Yehova Asohoza Ibyo Asezeranya Abantu Bizerwa
“Uwasezeranije [ni] uwo kwizerwa.”—ABAHEBURAYO 10:23.
1, 2. Kuki dushobora kwiringira amasezerano ya Yehova mu buryo bwuzuye?
YEHOVA asaba abagaragu be ko bamwizera bakanizera amasezerano ye mu buryo butajegajega, nta gutezuka. Umuntu ufite uko kwizera, ashobora kwiringira mu buryo bwuzuye ko Yehova azakora ibyo yasezeranyije. Ijambo rye ryahumetswe, rigira riti “Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati ‘ni ukuri, uko nabitekereje, ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.’ ”—Yesaya 14:24.
2 Imvugo ngo “Uwiteka Nyiringabo ararahiye,” igaragaza ko arahira mu buryo bukomeye ko azasohoza amasezerano ye. Ni yo mpamvu Ijambo rye rigira riti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Mu gihe twiringiye Yehova kandi tukemera kuyoborwa n’ubwenge bwe, intambwe zacu zizatuganisha ku buzima bw’iteka nta kabuza, kubera ko ‘abakira [ubwenge bw’Imana] bubabera igiti cy’ubugingo.’—Imigani 3:18; Yohana 17:3.
Ukwizera Nyakuri mu Bihe bya Kera
3. Ni gute Nowa yagaragaje ko yizera Yehova?
3 Inkuru zigaragaza ibyo Yehova yakoreye abantu bari bafite ukwizera nyakuri, zitanga igihamya cy’uko yiringirwa. Urugero, mbere y’imyaka isaga 4.400 ishize, Imana yabwiye Nowa ko isi yo mu gihe cye yagombaga kurimburwa n’Umwuzure wari gukwira ku isi hose. Yategetse Nowa kubaka inkuge nini, kugira ngo arokore ubuzima bw’abantu n’ubw’inyamaswa. Ni iki Nowa yakoze? Mu Baheburayo 11:7, hatubwira ngo “kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana, amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye.” Kuki Nowa yizeye ikintu kitari cyarigeze kibaho mbere hose, kikaba cyari ikintu ‘kitaraboneka’? Ni ukubera ko yari azi byinshi bihagije bihereranye n’ibyo Imana yagiye igirira umuryango wa kimuntu mbere y’aho, ku buryo yari azi neza ko icyo Imana yavuze cyose gisohora. Bityo rero, Nowa yizeraga ko Umwuzure na wo wari kuzabaho.—Itangiriro 6:9-22.
4, 5. Kuki Aburahamu yiringiye Yehova mu buryo bwuzuye?
4 Urundi rugero rw’umuntu wari ufite ukwizera nyakuri, ni urw’Aburahamu. Mu myaka igera hafi ku 3.900 ishize, Imana yamubwiye gutamba Isaka, umwana we umwe rukumbi yabyaranye n’umugore we Sara (Itangiriro 22:1-10). Ni gute Aburahamu yabyishemo? Mu Baheburayo 11:17, hagira hati “kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga.” Icyakora, ku munota wa nyuma, umumarayika wa Yehova yabujije Aburahamu kugira icyo akora (Itangiriro 22:11, 12). Ariko se, kuki Aburahamu yari yiteguye gukora ikintu nk’icyo? Nk’uko bivugwa mu Baheburayo 11:19, ni uko “yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura [Isaka mu bapfuye].” Ariko se, ni gute Aburahamu yashoboraga kwizera umuzuko, ari nta wo yigeze abona kandi nta n’inkuru yawo yigeze yumva mbere y’aho?
5 Wibuke ko Sara yari afite imyaka 89, igihe Imana yabasezeranyaga umwana. Umura wa Sara wari utagishoboye gutwita—ukaba wari warapfuye mu buryo bw’ikigereranyo (Itangiriro 18:9-14). Imana yatumye umura wa Sara wongera kuba muzima, maze abyara Isaka (Itangiriro 21:1-3). Aburahamu yari azi ko kuba Imana yaratumye umura wa Sara wongera kuba muzima, yari no gushobora kuzura Isaka akabaho, niba byari ngombwa. Mu Baroma 4:20, 21, herekeza kuri Aburahamu hagira hati “abonye isezerano ry’Imana, ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera, ahimbaza Imana; amenya neza yuko ibyo yasezeranije, ibasha no kubisohoza.”
6. Ni gute Yosuwa yagaragaje ko yiringiraga Yehova?
6 Mu myaka isaga 3.400 ishize, icyo gihe Yosuwa akaba yari afite imyaka isaga ijana, kandi yaramaze kwibonera mu mibereho ye ukuntu Imana yiringirwa, yavuze impamvu yatumaga agira icyizere, agira ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose, Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije; byose byabasohoyeho; nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.”—Yosuwa 23:14.
7, 8. Ni iyihe myifatire irokora ubuzima Abakristo bizerwa bo mu kinyejana cya mbere bagize, kandi kuki?
7 Mu myaka igera hafi ku 1.900 ishize, abantu benshi bicisha bugufi bagaragaje ukwizera nyakuri. Binyuriye ku isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, bamenye ko Yesu ari we Mesiya maze bemera inyigisho ze. Kubera ko bari bafite urufatiro rukomeye rushingiye ku bintu by’ukuri byabayeho no ku Byanditswe bya Giheburayo, bizeye ibyo Yesu yigishije. Bityo rero, igihe Yesu yavugaga ko Imana yari igiye guciraho iteka i Buyuda n’i Yerusalemu bitewe n’ubuhemu bwaho, baramwemeye. Kandi igihe yababwiraga icyo bagombaga gukora kugira ngo bazarokore ubuzima bwabo, baragikoze.
8 Yesu yabwiye abizera ko mu gihe Yerusalemu yari kuba igoswe n’ingabo, bagombaga guhunga. Ingabo z’Abaroma zateye Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C. Ariko kandi, icyo gihe Abaroma baje kwikubura barigendera bitewe n’impamvu zidasobanutse. Icyo cyari ikimenyetso cyagaragarizaga Abakristo ko bagombaga guhunga bakava mu mujyi, bitewe n’uko Yesu yari yaravuze ati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo” (Luka 21:20, 21). Abari bafite ukwizera nyakuri bavuye muri Yerusalemu n’akarere kahakikije maze bahungira ahari umutekano.
Ingaruka zo Kubura Ukwizera
9, 10. (a) Ni gute abayobozi ba kidini bagaragaje ko batizeraga Yesu? (b) Uko kubura ukwizera kwagize izihe ngaruka?
9 Ni iki abadafite ukwizera nyakuri bakoze? Nta bwo bahunze igihe bari babonye uburyo. Batekereje ko abayobozi babo bashoboraga kubakiza. Ariko kandi, abo bayobozi hamwe n’abo bayoboraga, na bo bari bafite igihamya kigaragaza ko Yesu ari Mesiya. None se, kuki batemeye ibyo yavuze? Byatewe n’imimerere yabo mibi y’umutima. Ibyo byashyizwe ahabona hakiri kare, ubwo babonaga abantu benshi bo muri rubanda rwa giseseka bisukiranya bagana Yesu, igihe yari amaze kuzura Lazaro. Muri Yohana 11:47, 48, hagira hati “abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranya urukiko [rukuru rw’Abayahudi], barabazanya bati ‘tugire dute, ko uwo muntu [Yesu] akora ibimenyetso byinshi? Nitumurekera dutya, bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu.’ ” Umurongo wa 53 uravuga ngo “bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica.”
10 Mbega ukuntu Yesu yari yakoze igitangaza gihebuje—cyo kuzura Lazaro amuvanye mu bapfuye! Ariko kandi, abayobozi ba kidini bashatse kwica Yesu bitewe n’icyo gikorwa. Ubugome bwabo bukabije bwongeye kwigaragaza igihe “abatambyi bakuru bajya[ga] inama yo kwica Lazaro na we, kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe, bakizera Yesu” (Yohana 12:10, 11). Ni bwo Lazaro yari akimara kuzurwa avanywe mu bapfuye, ariko bashakaga ko yongera agapfa! Ntibari bashishikajwe n’ibyo Imana ishaka, cyangwa ibihereranye n’uko rubanda rwamererwa neza. Barikundaga, bakaba bari bahangayikishijwe gusa n’ibihereranye n’imyanya yabo hamwe n’inyungu zabo. “Bakundaga gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana” (Yohana 12:43). Ariko kandi, kubera ko babuze ukwizera, bakaniwe urubakwiriye. Mu mwaka wa 70 I.C., ingabo z’Abaroma zaragarutse maze zirimbura ahantu habo n’ishyanga ryabo, kandi benshi muri bo barahatikirira.
Ukwizera Kwagaragajwe Muri Iki Gihe
11. Ni gute ukwizera nyakuri kwagaragajwe mu ntangiriro z’iki kinyejana?
11 No muri iki kinyejana, hagiye habaho abagabo n’abagore benshi barangwa n’ukwizera nyakuri. Urugero, mu ntangiriro zo mu myaka ya 1900, abantu muri rusange bari biteze ko hazabaho igihe kizaza kirangwa n’amahoro, cy’uburumbuke. Icyo gihe, abizeye Yehova bo bari barimo batangaza ko abantu bari bagiye kwinjira mu gihe cyari kurangwa n’akaga gakomeye cyane katigeze kubaho. Ibyo ni byo Ijambo ry’Imana ryari ryarahanuye muri Matayo igice cya 24, muri 2 Timoteyo igice cya 3 n’ahandi. Ibyo abo bantu bafite ukwizera bavuze byarabaye rwose uhereye mu mwaka wa 1914, watangiranye n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Isi yinjiye rwose mu “minsi y’imperuka” yari yarahanuwe, yari kurangwa n’ “ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1). Kuki abagaragu ba Yehova bashoboye kumenya ukuri guhereranye n’imimerere y’isi, mu gihe abandi bo batabimenye? Ni ukubera ko, kimwe na Yosuwa, bizeraga ko nta jambo na rimwe ryavuzwe na Yehova rishobora guhera.
12. Ni irihe sezerano rya Yehova abagaragu be biringira mu buryo bwuzuye muri iki gihe?
12 Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bamwiringira, bagera hafi kuri miriyoni esheshatu ku isi hose. Binyuriye ku gihamya bafite cy’uko ijambo ry’ubuhanuzi ry’Imana risohozwa, bazi ko vuba hano Imana izavanaho iyi gahunda y’ibintu irangwa n’urugomo n’ubwiyandarike. Bityo rero, biringiye ko igihe cyegereje ubwo bazabona isohozwa ry’ibivugwa muri 1 Yohana 2:17, hagira hati “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.” Abagaragu bayo biringira byimazeyo ko Yehova azasohoza iryo sezerano.
13. Ushobora kwiringira Yehova mu rugero rungana iki?
13 Ushobora kwiringira Yehova mu rugero rungana iki? Ushobora kumwiringira mu buryo bwuzuye mu mibereho yawe! N’ubwo watakaza ubuzima bwawe muri iki gihe bitewe n’uko umukorera, azagusubiza ubuzima burushaho kuba bwiza mu gihe cy’umuzuko. Yesu abitwizeza agira ati “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose [ni ukuvuga abo Imana izirikana] bazumva ijwi rye, bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Mbese, waba uzi umuganga, umuyobozi wa gipolitiki, umuhanga mu bya siyansi, umucuruzi cyangwa undi muntu uwo ari we wese ushobora gukora ibyo? Inkuru z’ibyabayeho mu gihe cyahise zigaragaza ko batabishobora. Yehova arabishoboye, kandi azabikora!
Igihe Kizaza Gihebuje ku Bantu Bizerwa
14. Ni ikihe gihe kizaza gihebuje Ijambo ry’Imana risezeranya abantu bizerwa?
14 Yesu yagaragaje ko isi nshya izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru ari ikintu nyakuri, igihe yavugaga ati “hahirwa abagwa neza kuko ari bo bazahabwa isi” (Matayo 5:5). Ibyo byatsindagirije isezerano ry’Imana riri muri Zaburi 37:29, rivuga ngo “abakiranutsi bazaragwa igihugu [“isi,” NW ] , bakibemo iteka.” Kandi mbere y’urupfu rwa Yesu, igihe umugizi wa nabi yagaragazaga ko amwizeye, Yesu yaramubwiye ati ‘tuzabana muri Paradizo’ (Luka 23:43). Ni koko, kubera ko Yesu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, azazurira uwo muntu ubuzima bwo ku isi, afite uburyo bwo kuzabaho iteka muri iyo Paradizo. Muri iki gihe, abizera Ubwami bwa Yehova na bo bashobora gutegerezanya amatsiko kuzabaho muri Paradizo, igihe “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:4.
15, 16. Kuki imibereho mu isi nshya izaba irangwa n’amahoro menshi?
15 Reka twerekeze ibitekerezo byacu kuri iyo si nshya. Reka duse n’aho twamaze kuyigeramo. Ako kanya, turahita tubona abantu bishimye babanye mu mahoro yuzuye. Bari mu mimerere isa n’iyavuzwe muri Yesaya 14:7, hagira hati “isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.” Kuki bameze batyo? Mbere na mbere, zirikana ko inzugi z’amazu zitariho ingufuri. Si ngombwa bitewe n’uko nta bwicanyi cyangwa urugomo biharangwa. Ni nk’uko Ijambo ry’Imana ryavuze ko byari kumera, rigira riti “umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta wuzabakangisha.”—Mika 4:4.
16 Nta n’ubwo intambara ikiharangwa bitewe n’uko muri iyo si nshya, intambara ibuzanyijwe. Intwaro zose zacuzwemo ibikoresho by’amahoro. Ibivugwa muri Yesaya 2:4, byarasohojwe mu buryo bwuzuye; aho hakaba hagira hati “inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.” Ariko rero, ibyo ni byo twari twiteze! Kubera iki? Kubera ko abatuye mu isi nshya benshi, bize kubikora mu gihe bari barimo bakorera Imana mu isi ishaje.
17. Ni mibereho bwoko ki izaba yiganje mu Bwami bw’Imana?
17 Ikindi kintu uhabona, ni uko aho hantu nta bukene buharangwa. Nta muntu uba mu kazu k’akaruri, cyangwa wambaye ubushwambagara, cyangwa se ngo abe adafite aho aba. Buri wese afite inzu nziza, kandi afite ubusitani burangwa n’isuku, buteyemo ibiti byiza n’indabo nziza (Yesaya 35:1, 2; 65:21, 22; Ezekiyeli 34:27). Kandi nta nzara, bitewe n’uko Imana yashohoje isezerano ryayo ry’uko hari kuzabaho ibyo kurya byinshi kuri bose, isezerano rigira riti “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). Koko rero, mu gihe cy’ubuyobozi bw’Ubwami bw’Imana, paradizo ihebuje izakwira ku isi hose, nk’uko Imana yari yarabigambiriye muri Edeni.—Itangiriro 2:8.
18. Ni ibihe bintu bitazongera gusumbiriza abantu mu isi nshya?
18 Nanone kandi, utangazwa n’imbaraga umuntu wese afite. Ibyo biterwa n’uko ubu bafite imibiri n’ubwenge bitunganye. Nta ndwara, imibabaro cyangwa urupfu. Nta n’umwe ugendera mu igare ry’ibimuga cyangwa uryamye kwa muganga. Ibyo byose byakuweho burundu (Yesaya 33:24; 35:5, 6). Nta nyamaswa n’imwe ishobora gutera akaga, kubera ko zahinduwe inyamahoro bitewe n’ubushobozi bw’Imana!—Yesaya 11:6-8; 65:25; Ezekiyeli 34:25.
19. Kuki buri munsi mu isi nshya uzaba ari uwo ‘kwishimira’?
19 Mbega isanzuramuco rihebuje ririmo rishyirwaho n’abantu bizerwa batuye isi nshya! Imbaraga zabo n’ubuhanga bwabo hamwe n’umutungo w’isi, bikoreshwa mu bintu byiza, aho gukoreshwa mu bintu byangiza; bikoreshwa mu gufatanya n’abandi aho kurushanwa na bo. Kandi umuntu wese uhuye na we, ni umuntu ushobora kwiringira, bitewe n’uko, nk’uko byasezeranyijwe n’Imana, ‘bose bigishijwe n’Uwiteka’ (Yesaya 54:13). Kubera ko buri wese agengwa n’amategeko y’Imana, isi ‘yakwiriwe no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose’ (Yesaya 11:9). Mu by’ukuri, buri munsi muri iyo si nshya, umeze nk’uko muri Zaburi 37:11 havuze ko wagombaga kumera, ni ukuvuga umunsi wo ‘kwishimira.’
Igihe Kizaza Gishimishije Kidashidikanywa
20. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzagire igihe kizaza kirangwa n’amahoro?
20 Ni iki tugomba gukora, kugira ngo tuzabeho muri icyo gihe kizaza gishimishije? Muri Yesaya 55:6 hatubwira ngo “nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa; nimumwambaze akiri bugufi.” Kandi mu gihe turimo tumushaka, imyifatire yacu yagombye kumera nk’ivugwa muri Zaburi 143:10, hagira hati “unyigishe gukora ibyo ushaka; kuko ari wowe Mana yanjye.” Ababigenza batyo bashobora gukomeza kugenda muri iyi minsi y’imperuka batariho umugayo imbere ya Yehova, kandi bashobora gutegerezanya amatsiko igihe kizaza gishimishije. “Witegereze uboneye rwose, urebe utunganye: kuko umunyamahoro azagira urubyaro. Abacumura bo bazarimburirwa hamwe, urubyaro rw’umunyabyaha ruzarimburwa.”—Zaburi 37:37, 38.
21, 22. Imana irimo irakora iki muri iki gihe, kandi se, ni gute iyo myitozo itangwa?
21 Ubu, Yehova arimo arahamagara abantu bo mu mahanga yose bifuza gukora ibyo ashaka. Arimo arabagira urufatiro rw’umuryango we mushya wo ku isi, nk’uko byavuzwe n’ubuhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “mu minsi y’imperuka [ni ukuvuga iki gihe turimo] . . . amahanga menshi azahaguruka, avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka [ugusenga kwe kwashyizwe hejuru], . . . kugira ngo ituyobore inzira zayo, tuzigenderemo.’ ”—Yesaya 2:2, 3.
22 Mu Byahishuwe 7:9, havuga ko abo ari “[imbaga y’]abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose.” Umurongo wa 14 ugira uti “aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi,” barokotse imperuka y’iyi gahunda. Urwo rufatiro rw’isi nshya, ubu rugizwe n’abantu bagera hafi kuri miriyoni esheshatu, hakaba hari n’abandi bashya benshi biyongera kuri rwo buri mwaka. Abo bagaragu ba Yehova bizerwa bose barimo baratozwa kuzabaho mu isi nshya ye. Barimo bariga ubuhanga bwo mu buryo bw’umwuka, hamwe n’ubundi buhanga buzakenerwa kugira ngo bahindure iyi si paradizo. Kandi biringira mu buryo bwuzuye ko iyo Paradizo izabaho, bitewe n’uko “uwasezeranije ari uwo kwizerwa.”—Abaheburayo 10:23.
Ingingo z’Isubiramo
◻ Kubura ukwizera byagize izihe ngaruka mu kinyejana cya mbere?
◻ Abagaragu b’Imana bashobora kuyiringira mu rugero rungana iki?
◻ Ni ikihe gihe kizaza gihishiwe abantu bizerwa?
◻ Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzabeho mu gihe kizaza gishimishije mu isi nshya y’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Muri iki gihe, Yehova arimo arashyiraho urufatiro rw’umuryango w’isi nshya