Yehova—Imana Ihishura Amabanga
“Mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe [“amabanga,” “NW”].”—DANIYELI 2:28.
1, 2. (a) Ni gute Yehova atandukanye n’Umurwanya mukuru? (b) Ni gute abantu bagaragaza iryo tandukaniro?
YEHOVA, Imana y’ikirenga kandi yuje urukundo y’ijuru n’isi, yo Muremyi yonyine, ni Imana irangwa n’ubwenge n’ubutabera. Ntikeneye guhisha ibiyiranga, imirimo yayo, cyangwa imigambi yayo. Mu gihe kiyinogeye, kandi mu buryo buhuje n’amahitamo yayo, irimenyekanisha. Muri ubwo buryo, itandukanye n’Uyirwanya, ari we Satani Umwanzi, ugerageza guhisha ibintu nyakuri bimumenyekanisha, n’ibyo agambirira.
2 Uko Yehova na Satani banyuranye, ni na ko ababayoboka bameze. Abayoborwa na Satani, barangwa no kwiyoberanya no kubeshya. Bagerageza kwiyerekana ko ari beza, kandi bakora imirimo y’umwijima. Abakristo b’Abakorinto, babwiwe ko batagombaga gutangazwa n’ibyo bintu. “[Kuko] bene abo [ari] intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya, bigira nk’intumwa za Kristo. Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka malayika w’umucyo” (2 Abakorinto 11:13, 14). Ku rundi ruhande, Abakristo babona ko Kristo ari Umuyobozi wabo. Igihe yari ku isi, yagaragaje mu buryo butunganye kamere ya Se, ari we Yehova Imana (Abaheburayo 1:1-3). Bityo rero, mu gukurikiza Kristo, Abakristo baba bigana Yehova, Imana y’ukuri, itihishira, kandi y’umucyo. Na bo ntibakeneye guhisha ibibaranga, imirimo yabo, cyangwa imigambi yabo.—Abefeso 4:17-19; 5:1, 2.
3. Ni gute dushobora kuvuguruza ikirego kivuga ko abantu bahinduka Abahamya ba Yehova, bahatirwa kwifatanya n’ “agatsiko gakorera mu ibanga”?
3 Iyo ibihe Yehova abona ko bikwiriye bigeze, amenyekanisha mu buryo burambuye, ibihereranye n’imigambi ye n’igihe kizaza abantu batari bazi mbere y’aho. Muri ubwo buryo, ni Imana ihishura amabanga. Bityo, abantu bashaka kuyikorera, batumirirwa—ni koko, bashishikarizwa—kumenya ibyo bintu byahishuwe. Ubushakashatsi bwakorewe ku Bahamya basaga 145.000 bo mu gihugu kimwe cy’Uburayi, mu mwaka wa 1994, bwagaragaje ko ukoze mwayeni, buri wese muri bo ku giti cye, yagenzuye mu buryo bunonosoye, inyigisho z’Abahamya ba Yehova mu gihe cy’imyaka itatu mbere y’uko ahitamo kuba Umuhamya. Bagize amahitamo ku bushake bwabo, batabihatiwe. Kandi bakomeje kugira umudendezo wo kwihitiramo ibyo bashatse, n’ibyo bakora. Urugero, nyuma y’igihe runaka, hari bamwe baje gufata umwanzuro w’uko batashakaga gukomeza kuba Abahamya, bitewe n’uko batemeye gukurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru ahereranye no kwitwararika mu by’umuco, areba Abakristo. Ariko kandi, igishimishije ni uko mu myaka itanu ishize, umubare munini muri abo bahoze ari Abahamya, wateye intambwe zo kongera kwifatanya no gukora umurimo ari Abahamya.
4. Ni iki kitagomba kubuza amahwemo Abakristo bizerwa, kandi kuki?
4 Birumvikana ariko ko abahoze ari Abahamya bose atari ko bagaruka, kandi muri bo harimo n’abahoze bafite inshingano mu itorero rya Gikristo. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kuko ndetse n’intumwa Yuda, umwe mu bigishwa ba Yesu ba bugufi cyane, yamuteye umugongo (Matayo 26:14-16, 20-25). Ariko se, iyo ni impamvu yatuma umuntu yumva abujijwe amahwemo ku bihereranye n’Ubukristo ubwabwo? Mbese, ibyo bituma ingaruka nziza Abahamya ba Yehova bageraho mu murimo wabo wo kwigisha, ziba imfabusa? Oya rwose; ni nk’uko igikorwa cy’ubugambanyi cyakozwe na Yuda Isikaryota, kitadindije imigambi ya Yehova.
Ashobora Byose, Nyamara Kandi Arangwa n’Urukundo
5. Tuzi dute ko Yehova na Yesu bakunda abantu, kandi ni gute bagaragaje urwo rukundo?
5 Yehova ni Imana igira urukundo. Yita ku bantu (1 Yohana 4:7-11). N’ubwo ahanitse cyane, yishimira kugirana ubucuti n’abantu. Amagambo dusoma, ahereranye n’umwe mu bagaragu be ba kera, agira ati “Aburahamu yizeye Imana, bimuhwanirizwa no gukiranuka, yitwa incuti y’Imana” (Yakobo 2:23; 2 Ngoma 20:7; Yesaya 41:8). Nk’uko incuti z’abantu zibwirana ibintu bidapfa kubwirwa uwo ari we wese cyangwa amabanga, ni na ko Yehova abigenzereza incuti ze. Ku birebana n’ibyo, Yesu yigannye Se, kuko yagiranye ubucuti n’abigishwa be, kandi akababwira amabanga. Yarababwiye ati “sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora: ahubwo mbise incuti, kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje” (Yohana 15:15). Ibintu byihariye, cyangwa “amabanga” (NW), bizwi na Yehova, Umwana we, n’incuti zabo, bibahuriza hamwe mu murunga udashobora gucika w’urukundo no kwitanga.—Abakolosayi 3:14.
6. Kuki Yehova adakeneye guhisha ibyo agambiriye gukora?
6 Kuba izina Yehova risobanurwa ngo “Atuma Biba,” bigaragaza u bushobozi afite bwo kuba icyo ashatse cyose, kugira ngo asohoze umugambi we. Mu buryo bunyuranye n’abantu, nta bwo Yehova akeneye guhisha imigambi ye, abitewe no gutinya ko abandi bashobora kuba bamubangamira mu kuyisohoza. Ntashobora kuneshwa, bityo akaba ari yo mpamvu ituma ahishura mu buryo bweruye, mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, ibyinshi mu byo agambirira gukora. Asezeranya agira ati “ijambo ryanjye . . . ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:11.
7. (a) Ni iki Yehova yahanuye muri Edeni, kandi ni gute Satani yagaragaje ko Imana ari iy’ukuri? (b) Ni gute ihame rivugwa mu 2 Abakorinto 13:8 ryagaragaye ko ari iry’ukuri igihe cyose?
7 Nyuma gato yo kwigomeka kwabaye muri Edeni, Yehova yahishuye mu buryo buhinnye, indunduro y’impaka ziri hagati ye n’Umurwanya, ari we Satani. Imbuto yasezeranijwe y’Imana, yari gukomeretswa mu buryo bubabaje, ariko butica, mu gihe Satani we amaherezo yari kuzakomeretswa uruguma rwica (Itangiriro 3:15). Mu mwaka wa 33 I.C., Umwanzi yakomerekeje Imbuto rwose, ari yo Yesu Kristo, igihe yamwicishaga. Muri ubwo buryo, Satani yasohoje Ibyanditswe, kandi anagaragaza ko Yehova ari Imana y’ukuri, n’ubwo ibyo atari byo Satani yari agambiriye mu by’ukuri. Urwango yanga ukuri no gukiranuka, kimwe n’imyifatire ye irangwa n’ubwirasi no kudashaka kwihana, byatumye akora neza neza ibyo Imana yahanuye ko yari kuzakora. Ni koko, iri hame rigira riti “nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanirira,” risohorera ku barwanya ukuri bose, ndetse no kuri Satani ubwe.—2 Abakorinto 13:8.
8, 9. (a) Ni iki Satani azi, kandi se, ubwo bumenyi bwaba bushyira mu kaga isohozwa ry’imigambi ya Yehova? (b) Ni uwuhe muburo wumvikana neza wirengagizwa n’abarwanya Yehova, kandi kuki?
8 Kubera ko Ubwami bw’Imana bwashyizweho mu buryo butagaragara mu mwaka wa 1914, amagambo ari mu Byahishuwe 12:12 yarasohojwe, ayo magambo akaba agira ati “nuko rero, wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime. Naho wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Ariko se, kuba Satani azi ko afite igihe gito, bituma ahindura imyifatire ye? Ku ruhande rwa Satani, ibyo byaba ari ukwemera ko Yehova ari Imana y’ukuri, kandi ko kuba ari Umutegetsi w’Ikirenga, ari we wenyine ukwiriye gusengwa. Ariko kandi, Umwanzi ntashaka kwemera ko yatsinzwe, n’ubwo azi uko kuri guhereranye na Yehova.
9 Yehova yahishuye mu buryo bweruye uko bizagenda igihe Kristo azaba aje gusohoreza urubanza kuri gahunda y’isi ya Satani (Matayo 24:29-31; 25:31-46). Ku birebana n’ibyo, Ijambo rye ryerekeza ku bayobozi b’isi, rigira riti “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite” (1 Abatesalonike 5:3). Abayoborwa na Satani, birengagiza uwo muburo wumvikana neza. Bahumwe amaso bitewe n’imitima yabo mibi, bityo ibyo bigatuma batihana ngo bareke imyifatire yabo mibi, kandi ngo babe bahindura imigambi yabo n’imikorere yabo yo kugerageza kuburizamo imigambi ya Yehova.
10. (a) Ni mu ruhe rugero ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:3 bishobora kuba byarasohojwe, ariko se, ni gute ubwoko bwa Yehova bwagombye kubyifatamo? (b) Kuki abantu badafite ukwizera bashobora kuzagenda barushaho kugira urugomo mu gihe kizaza, barwanya ubwoko bw’Imana?
10 Cyane cyane kuva mu mwaka wa 1986, igihe Umuryango w’Abibumbye watangazaga Umwaka Mpuzamahanga w’Amahoro, mu isi havuzwe byinshi ku bihereranye n’amahoro n’umutekano. Hafashwe ingamba zihariye mu mihati yo kugerageza kubumbatira amahoro y’isi, kandi uko bigaragara, iyo mihati yagize ibintu runaka igeraho. Mbese, ibyo ni ugusohozwa k’ubwo buhanuzi mu buryo bwuzuye, cyangwa se, dushobora kwitega ko itangazo nk’iryo ryatangira gutangazwa mu gihe kiri mbere? Yehova azafutura iby’icyo kibazo mu gihe gikwiriye. Hagati aho, nimucyo dukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka, ‘dutegereza tugatebutsa umunsi w’Imana’ (2 Petero 3:12). Uko igihe kigenda gihita, ari nako hari byinshi kurushaho bigikomeza kuvugwa ku bihereranye n’amahoro n’umutekano, abantu bamwe bazi ibihereranye n’uwo muburo, ariko bagahitamo kubyirengagiza, bashobora kurushaho kubisuzugura bibwira ko Yehova atazasohoza, cyangwa ko adashobora gusohoza ijambo rye. (Gereranya n’Umubwiriza 8:11-13; 2 Petero 3:3, 4.) Ariko kandi, Abakristo b’ukuri bazi ko Yehova azasohoza umugambi we!
Guha Agaciro Gakwiriye Imiyoboro Yehova Akoresha
11. Ni iki Daniyeli na Yozefu bamenye ku bihereranye na Yehova?
11 Igihe Umwami Nebukadinezari, umutegetsi w’Ubwami bushya bwa Babuloni yarotaga inzozi ziteye ubwoba, atashoboraga kwibuka, yasabye ko hagira ubimufashamo. Abakonikoni, abashitsi n’abapfumu be, ntibashoboye kumubwira inzozi yari yarose, cyangwa ngo babe bamusobanurira icyo zashakaga kuvuga. Ariko kandi, Daniyeli, umugaragu w’Imana, yashoboye kubikora, n’ubwo atazuyaje kwemera ko guhishura inzozi n’ibisobanuro byazo, bitaturukaga ku bwenge bwe bwite. Daniyeli yagize ati “mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe [“amabanga,” NW] kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza” (Daniyeli 2:1-30). Ibinyejana byinshi mbere y’aho, Yozefu, undi muhanuzi w’Imana, yamenye mu buryo busa n’ubwo ko Yehova ari Uhishura amabanga.—Itangiriro 40:8-22; Amosi 3:7, 8.
12, 13. (a) Umuhanuzi w’Imana ukomeye kurusha abandi bose yari nde, kandi kuki ushubije utyo? (b) Ni ba nde muri iki gihe bakora umurimo ari “ibisonga byeguriwe ubwiru [“ibanga ryera,” NW] bw’Imana,” kandi ni gute twagombye kubabona?
12 Yesu ni we muhanuzi wa Yehova ukomeye kurusha abandi bose bakoze umurimo ku isi (Ibyakozwe 3:19-24). Pawulo yagize ati “kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi, mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose, ni we yaremesheje isi.”—Abaheburayo 1:1, 2.
13 Yehova yavuganye n’Abakristo bo mu gihe cya mbere binyuriye ku Mwana we, ari we Yesu, wabamenyesheje amabanga y’Imana. Yesu yarababwiye ati “mwebweho mwahawe kumenya ubwiru [“ibanga ryera,” NW] bw’ubwami bw’Imana” (Luka 8:10). Nyuma y’aho, Pawulo yavuze ko Abakristo basizwe ari “abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru [“ibanga ryera,” NW] bw’Imana” (1 Abakorinto 4:1). Muri iki gihe, Abakristo basizwe, bakomeza gukora umurimo muri ubwo buryo, bagize itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, ritanga ibyo kurya by’umwuka mu gihe gikwiriye, binyuriye ku Nteko Nyobozi yaryo (Matayo 24:45-47). Niba duha agaciro kanini cyane abahanuzi bahumekewe b’Imana bo mu bihe byashize, cyane cyane Umwana w’Imana, mbese, ntitwagombye nanone guha umuyoboro wa kimuntu, uwo Yehova arimo akoresha muri iki gihe, kugira ngo ahishure ibintu bishingiye kuri Bibiliya, ubwoko bwe bukeneye cyane muri ibi bihe birushya?
Kwerura Cyangwa Kugira Ibanga?
14. Ni ryari Abakristo bakora imirimo mu ibanga, bityo bakaba bigana urugero rwa nde?
14 Mbese, kuba Yehova yerura mu guhishura ibintu, bishaka kuvuga ko Abakristo bagombye guhishura buri kintu cyose bazi igihe cyose no mu mimerere iyo ari yo yose? Abakristo bakurikiza inama Yesu yahaye intumwa ze, yo kugira ‘ubwenge nk’inzoka, kandi bakaba nk’inuma batagira amahugu’ (Matayo 10:16). Mu gihe Abakristo babwiwe ko badashobora kuyoboka Imana nk’uko imitimanama yabo ibisaba, bakomeza ‘kumvira Imana,’ kuko bazi ko ari nta muyoboro wa kimuntu ufite uburenganzira bwo kubabuza kuyoboka Yehova (Ibyakozwe 5:29). Yesu ubwe yagaragaje ukuntu ibyo bikwiriye. Dusoma ngo “hanyuma y’ibyo Yesu aba i Galilaya: ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica. Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora. Yesu arababwira [abavandimwe be bo mu buryo bw’umubiri batamwizeraga] ati . . . ‘mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu, kuko igihe cyanjye kitarasohora.’ Amaze kubabwira ibyo, asigara i Galilaya. Ariko bene se bamaze kwikubura, bagiye mu minsi mikuru, na we aragenda, ariko atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho [“mu ibanga,” NW].”—Yohana 7:1, 2, 6, 8-10.
Guhishura Ibintu Cyangwa Kwicecekera?
15. Ni gute Yozefu yagaragaje ko rimwe na rimwe kubika ibanga ari igikorwa kigaragaza urukundo?
15 Mu mimerere imwe n’imwe, kureka kuvuga ibintu, ntibigaragaza ubwenge gusa, ahubwo nanone bigaragaza urukundo. Urugero, ni gute Yozefu, umurezi wa Yesu, yabyifashemo igihe yamenyaga ko umugeni yari yarasabye, ari we Mariya, yari “afite inda y’[u]mwuka [w]era”? Dusoma ngo “umugabo we Yosefu, kuko yari umukiranutsi, kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa [“mu ibanga,” “NW”].” (Matayo 1:18, 19, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Mbega ukuntu byari kuba ari ukubura ubugwaneza, iyo aza kumuha rubanda!
16. Ni iyihe nshingano abasaza bafite, kimwe n’abandi bose bagize itorero, ku birebana n’ibintu by’amabanga?
16 Ibintu by’amabanga bishobora gukoza umuntu isoni, cyangwa bikaba byamubabaza, ntibyagombye guhishurirwa abo bitareba. Ibyo, abasaza b’Abakristo barabizirikana, mu gihe baba bagomba gutanga inama ireba umuntu ku giti cye, cyangwa iyo bahumuriza Abakristo bagenzi babo, cyangwa se wenda n’igihe babaha igihano, bitewe n’icyaha gikomeye bakoreye Yehova. Gukemura ibyo bibazo mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, ni ngombwa; guhishura mu buryo burambuye ibintu by’amabanga ku bo bitareba, si ngombwa, kandi ntibigaragaza urukundo. Nta gushidikanya ko abagize itorero rya Gikristo batazagerageza kwinja abasaza kugira ngo batume bahishura amabanga, ahubwo bazubaha inshingano y’abasaza yo kubika amabanga. Mu Migani 25:9 hagira hati “mwikiranure muri ukwanyu; kandi ntukabitarange.”
17. Kuki incuro nyinshi Abakristo babika amabanga, ariko se, kuki badashobora kubigenza batyo buri gihe?
17 Iryo hame ryo kubika ibanga, rinakoreshwa ku bagize umuryango, cyangwa hagati y’abantu bafitanye ubucuti cyane. Kubika amabanga amwe n’amwe, ni iby’ingenzi mu kwirinda ubwumvikane buke, n’imishyikirano izira ubwisanzure. “Umuyaga uva ikasikazi uzana imvura; ni ko n’ururimi ruzimura rutera kwiraburirwa mu maso” (Imigani 25:23). Birumvikana ko kuba indahemuka kuri Yehova no ku mahame ye akiranuka, kimwe n’urukundo dufitiye abantu baguye mu cyaha, rimwe na rimwe bishobora gutuma biba ngombwa ko tuvuga amabanga, tuyabwira ababyeyi, abasaza b’Abakristo, cyangwa abandi babifitiye uburenganzira.a Incuro nyinshi ariko, Abakristo babika amabanga bwite y’abandi, bakayabika nk’uko babika ayabo ubwabo.
18. Ni iyihe mico itatu ya Gikristo ishobora kudufasha kumenya ibyo twagombye guhishura n’ibyo tutagombye guhishura?
18 Muri make, Umukristo yigana Yehova, abika amabanga runaka iyo ari ngombwa, akayahishura gusa mu gihe bikwiriye. Iyo ahitamo icyo yagombye guhishura n’icyo atagombye guhishura, ayoborwa no kwicisha bugufi, ukwizera, n’urukundo. Kwicisha bugufi bituma atishyira hejuru mu buryo bukabije, agerageza kwibonekeza imbere y’abandi, haba mu kubabwira buri kintu cyose azi, cyangwa mu gutuma bagirira amatsiko amabanga adashobora kubabwira. Kwizera Ijambo rya Yehova n’umuteguro wa Gikristo, bimusunikira kubwiriza ibyavuzwe n’Imana biri muri Bibiliya, ari nako yigengesera, kugira ngo yirinde kuvuga ibintu bishobora guhita bibabaza abandi. Ni koko, urukundo rumusunikira kuvuga mu buryo bweruye, ibintu bihesha Imana ikuzo, ibyo abantu bakeneye kumenya kugira ngo bazabone ubuzima. Ku rundi ruhande, abika amabanga areba umuntu ku giti cye, azi ko incuro nyinshi, kuyahishura byaba bigaragaje ko abuze urukundo.
19. Ni iyihe myifatire idufasha kumenya Abakristo b’ukuri, kandi igira izihe ngaruka?
19 Iryo suzuma rishyize mu gaciro, ridufasha kumenya Abakristo b’ukuri. Nta bwo bahisha ibimenyetso biranga Imana bareka gukoresha izina ryayo, cyangwa bemera inyigisho y’amayobera, idashobora gusobanurwa, ari yo y’Ubutatu. Imana zitamenyekana, ziranga idini ry’ikinyoma, ntiziranga iry’ukuri. (Reba Ibyakozwe 17:22, 23.) Abahamya ba Yehova basizwe, bishimira rwose igikundiro bafite cyo kuba ari “ibisonga byeguriwe ubwiru [“ibanga ryera,” NW] bw’Imana.” Mu guhishurira abandi iryo banga mu buryo bweruye, bagira uruhare mu gutuma abantu bafite imitima itaryarya bashishikarizwa gushaka kugirana ubucuti na Yehova.—1 Abakorinto 4:1; 14:22-25; Zekariya 8:23; Malaki 3:18.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ntukifatanye mu Byaha by’Abandi,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1985.—Mu Gifaransa.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki Yehova adakeneye guhisha ibyo agambiriye gukora?
◻ Ni ba nde Yehova ahishurira amabanga ye?
◻ Ni iyihe nshingano Abakristo bafite ku birebana n’amabanga?
◻ Ni iyihe mico itatu izafasha Abakristo kumenya icyo bagomba guhishura n’icyo batahishura?
[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
Yehova ahishura amabanga binyuriye mu Ijambo rye