ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/9 pp. 24-28
  • Amategeko ya Kristo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amategeko ya Kristo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isezerano Rishya
  • Amategeko Atera Umudendezo
  • Yesu n’Abafarisayo
  • Mbese, Amategeko ya Kristo Yemerera Abantu Gukora Ibyo Bishakiye?
  • Uko Kristendomu Yahumanije Amategeko ya Kristo
  • Tuvane Isomo mu Makosa ya Kristendomu
  • Amategeko Mbere ya Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Amategeko ya Mose Wowe Uyabona Ute?
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • “Amategeko ya Yehova aratunganye”
    Egera Yehova
  • Mbese Tugengwa na ya Mategeko Cumi?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/9 pp. 24-28

Amategeko ya Kristo

“Ntwarwa n’amategeko ya Kristo.”​—1 ABAKORINTO 9:21.

1, 2. (a) Ni gute amenshi mu makosa y’abantu yashoboraga kuba yaririnzwe? (b) Ni irihe somo Kristendomu yananiwe kuvana mu mateka y’idini rya Kiyahudi?

“ABANTU n’ubutegetsi, ntibigeze bavana isomo iryo ari ryo ryose mu mateka, cyangwa ngo bakurikize amahame yayakomotseho.” Ayo magambo yavuzwe n’umuhanga mu bya filozofiya w’Umudage, wabayeho mu kinyejana cya 19. Koko rero, amateka ya kimuntu yavuzweho kuba “urukurikirane rw’ubupfapfa,” uruhererekane rw’amakosa n’ingorane zikomeye mu buryo bubabaje, ibyinshi muri byo bikaba byarashoboraga kwirindwa, iyo gusa abantu baza kuba biteguye kuvana isomo mu makosa yakozwe mu bihe byahise.

2 Kwanga kuvana isomo mu makosa yakozwe mu bihe byahise, binagaragarira muri iri suzuma rihereranye n’amategeko y’Imana. Yehova Imana yakuyeho Amategeko ya Mose ayasimbuza arushaho kuba meza—ni ukuvuga amategeko ya Kristo. Nyamara kandi, abayobozi ba Kristendomu, bihandagaza bavuga ko bigisha kandi bakubahiriza ayo mategeko, bananiwe kuvana isomo mu bupfu bukabije bw’Abafarisayo. Bityo, Kristendomu yagoretse kandi yonona amategeko ya Kristo, nk’uko idini ya Kiyahudi yagenje Amategeko ya Mose. Ibyo byashobotse bite? Mbere na mbere, reka dusuzume ayo mategeko ubwayo—ayo ari yo, abo agenga n’uko abagenga, n’icyo atandukaniyeho n’Amategeko ya Mose. Hanyuma, turi busuzume ukuntu Kristendomu yayononnye. Bityo rero, nimucyo tuvane isomo mu byabaye mu mateka kandi twungukirwe na yo!

Isezerano Rishya

3. Ni iki Yehova yasezeranije ku bihereranye n’isezerano rishya?

3 Ni nde wundi utari Yehova Imana washoboraga kugira icyo avugurura ku Mategeko atunganye? Isezerano ry’Amategeko ya Mose ryari ritunganye (Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera). Ariko kandi, Yehova yatanze isezerano rigira riti “dore, iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli, n’inzu ya Yuda: ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza.” Amategeko Cumi—ayo Amategeko ya Mose yari ashamikiyeho—yari yanditswe ku bisate by’amabuye. Ariko ku bihereranye n’isezerano rishya, Yehova yagize ati “nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika.”​—Yeremiya 31:31-34.

4. (a) Ni abahe Bisirayeli barebwa n’isezerano rishya? (b) Uretse Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, ni ba nde bandi bagengwa n’amategeko ya Kristo?

4 Ni ba nde bari gushyirwa muri iryo sezerano rishya? Birumvikana ko atari “inzu ya Isirayeli” yo ku mubiri, yo yanze Umuhuza w’iryo sezerano (Abaheburayo 9:15). Oya rwose, ahubwo iyo “Isiraheli” nshya, yari kuba ‘Abisirayeli b’Imana’ bagize ishyanga ry’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka (Abagalatiya 6:16; Abaroma 2:28, 29). Iryo tsinda rito rigizwe n’Abakristo basizwe n’umwuka, nyuma ryari kwiyongeraho “[imbaga y’]abantu benshi” bo mu mahanga yose, na bo bari kwifuza kuyoboka Yehova (Ibyahishuwe 7:9, 10; Zekariya 8:23). N’ubwo batari gushyirwa mu isezerano rishya, abo na bo bari kugengwa n’amategeko. (Gereranya n’Abalewi 24:22; Kubara 15:15.) Bitewe n’uko bagize “umukumbi umwe” uyoborwa n’“umwungeri umwe,” bose bari kuba ‘batwarwa n’amategeko ya Kristo,’ nk’uko intumwa Pawulo yabyanditse (Yohana 10:16; 1 Abakorinto 9:21). Iryo sezerano rishya, Pawulo yaryise “isezerano riruta iryabo.” Kubera iki? Kubera ko rishingiye ku masezerano yasohojwe aho kuba rishingiye ku gicucu cy’ibizaza.​—Abaheburayo 8:6; 9:11-14.

5. Ni iyihe ntego y’isezerano rishya, kandi se, kuki rizayigeraho?

5 Intego y’iryo sezerano ni iyihe? Ni iyo kubyara ishyanga ry’abami n’abatambyi bazahesha umugisha abantu bose (Kuva 19:6; 1 Petero 2:9; Ibyahishuwe 5:10). Isezerano ry’Amategeko ya Mose ntiryigeze ribyara iryo shyanga mu buryo bwuzuye neza, kubera ko ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye ryigometse, maze rigatakaza icyo gikundiro. (Gereranya n’Abaroma 11:17-21.) Icyakora, isezerano rishya ryo rizabisohoza nta gushidikanya, bitewe n’uko rifitanye isano n’amategeko atandukanye n’ay’irya mbere. Ni mu buhe buryo atandukanye?

Amategeko Atera Umudendezo

6, 7. Ni gute amategeko ya Kristo atanga umudendezo usesuye kurusha uwatangwaga n’Amategeko ya Mose?

6 Incuro nyinshi, amategeko ya Kristo avugwaho kuba ajyanirana n’umudendezo (Yohana 8:31, 32). Yitwa “amategeko y’ubwoko bufite umudendezo,” (NW) n’‘amategeko atunganye atera umudendezo’ (Yakobo 1:25; 2:12). Birumvikana ariko ko umudendezo wose urangwa mu bantu uciriritse. Nyamara ariko, ayo mategeko atanga umudendezo usesuye kurusha uwatangwaga n’ayo yasimbuye, ni ukuvuga Amategeko ya Mose. Mu buhe buryo?

7 Icya mbere, nta muntu n’umwe uvuka atwarwa n’amategeko ya Kristo. Ubwoko bw’umuntu n’aho avuka, nta ruhare bigira mu gutuma umuntu agengwa na yo. Abahinduka Abakristo b’ukuri, bagira umudendezo wo guhitamo babivanye ku mutima, bakiyemeza kumvira ayo mategeko. Mu kubigenza batyo, babona ko kubikora bitaruhije, ko ari umutwaro utaremereye (Matayo 11:28-30). Wibuke kandi ko Amategeko ya Mose na yo yari yaragenewe kwigisha abantu ko ari abanyabyaha, bityo bakaba bari bakeneye cyane igitambo cy’incungu cyo kubacungura (Abagalatiya 3:19). Amategeko ya Kristo yigisha ko Mesiya yaje, agatanga ikiguzi cy’incungu, ari bwo buzima bwe, maze akadufungurira inzira ituganisha ku mudendezo wo kutuvana mu bubata bwo gukandamizwa mu buryo bukomeye n’icyaha n’urupfu (Abaroma 5:20, 21)! Kugira ngo twungukirwe, tugomba ‘kwizera’ icyo gitambo.​—Yohana 3:16.

8. Amategeko ya Kristo akubiyemo iki, ariko se, kuki kuyakurikiza bidasaba gufata mu mutwe amahame n’amategeko abarirwa mu magana n’amagana?

8 ‘Kwizera’ hakubiyemo kubahiriza amategeko ya Kristo mu mibereho y’umuntu. Ibyo bikubiyemo kumvira amategeko ya Kristo yose. Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko ari ugufata mu mutwe amategeko n’amahame amagana n’amagana? Oya. N’ubwo Mose, Umuhuza w’isezerano rya kera, yanditse Amategeko ya Mose, Yesu we, umuhuza w’isezerano rishya, nta tegeko na rimwe yanditse. Ibiri amambu, yubahirije ayo mategeko mu mibereho ye. Binyuriye ku mibereho ye itunganye, yatanze icyitegererezo twese tugomba gukurikiza (1 Petero 2:21). Wenda iyo ishobora kuba ari yo mpamvu ukuyoboka Imana kw’Abakristo ba mbere kwitwaga “Inzira” (Ibyakozwe 9:2; 19:9, 23; 22:4; 24:22). Kuri bo, amategeko ya Kristo yagaragarijwe mu mibereho ya Kristo. Kwigana Yesu kwari ukumvira ayo mategeko. Urukundo rwimbitse bari bamufitiye, rwerekanaga ko rwose ayo mategeko yari yanditse mu mitima yabo, nk’uko byari byarahanuwe (Yeremiya 31:33; 1 Petero 4:8). Kandi umuntu wumvira abitewe n’urukundo, ntiyigera na rimwe yumva akandamijwe—iyo ikaba ari indi mpamvu ituma amategeko ya Kristo ashobora kwitwa “amategeko atera umudendezo.”

9. Ni ikihe kintu cy’ingenzi gikubiye mu mategeko ya Kristo, kandi se, ni mu buhe buryo ayo mategeko akubiyemo itegeko rishya?

9 Niba urukundo rwari ikintu cy’ingenzi mu Mategeko ya Mose, mu mategeko ya Gikristo ho, ni rwo ruyaranga. Bityo, amategeko ya Kristo akubiyemo itegeko rishya​—ari ryo ry’uko Abakristo bagomba gukundana urukundo rurangwa no kwigomwa. Bagomba gukunda nk’uko Yesu yabigenje; yatanze ubuzima bwe ku bw’incuti ze abigiranye umutima ukunze (Yohana 13:34, 35; 15:13). Ku bw’ibyo, byaba bikwiriye kuvuga ko amategeko ya Kristo ari uburyo buhanitse bugaragaza tewokarasi kurusha uko Amategeko ya Mose yayigaragazaga. Nk’uko iyi gazeti yabigaragaje, “tewokarasi ni ubutegetsi bw’Imana; Imana ni urukundo; ku bw’ibyo rero, tewokarasi ni ubutegetsi bushingiye ku rukundo.”

Yesu n’Abafarisayo

10. Ni gute inyigisho za Yesu zari zinyuranye n’iz’Abafarisayo?

10 Ntibitangaje rero kuba Yesu yarahanganye n’abayobozi ba kidini b’Abayahudi bo mu gihe cye. ‘Amategeko atunganye atera umudendezo’ ntiyigeze na rimwe yinjira mu bwenge bw’abanditsi n’Abafarisayo. Bageragezaga kuyobora rubanda binyuriye ku mategeko yashyizweho n’abantu. Inyigisho zabo zarakandamizaga, zigacira abantu ho iteka, zitarangwa n’icyizere. Mu buryo buhabanye n’ubwo, inyigisho za Yesu zarubakaga kandi zari ingirakamaro mu buryo bukomeye cyane! Yashyiraga mu bikorwa ibyo yigishaga, kandi yerekezaga ku bintu abantu babaga bakeneye koko n’ibyabaga bibahangayikishije. Yigishaga mu buryo bworoheje kandi burangwa n’ibyiyumvo bitaryarya, akoresha ingero z’ibintu biba mu mibereho ya buri munsi, kandi zirangwa n’ubutware bw’Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu ‘abantu batangazwaga no kwigisha kwe’ (Matayo 7:28). Ni koko, inyigisho za Yesu zabageraga ku mutima!

11. Ni gute Yesu yagaragaje ko Amategeko ya Mose yagombaga gukurikizwa mu buryo bushyize mu gaciro kandi burangwa n’imbabazi?

11 Aho kongera andi mategeko ku Mategeko ya Mose, Yesu yerekanye ukuntu Abayahudi bagombye kuba barashyize mu bikorwa ayo Mategeko​—babigiranye ugushyira mu gaciro n’impuhwe. Urugero, ibuka igihe umugore wari warashavujwe no kuva amaraso adakama yamwegeraga. Dukurikije Amategeko ya Mose, uwakorwagaho n’umuntu nk’uwo wese, yabaga ahumanye, bityo akaba ataragombaga kwivanga n’imbaga y’abantu (Abalewi 15:25-27)! Ariko kandi, yifuzaga cyane gukira, ku buryo yahatanye akanyura mu mbaga y’abantu maze agakora ku mwitero wa Yesu. Kuva amaraso byahise bihagarara. Mbese, yaba yaramucyashe amuziza ko arenze ku Mategeko? Oya; ahubwo, yiyumvishije imimerere yo kwiheba yari arimo, maze agaragaza itegeko rikomeye kuruta ayandi​—ari ryo urukundo. Yishyize mu mwanya we maze aramubwira ati “mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro, ukire rwose icyago cyawe.”​—Mariko 5:25-34.

Mbese, Amategeko ya Kristo Yemerera Abantu Gukora Ibyo Bishakiye?

12. (a) Kuki tutagombye kwibwira ko Kristo yihanganira imyifatire iyo ari yo yose? (b) Ni iki cyerekana ko gushyiraho amategeko y’urudaca bituma abantu bashaka impamvu nyinshi z’urwitwazo rwo kutayakurikiza?

12 Noneho se, twagombye gufata umwanzuro tuvuga ko ubwo amategeko ya Kristo “atera umudendezo,” yaba yemerera abantu gukora ibyo bishakiye, na ho Abafarisayo bo, n’imigenzo yabo yose, bakaba nibura baratumaga imyifatire y’abantu ikomeza kuguma mu mipaka ntarengwa? Oya. Gahunda z’amategeko zo muri iki gihe, zigaragaza ko incuro nyinshi, uko amategeko arushaho kuba menshi, ari na ko abantu barushaho kuyabonamo impamvu zo kutayakurikiza.a Mu gihe cya Yesu, ubwinshi bw’amategeko y’Abafarisayo, bwateraga abantu gushakisha impamvu z’urwitwazo zo kutayakurikiza, gukora ibikorwa mu buryo bw’urwiyerurutso bidaturutse ku rukundo, no kwihingamo ibyo kwigira abakiranutsi, ibi bigaragara inyuma gusa, kugira ngo bahishire ububi bubarimo.​—Matayo 23:23, 24.

13. Kuki amategeko ya Kristo atuma umuntu agira imyifatire yo mu rwego rwo hejuru kurusha andi mategeko ayo ari yo yose yanditswe?

13 Ibinyuranye n’ibyo, amategeko ya Kristo ntiyorora imyifatire nk’iyo. Mu by’ukuri, kumvira itegeko rishingiye ku rukundo rwa Yehova, kandi rikumvirwa binyuriye ku kwigana urukundo rurangwa no kwigomwa Kristo yakunze abandi, bituma umuntu agira imyifatire yo mu rwego rwo hejuru cyane kurusha ukurikiza amategeko yanditswe. Urukundo ntirushakisha urwitwazo; ruturinda gukora ibintu byangiza, ibyo amategeko yanditse adashobora kubuzanya mu buryo bweruye. (Reba Matayo 5:27, 28.) Ni yo mpamvu amategeko ya Kristo azadusunikira kugira ibyo dukorera abandi—urugero nko kugira ubuntu, umuco wo kwakira abashyitsi, n’urukundo—mu buryo ari nta mategeko yanditswe ashobora gutuma tubikora dutyo.—Ibyakozwe 20:35; 2 Abakorinto 9:7; Abaheburayo 13:16.

14. Ni izihe ngaruka gukurikiza amategeko ya Kristo byagize ku itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere?

14 Urugero abagize itorero rya Gikristo rya mbere bagezagamo bakurikiza amategeko ya Kristo, ni na rwo bagaragazagamo umwuka w’igishyuhirane n’urukundo, aho kurangwa, mu rugero runaka, n’imyifatire yo kutava ku izima, gucirana imanza, kandi irangwa n’uburyarya, yari yiganje mu masinagogi yo muri icyo gihe. Abari bagize ayo matorero mashya, bagomba rwose kuba bariyumvishaga ko bagengwaga n’‘amategeko atera umudendezo’!

15. Ni iyihe mihati yakozwe na Satani mu mizo ya mbere kugira ngo amunge itorero rya Gikristo?

15 Icyakora, Satani yifuzaga cyane kumunga itorero rya Gikristo ahereye imbere muri ryo, nk’uko yari yaramunze ishyanga rya Isirayeli. Intumwa Pawulo yatanze umuburo w’uko hari kuzaduka abantu bameze nk’amasega bari ‘kuvuga ibigoramye’ kandi bagakandamiza umukumbi w’Imana (Ibyakozwe 20:29, 30). Yagombaga guhangana n’abo mu idini rya Kiyahudi, bashakaga gusimbuza umudendezo uciriritse watangwaga n’amategeko ya Kristo, bakawugurana ububata bw’Amategeko ya Mose, yari yarasohoreye kuri Kristo (Matayo 5:17; Ibyakozwe 15:1; Abaroma 10:4). Nyuma yo gupfa k’uwa nyuma mu ntumwa, nta bwo ubuhakanyi bwongeye gukumirwa. Bityo, ibyo byatumye ukononekara gukwirakwira.​—2 Abatesalonike 2:6, 7.

Uko Kristendomu Yahumanije Amategeko ya Kristo

16, 17. (a) Ukononekara kwagaragaye mu buhe buryo muri Kristendomu? (b) Ni gute amategeko ya kiliziya Gatolika yashyigikiye ibyo kubona ibihereranye n’ibitsina mu buryo bukocamye?

16 Nk’uko byagenze ku idini rya Kiyahudi, ukononekara ko muri Kristendomu kwagaragariye mu buryo bwinshi. Na yo yaguye mu mutego w’inyigisho z’ibinyoma n’ukononekara k’umuco. Kandi imihati yose yakoresheje kugira ngo irinde umukumbi wayo ibishuko byo hanze, akenshi byagaragaye ko imunga udusigazwa utwo ari two twose tw’ugusenga kutanduye. Amategeko akagatiza kandi adashingiye ku Byanditswe, yaragwiriye.

17 Kiliziya Gatolika yafashe iya mbere mu gushyiraho umurundo w’amategeko ya kiliziya. Ayo mategeko yagoretswe cyane cyane mu bihereranye n’ibitsina. Dukurikije uko igitabo cyitwa Sexuality and Catholicism kibivuga, kiliziya yacengewemo na filozofiya ya Kigiriki y’Abasitoyiko, yakekwagaho kuba yari ikubiyemo ibinezeza by’uburyo bwose. Kiliziya yageze n’aho yigisha ko ukwinezeza mu bihereranye n’ibitsina uko ari ko kose, harimo n’imibonano isanzwe hagati y’abashakanye, ari ugukora icyaha. (Gereranya n’Imigani 5:18, 19.) Bihandagaje bavuga ko nta kindi imibonano y’ibitsina yagenewe kitari ukubyara gusa. Ni yo mpamvu amategeko ya kiliziya yaciriyeho iteka uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuringaniza imbyaro, avuga ko ari ugukora icyaha gikomeye cyane, rimwe na rimwe gikwiriye igihano cy’imyaka myinshi. Byongeye kandi, abakora imirimo y’ubupadiri babujijwe kurongora, bityo iryo tegeko rikaba ryaratumye habaho ubusambanyi bwinshi, harimo no konona abana.​—1 Timoteyo 4:1-3.

18. Kongera amategeko ya kiliziya byagize izihe ngaruka?

18 Uko amategeko ya kiliziya yagendaga yiyongera, ni na ko yandikwaga mu bitabo. Ibyo bitabo byatangiye gupfukirana no gusimbura Bibiliya. (Gereranya na Matayo 15:3, 9.) Kimwe n’idini rya Kiyahudi, idini rya Gatolika ryaje gutakariza icyizere inyandiko z’abandi bantu, ndetse rizifata nk’aho ziteye akaga cyane. Bidatinze, iyo mitekerereze yarakabije irenga umuburo ushyize mu gaciro utangwa na Bibiliya ku bihereranye n’ibyo (Umubwiriza 12:12; Abakolosayi 2:8). Jerome, umwanditsi wa kiliziya wo mu kinyejana cya kane I.C., yagize ati “Mwami, ndamutse nongeye gutunga ibitabo by’isi cyangwa kubisoma, nzaba nkwihakanye.” Nyuma y’igihe runaka, kiliziya yatangiye guca ibitabo​—ndetse n’ibyavugaga ibintu by’isi. Ni yo mpamvu umuhanga mu by’ikirere wo mu kinyejana cya 17 witwaga Galilée yaciwe aryozwa kuba yaranditse avuga ko isi igaragira izuba. Kuba kiliziya yaratsimbaraye ku gitekerezo cy’uko ari yo ifite ububasha ku bintu byose—ndetse n’ibihereranye n’ibibazo bya siyansi yiga iby’ikirere—amaherezo byari gutuma Bibiliya itakarizwa icyizere.

19. Ni gute ibigo by’abihaye Imana byatumye habaho ubuyobozi butwaza igitugu?

19 Kiliziya yakajije umurego mu gushyiraho amategeko menshi mu bigo by’abihaye Imana, aho abamwane bitandukanyije n’iyi si bakajya kuba mu mibereho yo kwiyanga. Ibigo byinshi by’abihaye Imana by’Abagatolika, byahisemo kugendera ku “Mategeko ya St. Benedict.” Padiri mukuru (imvugo yavanywe mu ijambo ry’Icyarameyi risobanurwa ngo “Data”) yategekesheje ubutware butavuguruzwa. (Gereranya na Matayo 23:9.) Iyo umumwane yabaga ahawe impano n’ababyeyi be, padiri mukuru yashoboraga kwemeza niba uwo mumwane ari we ugomba kuyihabwa, cyangwa niba yaragombaga guhabwa undi. Uretse guciraho iteka imvugo igayitse, itegeko rimwe ryabuzanyaga gushyenga no gutera imigaryo mu buryo bworoheje ubwo ari bwo bwose rigira riti “nta mwigishwa uzavuga ibintu nk’ibyo.”

20. Ni iki cyerekana ko Ubuporotesitanti na bwo bwaje kuba kabuhariwe mu gushyigikira ubuyobozi bukagatiza budashingiye ku Byanditswe?

20 Idini ry’Abaporotesitanti, ryashakaga guhindura ibintu ku bihereranye no gukabya kw’idini rya Gatolika kudashingiye ku Byanditswe, na ryo ntiryatinze kuba kabuhariwe mu gushyiraho amategeko akagatiza adashingiye ku mategeko ya Kristo. Urugero, uw’ingenzi mu bashakaga ko ibintu bihinduka, witwaga John Calvin, yaje kwitwa “umuhanzi w’amategeko y’Itorero ryavuguruwe.” Yayoboye itorero ry’i Génève, ashyiraho amategeko y’urudaca akagatiza yubahirishwaga n’“Abakuru,” abo Calvin akaba yaravuze ko “inshingano yabo” “yari iyo gucunga ubuzima bwa buri wese.” (Reba ukuntu ibyo bihabanye na 2 Abakorinto 1:24.) Kiliziya yagenzuraga amacumbi, kandi ikagena ibyo abantu babaga bemerewe kuganiraho. Hari harateganijwe ibihano bikaze byahabwaga uwabaga yakoze icyaha cyo kuririmba cyangwa kubyina nta mbebya.b

Tuvane Isomo mu Makosa ya Kristendomu

21. Kuba Kristendomu yarashatse ‘gutekereza ibirenze ibyanditswe,’ byagize izihe ngaruka muri rusange?

21 Mbese, ayo mategeko yose yaba yararinze Kristendomu kuyoba? Reka da! Muri iki gihe, Kristendomu yiciyemo udutsiko amagana n’amagana, uhereye ku turangwa n’amatwara yo gukagatiza mu buryo bukabije, kugeza ku twihanganira imibereho yo gukora ibyo umuntu yishakiye byose. Mu buryo runaka, utwo dutsiko twose ‘twatekereje ibirenze ibyanditswe,’ tureka imitekerereze ya kimuntu ikaba ari yo iyobora umukumbi kandi ikarenga ku mategeko y’Imana.​—1 Abakorinto 4:6.

22. Kuki kuba Kristendomu yaranamutse ku nshingano zayo bidashaka kuvuga ko amategeko ya Kristo yazimangatanye burundu?

22 Icyakora, amateka agaragaza ko amategeko ya Kristo atazigera na rimwe ahenebera burundu. Yehova Imana ntazigera na rimwe yemerera abantu buntu ngo bazimangatanye amategeko ye. Amategeko ya Gikristo agaragaza imbaraga zayo cyane mu Bakristo b’ukuri muri iki gihe, kandi abo Bakristo bafite igikundiro gikomeye cyo kuyakurikiza. Ariko kandi, nyuma yo gusuzuma icyo idini rya Kiyahudi na Kristendomu byakoreye amategeko y’Imana, dushobora kwibaza mu buryo bukwiriye tuti ‘ni gute dukurikiza amategeko ya Kristo, ari na ko twirinda umutego wo kwanduza Ijambo ry’Imana, turyandurisha imitekerereze n’amategeko ya kimuntu bimunga intego nyakuri y’amategeko y’Imana? Ni ukuhe kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro amategeko ya Kristo yagombye kuducengezamo muri iki gihe?’ Igice gikurikira kizibanda kuri ibyo bibazo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kubera ko Abafarisayo ari bo cyane cyane babaye nyirabayazana w’uburyo bwo gusenga bwa Kiyahudi buriho muri iki gihe, ntibitangaje kuba idini rya Kiyahudi rikomeza gushakisha impamvu z’urwitwazo mu mategeko y’urudaca yongerewe ku Isabato. Urugero, iyo umuntu asuye ibitaro by’Abayahudi b’aborutodogisi ku munsi w’Isabato, ashobora gusanga urwego ruzamura abantu mu nzu y’igorofa (ascenseur) rwihagarika ubwarwo kuri buri gorofa, kugira ngo abagenzi birinde icyaha cyo gukora ‘umurimo’ wo gukanda buto yarwo. Abaganga bamwe na bamwe b’Aborutodogisi, bandika ku mpapuro z’abarwayi bakoresheje wino ihanagurika mu minsi mike. Kubera iki? Mishnah ivuga ko kwandika ari ‘umurimo,’ ariko igasobanura ko “kwandika” ari ugusiga ahantu ikimenyetso kiramba.

b Uwitwa Servetus, warwanije bimwe mu bitekerezo bya Calvin byo mu rwego rwa tewolojiya, yatwitswe amanitswe ku giti ashinjwa ko yari yaradukanye inyigisho ziyobya.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni iki amategeko ya Kristo ashingiyeho?

◻ Ni gute uburyo bwo kwigisha bwa Yesu bwari butandukanye n’ubw’Abafarisayo?

◻ Ni gute Satani yakoresheje umutima wo gushyiraho amategeko akagatiza kugira ngo ayobye Kristendomu?

◻ Ni izihe ngaruka nziza zimwe na zimwe zizanwa no gukurikiza amategeko ya Kristo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze