ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/10 pp. 8-9
  • Petero Abwiriza Kuri Pentekoti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Petero Abwiriza Kuri Pentekoti
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Buri Wese Yumva Ururimi Rwe
  • Isomo Twavanamo
  • “Buzuzwa umwuka wera”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • “Imfunguzo z’Ubwami” ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Shebuja yamwigishije kubabarira
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yabaye indahemuka mu bigeragezo
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/10 pp. 8-9

Bakoze Ibyo Yehova Ashaka

Petero Abwiriza Kuri Pentekoti

HARI mu gitondo cyo mu ntangiriro z’umuhindo mu mwaka wa 33 I.C. Abantu bari mu mimerere yuzuye ibyishimo! Imbaga y’Abayahudi hamwe n’abahindukiriye idini rya Kiyahudi, baje bisukiranya maze bakwirakwira mu mihanda y’i Yerusalemu basakabaka cyane. Bari bavuye mu duce twa Elamu, Mesopotamiya, Kapadokiya, Egiputa, n’i Roma. Mbega ukuntu byari bishimishije kubabona bambaye imyambaro ihuje n’umuco wabo, no kumva indimi zinyuranye bavugaga! Bamwe bari bakoze urugendo rw’ibirometero bigera hafi ku bihumbi bibiri kugira ngo baze kwifatanya kuri uwo munsi wihariye. Kuri uwo munsi hari habaye iki? Wari umunsi wa Pentekoti​—umunsi mukuru wa Kiyahudi warangwaga n’ibyishimo, wasozaga igihe cy’isarura ry’ingano.​—Abalewi 23:15-21.

Umwotsi watumburukaga ari mwinshi uvuye ku bitambo byatambirwaga ku gicaniro cy’urusengero, kandi Abalewi baririmbaga indirimbo ya Hallel (Zaburi ya 113 kugeza ku ya 118). Mbere gato ya saa 3.00 za mu gitondo, habaye ikintu gitangaje. Mu ijuru, haturutse “umuriri . . . umeze nk’umuyaga uhuha cyane.” Wuzuye inzu yose, aho abigishwa ba Yesu Kristo bagera hafi ku 120 bari bateraniye. Inkuru yo mu Byanditswe igira iti “haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa [u]mwuka [w]era, batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko [u]mwuka [w]abahaye kuzivuga.”​—Ibyakozwe 2:1-4.

Buri Wese Yumva Ururimi Rwe

Mu kanya gato, abigishwa benshi batangiye gupfupfunyuka mu nzu bisukiranya. Igitangaje ni uko bashoboraga kuvuga indimi zitandukanye z’imbaga y’abantu benshi bari aho! Tekereza ukuntu byari bitangaje igihe umushyitsi wari uvuye mu Buperesi hamwe na kavukire wa Egiputa, bumvaga indimi zabo zivugwa n’Abanyagalilaya. Birumvikana ko iyo mbaga y’abantu yari yumiwe. Barabajije bati “mbese ibi ni ibiki?” Bamwe batangiye kunegura abigishwa bavuga bati “basinze ihira.”​—Ibyakozwe 2:12, 13.

Hanyuma, intumwa Petero yarahagurutse maze igira icyo ibwira iyo mbaga y’abantu. Yasobanuye ko iyo mpano yo kuvuga indimi mu buryo bw’igitangaza, bwari uburyo bwo gusohoza ibyo Imana yasezeranije binyuriye ku muhanuzi Yoweli, muri aya magambo ngo “nzasuka ku [m]wuka wanjye ku bantu bose” (Ibyakozwe 2:14-21; Yoweli 3:1-5 [2:28-32 muri Biblia Yera]). Ni koko, Imana yari imaze gusuka umwuka wera wayo ku bigishwa ba Yesu. Icyo cyari igihamya kigaragaza neza ko Yesu yari yarazuwe ava mu bapfuye, kandi ko icyo gihe yari mu ijuru iburyo bw’Imana. Petero yagize ati “nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.”​—Ibyakozwe 2:22-36.

Ni gute abari bateze amatwi babyifashemo? Inkuru iragira iti “[byabacumise] mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati ‘bagabo bene data, mbese tugire dute?’ Petero arabasubiza ati ‘nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe.” Abantu bagera hafi ku 3.000 bahise babigenza batyo! Nyuma y’ibyo, “bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga.”​—Ibyakozwe 2:37-42.

Mu gufata ijambo muri icyo gihe gihebuje, Petero yakoresheje urwa mbere mu ‘mfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru,’ Yesu yari yaramusezeranije kuzamuha (Matayo 16:19). Izo mfunguzo zuguruye irembo rigana ku gikundiro cyihariye cyahawe amatsinda atandukanye y’abantu. Urwo rufunguzo rwa mbere rwatumye Abayahudi bashobora kuba Abakristo basizwe n’umwuka. Hanyuma, urufunguzo rwa kabiri n’urwa gatatu zatumye Abasamariya, nyuma y’aho n’Abanyamahanga, bahabwa icyo gikundiro.​—Ibyakozwe 8:14-17; 10:44-48.

Isomo Twavanamo

N’ubwo muri rusange iyo mbaga y’Abayahudi hamwe n’abahindukiriye idini rya Kiyahudi baryozwaga urupfu rw’Umwana w’Imana, Petero yababwiraga abubashye, abita “bene Data” (Ibyakozwe 2:29). Intego ye yari iyo gutuma bihana, aho kuba iyo kubaciraho iteka. Bityo, uburyo bwe bwo gushyikirana na bo bwarangwaga n’icyizere. Yavuze ibintu uko biri, kandi ibitekerezo bye abishyigikiza amagambo yo mu Byanditswe.

Byaba byiza ko abantu babwiriza ubutumwa bwiza muri iki gihe bakwigana urugero rwa Petero. Bagomba kugerageza gushyiraho urufatiro rutuma ababateze amatwi bashimishwa, hanyuma bakungurana na bo ibitekerezo bifashisha Ibyanditswe babigiranye amakenga. Mu gihe ukuri kwa Bibiliya kuvuzwe mu buryo bwiza, abafite imitima ikiranuka bazakwitabira.​—Ibyakozwe 13:48.

Ishyaka n’ubushizi bw’amanga byagaragajwe na Petero ku munsi wa Pentekoti, byari bihabanye cyane n’uburyo yihakanye Yesu ibyumweru bigera kuri birindwi mbere y’aho. Icyo gihe cya mbere, Petero yari yaciwe intege no gutinya abantu (Matayo 26:69-75). Ariko kandi, Yesu yari yasenze amusabira (Luka 22:31, 32). Nta gushidikanya, kuba Yesu yari amaze kuzuka akabonekera Petero, byakomeje iyo ntumwa (1 Abakorinto 15:5). Ingaruka yabaye iy’uko ukwizera kwa Petero kutazimanganye. Mu gihe gito, yari arimo abwiriza abigiranye ubushizi bw’amanga. Bityo rero, ntiyabwirije kuri Pentekoti gusa, ahubwo yanakomeje kubikora mu mibereho ye yose.

Byagenda bite se mu gihe twaba twaracumuye mu buryo runaka, nk’uko Petero yabigenje? Nitugaragaze ukwicuza, dusenge dusaba imbabazi, kandi tugire icyo dukora kugira ngo tubone ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka (Yakobo 5:14-16). Bityo, dushobora gukomeza kujya mbere dufite icyizere cy’uko umurimo wera dukora wemerwa na Data wo mu ijuru wuje impuhwe, ari we Yehova.​—Kuva 34:6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze