ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/8 pp. 25-29
  • Duhe Agaciro Cyane Inshingano Duhabwa mu Murimo Wera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Duhe Agaciro Cyane Inshingano Duhabwa mu Murimo Wera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mu Gihe Hari Ibyo Umuryango Ukeneye Byihutirwa
  • Basohoza Inshingano Zabo
  • Bafatanyije n’Abagize Umuryango
  • Ababyeyi Baha Yehova Batitangiriye Itama
  • Amatorero Atera Inkunga
  • Twitoze kubaha ababyeyi bari mu za bukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Mujye mwibuka abari mu murimo w’igihe cyose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • ‘Bashaka mbere na mbere Ubwami’
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Mujye mwubaha abageze mu za bukuru bo muri mwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/8 pp. 25-29

Duhe Agaciro Cyane Inshingano Duhabwa mu Murimo Wera

INSHINGANO z’umurimo wera ntizigomba gukerenswa. Mu gihe abatambyi b’u Buyuda bwa kera bagaragazaga imyifatire yo kutita ku nshingano bari bafite zirebana n’urusengero rwa Yehova, yarabagaye cyane (Malaki 1:6-14). Kandi igihe abantu bamwe na bamwe bo muri Isirayeli bateraga Abanaziri gupfobya inshingano bari baremeye mu bihereranye n’umurimo wabo wera, Yehova yacyashye abo Bisirayeli b’abanyabyaha (Amosi 2:11-16). Abakristo b’ukuri na bo bakora umurimo wera, kandi bawufatana uburemere (Abaroma 12:1). Uwo murimo wera urimo ibice byinshi, byose bikaba ari iby’ingenzi.

Mu gihe Yesu yari akiri hamwe n’abigishwa be ku isi, yabatoje kuba ababwiriza b’Ubwami bw’Imana. Byari kuzagera igihe ubutumwa bwabo bugera no ku mpera z’isi (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8). Muri iyi minsi y’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu, uwo murimo wo kubwiriza urihutirwa cyane kurusha ikindi gihe cyose.

Abahamya ba Yehova bose bifatanya muri uwo murimo. Abantu ibihumbi bibarirwa mu magana bishimira kuba bashobora kuwifatanyamo ari abapayiniya. Kugira ngo ibintu by’ingenzi bikenewe mu murimo ukorerwa ku isi hose biboneke, hari abantu babarirwa mu bihumbi bitanze kugira ngo bakore umurimo wihariye w’igihe cyose kuri Beteli, mu murimo wo gusura amatorero ari abagenzuzi b’akarere n’ab’intara, cyangwa mu murimo w’ubumisiyonari. Mbese, ni iki ibyo bishobora kuba bikubiyemo ku ruhande rw’abashaka gukomeza kwifatanya muri bene uwo murimo wihariye?

Mu Gihe Hari Ibyo Umuryango Ukeneye Byihutirwa

Mbere yo gutangira umurimo wihariye w’igihe cyose, ubusanzwe umuntu agomba kugira ibyo ahindura mu mimerere ye. Ibyo ntibishoborwa na buri wese. Inshingano zishingiye ku Byanditswe umuntu aba asanganywe, zishobora gutuma bidashoboka. Ariko se, byagenda bite mu gihe abari mu murimo wihariye w’igihe cyose bahuye n’ikibazo cyo kuba abo mu muryango wabo bafite ibyo bakeneye byihutirwa, wenda hakubiyemo ababyeyi bageze mu za bukuru? Amahame n’inama za Bibiliya nk’izi zikurikira, bitanga ubuyobozi bukenewe.

Imibereho yacu yose uko yakabaye, yagombye kuba ishingiye ku mishyikirano dufitanye na Yehova (Umubwiriza 12:13; Mariko 12:28-30). Ibintu byera twashinzwe kwitaho, bigomba guhabwa agaciro kenshi (Luka 1:74, 75; Abaheburayo 12:16). Igihe kimwe, hari umuntu washakaga guhindura ibyo yimirije imbere mu mibereho ye, maze Yesu amubwira ko agomba gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana mu buryo bwuzuye. Uko bigaragara, uwo muntu yumvaga ashaka kuba aretse gukora uwo murimo kugeza igihe se azapfira (Luka 9:59, 60). Ku rundi ruhande, Yesu yashyize ahagaragara imitekerereze ikocamye y’umuntu uwo ari we wese, waba yihandagaza avuga ko yeguriye Imana ibintu byose, maze ntagire icyo ‘afashisha se cyangwa nyina’ (Mariko 7:9-13). Intumwa Pawulo na yo yagaragaje inshingano ikomeye umuntu afite yo ‘gutunga abe,’ hakubiyemo n’ababyeyi be, ba sekuru na ba nyirakuru.​—1 Timoteyo 5:3-8.

Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko mu gihe havutse ibintu bikenewe mu buryo bwihutirwa, abari mu murimo wihariye baba bagomba kureka inshingano zabo kugira ngo bajye kwita ku babo? Hari ibintu byinshi bifitanye isano n’igisubizo cy’icyo kibazo. Umwanzuro ureba umuntu ku giti cye (Abagalatiya 6:5). Hari benshi bumvise ko n’ubwo bakundaga cyane inshingano yabo, byaba ari iby’ubwenge kuba hamwe n’ababyeyi babo kugira ngo babahe ubufasha bukenewe. Kubera iki? Ibintu bishobora kuba byari bigeze ahakomeye; hashobora kuba nta wundi muntu wo mu muryango washoboraga kugira icyo yabikoraho, cyangwa se itorero ryo mu karere k’iwabo rikaba ritarashoboraga gukora ibyari bikenewe. Bamwe bagiye bashobora gukora ubupayiniya mu gihe babaga batanga bene ubwo bufasha. Abandi na bo bashoboye kongera gutangira umurimo wihariye w’igihe cyose, nyuma y’aho bamariye gukemura iyo mimerere y’umuryango. Ariko kandi, incuro nyinshi, byagiye bishoboka gukemura icyo kibazo mu bundi buryo.

Basohoza Inshingano Zabo

Mu gihe hari havutse ibintu bikenewe mu buryo bwihutirwa, hari abantu bamwe na bamwe bakora umurimo wihariye w’igihe cyose bagiye bashobora kwita kuri ibyo bintu, bataretse n’inshingano zabo. Reka dusuzume ingero nke gusa mu ngero nyinshi z’ibyabaye.

Umugabo n’umugore we bakora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’isi yose, batangiye umurimo wo kuri Beteli mu mwaka wa 1978, nyuma y’umurimo w’ubugenzuzi bw’akarere n’ubw’intara bari basanzwe bakora. Umurimo w’uwo muvandimwe, ukubiyemo inshingano iremereye mu muteguro wa gitewokarasi. Ariko kandi, ababyeyi be na bo bari bakeneye ubufasha. Uwo mugabo n’umugore we bakora kuri Beteli, bagiye bajya gusura abo babyeyi incuro eshatu cyangwa enye buri mwaka—bagakora urugendo rw’ibirometero 3.500 kugenda no kugaruka—kugira ngo babiteho. Bubatse inzu ku giti cyabo, kugira ngo bakemure ibyo ababyeyi babo bari bakeneye. Bajyaga babasura kugira ngo banakemure ibibazo byihutirwa birebana n’ubuvuzi. Mu gihe cy’imyaka 20, bakoresheje ibiruhuko byabo hafi ya byose, kugira ngo bite kuri iyo nshingano. Bakunda ababyeyi babo kandi bakabaha icyubahiro, ariko nanone baha agaciro kenshi inshingano zabo z’umurimo wera.

Undi muvandimwe yari amaze imyaka 36 ari umugenzuzi usura amatorero, ubwo yahuraga n’imimerere avuga ko ari imwe mu mimerere igoye cyane kurusha iyindi yose yahuye na yo mu buzima bwe. Nyirabukwe wari ugejeje ku myaka 85, akaba n’umukozi wizerwa wa Yehova, yari akeneye kugira umuntu babana wari kumwitaho. Icyo gihe, abana be hafi ya bose, bumvaga bidakwiriye ko yabana na bo. Umwe muri bene wabo yabwiye uwo mugenzuzi usura amatorero ko we n’umugore we bagombaga kureka uwo murimo, maze, ku mpamvu z’umuryango, bakita kuri uwo mubyeyi. Ariko uwo mugabo n’umugore we ntibigeze bahara umurimo wabo w’agaciro kenshi, kandi nta n’ubwo barangaranye ibyo umubyeyi wabo yari akeneye. Mu myaka icyenda yakurikiyeho, uwo mubyeyi yabanaga na bo hafi igihe cyose. Babanje kuba mu nzu yimukanwa, hanyuma bakajya baba mu mazu anyuranye bahabwaga n’abo mu turere basuraga. Uwo muvandimwe wari umugenzuzi w’intara icyo gihe, yamaze igihe kirekire akomeza kugenda kugira ngo yite ku nshingano ze, mu gihe umugore we yabaga yasigaranye na nyina, akamwitaho igihe cyose abigiranye urukundo. Buri cyumweru, nyuma y’amateraniro yo ku Cyumweru, umugabo yakoraga urugendo rurerure akagaruka kubafasha. Abantu benshi bari bazi uko ibintu bimeze, bishimiye mu buryo bwimbitse ibyo uwo mugabo n’umugore we bakoraga. Byageze ubwo abandi bo mu bagize umuryango bumva basunikiwe gutanga ubufasha runaka. Abantu babarirwa mu bihumbi bo mu bwoko bwa Yehova, baracyakomeza kungukirwa n’umurimo ukorwa n’uwo mugabo n’umugore we barangwa n’umutima wo kwigomwa, bitewe n’uko bakomeye ku gikundiro cyabo cy’umurimo wihariye w’igihe cyose.

Bafatanyije n’Abagize Umuryango

Mu gihe abantu banyuranye bo mu muryango bafatana uburemere agaciro k’umurimo wihariye w’igihe cyose, bashobora gufatanyiriza hamwe, ku buryo nibura bamwe muri bo bashobora kuwifatanyamo.

Bene uwo mwuka wo gufatanyiriza hamwe mu muryango, wabereye ingirakamaro umugabo n’umugore bashakanye bakomoka muri Kanada, bakaba ari abamisiyonari bakorera muri Afurika y’i Burengerazuba. Nta bwo baretse ngo harinde kuvuka ikibazo cyihutirwa, bishyiramo gusa ko nta kibazo cyari kuzavuka. Mbere y’uko bajya mu ishuri rya Watchtower Bible ry’i Galēdi kugira ngo bategurirwe kujya gukorera mu kindi gihugu, uwo mugabo yaganiriye na murumuna we ibihereranye no kwita kuri nyina mu gihe yari kuba arwaye cyangwa se akamugara. Mu kugaragaza urukundo yakundaga nyina hamwe no gufatana uburemere agaciro k’umurimo w’ubumisiyonari, murumuna we yaramubwiye ati “ubu mfite umuryango n’abana. Sinshobora kujya kure cyane ngo nkore nk’ibyo ushobora gukora. Bityo rero, Mama naramuka agize icyo aba, nzamwitaho.”

Umugabo n’umugore bashakanye bakorera muri Amerika y’Epfo, bungukiwe cyane n’ubufatanye bw’abagize umuryango w’umugore mu bihereranye no kwita kuri nyina w’uwo mugore wari ugeze mu za bukuru. Umwe muri bakuru b’uwo mugore hamwe n’umugabo we, bitaye kuri nyina kugeza igihe uwo mukuru we yicwaga n’indwara yaje ari simusiga. Hanyuma byari kugenda bite? Kugira ngo muramu wabo abamare impungenge izo ari zo zose, yabandikiye ababwira ati “igihe cyose jye n’abana tuzaba tukiriho, ntimuzigera mukenera kureka umurimo wanyu w’ubumisiyonari.” Ubundi bufasha bw’umuryango bwabonetse igihe undi murumuna we hamwe n’umugabo we bimukaga, bakava mu nzu bari batuyemo, maze bakajya aho nyina yabaga kugira ngo bamwiteho, kandi bagumyeyo kugeza igihe nyina yapfiriye. Mbega umutima uhebuje wo gufatanyiriza hamwe! Bose barimo bafasha mu bihereranye no gushyigikira umurimo w’ubumisiyonari.

Ababyeyi Baha Yehova Batitangiriye Itama

Akenshi ababyeyi bagaragaza ko bishimira umurimo wera mu buryo buhambaye. Mu bintu batunze by’agaciro kenshi kurusha ibindi bashobora gukoresha bahesha Yehova icyubahiro, harimo n’abana babo (Imigani 3:9). Ababyeyi benshi b’Abakristo batera abana babo inkunga yo gukora umurimo w’igihe cyose. Kandi bamwe muri bo bumva bameze nk’uko Hana yari ameze, we wahaye Yehova umuhungu we Samweli ngo amukorere “iminsi yose,” ni ukuvuga “iminsi yose yo kubaho kwe.”​—1 Samweli 1:22, 28.

Umubyeyi umwe muri bene abo, yandikiye umukobwa we wari muri Afurika agira ati “dushimira Yehova ku bw’igikundiro gihebuje ufite. Nta bindi twari twiteze birenze ibyo.” Ikindi gihe nabwo yaravuze ati “ni iby’ukuri ko tugomba kwigomwa tugatandukana, ariko se, mbega ukuntu bishimishije kubona ukuntu Yehova akwitaho!”

Umumisiyonari umwe wo muri Equateur amaze kongera gusuzuma imimerere inyuranye yari yarabayeho mu kwita ku babyeyi be bari bageze mu za bukuru, yaranditse ati “ndakeka ko inkunga ikomeye kurusha izindi zose jye n’umugore wanjye dushobora kuba twarabonye, ari amasengesho ya data. Amaze gupfa, mama yaratubwiye ati ‘nta munsi w’ubusa so atabasabiraga kuri Yehova, kugira ngo abafashe mwembi mukomeze gusohoza inshingano zanyu.’ ”

Umugabo n’umugore we bageze mu za bukuru bo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bashimishijwe no kubona umwe mu bana babo akora umurimo w’igihe cyose. Uwo mwana wabo hamwe n’umugore we bari muri Hisipaniya, ubwo nyina yapfaga. Abandi bagize umuryango babonye ko hari hakwiriye gukorwa gahunda zo kwita kuri se. Kubera ko bari bifitiye akazi k’umubiri kandi bashishikajwe no kurera abana babo, basanze batashobora gusohoza iyo nshingano. Ahubwo batitirije uwo mugabo n’umugore we bari mu murimo w’igihe cyose ngo bagaruke imuhira, maze bite kuri se. Ariko kandi, n’ubwo se yari afite imyaka 79, yari agifite amagara mazima, kandi yanarebaga kure mu buryo bw’umwuka. Mu nama y’abagize umuryango, igihe abantu banyuranye bari bamaze kuvuga icyo batekereza, se yarahagurutse, maze avuga atajenjetse ati “ndashaka ko basubira muri Hisipaniya bagakomeza umurimo wabo.” Basubiyeyo, ariko kandi, banamufashije mu buryo bufatika. Ubu basigaye bakora umurimo wo gusura amatorero muri Hisipaniya. Kuva aho iyo nama y’umuryango ibereye, abandi bagize umuryango bagaragaje ko bishimira ibyo uwo mugabo n’umugore we bari mu murimo wo mu mahanga bakora. Nyuma y’imyaka runaka, umwe mu bandi bahungu b’uwo musaza yajyanye se iwe mu rugo, amwitaho kugeza igihe apfiriye.

Muri Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuvandimwe wasizwe wari warakoze ubupayiniya mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri 40, yari agejeje ku myaka isaga 90, igihe umugore we yarwaraga cyane maze agapfa. Uretse abana be benshi bo mu buryo bw’umwuka, icyo gihe yari afite n’umuhungu umwe n’abakobwa batatu. Umwe mu bakobwa be yari amaze imyaka isaga 40 mu murimo w’igihe cyose, yarakoranye n’umugabo we mu bumisiyonari, mu murimo wo gusura amatorero no kuri Beteli. Uwo mukobwa yarebye ukuntu hakorwa gahunda, ku buryo se yari kwitabwaho mu buryo bukwiriye. Abavandimwe bo mu itorero rya se na bo bamufashaga bamugeza mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. Nyuma y’aho umugabo we apfiriye, yabajije se niba yarifuzaga ko yava kuri Beteli kugira ngo aze kumwitaho. Aha agaciro kenshi ibintu byera, kandi yumvise ko ibyo yari akeneye byashoboraga kwitabwaho mu bundi buryo. Bityo rero, yarasubije ati “icyo cyaba ari ikintu kibi kurusha ibindi byose ushobora gukora, kandi nanjye byaba ari amahano ndamutse nkuretse ukabikora.”

Amatorero Atera Inkunga

Amatorero amwe n’amwe yagiye aba ingirakamaro cyane mu bihereranye no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru b’abantu bakora umurimo w’igihe cyose. Abayagize bishimira cyane cyane abamaze igihe cy’imyaka myinshi baritangiye uwo murimo. N’ubwo ayo matorero adashobora kubasohoreza inshingano zabo zose zishingiye ku Byanditswe, akora byinshi kugira ngo atume umutwaro woroha bihagije, ku buryo bishobora kutaba ngombwa ko abana b’abo babyeyi bareka inshingano zabo zihariye.

Umugabo n’umugore we bakomoka mu Budage, bari bamaze imyaka igera hafi kuri 17 mu murimo wabo wo mu mahanga, igihe kinini bakaba barakimaze mu murimo wo gusura amatorero, ubwo nyina wari ugeze mu za bukuru yagendaga arushaho gukenera kwitabwaho. Buri mwaka bakoreshaga ibiruhuko byabo kugira ngo bajye kumufasha. Abahamya b’abaturanyi na bo bagiye batanga ubufasha bwuje urukundo. Hanyuma, igihe uwo mugabo n’umugore we bakora murimo w’igihe cyose bari kumwe na nyina mu gihe ibintu byari bigeze ahakomeye, abasaza bo mu itorero ryo mu karere k’iwabo bakoze gahunda zo kubonana na bo. Bari bazi neza ibyo uwo mugabo n’umugore we bakoreraga umubyeyi wabo buri gihe. Nanone kandi, bafatanaga uburemere agaciro k’umurimo wihariye uwo mugabo n’umugore we bifatanyagamo. Bityo rero, abo basaza bagaragaje porogaramu yateganywaga yo kwita kuri uwo mubyeyi, hanyuma baravuga bati “ntimushobora kumwitaho birenze uko mwari musanzwe mubikora; tuzabafasha kugira ngo mushobore kuguma mu murimo wanyu muri Hisipaniya.” Mu myaka irindwi ishize, abo basaza bakomeje kubigenza batyo.

Mu buryo nk’ubwo, umuvandimwe wakoze muri Senegali kuva mu mwaka wa 1967, yashyigikiwe cyane mu buryo bwuje urukundo n’itorero ry’aho se yari atuye. Mu gihe imimerere yazambaga, uwo mugabo yabyumvikanyeho n’umugore we umukunda, maze ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wenyine kugira ngo afashe ababyeyi be. Yasanze agomba kumarayo amezi menshi. Imimerere yari igoranye, ariko mu gihe yari amaze gukora ibyo yashoboraga gukora, itorero ryamuteye ingabo mu bitugu maze riramufasha, ku buryo yashoboye gukomeza umurimo we w’ubumisiyonari. Mu gihe cy’imyaka igera kuri 18, itorero ryagiye ritanga ubufasha bwuje urukundo mu buryo butarondoreka, rihereye kuri se (n’ubwo abenshi muri bo atari akibamenya), hanyuma rigera no kuri nyina. Mbese, ibyo byatumye umuhungu wabo asonerwa kuri iyo nshingano? Oya, incuro nyinshi yazaga avuye muri Senegali, kandi agakoresha ibiruhuko bye kugira ngo atange ubufasha bwose yashoboraga gutanga. Ariko kandi, abantu benshi mu bagize iryo torero bishimiraga kumenya ko barimo bagira uruhare mu gushyigikira uwo mugabo n’umugore we bakorana umwete mu murimo w’igihe cyose wihariye muri Senegali.

Yesu yavuze ko abasize byose ku bw’ubutumwa bwiza, bari kuzagira abavandimwe, bashiki babo, ba nyina n’abana, baruta abasanzwe incuro ijana (Mariko 10:29, 30). Ibyo rwose ni ko bimeze mu bagaragu ba Yehova. Umugabo n’umugore we ubu bakorera muri Bénin ho muri Afurika y’i Burengerazuba, barabyiboneye mu buryo bwihariye, igihe Abahamya babiri bo mu itorero ababyeyi babo barimo bababwiraga ko batagombaga guhangayikira ababyeyi babo. Bongeyeho bagira bati “ababyeyi banyu ni abacu natwe.”

Ni koko, hari uburyo bwinshi dushobora kugaragarizamo ko duha agaciro kenshi inshingano z’umurimo wera. Mbese, haba hari uburyo ushobora kubigaragarizamo mu rugero rwuzuye kurushaho?

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Baritanze kugira ngo bakore umurimo wihariye w’igihe cyose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze