‘Mugendere Muri [Kristo]’
“Nuko rero, nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we.”—ABAKOLOSAYI 2:6.
1, 2. (a) Ni gute Bibiliya ivuga ibihereranye n’imibereho ya Enoki yaranzwe n’umurimo wizerwa yakoreye Yehova? (b) Ni gute Yehova yadufashije kugendana na we, nk’uko bigaragazwa mu Bakolosayi 2:6, 7?
MBESE, waba warigeze kwitegereza akana k’agahungu karimo kagendana na se? Ako kana kagenda kigana buri ntambwe ya se, gafite akanyamuneza ku maso; se aragafasha uko bagenda bigira imbere, afite mu maso hakeye bitewe n’urukundo agafitiye, no kuba akishimira. Mu buryo bukwiriye, Yehova akoresha urwo rugero mu gihe asobanura ibihereranye n’imibereho umuntu agira mu gihe amukorera umurimo ari uwizerwa. Urugero, Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu wizerwa Enoki ‘[yakomeje] kugendana n’Imana [y’ukuri].’—Itangiriro 5:24; 6:9.
2 Nk’uko umubyeyi w’umugabo wita ku bana be yafasha umuhungu we ukiri muto kugira ngo agendane na we, Yehova na we yaduhaye ubufasha bwiza kurusha ubundi bwose bushoboka. Yohereje Umwana we w’ikinege ku isi. Yesu Kristo yagaragaje ishusho ya Se wo mu ijuru mu buryo butunganye, muri buri ntambwe yose y’imibereho ye ya hano ku isi (Yohana 14:9, 10; Abaheburayo 1:3). Bityo rero, kugira ngo tugendane n’Imana, tugomba kugendana na Yesu. Intumwa Pawulo yanditse igira iti “nuko rero, nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we, mushōreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.”—Abakolosayi 2:6, 7.
3. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 2:6, 7, kuki dushobora kuvuga ko hari byinshi bikubiye mu kugendera muri Kristo, birenze ibyo kubatizwa gusa?
3 Abigishwa ba Bibiliya bafite imitima itaryarya barabatizwa, bitewe n’uko baba bashaka kugendera muri Kristo, bihatira kugera ikirenge mu cye gitunganye (Luka 3:21; Abaheburayo 10:7-9). Mu mwaka wa 1997 wonyine, abantu basaga 375.000 ku isi hose bateye iyo ntambwe y’ingenzi—ni ukuvuga abantu basaga 1.000 buri munsi ukoze mwayeni. Uko kwiyongera kurashimishije! Ariko kandi, amagambo ya Pawulo yanditswe mu Bakolosayi 2:6, 7, agaragaza ko kugendera muri Kristo hakubiyemo byinshi birenze ibi byo kubatizwa gusa. Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “kugendera [mu],” igaragaza igikorwa kigomba gukomeza. Ikindi kandi, Pawulo yongeraho ko kugendana na Kristo bikubiyemo ibintu bine bikurikira: gushorera imizi muri Kristo, kubakwa muri we, gukomezwa no kwizera, no gushimira mu buryo bwimbitse. Reka dusuzume buri nteruro maze turebe ukuntu idufasha gukomeza kugendera muri Kristo.
Mbese, “Mushōreye Imizi Muri [Kristo]”?
4. ‘Gushorera imizi muri [Kristo]’ bisobanura iki?
4 Mbere na mbere, Pawulo yanditse avuga ko dukeneye gushorera imizi muri Kristo. (Gereranya na Matayo 13:20, 21.) Ni iki umuntu yakora kugira ngo ‘ashorere imizi muri [Kristo]’? N’ubwo imizi y’ikimera itagaragarira amaso, iba ari iy’ingenzi ku kimera—kubera ko ituma gihagarara kitajegajega kandi igatuma kibona ibigitunga. Mu buryo nk’ubwo, urugero rwa Kristo n’inyigisho ze bitugiraho ingaruka mbere na mbere mu buryo butagaragara, bigacengera mu bwenge bwacu no mu mitima. Aho, biradutunga bikanadukomeza. Iyo twemeye ko imitekerereze yacu, ibikorwa byacu n’imyanzuro dufata bigengwa na byo, bidusunikira kwegurira Yehova ubuzima bwacu.—1 Petero 2:21.
5. Ni gute dushobora “kugira ipfa” (NW ) ry’ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka?
5 Yesu yishimiraga ubumenyi buturuka ku Mana. Ndetse yabugereranyije n’ibyo kurya (Matayo 4:4). Ni yo mpamvu mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yakoresheje amagambo agera kuri 21 yo mu bitabo umunani binyuranye byo mu Byanditswe bya Giheburayo. Kugira ngo dukurikize urugero rwe, tugomba kubigenza nk’uko intumwa Petero yabiduteyemo inkunga—ni ukuvuga “kugira ipfa” (NW ) ry’ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka, “nk’impinja zivutse vuba” (1 Petero 2:2). Iyo uruhinja ruvutse vuba rushaka konka, ruhita rugaragaza ukuntu rufite ipfa. Niba ubu tutiyumva dutyo ku bihereranye n’ibyo kurya by’umwuka, amagambo ya Petero adutera inkunga yo “kugira” (NW ) iryo pfa. Mu buhe buryo? Ihame riboneka muri Zaburi 34:9 (umurongo wa 8 muri Biblia Yera), rishobora kudufasha; iryo hame rigira riti “nimusogongere, mumenye yuko Uwiteka agira neza.” Niba buri gihe ‘dusogongera’ Ijambo rya Yehova, ari ryo Bibiliya, wenda dusoma igice runaka cyayo buri munsi, tuzareba uburyo ritunga umuntu mu buryo bw’umwuka n’ukuntu ari ryiza. Amaherezo, tuzarushaho kurigirira ipfa.
6. Kuki ari iby’ingenzi gutekereza ku byo dusoma?
6 Ariko kandi, ni iby’ingenzi kugogora ibyo kurya, mu gihe tumaze kubimira. Bityo rero, tugomba gutekereza ku byo dusoma. (Zaburi 77:12, 13, umurongo wa 11 n’uwa 12 muri Biblia Yera.) Urugero, mu gihe dusoma igitabo Le plus grand homme de tous les temps, tuzungukirwa cyane kurushaho na buri gice dusomye, niba tugera aho tukibaza tuti ‘ni iki kigize kamere ya Kristo mbona muri iyi nkuru, kandi se, ni gute nacyigana mu mibereho yanjye bwite?’ Gutekereza muri ubwo buryo, bizadufasha gushyira mu bikorwa ibyo twiga. Hanyuma, mu gihe hari umwanzuro runaka tugomba gufata, dushobora kwibaza icyo Yesu yari gukora mu mimerere nk’iyo. Iyo dufashe umwanzuro uhuje na byo, tuba tugaragaje ko dushoreye imizi muri Kristo rwose.
7. Ni gute twagombye kubona ibihereranye no kurya ibyo kurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka?
7 Nanone kandi, Pawulo adushishikariza kurya “ibyokurya bikomeye,” ni ukuvuga ukuri kwimbitse ko mu Ijambo ry’Imana (Abaheburayo 5:14). Ku birebana n’ibyo, gusoma Bibiliya yose uko yakabaye bigomba kuba intego yacu y’ibanze. Hanyuma, hari izindi ngingo zihariye umuntu yashingiraho icyigisho, urugero nk’igitambo cy’incungu cya Kristo, amasezerano anyuranye Yehova yagiranye n’ubwoko bwe, cyangwa ubutumwa bumwe na bumwe buhereranye n’ubuhanuzi buri muri Bibiliya. Hari ibintu byinshi bizadufasha kurya no kugogora ibyo byo kurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka. Ni iyihe ntego tuba dufite mu kugira ubwo bumenyi? Iyo ntego si iyo kubona impamvu yo kwiyemera, ahubwo ni iyo kubaka urukundo dukunda Yehova, no kurushaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi (1 Abakorinto 8:1; Yakobo 4:8). Niba dushishikarira kugira ubwo bumenyi, tukabwiyerekezaho kandi tukabukoresha mu gufasha abandi, mu by’ukuri tuzaba twigana Kristo. Ibyo bizadufasha gushorera imizi muri we mu buryo bukwiriye.
Mbese, ‘Mwubakwa Muri [Kristo]’?
8. ‘Kubakwa muri [Kristo]’ bisobanura iki?
8 Kugira ngo Pawulo agaragaze ubundi buryo bwo kugendera muri Kristo, yavuye ku rugero rumwe rw’ikintu umuntu ashobora kwiyumvisha, ahita ajya ku rundi—yavuye ku rugero rw’ikimera ajya ku rw’inzu. Iyo dutekereje inzu itararangira kubakwa, ntidutekereza ibihereranye n’umusingi gusa, ahubwo nanone dutekereza inzu ihagaze mu buryo bugaragara, binyuriye ku mirimo ikomeye iba yarakozwe. Mu buryo nk’ubwo, tugomba gushyiraho imihati myinshi kugira ngo tugire imico nk’iya Kristo. Iyo mihati ntiyisoba abantu, nk’uko na Pawulo yabyandikiye Timoteyo agira ati ‘kujya mbere kwawe kugaragarire bose’ (1 Timoteyo 4:15; Matayo 5:16). Ni iyihe mirimo ya Gikristo imwe n’imwe itwubaka?
9. (a) Kugira ngo twigane Kristo mu murimo wacu, ni izihe ntego zimwe na zimwe z’ingirakamaro twagombye kwishyiriraho? (b) Tuzi dute ko Yehova ashaka ko twishimira umurimo wacu?
9 Yesu yaduhaye inshingano yo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza (Matayo 24:14; 28:19, 20). Yatanze urugero rutunganye, abwiriza ashize amanga kandi mu buryo bugira ingaruka nziza. Birumvikana ko tutazigera na rimwe dukora nk’uko yabigenje. Ariko kandi, intumwa Petero yadushyiriyeho intego ikurikira: “mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Niba wumva ko utaba ‘witeguye iteka gusubiza,’ ntiwihebe. Ishyirireho intego zishyize mu gaciro zizagufasha buhoro buhoro kugera kuri urwo rwego. Kwitegura mbere y’igihe bishobora kugufasha guhindura uburyo bwo gutangiza ibiganiro cyangwa gukoresha umurongo w’Ibyanditswe umwe cyangwa ibiri. Ushobora kwishyiriraho intego zo gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byinshi kurushaho, gusubira gusura abantu benshi kurushaho, cyangwa gutangiza icyigisho cya Bibiliya. Ntitwagombye kwibanda mu buryo bukabije ku bwinshi—urugero mu bihereranye n’umubare w’amasaha, ibitabo byatanzwe, cyangwa ibyigisho—ahubwo hagombye gutsindagirizwa ubwiza bwabyo. Kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro no kwihatira kuzigeraho bizadufasha kubonera ibyishimo mu kwitanga kwacu mu murimo. Ibyo ni byo Yehova adushakaho—ko tumukorera ‘tunezerewe.’—Zaburi 100:2; Gereranya na 2 Abakorinto 9:7.
10. Indi mirimo ya Gikristo imwe n’imwe tugomba gukora ni iyihe, kandi se, ni gute idufasha?
10 Hari n’indi mirimo dukora mu itorero, na yo ituma twubakwa muri Kristo. Umurimo w’ingenzi kurusha iyindi yose, ni uwo kugaragarizanya urukundo, bitewe n’uko icyo ari cyo kimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri (Yohana 13:34, 35). Iyo twiga, abenshi muri twe twumva dukunze umwarimu utwigisha, ibyo bikaba ari ibintu bisanzwe. Ariko kandi, mbese ubu dushobora gukurikiza inama ya Pawulo idusaba ‘kwaguka,’ tukamenya abandi bagize itorero (2 Abakorinto 6:13)? Abasaza na bo bakeneye ko tubagaragariza urukundo tukanabashimira. Nitwifatanya na bo kandi tukabashakiraho inama zishingiye ku Byanditswe kandi tukazemera, tuzatuma umurimo wabo ukomeye urushaho koroha (Abaheburayo 13:17). Muri icyo gihe kandi, ibyo bizatuma twubakwa muri Kristo.
11. Ni mu buhe buryo bushyize mu gaciro twagombye kubona ibyerekeye umubatizo?
11 Igihe cy’umubatizo kiba ari igihe gishimishije cyane! Ariko kandi, ntitwagombye kwitega ko ibyo byishimo byazakomeza mu gihe cyose cy’imibereho tuzagira nyuma y’aho. Ahanini, kubakwa kwacu muri Kristo gukubiyemo ‘kugendera kuri gahunda muri uko guhozaho’ (Abafilipi 3:16, NW ). Ibyo ntibivuga ko ari ukugira imibereho idashimishije kandi irambiranye. Bishaka kuvuga gusa ko umuntu agomba kujya mbere akurikije umurongo ugororotse—mu yandi magambo, ni ukugira akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka no kugakomeza, uko iminsi igenda ihita n’imyaka igahita. Wibuke ko “uwihangana akageza imperuka [ari] we uzakizwa.”—Matayo 24:13.
Mbese, “Mukomejwe no Kwizera”?
12. ‘Gukomezwa no kwizera’ bisobanura iki?
12 Mu nteruro ye ya gatatu ivuga ibihereranye n’uko tugendera muri Kristo, Pawulo adutera inkunga yo ‘gukomezwa no kwizera.’ Hari ubuhinduzi bumwe bugira buti “kwemerwa mu bihereranye no kwizera,” bitewe n’uko ijambo ry’Ikigiriki Pawulo yakoresheje rishobora kuba ryasobanurwa ngo “kwemeza, kwizeza mu buryo budashidikanywaho, no gutuma ikintu runaka gihuza n’itegeko mu buryo budasubirwaho.” Uko turushaho kugira ubumenyi, ni nako tugenda tubona izindi mpamvu zidusunikira kureba ko twizera Yehova Imana mu buryo buhamye, kandi ko uko kwizera gushingiye ku bintu byemewe n’amategeko koko. Ibyo bituma dukomeza gushikama. Kutwigarurira birushaho gukomerera isi ya Satani. Ibyo bitwibutsa inama tugirwa na Pawulo yo ‘kwigira imbere, ngo tugere aho dutunganirizwa [“dukure,” NW ] rwose’ (Abaheburayo 6:1). Gukura mu buryo bw’umwuka no gushikama birajyana.
13, 14. (a) Ni akahe kaga kari kugarije ugushikama kw’Abakristo b’i Kolosayi bo mu kinyejana cya mbere? (b) Ni iki gishobora kuba cyari gihangayikishije intumwa Pawulo?
13 Abakristo b’i Kolosayi bo mu kinyejana cya mbere bahuye n’akaga kari kugarije ugushikama kwabo. Pawulo yatanze umuburo agira ati “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo (Abakolosayi 2:8). Nta bwo Pawulo yashakaga ko Abakolosayi bari barajyanywe mu “bwami bw’Umwana [w’Imana i]kunda,” bavanwa mu mimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka yarangwaga n’imigisha (Abakolosayi 1:13). Bari kuba bayobejwe n’iki? Pawulo yerekeje kuri “filozofiya” (NW ), iyo ikaba ari yo ncuro yonyine iryo jambo riboneka muri Bibiliya. Mbese, yaba yaravugaga ibihereranye n’abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki, urugero nka Platon na Socrate? N’ubwo hari akaga abo bashoboraga guteza Abakristo b’ukuri, muri icyo gihe ijambo “filozofiya” (NW ) ryakoreshwaga mu buryo bwagutse. Ubusanzwe, ryerekezaga ku matsinda menshi y’abantu bahuje imitekerereze runaka—ndetse n’imitekerereze ihereranye n’idini. Urugero, Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, nka Josephus na Philon, bise idini ryabo bwite ko ari filozofiya—wenda kugira ngo batume rirushaho gushishikaza abantu.
14 Filozofiya zimwe na zimwe zihereranye n’idini, ni zo zishobora kuba zari zihangayikishije Pawulo. Nyuma y’aho muri icyo gice cyo mu rwandiko yandikiye Abakolosayi, yerekeje ku bigishaga ngo “ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho,” bityo akaba yarerekezaga ku bintu byari bikubiye mu Mategeko ya Mose byari byararangiranye n’urupfu rwa Kristo (Abaroma 10:4). Uretse filozofiya za gipagani, ibyo byagiraga ingaruka zashyiraga mu kaga imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’itorero (Abakolosayi 2:20-22). Pawulo yatanze umuburo wo kwirinda filozofiya, iyo ikaba yari imwe mu byari bigize “[i]migenzereze ya mbere y’iby’isi.” Bene iyo nyigisho y’ikinyoma yakomokaga ku bantu.
15. Ni gute dushobora kwirinda gutwarwa n’imitekerereze idashingiye ku Byanditswe itwibasira kenshi?
15 Gushyigikira ibitekerezo bya kimuntu bidashinze imizi mu Ijambo ry’Imana, bishobora gushyira mu kaga gushikama kwa Gikristo. Natwe muri iki gihe tugomba kuba maso kugira ngo twirinde ako kaga. Intumwa Yohana yatanze inama igira iti “bakundwa, ntimwizere imyuka yose: ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana” (1 Yohana 4:1). Bityo rero, niba mugenzi wawe mwigana ku ishuri agerageje kukwemeza ko kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya ari umuderi ushaje, cyangwa niba umuturanyi wawe agerageje kukwinjizamo ibyo gukunda ubutunzi, cyangwa se mugenzi wawe mukorana akaguhatira kutumvira umutimanama wawe watojwe na Bibiliya akoresheje amayeri, ndetse niba mugenzi wawe muhuje ukwizera avuga amagambo anenga, adakwiriye ku bihereranye n’abandi mu itorero, ashingiye ku bitekerezo bye bwite, ntupfe kwemera ibyo bavuga. Wamaganire kure ibintu bidahuje n’Ijambo ry’Imana. Nitubigenza dutyo, tuzakomeza guhagarara dushikamye mu gihe tugendera muri Kristo.
“Mufite Ishimwe Ryinshi Risesekaye”
16. Ni ikihe kintu cya kane gikubiye mu kugendera muri Kristo, kandi se, ni ikihe kibazo dushobora kwibaza?
16 Ikintu cya kane cyavuzwe na Pawulo gikubiye mu kugendera muri Kristo, ni uko tugomba kugira “ishimwe ryinshi risesekaye” (Abakolosayi 2:7). Ijambo “risesekaye,” ritwibutsa ibihereranye n’uruzi rusesekaza amazi ku nkombe zarwo. Ibyo bivuga ko kuri twebwe Abakristo, ishimwe ryacu rigomba kuba ikintu gihoraho cyangwa tumenyereye gukora. Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘mbese, ndi umuntu ushimira?’
17. (a) Kuki dushobora kuvuga ko twese dufite byinshi byo gushimira, ndetse no mu bihe bigoye? (b) Ni izihe mpano zimwe na zimwe zituruka kuri Yehova wumva ushimira mu buryo bwihariye?
17 Mu by’ukuri, twese dufite impamvu zihagije zituma dushimira Yehova cyane buri munsi. Ndetse no mu bihe bibi cyane kurusha ibindi byose, hashobora kubaho ibintu bimwe na bimwe byoroheje, bishobora gutuma tubona ihumure runaka. Wenda incuti ikugaragarije ko yishyize mu mwanya wawe. Umuntu ukunda agufasheho mu buryo butanga icyizere. Kuruhuka neza nijoro bituma umuntu agarura ubuyanja. Ibyo kurya biryoshye bimara inzara. Akaririmbo k’inyoni, agatwenge k’umwana, ijuru ritamurutse, akayaga gahehereye—ibyo byose hamwe n’ibindi byinshi, dushobora kubibona mu munsi umwe. Biroroshye cyane kuba twafatana uburemere buke izo mpano. Mbese, ibyo byose ntibikwiriye gutuma tumushimira? Byose bituruka kuri Yehova, we Soko yo “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” (Yakobo 1:17). Kandi yaduhaye impano zituma izo zindi zigaragara nk’aho ari ubusa ugereranyije—urugero nk’ubuzima ubwabwo. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Byongeye kandi, yaduhaye uburyo bwo kuzabaho iteka. Kugira ngo Yehova atange iyo mpano, yarigomwe mu buryo busumba ubundi bwose, yohereza Umwana we w’ikinege, ‘wari umunezero we.’—Imigani 8:30; Yohana 3:16.
18. Ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira Yehova?
18 Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu amagambo y’umwanditsi wa Zaburi ari ay’ukuri, amagambo agira ati “ni byiza gushima Uwiteka.” (Zaburi 92:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Mu buryo nk’ubwo, Pawulo yibukije Abakristo b’i Tesalonike agira ati “mu bibaho byose muhore mushima” (1 Abatesalonike 5:18; Abefeso 5:20; Abakolosayi 3:15). Buri wese muri twe yagombye kwiyemeza kuba umuntu ushimira kurushaho. Amasengesho yacu ntiyagombye guhora akubiyemo ibyo gusaba Imana tuyinginga ku bihereranye n’ibyo dukeneye gusa. Ibyo bikwiriye gukorwa mu mwanya wabyo. Ariko kandi, tekereza ufite incuti ikuvugisha gusa mu gihe ifite icyo igukeneyeho! Bityo rero, kuki tutasenga Yehova tugamije kumushimira no kumusingiza gusa? Mbega ukuntu ayo masengesho agomba kuba amushimisha, iyo areba iyi si irangwa n’ingeso yo kudashima! Inyungu ya kabiri, ni uko ayo masengesho ashobora kudufasha kwerekeza ibitekerezo ku bintu byiza byo mu mibereho, bitwibutsa ukuntu dufite imigisha rwose.
19. Ni gute amagambo ya Pawulo yo mu Bakolosayi 2:6, 7, agaragaza ko twese dushobora gukomeza kujya mbere mu bihereranye no kugendana na Kristo?
19 Mbese, ntibitangaje kubona ukuntu umurongo umwe gusa wo mu Ijambo ry’Imana ushobora gutanga ubuyobozi bwinshi burangwa n’ubwenge? Inama ya Pawulo yo gukomeza kugendana na Kristo, ni inama buri wese muri twe yagombye gushaka kumvira. Nimucyo rero twiyemeze ‘gushorera imizi muri [Kristo],’ ‘kubakwa muri we,’ ‘gukomezwa no kwizera,’ no ‘kugira ishimwe ryinshi risesekaye.’ Iyo nama ni iy’ingenzi cyane cyane ku bantu bamaze igihe gito babatijwe. Ariko kandi, iratureba twese. Tekereza ukuntu umuzi ufata ikimera ugenda ushora mu butaka buhoro buhoro ukagera ikuzimu, n’ukuntu inzu irimo yubakwa igenda yigira hejuru buhoro buhoro. Uko ni nako biri ku bihereranye no kugendera muri Kristo kwacu kutigera kugira iherezo. Mu mibereho yacu, hari impande nyinshi dushobora kugiramo amajyambere mu buryo bw’umwuka. Yehova azadufasha kandi azaduha imigisha, kubera ko ashaka ko tugendana na we hamwe n’Umwana we akunda cyane ubuziraherezo.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kugendera muri Kristo bikubiyemo iki?
◻ ‘Gushorera imizi muri [Kristo]’ bisobanura iki?
◻ Ni gute dushobora ‘kubakwa muri [Kristo]’?
◻ Kuki ari iby’ingenzi cyane ‘gukomezwa no kwizera’?
◻ Dufite izihe mpamvu zo kugaragaza “ishimwe ryinshi risesekaye”?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Imizi y’igiti ishobora kuba itagaragara, ariko kandi, igaburira igiti kandi ikagishyigikira