Abakristo n’Isi y’Abantu
ugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze.”—ABAKOLOSAYI 4:5.
1. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’abigishwa be hamwe n’isi?
MU ISENGESHO Yesu yatuye Se wo mu ijuru, yavuze yerekeza ku bigishwa be, ati “ab’isi barabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.” Hanyuma yongeyeho ati “sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi” (Yohana 17:14, 15). Abakristo ntibagombaga kwitandukanya n’isi mu buryo bw’umubiri—urugero, nko kujya kwibera ahantu ha bonyine, mu bigo by’abihaye Imana. Ibiri amambu, Kristo “[y]abatumye mu isi” kugira ngo bamubere abahamya, “kugeza ku mpera y’isi” (Yohana 17:18; Ibyakozwe 1:8). Ariko kandi, yasabye Imana ngo ibarinde, kubera ko Satani, “umutware w’ab’iyi si,” yari kuzatuma bangwa, bazira izina rya Kristo.—Yohana 12:31; Matayo 24:9.
2. (a) Ni gute Bibiliya ikoresha ijambo “isi”? (b) Ni iyihe myifatire ishyize mu gaciro Yehova agaragaza ku bihereranye n’isi?
2 Muri Bibiliya, ijambo “isi” (koʹsmos mu Kigiriki), akenshi rigaragaza umuryango w’abantu ukiranirwa, ukaba ‘uri mu Mubi’ (1 Yohana 5:19). Kubera ko Abakristo bakurikiza amahame ya Yehova, kandi bakaba bita ku itegeko bahawe ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana babubwira isi, rimwe na rimwe bagiye babana n’isi mu buryo bugoye (2 Timoteyo 3:12; 1 Yohana 3:1, 13). Nanone ariko, ijambo koʹsmos rikoreshwa mu Byanditswe, ryerekeza ku muryango w’abantu muri rusange. Mu kuvuga yerekeza ku isi muri ubwo buryo, Yesu yagize ati “Imana yakunze abari mu isi [“yakunze isi,” NW ] cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we” (Yohana 3:16, 17; 2 Abakorinto 5:19; 1 Yohana 4:14). Bityo rero, n’ubwo Yehova yanga ibintu biranga gahunda mbi ya Satani, yagaragaje urukundo akunda abantu, yohereza Umwana we ku isi, kugira ngo akize abari ‘kuzihana’ bose (2 Petero 3:9; Imigani 6:16-19). Imyifatire ishyize mu gaciro Yehova agaragaza ku bihereranye n’isi, yagombye kuyobora abamusenga.
Urugero rwa Yesu
3, 4. (a) Ni ikihe gihagararo Yesu yagize ku birebana n’ubutegetsi? (b) Ni gute Yesu yabonaga isi y’abantu?
3 Mbere gato y’uko Yesu apfa, yabwiye Pontiyo Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Mu buryo buhuje n’ayo magambo, Yesu yari aherutse kwamaganira kure icyifuzo Satani yari afite cyo kumuha ubwami bw’isi ngo abutegeke, kandi yanze no kwemerera Abayahudi ko bamugira umwami (Luka 4:5-8; Yohana 6:14, 15). Nyamara kandi, Yesu yagaragaje urukundo rwinshi yakunze isi y’abantu. Urugero rw’ibyo rwavuzwe n’intumwa Matayo, igihe igira iti “abonye abantu uko ari benshi, arabababarira kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri.” Yabwirije abantu abasanze mu midugudu yabo n’ibirorero byabo, abitewe n’urukundo. Yarabigishije, abakiza n’ubumuga bari bafite (Matayo 9:36). Nanone kandi, yitaga ku bintu byo mu buryo bw’umubiri, ibyo abazaga aho ari kugira ngo abigishe babaga bakeneye. Dusoma ngo “Yesu ahamagara abigishwa be, arababwira ati ‘mbabariye abo bantu, kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira’ ” (Matayo 15:32). Mbega umuco wo kwita ku bantu mu buryo bwuje urukundo!
4 Abayahudi bagiriraga Abasamariya urwikekwe rukomeye cyane, ariko kandi, Yesu yavuganye mu buryo burambuye n’umugore w’Umusamariyakazi, kandi yamaze iminsi ibiri atanga ubuhamya bunonosoye mu mudugudu w’i Samariya (Yohana 4:5-42). N’ubwo Imana yohereje Yesu ku ‘ntama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli,’ hari igihe yagiraga icyo amarira abandi batari Abayahudi, mu gihe yabaga abonye ibimenyetso bigaragaza ko bafite ukwizera (Matayo 8:5-13; 15:21-28). Ni koko, Yesu yagaragaje ko umuntu ashobora ‘[kutaba] uw’isi,’ kandi akagaragaza ko akunda isi y’abantu. Mbese, natwe tugaragariza abantu impuhwe nk’izo, twaba turi aho dutuye, aho dukora, cyangwa aho duhahira? Mbese, twita ku bihereranye n’uko bamererwa neza—atari mu byo bakeneye mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo no mu bindi bakenera, mu gihe dufite ubushobozi bwo kubafasha mu buryo bushyize mu gaciro? Yesu yarabikoze, kandi mu kubigenza atyo, yuguruye inzira yo kwigisha abantu ibihereranye n’Ubwami. Ni iby’ukuri ko tudashobora gukora ibitangaza nyabitangaza nk’uko Yesu yabikoze. Ariko kandi, twavuga ko akenshi igikorwa cy’ineza gikora ibitangaza mu buryo runaka, mu bihereranye no kuburizamo urwikekwe.
Imyifatire ya Pawulo ku Birebana n’ “Abo Hanze”
5, 6. Ni gute intumwa Pawulo yashyikiranaga n’Abayahudi bari “hanze”?
5 Intumwa Pawulo yerekeje ku bantu ‘bo hanze’ mu nyandiko zayo nyinshi, ishaka kuvuga abatari Abakristo, baba Abayahudi cyangwa Abanyamahanga (1 Abakorinto 5:12; 1 Abatesalonike 4:12; 1 Timoteyo 3:7). Ni gute yashyikiranaga na bene abo? ‘Kuri bose yabaye byose, kugira ngo mu buryo bwose akize bamwe bamwe’ (1 Abakorinto 9:20-22). Iyo yabaga ageze mu mudugudu, uburyo bwe bwo kubwiriza yakoreshaga, bwari ubwo kujya mbere na mbere mu Bayahudi babaga bahatuye. Ni gute yatangizaga ibiganiro? Yatangaga ibihamya bishingiye kuri Bibiliya, byemeza ko Mesiya yari yaraje, ko yapfuye urupfu rw’igitambo, kandi ko yazutse, ibyo byose akabikora abigiranye amakenga kandi mu buryo burangwa no kubaha.—Ibyakozwe 13:5, 14-16, 43; 17:1-3, 10.
6 Muri ubwo buryo, Pawulo yashingiraga ku bumenyi Abayahudi bari bafite, mu bihereranye n’Amategeko n’abahanuzi, kugira ngo abigishe ibihereranye na Mesiya, n’Ubwami bw’Imana. Kandi yagize ingaruka nziza, yemeza bamwe na bamwe (Ibyakozwe 14:1; 17:4). N’ubwo Pawulo yarwanyijwe n’abayobozi ba Kiyahudi, yagaragarije bagenzi be b’Abayahudi urukundo rurangwa n’igishyuhirane, igihe yandikaga ati “bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza, n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge.”—Abaroma 10:1, 2.
Igikorwa cyo Gufasha Abizera Batari Abayahudi
7. Ni gute abanyamahanga benshi bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi, bitabiriye ubutumwa bwiza Pawulo yabwirizaga?
7 Abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi, bari abantu batari Abayahudi, bakaba bari abayoboke b’idini rya Kiyahudi bakebwe. Uko bigaragara, hari abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi babaga i Roma, muri Antiyokiya y’i Siriya, muri Etiyopiya, no muri Antiyokiya y’i Pisidiya—ni koko, mu Miryango Yose y’Abayahudi Bari Baratatanyijwe. (Ibyakozwe 2:8-10; 6:5; 8:27; 13:14, 43; gereranya na Matayo 23:15.) Mu buryo bunyuranye n’uko abayobozi benshi ba Kiyahudi bari bameze, abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi bo bashobora kuba batari abirasi, kandi ntibashoboraga kwirarira bavugana ubwibone ko bakomoka kuri Aburahamu (Matayo 3:9; Yohana 8:33). Ibiri amambu, bari barateye umugongo imana z’abapagani maze bahindukirira Yehova bicishije bugufi, bagira ubumenyi runaka buhereranye na we n’amategeko ye. Kandi bagize ibyiringiro Abayahudi bari bafite, bihereranye na Mesiya wari kuza. Kubera ko bari baragaragaje ko bafite ubushake bwo kugira ihinduka mu mihati yabo yo gushakisha ukuri, abenshi muri bo bari biteguye kugira ihinduka rikomeye, maze bakitabira ibyo intumwa Pawulo yababwirizaga (Ibyakozwe 13:42, 43). Iyo umunyamahanga wahindukiriye idini rya Kiyahudi, akaba yarahoze asenga imana za gipagani, yabaga yemeye Ubukristo, yabaga mu buryo bwihariye afite ubushobozi bwo kujya kubwiriza abandi Banyamahanga, babaga bagisenga izo mana.
8, 9. (a) Uretse abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi, ni irihe tsinda rindi ry’Abanyamahanga barehejwe n’idini rya Kiyahudi? (b) Ni gute abantu benshi batinyaga Imana batakebwe, bitabiriye ubutumwa bwiza?
8 Uretse abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi bagakebwa, hari n’abandi bantu batari Abayahudi, barehejwe n’idini rya Kiyahudi. Uwa mbere muri abo wahindutse Umukristo, ni Koruneliyo, akaba “yari umuntu w’umunyadini wubaha[g]a [“watinyaga,” NW ] Imana,” n’ubwo atari umunyamahanga wahindukiriye idini rya Kiyahudi (Ibyakozwe 10:2). Mu bisobanuro uwitwa F. F. Bruce, Umwarimu wo muri kaminuza, yatanze ku bihereranye n’Ibyakozwe n’Intumwa, yaranditse ati “ubusanzwe, bene abo Banyamahanga bakunda kwitwa ‘abatinya Imana’; n’ubwo iryo atari ryo zina rishingiye ku mvugo yemewe, ni ryo rikwiriye gukoreshwa. N’ubwo Abanyamahanga benshi bo muri icyo gihe batari biteguye guhindukirira idini rya Kiyahudi mu buryo bwuzuye, (bitewe n’uko itegeko ryasabaga gukebwa ryaberaga abagabo igisitaza cyihariye), barehejwe n’inyigisho zumvikana neza zo kuyoboka Imana imwe, zatangirwaga muri gahunda ya Kiyahudi yo gusengera mu masinagogi, kandi nanone barehejwe n’amahame ahereranye n’imyifatire Abayahudi bakurikizaga mu mibereho yabo. Bamwe muri bo bajyaga mu isinagogi, maze bamenya mu buryo runaka ibihereranye n’amasengesho hamwe n’amasomo ashingiye ku byanditswe bumvaga asomwa mu buhinduzi bw’Ikigiriki.”
9 Intumwa Pawulo yahuye n’abatinya Imana benshi, igihe yabwirizaga mu masinagogi yo muri Aziya Ntoya no mu Bugiriki. Muri Antiyokiya y’i Pisidiya, yateruye amagambo abwira abari bateraniye mu isinagogi, avuga ngo “bagabo b’Abisirayeli, namwe abubaha [“abatinya,” NW ] Imana” (Ibyakozwe 13:16, 26). Luka yanditse avuga ko nyuma y’aho Pawulo amariye Amasabato atatu abwiriza mu isinagogi y’i Tesalonike, ‘bamwe muri bo [ni ukuvuga Abayahudi] babyemeye [baba Abakristo], bifatanya na Pawulo na Sila, n’Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n’abagore b’icyubahiro batari bake’ (Ibyakozwe 17:4). Birashoboka ko bamwe mu Bagiriki bari abantu batinyaga Imana batakebwe. Hari igihamya kigaragaza ko abenshi muri bene abo Banyamahanga bifatanyije n’imiryango ya Kiyahudi.
Ibikorwa byo Kubwiriza mu ‘Batizera’
10. Ni gute Pawulo yabwirije Abanyamahanga batari bafite ubumenyi bw’Ibyanditswe, kandi ingaruka yabaye iyihe?
10 Mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ijambo “abatizera” rishobora kwerekeza ku bantu muri rusange bari hanze y’itorero rya Gikristo. Incuro nyinshi, ryerekeza ku bapagani (Abaroma 15:31; 1 Abakorinto 14:22, 23; 2 Abakorinto 4:4; 6:14). Muri Atenayi, abatizera benshi bari barigishijwe filozofiya ya Kigiriki, badafite ubumenyi na mba bw’Ibyanditswe. Mbese, ibyo byaba byaraciye intege Pawulo, bigatuma atababwiriza? Oya. Ariko kandi, yahuzaga ikiganiro cye n’imimerere barimo. Yatangaga ibitekerezo bishingiye kuri Bibiliya abigiranye ubuhanga, akirinda kuvuga mu buryo butaziguye amagambo yo mu Byanditswe bya Giheburayo, bitari bizwi mu Banyatenayi. Yagaragaje abigiranye ubwenge, isano ryari hagati y’ukuri kwa Bibiliya, n’ibitekerezo runaka byavuzwe n’abasizi b’Abasitoyiko ba kera. Nanone kandi, yasobanuye ihame ry’uko hariho Imana imwe y’ukuri ku bantu bose, Imana izaca imanza zikiranuka binyuriye ku muntu wapfuye maze akazuka. Bityo rero, Pawulo yabwirije Abanyatenayi ibihereranye na Kristo, abigiranye amakenga. Ingaruka yabaye iyihe? N’ubwo abenshi bamugize urw’amenyo mu buryo budasubirwaho, cyangwa bakinangira, ‘abagabo bamwe bifatanyije na we, barizera; harimo Diyonisiyo wo mu b’Areyopago, kandi n’umugore witwaga Damari, n’abandi hamwe na bo.’—Ibyakozwe 17:18, 21-34.
11. Korinto wari umujyi bwoko ki, kandi se, umurimo wo kubwiriza Pawulo yahakoze wagize izihe ngaruka?
11 I Korinto, hariyo umuryango mugari w’Abayahudi, bityo Pawulo akaba yarahatangiriye umurimo we, abwiriza mu isinagogi. Ariko kandi, igihe Abayahudi bahindukiranaga Pawulo bakamurwanya, yagiye mu Banyamahanga (Ibyakozwe 18:1-6). Kandi se mbega imico abo bari bafite! Korinto wari umujyi warangwaga n’imihihibikano myinshi, ihuriro ry’abantu baturukaga imihanda yose, ukarangwa n’ibikorwa by’ubucuruzi, ukaba wari uzwi hose mu turere twayoborwaga n’ubutegetsi bw’Abagiriki n’ubw’Abaroma, bitewe n’imyifatire y’akahebwe yari iwurimo. Koko rero, imvugo ngo “kuba Umukorinto,” yasobanuraga gukora ibikorwa by’ubwiyandarike. Nyamara kandi, nyuma y’aho Abayahudi bangiye kumva ibyo Pawulo yababwirizaga, ni bwo Kristo yamubonekeye maze aravuga ati “ntutinye, ahubwo uvuge, . . . kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu” (Ibyakozwe 18:9, 10). Mu buryo buhuje rwose n’ayo magambo, Pawulo yashinze itorero i Korinto, n’ubwo bamwe mu bari barigize bari barabanje kubaho mu buryo bwa “Gikorinto.”—1 Abakorinto 6:9-11.
Tugerageze Gukiza “Abantu b’Ingeri Zose,” (NW) Muri Iki Gihe
12, 13. (a) Ni gute ifasi tubwirizamo muri iki gihe, isa n’iyo mu gihe cya Pawulo? (b) Ni iyihe myifatire tugaragaza mu mafasi amadini ya Kristendomu amazemo igihe kirekire yarashinzwe, cyangwa aho usanga abantu benshi barazinutswe amadini?
12 Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe “ubuntu bw’Imana, buzanira abantu bose [“b’ingeri zose,” NW ] agakiza” (Tito 2:11). Ifasi yo kubwirizamo ubutumwa bwiza yaragutse, ifata imigabane yose, n’ibyinshi mu birwa byo mu nyanja. Kandi nk’uko byari bimeze mu gihe cya Pawulo, “abantu b’ingeri zose,” (NW ) bagerwaho rwose. Urugero, bamwe muri twe babwiriza mu bihugu amatorero ya Kristendomu amazemo ibinyejana byinshi yarashinzwe. Kimwe n’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, abayoboke bayo bashobora kuba barakagatiwe cyane n’imigenzo ya kidini ibaboshye. Ariko kandi, twishimira gushakisha abafite umutima ukunze, maze tugashingira ku bumenyi ubwo ari bwo bwose bwa Bibiliya bafite. Ntitubabwirana agasuzuguro cyangwa ngo tubirengagize, n’ubwo rimwe na rimwe abayobozi babo ba kidini baturwanya bakanadutoteza. Ibiri amambu, twemera ko bamwe muri bo bashobora kuba bafite “ishyaka ry’Imana,” n’ubwo badafite ubumenyi nyakuri. Kimwe na Yesu na Pawulo, tugaragariza abantu urukundo rutaryarya tubakunda, kandi twifuza mu buryo bukomeye ko bakizwa.—Abaroma 10:2.
13 Mu gihe tubwiriza, abenshi muri twe bahura n’abantu bazinutswe amadini. Ariko kandi, bashobora kuba bakiri abantu batinya Imana, bakaba bemera Imana mu rugero runaka, kandi bakagerageza kubaho mu buryo buboneye. Mbese, mu b’iki gihe kigoramye kandi kirangwa no kutubaha Imana kurushaho kwiyongera, ntitwagombye kwishimira guhura n’abantu bemera Imana mu rugero runaka? Kandi se, mbese ntidushishikazwa no kubayobora muri gahunda yo gusenga mu buryo buzira uburyarya n’ibinyoma?—Abafilipi 2:15.
14, 15. Ni gute umurima munini wo kubwirizamo ubutumwa bwiza washoboye kuboneka?
14 Mu rugero Yesu yatanze rw’urushundura rwajugunywe mu nyanja, yahanuye ko hari kuzabaho umurima munini wo kubwirizamo (Matayo 13:47-49). Mu gusobanura urwo rugero, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1993, ku ipaji ya 18, wagize uti “uko ibinyejana byagiye bihita, abayoboke ba Kristendomu bagiye bagira uruhare rukomeye mu guhindura, kwandukura no gukwirakwiza Ijambo ry’Imana. Hanyuma, ayo matorero ya Kristendomu yaje no gushyiraho cyangwa agashyigikira imiryango ya Bibiliya, yahinduye Bibiliya mu ndimi zivugwa na rubanda mu duce two hirya no hino ku isi. Yanohereje abamisiyoneri b’abaganga n’abigisha, bagiye bahindura abantu kuba Abakristo bakuruwe n’ibintu bahongerwaga. Ibyo byatumye hakoranywa umubare munini cyane w’amafi adakwiriye, atari yemewe n’Imana. Nibura ariko, ibyo byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni batari Abakristo, bamenya Bibiliya hamwe n’ibyerekeye Ubukristo mu rugero runaka, n’ubwo bwari bugoretse.”
15 Uburyo bwo guhindura abantu bwakoreshejwe na Kristendomu, bwagize ingaruka nziza, cyane cyane muri Amerika y’Epfo, muri Afurika, no mu birwa bimwe na bimwe byo mu nyanja. Muri iki gihe, muri ibyo bice habonetse abantu benshi bicisha bugufi, kandi dushobora gukomeza gukora ibyiza byinshi, mu gihe dufite imyifatire irangwa n’icyizere kandi yuje urukundo ku bihereranye n’abo bantu bicisha bugufi, ndetse nk’iyo Pawulo yari afite ku bihereranye n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi. Mu bantu bakeneye ko twabafasha, harimo n’abantu babarirwa muri za miriyoni, umuntu yakwita “abikundira” Abahamya ba Yehova. Igihe cyose, bishimira kutubona mu gihe tubasuye. Hari bamwe biganye natwe Bibiliya, bajya no mu materaniro yacu, cyane cyane mu gihe cy’Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka. Mbese, bene abo ntibagize umurima munini wo kubwirizamo ubutumwa bwiza bw’Ubwami?
16, 17. (a) Ni ibihe byiciro by’abantu tugezaho ubutumwa bwiza? (b) Ni gute twigana Pawulo, mu gihe tubwiriza abantu b’ibyiciro binyuranye?
16 Nanone kandi se, bite ku bihereranye n’abantu barerewe mu mico y’ibihugu bitarimo amadini ya Kristendomu—twaba duhuriye na bo mu bihugu bavukamo, cyangwa bakaba ari abimukiye mu bihugu by’i Burengerazuba? Kandi se, bite ku bihereranye n’abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi, bateye idini umugongo rwose, bagahinduka abantu batemera ko Imana ibaho, cyangwa bumva ko ibyayo nta muntu ushobora kubimenya? Byongeye kandi se, bite ku bihereranye n’abakurikiza filozofiya yo muri iki gihe, cyangwa inyigisho zihereranye n’imyifatire y’abantu zikwirakwizwa mu bitabo byinshi umuntu yisomera ku giti cye, biboneka mu mazu y’ububiko bw’ibitabo, maze bakazibandaho babigiranye umurava umeze hafi nk’uwo bakoresha mu rwego rw’idini? Mbese, hari uwo ari we wese wo muri bene abo bantu wagombye gusubizwa inyuma, agafatwa nk’aho adashobora gucungurwa? Oya, niba twigana urugero rw’intumwa Pawulo.
17 Mu gihe Pawulo yari arimo abwiriza muri Atenayi, ntiyaguye mu mutego wo guharira n’abari bamuteze amatwi, ngo bajye impaka zishingiye kuri filozofiya. Ariko kandi, yahuje imyigishirize ye n’imimerere y’abantu yari arimo ashyikirana na bo, agaragaza ukuri kwa Bibiliya mu buryo busobanutse neza, buhuje n’ukuri. Mu buryo nk’ubwo, si ngombwa ko tuba abahanga mu bihereranye n’amadini y’abantu tubwiriza, cyangwa filozofiya zabo. Nyamara kandi, duhuza ibiganiro byacu n’imimerere dusanze, kugira ngo dutume umurimo wacu wo kubwiriza ugira ingaruka nziza, bityo tukaba tubaye “byose ku bantu b’ingeri zose” (1 Abakorinto 9:22, NW). Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Kolosayi, yagize ati “mugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete. Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana, risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.”—Abakolosayi 4:5, 6, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
18. Ni iyihe nshingano dufite, kandi se, ni iki tutagombye na rimwe kwibagirwa?
18 Kimwe na Yesu n’intumwa Pawulo, nimucyo tugaragarize abantu b’ingeri zose urukundo. Cyane cyane, nimucyo twihatire kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ku rundi ruhande, ntuzigere na rimwe wibagirwa ko Yesu yerekeje ku bigishwa be agira ati “si ab’isi” (Yohana 17:16). Icyo ibyo bisobanura kuri twe, kizasumwa mu buryo burambuye mu gice gikurikira.
Isubiramo
◻ Sobanura imyifatire ishyize mu gaciro Yesu yari afite ku bihereranye n’isi.
◻ Ni gute intumwa Pawulo yabwirije Abayahudi, n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi?
◻ Ni gute Pawulo yashyikiranye n’abantu batinyaga Imana, n’abatizera?
◻ Ni gute dushobora kuba “byose ku bantu b’ingeri zose,” (NW ) mu murimo wacu wo kubwiriza?
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Mu gihe Abakristo bakorera bagenzi babo ibikorwa by’ineza, akenshi bashobora kuburizamo urwikekwe