ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/4 p. 31
  • Mbese, Uribuka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Uribuka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibisa na byo
  • Imigisha Myinshi Kurushaho Ibonerwa mu Isezerano Rishya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Iminsi Mikuru y’Ingenzi mu Mateka y’Isirayeli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Muzaba “ubwami bw’abatambyi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Abagize Izindi Ntama n’Isezerano Rishya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/4 p. 31

Mbese, Uribuka?

Mbese, waba warabonye ko amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha ari ingirakamaro kuri wowe? Niba ari ko biri, kuki rero utasuzuma ubumenyi bwawe, wifashishije ibibazo bikurikira?

◻ Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ “[u]munsi w’Umwami” n’ “umunsi w’Uwiteka [“Yehova,” NW] (Ibyahishuwe 1:10; Yoweli 2:11)?

“[U]munsi w’Umwami,” ukubiyemo isohozwa ry’ibintu bigera kuri 16 byabonywe mu iyerekwa, bivugwa mu Byahishuwe igice cya 1 kugeza ku cya 22, hamwe n’ibintu by’ingenzi Yesu yahanuye mu gusubiza ikibazo abigishwa be bamubajije ku bihereranye n’ikimenyetso cyo kuhaba kwe. Igihe umunsi w’Umwami uzaba ugeze ku ndunduro, umunsi uteye ubwoba wa Yehova uzahita uza, igihe azaciraho iteka iyi si ya Satani yononekaye (Matayo 24:3-14; Luka 21:11).​—12/15, ipaji ya 11 (mu Gifaransa).

◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe by’ingenzi biranga Bibiliya ya Makarios?

Izina Yehova riboneka incuro zisaga 3.500 muri Bibiliya ya Makarios. Intiti imwe mu bihereranye n’ibitabo bya kidini byo mu Burusiya, yagize iti “[ubwo] buhinduzi bwakurikije inyandiko y’Igiheburayo, kandi imvugo yakoreshejwe mu buhinduzi iraboneye kandi iberanye n’ingingo yerekezaho.”​—12/15, ipaji ya 27 (mu Gifaransa).

◻ Ni ukuhe ‘kuri’ Yesu yavuze ko kwari kutubatura (Yohana 8:32)?

Mu kuvuga ngo “ukuri,” Yesu yashakaga kuvuga inyigisho yahumetswe n’Imana—cyane cyane inyigisho zihereranye n’ibyo Imana ishaka​—zazigamwe muri Bibiliya.​—1/1, ipaji ya 3.

◻ Yehu na Yehonadabu bo muri iki gihe ni ba nde?

Yehu agereranya Yesu Kristo, uhagarariwe ku isi n’ “[A]bisirayeli b’Imana,” ni ukuvuga Abakristo basizwe (Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 12:17). Nk’uko Yehonadabu yaje gusanganira Yehu, abagize “[imbaga y’]abantu benshi” baturuka mu mahanga bagiye baza gushyigikira abahagarariye Yesu ku isi (Ibyahishuwe 7:9, 10; 2 Abami 10:15).​—1/1, ipaji ya 13.

◻ ‘Kugendana n’Imana’ bisobanura iki (Itangiriro 5:24; 6:9)?

Ibyo bisobanura ko ababigenza batyo, urugero nka Henoki na Nowa, bagize imyifatire igaragaza ko bizera Imana mu buryo bukomeye. Bakoze ibyo Yehova yabategetse, kandi bahinduye imibereho yabo bayihuza n’ibyo bari baramenye kuri we, binyuriye ku byo yagiriraga abantu.​—1/15, ipaji ya 13.

◻ Kuki umuntu yagombye guteganya mbere y’igihe ko ashobora gupfa?

Iyo umuntu abigenje atyo, ni impano aba ahaye umuryango we mu buryo runaka. Ibyo byerekana urukundo aba afite. Bigaragaza ko afite icyifuzo cyo ‘gutunga abo mu rugo rwe,’ ndetse n’igihe yaba atakiri kumwe na bo (1 Timoteyo 5:8).​—1/15, ipaji ya 22.

◻ Ni iki “isezerano rya kera” ryasohoje (2 Abakorinto 3:14)?

Ryari rikubiyemo ibintu byashushanyaga ibyo mu isezerano rishya, kandi ibitambo byaryo bya buri gihe byagaragaje ko umuntu yari akeneye cyane gucungurwa, akavanwa mu cyaha n’urupfu. Ryari ‘umushorera wo kugeza kuri Kristo’ (Abagalatiya 3:24).​—2/1, ipaji ya 14.

◻ Ni mu buhe buryo isezerano rishya ari iry’iteka ryose (Abaheburayo 13:20)?

Mbere na mbere, mu buryo bunyuranye n’isezerano ry’Amategeko, ryo ntirizigera na rimwe risimburwa. Icya kabiri, ibizasohozwa binyuriye ku mikorere yaryo, bizahoraho. Hanyuma icya gatatu, abayoboke b’Ubwami bw’Imana bo ku isi bazakomeza kungukirwa na gahunda y’isezerano rishya, mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi.​—2/1, ipaji ya 22.

◻ Kuba umuntu ushimira bihesha izihe nyungu?

Kuba umuntu yumva asusurutse bitewe no kugira umutima ushimira, bituma agira ibyishimo n’amahoro. (Gereranya n’Imigani 15:13, 15.) Kandi kubera ko gushimira ari umuco mwiza, umurinda ibyiyumvo bibi, urugero nk’umujinya, ishyari no kubika inzika.​—2/15, ipaji ya 4.

◻ Ni mu yahe masezerano ababyawe n’umwuka bashyizwemo?

Bashyizwe mu isezerano rishya, iryo Yehova agirana n’abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, no mu isezerano ry’Ubwami, iryo Yesu agirana n’abigishwa be bagera ikirenge mu cye (Luka 22:20, 28-30).​—2/15, ipaji ya 16.

◻ Ni mu yihe minsi mikuru itatu ikomeye Abisirayeli bategekwaga kwifatanyamo?

Umunsi Mukuru w’Imitsima Idasembuwe, wahitaga ukurikira Pasika yo ku itariki ya 14 Nisani; Umunsi Mukuru w’Ibyumweru, wakorwaga ku munsi wa 50 uhereye ku itariki ya 16 Nisani; n’Umunsi Mukuru w’Isarura, cyangwa Umunsi Mukuru w’Ingando, wabaga mu kwezi kwa karindwi (Gutegeka 16:1-15).​—3/1, ipaji ya 8 n’iya 9.

◻ Kuki kwifatanya mu materaniro ya Gikristo ari igikundiro?

Yesu yagize ati “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo” (Matayo 18:20; 28:20). Nanone kandi, amateraniro y’itorero n’amateraniro ahuza umubare munini w’abantu, ni uburyo bw’ingenzi amafunguro yo mu buryo bw’umwuka atangwamo (Matayo 24:45).​—3/1, ipaji ya 14.

◻ Ni hehe izina Nimurodi ryakomotse?

Intiti nyinshi mu byerekeye Bibiliya, zemera igitekerezo cy’uko izina Nimurodi atari ryo zina rye kavukire. Ahubwo, zibona ko ari izina yiswe nyuma kugira ngo rihuze n’ingeso yo kwigomeka yaje kugaragaza.​—3/15, ipaji ya 25.

◻ Ni Gute umuryango ari uw’ingenzi ku bantu?

Umuryango ni ngombwa ku bantu. Amateka agaragaza ko uko gahunda y’umuryango igenda yononekara, ari nako imbaraga z’amatsinda y’abantu n’amahanga zigenda zikendera. Bityo rero, umuryango ugira ingaruka zitaziguye ku bihereranye no gukomera k’umuryango w’abantu bose n’imimerere myiza y’abana, n’iy’ab’igihe kizaza.​—4/1, ipaji ya 6.

◻ Ni ibihe bihamya bitatu byemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana?

(1) Ivuga ukuri mu birebana na siyansi; (2) ikubiyemo amahame adasaza, y’ingirakamaro ku bantu bariho muri iki gihe; (3) ikubiyemo ubuhanuzi bwihariye bwagiye busohozwa, nk’uko ibintu by’ukuri bishingiye ku mateka byabigaragaje.​—4/1, ipaji ya 15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze