ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/10 pp. 8-13
  • “Uwiteka, Imana y’Ibambe n’Imbabazi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Uwiteka, Imana y’Ibambe n’Imbabazi”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umwana w’Icyigomeke Ava mu Rugo
  • Yarihebye Igihe Yari Ari mu Gihugu cya Kure
  • Umwana w’Ikirara Agarura Umutima
  • Yakiranywe Igishyuhirane
  • Igane Imbabazi za Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Umugani w’Umwana Wazimiye
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ni gute wafasha umwana w’“ikirara”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Umwana watakaye aboneka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/10 pp. 8-13

“Uwiteka, Imana y’Ibambe n’Imbabazi”

“Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.”​—KUVA 34:6.

1. (a) Ni irihe humure Bibiliya iha abantu babonye abo bakunda bayoba bakava mu gusenga kutanduye? (b) Ni gute Yehova abona abantu baba barayobye?

UMUBYEYI umwe w’Umukristo yagize ati “umukobwa wanjye yambwiye ko atagishaka kuba umwe mu bagize itorero rya Gikristo. Namaze iminsi, ibyumweru ndetse n’amezi nshengurwa. Byari bikaze cyane kuruta urupfu.” Koko rero, kubona uwo wakundaga ayoba akava mu gusenga kutanduye, ni ibintu bitera agahinda. Mbese, waba warigeze ugerwaho n’ibintu nk’ibyo? Niba ari ko biri, uzahumurizwa no kumenya ko Yehova yifatanya nawe mu kababaro (Kuva 3:7; Yesaya 63:9). Ariko se, ni gute abona abo baba barayobye? Bibiliya igaragaza ko Yehova abatumira abigiranye imbabazi, kugira ngo bongere kwemerwa na we. Yinginze Abayahudi bo mu gihe cya Malaki bari barigometse, agira ati “nimungarukire, nanjye ndabagarukira.”​—Malaki 3:7.

2. Ni gute Bibiliya igaragaza ko imbabazi ari kimwe mu bigize kamere ya Yehova?

2 Imbabazi z’Imana zatsindagirijwe imbere ya Mose, ari ku Musozi Sinayi. Aho ngaho, Yehova yigaragaje ko ari “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Kuva 34:6). Ayo magambo atsindagiriza ko imbabazi ari kimwe mu bigize kamere ya Yehova. Petero, intumwa y’Umukristo, yaranditse ati “[a]shaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Birumvikana ko imbabazi z’Imana zigira imipaka. Mose yarabwiwe ngo “ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa” (Kuva 34:7; 2 Petero 2:9). Ariko kandi, “Imana [ni] urukundo,” kandi imbabazi zikaba ari igice cy’ingenzi mu bigize uwo muco (1 Yohana 4:8; Yakobo 3:17). Yehova ‘ntahorana uburakari bwe iteka’ kandi “yishimira kugira imbabazi.”​—Mika 7:18, 19.

3. Ni gute uko Yesu yabonaga ibyerekeye imbabazi bitandukanye n’uko abanditsi n’Abafarisayo babibonaga?

3 Yesu yagaragaje kamere ya Se wo mu ijuru mu buryo butunganye (Yohana 5:19). Kuba yaragiriraga inkozi z’ibibi imbabazi, ntibyavugaga ko yafatanaga uburemere buke ibyaha byabo, ahubwo byagaragazaga ko yabaga azigiriye impuhwe, nk’uko yazigiriye abari barwaye mu buryo bw’umubiri. (Gereranya na Mariko 1:40, 41.) Ni koko, Yesu yabonaga ko umuco w’imbabazi ari kimwe mu bikubiye mu ‘magambo akomeye’ yo mu mategeko y’Imana (Matayo 23:23). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, zirikana ibyerekeranye n’abanditsi n’Abafarisayo, kuri bo imbabazi zikaba ari nta mwanya zagiraga mu mategeko yabo arebana n’ubutabera. Igihe babonaga Yesu arimo ashyikirana n’abanyabyaha, bitotombye bagira bati “uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo” (Luka 15:1, 2). Yesu yasubije abamushinjaga akoresheje ingero eshatu, buri rugero muri zo rukaba rutsindagiriza imbabazi z’Imana.

4. Ni izihe ngero ebyiri zatanzwe na Yesu, kandi se ni iki buri rugero rwerekezagaho?

4 Mbere na mbere, Yesu yavuze iby’umugabo wasize intama 99, akajya gushaka imwe yari yazimiye. Ni iki yashakaga gutsindagiriza? “Mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.” Hanyuma, Yesu yavuze ibyerekeye umugore washakishije igiceri cy’ifeza cyari cyatakaye, akaba yarishimye amaze kukibona. Ni iki yerekezagaho   ? “Haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.” Urugero rwa gatatu Yesu yatanze, rwari mu buryo bw’umugani.a Uwo mugani waje kubonwa n’abantu benshi ko ari wo mugani mugufi uhebuje kuruta iyindi yose yavuzwe. Isuzuma ry’uwo mugani rizadufasha kwishimira no kwigana imbabazi z’Imana.​—Luka 15:3-10.

Umwana w’Icyigomeke Ava mu Rugo

5, 6. Mu buryo bubabaje, ni gute umuhererezi wavuzwe mu mugani wa gatatu wa Yesu yagaragaje ko yari abuze ugushimira?

5 “Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri. Umuhererezi abwira se, ati ‘Data, mpa umugabane w’ibintu unkwiriye.’ Nuko agabanya amatungo ye. Iminsi mike ishize, umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda, ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe.”​—Luka 15:11-13.b

6 Aha ngaha, mu buryo bubabaje, uwo muhererezi yabuze ugushimira. Mbere na mbere, yasabye umugabane we, hanyuma awayisha “ubugoryi” bwe. Ijambo “ubugoryi,” ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “imibereho y’akahebwe.” Intiti imwe mu byerekeye Bibiliya yavuze ko iryo jambo “rigaragaza imyifatire irangwa no guta umuco mu buryo burengeje urugero.” Kuba uwo musore uvugwa mu mugani wa Yesu akunze kwitwa umwana w’ikirara, bifite ishingiro, n’ubundi kandi iryo rikaba ari ijambo rivuga umuntu waya adashyira mu gaciro kandi akaba asesagura.

7. Ni ba nde muri iki gihe bameze nk’umwana w’ikirara, kandi se kuki abenshi muri abo bashaka kwigenga bajya mu “gihugu cya kure”?

7 Mbese, muri iki gihe haba hari abantu bameze nk’umwana w’ikirara? Yego rwose. Birababaje kuba hari abantu bake ugereranyije, bavuye mu “nzu” irangwa n’umutekano ya Data wo mu ijuru, ari we Yehova (1 Timoteyo 3:15). Bamwe muri abo, bumva imimerere yo mu nzu y’Imana ibazitiye cyane, ko ijisho rya Yehova ribahoraho, ari iryo kubabuza kwisanzura aho kubabera uburinzi. (Gereranya na Zaburi 32:8.) Reka turebe urugero rw’Umukristokazi umwe, warezwe mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya, ariko nyuma y’aho akaba yaraje kwirundumurira mu mimerere yo gusabikwa n’ibisindisha hamwe n’ibiyobyabwenge. Yasubije amaso inyuma areba ibyamubayeho muri icyo gihe cy’imibereho ye cyaranzwe n’umwijima, maze agira ati “nashakaga kugaragaza ko nashoboraga gutuma imibereho yanjye irushaho kuba myiza. Nashakaga gukora ibyo nifuzaga gukora, kandi sinifuzaga ko hagira umuntu uwo ari we wese umbwira ibitandukanye na byo.” Kimwe na wa mwana w’ikirara, uwo mukobwa yashatse kwigenga. Ikibabaje, ni uko yagombye gucibwa mu itorero rya Gikristo, bitewe n’ibikorwa bye binyuranyije n’Ibyanditswe.​—1 Abakorinto 5:11-13.

8. (a) Ni gute abifuza kubaho mu buryo bunyuranye n’amahame y’Imana bashobora gufashwa? (b) Kuki umuntu yagombye gutekereza abigiranye ubwitonzi, ku mahitamo ye ahereranye no kuyoboka Imana?

8 Mu by’ukuri, iyo mugenzi wacu duhuje ukwizera agize icyifuzo cyo kubaho mu buryo bunyuranye n’amahame y’Imana, bidushengura umutima (Abafilipi 3:18). Iyo bigenze bityo, abasaza hamwe n’abandi bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, bihatira kugorora uwo muntu uba wayobye (Abagalatiya 6:1). Ariko kandi, nta muntu n’umwe uhatirwa kwemera umugogo wo kuba umwigishwa w’Umukristo (Matayo 11:28-30, NW; 16:24). Ndetse n’igihe abakiri bato bagejeje ku myaka yo kwifatira imyanzuro, bagomba kugira amahitamo yabo bwite mu birebana no gusenga. Mu by’ukuri, twese twaremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye, buri wese akaba azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana (Abaroma 14:12). Nanone kandi, birumvikana ko ‘ibyo tubiba, ari byo tuzasarura,’ iryo rikaba ari isomo umwana w’ikirara wavuzwe mu mugani wa Yesu yari agiye kubona.​—Abagalatiya 6:7, 8.

Yarihebye Igihe Yari Ari mu Gihugu cya Kure

9, 10. (a) Umwana w’ikirara yagize irihe hinduka ry’imimerere, kandi se yabyifashemo ate? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu abava mu gusenga k’ukuri muri iki gihe, baba bari mu mimerere mibi nk’iyo umwana w’ikirara yari arimo.

9 “Abimaze byose, inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena. Aragenda, ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube. Yifuza guhazwa n’ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha.”​—Luka 15:14-16.

10 N’ubwo uwo mwana w’ikirara yari asigariye aho, ntiyatekereje ibyo gusubira mu rugo. Ahubwo, yasanze umuturage umwe wamuhaye akazi ko kuragira ingurube. Gukora ako kazi bisa n’aho bitari byemewe ku Muyahudi, kubera ko Amategeko ya Mose yavugaga ko ingurube ari amatungo yanduye (Abalewi 11:7, 8). Ariko kandi, uwo mwana w’ikirara yari gucecekesha umutimanama we, mu gihe yari kumva umubujije amahwemo. N’imbeshyerwe kandi, ntiyashoboraga kwitega ko umukoresha we, umuntu w’umuturage usanzwe, yakwita ku byiyumvo by’umutindi w’umunyamahanga. Imimerere mibi uwo mwana w’ikirara yari arimo, imeze nk’iyo abantu benshi bareka inzira igororotse y’ugusenga kutanduye baba barimo muri iki gihe. Akenshi, bene abo bifatanya mu bikorwa bahoze babona ko ari iby’akahebwe. Urugero, umusore umwe w’imyaka 17 yanze gukurikiza uburere bwa Gikristo yari yarahawe. Yiyemereye ko “ubwiyandarike no gusabikwa n’ibiyobyabwenge byasibanganyije inyigisho zishingiye kuri Bibiliya yari yarahawe mu gihe cy’imyaka myinshi.” Uwo musore yaje gushyirwa muri gereza bitewe n’igikorwa yakoze cyo kwiba yitwaje intwaro no kwica. N’ubwo nyuma y’aho yaje kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka, mbega indishyi ivunanye yagombye gutanga, bitewe n’uko “[yamaze] umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha”!​—Gereranya n’Abaheburayo 11:24-26.

11. Ni gute ikibazo umwana w’ikirara yari afite cyarushijeho kuba ingorabahizi, kandi se ni gute abantu bamwe na bamwe muri iki gihe baje kubona ko amareshyo y’isi ari “ibihendo by’ubusa”?

11 Kubera ko ‘nta wagize [icyo] aha’ uwo mwana w’ikirara, byatumye ikibazo cye kiba ingorabahizi kurushaho. None se, incuti nshya yari yarungutse zari hehe? Ubwo noneho nta n’agafaranga yari asigaranye, ni nk’aho zari ‘zamwanze’ (Imigani 14:20). Mu buryo nk’ubwo, abenshi bayoba muri iki gihe bakava mu kwizera, bagera aho bakabona ko amareshyo n’ibitekerezo by’iyi si ari “ibihendo by’ubusa” (Abakolosayi 2:8). Umukobwa umwe wamaze igihe runaka yaravuye mu muteguro w’Imana yagize ati “nagize imibabaro myinshi n’intimba, igihe ntari mfite ubuyobozi bwa Yehova. Nageragezaga guhuza n’isi, ariko kubera ko mu by’ukuri ntari meze nk’abandi, banze kwifatanya nanjye. Numvise meze nk’umwana wazimiye, wari ukeneye umubyeyi kugira ngo amuyobore. Ubwo ni bwo namenye ko nari nkeneye Yehova. Sinigeze nongera gushaka kubaho mu bwigenge, ntamwisunze.” Umwana w’ikirara uvugwa mu rugero rwa Yesu na we yageze ku mwanzuro nk’uwo.

Umwana w’Ikirara Agarura Umutima

12, 13. Ni ibihe bintu byafashije abantu runaka muri iki gihe kugira ngo bagarure umutima? (Reba ibiri mu gasanduku.)

12 “Nuko yisubiyemo [“agaruye umutima,” “NW”], aribwira ati ‘abagaragu ba data ni benshi, kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. Reka mpaguruke, njye kwa data, mubwire nti “data, nacumuye Iyo mu ijuru no [mu] maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe: mpaka mbe nk’umugaragu wawe.” ’ Arahaguruka, ajya kwa se.”​—Luka 15:17-20.

13 Umwana w’ikirara “yagaruye umutima” (NW ). Yamaze igihe runaka yarirundumuriye mu bintu byo kwinezeza, nk’uwibereye mu nzozi. Ariko noneho yaje kumenya mu buryo bwimbitse, imimerere nyakuri yo mu buryo bw’umwuka yari arimo. Koko rero, n’ubwo uwo musore yari yaraguye, yari agifite ibyiringiro. Yashoboraga kurangwa n’imico myiza runaka. (Imigani 24:16; gereranya na 2 Ngoma 19:2, 3.) Bite se ku bihereranye n’abava mu mukumbi w’Imana muri iki gihe? Mbese, byaba bihuje n’ubwenge kuvuga ko tutakibafitiye icyizere bose, ko igihe cyose bagize imyifatire irangwa no kwigomeka, biba bigaragaza ko bacumuye ku mwuka wera w’Imana (Matayo 12:31, 32)? Si ko biri byanze bikunze. Bamwe muri bo bababazwa n’uko bayobye, kandi mu gihe runaka, abenshi muri abo bagarura umutima. Mushiki wacu umwe yatekereje ku gihe yamaze ari hanze y’umuteguro w’Imana, maze agira ati “sinigeze nibagirwa Yehova, habe n’umunsi n’umwe. Nahoraga nsenga nsaba ko mu buryo runaka, umunsi umwe, yazanyemerera nkagaruka mu kuri.”​—Zaburi 119:176.

14. Ni iki umwana w’ikirara yiyemeje gukora, kandi se, ni gute yagaragaje ukwicisha bugufi mu kubigenza atyo?

14 Ariko se, ni gute ababa barayobye bashobora kubyifatamo mu mimerere baba barimo? Mu mugani wa Yesu, umwana w’ikirara yiyemeje gusubira mu rugo agasaba se imbabazi. Umwana w’ikirara yigiriye inama y’uko yari kuzavuga ati “ ‘mpaka mbe nk’umugaragu wawe [ukorera ibihembo].’ ” Umugaragu wakoreraga ibihembo, yari nyakabyizi washoboraga no kwirukanwa akoze umunsi umwe. Uwo wari umwanya wo hasi kurusha ndetse uw’umugaragu, we mu buryo runaka, wari umeze nk’umwe mu bagize umuryango. Ubwo rero, uwo mwana w’ikirara ntiyatekerezaga ko yari gusaba ngo yongere asubizwe mu mwanya yahozemo ari umwana wo mu rugo. Yari yiteguye kwemera umwanya wo hasi y’iyindi yose, kugira ngo agaragaze ukuntu yari kugenda arushaho kuba indahemuka kuri se, uko bwije uko bukeye. Ariko kandi, uwo mwana w’ikirara yari gutangara.

Yakiranywe Igishyuhirane

15-17. (a) Uwo mubyeyi yabyifashemo ate, ubwo yabonaga umwana we? (b) Umwenda, impeta hamwe n’inkweto uwo mubyeyi yahaye umwana we byagaragazaga iki? (c) Kuba uwo mubyeyi yarakoresheje umunsi mukuru byagaragazaga iki?

15 “Agituruka kure, se aramubona, aramubabarira, arirukanka, aramuhobera, aramusoma. Uwo mwana aramubwira ati ‘data, nacumuye Iyo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’ Ariko se abwira abagaragu be ati ‘mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi, muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge, muzane n’ikimasa kibyibushye mukibage, turye twishime; kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none akaba azutse; yari yarazimiye, none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.”​—Luka 15:20-24.

16 Umubyeyi uwo ari we wese wuje urukundo yakwifuza ko umwana we agarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, dushobora kwiyumvisha ukuntu se w’uwo mwana w’ikirara yahozaga ijisho mu kayira kari imbere y’iwe, yiringiye yuko wenda umwana we yazagaruka mu rugo. Ubu noneho agize atya, amurabutswe muri ka kayira, arimo aza! Nta gushidikanya, uwo musore yari yarahinduye isura. Ariko kandi, “agituruka kure,” se yahise amumenya. Yirengagije ubushwambagara yari yambaye n’umutima wihebye yari afite; abona umuhungu we, nuko arirukanka ajya kumusanganira!

17 Uwo mubyeyi amaze kugera ku muhungu we amusanganiye, yaramuhobeye, amusomana ubwuzu. Hanyuma, ategeka abagaragu be ngo bazanire umwana we umwenda, impeta hamwe n’inkweto. Uwo mwenda ntiwari uyu usanzwe gusa, ahubwo wari umwenda “uruta iyindi”​—wenda wari utatswe n’imirimbo, nk’uwo baha umushyitsi w’imena. Kubera ko ubusanzwe abagaragu batambaraga impeta cyangwa inkweto, uwo mubyeyi yari arimo agaragaza ko umwana we yari arimo yakirwa ngo yongere abe umwe mu bagize umuryango. Ariko kandi, hari byinshi ndetse kurushaho uwo mubyeyi yakoze. Yategetse ko hakorwa umunsi mukuru kugira ngo bishimire ko umwana we yari yagarutse. Uko bigaragara, nta bwo uwo mugabo yababariye umwana we abigiranye akangononwa, cyangwa ngo abikorere gusa ko yari agarutse mu rugo; yashatse kumubabarira mu buryo bwuzuye. Byatumye agira ibyishimo.

18, 19. (a) Ni iki umugani w’umwana w’ikirara utwigisha ku byerekeye Yehova? (b) Ni gute Yehova “yihangana” ategereje ko umunyabyaha agaruka, nk’uko byagaragajwe n’imishyikirano yagiranye n’u Buyuda na Yerusalemu?

18 Kugeza aha se, ni iki umugani w’umwana w’ikirara utwigisha ku byerekeye Imana, iyo twahaweho igikundiro cyo gusenga? Mbere na mbere, utwigisha ko Yehova agira ‘ibambe n’imbabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi’ (Kuva 34:6). Ni koko, imbabazi ni umuco w’ingenzi w’Imana. Ni bwo buryo bwe busanzwe bwo kwita ku bafite ibyo bakeneye. Hanyuma, umugani wa Yesu utwigisha ko Yehova “[y]iteguye kubabarira” (Zaburi 86:5). Yitegereza mu buryo runaka abigiranye ubwitonzi, kugira ngo arebe ko hari ihinduka iryo ari ryo ryose ryo mu mutima abantu b’abanyabyaha bagira, rishobora gutuma abagirira ibambe.​—2 Ngoma 12:12; 16:9.

19 Urugero, tekereza ku bihereranye n’imishyikirano Imana yagiranye n’Abisirayeli. Umuhanuzi Yesaya yahumekewe na Yehova kugira ngo avuge iby’i Buyuda n’i Yerusalemu, ko hari ‘harwaye uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe.’ Ariko kandi, yanagize ati “igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe.” (Yesaya 1:5, 6; 30:18, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo; 55:7; Ezekiyeli 33:11.) Kimwe na wa mubyeyi uvugwa mu mugani wa Yesu, ni nk’aho Yehova na we ‘ahoza ijisho mu nzira.’ Ategerezanya amatsiko ko hagira uwo ari we wese wavuye mu nzu ye wayigarukamo. Mbese, ibyo si byo twagombye kwitega ko umubyeyi wuje urukundo yakora?​—Zaburi 103:13.

20, 21. (a) Ni mu buhe buryo hari abantu benshi muri iki gihe bareshywa n’imbabazi z’Imana? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Buri mwaka, habaho abantu benshi bareshywa n’imbabazi za Yehova, bigatuma bagarura umutima maze bakagaruka mu gusenga k’ukuri. Mbega ukuntu ibyo bishimisha abo bakunda! Reka dufate urugero rwa wa mubyeyi w’Umukristo wavuzwe tugitangira. Igishimishije, ni uko umukobwa we yaje kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka, ubu akaba akora umurimo w’igihe cyose. Yagize ati “mfite ibyishimo byose umuntu ashobora kugira muri iyi gahunda y’ibintu ishaje. Amarira narize bitewe n’agahinda, yaje guhinduka amarira y’ibyishimo.” Nta gushidikanya, Yehova na we arabyishimira!​—Imigani 27:11.

21 Ariko kandi, hari ibindi byinshi bikubiye mu mugani w’umwana w’ikirara. Yesu yakomeje inkuru ye, ku buryo yashyize itandukaniro hagati y’imbabazi za Yehova, n’imyifatire yo kutava ku izima no gucirana imanza yari yogeye mu banditsi n’Abafarisayo. Uko yabikoze​—n’icyo ibyo bisobanura kuri twe​—bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Imigani hamwe n’izindi ngero zavuzwe muri Bibiliya, ntibiba byanze bikunze ari ibintu nyakuri byabayeho. Ikindi kandi, kubera ko izo nkuru ziba zigamije gutanga isomo runaka mu bihereranye n’imyifatire, ntibiba ari ngombwa gushakisha icyo buri kantu kose gasobanura mu buryo bw’ikigereranyo.

b Ibisobanuro by’uwo mugani bihuje n’ubuhanuzi, byasuzumwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1989, ipaji ya 16 n’iya 17.—Mu Gifaransa.

Isubiramo

◻ Ni gute uko Yesu yabonaga ibyerekeranye no kugira imbabazi byari bitandukanye n’uko Abafarisayo babibonaga?

◻ Ni ba nde muri iki gihe bameze nk’umwana w’ikirara, kandi mu buhe buryo?

◻ Ni iyihe mimerere yatumye umwana w’ikirara agarura umutima?

◻ Ni gute se wa wa mwana w’ikirara yagiriye imbabazi umwana we wari wihannye?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]

BAGARUYE UMUTIMA

Ni iki cyafashije abantu bamwe na bamwe bari baraciwe mu itorero rya Gikristo, kugira ngo bagarure umutima? Ibisobanuro bikurikira biratanga urumuri kuri icyo kibazo.

“Nari nkizirikana mu mutima wanjye aho ukuri kuri. Imyaka namaze niga Bibiliya njya no mu materaniro ya Gikristo, yangizeho ingaruka zikomeye. Ni gute nashoboraga gukomeza gutera Yehova umugongo? Nta bwo yari yarantaye; ni jye wari waramutaye. Amaherezo, naje kwemera ko nibeshye kandi ko nanze kuva ku izima, kandi nemera ko igihe cyose Ijambo rya Yehova rihora ari ukuri—ko ‘ibyo umuntu abiba ari byo asarura.’ ”—Byavuzwe na C.W.

“Akana kanjye k’agakobwa katangiye kwiga kuvuga, maze birambabaza, kubera ko nashakaga kukigisha ibintu runaka, urugero nko kumenya uwo Yehova ari we, n’uburyo umuntu yamusenga. Sinashoboraga gusinzira, kandi igihe kimwe ari mu gicuku, nafashe imodoka njya mu busitani maze ndarira. Nararize, hanyuma nsenga Yehova bwa mbere nyuma y’igihe kirekire namaze ntasenga. Icyo nari nzi cyo, ni uko nari nkeneye Yehova mu mibereho yanjye, kandi niringiraga ko yashoboraga kumbabarira.”—Byavuzwe na G.H

“Iyo havukaga ikibazo gihereranye n’idini, nabwiraga abantu ko nshatse guhitamo idini ryigisha ukuri, nahitamo kuba umwe mu Bahamya ba Yehova. Hanyuma, navugaga ko nahoze ndi umwe muri bo, ariko nkaba ntarashoboye kubaho mu buryo buhuje n’ibyo nasabwaga kuzuza, bityo nkaza kubireka. Iyo byabaga bigenze bityo, akenshi numvaga umutima uncira urubanza kandi nkumva nta byishimo mfite. Amaherezo, naje kwemera ko ‘ndi mu mimerere ibabaje. Nkeneye kugira ihinduka runaka rikomeye.’ ”—Byavuzwe na C.N.

“Mu myaka mirongo itatu n’itanu ishize, jye n’umugabo wanjye twari twaraciwe mu itorero. Hanyuma, mu mwaka wa 1991, twatunguwe mu buryo bushimishije no kubona dusurwa n’abasaza babiri, batubwiye ko dushobora kongera kugarukira Yehova. Amezi atandatu nyuma y’aho, twagize ibyishimo byinshi bitewe n’uko twongeye kugarurwa mu itorero. Umugabo wanjye afite imyaka 79, naho jye nkaba mfite 63.”—Byavuzwe na C.A.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze