“Muzabe Abera, Kuko ndi Uwera”
“Mube abera, kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera.”—ABALEWI 19:2.
1. Ni abahe bantu bamwe na bamwe ab’isi babona ko bera?
AMENSHI mu madini y’ibigugu y’isi, afite abo abona ko ari abera. Incuro nyinshi, Mama Teresa, umubikira uzwi cyane wo mu Buhinde, abonwa ko ari uwera bitewe n’uko yitangiye gufasha abakene. Papa na we yitwa “Nyir’Ubutungane.” Abagatolika bamwe na bamwe, babona José María Escrivá, washinze umuryango w’Abagatolika wo muri iki gihe witwa Opus Dei, ko ari “icyitegererezo cyo kwera.” Idini rya Hindu rigira abayobozi ba kidini bitwa ba Swami, cyangwa abera. Gandhi yarubahwaga cyane nk’umuntu wera. Idini rya Buda rifite abamwane bera, kandi Abisilamu na bo bafite umuhanuzi wabo wera. Ariko se koko, kuba uwera bisobanura iki?
2, 3. (a) Ni iki amagambo “icyera” no “kwera” asobanura? (b) Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe bikeneye gusubizwa?
2 Ijambo “kwera” ryasobanuwe ko “1. . . . rifitanye isano n’imbaraga z’Imana, ikintu cyera. 2. Icyo abantu basenga cyangwa baramya, cyangwa se bakabona ko kibikwiriye . . . 3. Kubaho mu buryo buhuje na gahunda y’idini cyangwa yo mu buryo bw’umwuka, itajenjeka cyangwa ifite amahame ahanitse agenga umuco . . . 4. Icyagenewe cyangwa cyatoranirijwe iby’idini.” Mu mvugo ya Bibiliya, kwera bisobanura “isuku cyangwa kutandura mu bihereranye n’idini; ukwera.” Dukurikije igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyitwa Insight on the Scriptures, “[ijambo] ry’umwimerere ry’Igiheburayo qoʹdhesh, ryumvikanisha igitekerezo cyo gutoranyirizwa, kwegurirwa cyangwa kwerezwa Imana, . . . imimerere yo gutoranyirizwa umurimo w’Imana.”a
3 Ishyanga ry’Isirayeli ryari ryarategetswe kuba iryera. Itegeko ry’Imana ryagize riti “ndi Uwiteka Imana yanyu; abe ari cyo gituma mwiyeza, mube abera, kuko ndi uwera.” Ni nde wari Isoko yo kwera? Ni gute Abisirayeli bari badatunganye bashoboraga kuba abera? Kandi se, ni ayahe masomo twakwivanira mu ihamagarwa rya Yehova ridusaba kuba abera muri iki gihIshyanga ry’Isirayeli ryari ryarategetswe kuba iryera. Itegeko ry’Imana ryagie?—Abalewi 11:44.
Uko Abisirayeli Bitabiriye Isoko yo Kwera
4. Ni gute ukwera kwa Yehova kwagaragarijwe muri Isirayeli?
4 Ikintu cyose cyabaga gifitanye isano no gusenga Yehova Imana kw’Isirayeli, cyagombaga kubonwa ko ari icyera kandi kigafatwa gityo. Kuki byari bimeze bityo? Ni ukubera ko Yehova ubwe ari we nkomoko kandi akaba isoko yo kwera. Inkuru ya Mose ivuga ibyo gutegura ubuturo bwera n’imyambaro hamwe n’imitako, isozwa muri aya magambo ngo “kandi bacura mu izahabu nziza igisate, ni cyo gisingo cyera; maze, nk’uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, bacyandikishaho gukeba uru rwandiko ngo ‘yerejwe Uwiteka.’ ” Icyo gisate gikozwe mu izahabu nziza, cyashyirwaga ku gitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe cy’umutambyi mukuru, kandi cyagaragazaga ko yari yaratoranirijwe umurimo wo kwera mu buryo bwihariye. Mu gihe babaga bareba icyo kimenyetso cyanditsweho cyarabagiranaga ku zuba, Abisirayeli bibutswaga buri gihe ko Yehova ari uwera.—Kuva 28:36; 29:6; 39:30.
5. Ni gute Abisirayeli batari batunganye bashoboraga kubonwa ko ari abera?
5 Ariko se, ni gute Abisirayeli bashoboraga kuba abera? Bashoboraga kubigeraho binyuriye gusa ku mishyikirano ya bugufi bari bafitanye na Yehova, hamwe no kumusenga mu buryo butanduye. Bari bakeneye kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye “Uwera,” kugira ngo bamusenge ari abera, bafite isuku yo ku mubiri n’iyo mu buryo bw’umwuka (Imigani 2:1-6; 9:10). Ku bw’ibyo rero, Abisirayeli bagombaga gusenga Imana bafite intego zitanduye n’umutima utanduye. Uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusenga burangwa n’uburyarya, bwari kuba ari ikizira kuri Yehova.—Imigani 21:27.
Impamvu Yehova Yamaganye Isirayeli
6. Ni gute Abayahudi bo mu gihe cya Malaki bafataga ameza ya Yehova?
6 Ibyo byagaragajwe neza igihe Abisirayeli bazanaga mu rusengero ibitambo bisuzuguritse kandi bifite inenge, bafite imitima ibiri. Binyuriye ku muhanuzi we, Malaki, Yehova yamaganye amaturo yabo asuzuguritse agira ati “ ‘simbishimira na gato,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘kandi sinzemera ituro muntuye.’ . . . Ariko mwebwe murarisuzugura kuko muvuga ngo ‘ameza y’Uwiteka arahumanye; kandi ibyokurya byo kuri ayo meza ni ibinyagisuzuguriro.’ Kandi mujya muvuga ngo ‘uyu murimo uraruhanya, ndetse murawinuba.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. ‘Kandi muzana icyo munyaze ku maboko n’igicumbagira n’ikirwaye: ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzana bene ibyo nabyakira?’ Ni ko Uwiteka abaza.”—Malaki 1:10, 12, 13.
7. Ni ibihe bikorwa bitari ibyera byakorwaga n’Abayahudi mu kinyejana cya gatanu M.I.C.?
7 Imana yakoresheje Malaki, wenda mu kinyejana cya gatanu M.I.C., kugira ngo yamagane ibikorwa by’ibinyoma byakorwaga n’Abayahudi. Abatambyi batangaga urugero rubi, kandi nta gushidikanya, imyifatire yabo ntiyari iyera. Abantu bayoborwaga na bo, ntibumviraga amahame y’Imana, ku buryo ndetse bageze n’aho birukana abagore babo, wenda bakabikora bagira ngo barongore abagore b’abapagani bakiri bato. Malaki yanditse agira ati “Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije,b nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano. . . . Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe. ‘Kuko nanga gusenda,’ ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga.”—Malaki 2:14-16.
8. Ni gute bamwe na bamwe mu itorero rya Gikristo bagiye bagerwaho n’ingaruka z’ukuntu gutana bibonwa muri iki gihe?
8 Mu bihugu byinshi muri iki gihe, aho usanga gutana byoroshye, umubare w’abatana wariyongereye cyane. Ndetse byageze no ku itorero rya Gikristo. Aho gushakira ubufasha ku basaza kugira ngo babafashe guhangana n’imbogamizi, bityo bakagerageza gutuma ishyingirwa ryabo rigira icyo rigeraho, hari bamwe na bamwe bagiye bihutira gutana n’abo bashakanye. Incuro nyinshi, abana ni bo baharirwa kwishyura ikiguzi gihanitse gihereranye n’ibyiyumvo.—Matayo 19:8, 9.
9, 10. Ni gute twagombye gutekereza ku bihereranye n’uburyo dusenga Yehova?
9 Nk’uko twamaze kubibona haruguru, afatiye ku mimerere yo mu buryo bw’umwuka iteye agahinda yariho mu gihe cya Malaki, Yehova yaciriyeho iteka mu buryo bweruye ugusenga kwa Yuda k’urwiyerurutso, maze agaragaza ko yari kwemera ugusenga kutanduye konyine. Mbese, ibyo ntibyagombye gutuma dutekereza ku birebana n’uburyo dusenga Yehova Imana, we Mutegetsi akaba n’Umwami w’ikirenga w’ijuru n’isi, kandi akaba n’Isoko y’ukwera nyakuri? Mbese koko, dukorera Imana umurimo wera? Mbese, dukomeza kuba mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka isukuye?
10 Ibyo ntibishaka kuvuga ko dusabwa kuba abantu batunganye, kuko ibyo bidashoboka, cyangwa se ko twakwigereranya n’abandi. Ahubwo ibyo bishaka kuvuga ko buri Mukristo wese yagombye gusenga Imana atizigamye, ahuje n’imimerere arimo. Ibyo byerekeza ku bihereranye n’ukuntu ugusenga kwacu kumeze. Umurimo wera dukora, wagombye kuba ari mwiza cyane kuruta iyindi yose—ni ukuvuga umurimo wera. Ni gute ibyo byagerwaho?—Luka 16:10; Abagalatiya 6:3, 4.
Kugira Imitima Itanduye Bituma Tugira Ugusenga Kutanduye
11, 12. Imyifatire itari iyera ikomoka hehe?
11 Yesu yigishije mu buryo bwumvikana neza ko ibiri mu mutima bizagaragazwa n’ibyo umuntu avuga hamwe n’ibyo akora. Yesu yabwiye Abafarisayo bari biyiziho gukiranuka, ariko bakaba batari abera, ati “mwa bana b’incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza, muri babi? Ibyuzuye mu mutima, ni byo akanwa kavuga.” Hanyuma yaje kugaragaza ko ibikorwa bibi bituruka mu bitekerezo bibi byo mu mutima, cyangwa mu muntu w’imbere. Yagize ati “ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n’ibitutsi. Ibyo ni byo bihumanya umuntu.”—Matayo 12:34; 15:18-20.
12 Ibyo bidufasha gusobanukirwa ko ibikorwa bitari ibyera atari ibintu bipfa kuza gutya gusa cyangwa bidafite aho bishingiye. Biterwa n’ibitekerezo bihumanya biba byaragiye byihisha mu mutima—ibyifuzo bya rwihereranwa, wenda bikaba ari nk’inzozi gusa. Ni yo mpamvu Yesu yagize ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.” Mu yandi magambo, ubusambanyi n’ubuhehesi biba byaramaze gushinga imizi mu mutima mbere y’uko hagira ikindi kintu icyo ari cyo cyose gikorwa. Hanyua, mu gihe uburyo bwaba bubonetse, ibitekerezo bitari ibyera bigahinduka imyifatire itari iyera. Ubusambanyi, ubuhehesi, ubutinganyi, ubujura, ibitutsi, n’ubuhakanyi, ni bimwe mu ngaruka z’ibitekerezo bitari ibyera.—Matayo 5:27, 28; Abagalatiya 5:19-21.
13. Ni izihe ngero zimwe na zimwe z’ukuntu ibitekerezo bitari ibyera bishobora kuyobora ku bikorwa bitari ibyera?
13 Ibyo bishobora kugaragazwa mu buryo bunyuranye. Mu bihugu bimwe na bimwe, amazu akinirwamo urusimbi ariyongera cyane, bityo ibyo bigatuma abakina urusimbi barushaho kwiyongera. Umuntu ashobora gushukwa, agahitamo guhindukirira ibyitwa ko ari uburyo bwo gukemura ibibazo by’amafaranga. Ibitekerezo biyobya bishobora gushuka umuvandimwe kuba yakwirengagiza cyangwa agapfobya amahame ya Bibiliya amugenga.c Urundi rugero, kuba amashusho yerekana ibintu biteye isoni aboneka mu buryo bworoshye, byaba binyuriye kuri televiziyo, kuri videwo, kuri orudinateri, cyangwa mu bitabo, bishobora gutuma Umukristo agira imyifatire itari iyera. Apfa gusa kuba yirengagije intwaro ye yo mu buryo bw’umwuka, maze mu gihe aba ataragira icyo amenya, akaba yaguye mu bwiyandarike. Ariko incuro nyinshi, kugwa mu cyaha bitangirira mu bitekerezo. Ni koko, mu mimerere nk’iyo, hasohozwa amagambo ya Yakobo agira ati “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita, rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura, bikabyara urupfu.”—Yakobo 1:14, 15; Abefeso 6:11-18.
14. Ni gute benshi bagiye bakira imyifatire yo kutaba abera?
14 Igishimishije ni uko Abakristo benshi bakora icyaha babitewe n’intege nke, bagaragaza ukwicuza nyakuri, bityo abasaza bagashobora gutuma bagarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Ndetse n’abandi benshi bacibwa bitewe no kubura ukwicuza, amaherezo bisubiraho, maze bakagarurwa mu itorero. Baza kubona ukuntu Satani yabajyanye mu buryo bworoshye, igihe bemeraga ko ibitekerezo bitari ibyera bishinga imizi mu mitima yabo.—Abagalatiya 6:1; 2 Timoteyo 2:24-26; 1 Petero 5:8, 9.
Guca Agahigo—ku Bihereranye no Guhangana n’Intege Nke Zacu
15. (a) Kuki tugomba guhangana n’intege nke zacu? (b) Ni iki gishobora kudufasha kwemera intege nke zacu?
15 Tugomba kugira imihati yo kumenya imitima yacu dufite intego. Mbese, twaba twiteguye guhangana n’intege nke zacu, tukazemera, hanyuma tukihatira kuzitsinda? Mbese, twaba twiteguye kubaza incuti yacu y’inyangamugayo ukuntu dushobora kwivugurura, hanyuma tukumvira inama itugira? Kugira ngo dukomeze kuba abantu bera, tugomba kurwanya intege nke zacu. Kubera iki? Kubera ko Satani azi intege nke zacu. Azakoresha uburiganya bufifitse kugira ngo atugushe mu cyaha no mu myifatire itari iyera. Binyuriye ku bikorwa bye by’amayeri, agerageza kudutandukanya n’urukundo rw’Imana, kugira ngo tube tutakiri abera n’ingirakamaro mu kuyoboka Yehova.—Yeremiya 17:9; Abefeso 6:11; Yakobo 1:19.
16. Ni iyihe ntambara Pawulo yarwanaga?
16 Intumwa Pawulo yari ifite ibigeragezo byihariye, nk’uko yabihamije mu rwandiko yandikiye Abaroma igira iti “nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora ikiza, ariko kugikora nta ko; . . . Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye.”—Abaroma 7:18-23.
17. Ni gute Pawulo yaje gutsinda intambara yo kurwanya intege nke?
17 Aha ngaha, ikintu cy’ingenzi ku bihereranye na Pawulo, ni uko yemeye intege nke ze. N’ubwo yari azifite, yashoboraga kuvuga ati “nishimira amategeko y’Imana mu mutima [w’umwuka] wanjye.” Pawulo yakundaga ibyiza kandi akanga ibibi. Ariko kandi, yagombaga kurwana intambara, intambara natwe twese turwana—turwanya Satani, isi, na kamere. None se, ni gute dushobora gutsinda intambara yo gukomeza kuba abantu bera, bitandukanyije n’iyi si hamwe n’imitekerereze yayo?—2 Abakorinto 4:4; Abefeso 6:12.
Ni Gute Dushobora Gukomeza Kuba Abantu Bera?
18. Ni gute dushobora gukomeza kuba abera?
18 Kwera ntibigerwaho binyuriye ku kugira imibereho yo kwidamararira ntuhatane, cyangwa kwinezeza. Umuntu nk’uwo, ahora atanga impamvu z’urwitwazo z’imyifatire ye, kandi akagerageza kwerekeza umugayo ahandi hantu. Wenda tugomba kwitoza kwemera ibikorwa byacu, bityo ntitube nk’abihandagaza bavuga ko ibintu byabagwiririye bitewe n’imiryango bakomokamo cyangwa kamere bavukanye. Umuzi w’ibyo byose uba uri mu mutima w’umuntu. Mbese, akunda ibyo gukiranuka? ashaka cyane ibyo kwera? yifuza imigisha y’Imana? Umwanditsi wa Zaburi yumvikanishije neza impamvu tugomba kuba abantu bera agira ati “va mu byaha, ujye ukora ibyiza, ujye ushaka amahoro, uyakurikire.” Intumwa Pawulo yanditse agira ati “urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka, muhorane n’ibyiza.”—Zaburi 34:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera; 97:10; Abaroma 12:9.
19, 20. (a) Ni gute dushobora kubaka ibitekerezo byacu? (b) Icyigisho cya bwite kigira ingaruka nziza gikubiyemo iki?
19 Dushobora ‘guhorana ibyiza’ mu gihe tubona ibintu nk’uko Yehova abibona, kandi niba dufite gutekereza kwa Kristo (1 Abakorinto 2:16). Ni gute ibyo bigerwaho? Bikorwa binyuriye mu kwiga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana buri gihe. Mbega ukuntu iyo nama ikunze gutangwa kenshi! Ariko se, tuyifatana uburemere mu buryo buhagije? Urugero, mbese koko wiga iyi gazeti, ureba imirongo ya Bibiliya, mbere y’uko uza mu materaniro? Iyo tuvuze kwiga, ntituba tuvuga ibyo guca akarongo ku nteruro zimwe na zimwe muri buri paragarafu. Igice cyigwa gishobora kunyuzwamo amaso kandi kigacibwamo imirongo mu minota hafi 15. Mbese, ibyo byaba bivuga ko tuba twize icyo gice? Mu by’ukuri, kugira ngo wige kandi wicengezemo inyungu zo mu buryo bw’umwuka ziboneka muri buri gice, bishobora gufata igihe cy’isaha cyangwa abiri.
20 Wenda twaba dukeneye kwicyaha kugira ngo twitarure televiziyo, tukaba twamara amasaha make buri cyumweru tutayireba, bityo tukaba twakwerekeza ibitekerezo byacu ku kwera kwacu. Kwiyigisha buri gihe biratwubaka mu buryo bw’umwuka, bigasunikira ubwenge gufata imyanzuro myiza—imyanzuro ituma ‘tuba abantu bera.’—2 Petero 3:11; Abefeso 4:23; 5:15, 16.
21. Ni ibihe bibazo bigomba gusubizwa?
21 Ikibazo kivuka ni iki gikurikira: ni mu bihe bikorwa bindi hamwe n’imyifatire twebwe Abakristo dushobora kubamo abera, nk’uko Yehova ari uwera? Igice gikurikira kizatanga ibitekerezo tugomba kuzirikana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Iyo nkoranyamagambo ikubiye mu mibumbe ibiri, yanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Niba ushaka gusuzuma mu buryo bwuzuye ibihereranye n’icyo ijambo “kuriganya” risobanura, reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Gashyantare 1994, ku ipaji ya 21 (mu Gifaransa), ku mutwe uvuga ngo “Ni Ukuhe Gutana Imana Yanga?”
c Niba ushaka ibisobanuro birenzeho ku bihereranye n’impamvu gukina urusimbi ari imyifatire itari iyera, reba igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Kanama 1994, ku ipaji ya 14-15 (mu Gifaransa), yanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute Isoko yo kwera yamenyekanye muri Isirayeli?
◻ Ni mu buhe buryo ugusenga kw’Abisirayeli kutari ukwera mu gihe cya Malaki?
◻ Ni hehe imyifatire itari iyera itangirira?
◻ Kugira ngo tube abera, ni iki tugomba kwemera?
◻ Ni gute dushobora gukomeza kuba abera?