ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/7 pp. 20-23
  • ‘Uwiteka [“Yehova,” NW] Ntazata Ubwoko Bwe’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Uwiteka [“Yehova,” NW] Ntazata Ubwoko Bwe’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abakristo b’Indahemuka, Bitega ko Bashobora Kugerwaho n’Imibabaro
  • Icyo Inkuru za Bibiliya Zitwigisha
  • Yehova Yita ku Bababazwa
  • Impano Yehova Atanga Ziradukomeza
  • Yehova ni we ‘gihome kidukingira mu gihe cy’amakuba’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Yehova akiza umunyamubabaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Komeza kurangwa n’ibyishimo mu bihe bigoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Dushobora kungukirwa no kwihanganira imibabaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/7 pp. 20-23

‘Uwiteka [“Yehova,” NW] Ntazata Ubwoko Bwe’

“Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko, Uwiteka amukiza muri byose.”​—ZABURI 34:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.

1, 2. (a) Ni gute Yehova aha ubwoko bwe umugisha muri iki gihe? (b) Ni iki kigera ku Bakristo benshi, kandi se, ni ibihe bibazo bivuka?

ABASENGA Yehova, bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, bityo bakaba basohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya (2 Abakorinto 12:1-4). Abahamya ba Yehova, bagize umuryango mpuzamahanga urangwa n’urukundo n’ubumwe (Yohana 13:35). Bafite ubumenyi bwimbitse, kandi busobanutse, bw’ukuri kwa Bibiliya (Yesaya 54:13). Mbega ukuntu bashimira Yehova kuba abaha igikundiro cyo kubakira mu ihema rye ryo mu buryo bw’umwuka!​—Zaburi 15:1.

2 N’ubwo abari mu muteguro wa Yehova bose bakungahaye mu buryo bw’umwuka, bamwe basa n’aho bafite amahoro n’ituze biciriritse, mu gihe abandi bagerwaho n’imibabaro y’uburyo bunyuranye. Abakristo benshi, bamaze igihe kirekire bari mu mimerere iteye agahinda, kandi nta muti biringiye kubona mu gihe cya vuba aha. Birasanzwe ko umuntu acika intege mu mimerere nk’iyo (Imigani 13:12). Mbese, amakuba atugeraho, yaba agaragaza ko Imana itatwishimira? Mbese, Yehova arinda Abakristo bamwe na bamwe mu buryo bwihariye, maze abandi akabareka?

3. (a) Mbese, Yehova ni we nyirabayazana w’ibyago bigera ku bwoko bwe? (b) Kuki abayoboke ba Yehova bizerwa, na bo bahura n’imibabaro igera ku bantu?

3 Bibiliya isubiza igira iti “umuntu niyoshywa gukora ibyaha, ye kuvuga ati ‘Imana ni yo inyoheje’; kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha” (Yakobo 1:13). Yehova ni Umurinzi, akaba n’Uramira ubwoko bwe (Zaburi 91:2-6). ‘Uwiteka [“Yehova,” NW] ntazata ubwoko bwe’ (Zaburi 94:14). Ibyo ntibishaka kuvuga ko abayoboke be bizerwa, batazagerwaho n’imibabaro. Gahunda y’ibintu y’isi ya none, itegekwa n’abantu barazwe ukudatungana. Benshi muri bo, bafite imyifatire yononekaye, kandi bamwe muri abo, ni ba ruharwa mu gukora ibibi. Nta n’umwe muri bo ushakira ubwenge kuri Yehova. Ibyo bituma abantu bagerwaho n’imibabaro myinshi. Bibiliya igaragaza neza ko, igihe cyose ubwoko bwa Yehova budashobora kwirinda ingaruka zibabaje zituruka ku kudatungana kw’abantu no ku bubi bwabo.​—Ibyakozwe 14:22.

Abakristo b’Indahemuka, Bitega ko Bashobora Kugerwaho n’Imibabaro

4. Ni iki Abakristo bose bashobora kwitega, igihe cyose bakiri muri iyi gahunda mbi y’ibintu, kandi kuki?

4 N’ubwo abigishwa ba Yesu atari ab’isi, babaho muri iyi gahunda y’ibintu (Yohana 17:15, 16). Bibiliya igaragaza ko Satani ari we mbaraga itegeka iyi si (1 Yohana 5:19). Ku bw’ibyo, Abakristo bose bashobora kwitega ko, mu gihe icyo ari cyo cyose, bagomba guhura n’ibibazo bikomeye. Mu kuzirikana ibyo, intumwa Petero yagize iti “mwirinde ibisindisha, mube maso; kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro” (1 Petero 5:8, 9). Ni koko, umuryango wose w’Abakristo, ushobora kwitega ko wagerwaho n’imibabaro.

5. Ni gute Yesu yagaragaje neza ko Abakristo bizerwa bazagerwaho n’ibintu bibabaje mu mibereho yabo?

5 N’ubwo twaba dukunda Yehova mu buryo bwimbitse, tukaba n’indahemuka ku mahame ye, tuzagerwaho n’ibintu bibabaje mu mibereho. Yesu yabigaragaje neza mu mugani we, wanditswe muri Matayo 7:24-27, aho yagaragaje itandukaniro riri hagati y’abumvira amagambo ye n’abatayumvira. Yagereranyije abigishwa bumvira n’umunyabwenge wubatse inzu ku rutare rukomeye. Abatumvira ijambo rye, yabagereranyije n’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi. Ubwo hateraga inkubi y’umuyaga, inzu yari yubatswe ku rutare ni yo yasigaye yonyine. Zirikana ko ku byerekeye inzu ya wa munyabwenge, ‘imvura yaguye, imivu igatemba, umuyaga ugahuha, byose bikikubita kuri iyo nzu, ntigwe.’ Nta bwo Yesu yasezeranije ko uwo munyabwenge yari kugira amahoro n’ituze igihe cyose. Ahubwo, ubwenge bw’uwo mugabo bwari kumutegurira guhangana n’iyo nkubi y’umuyaga, maze akayirokoka. Igitekerezo nk’icyo, kivugwa mu mugani w’umubibyi. Muri wo, Yesu yasobanuye ko n’abayoboke bumvira, ‘bafata [ijambo] neza mu mitima inyuzwe myiza,’ bari ‘kwera imbuto ku bwo kwihangana.’​—Luka 8:4-15.

6. Mu rugero Pawulo yatanze rw’ibikoresho bidakongorwa n’umuriro, ni nde ugerwaho n’ikigeragezo gitwika?

6 Mu kwandikira Abakorinto, intumwa Pawulo yakoresheje imvugo y’ikigereranyo, ishushanya akamaro ko kugira imico myiza iramba, ishobora kudufasha guhangana n’ibigeragezo. Ibikoresho bidakongorwa n’umuriro, urugero nk’izahabu, ifeza, n’andi mabuye y’agaciro, bihwanye n’imico irangwa no kubaha Imana. (Gereranya n’Imigani 3:13-15; 1 Petero 1:6, 7.) Ku rundi ruhande, imico ituruka kuri kamere y’umubiri, igereranywa n’ibintu bikongorwa n’umuriro. Hanyuma, Pawulo yaravuze ati “umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese. Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano” (1 Abakorinto 3:10-14). Aha nanone, Bibiliya isobanura ko byanze bikunze, buri wese muri twe azagerwaho n’uburyo runaka bw’ikigeragezo gitwika.

7. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 15:4, ni gute Ibyanditswe bishobora kudufasha kwihanganira ibigeragezo?

7 Hari inkuru nyinshi zo muri Bibiliya, zivuga ibihereranye n’abagaragu b’indahemuka b’Imana bihanganiye amakuba, rimwe na rimwe bakaba baragombaga kwihangana mu gihe kirekire. Ariko kandi, Yehova ntiyigeze abatererana. Intumwa Pawulo, ishobora kuba yarazirikanaga izo ngero, igihe yandikaga igira iti “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduheshe ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Reka turebe ingero z’abantu batatu bagezweho n’akaga gakabije, n’ubwo bari bafitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana.

Icyo Inkuru za Bibiliya Zitwigisha

8. Ni ibihe bintu Yehova yaretse ngo bigere kuri Yozefu, kandi byamaze igihe kingana iki?

8 Yozefu, umuhungu wa Yakobo, yagize igikundiro kuri Yehova, kuva akiri muto. Nyamara kandi, yagezweho n’uruhererekane rw’amakuba, bidaturutse ku makosa ye. Yarashimuswe kandi agirirwa nabi cyane n’abavandimwe be bwite. Yaragurishijwe maze ajya kuba imbata mu gihugu cy’amahanga, aho yaje gushinjwa ibinyoma, maze ashyirwa mu “nzu y’imbohe” (Itangiriro 40:15). Muri iyo nzu y’imbohe, “bababarish[ije] ibirenge bye iminyururu: bamushyiraho ibyuma” (Zaburi 105:17, 18). Igihe Yozefu yari mu bubata no muri gereza, nta gushidikanya ko yatakambiraga Yehova kenshi, amusaba ko yabohorwa. Ariko kandi, yamaze imyaka igera kuri 13 akanguka buri gitondo agasanga akiri imbata, cyangwa imfungwa, n’ubwo Yehova yamukomezaga mu buryo bunyuranye.​—Itangiriro 37:2; 41:46.

9. Ni iki Dawidi yagombaga kwihanganira mu gihe cy’imyaka myinshi?

9 Urundi rugero rusa n’urwo, ni urwa Dawidi. Igihe Yehova yari arimo atoranya umugabo ukwiriye wo gutegeka Isirayeli, yagize ati “mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka” (Ibyakozwe 13:22). Dawidi yagezweho n’imibabaro myinshi, n’ubwo yari afite igikundiro mu maso ya Yehova. Yamaze imyaka myinshi yihishe mu butayu, mu masenga, mu buvumo no mu karere atari azi, ari mu kaga ko gupfa. Igihe yahigwaga bunyamaswa, yarihebye kandi agira ubwoba. Ariko kandi, yarihanganye, abifashijwemo n’imbaraga za Yehova. Dawidi yashoboraga kuvuga mu buryo bukwiriye, afatiye ku byo yiboneye ubwe, ati “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko, Uwiteka amukiza muri byose.”​—Zaburi 34:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.

10. Ni akahe kaga gakabije, kagwiririye Naboti n’umuryango we?

10 Mu gihe cy’umuhanuzi Eliya, hari abantu 7.000 gusa muri Isirayeli, batari barapfukamiye imana y’ikinyoma Bāli (1 Abami 19:18; Abaroma 11:4). Naboti, ushobora kuba yari umwe muri abo, yaje kurenganywa bikomeye. Yakojejwe isoni aregwa ko yatukanye. Bamaze kumuhamya icyaha, yarafashwe, maze ahabwa igihano cyo kwicwa atewe amabuye biturutse ku itegeko ry’ibwami, hanyuma amaraso ye aza kurigatwa n’imbwa. Ndetse n’abahungu be, barishwe! Nyamara kandi, yari umwere. Ibyo yashinjwaga, byari ibirego by’ibinyoma. Ibyabaye byose, byari akagambane kakozwe n’Umwamikazi Yezebeli, kugira ngo umwami abashe kwigarurira uruzabibu rwa Naboti.​—1 Abami 21:1-19; 2 Abami 9:26.

11. Ni iki intumwa Pawulo itubwira ku bihereranye n’abagabo hamwe n’abagore bizerwa, bavugwa mu mateka ya Bibiliya?

11 Yozefu, Dawidi na Naboti, ni batatu gusa mu bagabo n’abagore benshi bizerwa bavugwa muri Bibiliya, bahuye n’akaga. Intumwa Pawulo yanditse isubiramo amateka ahereranye n’abagaragu ba Yehova, uko ibihe byagiye biha ibindi. Muri iyo nkuru, Pawulo avuga iby’ ‘abageragereshwaga gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe: abicishwaga amabuye, bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa, bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa, bakagirirwa nabi; yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga no mu mavumo no mu masenga’ (Abaheburayo 11:36-38). Ariko kandi, nta bwo Yehova yabatereranye.

Yehova Yita ku Bababazwa

12. Ni iyihe mibabaro imwe n’imwe, igera ku Bahamya ba Yehova muri iki gihe?

12 Bimeze bite se ku bihereranye n’ubwoko bwa Yehova muri iki gihe? Mu rwego rw’umuteguro, dushobora kwiringira kuzarindwa n’Imana, maze tukazambuka iminsi y’imperuka n’umubabaro mwinshi, dufite umutekano (Yesaya 54:17; Ibyahishuwe 7:9-17). Ariko kandi, buri muntu ku giti cye, twemera ko “ibihe n’ibigwirira umuntu” bigera kuri bose (Umubwiriza 9:11). Muri iki gihe, hari Abakristo benshi bizerwa bagerwaho n’akaga. Bamwe bihanganira ubukene bukabije. Bibiliya ivuga ibihereranye n’ “impfubyi n’abapfakazi” b’Abakristo bafite imibabaro (Yakobo 1:27). Abandi na bo, bagerwaho n’imibabaro iterwa n’impanuka kamere, intambara, ubugizi bwa nabi, ubutegetsi bw’igitugu, indwara n’urupfu.

13. Ni izihe ngorane zabayeho, zavuzwe muri raporo iherutse gutangwa?

13 Urugero: muri raporo y’umwaka w’umurimo wa 1996, ibiro by’amashami bya Watch Tower byagejeje ku Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, byavuze ko hari bamwe mu bavandimwe bacu na bashiki bacu, bari mu mimerere ibabaje muri gereza, bitewe no kutanamuka ku mahame ya Bibiliya. Hari amatorero atatu yo mu gihugu kimwe cyo muri Amerika y’Epfo, yasheshwe, igihe udutsiko tw’inyeshyamba twahatiraga Abahamya babarirwa mu magana kuva muri ako karere. Mu gihugu kimwe cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, hari Abahamya bafatiranywe mu mirwano yashyamiranyije abenegihugu, maze baricwa. Inkubi y’umuyaga yateye mu gihugu kimwe cyo muri Amerika yo Hagati, yatumye imimerere y’iby’ubukungu, yari isanzwe yifashe nabi ku bavandimwe bamwe, irushaho kuzamba. Mu tundi turere, aho ubukene no kubura ibyo kurya bishobora kuba atari ibibazo bikomeye, imitekerereze idakwiriye, ishobora gutuma ibyishimo bya bamwe bigabanuka. Hari abandi baremerewe n’imihangayiko y’imibereho yo muri iki gihe. Abandi na bo, bashobora kumva bacitse intege igihe babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bitewe n’uko abantu badashishikazwa n’ibyo bavuga.

14. (a) Urugero rwa Yobu rutwigisha iki? (b) Aho gutekereza mu buryo budakwiriye, ni iki twagombye gukora mu gihe tugezweho n’akaga?

14 Iyo mimerere, ntigomba gufatwa nk’aho ari igihamya kigaragaza ko Imana itatwishimira. Wibuke urugero rwa Yobu, n’ibyago byinshi byamugezeho. Yari “umukiranutsi utunganye” (Yobu 1:8). Mbega ukuntu Yobu agomba kuba yarumvise acitse intege, igihe Elifazi yamushinjaga ko yakoze ibintu bibi (Yobu, igice cya 4, 5, 22)! Ntitukihutire gufata umwanzuro w’uko ibyago bitugeraho biterwa n’uko twatengushye Yehova mu buryo runaka, cyangwa ko Yehova yatuvanyeho imigisha ye. Gutekereza mu buryo budakwiriye mu gihe tugezweho n’imibabaro, bishobora kugabanya ukwizera kwacu (1 Abatesalonike 3:1-3, 5). Mu gihe twaba tugezweho n’imihangayiko, byarushaho kuba byiza dutekereje ku bihereranye n’ukuri k’uko Yehova na Yesu baba hafi y’abakiranutsi, uko byagenda kose.

15. Tuzi dute ko Yehova ahangayikishwa mu buryo bwimbitse n’imibabaro ubwoko bwe buhura na yo?

15 Intumwa Pawulo yongeye kubitwizeza, igihe yagiraga iti “ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? . . . [M]enye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abaroma 8:35, 38, 39). Yehova araduhangayikira mu buryo bwimbitse, kandi azi imibabaro yacu. Igihe Dawidi yari akiri mu buhungiro, yaranditse ati “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo. Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse” (Zaburi 34:16, 19, umurongo wa 15 na 18 muri Biblia Yera; Matayo 18:6, 14). Data wa twese wo mu ijuru atwitaho, kandi agirira impuhwe abababaye (1 Petero 5:6, 7). Aduha ibyo dukeneye kugira ngo twihangane, uko imibabaro dushobora guhura na yo yaba imeze kose.

Impano Yehova Atanga Ziradukomeza

16. Ni iki Yehova aduha kidufasha kwihangana, kandi mu buhe buryo?

16 N’ubwo tudashobora kwitega ko twagira imibereho itarimo ingorane muri iyi gahunda y’ibintu ishaje, “ntiduhānwa” (2 Abakorinto 4:8, 9). Yesu yasezeranije abigishwa be ko yari kubaha umufasha. Yagize ati “nzasaba Data, na we azabaha undi [m]ufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we [m]wuka w’ukuri” (Yohana 14:16, 17). Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., intumwa Petero yabwiye abari bayiteze amatwi, ko bashoboraga ‘guhabwa iyo mpano y’umwuka wera’ (Ibyakozwe 2:38). Mbese, umwuka wera uradufasha muri iki gihe? Yego rwose! Imbaraga rukozi ya Yehova, ituma twera imbuto zihebuje, ari zo ‘urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza, no kwirinda’ (Abagalatiya 5:22, 23). Iyo mico yose, ni iy’agaciro katagereranywa, idufasha kwihangana.

17. Ni ukuhe kuri kumwe na kumwe kwa Bibiliya gukomeza ukwizera kwacu, kandi kugashimangira icyemezo twafashe cyo gutegereza Yehova twihanganye?

17 Nanone kandi, umwuka wera udufasha gusobanukirwa ko imibabaro ya none, ari ‘iy’igihwayihwayi y’akanya [gato],’ iyo tuyigereranyije n’ingororano y’ubuzima bw’iteka (2 Abakorinto 4:16-18). Twemera tudashidikanya ko Imana itazibagirwa imirimo yacu n’urukundo tuyikunda (Abaheburayo 6:9-12). Iyo dusoma amagambo yahumetswe yo muri Bibiliya, duhumurizwa n’ingero z’abagaragu bizerwa bo mu gihe cya kera, bihanganiye ibyago byinshi, ariko bakaba baravuzweho ko bahirwa. Yakobo yaranditse ati “abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho ikitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana. Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe” (Yakobo 5:10, 11). Bibiliya isezeranya “imbaraga zisumba byose” zo kudufasha kwihanganira ibigeragezo. Nanone kandi, Yehova aduha ibyiringiro by’umuzuko (2 Abakorinto 1:8-10; 4:7). Nidusoma Bibiliya buri munsi, kandi tugatekereza kuri ayo masezerano, tuzakomeza ukwizera kwacu, n’icyemezo twafashe cyo gutegereza Imana twihanganye.​—Zaburi 42:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.

18. (a) Ibivugwa mu 2 Abakorinto 1:3, 4, bidutera inkunga yo gukora iki? (b) Ni gute abagenzuzi b’Abakristo bashobora kuba isoko y’ihumure no kugarura ubuyanja?

18 Byongeye kandi, Yehova yaduhaye paradizo yo mu buryo bw’umwuka, muri yo tukaba dushobora kwishimira urukundo nyakuri rw’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo. Twese dufite inshingano yo guhumurizanya (2 Abakorinto 1:3, 4). Abagenzuzi b’Abakristo, bashobora mu buryo bwihariye, kuba isoko ikomeye y’ihumure no kugarura ubuyanja (Yesaya 32:2). Kuba ari “impano bantu” (NW), bahawe inshingano yo gukomeza abababaye, ‘gukomeza abacogora,’ no ‘gufasha abadakomeye’ (Abefeso 4:8, 11, 12; 1 Abatesalonike 5:14). Abasaza baterwa inkunga yo gukoresha neza amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, kimwe n’ibindi bitabo bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Ibyo bitabo bikubiyemo inama nyinshi zishingiye kuri Bibiliya, zishobora kudufasha gukemura​—ndetse zikaba zanaturinda​—ibibazo bimwe na bimwe bituma tugira imihangayiko. Nimucyo twigane Yehova, duhumurizanya kandi duterana inkunga mu bihe bikomeye!

19. (a) Ni iki kidufasha kwirinda kugerwaho n’ibyago bimwe na bimwe? (b) Ni nde tugomba kwiringira mbere na mbere, kandi se, ni iki kizatuma dushobora guhangana n’ibigeragezo?

19 Uko tugenda turushaho kwinjira mu minsi y’imperuka, n’imimerere ikaba igenda irushaho kuba mibi muri gahunda y’ibintu ya none, ni na ko Abakristo bakora uko bashoboye kose, kugira ngo birinde akaga (Imigani 22:3). Kugira ubushishozi, ubwenge n’ubumenyi ku byerekeye amahame ya Bibiliya, bishobora kudufasha gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge (Imigani 3:21, 22). Dutega amatwi Ijambo rya Yehova, kandi tukaryumvira, kugira ngo twirinde gukora amakosa bitari ngombwa (Zaburi 38:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera). Icyakora, tuzi ko imihati yose twakora, idashobora kutuvaniraho burundu imibabaro duhura na yo mu mibereho yacu. Muri iyi gahunda y’ibintu, abakiranutsi benshi bagerwaho n’ibyago bikomeye. Ariko kandi, dushobora guhangana n’ibigeragezo bitugeraho, dufite icyizere cyuzuye cy’uko “Uwiteka [“Yehova,” NW] atazata ubwoko bwe” (Zaburi 94:14). Kandi tuzi ko iyi gahunda y’ibintu n’imibabaro yayo, vuba aha bizaba bitakiriho. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze ‘kudacogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari.’​—Abagalatiya 6:9.

Ni Iki Twize?

◻ Ni ibihe bigeragezo bigera ku muryango wose w’Abakristo?

◻ Ni izihe ngero za Bibiliya zidufasha gusobanukirwa ko kugerwaho n’akaga, atari igihamya cy’uko Yehova atatwishimira?

◻ Ni ibihe byiyumvo Yehova agira ku birebana n’imibabaro igera ku bwoko bwe?

◻ Ni izihe mpano zimwe na zimwe, Yehova yaduhaye zo kudufasha kwihanganira ibigeragezo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Dawidi, Naboti, na Yozefu, ni abantu batatu bagezweho n’akaga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze