Umutimanama—Mbese, ni Umutwaro, Cyangwa ni Ubutunzi?
‘UMUTIMANAMA wanjye wambujije amahwemo!’ Rimwe na rimwe, hafi ya buri wese muri twe agerwaho n’imibabaro iterwa n’umutimanama. Ibyiyumvo nk’ibyo, bishobora kuva ku ntera yoroheje, ibi byo kumva umuntu adatuje mu bwenge gusa, kugeza ku mimerere yo gushengurwa n’agahinda. Umutimanama uvurunganye, ushobora ndetse no gutuma umuntu yiheba, cyangwa akumva yarashobewe rwose.
None se, dufashe ibintu dutyo, mbese, umutimanama si umutwaro? Bamwe bashobora kumva ko ari umutwaro. Mu mateka, imico myinshi y’uturere, akenshi yagiye ibona ko umutimanama ari ubushobozi umuntu avukana. Benshi bumvaga ko ari ubuyobozi mu bihereranye n’umuco, bwatanzwe n’Imana ubwayo mu buryo butaziguye. Ku bw’ibyo, umutimanama wagiye witwa ko ari “ukuhaba kw’Imana mu muntu,” “kamere yacu ya mbere,” ndetse ukaba n’ “ijwi ry’Imana.”
Ariko kandi, mu myaka ya vuba aha, byabaye ibintu byogeye, kwemera ko ahanini umutimanama ari ubushobozi umuntu ageraho—biturutse ku myifatire y’ababyeyi no ku mibanire y’abantu. Urugero: hari abahanga bamwe mu by’iyigamyifatire, bemeza ko umwana amenya kwirinda imyifatire itifuzwa, cyane cyane abitewe no gutinya igihano, bibwira ko icyo twita umutimanama atari ikindi kitari ukwicengezamo imico bwite y’ababyeyi bacu, hamwe n’imyizerere yabo. Abandi na bo, berekeza ku ruhare umuryango w’abantu muri rusange ugira mu guhererekanya imico n’amahame. Hari ababona ko imibabaro iterwa n’umutimanama, atari ikindi kitari intambara iba hagati y’ibyo twifuza gukora, n’ibyo umuryango w’abantu ukandamiza udusaba gukora!
N’ubwo hari byinshi bivugwa ku bihereranye n’umutimanama, incuro nyinshi abantu bagiye bakora ibyo biyemeje, batitaye ku babyeyi, imiryango, n’imiryango y’abantu muri rusange, bitewe n’uko umutimanama wabo wari ubabwiye kubigenza batyo. Ndetse hari abatambye ubuzima bwabo ku bushake, bitewe n’umutimanama wabo! Kandi n’ubwo hari itandukaniro rinini cyane hagati y’imico irangwa ku isi, ibikorwa runaka, urugero nko kwica, kwiba, gusambana, kubeshya no kuryamana kw’abantu bafitanye isano rya bugufi, bibonwa ko ari ibibi hafi ku isi hose. Mbese, ibyo ntibyemeza ko umutimanama ari ubushobozi umuntu avukana?
Umutimanama—Icyo Bibiliya Iwuvugaho
Yehova Imana, ni we utanga igisubizo nyakuri kuri iyo ngingo. N’ubundi kandi, ‘ni yo [Mana] yaturemye, natwe turi abayo’ (Zaburi 100:3). Asobanukiwe imiterere yacu mu buryo bunonosoye. Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, rivuga ko umuntu yaremwe mu “ishusho” y’Imana (Itangiriro 1:26). Umuntu yaremanywe ubushobozi bwo kwiyumvisha ikiri icyiza n’ikiri ikibi; uhereye mu itangiriro, umutimanama wari igice kigize kamere y’umuntu.—Gereranya n’Itangiriro 2:16, 17.
Ibyo byemezwa n’intumwa Pawulo mu rwandiko rwayo yoherereje Abaroma, igihe yandikaga iti “abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo, baba bihīndukiye amategeko, nubwo batayafite: bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura” (Abaroma 2:14, 15). Zirikana ko hari benshi bari bararezwe badatwarwa n’Amategeko y’Imana yahawe Abayahudi, ariko bakaba barakurikizaga amahame amwe n’amwe yo mu mategeko y’Imana, bidatewe n’agahato gaturuka ku muryango w’abantu, ahubwo biturutse “ku bwabo”!
Bityo rero, umutimanama ni impano ituruka ku Mana; ni ubutunzi, aho kuba umutwaro. Ni iby’ukuri ko ushobora kudutera imibabaro. Nanone ariko, mu gihe tuwumviye, ushobora kuduhesha ingororano yo kugira ibyiyumvo byo kunyurwa mu buryo bwimbitse, no kugira amahoro yo mu mutima. Ushobora kutuyobora, kuturinda no kudushishikariza ibintu runaka. Igitabo cyitwa The Interpreter’s Bible, kigira kiti “kumererwa neza mu bwenge no mu byiyumvo, bishobora kurindwa, mu gihe gusa umuntu agerageza kuziba icyuho kiri hagati y’ibyo akora n’ibyo yumva ko yagombye gukora.” Ni gute umuntu ashobora kuziba icyo cyuho? Mbese, dushobora kugorora no gutoza umutimanama wacu? Ibyo bibazo biri busuzumwe mu gice gikurikira.