Twagombye Kwiringira Yehova
“Uwiteka azakubera ibyiringiro.”—IMIGANI 3:26.
1. N’ubwo hari benshi bihandagaza bavuga ko biringira Imana, ni iki kigaragaza ko atari ko babigenza buri gihe?
KU MAFARANGA akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, haboneka ihame rigira riti “Imana Ni Yo Twiringiye.” Ariko se, abakoresha ayo mafaranga bose, haba muri icyo gihugu cyangwa ahandi, baba koko biringira Imana? Cyangwa se, ayo mafaranga ubwayo ni yo biringira cyane kurushaho? Ibyo byo kwiringira amafaranga yo muri icyo gihugu, cyangwa ayo mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose, ntibishobora kubangikanywa no kwiringira Imana ishoborabyose y’urukundo, itigera na rimwe ikoresha ububasha bwayo mu buryo budakwiriye, kandi ikaba itagira umururumba mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mu by’ukuri, iciraho iteka ibyo kugira umururumba, mu magambo yumvikana neza.—Abefeso 5:5.
2. Ni gute Abakristo b’ukuri babona ibyerekeranye n’ubushobozi ubutunzi bufite?
2 Abakristo b’ukuri biringira Imana aho kwiringira ubutunzi n’ “ibihendo” byabwo (Matayo 13:22). Bazi ko ubushobozi amafaranga afite bwo kuzanira abantu ibyishimo no kurinda ubuzima bwabo ari buke cyane. Si ko bimeze ku byerekeye ubushobozi bw’Imana Ishoborabyose (Zefaniya 1:18). Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu iyi nama irangwa n’ubwenge, inama igira iti “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite; kuko ubwayo yavuze iti ‘sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato’ ”!—Abaheburayo 13:5.
3. Ni gute amagambo akikije umurongo wo mu Gutegeka kwa Kabiri 31:6, atanga urumuri ku buryo Pawulo yakoresheje amagambo yo muri uwo murongo?
3 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo ayo magambo tubonye haruguru, yari irimo isubira mu mabwiriza Mose yahaye Abisirayeli, mbere gato y’urupfu rwe, agira ati “mukomere, mushikame, ntimubatinye, ntimubakukire imitima: kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere; ntizagusiga ntizaguhāna” (Gutegeka 31:6). Amagambo akikije uwo murongo, agaragaza ko Mose yari arimo abatera inkunga yo kwiringira Yehova birenze ibi byo kwizera ko yari kubaha ibintu by’umubiri bari bakeneye. Mu buhe buryo?
4. Ni gute Imana yagaragarije Abisirayeli ko bashoboraga kuyiringira?
4 Mu myaka 40 Abisirayeli bamaze bazerera mu butayu, Imana yabaye iyizerwa, ibaha ibya ngombwa bari bakeneye mu buzima. (Gutegeka 2:7; 29:4, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Nanone kandi, yashyizeho uburyo bwo kubayobora. Ikimenyetso kimwe cyabigaragazaga, ni igicu cyabonekaga ku manywa, n’umuriro wamurikaga nijoro, ibyo bikaba byarayoboye Abisirayeli bagana mu ‘gihugu cy’amata n’ubuki’ (Kuva 3:8; 40:36-38). Ubwo igihe cyari kigeze kugira ngo binjire mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yatoranyije Yosuwa kugira ngo asimbure Mose. Abaturage bo muri icyo gihugu bashoboraga kwitegwaho ko babarwanya. Ariko kandi, Yehova yari amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo agendana n’ubwoko bwe, bityo bukaba butaragombaga kugira ubwoba. Abisirayeli bari bafite impamvu zumvikana zagombaga gutuma bamenya ko Yehova ari Imana yashoboraga kwiringirwa!
5. Ni gute imimerere Abakristo barimo muri iki gihe imeze nk’iyo Abisirayeli bari barimo mbere y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano?
5 Abakristo bo muri iki gihe, bamaze igihe banyura mu butayu bw’iyi si mbi ya none, bagana mu isi nshya y’Imana. Hari bamwe muri bo bamaze imyaka isaga 40 bari muri urwo rugendo. Ubu bahagaze ku rugabano rw’isi nshya y’Imana. Ariko kandi, mu nzira haracyari abanzi bifuza kubuza uwo ari we wese kwinjira mu gihugu kizaba kimeze nk’Igihugu cy’Isezerano, kizaba gifite ikuzo kurusha cya kindi cya kera cyatembaga amata n’ubuki. Bityo rero, mbega ukuntu amagambo ya Mose yasubiwemo na Pawulo agira ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato,” akwiriye ku Bakristo muri iki gihe! Abantu bose bakomeza guhagarara bashikamye kandi bakagaragaza ubutwari, bafite ukwizera kuzuye, biringiye Yehova, bizera badashidikanya ko bazahabwa ingororano.
Ibyiringiro Bishingiye ku Bumenyi no ku Mishyikirano ya Gicuti
6, 7. (a) Ni gute Aburahamu yageragejwe ku bihereranye n’uburyo yiringiraga Yehova? (b) Ni ibihe byiyumvo Aburahamu yashoboraga kugira, mu gihe yari arimo agana aho yari gutambira Isaka?
6 Igihe kimwe, Aburahamu ari we sekuruza w’Abisirayeli, yategetswe gutamba umwana we Isaka ho igitambo cyoswa (Itangiriro 22:2). Ni iki cyatumye uwo mubyeyi wuje urukundo yiringira Yehova mu buryo nk’ubwo butajegajega, ku buryo yari yiteguye guhita yumvira? Mu Baheburayo 11:17-19, hatanga igisubizo hagira hati “kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we w’ikinege, uwo yabwiwe ibye ngo ‘kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa.’ Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk’uzutse.”
7 Wibuke ko Aburahamu na Isaka bakoze urugendo rw’iminsi itatu kugira ngo bagere aho igitambo cyagombaga gutambirwa (Itangiriro 22:4). Aburahamu yari afite igihe gihagije cyo kongera kwibaza ku byo yari yasabwe gukorwa. Mbese, dushobora kwiyumvisha ibyiyumvo yari afite? Kuvuka kwa Isaka kwari kwaratumye habaho ibyishimo mu buryo butari bwitezwe. Icyo gihamya cyagaragazaga uruhare Imana yari ibifitemo, cyatumye Aburahamu hamwe n’umugore we Sara wahoze ari ingumba, barushaho gukunda Imana mu buryo bwimbitse. Nta gushidikanya, nyuma y’aho babayeho bategereje kureba uko byari kugendekera Isaka hamwe n’urubyaro rwe. None se, ibyiringiro byabo byari bigiye kuburizwamo mu buryo butunguranye, nk’uko byashoboraga kugaragara, bitewe n’ibyo Imana yari ibasabye gukora?
8. Ni gute kuba Aburahamu yariringiraga Imana byari birenze ibi byo kwizera ko yashoboraga kuzura Isaka?
8 Nyamara kandi, Aburahamu yari afite ibyiringiro bishingiye ku kuntu incuti z’inkoramutima ziba ziziranye mu buryo bwa bwite. Kubera ko Aburahamu yari “incuti y’Imana,” “yizeye Imana, bimuhwanirizwa no gukiranuka” (Yakobo 2:23). Kuba Aburahamu yariringiraga Yehova, byari birenze ibyo kwizera gusa ko Imana yashoboraga kuzura Isaka. Nanone, Aburahamu yizeraga adashidikanya ko ibyo Yehova yari arimo amusaba gukora byari ibintu bikwiriye, n’ubwo Aburahamu atari azi ukuri kwabyo kose. Nta mpamvu yari afite yo gushidikanya ko Yehova yari afite ukuri mu kumusaba ibyo. Hanyuma, yarushijeho kugira ibyiringiro bihamye, igihe umumarayika wa Yehova yahagobokaga, kugira ngo atume Isaka aticwa atanzweho igitambo.—Itangiriro 22:9-14.
9, 10. (a) Ni ikihe gihe kindi Aburahamu yagaragaje ko yiringiraga Yehova? (b) Ni irihe somo ry’ingenzi dushobora kuvana kuri Aburahamu?
9 Imyaka igera kuri 25 mbere y’aho, Aburahamu yari yaragaragaje mu buryo nk’ubwo ko yiringiraga ugukiranuka kwa Yehova. Amaze guhabwa umuburo w’uko i Sodomu n’i Gomora hagombaga kurimburwa, ubusanzwe yahangayikishwaga n’uko abakiranutsi abo ari bo bose babaga muri iyo midugudu bamererwa neza, hakubiyemo na mwishywa we Loti. Aburahamu yatakambiye Imana agira ati “ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha; abakiranutsi bagahwana n’abanyabyaha kirakazira: umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera?”—Itangiriro 18:25.
10 Umukurambere Aburahamu yizeraga adashidikanya ko Yehova atigera akora ikintu icyo ari cyo cyose gikiranirwa. Nyuma y’aho, umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose, ni umunyarukundo mu mirimo ye yose” (Zaburi 145:17). Byaba byiza twibajije tuti ‘mbese, nemera ibyo Yehova areka ngo bingereho, ntashidikanya ibihereranye no gukiranuka kwe? Mbese, nizera ntashidikanya ko ibyo areka ngo bingereho byose bizanyungura, bikungura n’abandi?’ Niba dushobora gusubiza tuvuga tuti yego, tuzaba twaravanye isomo ry’ingenzi kuri Aburahamu.
Tugaragaze ko Twiringira Abo Yehova Yatoranyije
11, 12.(a) Ni iki abagaragu b’Imana bagomba kwiringira? (b) Rimwe na rimwe, ni ikihe kibazo dushobora kugira?
11 Ababona Yehova ho ibyiringiro byabo, banagaragaza ko biringira abantu Yehova yitoranyirije kugira ngo abakoreshe mu gusohoza imigambi ye. Ku Bisirayeli, ibyo byasobanuraga ko bagaragaza ko biringira Mose hamwe n’uwamusimbuye nyuma y’aho, ari we Yosuwa. Ku Bakristo ba mbere, byashakaga kuvuga ko bagaragaza ko biringira intumwa n’abasaza b’itorero ry’i Yerusalemu. Kuri twe muri iki gihe, bishaka kuvuga ko twiringira abagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bashyizweho kugira ngo baduhe “igerero” ryacu ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo,” kimwe n’abo muri bo bagize Inteko Nyobozi.—Matayo 24:45.
12 Mu by’ukuri, kwiringira abashinzwe kuyobora itorero rya Gikristo, bituzanira inyungu ku giti cyacu. Tubwirwa ngo “mwumvire ababayobora, mubagandukire: kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu, nk’abazabibazwa: nuko rero, mubumvire, kugira ngo babikore banezerewe, kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.”—Abaheburayo 13:17.
Irinde Gukeka Amababa Uburyo Yehova Atoranya Abagaragu Be
13. Ni iyihe mpamvu dufite yo kwiringira abashinzwe kutuyobora?
13 Bibiliya idufasha gushyira mu gaciro, mu gihe tugaragaza ko twiringira abashinzwe kuyobora ubwoko bwa Yehova. Dushobora kwibaza tuti ‘mbese, Mose yaba yarigeze akora amakosa? Mbese, igihe cyose intumwa zaba zaragaragazaga imyifatire imeze nk’iya Kristo, iyo Yesu yashakaga ko zigaragaza?’ Ibisubizo by’ibyo bibazo, biragaragara. Yehova yahisemo gukoresha abantu b’indahemuka kandi bamwiyeguriye, kugira ngo bayobore ubwoko bwe, n’ubwo bari badatunganye. Ku birebana n’ibyo, n’ubwo muri iki gihe abasaza ari abantu badatunganye, nabwo tugomba kumenya ko ‘umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo baragire itorero ry’Imana.’ Dukwiriye kubashyigikira no kububaha.—Ibyakozwe 20:28.
14. Ni iki gishishikaje mu bihereranye no kuba Yehova yaratoranyije Mose ngo abe ari we uba umuyobozi, aho gutoranya Aroni cyangwa Miriyamu?
14 Aroni yarutaga Mose ho imyaka itatu, ariko bombi bakaba bari bato kuri mushiki wabo Miriyamu (Kuva 2:3, 4; 7:7). Kandi kubera ko Aroni yari intyoza kuruta Mose, yahawe kuba umuvugizi wa murumuna we (Kuva 6:29–7:2). Ariko kandi, nta bwo Yehova yahisemo uwabarushaga ubukuru, ari we Miriyamu, cyangwa uwari intyoza cyane, ni ukuvuga Aroni, ngo abe ari we uyobora Abisirayeli. Yahisemo Mose abizi neza, azi n’ibintu bya ngombwa byari bikenewe muri icyo gihe. Mu gihe Aroni na Miriyamu batari basobanukiwe neza ibyo bintu, baritotombye, bagira bati “ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Miriyamu, ushobora kuba ari we wari nyirabayazana, yahawe igihano ku bwo kuba yaragaragaje imyifatire irangwa no kutubaha, imbere y’umugaragu Yehova yitoranyirije, uwo we n’Aroni bagombye kuba baremeye ko yari “umugwaneza, urusha abantu bo mu isi bose.”—Kubara 12:1-3, 9-15.
15, 16. Ni gute Kalebu yagaragaje ko yiringiraga Yehova?
15 Igihe abatasi 12 boherezwaga gutata Igihugu cy’Isezerano, 10 muri bo bazanye inkuru y’incamugongo. Bakuye umutima Abisirayeli, bababwira ibihereranye n’Abanyakaanani, ko bari ‘abantu barebare.’ Ibyo byaje gutuma Abisirayeli “bitotombera Mose na Aroni.” Ariko kandi, abatasi bose si ko bagaragaje ko batiringiraga Mose na Yehova. Dusoma ngo “Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati ‘tuzamuke nonaha, tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda’ ” (Kubara 13:2, 25-33; 14:2). Uko gushikama kwa Kalebu, nanone kwagaragajwe na mugenzi we w’umutasi, ari we Yosuwa. Bombi bagaragaje ko biringiraga Yehova, igihe bavugaga bati “niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki. Icyakora . . . ntimutinye bene icyo gihugu . . . Uwiteka ari mu ruhande rwacu; ntimubatinye” (Kubara 14:6-9). Baragororewe bitewe n’uko biringiye Yehova. Mu bantu bakuze bari bariho muri icyo gihe, Kalebu na Yosuwa, hamwe n’Abalewi bamwe na bamwe, ni bo bonyine bagize igikundiro cyo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano.
16 Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, Kalebu yagize ati “jyeweho nomatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose. . . . Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n’itanu nk’uko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n’itanu. Ubu ndacyafite imbaraga, nk’uko nari nzifite, urya munsi Mose yanyoherejeho; uko imbaraga zanjye zameraga . . . na n’ubu ni ko zikiri” (Yosuwa 14:6-11). Zirikana imyifatire ya Kalebu irangwa n’icyizere, kuba yari uwizerwa, hamwe n’imbaraga ze zo mu buryo bw’umubiri. Ariko kandi, nta bwo Kalebu ari we Yehova yatoranyije kugira ngo asimbure Mose. Yosuwa ni we wagize icyo gikundiro. Dushobora kwiringira ko Yehova yari afite impamvu zatumye atoranya muri ubwo buryo, kandi akaba yaratoranyije mu buryo bwiza cyane kuruta ubundi bwose.
17. Ni iki cyasaga n’aho cyashoboraga gutuma Petero adahabwa inshingano?
17 Intumwa Petero yihakanye Shebuja gatatu kose. Nanone kandi, yifatiye umwanzuro wo guca umugaragu w’umutambyi mukuru ugutwi, bitewe no guhubuka (Matayo 26:47-55, 69-75; Yohana 18:10, 11). Hari abashobora kuvuga ko Petero yari umuntu w’umunyabwoba, udashyira mu gaciro, bityo akaba atari akwiriye guhabwa inshingano runaka zihariye. Ariko kandi, ni nde wari warahawe imfunguzo z’Ubwami, agahabwa igikundiro cyo kugururira amatsinda atatu y’abantu inzira yari gutuma bahamagarirwa kujya mu ijuru? Uwo ni Petero.—Ibyakozwe 2:1-41; 8:14-17; 10:1-48.
18. Ni irihe kosa ryavuzwe na Yuda dushaka kwirinda?
18 Izo ngero zigaragaza ko tugomba kwitondera kuvuga uko umuntu ateye dukurikije isura ye igaragarira amaso. Niba twiringira Yehova, ntituzashidikanya ku bihereranye n’abagaragu yitoranyirije. N’ubwo itorero rye ryo ku isi rigizwe n’abantu badatunganye, batakwihandagaza bavuga ko badashobora gukora amakosa, arimo arabakoresha mu buryo bukomeye cyane. Yuda, mwene nyina wa Yesu, yahaye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere umuburo, avuga ibyerekeye abantu ‘basuzuguraga gutegekwa, bagatuka abanyacyubahiro’ (Yuda 8-10). Ntitwagombye kuzigera na rimwe tumera nka bo.
19. Kuki tudafite impamvu yo kunenga abagaragu Yehova yitoranyirije?
19 Uko bigaragara, Yehova aha inshingano runaka abantu aba yaritoranyirije, bafite imico yihariye ya ngombwa kugira ngo bashobore kuyobora ubwoko bwe mu nzira ashaka ko bugenderamo muri icyo gihe cyihariye. Twagombye kwihatira kwemera ibyo bintu, tutanenga abagaragu Imana yitoranyirije, ahubwo twishimira gukorera umurimo aho Yehova yadushyize buri muntu ku giti cye, tubigiranye ukwicisha bugufi. Bityo, tuba tugaragaza ko twiringiye Yehova.—Abefeso 4:11-16; Abafilipi 2:3.
Tugaragaze ko Twiringira Ugukiranuka kwa Yehova
20, 21. Ni irihe somo dushobora kuvana ku buryo Imana yakoranye na Mose?
20 Nimucyo tuvane isomo kuri Mose, niba rimwe na rimwe tujya dushaka kwiyiringira mu buryo burenze urugero, maze tukiringira Yehova mu rugero ruto cyane. Igihe Mose yari afite imyaka 40, yihaye inshingano yo kubohora Abisirayeli abavana mu bunyage muri Egiputa. Nta gushidikanya, yagize imihati abigiranye umutima mwiza, ariko ibyo ntibyatumye Abisirayeli babohorwa ako kanya, ndetse nta n’ubwo byatumye imimerere ye ubwe irushaho kuba myiza. Mu by’ukuri, byabaye ngombwa ko ahunga. Mu gihe yari amaze imyaka 40 mu gihugu cy’amahanga yigishwa amasomo agoye cyane, ni bwo yari yujuje ibisabwa kugira ngo atoranyirizwe gukora ibyo yari yarashatse gukora mbere y’aho. Ubwo noneho yashoboraga kwiringira ko yari ashyigikiwe na Yehova, bitewe n’uko ibintu byari gukorwa mu buryo buhuje n’uko Yehova ashaka, no mu gihe gihuje na gahunda Ye yateganyijwe.—Kuva 2:11–3:10.
21 Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘mbese, rimwe na rimwe ntanga imbere Yehova n’abasaza bashyizweho mu itorero, ngerageza kwihutisha ibintu, cyangwa nkabikora uko mbyumva? Aho kumva ko bandangaranye ntibampe inshingano runaka, mbese, niteguye kwemera gukomeza igihe cyo guhabwa imyitozo?’ Mu buryo bw’ibanze, mbese, hari isomo ry’ingenzi twaba twaravanye kuri Mose?
22. N’ubwo Mose yatakaje igikundiro gikomeye yari afite, ni ibihe byiyumvo yari afite ku bihereranye na Yehova?
22 Nanone kandi, hari irindi somo dushobora kuvana kuri Mose. Mu Kubara 20:7-13, hatubwira ikosa yakoze ryamugizeho ingaruka zikomeye cyane. Yatakaje igikundiro cyo kuyobora Abisirayeli abajyana mu Gihugu cy’Isezerano. None se, icyo gihe yaba yaragaragaje ko umwanzuro Yehova yafashe mu birebana n’ibyo wari umwanzuro udakwiriye? Mbese, yaba yaritaruye abandi mu buryo runaka, akigunga bitewe n’uko Imana yari imufashe muri ubwo buryo budakwiriye? Mbese, Mose yaretse kwiringira ugukiranuka kwa Yehova? Dushobora gusanga ibisubizo by’ibyo bibazo mu magambo Mose ubwe yabwiye Abisirayeli, mbere gato y’urupfu rwe. Mose yavuze yerekeza kuri Yehova, ati “[icyo Gitare] umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka: ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye” (Gutegeka 32:4). Nta gushidikanya, Mose yakomeje kwiringira Yehova kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe. Bite se kuri twebwe? Mbese, twebwe buri muntu ku giti cye, twaba turimo dufata ingamba zo kurushaho kwiringira Yehova no gukiranuka kwe mu buryo buhamye? Ni gute dushobora kubikora? Nimucyo tubirebe.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni izihe mpamvu zagombaga gutuma Abisirayeli biringira Yehova?
◻ Ku birebana no kwiringira, ni irihe somo dushobora kuvana kuri Aburahamu?
◻ Kuki twagombye kwirinda gukeka amababa amahitamo ya Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Kwiringira Yehova, hakubiyemo no kubaha abashinzwe kuyobora itorero