Kuki Isi Yabayeho
Hari ikibazo ugomba gusuzuma: mbese, umubumbe wacu mwiza waba wararemwe n’Umuremyi w’umunyabwenge ufitiye umugambi isi n’abantu bayituyeho? Kugusubiza icyo kibazo mu buryo bukugera ku mutima, bishobora kugufasha kubona icyo igihe kizaza gihishiye uyu mubumbe wacu.
ABAHANGA benshi mu bya siyansi bize ibihereranye n’ikirere hamwe n’isi yacu mu buryo bunonosoye, babonye ibihamya bigaragaza ko hariho Umuremyi, ko Imana ari yo yayiremye. Reka dusuzume ibyavuzwe n’umwe gusa:
Mu gitabo cye cyitwa L’Esprit de Dieu, umwarimu wo muri kaminuza witwa Paul Davies, yanditse agira ati “kubaho kw’isanzure riri kuri gahunda ihuje n’ubwenge, ririmo ibintu by’urusobe bihamye, kandi biri kuri gahunda, bisaba amategeko n’imimerere biteye ukwabyo.”
Nyuma yo gusuzuma yitonze ibintu bitari bike “byahuriranye” abahanga mu byerekeye ikirere hamwe n’abandi bahanga babonye, uwo Mwarimu wo muri kaminuza Davies, yongeyeho ati “iyo umuntu asuzumiye hamwe ibyo bintu byose byahuriranye, bitanga igihamya gitangaje, cy’uko ubuzima nk’uko tubuzi, bushingiye cyane ku miterere y’amategeko ya fiziki, no ku bintu bimwe na bimwe bisa n’aho ari impanuka zibaho gutya gusa mu bihereranye n’agaciro nyakuri imiterere y’isi igenera utuntu duto duto dutandukanye, urugero rw’imbaraga, n’ibindi n’ibindi. . . . Twavuga ko, iyaba twashoboraga gusimbura Imana, maze tugatoranya ako gaciro k’izo ngano uko twishakiye dukaraga za buto, twabona ko uburyo bwose twakaraga izo buto, hafi ya bwose bwatuma isi idashobora guturwa. Mu mimerere imwe n’imwe, bisa n’aho za buto zitandukanye zigomba gihindukizwa neza, zigashyirwa mu murongo neza mu buryo buboneje neza, kugira ngo isi ibe ahantu ubuzima bushobora gusagambira. . . . Kuba ndetse n’ihinduka rito cyane ku bihereranye n’amategeko cyangwa gahunda y’isi n’ijuru rishobora gutuma abantu badashobora kwitegereza ikirere, mu by’ukuri na byo ni igihamya gisobanura byinshi.”
Icyo iyo myanzuro yavuzwe haruguru isobanura ku bantu benshi, ni uko isi yacu, hamwe n’ibindi bintu bigize isanzure, byaremwe n’Umuremyi ufite umugambi. Niba ibyo ari uko bimeze, tugomba gutahura impamvu yaremye isi mbere na mbere. Nanone kandi, dukeneye kumenya, niba twabishobora, umugambi afitiye isi. Ku bihereranye n’ibyo, hari ikintu kidasanzwe kigaragara. N’ubwo ibyo kutemera ko Imana ibaho byogeye hose kandi bikemerwa n’abantu benshi, hari umubare utangaje w’abantu bagikomeza kwizera ko hariho Umuremyi w’umuhanga. Amadini menshi ya Kristendomu, avuga ku rurimi gusa ibihereranye n’Imana ishobora byose, ikaba n’Umuremyi w’isi n’ijuru. Nyamara kandi, usanga ayo madini adakunze kuvugana icyizere no kwemera adashidikanya ibihereranye n’icyo igihe kizaza gihishiye isi mu mugambi w’Imana.
Ni Iki Bibiliya Ivuga?
Bihuje n’ubwenge kwisunga isoko y’ibisobanuro yemerwa hose ko ituruka ku Muremyi. Iyo soko ni Bibiliya. Kimwe mu bintu ivuga cyoroheje kandi gisobanutse neza kurusha ibindi byose ku bihereranye n’icyo igihe kizaza gihishiye isi yacu, kiboneka mu Mubwiriza 1:4. Dusoma ngo “abo ku ngoma imwe barashira, hakaza abo ku yindi; ariko isi ihoraho iteka.” Bibiliya isobanura mu buryo butaziguye impamvu Yehova Imana yaremye isi. Nanone kandi, igaragaza ko yayishyize ahantu rwose hakwiriye mu isanzure, kandi hegereye izuba ryacu kugira ngo ribungabunge ubuzima buyiriho. Imana ishobora byose yahumekeye umuhanuzi wa kera Yesaya, kugira ngo yandike amagambo agira ati “kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana; ni we waremye isi akayibumba, akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho, ahubwo yayiremeye guturwamo, avuga ati ‘ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho.’ ”—Yesaya 45:18.
Ariko se bite ku bihereranye no kuba abantu bashakisha uburyo bwo kurimbura icyitwa ubuzima cyose ku isi? Mu bwenge bwayo butagereranywa, Imana ivuga ko izagira icyo ikora mbere y’uko abantu bashobora gutsemba ubuzima bwose kuri uyu mubumbe wacu. Zirikana iri sezerano ritugarurira icyizere ryo mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya, ari cyo Ibyahishuwe, rigira riti “amahanga yararakaye, nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n’icyo kugororereramo abagaragu b’imbata bawe, ni bo bahanuzi, no kugororera abera n’abubaha izina ryawe, aboroheje n’abakomeye, kandi n’igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”—Ibyahishuwe 11:18.
Yehova aduhishurira umugambi we wa mbere igihe yaremaga isi, icyo kirezi kiri mu kirere nk’uko umuntu ugendera mu byogajuru bizenguruka isi yayivuzeho. Imana yari yateganyije ko isi yose yahinduka paradizo, ituwe n’abantu baguwe neza kandi bafite umutekano—abagabo n’abagore—bose babana mu mahoro n’ubumwe. Yari yateguye ko uyu mubumbe uturwa buhoro buhoro, binyuriye mu gutuma umugabo n’umugore ba mbere bashobora kugira urubyaro. Kugira ngo umugabo n’umugore ba mbere bishime kandi banyurwe, Yehova yari yateguye igice gito cy’isi agihindura paradizo. Uko imiryango y’abantu yari kugenda yororoka mu gihe cy’imyaka n’ibinyejana byinshi, ni nako ubusitani bwa Edeni bwari kugenda bwaguka gahoro gahoro, kugeza igihe ibivugwa mu Itangiriro 1:28 byari gusohorera: hakaba hagira hati “Imana irababwira iti ‘mwororoke, mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo.’ ”
Kubera ko muri iki gihe tubona imimerere iteye agahinda isi n’abayituye barimo, mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko umugambi w’Imana wa mbere werekeranye n’isi waburijwemo? Cyangwa se, yaba yarahinduye umugambi wayo, maze igafata icyemezo cy’uko bitewe n’ingeso y’abantu yo kudategekeka, izareka uyu mubumbe ukarimburwa burundu, maze ugatangira bundi bushya, mu buryo runaka? Oya, dushobora kwiringira tudashidikanya ko muri ibyo byose nta na kimwe cy’ukuri kirimo. Bibiliya itubwira ko imigambi ya Yehova iyo ari yo yose amaherezo igomba gusohora, ko ibyemezo afashe ibyo ari byo byose bidashobora kuburizwamo n’umuntu uwo ari we wese cyangwa ibintu bitari byitezwe. Atwizeza agira ati “ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:11.
Umugambi w’Imana Wakomwe mu Nkokora, Ntiwahindutse
Igihe Adamu na Eva bataga umurongo maze bakirukanwa mu busitani bwa Edeni, byaragaragaraga ko umugambi w’Imana uhereranye na paradizo yo ku isi wari gusohozwa batawurimo. Icyakora, ako kanya Yehova yahise agaragaza ko bamwe bo mu rubyaro rwabo bari gusohoza itegeko rye rya mbere. Ni iby’ukuri ko ibyo byari gufata igihe, ndetse n’ibinyejana byinshi, ariko nta kintu kitwereka uko igihe cyo gusohoza itegeko rya mbere cyari kuba kingana, ndetse n’iyo Adamu na Eva baza gukomeza kubaho batunganye. Icy’ukuri cyo ni uko, ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo Yesu—imyaka irenga igihumbi ho gato uhereye ubu—imimerere ya Paradizo ya Edeni izakwira ku isi hose, kandi uyu mubumbe w’Isi ukazaturwa n’abantu b’abanyamahoro kandi bishimye bakomoka ku mugabo n’umugore ba mbere. Mu by’ukuri, ububasha bwa Yehova bwo kuba ari Nyir’imigambi udakomwa imbere, buzagaragazwa iteka ryose!
Hanyuma, hazasohozwa ubuhanuzi bushishikaje Imana yahumetse kera cyane. Imirongo y’Ibyanditswe, urugero nka Yesaya 11:6-9, izasohozwa mu buryo burangwa n’ikuzo: igira iti “isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura. Inka zizarishanya n’idubu; izazo zizaryama hamwe, kandi intare izarisha ubwatsi nk’inka. Umwana wonka azakinira ku mwobo w’incira, n’umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy’impiri. Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”
Ubuzima bwazahaye hamwe n’indwara zidakira, bizaba ari inkuru ishaje, nk’uko bizaba bimeze ku rupfu. Mbese, haba hari ikintu icyo ari cyo cyose gisobanutse neza kurusha aya magambo yoroshye aboneka mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya? “Ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Ni koko, dushobora gusubiza agatima mu nda—uyu mubumbe wacu mwiza w’Isi, nta ho uzajya. Turakwifuriza kuzagira igikundiro cyo kuzarokoka iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu hamwe n’ibikorwa byayo byose byo kwangiza isi. Isi nshya isukuye y’Imana ubu iri bugufi cyane. Kandi abantu benshi twakundaga bazakangurwa bave mu rupfu binyuriye ku gitangaza cy’umuzuko (Yohana 5:28, 29). Mu by’ukuri, isi yacu nta ho izajya, kandi dushobora kuyigumaho kandi tukayishimira.