ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/3 pp. 20-24
  • Gushimira ku bw’Umurage Ukomeye wa Gikristo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gushimira ku bw’Umurage Ukomeye wa Gikristo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ishyaka rya Data ku Bihereranye n’Ukuri kwa Bibiliya
  • Ikibazo cy’Ingorabahizi mu Myaka y’Intambara
  • Niteguye Gutanga Igisubizo
  • Itumirwa Ritari Ryitezwe
  • Aho Twoherejwe Gukora Umurimo w’Ubumisiyonari
  • Guhindura Aho Dukorera Umurimo
  • Umurimo Muri Nijeriya
  • Twakomejwe n’Ibyiringiro Byacu
  • Yehova yaduhaye imbaraga mu bihe by’intambara no mu bihe by’amahoro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Yehova ni ubuhungiro bwanjye n’imbaraga zanjye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Igice cya 4—Abahamya kugera mu turere twa kure cyane tw’isi
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • ‘Bashaka mbere na mbere Ubwami’
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/3 pp. 20-24

Gushimira ku bw’Umurage Ukomeye wa Gikristo

BYAVUZWE NA GWEN GOOCH

‘Ku ishuri naririmbaga indirimbo irimo amagambo agira at Yehova Mukuru yicaye ku ntebe y’Ubwami mu ikuzo rye.’ Incuro nyinshi naribazaga nti ‘Yehova uwo ni muntu ki?’

SOGOKURU na nyogokuru bo ku ruhande rwa data, bari abantu batinya Imana. Mu ntangiriro z’iki kinyejana, bifatanyije n’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Data yari umucuruzi wabizobereyemo, ariko mbere na mbere ntiyigeze aha abana be batatu umurage wa Gikristo yari yarahawe.

Igihe Data yahaga musaza wanjye witwa Douglas, murumuna wanjye Anne nanjye udutabo twari dufite umutwe uvuga ngo His Works (Imirimo Ye) na Who Is God? (Imana Ni Nde?) ni bwo gusa nashoboye kumenya ko Yehova ari izina ry’Imana y’ukuri (Zaburi 83:18, NW). Narishimye cyane! Ariko se, ni iki cyari cyongeye gukangura ugushimishwa kwa Data?

Mu mwaka wa 1938, igihe Data yabonaga amahanga yitegura kujya mu ntambara, yasobanukiwe ko gukemura ibibazo by’isi byari gusaba imihati iruta cyane iya kimuntu. Nyogokuru yamuhaye igitabo cyitwa Enemies, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Amaze kugisoma, yamenye ko umwanzi nyakuri w’abantu ari Satani Diyabule, kandi ko Ubwami bw’Imana bwonyine ari bwo bushobora kuzana amahoro y’isi.a​—Daniyeli 2:44; 2 Abakorinto 4:4.

Igihe intambara yari yugarije, umuryango wacu watangiye guterana amateraniro mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova iri i Wood Green, mu Majyaruguru ya Londres. Muri Kamena 1939, twagiye hafi ya Alexandra Palace kumva disikuru y’abantu bose, yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubutegetsi n’Amahoro,” yatanzwe na Joseph F. Rutherford, wari perezida wa Watch Tower Society icyo gihe. Disikuru Rutherford yatangiye mu mujyi wa New York, ahitwa Madison Square Garden, yanyujijwe kuri radiyo i Londres no mu yindi mijyi minini. Twashoboraga kumva disikuru neza cyane, ku buryo igihe i New York igitero cy’inzererezi cyatezaga umuvurungano, nararanganyije amaso impande zose, kugira ngo ndebe niba uwo muvurungano utaraturukaga aho twumviraga disikuru!

Ishyaka rya Data ku Bihereranye n’Ukuri kwa Bibiliya

Data yahataniraga ko buri wa Gatandatu nimugoroba, umuryango wacu wose uko wakabaye wifatanyiriza hamwe mu cyigisho cya Bibiliya. Icyigisho cyacu cyabaga gishingiye ku ngingo yo mu Munara w’Umurinzi yerekeranye na Bibiliya, yabaga iteganyirijwe kuzasuzumwa umunsi ukurikiraho. Mu kugaragaza ingaruka ibyo byigisho byagize, kugeza n’uyu munsi, inkuru ihereranye na Yosuwa hamwe n’igotwa ry’umugi wa Ayi yasuzumwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1939 (mu Cyongereza), iracyari mu bitekerezo byanjye. Iyo nkuru yaranshishikaje cyane ku buryo nagenzuye aho ivugwa hose muri Bibiliya yanjye bwite. Nasanze ubushakashatsi nk’ubwo bushimishije​—kandi ni ko bukimeze.

Kugeza ku bandi ibyo twabaga turimo twiga, byacengeje inyigisho za Bibiliya mu mutima wanjye. Umunsi umwe, Data yampaye icyuma gifata amajwi kikanayasubiramo, hamwe na za disiki za disikuru zishingiye kuri Bibiliya, agatabo twakoreshaga mu cyigisho cya Bibiliya, na aderesi y’umugore ugeze mu za bukuru. Hanyuma yansabye kumusura.

Naramubajije nti “ni iki ndi buvuge, kandi ndabigenza nte?”

Data yaransubije ati “byose birahari. Uravuza icyo cyuma gifata amajwi kikanayasubiramo, usome ibibazo, uhe nyir’inzu asome ibisubizo, hanyuma usome imirongo y’Ibyanditswe.”

Nakoze nk’uko yari yambwiye, bityo muri ubwo buryo, niga kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Binyuriye mu gukoresha Ibyanditswe mu murimo wanjye muri ubwo buryo, narushijeho kubisobanukirwa neza.

Ikibazo cy’Ingorabahizi mu Myaka y’Intambara

Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiye mu mwaka wa 1939, kandi mu mwaka wakurikiyeho narabatijwe, kikaba cyari ikimenyetso kigaragaza ko niyeguriye Yehova kugira ngo mukorere. Icyo gihe nari mfite imyaka 13 gusa. Hanyuma, nafashe umwanzuro wo kuba umupayiniya nk’uko abakozi b’igihe cyose bitwa. Navuye mu ishuri mu mwaka wa 1941, maze mu ikoraniro ry’i Leicester, nifatanya na Douglas mu murimo wo kubwiriza w’igihe cyose.

Umwaka wakurikiyeho, Data yafunzwe azira kuba atarashyigikiraga intambara bitewe n’umutimanama we. Twebwe abana, twafatanyirije hamwe kugira ngo dufashe mama, tumufasha kwita ku rugo rwacu muri icyo gihe kigoranye cy’intambara. Hanyuma, Data akimara kuva muri gereza, Douglas yaratumijwe ngo ajye gukora umurimo wa gisirikari. Umutwe w’ingingo y’ingenzi yasohotse mu kinyamakuru cy’iwacu wagiraga uti “Impamvu Umwana Yahisemo Gereza nka Se.” Mu gihe habonekaga uburyo bwo gusobanura impamvu Abakristo b’ukuri batifatanya mu kwica bagenzi babo, hatanzwe ubuhamya bwiza.​—Yohana 13:35; 1 Yohana 3:10-12.

Muri iyo myaka y’intambara, Abahamya benshi bakoraga umurimo w’igihe cyose, bazaga kudusura imuhira buri gihe, kandi ibiganiro byabo byubaka bishingiye kuri Bibiliya, byagize ingaruka zirambye. Muri abo bavandimwe b’Abakristo bizerwa, harimo uwitwa John Barr na Albert Schroeder, ubu bakaba bari mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Ababyeyi banjye bagaragazaga by’ukuri umuco wo gucumbikira abashyitsi, kandi natwe batwigishije kuwugaragaza.​—Abaheburayo 13:2.

Niteguye Gutanga Igisubizo

Nyuma gato y’aho ntangiriye gukora umurimo w’ubupayiniya, nahuye na Hilda mu gihe narimo nkora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Yambwiranye uburakari ati “umugabo wanjye yagiye ku rugamba, arimo ararwana ku bw’inyungu z’abantu bameze nkamwe! Kuki nta cyo murimo mukora ku bihereranye n’imihati yo gushyigikira intambara?”

Naramubajije nti “ni mu rugero rungana iki uzi ibihereranye n’icyo ndimo nkora?” “Mbese, waba uzi impamvu naje nkugana?”

Yaransubije ati “ni byo rwose, byarushaho kuba byiza winjiye maze ukambwira.”

Nashoboye gusobanura ko twarimo duha ibyiringiro nyakuri abantu bababara bitewe n’ibikorwa by’agahomamunwa byarimo bikorwa​—akenshi bigakorwa mu izina ry’Imana. Hilda yateze amatwi abigiranye ugushimira, kandi yabaye umwigishwa wanjye wa mbere wa Bibiliya wiga buri gihe. Ubu amaze imyaka isaga 55 ari Umuhamya urangwa n’ibikorwa.

Intambara irangiye, nahawe ahantu hashya ho gukorera umurimo w’ubupayiniya muri Dorchester, umugi uri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza. Icyo gihe bwari ubwa mbere ntura kure y’imuhira. Itorero ryacu rito ryateraniraga muri resitora, ikaba ari inzu yubatswe mu kinyejana cya 16 yitwaga “The Old Tea House.” Twagombaga kongera gutunganya ameza n’intebe kuri buri teraniro. Yari itandukanye cyane n’Inzu y’Ubwami nari menyereye. Ariko kandi, ibyo kurya by’umwuka bimwe, hamwe n’imishyikirano yuje urukundo y’abavandimwe na bashiki bacu byari bihari.

Hagati aho, ababyeyi banjye bimukiye i Tunbridge Wells mu majyepfo y’i Londres. Nagarutse imuhira, kugira ngo Data, Anne nanjye dushobore kwifatanyiriza hamwe mu gukora umurimo w’ubupayiniya. Bidatinze, itorero ryacu ryarakuze riva ku Bahamya 12 rigera kuri 70, bityo umuryango wacu usabwa kwimukira i Brighton ku nkengero y’amajyepfo, aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Hari benshi bifatanyije n’umuryango wacu w’abapayiniya mu murimo wo kubwiriza babigiranye umwete, kandi twabonye Yehova ahira umurimo wacu mu buryo bukungahaye. Bidatinze, itorero rimwe ryahindutse atatu!

Itumirwa Ritari Ryitezwe

Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1950, umuryango wacu wari umwe mu ntumwa 850 zari zoherejwe ziturutse mu Bwongereza, zateranye mu Ikoraniro Mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo Ukwiyongera kwa Gitewokarasi, ryabereye i Yankee Stadium mu mugi wa New York. Abapayiniya benshi bagombaga kuza muri iryo koraniro baturutse mu bindi bihugu, bari bohererejwe za fomu zo kujya mu Ishuri rya Watchtower Bible ry’i Galeedi, riri hafi ya South Lansing, i New York. Douglas, Anne nanjye twari muri abo! Ndibuka igihe nuzuzaga fomu nkayishyira mu iposita, maze ngatekereza nti ‘noneho mu by’ukuri nabikoze! Nzerekeza he mu mibereho yanjye?’ Nyamara kandi, icyo nari niyemeje ni ukuvuga nti “ni jye: ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Narishimye cyane igihe natumirirwaga gusigara nyuma y’ikoraniro, kugira ngo njye mu ishuri rya 16 rya Galeedi, hamwe na Douglas na Anne. Twese twari tuzi neza ko twashoboraga koherezwa mu karere ako ari ko kose k’isi turi abamisiyonari.

Nyuma yo kwishimira ikoraniro turi umuryango, igihe cyarageze kugira ngo ababyeyi bacu basubire mu Bwongereza​—ari bonyine. Twebwe abana uko twari batatu, twabasezeyeho tubapepera, mu gihe bari basubiye imuhira bari mu bwato bwitwa Mauritania. Mbega ugutandukana kwari kubabaje!

Aho Twoherejwe Gukora Umurimo w’Ubumisiyonari

Ishuri rya 16 rya Galeedi, ryari ririmo abanyeshuri 120 baturutse mu turere twose tw’isi, harimo bamwe bari barababarijwe mu bigo bya Nazi byakoranyirizwagamo imfungwa. Kubera ko ishuri ryacu ryigishijwe Igihisipaniya, twari twiteze kuzoherezwa mu bihugu bivuga Igihisipaniya muri Amerika y’Amajyepfo. Tekereza ukuntu ku munsi wo gutanga za dipolome, twatangajwe no kumenya ko Douglas yari yoherejwe mu Buyapani, naho Anne nanjye muri Siriya. Bityo, Anne nanjye twagombaga kwiga Icyarabu, kandi ibyo ni ko byakomeje kumera, ndetse no mu gihe twari twimuriwe muri Libani. Mu gihe twari dutegereje kubona impapuro z’inzira, uwitwa George Shakashiri, akaba yari umukozi wa Watch Tower Society acapa Umunara w’Umurinzi w’Icyarabu, yajyaga aduha amasomo y’Icyarabu incuro ebyiri mu cyumweru.

Mbega ukuntu byari bishimishije cyane kujya mu karere kavugwa muri Bibiliya, akarere twari twarize mu ishuri! Twajyanye n’uwitwa Keith na Joyce Chew, Edna Stackhouse, Olive Turner, Doreen Warburton, na Doris Wood. Mbega ukuntu twabaye umuryango wishimye w’abamisiyonari! Umuhamya wo muri ako karere, yadusuraga mu nzu y’abamisiyonari, kugira ngo adufashe gutera imbere mu bihereranye n’ururimi. Mu gihe twabaga turimo duhabwa inyigisho zacu za buri munsi, twakoraga icyerekanwa kigufi, nyuma y’icyo cyerekanwa, tukajya kugikoresha mu murimo wacu wo kubwiriza.

Imyaka yacu ibiri ya mbere, twayimaze i Tripoli, ahari harashinzwe itorero. Jyewe, Joyce, Edna, Olive, Doreen, Doris, na Anne, twafashije abagore n’abakobwa b’Abahamya bo muri ako karere kwifatanya mu materaniro, ndetse no mu murimo wo kubwiriza. Kugeza icyo gihe, abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo, ntibicaranaga mu materaniro bitewe no gukurikiza umuco w’akarere, kandi ntibyari bikunze kubaho ko abo bashiki bacu b’Abakristo bifatanya mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Twari dukeneye ko badufasha mu birebana n’ururimi mu murimo wacu wo kubwiriza mu ruhame, kandi twabateye inkunga kugira ngo na bo ubwabo bifatanye muri uwo murimo.

Jye na Anne, nyuma y’aho twoherejwe gufasha mu itsinda rito ry’Abahamya riri mu mugi wa kera wa Sidoni. Nyuma y’igihe gito, twasabwe gusubira mu murwa mukuru, Beirut. Imbuto z’ukuri kwa Bibiliya zari zarabibwe mu bantu bavuga Icyarameyi, bityo twize urwo rurimi kugira ngo tubafashe.

Guhindura Aho Dukorera Umurimo

Mbere y’uko mva mu Bwongereza, nari narahuye na Wilfred Gooch. Yari umuvandimwe ugira umwete, wita ku bantu, wari warakoze kuri Beteli y’i Londres. Wilf ni umwe mu bize mu ishuri rya 15 rya Galeedi, bahawe za dipolome mu mwaka wa 1950, mu ikoraniro ryabereye i Yankee Stadium. Yoherejwe gukora umurimo w’ubumisiyonari ku biro by’ishami rya Watch Tower Society byo muri Nijeriya, maze tumara igihe runaka twandikirana. Mu mwaka wa 1955, twembi twateranye ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubwami Bunesha” ryabereye i Londres, maze nyuma y’aho tugirana amasezerano yo kubana. Umwaka wakurikiyeho twarashyingiranywe muri Ghana, maze nsanga Wilf aho yakoreraga ubumisiyonari i Lagos, muri Nijeriya.

Nyuma y’aho nsigiye Anne muri Libani, yashyingiranywe n’umuvandimwe w’Umukristo mwiza, wari warigiye ukuri kwa Bibiliya i Yerusalemu. Ababyeyi banjye ntibashoboye gutaha ubukwe bwacu, bitewe n’uko Douglas, Anne nanjye twari twarashyingiriwe mu turere dutandukanye tw’isi. Ariko kandi, bishimiye kumenya ko twese twakoreraga Imana yacu Yehova twishimye.

Umurimo Muri Nijeriya

Mu biro by’ishami i Lagos, nahawe inshingano yo gukora isuku mu byumba by’abantu umunani bari bagize umuryango wacu w’ishami, no kubategurira ibyo kurya, hamwe no kubamesera. Kuri jye, byasaga n’aho ntari nabonye umugabo gusa, ahubwo nari nabonye n’umuryango!

Jye na Wilf, twize uburyo buhinnye bwo gutangiza ibiganiro mu rurimi rw’Ikiyoruba, kandi twaragororewe ku bw’imihati yacu. Umwigishwa wari ukiri muto twagezeho, ubu afite umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa bakora mu muryango munini wa Beteli yo muri Nijeriya ugizwe n’abantu bagera kuri 400.

Mu mwaka wa 1963, Wilf yatumiriwe kujya gukurikirana inyigisho zihariye zimara amezi icumi i Brooklyn, muri New York. Amaze kuzirangiza, yagaruwe mu Bwongereza mu buryo atari yiteze. Nari nasigaye muri Nijeriya, kandi nari mfite iminsi 14 gusa kugira ngo mbe nasanze Wilf i Londres. Nagiye ntabishishikariye, bitewe n’uko muri Nijeriya hari harabaye ahantu hashimishije nakoreye umurimo. Nyuma yo gukora imyaka 14 ndi kure y’imuhira, byantwaye igihe kugira ngo nongere kumenyera ubuzima bwo mu Bwongereza. Icyakora, twishimiye kongera kuba turi hafi y’ababyeyi bacu bari bageze mu za bukuru, no gushobora kubafasha tubitaho.

Twakomejwe n’Ibyiringiro Byacu

Guhera mu mwaka wa 1980, nagize igikundiro cyo guherekeza Wilf mu gihe yajyaga mu bihugu byinshi ari umugenzuzi wa zone. Cyane cyane nari ntegerezanyije amatsiko igihe twari kuzasura Nijeriya. Nyuma y’aho, twaje kujya no muri Sikandinaviya, Ubuhindi bw’i Burengerazuba, no mu Burasirazuba bwo Hagati​—ubariyemo na Libani. Kongera kwibuka ibihe bishimishije, no kubona abo nari nzi bakiri ingimbi none bakaba ari abasaza b’Abakristo, byari biteye ibyishimo byihariye.

Ikibabaje ariko, ni uko umugabo wanjye nakundaga, yapfuye ku muhindo wo mu mwaka wa 1992. Yari afite imyaka 69 gusa. Byari bibabaje mu buryo bwihariye, bitewe n’uko byabayeho bitunguranye. Nyuma y’imyaka 35 ndi kumwe n’uwo twashakanye, byansabye igihe kugira ngo menyere kuba umupfakazi. Ariko kandi, nabonye ubufasha n’urukundo rwinshi mu muryango wa Gikristo wo ku isi hose. Nabonye ibintu byinshi cyane bishimishije nshobora gutekerezaho.

Ababyeyi banjye bombi batanze urugero rwiza cyane ku bihereranye no gushikama kwa Gikristo. Mama yapfuye mu mwaka wa 1981, naho Data apfa mu mwaka wa 1986. Douglas na Anne bakomeje gukorera Yehova ari abizerwa. Douglas n’umugore we Kam, basubiye i Londres, bakaba barahagumye bamaze kwita kuri Data. Anne n’umuryango we baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Twese twishimira mu buryo bukomeye ibyiringiro hamwe n’umurage twahawe n’Imana. Dukomeza “kugaragaza imyifatire yo gutegereza,” dutegerezanya amatsiko igihe abazaba bakiriho, hamwe n’abo bakunda bazaba bazutse, bazakorera hamwe iteka ryose bagize umuryango wa Yehova wo ku isi.—Amaganya 3:24.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Inkuru ihereranye n’imibereho ya data, witwaga Ernest Beavor, yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena, 1980.​—Mu Gifaransa.

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Uhereye hejuru mu ruhande rw’ibumoso, ukurikije uko inshinge z’isaha zitembera:

Gwen igihe yari afite imyaka 13, atanga icyerekanwa cy’icyigisho cya Bibiliya mu Nzu y’Ubwami i Enfield

Umuryango w’abamisiyonari i Tripoli ho muri Libani mu mwaka wa 1951

Gwen hamwe na wilf wahoze ari umugabo we

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze