ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/6 pp. 5-7
  • Utegereze Ubigiranye Ukwihangana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Utegereze Ubigiranye Ukwihangana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Tekereza Neza
  • Imana Ntizarira
  • Ibikorwa Biruta Amagambo
  • Twaburiwe Hakiri Kare
  • “Mwikomereze mu Rukundo rw’Imana”
  • Komeza Kuzirikana Umunsi wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Dukomeze Gushikama Ku Kwizera Kwacu Kw’Igiciro Cyinshi!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Shebuja yamwigishije kubabarira
    Twigane ukwizera kwabo
  • Shebuja yamwigishije kubabarira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/6 pp. 5-7

Utegereze Ubigiranye Ukwihangana

HARIHO umushumba wakundaga gutaka avuga ati “ikirura we!” mu gihe nta kirura yabaga abonye, ku buryo ubwo yongeraga gutaka asaba ubufasha, nta wamwitayeho. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, hari abantu benshi batita ku bihereranye n’uko umunsi wa Yehova wegereje bitewe n’uko bumvise imiburo itabarika yaje kugaragara ko itari iy’ukuri. Kuba abantu benshi cyane badashobora gutahura umuburo w’ukuri kandi ugomba kwitabwaho, bituma umwanzi mukuru w’Imana, ari we Satani wa “[mu]malayika w’umucyo” w’ikinyoma, abona aho yuririra.​—2 Abakorinto 11:14.

Umwuka wo kumva umuntu yihagije, ushobora ndetse no guteza akaga abantu bamaze igihe runaka bakorera Yehova. Kubera iki? Reka dusuzume umuburo watanzwe n’intumwa Petero mu kinyejana cya mbere.

Tekereza Neza

Urwandiko rwa kabiri rwa Petero rwahumetswe, rwari rugamije kwibutsa Abakristo ba mbere, kandi ni ko bimeze no kuri twe. Yanditse agira ati “bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa” (2 Petero 3:1). Ni iki cyatumaga Petero ahagarika umutima? Petero atsindagiriza ibihereranye n’ukuhaba kw’abakobanyi, ubukobanyi bwabo bukaba butuma abagaragu b’Imana batazirikana ko bakeneye kubona ko ibihe barimo byihutirwa. Iki ni cyo gihe tugomba kuba maso tukirinda gushukwa n’abo bakobanyi. Bityo, Petero atera abasomyi b’urwandiko rwe inkunga yo ‘kwibuka amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera’ (2 Petero 3:2; Ibyakozwe 3:22, 23). Ni iki abahanuzi bavuze?

Incuro nyinshi, Abagaragu b’Imana bizerwa, bagiye berekeza ibitekerezo ku bihereranye n’ukuntu imanza z’Imana zagiye zivanaho ubugome. Petero yibutsa abasomyi b’urwandiko rwe ibyerekeranye n’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa Imana yakoresheje kugira ngo igire icyo ikora, mu gihe isi yari yuzuye ububi. Ayo mazi menshi cyane y’Umwuzure, mu by’ukuri yavanyeho isi y’icyo gihe. Ariko Imana yarindiye Nowa n’umuryango we mu nkuge, hamwe n’ibiremwa byari bihagarariye “[a]moko yose y’ibibaho bifite umubiri byose.” Imigani y’abantu bose hirya no hino ku isi, yerekana ibihamya bigaragaza ukuri kw’inkuru ya Bibiliya.a​—Itangiriro 6:19; 2 Petero 3:5, 6.

Icyo gikorwa cy’Imana, Petero acyita ‘[ikintu] cyisobye’ abantu bamwe na bamwe. Hanyuma, abandi baje gushukwa n’abakobanyi b’icyo gihe, maze bagira umwuka wo kumva bihagije. Icyakora, twebwe ntitugomba na rimwe kuzigera twibagirwa ibyo Yehova yakoze. Petero aratubwira ati “ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana” (2 Petero 3:7). Ni koko, igikorwa cy’Imana kigomba kongera kubaho.

Imana Ntizarira

Hamaze gushira imyaka ibarirwa mu bihumbi. Kuki Imana yategereje iki gihe cyose kugira ngo ikemure ibibazo by’abantu? Nanone, Petero yibanda ku kindi kintu. Aragira ati “bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe” (2 Petero 3:8). Uko Yehova abona igihe bitandukanye n’uko tukibona. Ku Mana ihoraho, duhereye ku gihe Adamu yaremwaga ukageza ubu, icyo gihe ntikinageze ku cyumweru kimwe. Ariko uko twaba tubona igihe kose, buri myaka igihumbi na buri munsi uhita, birushaho kutwegereza ku gihe umugambi wa Yehova uzasohorera.

Hari umugani uvuga ngo “inkono bitegereje ntiyigera ibira,” ukaba ushaka kuvuga ko gutegereza ikintu byonyine, bisa n’aho bituma gitinda gusohora. Ariko kandi, Petero adusaba ‘gutegereza, tugatebutsa umunsi w’Imana’ (2 Petero 3:12). Ni gute dushobora kwihingamo imitekerereze ituma dukomeza kuzirikana ko igikorwa cy’Imana cyegereje?

Ibikorwa Biruta Amagambo

Petero yerekeza ibitekerezo ku bikorwa. Yerekeza ku ‘myifatire irangwa n’ibikorwa byera’ kimwe no ku ‘bikorwa birangwa no kwiyegurira Imana’ (2 Petero 3:11, NW ). Ibyo bikubiyemo iki?

Umugaragu nyakuri w’Imana, akora mu buryo buyishimisha. Ukwizera k’umuntu nk’uwo usenga by’ukuri, kugaragarira mu myifatire ye. Ibyo bimutandukanya n’abapfa gusa kuvuga ko bizera Imana n’amasezerano yayo. Wenda waba warabonye ko umurimo Abahamya ba Yehova bakorera mu ruhame, ubatandukanya n’abandi bantu. Baza iwawe mu rugo kugira ngo bagutere kwerekeza ibitekerezo byawe ku masezerano y’Imana yanditswe muri Bibiliya. Ariko nanone, batanga ubuhamya bw’ibyiringiro n’imyizerere byabo aho basanze abantu hose.

Umuhamya uhugira mu gutangariza abandi ukwizera kwe, imyizerere ye irashimangirwa kandi igakomezwa. Kuvuga bituma tugira ibyiyumvo n’ubwenge bwimbitse kandi bigatuma tugira ibyishimo byo mu mutima no kunyurwa. Mu gihe dutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, tuba tunashimisha Yehova. Tuzi ko ‘adakiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yacu n’urukundo twerekanye ko dukunze izina rye,’ nk’uko intumwa Pawulo, mugenzi wa Petero, ibivuga.​—Abaheburayo 6:10; Abaroma 10:9, 10.

Ingaruka y’uko gushishikarira gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu minsi y’imperuka y’iyi gahunda mbi, ni iyihe? Abantu bafite imitima itaryarya babarirwa mu bihumbi amagana, barimo bariga ukuntu bagirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, kugira ngo bungukirwe n’ubuntu bwe kandi babonere ibyishimo nyakuri mu byiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo

Twaburiwe Hakiri Kare

N’ubwo tuzi binyuriye kuri Bibiliya ko Yehova Imana azakora igikorwa mu gihe yagennye, tugomba kwita ku wundi muburo utangwa na Petero. “Ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha, mukareka gushikama kwanyu.”​—2 Petero 3:17.

Nta gushidikanya, Yehova yari azi mbere y’igihe ko abantu bamwe badafite ukwizera gukomeye, bashoboraga gucibwa intege n’uko igikorwa cy’Imana gisa n’aho gitinze. Nanone kandi, yari azi ko ingaruka zituruka ku bantu batubaha Imana, zashoboraga konona abagaragu be b’ukuri, cyangwa se nibura zigatuma batizera ko ukwezwa kw’izina ry’Imana kuri bugufi. Mbega ukuntu byaba ari akaga kureka gushikama muri iyi minsi ya nyuma!

Iki si cyo gihe cyo kugira ugushidikanya cyangwa kujijinganya ku bihereranye n’icyo Yehova azakora (Abaheburayo 12:1). Ahubwo, iki ni igihe cyo kurushaho gusobanukirwa icyo ukwihangana kwa Yehova kwasohoje—ni ukuvuga ibyiringiro by’agakiza kazahabwa abantu babarirwa muri za miriyoni baba mu bagize imbaga y’abantu benshi bo mu mahanga yose, kandi bakaba bategerezanyije amatsiko kuzarokoka umubabaro ukomeye wegereje (Ibyahishuwe 7:9, 14). Petero atanga iyi nama igira iti “mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose.”​—2 Petero 3:18.

“Mwikomereze mu Rukundo rw’Imana”

Guhugira mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guterana amateraniro ya Gikristo buri gihe kugira ngo dusenge kandi twige Ijambo ry’Imana, biduha uburinzi. Ku bw’ibyo, ntituzabona igihe cyo guhangayikishwa mu buryo burengeje urugero n’imimerere irushaho kuzamba y’iyi gahunda mbi yo muri iki gihe. Ubwoba n’imihangayiko ntibigomba gufata umwanya w’ingenzi mu mibereho y’Abakristo b’ukuri (1 Abakorinto 15:58). Uko turushaho guhugira mu gukorera Yehova, ni na ko igihe kirushaho kwihuta.

Yuda wabayeho mu gihe cya Petero, akaba na mwene nyina wa Yesu, atugira inama igira iti “mwebweho, bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu [m]wuka [w]era, mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho” (Yuda 20, 21). Zirikana akamaro ko kugira imyifatire myiza, ikomezwa no gusenga ubudasiba (1 Abatesalonike 5:17). Hanyuma y’ibyo, Yuda yongeraho ati “ababagisha impaka mubagirire impuhwe: abandi mubakirishe ubwoba, mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse n’umwenda utewe ibizinga n’umubiri” (Yuda 22, 23). Mbega ukuntu ari ngombwa gukomezanya muri ibi bihe biruhije! Kandi se mbega ukuntu ari iby’ingenzi kutagwa mu moshya, dufatira kuri uwo “munsi wo gukirizwamo” wongerewe maze tukabigira urwitwazo rwo kugira imyifatire y’“isoni nke,” ubu yogeye cyane muri iyi si ya none yononekaye mu by’umuco.​—Yuda 4; 2 Abakorinto 6:1, 2.

Binyuriye mu kwita ku nama yuje urukundo ya Petero, Pawulo na Yuda, kandi binyuriye mu guhugira no gukorana umwete umurimo w’Imana, ushobora gutegereza igikorwa Yehova azakora ubigiranye ukwihangana. Ariko se uzabikora?

Ntuzuyaze gushaka Abahamya bo mu karere k’iwanyu kugira ngo bagufashe kwizera isezerano ry’Umuremyi rihereranye n’ubuzima bw’iteka. Iga ibisabwa kugira ngo umuntu abe akwiriye kwifatanya muri uwo murimo wo gutanga ubuhamya mu rwego rw’isi yose, utazigera usubirwamo na rimwe ukundi, umurimo uzasozwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje (Mariko 13:10). Icyo gihe uzagira ibyiringiro byo kuzaba mu isi nshya ikiranuka Yehova asezeranya (2 Petero 3:13). Ita ku byo yibutsa! Utegereze ubigiranye ukwihangana! Ukore imirimo myinshi!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? ku ipaji ya 116, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Iga uhereye ubu ibihereranye n’amasezerano y’Imana yerekeranye na Paradizo

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

Ikirura: Animals/Jim Harter/Dover Publications, Inc.; umushumba ukiri muto: Children: A Pictorial Archive from Nineteenth-Century Sources/Grafton/Dover Publications, Inc.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze