Agora—Umutima w’Athènes ya Kera
ABANTU bajijutse bo muri Athènes barimo basakabaka! Buri gihe, ibitekerezo bishya byaramamazwaga muri ako gace k’ihuriro ry’abantu benshi k’umurwa w’Ubugiriki, ari ko nanone bita iguriro. Ariko ubu bwo noneho, byari ibindi bindi. Hari umugabo w’Umuyahudi wabaye akigera muri uwo mujyi, maze akekwaho kuba ari “uwigisha abantu imana z’inzaduka.” Yabwiraga “abamusangaga” amagambo adasanzwe. Abepikureyo b’abibone n’Abasitoyiko b’abarakare barabajije bati “uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?” Koko rero, muri ako gace ka agora yo muri Athènes, ni ho hantu haberaga impaka zisesuye ku bintu bibaho hafi ya byose. Ariko noneho kuvuga iby’imana z’inzaduka—oya rwose, ibyo byari ukurengera!—Ibyakozwe 17:17, 18.
Iyo myifatire yo kwishisha, ni yo abaturage bo muri Athènes bagaragarije intumwa Pawulo, igihe yatangiraga kubwiriza ku ncuro ya mbere muri agora yo muri Athènes. Yavugaga ibya Yesu Kristo n’umuzuko. Ariko se, ko umuco w’abantu bo muri Athènes usa n’aho warangwaga no kwakira neza ibitekerezo bishya, ni iki cyari gitangaje ku bihereranye no kwinjiza iyo myizerere mishya muri agora?
Umujyi wa Athènes Ugira Ikibuga Abantu Bakoraniramo
Mu by’ukuri, ikintu kitari gisanzwe, yari agora ubwayo n’uruhare yari ifite mu mibereho ya kidini n’iya rubanda rwo muri Athènes. Agora yo muri Athènes, ni ahantu hasa n’ahacuramye hagizwe na hegitari zigera hafi ku 10, mu gace k’amajyaruguru y’iburengerazuba bwa Acropole. Uko bigaragara, mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatandatu M.I.C., icyo gihe hakaba hariho umunyapolitiki akaba n’umushingamategeko wo muri Athènes witwaga Solon, ni bwo ako gace kagenwe ko kazagirwa ikibuga abantu bo mu mujyi bakoraniramo. Ishyirwaho rya demokarasi muri Athènes, no kuba yararushijeho kwibanda ku birebana n’imibereho yo muri uwo mujyi, byatumye mu myaka ya mbere y’ikinyejana cyakurikiyeho, umurimo wo kubaka waguka cyane. Ibyo byatumye agora igarura ubuyanja, kandi yongera kugira uruhare rukomeye kurushaho.
Ijambo ry’Ikigiriki a·go·ra, rikomoka ku nshinga isobanura “gukoranya, guteranyiriza hamwe.” Ibyo bihuje n’imikoreshereze ya agora, kuko ari ho hantu h’ibanze haberaga amakoraniro yo muri uwo mujyi. Agora yaje kuba ishingiro ry’imibereho y’abaturage n’iy’igihugu. Ni ho hari icyicaro cy’ubutegetsi bwa leta n’ubucamanza, hakaba icyicaro gikuru cy’imirimo y’ubucuruzi n’indi mihihibikano, hagakinirwa amakinamico yerekana imibereho y’Abagiriki, hakabera imikino ngororamubiri, kandi hakaba ahantu hakundaga gukoranira abantu bajijutse kugira ngo bagirane ibiganiro.
Mbese, urifuza kujya gusura ibisigazwa by’insengero, iby’inkingi z’amazu, iby’ibishushanyo bibajwe, iby’inyubako za kera z’urwibutso, n’iby’amazu ya leta biri muri agora yo muri Athènes? Kugira ngo turebe amateka y’igihe cyahise y’agora, nimucyo tube dutaye urusaku n’urujya n’uruza biri muri uwo mujyi muri iki gihe, maze duce mu tuyira dushashemo urusekabuye, tunyura mu matongo atuje arimo ibitare by’amabuye bishinyitse, amabuye asennye, n’ibyugi byasenyutse byarenzweho n’ikigunda.
Insengero, Ibituro by’Abatagatifu n’Imana Zirinda
Abagenzi batangazwa no kubona hari insengero nyinshi, ibituro by’abatagatifu n’amazu matagatifu yeguriwe imana zinyuranye. Ibyo byose byatumye agora iba ihuriro rikomeye ryo gusenga, ikaba iya kabiri kuri Acropole. Mu gihe cy’Uburumbuke cyigeze kubaho muri Athènes ya kera, amadini yari yaracengeye muri buri rwego rw’ubutegetsi. Nta gushidikanya, ibyo bisobanura ko imana zinyuranye zavugwagaho kuba ari “imana zirinda” zo mu nzego za leta no mu mirimo y’iby’ubutegetsi, zari zarahawe amazu matagatifu yo gusengerwamo muri agora.
Muri ayo mazu, iy’ingenzi ni Urusengero rwa Héphaïstos. Imanakazi Athéna yari ifatanyije na Héphaïstos. Aho ni ho izo mana zombi zasengerwaga, mu buryo bw’uko ari imana zirinda z’iby’ubugeni n’imyuga. Ibyo ubucukumbuzi bw’ibyo mu matongo bwabonye byo mu rwego rw’ubucuzi n’ububumbyi bikikije ahahoze hari urwo rusengero, byagaragaje ko rwari urwa Héphaïstos, imana y’Abagiriki ishinzwe iby’imirimo y’ubugeni ikoreshwamo umuriro. Birashoboka ko mu kinyejana cya karindwi I.C., urwo rusengero rwari rwaragiye rufatwa neza rwaba rwaraje guhindurwamo Kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki ya St. George, n’ubwo muri iki gihe rutagikoreshwa rutyo.
Birumvikana ko agora yari ikeneye kugira imana yayo bwite yo kuyirinda. Iyo ni Zeus Agoraios, ikaba yaravugwagaho kuba itanga impano yo kuba intyoza, ari na yo yeguriwe igicaniro gitatse neza kibajwe mu mabuye y’igiciro yererana. (Gereranya n’Ibyakozwe n’Intumwa 14:11, 12.) Igicaniro cyari hafi aho cya Nyina w’Izindi Mana, cyari gikikijwe n’itsinda ry’amazu yubatswe mu buryo butangaje, yagenewe kuba inzibutso z’intwari.
Iyo dukomeje imbere gato, tubona urusengero ruto rw’imana yitwa Ion. Umuhanga mu by’ubumenyi bw’isi witwa Pausanias, yaruvuzeho ko ari Urusengero rwa Apollo, Se w’iyo mana. Ni ukubera iki? Ni ukubera ko dukurikije uko umugani wa kera w’Abagiriki ubivuga, Apollo yari se wa Ion, uwo akaba ari we abo mu bwoko bw’abitwa Ioniens bakomokaho, ari na bwo abaturage bo muri Athènes bari barimo.a Muri iyo mimerere, Apollo yari imwe mu mana zirinda umuryango w’ubutegetsi bwa leta, cyane cyane mu birebana n’amashyirahamwe anyuranye yari muri uwo mujyi.
Iyo twerekeje mu majyaruguru, duhita tubona ibisigazwa by’amabuye akorwamo ishwagara yahoze yubatse urusengero ruto cyane, rwubatswe mu kinyejana cya kane rwagati M.I.C. Aho bahasengeraga Zeus na Athéna Phatrios, imana z’ibanze z’amashyirahamwe gakondo ya kidini. Kugira ngo umuntu abe umuturage wo muri Athènes, urebye yagombaga kuba ari umwe mu bagize ayo mashyirahamwe. Hakurya y’uwo muhanda, tuhabona ibisigazwa by’igicaniro cy’Imana Cumi n’Ebyiri.
Mu Kirongozi cya Zeus Eleutherios cyari hafi aho, na ho hasengerwaga imana nkuru y’Abagiriki, ariko noneho igasengwa mu buryo bw’imana itanga umudendezo kandi ikabohora. Muri urwo ruhererekane rw’inkingi, cyangwa ikirongozi, hari ahantu abantu bakundaga gutemberera no gukoranira. Umuhanga mu bya filozofiya uzwi cyane witwaga Socrate, avugwaho kuba yarahuriraga n’incuti ze muri icyo kirongozi, aho bajyaga bicara bakaganira, cyangwa bakagendagenda. Ibintu byinshi byakozwe mu gutaha icyo kirongozi n’amaturo yahatangiwe, urugero nk’ingabo zo kwikinga z’intwari zari zarapfuye zirwanirira Athènes, byari bifitanye isano ya bugufi no kubohorwa k’uwo mujyi mu maboko y’abanzi bawo, cyangwa no gukomeza kurinda ubwigenge bwawo.
Inzira ya Panathenaea
Muri agora harimo umuhanda mugari uyambukiranya uberamye, urimo amabuye y’urusekabuye, witwa Inzira ya Panathenaea. Izina ryawo n’inyandiko yihariye yari ku cyapa kiwuranga, bikomoka ku munsi mukuru wo mu rwego rw’igihugu wo muri Athènes, ari wo Panathenaea. Kuri uwo munsi mukuru, umwitandiro w’imanakazi Athéna watambagizwaga muri uwo muhanda wose, kuva ku Nzu y’Umutambagiro (yari hafi y’irembo ry’umudugudu) kugera muri Acropole. Ibara ry’umutako ryari rizengurutse igice cyo hejuru cy’urusengero rwa Athéna rwitwaga Parthénon, ridufasha kwiyumvisha ukuntu umutambagiro wo kuri uwo munsi mukuru wabaga unogeye ijisho kandi uhambaye—abagendera ku mafarashi, amasiganwa y’abagendera mu magare akururwa n’amafarashi, inka n’intama zo gutambaho ibitambo, abasore n’abakobwa batwaye ibikoresho byo kuza gukoresha mu gutamba ibitambo. Uwo mutambagiro wabaga urebwa n’abaturage bo muri Athènes n’abashyitsi babo, abahanga bagennye imyubakire ya agora bakaba bari barateganyije ahagenewe abo bashyitsi. Urugero, inkingi zitondekanye zabaga zifite udusima turi imbere yazo, hamwe n’amadarajya, byari byarubakanywe ubuhanga, bishyirwa ahantu haberanye n’aho uwo mutambagiro wanyuraga. Amadarajya menshi yari yubatswe aho, yashoboraga kwicarwaho n’abantu benshi baje kureba ibirori.
“Wuzuye Ibishushanyo Bisengwa”
Urebye izo nsengero nyinshi cyane gutyo, ibishushanyo bibajwe, n’amazu y’inzibutso arundanye, ntibitangaje kuba intumwa Pawulo ‘yarahagaritse umutima cyane, kuko yabonye uwo mudugudu wuzuye ibishushanyo bisengwa’ (Ibyakozwe 17:16). Ibyo Pawulo yabonye akigera muri agora, bigomba kuba byaramushishe. Ibishushanyo bibajwe bigaragaza imana Hermès n’imboro yayo byari byinshi cyane, ku buryo hari hakenewe ikirongozi cyose cyo kubibikamo, kikaba cyaritwaga Ikirongozi cya Hermès. Imyambaro yo ku bindi bishushanyo bya Hermès, iriho imisaraba yo mu bwoko bwa svastika—iyo misaraba ikaba ari ibimenyetso by’uburumbuke n’ubuzima. Hari igishushanyo kibajwe cya Venus Genetrix, imanakazi y’urukundo rushingiye ku bitsina, hamwe n’igishushanyo cya Dionysos cyari kiriho imisaraba myinshi ikozwe mu ishusho y’ibitsina. Ikintu cyagaragazaga “ukwera” kwa agora, ni ibuye ryari ku rubibi rwayo, ryari ririho igikarabiro kirimo amazi “yera,” yari agenewe kweza mu buryo bw’umugenzo abinjiraga bose.
Dufatiye ku mwuka wari warashinze imizi mu by’amadini bene ako kageni, dushobora guhita twumva impamvu uruhande Pawulo yari abogamiyeho rwashoboraga kumushyira mu kaga gakomeye cyane. Yaketsweho kuba ‘yarigishaga abantu imana z’inzaduka,’ kandi amategeko yo muri icyo gihe yavugaga ko ‘nta muntu wagombaga kugira izindi mana zitari izisanzwe cyangwa z’inzaduka, kandi ko nta wagombaga kuyoboka imana z’inzaduka mu ibanga, uretse gusa zibanje kwemerwa ku mugaragaro.’ Ntibitangaje rero kuba iyo ntumwa yarajyanywe mu Areyopago kugira ngo ihatwe ibibazo.—Ibyakozwe 17:18, 19.
Ihuriro ry’Iby’Ubutegetsi
Inzu yiburungushuye yitwaga Tholos, ni yo yari icyicaro gikuru cy’ubutegetsi bwo muri Athènes. Abatware benshi bo muri uwo murwa bararaga muri iyo nzu, ku buryo abafite ibintu runaka bashinzwe bashoboraga kuboneka igihe icyo ari cyo cyose. Ibipimisho byemewe by’amoko anyuranye, byabikwaga muri Tholos. Amazu inzego zinyuranye z’ubutegetsi zakoreragamo, yari hafi aho. Inzu ya Konsili yari yubatswe mu kibanza cyari cyarashijwe ku ibanga ry’umusozi, ahagana mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Tholos. Aho ni ho abagize iyo Konsili bagera kuri 500 bakoreraga inama, ari nabwo bakoreraga imirimo mu matsinda kandi bagategura imishinga y’amategeko azashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko.
Indi nzu ikomeye yo muri uwo mujyi, ni iyitwaga Ikirongozi cy’Umwami. Aho ni ho Umucamanza Mukuru wo muri Athènes—ni ukuvuga umwe mu bacamanza batatu b’ingenzi bo muri uwo mujyi—yari afite icyicaro. Ni ho yasohorezaga inshingano nyinshi zo mu rwego rw’ubutegetsi, zirebana n’iby’amadini hamwe n’iby’ubucamanza. Birashoboka cyane ko ari ho Socrate yaba yarahamagariwe kwitaba, igihe yaregwaga kuba yaratesheje idini agaciro. Amategeko gakondo yo muri Athènes, yari aharatuye ku nkuta z’inzu yari iteganye n’iyo ngiyo. Buri mwaka, abo bacamanza bakuru, bahagararaga ku ibuye ryari imbere y’iyo nzu n’ubundi, bakarahirira kuzasohoza imirimo bashinzwe.
Ikirongozi cya Attalos
Inzu yari yarafashwe neza kurusha izindi zose zo muri agora, ni iyitwaga Ikirongozi cya Attalos. Attalos, wabaye Umwami w’i Perugamo (mu kinyejana cya kabiri M.I.C.), akiri umusore yari yarize mu mashuri yo muri Athènes, kimwe n’abandi bana benshi bakomokaga mu miryango ya cyami yo mu karere ka Mediterane. Amaze kwima ingoma, yatanze iyo mpano y’akataraboneka—ari cyo Kirongozi cya Attalos—acyubakisha mu mujyi urimo ishuri yizemo.
Akamaro k’ibanze k’icyo Kirongozi cya Attalos, kari ako kugira ngo abantu bahatembereye bajye bacyugamamo bafite ishema, bashyikirane kandi baganire. Cyari gifite imyanya myiza cyane yo kureberamo imitambagiro, kandi kuba abantu benshi barazaga kugitemberamo, na byo bigomba kuba byaratumye amaduka yari akigize yinjiza amafaranga menshi. Abacuruzi bashobora kuba barakodeshaga amaduka kuri Leta, ku buryo iyo nzu yinjizaga umutungo.
Kubera ko icyo Kirongozi cya Attalos cyongeye kuvugururwa, ubu ni ahantu h’intangarugero mu bihereranye n’ishusho mbonera y’imyubakire y’aho. Uko hangana, ukuntu hagati y’imirongo y’inkingi zo hejuru n’imirongo y’inkingi zo hasi hagiye harimo amadarajya asumbana kandi ashimishije, ukuntu urumuri n’igicucu binyuranamo mu buryo bushimishije, n’ukuntu ibikoresho bihubatse bihanitse kandi bikaba ari byiza, ibyo byose bituma haba ahantu hihariye. Hari utuntu twinshi tugiye tunyuranye dutuma abahareba bataharambirwa, cyane cyane nko kuba ibice byo hejuru by’inkingi zihubatse bitatswe mu buryo butatu bunyuranye—ibitatswe mu buryo bwa kera bwa Kigiriki, mu buryo bwa Ionia, no mu buryo by’Abanyegiputa.
Ahantu Hakorerwa Ibikorwa byo mu Rwego rw’Umuco
Muri Athènes, inzu yaberagamo imyidagaduro myinshi yo mu rwego rw’umuco ni iyitwaga Inzu y’Ibitaramo. Yari impano yubatswe na Vipsanius Agrippa, umukwe w’Umwami w’abami w’Umuroma witwaga Augustus. Igice cyayo cy’ahagana imbere kuri platifomu, cyari gitakishijwe amabuye y’urugarika y’amabara menshi. Igice cyagenewe kwicarwamo n’abateze amatwi, kikaba cyarashoboraga kwakira abantu 1.000 ugereranyije, cyari gifite uburebure bwa metero hafi 25, kandi cyari gisakaye mu buryo busanzwe, kidateyemo inkingi zo mu nzu zifata igisenge. Ubwo ni bumwe mu buryo bwo gusakara bwari buzwi muri icyo gihe cya kera, bwarangwaga no kutagira ubwoba! Ariko kandi, ku Bakristo bari bafite amahame mbwirizamuco ahanitse, imyinshi mu myidagaduro yaberaga aho ngaho, ishobora kuba yari gukemangwa.—Abefeso 5:3-5.
Birashoboka ko abantu bo mu bihe bya kera, bari bafite amatsiko yo kumenya utuntu n’utundi, baba barasuye Ububiko bw’Ibitabo bwa Pantainos. Inkuta zabwo zari zuzuyeho utugege twabaga tubitswemo imizingo y’impapuro zikozwe mu mfunzo no mu mpu, zandikishijweho intoki. Icyumba cy’ingenzi cy’ubwo bubiko, cyari cyerekeye ahagana iburengerazuba, kandi umuntu arungurukiye mu murongo w’inkingi, yashoboraga kubona ibaraza riteweho inkingi—aho hakaba hari ahantu hashimishije ho gutemberera umuntu yirangaza, gusomera cyangwa gutekerereza. Habonetse inyandiko iriho amategeko abiri mu mategeko yagengaga ubwo bubiko. Ayo mategeko yari aya agira ati “nta gitabo kigomba kujyanwa hanze,” n’irigira riti “[ububiko] buba bukinguye kuva ku isaha ya mbere kugeza ku isaha ya gatandatu.”
Agora yo Muri Iki Gihe
Mu myaka ya vuba aha, agora hafi ya yose yacukumbuwe n’Ishuri ry’Abanyamerika Ryiga Ibihereranye n’Amateka y’Abaroma n’Abagiriki. Ako gace gatuje gakingirijwe n’umujyi munini cyane w’Acropole, ubu kahindutse ahantu ba mukerarugendo bashaka guterera akajisho ku mateka y’Athènes, bakunda kujya.
Isoko ry’ubucogocogo ry’i Monastiraki riri hafi aho—rikaba riri mu ntambwe nkeya umuntu aturutse muri agora no muri Acropole—na ryo ni intambwe yerekeza mu yindi mimerere ishishikaje. Rituma umugenzi atangazwa kandi agashimishwa no kwibonera imikorere yo mu muco karande wa Kigiriki, n’ubucuruzi bwo mu maduka y’Abanyaziya ari mu Burasirazuba bwo Hagati, hamwe n’ibiciro biciriritse. Kandi nta gushidikanya, uwo mugenzi azahabona Abahamya ba Yehova bishimira kuhakora ibihuje neza n’ibyo intumwa Pawulo yahakoze, ubu hakaba hashize imyaka 1.900—ari byo kubwiriza mu ruhame ubutumwa bwiza bw’Ubwami ‘ababasanze.’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Izina Ioniens rikomoka ku rya Yavani, wari mwene Yafeti akaba n’umwuzukuru wa Nowa.—Itangiriro 10:1, 2, 4, 5.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 28]
Ubucuruzi Muri Athènes
Agora ntiyari ihuriro ry’iby’ubwenge n’umutima w’umujyi w’Athènes gusa, ahubwo ni na yo yari isoko ry’ingenzi ry’uwo mujyi. Athènes yaje kuba ihuriro ry’ubucuruzi, ryamamaye bitewe n’agaciro k’ifaranga ry’aho katahindagurikaga, hamwe n’ukuntu abacamanza b’aho bakoraga umurimo wabo mu buryo bunonosoye, bakaba bari bafite uburenganzira bwo kugenzura neza ko imirimo irebana n’ubucuruzi yose yakozwe mu buryo buzira uburiganya kandi buhuje n’amategeko.
Athènes yoherezaga hanze divayi, amavuta ya elayo, ubuki, amabuye y’urugarika, n’ibikoresho bikozwe n’inganda, urugero nk’ibibumbano n’ibyuma bitunganyije. Naho yo, yatumizaga hanze ingano cyane cyane. Kubera ko muri Attique (akarere gakikije Athènes) hatabonekaga ibicuruzwa bihagije ku baturage baho, amategeko y’iby’ubucuruzi bwo kohereza no gutumiza ibintu hanze yari akaze. Isoko ry’i Piraeus (icyambu cyo muri Athènes), buri gihe ryagombaga kuba rifite ibiribwa byiza kandi bihagije byo gutunga abatuye mu mujyi n’ingabo. Kandi abacuruzi ntibemererwaga guhunika imyaka, kugira ngo bazayigurishe ku biciro bihanitse mu gihe yari kuba ikenewe cyane.