ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/9 pp. 3-4
  • Mbese, Uri Maso ku Bihereranye n’Ibihe Turimo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Uri Maso ku Bihereranye n’Ibihe Turimo?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ingamba Zikwiriye Zarokoye Ubuzima
  • Kurokoka Icyago Cyatejwe n’Abantu
  • Kumvira Byarabarokoye
    Mukomeze Kuba Maso!
  • Iki Ni Cyo Gihe cyo Kuba Maso!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Kwizera ubuhanuzi bwa Bibiliya birokora ubuzima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ubu ni igihe cyo kuba maso kurusha mbere hose!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/9 pp. 3-4

Mbese, Uri Maso ku Bihereranye n’Ibihe Turimo?

KUBA maso ku bihereranye n’akaga kugarije, bishobora gutuma umuntu arusimbuka. Ibyo bishobora kugaragazwa n’ibyabaye ku birwa bibiri bigizwe n’ibirunga.

Mont Pelée, ikirunga cyishe abantu benshi kurusha ibindi byose mu kinyejana cya 20, cyarutse ku itariki ya 8 Gicurasi 1902 mu kirwa cya Martinique cyo muri Caraïbes. Cyishe abantu 30.000 hafi ya bose bari batuye mu mujyi wa Saint Pierre wari munsi y’icyo kirunga.

Muri Kamena 1991, ikirunga cya Mont Pinatubo cyararutse, bikaba bishoboka ko ari bwo icyo kirunga cyari kirutse cyane kurusha ikindi gihe cyose muri iki kinyejana. Byabereye mu karere ko muri Filipine gatuwe cyane, kandi cyahitanye abantu bagera kuri 900. Ariko kandi, icyo gihe hari ibintu bibiri byatumye abantu babarirwa mu bihumbi barokoka: (1) kuba maso ku bihereranye n’akaga kugarije no (2) kugira ubushake bwo gukora ibihuje n’imiburo yatanzwe.

Ingamba Zikwiriye Zarokoye Ubuzima

Ikirunga cya Mont Pinatubo cyari kimaze imyaka ibarirwa mu magana gisinziriye, ubwo muri Mata 1991 cyatangiraga kugaragaza ibimenyetso by’uko kiri hafi kuruka. Ibyuka by’uburozi binuka byatangiye gucucumuka biva mu munwa wacyo. Abaturage bo muri ako karere, batangiye kujya bumva uruhererekane rw’imitingito y’isi yoroheje, kandi urutare rw’amahindure yakonje rubundikiye kabutindi, rwatangiye gutumburuka muri uwo musozi. Abahanga mu bya siyansi bo mu Kigo cya Filipine Gishinzwe Kwiga Imimerere y’Ibirunga n’Imitingito y’Isi, bagiye bakurikiranira ibintu hafi, kandi byageze ubwo bemeza abategetsi ko byari bihuje n’ubwenge kwimura abaturage bagera ku 35.000 bari batuye mu mijyi n’imidugudu yo hafi aho.

Birumvikana ko usanga abantu bashidikanya ku bihereranye no guhunga bagasiga ingo zabo nta mpamvu babona; ariko kandi, ibyo kuzarira babikuwemo na videwo yerekanaga neza ingaruka mbi ziterwa no kuruka kw’ikirunga. Guhunga abantu ari ikivunge byari biziye igihe. Iminsi ibiri nyuma y’aho, icyo kirunga cyarahombotse n’imbaraga nyinshi cyane maze kijugunya kilometerokibe 8 z’ivu mu kirere. Nyuma y’aho, imivu y’ibyondo, nanone bita lahars, iturutse muri icyo kirunga, yahitanye abantu babarirwa mu magana. Nyamara kandi, birashoboka ko ababarirwa mu bihumbi byinshi barusimbutse, bitewe n’uko abantu bari baburiwe ku bihereranye n’akaga kari kugarije, maze bagakora ibihuje n’imiburo yatanzwe.

Kurokoka Icyago Cyatejwe n’Abantu

Mu kinyejana cya mbere muri iki Gihe Cyacu, Abakristo bari batuye muri Yerusalemu, na bo bagombaga kwiyemeza guhitamo niba bagomba guta ingo zabo. Guhunga bava muri uwo mujyi mu mwaka wa 66 I.C., byatumye barokoka irimbuka ryageze ku bandi baturage b’uwo mujyi, hamwe n’Abayahudi babarirwa mu bihumbi bari baje i Yerusalemu kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 70 I.C. Abantu basaga miriyoni bari bari muri uwo mujyi wari ugoteshejwe inkuta kugira ngo bizihize Pasika, ubwo ingabo z’Abaroma zafungaga amayira ku buryo ntawashoboraga guhunga. Inzara, imirwano yo kumaranira uwo mujyi hamwe n’ibitero by’ubutitsa by’Abaroma, byatumye abantu basaga miriyoni imwe bapfa.

Icyago gikomeye cyahagaritse ibikorwa by’Abayahudi byo kwivumbura ku Baroma, nticyaje kitarategujwe. Imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’aho, Yesu Kristo yari yarahanuye ko Yerusalemu yari kuzagotwa n’ingabo. Yagize ati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo” (Luka 21:20, 21). Ayo mabwiriza yari asobanutse neza, kandi abigishwa ba Yesu bayafatanye uburemere.

Umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya kane witwaga Eusèbe de Césarée yavuze ko Abakristo b’i Yudaya hose bakoze ibihuje n’umuburo wa Yesu. Igihe Abaroma bavaga mu birindiro mu gitero cyabo cya mbere mu mwaka wa 66 I.C., Abakristo benshi b’Abayahudi bagiye kuba mu mudugudu w’Abanyamahanga wa Pella, wo mu ntara y’Abaroma ya Pereya. Binyuriye mu kuba maso ku bihereranye n’ibihe bari barimo no kwita ku muburo wa Yesu, barokotse icyavuzweho ko ari “kimwe mu bitero by’ingabo bikomeye cyane kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka.”

Muri iki gihe nabwo, ni ngombwa kuba maso mu buryo nk’ubwo. Ubu nabwo hari ingamba zihamye zigomba gufatwa. Igice gikurikira kiri busobanure impamvu.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Godo-Foto, West Stock

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze