bwimazeyo, bishobora kuturokora. Umuryango wa Mose w’Abalewi wihutiye kugira icyo ukora kugira ngo uvaneho imyifatire y’akahebwe (Matayo 24:45-47; Kuva 32:26-28). Bityo rero, suzumana ubwitonzi imyidagaduro, umuzika na videwo uhitamo, n’ibindi nk’ibyo. Niba ubona ko yangiza mu buryo runaka, jya ku ruhande rwa Yehova nta kunamuka. Ishingikirize ku Mana mu isengesho, maze ugire icyo uhindura ku bihereranye n’imyidagaduro hamwe n’umuzika uhitamo, hanyuma utsembeho ibyangiza mu buryo bw’umwuka, nk’uko Mose yajanjaguye ikimasa cya zahabu.—Kuva 32:20; Gutegeka 9:21.
7. Ni gute dushobora kurinda umutima w’ikigereranyo?
7 Ni gute dushobora kurwanya icyatumunga umutima? Twabikora twigana umwete Ijambo ry’Imana kandi tukareka ukuri kwaryo kugacengera mu bwenge bwacu no mu mitima yacu (Abaroma 12:1, 2). Birumvikana ko tugomba no kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe (Abaheburayo 10:24, 25). Kujya mu materaniro ariko ntituyifatanyemo, byagereranywa no gusiga irangi hejuru y’ingese. Ibyo bishobora gutuma twishima akanya gato, ariko ntibikemura ikibazo kitwihishemo. Ibiri amambu, mu gihe dutegura amateraniro mbere y’igihe, tugatekereza ku byo dutegura, kandi tukayifatanyamo tubigiranye umwete, dushobora kuvanaho ibintu bimunga bishobora kuba byihishe mu mutima wacu w’ikigereranyo. Ibyo bizadufasha kutanamuka ku Ijambo ry’Imana kandi bizadukomeza kugira ngo dushobore kwihanganira ibigerageza ukwizera kwacu, bityo tubone “gutungana rwose.”—Yakobo 1:3, 4; Imigani 15:28.
Umuburo wo Kwirinda Ubusambanyi
8-10. (a) Ni uruhe rugero rw’umuburo ruvugwa mu 1 Abakorinto 10:8? (b) Ni gute amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 5:27, 28 ashobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bw’ingirakamaro?
8 Mu rundi rugero rwa Pawulo rukurikiraho, tugirwa inama igira iti “kandi ntimugasambane, nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe”a (1 Abakorinto 10:8). Intumwa yerekezaga ku gihe Abisirayeli bapfukamiraga imana z’ibinyoma kandi ‘bagasambana n’Abamowabukazi’ (Kubara 25:1-9). Ubusambanyi ni icyaha cyicisha! Kureka ibitekerezo n’ibyifuzo by’ubwiyandarike bigakomeza kuducumbekamo, byagereranywa no kureka umutima ‘ukamungwa.’ Yesu yagize ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”—Matayo 5:27, 28.
9 Igihamya cyerekana ingaruka ziterwa no ‘kureba umugore ukamwifuza,’ ni ibyabaye bitewe n’imitekerereze y’akahebwe y’abamarayika bigometse mbere y’Umwuzure w’igihe cya Nowa (Itangiriro 6:1, 2). Nanone kandi, wibuke ko kimwe mu bintu bibabaje cyane byabaye mu mibereho y’Umwami Dawidi, cyakongejwe n’uko yakomeje kwitegereza umugore mu buryo budakwiriye (2 Samweli 11:1-4). Ibinyuranye n’ibyo, umugabo w’umukiranutsi Yobu wari warashatse, yari ‘yarasezeranye n’amaso ye, [ku buryo] atabashaga kwifuza umukobwa,’ bityo akirinda ubwiyandarike maze agakomeza gushikama (Yobu 31:1-3, 6-11). Amaso ashobora kugereranywa n’amadirishya y’umutima. Kandi rero, mu mutima wononekaye ni mo ibintu bibi biva.—Mariko 7:20-23.
10 Nidushyira mu bikorwa amagambo ya Yesu, ntituzemera ko ibitekerezo bibi bituzamo binyuriye mu kureba ibintu byerekana amashusho ateye isoni, cyangwa gukomeza gutekereza ibintu by’ubwiyandarike ku Mukristo mugenzi wacu, umuntu dukorana, cyangwa se undi muntu uwo ari we wese. Umuntu ntashobora kuvana ingese ku cyuma ahanagura aho zafashe byonyine. Ku bw’ibyo rero, ntupfe guhungura ibitekerezo n’imyifatire y’ubwiyandarike nk’aho ari ibintu byoroheje. Fata ingamba zikomeye zo kwirinda ibitekerezo by’ubwiyandarike. (Gereranya na Matayo 5:29, 30.) Pawulo yateye inkunga bagenzi be bahuje ukwizera agira ati “mwice ingeso zanyu z’iby’isi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira, n’imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana: ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira.” Ni koko, ibintu nk’ibyo by’ubusambanyi, ni byo bizana ‘umujinya w’Imana,’ ari wo muvumo wayo. Bityo rero, tugomba ‘kwica’ imibiri yacu ku bihereranye n’ibyo bintu.—Abakolosayi 3:5, 6.
Umuburo wo Kwirinda Kwitotomba Bitewe no Kwigomeka
11, 12. (a) Ni uwuhe muburo utangwa mu 1 Abakorinto 10:9, kandi se, ni ikihe gikorwa cyerekezwagaho? (b) Ni gute umuburo watanzwe na Pawulo ufite icyo uturebaho?
11 Pawulo yakurikijeho uyu muburo ugira uti “kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk’uko bamwe bo muri bo bamugerageje, bakicwa n’inzoka” (1 Abakorinto 10:9). Mu gihe bari mu rugendo mu butayu, hafi y’umupaka wa Edomu, Abisirayeli “bavu[ze] Imana na Mose nabi bati ‘mwadukuriye iki mu Egiputa, mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n’iyi mitsima mibi,’” ari yo manu bahabwaga mu buryo bw’igitangaza (Kubara 21:4, 5). Tekereza gato! Abisirayeli bakomeje ‘kuvuga Imana nabi’ bavuga ko ibyo kurya yabahaga bisuzuguritse!
12 Mu gihe bitotombaga, Abisirayeli barimo bagerageza ukwihangana kwa Yehova. Ntibabuze kugerwaho n’igihano, kubera ko Yehova yaboherejemo inzoka z’ubusagwe butwika, maze bicwa n’ibikomere byazo. Abantu bamaze kwicuza na Mose amaze kubasabira, icyo cyago cyarahosheje (Kubara 21:6-9). Mu by’ukuri, ibyo byagombye kutubera umuburo wo kutagaragaza umutima wo kwigomeka no kwitotomba, cyane cyane ku Mana no ku bihereranye n’uburyo bwa gitewokarasi yaringanije.
Umuburo wo Kwirinda Kwivovota
13. Mu 1 Abakorinto 10:10 haduha umuburo wo kwirinda iki, kandi se, ni ukuhe kwigomeka Pawulo yerekezagaho?
13 Mu kuvuga urugero rwe rwa nyuma rw’Abisirayeli igihe bari mu butayu, Pawulo yanditse agira ati “ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose, bakicwa n’umurimbuzi” (1 Abakorinto 10:10). Habayeho ukwigomeka igihe Kora, Datani, Abiramu hamwe n’abandi bari bifatanyije, bakoraga ibintu mu buryo butari ubwa gitewokarasi maze bagashidikanya ubutware bwa Mose na Aroni (Kubara 16:1-3). Ibyo byigomeke bimaze kurimburwa, Abisirayeli batangiye kwivovota. Ibyo byatewe n’uko batangiye gutekereza ko ukurimburwa kw’ibyo byigomeke kwari gushingiye ku karengane. Mu Kubara 17:6 (16:41 muri Biblia Yera), hagira hati “bukeye bwaho, iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti ‘mwishe abantu b’Uwiteka.’” Kunenga uburyo ubutabera bwakoreshejwe icyo gihe, byatumye Abisirayeli bagera ku 14.700 bicwa na mugiga yari itejwe n’Imana.—Kubara 17:14 (16:49 muri Biblia Yera).
14, 15. (a) Kimwe mu byaha by’“abatubaha Imana” bari baraseseye mu itorero cyari ikihe? (b) Ni irihe somo twavana ku byabaye kuri Kora?
14 Mu kinyejana cya mbere I.C., “abantu batubaha Imana” bari baraseseye mu itorero rya Gikristo, baje kuba abigisha b’ibinyoma n’abivovota. Abo bagabo bari abantu ‘basuzuguraga gutegekwa, bagatuka abanyacyubahiro,’ ni ukuvuga, abagabo basizwe b’icyo gihe bari barahawe inshingano yo kuyobora itorero mu by’umwuka. Ku bihereranye n’abahakanyi batubahaga Imana, nanone umwigishwa Yuda yagize ati “abo ni abitotomba n’ababubura, bagenda bakurikiza irari ryabo” (Yuda 3, 4, 8, 16). Muri iki gihe, abantu bamwe usanga bivovota bitewe n’uko bareka imyifatire imunga mu buryo bw’umwuka igakurira mu mitima yabo. Incuro nyinshi, usanga bibanda ku kudatungana kw’abari mu nzego z’ubuyobozi mu itorero rya Gikristo, maze bagatangira kubivovotera. Kwivovota no kwitotomba kwabo bishobora gutuma bagera n’ubwo banenga ibitabo by’‘umugaragu ukiranuka.’
15 Kubaza ibibazo bitarimo uburyarya ku bihereranye n’ingingo zishingiye ku Byanditswe, birakwiriye. Ariko se, bite noneho mu gihe twaba tugize imyifatire idakwiriye igaragarira mu biganiro byo kunenga hagati y’incuti z’amagara? Byaba byiza twibajije iki kibazo: ‘iyo myifatire izagira izihe ngaruka? Mbese, ntibyarushaho kuba byiza turetse kwivovota hanyuma tugasenga twicishije bugufi dusaba ubwenge’ (Yakobo 1:5-8; Yuda 17-21)? Kora hamwe n’abari bamushyigikiye, bigometse ku butware bwa Mose na Aroni, bashobora kuba barumvaga ko ibitekerezo byabo byari bifite ishingiro, ku buryo batigeze bisuzuma. Nyamara kandi, bari mu makosa rwose. Ni na ko byari bimeze ku Bisirayeli bivovoteye irimbuka rya Kora hamwe n’ibindi byigomeke. Mbega ukuntu ari iby’ubwenge ko izo ngero zadutera gusuzuma ibidushishikaje, tukareka kwivovota cyangwa kwitotomba, maze tukemera ko Yehova adutunganya!—Zaburi 17:1-3.
Vana Isomo [ku Ngero z’Ibyanditswe] Maze Ubone Imigisha
16. Ni iki gikubiye mu nama iboneka mu 1 Abakorinto 10:11, 12?
16 Ahumekewe n’Imana, Pawulo yashoje urutonde rw’ubutumwa bw’umuburo atanga inama igira iti “ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe. Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” (1 Abakorinto 10:11, 12). Nimucyo rero twe kuzigera na rimwe dufatana uburemere buke igihagararo dufite mu itorero rya Gikristo.
17. Mu gihe twumvise intego zidakwiriye mu mitima yacu, ni iki twagombye gukora?
17 Kimwe n’uko usanga icyuma gikunda kugwa umugese, ni na ko natwe, abakomotse ku munyabyaha Adamu, twarazwe kubogamira ku bibi (Itangiriro 8:21; Abaroma 5:12). Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye gucika intege mu gihe twaba twiyumvisemo intego zidakwiriye mu mutima wacu. Ahubwo, tujye dufata imyanzuro itajenjetse. Iyo icyuma gishyizwe ahantu hari umwuka uhehereye cyangwa mu mimerere ituma kigwa umugese, kumungwa kwacyo kurushaho kwihuta cyane. Tugomba kwirinda kwegera “umwuka” w’isi ya Satani, hamwe n’imyidagaduro yawo y’akahebwe, ubwiyandarike bwawo bucengera hose, hamwe n’imitekerereze ibogamiye ku bibi.—Abefeso 2:1, 2.
18. Ni iki Yehova yakoze gihereranye na kamere y’abantu yo kubogamira ku bibi?
18 Yehova yahaye abantu uburyo bwo kurwanya kamere twarazwe yo kubogamira ku bibi. Yatanze Umwana we w’ikinege kugira ngo abamwizera bazahabwe ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16). Nitugera ikirenge mu cya Yesu, tukagaragaza kamere nk’iya Kristo, tuzabera abandi imigisha (1 Petero 2:21). Nanone kandi, ntituzagerwaho n’imivumo, ahubwo tuzahabwa imigisha ituruka ku Mana.
19. Ni gute dushobora kungukirwa mu gihe tuzirikana ingero z’Ibyanditswe?
19 N’ubwo muri iki gihe tubangukirwa no gukora amakosa, nk’uko byari bimeze ku Bisirayeli ba kera, dufite Ijambo ry’Imana ryanditswe ryuzuye ryo kutuyobora. Mu nyandiko zaryo, twiga ibyo Yehova yagiye akorera abantu hamwe n’imico ye yagaragarijwe muri Yesu, we ‘kurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo’ (Abaheburayo 1:1-3; Yohana 14:9, 10). Binyuriye mu isengesho no kwigana umwete Ibyanditswe, dushobora kugira “gutekereza kwa Kristo” (1 Abakorinto 2:16). Mu gihe duhanganye n’ibishuko hamwe n’ibindi bigerageza ukwizera kwacu, dushobora kungukirwa mu gihe tuzirikana ingero za kera z’Ibyanditswe, kandi cyane cyane urugero ruhebuje rwa Yesu Kristo. Nitubigenza dutyo, ntituzagerwaho n’imivumo y’Imana. Ahubwo, tuzemerwa na Yehova muri iki gihe, kandi azaduhe imigisha ye iteka ryose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nyakanga 1992, ku ipaji ya 4.—Mu Gifaransa.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute dushobora gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo yo kudasenga ibigirwamana?
◻ Ni iki dushobora gukora kugira ngo twumvire umuburo w’intumwa Pawulo wo kwirinda ubusambanyi?
◻ Kuki twagombye kwirinda kwivovota no kwitotomba?
◻ Ni gute dushobora kubona imigisha iturutse ku Mana aho kugerwaho n’imivumo?