ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/5 pp. 26-29
  • Guhindura aho nkorera umurimo ngejeje ku myaka 80

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Guhindura aho nkorera umurimo ngejeje ku myaka 80
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ukuri kwa Bibiliya Guhindura Imibereho Yacu
  • Ingero Zadukomeje
  • Muri iyo myaka ya mbere, hari bamwe babaga bari mu materaniro y’i Londres bashakaga kwamamaza ibitekerezo byabo bwite, maze bagashoza intonganya, kandi bagatomboka bavuga amagambo asesereza. Nyamara kandi, buri gihe Mama yavugaga ko byaba ari uguhemuka kureka umuteguro wa Yehova, nyuma y’ibintu byose twari twarawigiyemo. Gusurwa na Joseph F. Rutherford, wari Perezida wa Watch Tower Bible and Tract Society icyo gihe, byadushishikarije gukomeza gukora umurimo mu budahemuka.
  • Gukorera Umurimo w’Ubupayiniya mu Karere ka East Anglia
  • Igihe cy’Intambara n’Umuryango
  • Icyemezo Twafashe cyo Kwimukira Muri Hisipaniya
  • Amasomo Abakristokazi bafite abana bavana kuri Unike
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Imibereho yaranzwe n’ibintu bitunguranye mu murimo wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • ‘Bashaka mbere na mbere Ubwami’
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Guhitamo neza byampesheje imigisha mu buzima bwanjye bwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/5 pp. 26-29

Guhindura aho nkorera umurimo ngejeje ku myaka 80

BYAVUZWE NA GWENDOLINE MATTHEWS

Igihe nari nujuje imyaka 80, jye n’umugabo wanjye twafashe umwanzuro wo gupakira ibintu byacu byose mu ikamyo twari twakodesheje, maze tuva mu Bwongereza twimukira muri Hisipaniya. Ntitwavugaga Igihisipaniya, kandi twari tugiye kujya mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Hisipaniya, kure y’aho ba mukerarugendo bavuga Icyongereza bakunze kujya. Abenshi mu ncuti zacu batekereje ko turimo dukora ibintu bidahuje n’ubwenge, ariko nibutse mbigiranye ibyishimo ko Aburahamu yari afite imyaka 75 igihe yavaga muri Uri.

AHO bigeze aha, imyaka tumaze muri Hisipaniya kuva twahagera muri Mata 1992, yabaye imyaka twabonyemo ingororano nyinshi kurusha iyindi yose mu mibereho yacu. Ariko mbere y’uko nsobanura impamvu yatumye twimuka, reka mbanze mbabwire ukuntu imibereho yacu mu murimo wa Yehova, yatumye dufata umwanzuro uremereye utyo.

Ukuri kwa Bibiliya Guhindura Imibereho Yacu

Narerewe mu muryango wita ku by’idini mu majyepfo y’uburengerazuba bw’i Londres, mu Bwongereza. Mama yakundaga kunjyana hamwe na murumuna wanjye mu nsengero zitandukanye, kubera ko yakomezaga gushakisha uko yahazwa mu buryo bw’umwuka. Data wari warazonzwe n’indwara y’igituntu, ntiyaduherekezaga. Ariko yari umusomyi wa Bibiliya utarambirwa, kandi yayicagamo imirongo igihe cyose yabaga abonye umurongo umuha umucyo. Kimwe mu bintu nabonaga ko ari iby’agaciro kenshi cyane kurusha ibindi byose, ni iyo Bibiliya yari ishaje cyane, yasobanuraga byinshi kuri we.

Mu mwaka wa 1925, igihe nari mfite imyaka 14, hari agapapuro gakoreshwa mu gutumira kashyizwe munsi y’urugi rwacu, kadutumiriraga kujya kumva disikuru mbwirwaruhame mu nzu ikorerwamo inama y’ahitwa West Ham. Mama n’umuturanyi wacu bafashe umwanzuro wo kujya gukurikirana iyo disikuru, maze jye na murumuna wanjye tujyana na bo. Iyo disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Za Miriyoni z’Abantu Bariho Ubu Ntibazigera Bapfa,” yabibye imbuto z’ukuri kwa Bibiliya mu mutima wa Mama.

Nyuma y’amezi make, Data yapfuye afite imyaka 38. Urupfu rwe rwaratunegekaje cyane, kubera ko rwaduteye agahinda kenshi n’ubukene. Mu gihe cy’amasengesho yo kumusabira yabereye mu rusengero rw’Abangilikani rwo mu karere k’iwacu, Mama yarumiwe ubwo yumvaga umukuru w’idini yihandagaza avuga ko ubugingo bwa Data bwari mu ijuru. Yari azi binyuriye kuri Bibiliya ko abapfuye bari mu mva kandi bakaba basinziriye, kandi yizeraga mu buryo butajegajega ko umunsi umwe Data yari kuzazukira ubuzima bw’iteka ku isi (Zaburi 37:9-11, 29; 146:3, 4; Umubwiriza 9:5; Ibyakozwe 24:15; Ibyahishuwe 21:3, 4). Amaze kwemera adashidikanya ko yagombaga kwifatanya n’abantu bigisha Ijambo ry’Imana, yiyemeje kumenyana n’Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe.

Kubera ko nta mafaranga y’urugendo twari dufite, buri cyumweru twakoraga urugendo rw’amasaha abiri ku maguru, tuva iwacu tujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Nyuma y’aho, twakoreshaga andi masaha abiri dusubira imuhira. Ariko twabonaga ko ayo materaniro ari ay’agaciro kenshi, kandi nta teraniro na rimwe twigeze tuburamo, kabone n’iyo igihu kizwi cyane cy’i Londres cyabaga cyabuditse ku mugi. Bidatinze, Mama yiyemeje kwegurira Yehova ubuzima bwe maze arabatizwa, kandi mu mwaka wa 1927, nanjye narabatijwe.

N’ubwo twari dufite ingorane z’iby’ubukungu, Mama yahoraga anyigisha akamaro ko gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere. Umurongo wo muri Matayo 6:33, wari umwe mu mirongo yakundaga cyane, kandi koko ‘yabanje gushaka ubwami bw’Imana.’ Igihe yapfaga akenyutse azize indwara ya kanseri mu mwaka wa 1935, yari arimo akora gahunda zo kwitabira ihamagarwa rireba abakozi b’igihe cyose bashoboraga kwimukira mu Bufaransa gukorerayo umurimo.

Ingero Zadukomeje

Muri iyo myaka ya mbere, hari bamwe babaga bari mu materaniro y’i Londres bashakaga kwamamaza ibitekerezo byabo bwite, maze bagashoza intonganya, kandi bagatomboka bavuga amagambo asesereza. Nyamara kandi, buri gihe Mama yavugaga ko byaba ari uguhemuka kureka umuteguro wa Yehova, nyuma y’ibintu byose twari twarawigiyemo. Gusurwa na Joseph F. Rutherford, wari Perezida wa Watch Tower Bible and Tract Society icyo gihe, byadushishikarije gukomeza gukora umurimo mu budahemuka.

Nibuka ko Umuvandimwe Rutherford yari umuntu w’umugwaneza, wishyikirwaho. Igihe nari nkiri umwangavu, Itorero ry’i Londres ryari rifite gahunda yo gusohoka, na we akaba yari ahari. Yarambonye—nkaba nari umwangavu ugira amasonisoni mu buryo runaka—nari mfite icyuma gifotora, maze ambaza niba nakwishimira kumufotora. Iyo foto yabaye urwibutso nkunda cyane.

Nyuma y’igihe runaka, ibyo niboneye byanyeretse itandukaniro rikomeye riri hagati y’abantu bafite inshingano yo kuyobora mu itorero rya Gikristo n’abantu bakomeye b’isi. Nari ndimo nkora akazi ko guhereza ibyo kurya mu nzu nini y’i Londres, aho uwitwa Franz von Papen, umwe mu ntumwa za Hitileri, yari yatumiwe ku mafunguro ya saa sita. Mu gihe yari arimo arya, yanze kuvanamo inkota yari yambariye ku mukandara w’imyambaro ye y’ibirori maze nyisitaraho, nuko isupu nari ntwaye irameneka. Yavuganye ikizizi ko mu Budage uburangare nk’ubwo, bwari gutuma ndaswa. Mu gice cyose cyari gisigaye cyo gufungura, namugenderaga kure!

Ikoraniro ritazibagirana, iryo numvisemo Umuvandimwe Rutherford avuga, ni iryabereye i Alexandra Palace mu mwaka wa 1931. Aho ni ho twafatiye izina ryacu rishya tubigiranye umutima ususurutse, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:10, 12). Imyaka ibiri nyuma y’aho, mu mwaka wa 1933, natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya, nk’uko umurimo w’igihe cyose witwa. Undi mugisha nibuka nabonye muri iyo myaka, ni uko nashoboye kwifatanya n’abasore beza cyane, nyuma y’aho bakaba baraje kuba abamisiyonari mu turere twitaruye tw’isi. Muri abo harimo uwitwa Claude Goodman, Harold King, John Cooke, na Edwin Skinner. Bene izo ngero z’abantu bizerwa, zatumye nifuza gukorera mu murima wo mu mahanga.

Gukorera Umurimo w’Ubupayiniya mu Karere ka East Anglia

Aho nakoreraga umurimo w’ubupayiniya, ni mu karere ka East Anglia (mu burasirazuba bw’u Bwongereza), kandi kubwiriza muri ako karere byasabaga kurangwa n’igishyuhirane n’umwete. Kugira ngo turangize kubwiriza mu ifasi yacu yari nini, twagendaga ku igare tuva mu mujyi umwe tujya mu wundi, no mu mudugudu tujya mu wundi, tugacumbika mu byumba twabaga twakodesheje. Nta torero na rimwe ryari muri ako karere, bityo jye n’uwo twakoranaga umurimo tukaba twarasuzumiraga hamwe twenyine ibice byose byabaga bigize porogaramu y’amateraniro ya buri cyumweru. Mu murimo wacu, twatanze ibitabo n’udutabo bibarirwa mu magana, byasobanuraga imigambi y’Imana.

Ndibuka igihe kimwe twasuye umupasiteri w’itorero ry’Abangilikani wo muri ako karere tumusanze ku icumbi rye, maze tuganira na we. Mu turere hafi ya twose, twagendaga dusubika ibyo gusura umupasiteri w’Abangilikani, kugeza ubwo twabaga tumaze gusura umuntu wa nyuma, kubera ko akenshi yadutezaga ingorane iyo yabaga amenye ko tubwiriza ubutumwa bwiza muri ako karere. Ariko muri uwo mudugudu, abantu bose bavugaga neza uwo mupasiteri. Yasuraga abarwayi, agatiza ibitabo abakundaga gusoma, ndetse yanasuraga abantu bo muri paruwasi ye abasanze mu ngo zabo, kugira ngo abasobanurire Bibiliya.

Rwose igihe twamusuraga, yari umuntu ugira urugwiro cyane, kandi yemeye kwakira ibitabo byinshi. Nanone kandi, yatwijeje ko niba hari umuntu uwo ari we wese wo muri uwo mudugudu wifuzaga ibitabo byacu ariko akaba atarashoboraga kubyishyura, pasiteri we ubwe yari kuzajya abyishyura. Twaje kumenya ko ibintu biteye ubwoba yabonye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, byari byaratumye yiyemeza kwimakaza amahoro n’ubusabane muri paruwasi ye. Mbere y’uko tugenda, yaduhaye umugisha kandi adutera inkunga yo gukomeza umurimo wacu mwiza. Amagambo yatubwiye adusezeraho, yari ayo mu Kubara 6:24, agira ati “nyagasani abahe umugisha, kandi abarinde.”​—King James Version.

Mama yapfuye nyuma y’imyaka ibiri ntangiye gukora umurimo w’ubupayiniya, nuko nsubira i Londres nta mafaranga, nta n’umuryango mpasanga. Umuhamya umwe w’incuti wo muri Ecosse yarancumbikiye, amfasha guhangana n’imimerere nari ndimo bitewe n’urupfu rwa Mama, kandi antera inkunga yo gukomeza umurimo w’igihe cyose. Bityo, nasubiye muri East Anglia njyanye n’uwitwa Julia Fairfax, akaba yari umupayiniya mushya twari gukorana umurimo. Twashatse ikimodoka gishaje kitubera inzu; twakoreshaga ikamyo kugira ngo tukivane ahantu hamwe tukijyana ahandi. Twakomeje kubwiriza turi kumwe n’umugabo n’umugore bakuze bashakanye, ari bo Albert na Ethel Abbott, na bo bakaba bari bafite ikimodoka nk’icyo gito. Albert na Ethel bambereye nk’ababyeyi.

Mu gihe nakoreraga umurimo w’ubupayiniya muri Cambridgeshire, naje kubonana na John Matthews, akaba yari umuvandimwe w’Umukristo mwiza, wari waragaragaje ko ashikamye kuri Yehova, mu gihe yari ari mu mimerere igoranye. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1940, hashize igihe gito intambara ya kabiri y’isi yose itangiye.

Igihe cy’Intambara n’Umuryango

Igihe twari tumaze igihe gito dushakanye, inzu yacu yari imodoka ntoya ijya kungana n’akikoni gatoya, kandi mu murimo wacu twagenderaga ku ipikipiki, akaba ari yo twishingikirizaho. Hashize umwaka umwe dushyingiranywe, John yakatiwe igihano cyo gukora mu mirimo y’ubuhinzi, igihe yangaga gukora umurimo wa gisirikare bitewe n’imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya (Yesaya 2:4). N’ubwo ibyo byatumye duhagarika umurimo wacu w’ubupayiniya, igihano John yahawe cyaje kutuviramo imigisha kubera ko nari ntwite, bityo akaba yarashoboraga kubona uburyo bwo kudutunga.

Mu myaka y’intambara, twagize amateraniro yihariye, akaba yarabaye n’ubwo hari mu gihe cy’ingorane. Mu mwaka wa 1941, ubwo nari ntwite umwana wacu wa mbere, jye na John twagiye i Manchester turi ku ipikipiki yacu, ku birometero bigera kuri 300. Mu nzira tugenda, twanyuze mu mijyi myinshi yasenywe na za bombe, maze twibaza niba amateraniro yarashoboraga kuba mu mimerere nk’iyo. Yarabaye. Mu nzu yitwa The Free Trade Hall iri i Manchester rwagati, ni ho Abahamya baturutse mu turere twinshi tw’u Bwongereza bari bakoraniye, kandi ni ho porogaramu yose uko yakabaye yabereye.

Igihe uwatangaga disikuru isoza ikoraniro yari ageze ku mwanzuro wa disikuru ye, yabwiye abari bateranye ko bagombaga guhita bava aho hantu, bitewe n’uko hari hitezwe igitero cy’indege. Uwo muburo wari uziye igihe rwose. Twari tutaragera kure y’iyo nzu, ubwo twumvaga amahoni atabaza n’ibibunda bihanura indege, bituragurika. Mu gihe twabaga dukebutse inyuma, twashoboraga kubona indege nyinshi zinaga za bombe mu mugi rwagati. Hagati y’umuriro n’imyotsi, twashoboraga kubonera kure ya nzu twari twahoze twicayemo; yari yasenyutse burundu! Igishimishije ni uko nta n’umwe mu bavandimwe cyangwa bashiki bacu b’Abakristo wapfuye.

Mu gihe twareraga abana bacu ntitwashoboraga gukora umurimo w’ubupayiniya, ariko twajyaga ducumbikira abagenzuzi basura amatorero n’abapayiniya batari bafite icumbi. Igihe kimwe, hari abapayiniya batandatu bacumbitse iwacu mu gihe cy’amezi runaka. Nta gushidikanya ko kwifatanya na bene abo bantu ari imwe mu mpamvu yatumye umukobwa wacu Eunice ahitamo gutangira gukora umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1961, ubwo yari afite imyaka 15 gusa. Ikibabaje ariko, umuhungu wacu David, ntiyakomeje gukorera Yehova mu gihe yari amaze gukura, naho undi mukobwa wacu witwaga Linda, yapfiriye mu mimerere ibabaje mu gihe cy’intambara.

Icyemezo Twafashe cyo Kwimukira Muri Hisipaniya

Urugero rwa Mama hamwe n’inkunga ye byari byarancengejemo icyifuzo cyo kuba umumisiyonari, kandi sinigeze na rimwe nibagirwa burundu iyo ntego. Ku bw’ibyo, twarishimye cyane ubwo mu mwaka wa 1973, Eunice yavaga mu Bwongereza akajya muri Hisipaniya, aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Birumvikana ko twari tubabajwe n’uko agiye, ariko rero, twari tunishimiye ko yashakaga gukora umurimo mu gihugu cy’amahanga.

Twasuraga Eunice muri iyo myaka yose, kandi twaje kumenya Hisipaniya neza. Mu by’ukuri, jye na John twamusuye ahantu hane hatandukanye yagiye akorera umurimo. Hanyuma uko imyaka yagendaga ihita, imbaraga zacu zatangiye gukendera. John yigeze kwitura hasi ku buryo byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe, naho jye narwaye umutima no mu muhogo. Byongeye kandi, twembi twari turwaye rubagimpande. N’ubwo mu by’ukuri twari dukeneye ko Eunice adufasha, ntitwigeze dushaka ko yareka umurimo we ku bwacu.

Twaganiriye na Eunice ku bihereranye n’amahitamo yacu, kandi dusenga dusaba ubuyobozi. Yari yiteguye kuza imuhira kugira ngo adufashe, ariko twafashe icyemezo cy’uko umuti waba mwiza kurushaho, wari uko jye na John twabana na we muri Hisipaniya. Niba jye ubwanjye ntarashoboraga kuba umumisiyonari, nibura nashoboraga gushyigikira umukobwa wanjye hamwe na bagenzi be babiri bakoranaga mu murimo w’igihe cyose. Kuva icyo gihe, jye na John twagiye dufata Nuria na Ana nk’abana bacu bwite, abo bakaba ari abapayiniya babiri bamaze imyaka igera kuri 15 bakorana na Eunice. Kandi bishimiye kuba twaraje kubana na bo, tukaba tuniteguye kujyana na bo aho ari ho hose bashobora koherezwa.

Ubu hahize imyaka isaga itandatu kuva dufashe icyo cyemezo. Ubuzima bwacu ntibwongeye kuzahara ukundi, kandi nta gushidikanya ko twarushijeho kugira imibereho ishimishije. Na n’ubu, sinshobora kuvuga Igihisipaniya cyane, ariko ibyo ntibimbuza kubwiriza. Jye na John twumva twisanga mu itorero ryacu rito ry’i Extremadura, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Hisipaniya.

Kuba muri Hisipaniya, byanyigishije byinshi ku bihereranye n’uko umurimo wacu mpuzamahanga wo kubwiriza iby’Ubwami umeze, kandi ubu nsobanukiwe neza kurushaho ukuntu “umurima [ari] isi,” nk’uko Yesu Kristo yabivuze.​—Matayo 13:38.

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Igihe nakoraga umurimo w’ubupayiniya mu myaka ya za 30

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze