Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Pawulo Atanga Ubuhamya Ashize Amanga Imbere y’Abanyacyubahiro
NTA wari kubura gutangazwa cyane n’itandukaniro ryari hagati y’abo bagabo babiri. Umwe yari yambaye ikamba, naho undi yambaye iminyururu. Umwe yari umwami; undi we yari imfungwa. Nyuma y’imyaka ibiri intumwa Pawulo yari imaze mu nzu y’imbohe, ubu noneho yari ihagaze imbere y’umutware w’Abayahudi, Herodi Agiripa wa II. Umwami n’umugore we Berenike, bari bazanye “icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n’abatwara ingabo n’abakomeye bo muri uwo mudugudu” (Ibyakozwe 25:23). Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro, cyagize kiti “hashobora kuba hari haje abantu babarirwa mu magana menshi.”
Umutware Fesito wari uherutse gushyirwaho, yari yateguye iryo koraniro. Umutware wamubanjirije Feliki, yari yararetse Pawulo akomeza guhokera mu nzu y’imbohe. Ariko kandi, Fesito yashidikanyaga ku bihereranye n’uko ibyo Pawulo aregwa byaba bifite ishingiro. Mbega ukuntu Pawulo yatsindagirizaga cyane ko arengana, ku buryo yari yanasabye ko yashyikiriza ikibazo cye Kayisari! Ibya Pawulo byateye Umwami Agiripa kugira amatsiko. Yaravuze ati “nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.” Fesito yahise ategura uburyo bwo kuzabigeraho, wenda akaba yaribazaga icyo umwami yari kuzatekereza kuri iyo mfungwa yari iteye ukwayo.—Ibyakozwe 24:27–25:22.
Bukeye bw’aho, Pawulo yagize atya abona ahagaze imbere y’iteraniro rinini ry’abanyacyubahiro. Nuko abwira Agiripa ati “ndishimye ko ari wowe ngiye k[w]ireguriraho: kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose: ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.”—Ibyakozwe 26:2, 3.
Pawulo Yiregura Ashize Amanga
Mbere na mbere, Pawulo yabwiye Agiripa ibihereranye n’imimerere yahozemo atoteza Abakristo. Yagize ati ‘nabahataga gutuka Yesu.’ ‘Nkabarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga.’ Pawulo yakomeje avuga ukuntu yaje kubonekerwa mu buryo buhambaye, maze muri uko kubonekerwa Yesu wazutse akamubaza ati “undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.”a—Ibyakozwe 26:4-14.
Hanyuma, Yesu yahaye Sawuli inshingano yo kubwiriza abantu baturuka mu mahanga yose ‘ibyo yari abonye n’ibyo yari kuzamubonekerana.’ Pawulo yavuze ukuntu yihatiye gusohoza inshingano ye ashyizeho umwete. Ariko kandi, yabwiye Agiripa ati “ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica.” Mu buryo bwo gutuma Agiripa ashimishwa n’inyigisho z’idini rya Kiyahudi, Pawulo yatsindagirije ko mu kubwiriza kwe, mu by’ukuri ‘nta cyo yavugaga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba,’ ku byerekeye urupfu rwa Mesiya no kuzuka kwe.—Ibyakozwe 26:15-23.
Fesito yamuciye mu ijambo. Yariyamiriye ati “ubwenge bwawe bwinshi buragushajije.” Nuko Pawulo aramusubiza ati “sinsaze, nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda.” Hanyuma Pawulo yerekeza kuri Agiripa agira ati “n’umwami azi ibyo neza, kandi ndabimubwira nshize amanga; kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe; kuko bitakozwe rwihishwa.”—Ibyakozwe 26:24-26.
Hanyuma, Pawulo yibarije Agiripa imbona nkubone. “Mbese, Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe?” Nta gushidikanya, icyo kibazo cyatumye Agiripa yumva abuze uko yifata. N’ubundi kandi, yari afite ukuntu abyumva kandi agashaka gukomeza kubifata atyo, kandi kwikiriza ibyo Pawulo yari amubajije, byari kuba ari ugushyigikira ibyo Fesito yitaga ‘gusara.’ Pawulo yisubirije ikibazo cye, wenda akaba yarabitewe n’uko abonye ko Agiripa yaheze mu rungabangabo. Yagize ati “nzi yuko ubyemeye.” (Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Ubwo noneho Agiripa abona kuvuga, ariko mu magambo ye yirinda kumvikanisha icyo atekereza. Abwira Pawulo ati “ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo.”—Ibyakozwe 26:27, 28.
Pawulo abigiranye ubwenge, yafatiye ku magambo y’Agiripa yumvikanagamo kwifata kugira ngo agere ku ngingo ikomeye. Yagize ati “ndasaba Imana kugira ngo, haba hato, haba hanini, uretse wowe wenyine, ahubwo n’abanyumva uyu munsi bose, bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.”—Ibyakozwe 26:29.
Agiripa na Fesito nta kintu babonye kuri Pawulo gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha. Icyakora, ntibashoboraga kuburizamo ibyo yari yarivugiye, asaba ko ikibazo cye cyashyikirizwa Kayisari. Ni yo mpamvu Agiripa yabwiye Fesito ati “uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.”—Ibyakozwe 26:30-32.
Isomo Kuri Twe
Uburyo Pawulo yakoresheje mu gutanga ubuhamya imbere y’abanyacyubahiro, ni urugero ruhebuje kuri twe. Igihe Pawulo yavuganaga n’Umwami Agiripa, yakoresheje amakenga. Nta gushidikanya, yari azi neza imimerere igayitse Agiripa na Berenike bari barimo. Bari barakoze ikosa ryo kubana kandi bafitanye isano ya bugufi, kuko Berenike mu by’ukuri yari mushiki w’Agiripa. Ariko muri icyo gihe, Pawulo ntiyahisemo kuvuga ibihereranye n’imyifatire mbonezamuco. Ahubwo, yibanze ku bintu we n’Agiripa bahurizagaho. Byongeye kandi, n’ubwo Pawulo yari yarigishijwe n’Umufarisayo w’intiti witwaga Gamaliyeli, yemeraga ko Agiripa yazobereye mu birebana n’imigenzo ya Kiyahudi (Ibyakozwe 22:3). N’ubwo Agiripa yari afite iyo myifatire mu birebana n’umuco, Pawulo yamubwiranye ikinyabupfura, bitewe n’uko Agiripa yari umutegetsi.—Abaroma 13:7.
N’ubwo dutanga ubuhamya ku birebana n’imyizerere yacu dushize amanga, ntituba dufite intego yo gushyira ahagaragara cyangwa guciraho iteka ibikorwa bitari ibyera by’abaduteze amatwi. Ahubwo, kugira ngo dutume bemera ukuri mu buryo bworoshye cyane, twagombye gutsindagiriza ingingo z’ingirakamaro koko zigize ubutumwa bwiza, twibanda ku byiringiro duhuriyeho na bo. Mu gihe tuganira n’abasheshe akanguhe cyangwa abategetsi, twagombye kuzirikana urwego barimo (Abalewi 19:32). Muri ubwo buryo, dushobora kwigana Pawulo, we wagize ati “kuri bose [“ku bantu b’ingeri zose,” NW] nabaye byose, kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.”—1 Abakorinto 9:22.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amagambo ngo “gutera imigeri ku mihunda,” yumvikanisha iby’ikimasa cyikomeretsa ubwacyo gitera imigeri ku nkoni isongoye yagenewe gutwara no kuyobora iryo tungo. Mu buryo nk’ubwo, gutoteza Abakristo nta kindi byari kugeza kuri Sawuli kitari ukwibabaza we ubwe, bitewe n’uko yarwanyaga abantu bashyigikiwe n’Imana.