ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/1 pp. 3-7
  • Ubukristo mu Bikorwa—Mu Gihe cy’Imvururu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubukristo mu Bikorwa—Mu Gihe cy’Imvururu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Intambara Muri Kongo
  • Gusuzuma Uko Ibikenewe Bingana
  • Abantu Batanga Babikunze
  • Uko Byatanzwe Muri Kongo
  • Imfashanyo ku Bantu Batari Abahamya
  • Amakambi y’Impunzi
  • Bakurira hamwe mu rukundo
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Umurimo wo gufasha abandi
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Ibikorwa by’ubutabazi 2021—Abavandimwe na bashiki bacu ntibatereranywe
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Dufashe “abimukira” ‘gukorera Yehova bishimye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/1 pp. 3-7

Ubukristo mu Bikorwa​—Mu Gihe cy’Imvururu

BYOSE byatangiye mu buryo butunguranye, umunsi umwe muri Mata 1994. Impanuka y’indege yahitanye abakuru b’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda. Mu masaha make, urugomo rukabije rwayogoje u Rwanda rwose. Mu mezi arenze atatu ho gato, Abanyarwanda basaga 500.000—abagabo, abagore n’abana—barapfuye. Hari abantu bamwe berekeza kuri icyo gihe bavuga ko ryari “itsembabwoko.”

Byabaye ngombwa ko kimwe cya kabiri cy’abaturage b’u Rwanda bageraga kuri miriyoni 7,5, gihunga. Abo bahunze, bakubiyemo n’abagera kuri miriyoni 2,4 bahungiye mu bihugu baturanye. Mu mateka yo muri iki gihe, ni bwo hari habayeho abantu bahunga ari benshi cyane, kandi bigakorwa mu gihe gito, kurusha uko byagenze mbere hose. Amakambi y’impunzi yashyizweho ikitaraganya muri Zaïre (ubu ikaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), muri Tanzaniya, no mu Burundi. Amwe muri ayo makambi—ari na yo manini cyane ku isi yose—yari acumbitsemo abantu bagera ku 200.000.

Muri izo mpunzi, harimo Abahamya ba Yehova benshi, abo bakaba ari abantu bakunda amahoro, bakurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho yabo. Igihugu icyo ari cyo cyose baba barimo, bakomeza kwirinda mu buryo budasubirwaho kugira aho babogamira, kandi bagakurikiza ihame rikubiye muri aya magambo yo muri Yesaya 2:4, agira ati “inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.” Abahamya ba Yehova barazwi cyane ko ari itsinda ryo mu rwego rw’idini, ritagize uruhare mu itsembabwoko ryo mu Rwanda.

Yesu Kristo yavuze ko abigishwa be “atari ab’isi.” Ariko kandi, kubera ko “bari mu isi,” nta bwo buri gihe bashobora guhonoka imvururu z’amahanga (Yohana 17:11, 14). Mu itsembabwoko ryo mu Rwanda, Abahamya bagera kuri 400 bahasize ubuzima bwabo. Abahamya hamwe n’abantu bashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami bagera hafi ku 2.000, babaye impunzi.

Mbese, kutaba ab’isi bisobanura ko Abahamya ba Yehova nta kintu bakora mu gihe habayeho amakuba? Oya. Ijambo ry’Imana rigira riti “hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati ‘genda amahoro, ususuruke, uhage’; ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye, byavura iki? Uko ni ko no kwizera, iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine, kuba gupfuye” (Yakobo 2:15-17). Urukundo Abahamya bakunda bagenzi babo, na rwo rubasunikira gufasha abo badahuje ibitekerezo byo mu rwego rw’idini.​—Matayo 22:37-40.

N’ubwo Abahamya ba Yehova bo ku isi yose bifuzaga gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera bari mu makuba mu Rwanda, abo mu karere k’u Burayi bw’i Burengerazuba ni bo basabwe guhuriza hamwe imihati yabo yo gutanga ubufasha. Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1994, itsinda ry’abitangiye gukora imirimo b’Abahamya bo mu Burayi, bihutiye kujya gufasha abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo bo muri Afurika. Amakambi ateguwe neza n’amavuriro y’agateganyo, byashyiriweho impunzi z’Abanyarwanda. Izo mpunzi zohererejwe imyambaro myinshi cyane, ibiringiti, ibyo kurya, n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, hakoreshejwe indege cyangwa ubundi buryo. Abantu bari bihebye basaga 7.000—ni ukuvuga umubare ukubye hafi incuro eshatu uw’Abahamya ba Yehova bari mu Rwanda icyo gihe​—bungukiwe n’iyo mihati yo gutanga ubufasha. Mu Kuboza k’uwo mwaka, impunzi zibarirwa mu bihumbi, hakubiyemo abenshi cyane muri ba Bahamya ba Yehova, zasubiye mu Rwanda kugira ngo zisubize imibereho yazo mu buryo.

Intambara Muri Kongo

Mu mwaka wa 1996, intambara yarose mu karere k’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ako karere gahana imbibi n’u Rwanda n’u Burundi. Hongeye kubaho ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu no kwica. Kubera ko abantu bari bugarijwe n’amasasu yahoreraga kandi amazu akaba yaratwikwaga, bahungishije amagara yabo. Abahamya ba Yehova bagotewe muri izo mvururu, maze abagera hafi kuri 50 barapfa. Bamwe bishwe n’amasasu yabaga yayobye. Abandi bishwe urubozo, bitewe n’uko bari abo mu itsinda ry’ubwoko runaka, cyangwa bakaba baritiranyijwe n’abanzi. Umurenge umwe wabagamo Abahamya 150, warimbujwe inkongi y’umuriro. Mu yindi mirenge, amazu menshi hamwe n’Amazu y’Ubwami amwe n’amwe yaratwitswe arakongoka. Kubera ko ari nta mazu cyangwa ibintu Abahamya bari bafite, bahungiye mu tundi turere, maze bagenzi babo bahuje ukwizera babafashirizayo.

Intambara ikurikirwa n’inzara, kubera ko imyaka iba yangijwe, ububiko bw’ibyo kurya bugasahurwa, n’amayira yo kugeza ku bantu ibyo bakeneye agafungwa. Ibyo kurya bibonetse biba bihenda. I Kisangani, mu ntangiriro za Gicurasi 1997, ikiro kimwe cy’ibirayi cyaguraga hafi amadolari atatu, icyo kikaba ari igiciro abantu benshi batashoboraga kwisukira. Abenshi bashoboraga kubona icyo kurya rimwe gusa ku munsi. Birumvikana ko mu gihe hatabonetse ibyo kurya bihagije, hakurikiraho indwara. Kurya nabi bimunga ubushobozi bw’umubiri bwo gukumira malariya, indwara z’impiswi, n’indwara zo mu gifu. Abana cyane cyane ni bo byibasira bikabahitana.

Gusuzuma Uko Ibikenewe Bingana

Abahamya ba Yehova bo mu Burayi bongeye kwitabira mu maguru mashya ibyari bikenewe. Muri Mata 1997, itsinda ryashyiriweho gutanga ubufasha, rigizwe n’Abahamya ba Yehova barimo n’abaganga babiri, ryuriye indege ryitwaje imiti n’amafaranga. Kuri Goma, Abahamya baho bari baramaze gushyiraho za komite zishinzwe ibyo gutanga ubufasha, zagombaga gusuzuma neza uko imimerere imeze, kugira ngo hashobore gutangwa ubufasha bwihutirwa. Iryo tsinda ryazengurutse umujyi n’uturere turi mu nkengero zawo. Hari intumwa zoherejwe kureba uko ibintu byifashe mu turere twinshi twa kure. Hari n’andi makuru bamenye yaturukaga i Kisangani, aho hakaba ari ku bilometero 1.000 mu burengerazuba bwa Goma. Abavandimwe bo muri ako karere bafashije mu mihati nk’iyo yo gutanga ubufasha i Goma, aho hakaba hari Abahamya bagera kuri 700.

Umwe mu basaza b’Abakristo b’i Goma, yagize ati “kubona abavandimwe bacu baraje baturutse kure cyane, bazanywe no kudufasha, byadukoze ku mutima. Mbere y’uko baza, twarafashanyaga. Byabaye ngombwa ko abavandimwe bahunga, bava mu byaro baza i Goma. Bamwe bari batakaje amazu yabo, kandi basiga imirima yabo. Twabakiriye mu ngo zacu, maze tubaha ku myambaro yacu, dusangira n’ibyo kurya bike twari dufite. Ibyo twashoboraga gukora ku giti cyacu ntibyari byinshi. Bamwe muri twe bari bafite ingorane ziterwa no kurya nabi.

“Ariko kandi, abavandimwe bo mu Burayi bazanye amafaranga yatumye dushobora kugura ibyo kurya, bikaba byari ingume kandi bihenda cyane. Ibyo byo kurya byaje mu gihe byari bikenewe koko, kubera ko abenshi nta kintu na mba bari bafite cyo kurya mu ngo zabo. Twatanze ibyo kurya ku Bahamya no ku batari Abahamya. Iyo ubwo bufasha butaza kuzira igihe bwaziyeho, hari benshi cyane bari kuba barapfuye, cyane cyane abana. Yehova yarokoye ubwoko bwe. Abantu batari Abahamya baratangaye cyane. Abenshi bagize icyo bavuga ku bihereranye n’ubumwe hamwe n’urukundo dufitanye. Bamwe biyemereye ko idini ryacu ari ryo ry’ukuri.”

N’ubwo muri ako karere hagurwaga ibyo kurya hagatangwa n’imiti, hari n’ibindi byinshi byari bikenewe. Hari hakenewe imyambaro n’ibiringiti, hamwe n’ibyo kurya ndetse n’imiti, byinshi kurushaho. Nanone kandi, hari hakenewe ubufasha bwo kongera kubaka amazu yari yarashenywe.

Abantu Batanga Babikunze

Abavandimwe bo mu Burayi bifuzaga kongera gufasha. Ibiro by’Abahamya ba Yehova by’i Louviers mu Bufaransa, byiyambaje amatorero yo mu karere ka vallée du Rhône, kimwe n’ayo muri Normandie, n’amatorero amwe n’amwe yo mu karere ka Paris. Aha hakurikijwe irindi hame ry’Ibyanditswe, rigira riti “ubiba nke, azasarura bike; naho ubiba nyinshi, azasarura byinshi. Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe.”​—2 Abakorinto 9:6, 7.

Abantu babarirwa mu bihumbi baboneyeho uburyo bwo gutanga. Amakarito n’ibikapu birimo imyambaro, inkweto, n’ibindi bintu, byaje byisukiranya mu Nzu z’Ubwami, hanyuma bikajyanwa ku biro by’ishami ry’Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa. Aho ngaho, hari abitangiye gukora imirimo bagera kuri 400 bari biteguye kwifatanya mu murimo wari gukurikiraho, uhereranye n’igikorwa cyiswe “Gufasha Zaïre.” Uko izo mpano zisukiranyaga, abo bitangiye gukora imirimo bavanguragamo imyambaro, bakayizinga neza, bakayipakira mu makarito, maze bakayapanga mu birundo bigiye bigizwe n’amakarito 30, bitondekanyije ku bikoresho byagenewe gupakirwaho imizigo. Abana bazirikanye abavandimwe na bashiki babo bakiri bato bo muri Afurika, maze baboherereza ibikinisho—ni ukuvuga utumodoka tubengerana tw’udukinisho, udukinisho two mu bwoko bw’akamarimari, ibipupe bisa n’abana, n’ibisa n’idubu. Ibyo byagiye bipakirwa hamwe n’ibintu byari bikenewe ku buzima. Muri rusange, hapakiwe za kontineri icyenda za metero 12, maze zoherezwa muri Kongo.

Ni imfashanyo zingana iki zoherejwe muri Afurika yo Hagati, ziturutse mu bufasha bwatanzwe n’Abahamya babarirwa mu bihumbi bo mu Bubiligi, mu Bufaransa no mu Busuwisi? Muri Kamena 1997, ibyoherejwe byose hamwe byari ibiro 500 by’imiti, toni 10 z’ibisuguti bikungahaye cyane kuri poroteyine, toni 20 z’ibindi biribwa, toni 90 z’imyambaro, imiguru 18.500 y’inkweto, n’ibiringiti 1.000. Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, na byo byoherejwe hakoreshejwe indege. Ibyo byose byarishimiwe cyane, bituma izo mpunzi zigarura ubuyanja kandi bizifasha kwihanganira ibigeragezo zarimo. Ibyo byatanzwe byose hamwe byari bifite agaciro kagera hafi ku madolari y’Amanyamerika 1.000.000. Izo mfashanyo zari igihamya kigaragaza imishyikirano ya kivandimwe n’urukundo biranga abakorera Yehova.

Uko Byatanzwe Muri Kongo

Ubwo ibyo bintu byari bitangiye kugera muri Kongo, abavandimwe babiri na mushiki wacu umwe baturutse mu Bufaransa, baza gukorana na za komite zo muri ako karere zishinzwe ibyo gutanga ubufasha. Ku birebana n’umuco wo gushimira wagaragajwe n’Abahamya b’Abanyekongo, Joseline yagize ati “twabonye inzandiko nyinshi zo gushimira. Mushiki wacu umwe w’umukene yampaye umutako ukozwe mu ibuye ry’icyatsi kibisi. Abandi baduhaye amafoto yabo. Mu gihe twari dutashye, bashiki bacu baransomye, barampobera, maze bararira. Nanjye nararize. Abenshi bavuze amagambo nk’aya ngo ‘Yehova ni mwiza. Yehova aratuzirikana.’ Bityo, bari bazi ko ishimwe ry’uko gutanga ryari iry’Imana. Mu gihe twarimo dutanga ibyo kurya, abavandimwe na bashiki bacu basingizaga Yehova, baririmba indirimbo z’Ubwami. Byadukoze ku mutima.”

Umuganga witwa Loic ni umwe mu bari bagize iryo tsinda. Abantu benshi bakoraniraga mu Nzu y’Ubwami, bagategereza bihanganye ko umwanya wabo ugera kugira ngo babonane na we. Kubera ko mushiki wacu umwe w’Umunyekongokazi yashakaga na we kugira icyo yakora, yakoze amandazi 40 ayaha abari bategereje kubonana na muganga. Kubera ko abantu bari bategereje bageraga hafi kuri 80, buri wese yahawe igice cy’irindazi.

Imfashanyo ku Bantu Batari Abahamya

Iyo mfashanyo yari igenewe guteza imbere imimerere y’abantu, ntiyahawe Abahamya ba Yehova bonyine. Hari n’abandi yagiriye akamaro, nk’uko byagenze kuri benshi mu mwaka wa 1994. Ibyo bihuje n’ibivugwa mu Bagalatiya 6:10, hagira hati “nuko rero, tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.”—Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.

Abahamya batanze imiti n’imyambaro ku mashuri abanza menshi, no ku kigo kirera imfubyi kiri hafi y’i Goma. Icyo kigo kibamo abana 85. Mu rugendo rwari rwarakozwe mbere y’aho rwo gusuzuma uko ibintu byifashe, iryo tsinda ryashyiriweho gutanga ubufasha ryari ryarasuye icyo kigo, maze risezeranya ko rizaha abo bana amapaki 50 y’ibisuguti bikungahaye cyane kuri poroteyine, amakarito y’imyambaro, ibiringiti 100, imiti, n’ibikinisho. Abo bana batonze umurongo mu kibuga, maze baririmbira abo bashyitsi. Hanyuma, bagize icyo basaba cyihariye—mbese, bashoboraga kubona umupira w’amaguru kugira ngo bajye bawukina?

Nyuma y’ibyumweru runaka, iryo tsinda ryashyiriweho gutanga ubufasha ryasohoje isezerano ryo kuzana ibyo bintu. Umukuru w’icyo kigo yashimishijwe n’uwo mutima wo gutanga, hamwe n’ibyo yari yarasomye mu gitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya yari yarahawe, maze avuga ko yari mu nzira yo kuba umwe mu Bahamya ba Yehova. Naho se abana bo, baba barahawe umupira? Claude, umuhuzabikorwa w’itsinda ryari ryaturutse mu Bufaransa ryarashyiriweho gutanga ubufasha, yasubije agira ati “oya. Twabahaye imipira ibiri.”

Amakambi y’Impunzi

Imfashanyo ntiyagarukiye muri Kongo. Impunzi zibarirwa mu bihumbi zari zarahunze akarere k’intambara, zijya mu gihugu cyegeranye na ko, aho hakaba harahise hashingwa amakambi atatu y’impunzi. Aho na ho Abahamya barahagiye, kugira ngo barebe icyashobora gukorwa. Mu gihe iyi raporo yategurwaga, ayo makambi yari arimo impunzi zigera ku 211.000, inyinshi muri zo zikaba zari izo muri Kongo. Abagera hafi kuri 800 bari Abahamya ba Yehova hamwe n’abana babo, n’abantu bashimishijwe n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ikibazo cy’ibanze mu makambi, cyari icyo kubura ibyo kurya. Mu ikambi imwe, hari ibyo kurya byashoboraga guhaza mu gihe cy’iminsi itatu gusa, kandi byari bikubiyemo n’ibishyimbo by’ibigugu byari bimaze imyaka itatu.

Ariko kandi, Abahamya bari baguwe neza. N’ubwo bari bafite ibitabo bike by’imfashanyigisho za Bibiliya, ntibasibaga kuyobora amateraniro yaberaga hanze, kugira ngo biyubake mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, bari bashishikariye kubwiriza abandi bo muri ayo makambi, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.​—Matayo 24:14; Abaheburayo 10:24, 25.

Hari itsinda ry’Abahamya ryagiye gusuzuma iyo mimerere, ryari ririmo n’umuganga. N’ubwo abategetsi baryemereye kumara iminsi mike gusa muri buri kambi, abarigize basuzumye abarwayi. Basigiye abasaza b’Abakristo imiti n’amafaranga. Muri ubwo buryo, abavandimwe bashoboye kurusimbuka. Nanone kandi, abagize iryo tsinda bari biringiye ko Abahamya bo muri ayo makambi bari kuzatahuka bagasubira mu gihugu cyabo bidatinze.

Bite se ku bihereranye n’igihe kizaza? Yesu yahanuye ko iki gihe turimo cyari kuzaba igihe cy’imvururu zikabije, igihe cyari kuzarangwa n’intambara hamwe n’inzara (Matayo 24:7). Abahamya ba Yehova bazi ko Ubwami bw’Imana bwonyine ari bwo buzakuraho imibabaro iri ku isi muri iki gihe. Mu gihe buzaba butegeka, ubuturo bwacu bw’isi buzaba paradizo y’amahoro, uburumbuke, n’ibyishimo by’iteka ku bantu bumvira (Zaburi 72:1, 3, 16). Hagati aho ariko, Abahamya bazabwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwo Bwami bwo mu ijuru, kandi bazanakomeza gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera hamwe n’abandi bantu, mu bihe by’ingorane.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

Kuva mu mwaka wa 1994, Abahamya ba Yehova bo mu Burayi honyine bohereje toni zisaga 190 z’ibyo kurya, imyambaro, imiti, n’ibindi bintu byo gufasha mu karere k’Afurika k’Ibiyaga Bigari

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

Urukundo rwa Gikristo Rushyirwa mu Bikorwa

Mu bantu bo mu Bufaransa bagize uruhare mu gikorwa cyiswe “Gufasha Zaïre” babishishikariye, harimo Ruth Danner. Akiri umwana, yafungiwe mu bigo by’ishyaka rya Nazi byakoranyirizwagamo imfungwa, bitewe no kwizera kwe kwa Gikristo. Yagize ati “twari twishimiye kugira icyo twamarira abavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika! Ariko rero, hari ikintu cyanshimishije mu mpande ebyiri. Mu mwaka wa 1945, ubwo twari tugarutse imuhira tuvuye mu Budage, nta kintu twari dufite habe na mba. Ndetse n’imyenda twambaraga, yari imitirano. Ariko kandi, bidatinze twabonye imfashanyo y’ibintu twari twohererejwe n’abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka bo muri Amerika. Bityo rero, iyi mihati yo gutanga ubufasha yatumye mbona uburyo bwo kwitura ineza twagiriwe muri icyo gihe cya kera. Mbega igikundiro cyo kuba umwe mu bagize uwo muryango mugari w’abavandimwe, bashyira mu bikorwa urukundo rwa Gikristo!”​—Yohana 13:34, 35.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Vuba aha—isi izahinduka paradizo irimo uburumbuke kuri bose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze