ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/12 pp. 2-4
  • Mu gihe habayeho impanuka kamere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe habayeho impanuka kamere
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Ibisa na byo
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Kuki impanuka kamere zabaye nyinshi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ese impanuka kamere ni igihano cy’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ese ni igihano cy’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/12 pp. 2-4

Mu gihe habayeho impanuka kamere

Accra, muri Ghana, tariki ya 4 Nyakanga 1995: Haguye imvura ikomeye kurusha iyindi yose yaguye mu myaka hafi 60, maze iteza umwuzure ukomeye. Abantu bagera ku 200.000 batakaje buri kintu cyose, abagera ku 500.000 babura uko bajya mu ngo zabo, abandi bagera kuri 22 batakaza ubuzima bwabo.

I San Angelo, Texas, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki ya 28 Gicurasi 1995:Inkubi y’umuyaga n’imvura y’amahindu, byononnye uwo mujyi utuwe n’abantu bagera ku 90.000, byangiza ibintu bibarirwa muri miriyoni 120 z’amadolari (y’Amanyamerika).

I Kobe, mu Buyapani, tariki ya 17 Mutarama 1995: Umutingito w’isi wamaze amasegonda 20 wahitanye abantu babarirwa mu bihumbi, abandi bagera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo barakomereka, naho abandi bagera ku bihumbi bibarirwa mu magana basigara badafite aho bikinga.

TURI mu gihe cyagombye kwitwa igihe cy’impanuka. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yerekana ko mu gihe cy’imyaka 30, kuva mu wa 1963-92, umubare w’abantu bishwe, bakomerekejwe, cyangwa bakuwe mu byabo n’impanuka, wagiye wiyongeraho 6 ku ijana buri mwaka. Imimerere iteye agahinda yatumye Umuryango w’Abibumbye wita imyaka ya za 90 ko ari “Imyaka Icumi Mpuzamahanga yo Kugabanya Impanuka Kamere.”

Birumvikana ko imbaraga y’ibintu kamere​—urugero nk’inkubi y’umuyaga, kuruka kw’ikirunga, cyangwa umutingito w’isi—bidateza impanuka buri gihe. Buri mwaka hababo ibibarirwa mu bihumbi, kandi ntibigirire abantu nabi. Ariko kandi, iyo hatakariye ubuzima kandi hakangirika byinshi, yitwa impanuka mu buryo bukwiriye.

Ukwiyongera kw’impanuka kamere kugaragara ko kudashobora kwirindwa. Igitabo cyitwa Natural Disasters​—Acts of God or Acts of Man? kigira kiti “abantu barimo barahindura ibibakikije, bityo bigatuma barushaho kwibasirwa n’impanuka runaka, kandi bagira imyifatire ituma bo ubwabo bagerwaho n’ibyo byago.” Icyo gitabo gitanga urugero rubisobanura kigira kiti “umutingito woroheje ubaye mu mujyi ukennye, ugizwe n’amazu yubatswe na rukarakara, aherereye mu kibaya gitembamo umuvu w’amazi, ushobora guteza impanuka, mu gihe hapfuye abantu kandi bakahazaharira. Ariko se, iyo mpanuka yaba cyane cyane ari ingaruka yo kubomborana k’ubutaka, cyangwa byaba bitewe n’uko abantu batuye muri ayo mazu ateye akaga, ahantu nk’aho habi?”

Ku bigishwa ba Bibiliya, hariho iyindi mpamvu ituma ukwiyongera kw’impanuka kamere kudatangaza. Yesu Kristo yahanuye, mbere y’imyaka 2.000 ishize, ko “imperuka y’isi” yari kurangwa n’ibintu, muri byo hakabamo “inzara n’ibishitsi hamwe na hamwe” (Matayo 24:3, 6-8). Nanone Bibiliya yahanuye ko mu “minsi y’imperuka,” abantu bari kuzaba bikunda, bakunda impiya, badakunda ababo, badakunda n’ibyizaa (2 Timoteyo 3:1-5). Akenshi izo ngeso zituma umuntu akora ibibangamira ibimukikije, bigatuma umuntu arushaho kugerwaho n’imbaraga z’ibintu kamere. Nanone kandi, impanuka zitewe n’abantu, zishamikiye ku muryango w’abantu utarangwa n’urukundo, uwo abenshi bagomba kubamo.

Uko umubumbe wacu ugenda urushaho guturwa cyane, uko imyifatire y’umuntu irushaho gushyira abantu mu kaga gakomeye, kandi uko umutungo w’isi ugenda ufatwa nabi kurushaho, impanuka zizakomeza kwagagarika abantu. Kuzibonera umuti ni uguca agahigo, nk’uko igice gikurikira kiri bubigaragaze.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibisobanuro birambuye kurushaho ku bihereranye n’ikimenyetso kiranga iminsi y’imperuka, reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ku mapaji ya 98-107, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Ahagana haruguru: Ibiro Bishinzwe Imirimo y’Itangazamakuru muri Ghana; ahagana iburyo: San Angelo Standard-Times

[Ifoto yo ku ipaji ya 1]

KU GIFUBIKO: Maxie Roberts/Uburenganzira bwatanzwe na LETA

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze