Ababwiriza b’Ubwami Barabara Inkuru
Dukoreshe Uburyo Bubonetse Bwose
KU ISI hose, Abahamya ba Yehova bazwiho kuba bakora umurimo wo gutanga inyigisho za Bibiliya. Ariko kandi, banayobora porogaramu zihesha abantu bose izindi nyungu. Uwo murimo bakorera abantu bose muri rusange, wakiriwe neza, nk’uko inkuru zikurikira z’ibyabereye muri Equateur zibigaragaza.
◻ Abashinzwe ubuyobozi bw’uruganda runini rukora ibirahuri, bashatse gutegurira abakozi babo ikiganiro mbwirwaruhame ku bihereranye n’imyifatire ikwiriye kuba mu muryango. Umuyobozi ushinzwe ibirebana n’abakozi yatumiye abapadiri benshi b’Abagatolika kugira ngo bazaze kucyifatanyamo, ariko ntihagira n’umwe ubyitabira. Umupadiri umwe yamubwiye ko abapadiri bafite ubushobozi bwo kuba bagira icyo bavuga kuri iyo ngingo ari bake cyane, ku buryo hashobora no kutazaboneka n’umwe. Umukozi w’Umuhamya akibyumva, yakoze gahunda zo kugira ngo umuvandimwe wakundaga gukora mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi azasure urwo ruganda.
Ku munsi wakurikiyeho nyir’izina, uwo Muhamya yasanze wa muyobozi ushinzwe ibirebana n’abakozi, amwereka porogaramu y’inyigisho ateganya kwifashisha. Hakozwe urutonde rw’ingingo runaka zo mu bitabo binyuranye byanditswe na Watch Tower Society. Uwo muyobozi yarabyishimiye. Yatoranyije ingingo eshatu zo kuganiraho—ni ukuvuga irebana n’inyigisho zatuma abantu barushaho kubana neza, irebana n’imyifatire ikwiriye mu kazi, n’irebana n’imyifatire ikwiriye mu muryango. Hanyuma, hakozwe gahunda zo kugira ngo izo nyigisho zizagezwe ku bakozi bose uko bakabaye.
Abakozi bagabanyijwemo amatsinda arindwi, buri tsinda rikaba ryari rigizwe n’abantu 30, hanyuma abavandimwe batatu babishoboye babagezaho izo nyigisho. Ingaruka zabaye izihe? Abakozi benshi basabye ko bazasurwa mu ngo zabo, kandi hatangwa ibitabo 216 by’imfashanyigisho za Bibiliya. Abashinzwe ubuyobozi bw’uruganda barishimye cyane, ku buryo basabye ko Abahamya bakongera gutegura ibindi biganiro.
◻ Vuba aha, leta ya Equateur iherutse kwemeza itegeko rishyigikira ko iyobokamana ryakwigishwa mu mashuri. Mushiki wacu w’umumisiyonari yasuye umugore wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza, maze amubaza akamaro iryo tegeko rishya ryagize ku kigo cye. Uwo muyobozi yamusobanuriye ko bagerageje gutangirira kuri gahunda yo kwambaza Mariya, ariko bikaba ari nta cyo byigeze bitanga. Igihe uwo mushiki wacu yamugaragarizaga ko iyo gahunda yo gusenga ishobora gutera ingorane abana batari Abagatolika, uwo muyobozi w’ikigo yarabyemeye. Uwo mumisiyonari yaravuze ati “ariko noneho, dufite porogaramu yo kwigisha amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya, idahatira umuntu kwemera idini runaka.” Uwo muyobozi yaramubajije ati “ni ryari ushobora kuzaza? Ejo bundi?” Uwo mumisiyonari amaze kumwereka igitabo Ecoutez le grand Enseignant, hafashwe umwanzuro w’uko bari kuzasuzuma igice kivuga ngo “Hazanezerwa Abanyamahoro.”
Ubwo uwo mumisiyonari yagarukaga, yamaze amasaha atatu asura amashuri arindwi anyuranye, ari kumwe n’uwo muyobozi w’ikigo wari uteze amatwi. Nyuma yo gusura ishuri ry’umwaka wa gatanu, umwe mu banyeshuri yagize ati “madamaze, ndakwinginze usure n’abo mu mwaka wa gatandatu. Bahora bashaka kuduhondagura, badushotora kugira ngo turwane!” Umwarimukazi umwe yaravuze ati “urugomo ni ikintu kigomba kuganirwaho mu buryo bwihutirwa cyane. Dukeneye igihe kinini kurushaho cyo kuganira kuri icyo kibazo.”
Hakozwe gahunda zo kuzongera gusura icyo kigo, kugira ngo hazasuzumwe ingingo runaka, urugero nk’izivuga ibyo kubaha n’ibyo kubeshya. Kugeza ubu, ingaruka zabaye nziza cyane. Ubu iyo uwo mushiki wacu w’umumisiyonari arimo agenda mu nzira, abana baza biruka bakamusuhuza, maze bakamubaza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya. Abandi bamubwira ababyeyi babo bamubaratira. Byongeye kandi, hari babiri muri abo banyeshuri batangijwe icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.