Mbese, Ni Ugushima Cyangwa Ni Ugushyeshyenga?
UMUNTU aramutse akubwiye ati “uburyo bwawe bushya bwo gusokoza burahambaye!” Mbese, aba agushima cyangwa aba agushyeshyenga? “Iyo kositimu irakubereye cyane rwose!” Mbese, ni ukugushima cyangwa ni ukugushyeshyenga? “Ibi biryo biraryoshye cyane kurusha ibindi byose nariye!” Mbese, ni ugushima cyangwa ni ugushyeshyenga? Mu gihe tubwiwe bene ayo magambo yo kudushimagiza, dushobora kwibaza niba koko aturutse ku mutima kandi akaba ari ay’ukuri, cyangwa niba avugiwe gusa kugira ngo twishime, atari uko byanze bikunze nyir’ukuyavuga aba yayavuze akomeje.
Ni gute dushobora kumenya niba ibyo umuntu atubwiye ari ibyo kudushima cyangwa kudushyeshyenga? Ibyo se hari icyo bitwaye? Mbese, ntidushobora gupfa kwemera ibivuzwe, maze tukagira umunezero bidutera? Bite se ku bihereranye n’igihe dushima abandi? Mbese, twaba twarigeze tugenzura impamvu zibidutera? Gutekereza kuri ibyo bibazo, bishobora kudufasha gushishoza no gukoresha ururimi rwacu mu buryo buhesha ishimwe Yehova Imana.
Uko Ishimwe no Gushyeshyenga Bisobanurwa
Inkoranyamagambo yitwa Webster’s Dictionary, isobanura ko ishimwe ari amagambo yo kwemera cyangwa yo gushima, kandi iryo jambo nanone rishobora gusobanura ibihereranye no gusenga, cyangwa guhesha ikuzo. Uko bigaragara, ibyo bisobanuro bibiri biheruka, byerekeza gusa ku ishimwe rihabwa Yehova Imana. Icyo ni igice cy’ingenzi cyane mu bigize ugusenga k’ukuri, nk’uko umwanditsi wa Zaburi wahumekewe yabitanzemo inama agira ati “kuko ari byiza . . . , ni [iby’]igikundiro, kandi gushima kurakwiriye.” “Ibihumeka byose bishime Uwiteka [“Yah,” NW ] .”—Zaburi 147:1; 150:6.
Icyakora, ibyo ntibishaka kuvuga ko ishimwe ridashobora guhabwa abantu. Bashobora kurihabwa, mu buryo bwo gushimirwa, kwemerwa cyangwa kuvugwa neza. Mu mugani waciwe na Yesu, umutware yabwiye umugaragu we ati “nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka.”—Matayo 25:21.
Ku rundi ruhande, gushyeshyenga bisobanurwa ko ari ugushima mu buryo bw’ikinyoma, butavuye ku mutima cyangwa burenze urugero, aho usanga akenshi umuntu ushyeshyenga afite impamvu zishingiye ku bwikunde. Gushimira umuntu cyangwa kumurata mu buryo bw’amayeri, biba bigamije kwishakira ubutoni cyangwa inyungu z’ibintu ku wundi muntu, cyangwa gutuma yumva ahatiwe kugira icyo amarira uwo umushyeshyenga. Bityo rero, abantu bashyeshyenga abandi baba babitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Dukurikije ibivugwa muri Yuda 16, baba “biteguye gushyeshyenga abandi bantu, mu gihe babibonamo indamu.”—The Jerusalem Bible.
Icyo Ibyanditswe Bivuga
Ni iki Ibyanditswe bivuga ku bihereranye no kuba umuntu yaha ishimwe abandi bantu? Ku birebana n’ibyo, Yehova aduha urugero dukwiriye gukurikiza. Muri Bibiliya hatubwira ko tuzahabwa ishimwe, nidukora ibyo Yehova ashaka. Intumwa Pawulo yavuze ko “umuntu wese azahabwa n’Imana ishimwe rimukwiriye.” Petero na we atubwira ko ukwizera kwacu iyo kwageragejwe, gushobora ‘kuduhesha ishimwe.’ Bityo rero, kuba Yehova azaha abantu ishimwe, bigaragaza ko gutanga ishimwe rizira uburyarya ari igikorwa cy’ineza, cyuje urukundo kandi cy’ingirakamaro, kitagomba kwirengagizwa.—1 Abakorinto 4:5; 1 Petero 1:7.
Ahandi dushobora kubonera ishimwe, dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ni ku bategetsi ba leta bitegereza imyifatire yacu myiza, maze bakadushima babivanye ku mutima. Turabwirwa ngo “kora neza, [umutware] na we azagushima” (Abaroma 13:3). Nanone kandi, dushobora gushimwa n’abantu bavuga amagambo yo kudushima babivanye ku mutima, kandi bakaba badushima batabitewe n’indi mpamvu yihishe inyuma. Mu Migani 27:2, Ibyanditswe byahumetswe biravuga biti “aho kwishima, washimwa n’undi.” Ibyo birerekana ko bikwiriye, kwemera ishimwe riturutse ku bantu.
Ibyo si ko bimeze ku bihereranye no gushyeshyenga cyangwa gushyeshyengwa. Kuki amagambo ashyeshyenga adashimisha Yehova? Impamvu imwe, ni uko ayo magambo ataba avuye ku mutima, kandi Yehova aciraho iteka imyifatire irangwa n’uburyarya. (Gereranya n’Imigani 23:6, 7.) Byongeye kandi, uko si ukuba inyangamugayo. Mu kwerekeza ku bantu bikururira kwangwa n’Imana, umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “ibyo bakora byose ni ukubeshyana, bashyeshyengesha iminwa, bavugisha imitima ibiri. Icyazana Yahweh agatsemba iminwa yose ishyeshyenga.”—Zaburi 12:2, 3, JB.
Ikiruta ibindi byose, ni uko gushyeshyenga bigaragaza imyifatire irangwa no kutagira urukundo. Biba bishingiye ku bwikunde. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, amaze kuvuga ibihereranye n’abantu bashyeshyenga, yavuze ibyo bibwira bagira bati “tuzaneshesha indimi zacu, iminwa yacu ni iyacu; udutwara ni nde?” Yehova avuga ko bene abo bantu barangwa n’ubwikunde ari ‘abanyazi b’umunyamubabaro.’ Indimi zabo zishyeshyenga ntizikoreshwa mu kubaka abandi, ahubwo zikoreshwa mu kubanyaga no kubatera umubabaro.—Zaburi 12:5, 6, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera.
Gushyeshyenga—Umutego
“Umuntu ushyeshya umuturanyi we aba asa nk’uteze amaguru ye ikigoyi.” Ibyo byavuzwe n’Umwami w’umunyabwenge Salomo, kandi se mbega ukuntu ibyo ari ukuri (Imigani 29:5)! Abafarisayo bagerageje gutega Yesu umutego bakoresheje amagambo yo kumushyeshyenga. Baramubwiye bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo, kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese.” Mbega ukuntu ibyo byasaga n’aho nta cyo bitwaye! Ariko kandi, Yesu ntiyaguye mu mutego w’utugambo twabo turyohereye. Yari azi ko batemeraga inyigisho ze z’ukuri, ahubwo ko bashakaga gusa kumufatira mu byo avuga ku bihereranye no guha umusoro Kayisari.—Matayo 22:15-22.
Umwami Herode wo mu kinyejana cya mbere we yari atandukanye cyane na Yesu. Igihe yatangaga ikiganiro imbere y’abantu bose mu mujyi wa Kayisariya, abantu baravuze bati “yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” Aho kugira ngo Herode acyahe abantu, bitewe n’uko bari bateye hejuru bamuha ishimwe ridakwiriye, yemeye gushyeshyengwa. Marayika wa Yehova yahise amuhanisha kugwa inyo, maze arapfa.—Ibyakozwe 12:21-23.
Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka azaba maso, kugira ngo atahure amagambo yo kumushyeshyenga. Cyane cyane abasaza b’itorero bagombye kuba menge, mu gihe umuntu urebwa n’ikibazo cy’iby’imanza yaba asukanura amagambo yo gushimagiza, ndetse wenda akaba yagera n’aho agereranya umusaza umwe n’undi, maze akabwira umusaza barimo bavugana, ukuntu we yagaragaje ubugwaneza kandi akishyira mu mwanya we kurusha undi musaza.
Bibiliya igaragaza neza undi mutego ushobora guterwa n’amagambo yo gushyeshyenga, iyo ivuga ukuntu umusore areherezwa mu busambanyi n’umugore umushukashuka (Imigani 7:5, 21). Uwo muburo uhuje n’imimerere iriho muri iki gihe. Mu bantu bacibwa mu itorero rya Gikristo buri mwaka, abenshi birukanwa bazize imyifatire y’ubwiyandarike. Mbese, ibyo byo kugwa mu cyaha gikomeye gityo, byaba byaratangiriye ku magambo ashyeshyenga? Kubera ko abantu bifuza cyane kubwirwa amagambo yo kubashimagiza no kuvugwa neza, utugambo turyohereye tuvuzwe n’iminwa ishyeshyenga dushobora kuganza ubushobozi bw’Umukristo bwo kurwanya imyifatire idakwiriye. Mu gihe umuntu yaba atirinze bene utwo tugambo, dushobora kumuzanira ingaruka zikomeye.
Ibyakurinda Amagambo Ashyeshyenga
Amagambo ashyeshyenga ahaza ubwikunde cyangwa ubwibone bw’uwo bashyeshyenga. Aba agamije gutuma umuntu yumva ko afite agaciro kanini, akumva ko aruta abandi mu buryo runaka. Umuhanga mu bya filozofiya witwa François de La Rochefoucauld yagereranyije imyifatire yo gushyeshyenga n’amafaranga y’amiganano, “atagombye kugira aho akoreshwa, ariko agakoreshwa bitewe n’ubwibone bwa nyirayo.” Bityo rero, uburyo bwo kwirinda ni ukwita ku nama ihuje n’ukuri y’intumwa Pawulo, igira iti “ndabwira umuntu wese muri mwe, . . . mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.”—Abaroma 12:3.
N’ubwo muri kamere yacu tubogamira ku gushaka kumva ibishimisha amatwi yacu, akenshi usanga ibyo tuba dukeneye mu by’ukuri ari inama no gucyahwa bishingiye kuri Bibiliya (Imigani 16:25). Umwami Ahabu yashakaga kumva ibimushimisha gusa, ndetse n’abagaragu be basabye umuhanuzi Mikaya ko amagambo ye yaba ‘nk’ayabo [ni ukuvuga abahanuzi bashyeshyengaga Ahabu], akavuga ibyiza’ (1 Abami 22:13). Iyo Ahabu aza gushaka kumva amagambo y’ukuri kweruye yabwirwaga, maze agahindura imyifatire ye yo kwigomeka, aba yarashoboye gutuma Abisirayeli badatikirira ku rugamba, ndetse na we ubwe ntapfe. Ku bw’imimerere myiza yacu yo mu buryo bw’umwuka, twagombye kwihutira kwitabira inama zitajenjetse, ariko kandi zuje urukundo, z’abasaza b’Abakristo bashyizweho, bashaka kudufasha gukomeza kugendera mu nzira iboneye y’ukuri, aho gushaka abantu bahora batubwira ukuntu duhebuje, batubwira utugambo dushyeshyenga turyoheye amatwi yacu!—Gereranya na 2 Timoteyo 4:3.
Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma Abakristo bitabaza amagambo ashyeshyenga. Kimwe n’umwizerwa Elihu, basenga bakomeje, bagira bati “sinkagire uwo ndobanura ku butoni, cyangwa ngo ngire umuntu nshyeshyenga; kuko ntazi gushyeshyenga, naho ubundi Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze.” Hanyuma, kimwe na Pawulo, bashobora kuvuga bati “ntitwigeze kuvuga ijambo ryo gushyeshya, . . . cyangwa ngo tugire urwiyerurutso rwo kwifuza inyungu.”—Yobu 32:21, 22, An American Translation; 1 Abatesalonike 2:5, 6.
Shima mu Gihe Bikwiriye
Umugani wahumetswe ugaragaza ko ishimwe ryatubera ikintu twafatiraho twisuzuma, ugira uti “uruganda rutunganya ifeza, n’itanura ritunganya izahabu; ariko ishimwe ni ryo rigerageza imico” (Imigani 27:21, The New English Bible). Ni koko, ishimwe rishobora gutera umuntu kumva ko aruta abandi cyangwa kwibona, ibyo bikaba byamugusha. Ku rundi ruhande, rishobora kugaragaza ukwiyoroshya n’ukwicisha bugufi kwe, mu gihe yaba azirikanye ko buri kintu cyose yakoze kikaba cyaramuhesheje ishimwe, ari umwenda abereyemo Yehova.
Ishimwe rivuye ku mutima, ritanzwe ku bw’imyifatire ikwiriye cyangwa ku bw’ibyagezweho, rikomeza uritanze n’urihawe. Rituma abantu bishimirana mu buryo bususurutsa kandi buzira amakemwa. Ritera inkunga ibyo kwihatira kugera ku ntego zikwiriye gushimwa. Ishimwe rikwiriye rihawe abakiri bato, rishobora gutuma bifuza gukora cyane kurushaho. Rishobora kubafasha kugorora imico yabo, mu gihe baba bagamije kubaho mu buryo buhuje n’amahame abareba.
Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye twirinda amagambo ashyeshyenga—byaba mu kuyavuga cyangwa mu kuyabwirwa. Nimucyo tujye twicisha bugufi mu gihe twemera guhabwa ishimwe. Kandi nimucyo tube abanyabuntu maze dutange ishimwe tubigiranye ubugingo bwacu bwose—buri gihe turiha Yehova mu gusenga kwacu, kandi turiha n’abandi tubivanye ku mutima mu buryo bwo kubashima no kubishimira nta buryarya, twibuka ko ‘ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ari ryo ryiza!’—Imigani 15:23.