Nabonye Ikintu Cyiza Kurusha Zahabu
BYAVUZWE NA CHARLES MYLTON
Umunsi umwe, Papa yaravuze ati “reka twohereze Charlie muri Amerika, aho amafaranga yera ku biti. Ashobora kuzajya ayabona akayatwoherereza!”
KOKO rero, abantu batekerezaga ko imihanda yo muri Amerika ishashemo zahabu. Muri iyo minsi, imibereho yo mu Burayi bw’iburasirazuba yari ibakomereye cyane. Ababyeyi banjye bari bafite isambu nto, kandi bororaga inka nke n’inkoko. Nta mashanyarazi twagiraga cyangwa amazi mu nzu. Icyakora icyo gihe, nta n’undi muntu wo mu gace kacu wari ubifite.
Navukiye i Hoszowczyk ku itariki ya 1 Mutarama 1893, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 106. Umudugudu wacu wari i Galicia, iyo ikaba ari intara yahoze ari kamwe mu turere twari tugize ubwami bwa Otirishiya na Hongiriya. Muri iki gihe, Hoszowczyk iherereye mu burasirazuba bwa Polonye, hafi ya Silovakiya na Ukraine. Itumba ryaho ryabaga rikaze, kandi urubura rwabaga ari rwinshi. Igihe nari mfite imyaka igera hafi kuri irindwi, nakoraga urugendo rureshya hafi n’icya kabiri cya kirometero njya ku kagezi, maze ngasatura urubura rwafatanye nkoresheje agashoka, kugira ngo haboneke umwobo wo kuvomamo amazi. Nayajyanaga mu rugo maze Mama akayakoresha mu guteka no gukora isuku. Yameseraga imyenda kuri ako kagezi, yifashishije ibisate binini by’urubura rwafatanye, akaba ari byo ameseraho imyenda.
I Hoszowczyk nta mashuri yahabaga, ariko nize kuvuga Igipolonye, Ikirusiya, Igisilovake n’ururimi rwo muri Ukraine. Twarerewe mu idini ry’Aborutodogisi rya Kigiriki, kandi nari umuhereza. Ariko kandi n’ubwo nari nkiri muto, nishyizemo abapadiri bavugaga ko tutagomba kurya inyama ku wa Gatanu, nyamara bo bakazirya.
Bamwe mu ncuti zacu bari baragarutse bavuye gukora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bazanye amafaranga yo gukenura ingo zabo no kugura ibikoresho by’ubuhinzi. Ibyo ni byo byateye Papa kuvuga ibihereranye no kunyohereza muri Amerika, nkajyana n’abaturanyi bacu bateganyaga gusubirayo. Ubwo hari mu mwaka wa 1907, nkaba nari mfite imyaka 14.
Ndindagirira Muri Amerika
Bidatinze, nafashe ubwato, maze mu byumweru bibiri tuba twambukiranyije inyanja y’Atlantique. Icyo gihe, wagombaga kuba ufite amadolari 20, bitaba ibyo bakagusubiza iwanyu. Nari mfite igiceri cy’amadolari 20, bityo mba umwe mu bantu babarirwa muri za miriyoni banyuze ku kirwa cyitwa Ellis Island cyo muri leta ya New York, ari cyo rembo ryinjiraga muri Amerika. Birumvikana ko nasanze amafaranga atera ku biti, n’imihanda yaho idashashemo zahabu. Mu by’ukuri, imyinshi muri yo nta n’ubwo yari itunganyije!
Twafashe gari ya moshi ijya i Johnstown, ho muri leta ya Pennsylvania. Abagabo twari kumwe bari barigeze kujyayo mbere y’aho, kandi bari bazi resitora yari ifite amacumbi nashoboraga gusigaramo. Impamvu yari iyo kugira ngo nzashobore kubona mushiki wanjye wabaga ahitwa i Jerome, ho muri leta ya Pennsylvania, nyuma y’aho nkaba naraje kumenya ko hari mu birometero 25 gusa uvuye aho. Ariko kandi, navugaga Yarome aho kuvuga Jerome, bitewe n’uko mu rurimi rw’iwacu rwa kavukire, “J” ivugwa nka “Y”. Nta muntu wari warigeze yumva Yarome; bityo rero nari ndi mu gihugu cy’amahanga, nta Cyongereza na gike mvuga, kandi mfite amafaranga make.
Buri gitondo najyaga gushakisha akazi. Ku biro byatangaga akazi, abantu babiri cyangwa batatu bonyine ni bo bashoboraga kwemererwa, mu mbaga y’abantu babaga batonze umurongo hanze. Bityo rero, buri munsi nasubiraga kuri rya cumbi kwiga Icyongereza, nifashishije ibitabo byo kwiyigishirizamo. Rimwe na rimwe, najyaga mbona akazi k’ibiraka, ariko haje guhita amezi menshi ntakabona, maze amafaranga hafi ya yose atangira kunshirana.
Mbonana n’Abavandimwe Banjye
Umunsi umwe, nanyuze ku ihoteli yari ifite bare hafi y’aho gari ya moshi ihagarara. Ibyo kurya byaho byahumuraga neza cyane! Imigati, inyama zo mu bwoko bwa saucisse n’ibindi byo kurya kuri iyo bare babitangiraga ubuntu, iyo umuntu yabaga aguze inzoga, ikaba yaragurwaga amasantimu atanu ku kirahuri kinini. N’ubwo nari ntarageza ku myaka yo kujya mu kabari, umukozi wo muri iyo bare yangiriye impuhwe maze anyemerera ko ngura inzoga.
Mu gihe nari ndimo ndya, hari abagabo binjiye bavuga ngo “nimunywe vuba! Gari ya moshi ijya i Jerome iraje.”
Nuko ndababaza nti “muravuga i Yarome?”
Baransubiza bati “oya, ni i Jerome.” Icyo gihe ni bwo namenye aho mushiki wanjye yabaga. Mu by’ukuri, kuri iyo bare nahahuriye n’umugabo wari uturanye na we, batandukanyijwe n’amazu atatu gusa! Ku bw’ibyo rero, naguze itike ya gari ya moshi, maze amaherezo mbonana na mushiki wanjye.
Mushiki wanjye n’umugabo we, bari bafite resitora yari irimo n’amacumbi y’abakozi bo mu birombe bacukuragamo nyiramugengeri, maze mbana na bo. Banshakiye akazi ko kurinda ipombo yatumaga amazi atinjira mu birombe. Igihe cyose yapfaga, nagombaga guhamagara umukanishi. Ako kazi nagahemberwaga amasantimu 15 ku munsi. Hanyuma, naje gukora ku muhanda wa gari ya moshi, mu ibumbiro ry’amatafari, ndetse nanabaye umukozi w’umuryango w’iby’ubwishingizi. Nyuma y’aho, nimukiye i Pittsburgh, aho mukuru wanjye Steve yabaga. Twakoze mu nganda zikora ibyuma bikomeye bita acier. Sinigeze ngira amafaranga ahagije ku buryo nagira ayo noherereza ab’imuhira.
Ngira Umuryango Hanyuma Nkaza Gupfusha
Umunsi umwe nari ndi mu nzira njya ku kazi, mbona umukobwa wari uhagaze imbere y’inzu, akaba yari umukozi ushinzwe isuku muri iyo nzu. Nuko ntekereza mu mutima nti ‘mbega mbega, ni mwiza rwose pe.’ Mu byumweru bitatu nyuma y’aho, hakaba hari mu mwaka wa 1917, jye na Helen twarashyingiranywe. Mu myaka icumi yakurikiyeho, twari tumaze kubyarana abana batandatu, umwe muri bo akaba yarapfuye akiri uruhinja.
Mu mwaka wa 1918, umuryango witwa Pittsburgh Railways wampaye akazi ko gutwara imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa za gari ya moshi. Hafi y’ikigo izo modoka z’uwo muryango zararagamo, hari ka resitora gato, aho umuntu yashoboraga kunywera agakombe k’ikawa. Abagabo babiri b’Abagiriki ba nyir’ako karesitora, basaga n’aho nta cyo bitayeho iyo wagiraga icyo utumiza, igihe cyose babaga bakikubwiriza ibyanditswe muri Bibiliya. Narababwiye nti “ubwo se murashaka kumbwira ko abantu bose bayobye, mukaba ari mwebwe babiri mwenyine muri mu kuri?”
Baransubije bati “ngaho irebere aho byanditswe muri Bibiliya!” Ariko icyo gihe, ntibashoboye kubinyemeza.
Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 1928, umukunzi wanjye Helen yaje kurwara. Kugira ngo abana bitabweho neza kurushaho, nabajyanye kwibera kwa mushiki wanjye n’umugabo we i Jerome. Muri icyo gihe, bari baraguze isambu. Najyaga gusura abana kenshi kandi buri kwezi ngatanga amafaranga yo kwishyura ibyo kurya bahabwaga. Nanabohererezaga imyambaro. Ikibabaje ariko, ni uko imimerere ya Helen yarushijeho kuzamba, maze akaza gupfa ku itariki ya 27 Kanama 1930.
Numvaga nigunze kandi nshenjaguwe. Ubwo najyaga gushaka padiri mu bihereranye no gukora gahunda z’ihamba, yarambwiye ati “ntukiri uwo mu idini ryacu. Umaze igihe gisaga umwaka udatanga amaturo.”
Namusobanuriye ko umugore wanjye yari amaze igihe kinini arwaye, kandi ko udufaranga twose nabaga nsaguye naduhaga abana banjye, kugira ngo baduture mu kiliziya i Jerome. Ariko kandi, kugira ngo padiri yemere gukora imihango y’ihamba, byabaye ngombwa ko mbanza kuguza amadolari 50 yo kwishyura ibirarane by’amaturo. Nanone kandi, padiri yashakaga andi madolari 15 kugira ngo asomere Misa kwa muramukazi wanjye, aho incuti n’abagize umuryango bari bateganyije guhurira kugira ngo basezere kuri Helen. Sinashoboye kubona ayo madolari 15, ariko padiri yanyemereye gusoma Misa ninemera ko nzamuha ayo mafaranga nahembwe.
Umunsi wo guhembwa ugeze, nari nkeneye gukoresha ayo mafaranga nkagurira abana inkweto n’imyambaro by’ishuri. Nyuma y’ibyumweru bigera hafi kuri bibiri, padiri yateze imodoka nari ntwaye ari ku rugendo. Nuko arambwira ati “uracyandimo ya madolari 15.” Hanyuma, ubwo yari ageze aho aviramo agasohoka, yanteye ubwoba ambwira ati “ngiye kwa shobuja, mubwire agukate ayo mafaranga ku mushahara wawe ayampe.”
Akazi karangiye, nagiye ku mukoresha wanjye maze mubwira ibyabaye. N’ubwo yari Umugatolika, yagize ati “uwo mupadiri naza hano, nzamubwira irindi ku mutima, maze ikibyimbye kimeneke!” Ibyo byatumye ntangira gutekereza nti ‘abapadiri bashaka amafaranga yacu gusa, nyamara nta kintu na kimwe bajya batwigisha kuri Bibiliya.’
Menya Ukuri
Ubwo nongeraga kujya kuri ka karesitora ka ba bagabo babiri b’Abagiriki, twaganiriye ku kibazo nagiranye na padiri. Ingaruka zabaye iz’uko natangiye kwigana n’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Najyaga ndara nsoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ijoro ryose. Namenye ko Helen atarimo ababarizwa muri purigatori nk’uko padiri yari yarabivuze, ahubwo ko yari asinziriye mu rupfu (Yobu 14:13, 14; Yohana 11:11-14). Mu by’ukuri, nari mbonye ikintu cyiza cyane kurusha zahabu—ari ko kuri!
Mu byumweru bike nyuma y’aho, ubwo najyaga guteranira hamwe n’Abigishwa ba Bibiliya ku ncuro ya mbere ahitwa i Garden Theatre ho muri Pittsburgh, namanitse ukuboko maze ndavuga nti “uyu mugoroba namenye byinshi ku bihereranye na Bibiliya, kurusha ibyo nize mu myaka yose namaze ndi Umugatolika.” Nyuma y’aho, ubwo babazaga abashakaga kuzifatanya mu murimo wo kubwiriza bukeye bw’aho, nongeye kumanika ukuboko.
Hanyuma, ku itariki ya 4 Ukwakira 1931, nagaragaje ko niyeguriye Yehova mbatizwa mu mazi. Hagati aho, nashoboye gukodesha inzu, maze ngarura abana kugira ngo tubane, nshaka umuyaya wo kumfasha kubitaho. N’ubwo nari mfite inshingano zirebana n’umuryango, kuva muri Mutarama 1932 kugeza muri Kamena 1933, nifatanyije mu murimo wihariye witwaga ubufasha, nkaba narawumaragamo amasaha ari hagati ya 50 na 60 buri kwezi, mbwira abandi ibihereranye na Bibiliya.
Muri icyo gihe, natangiye kujya nterera akajisho ku mukobwa umwe mwiza, wasaga n’aho buri gihe yagendaga mu modoka natwaraga, agiye ku kazi cyangwa avuyeyo. Twajyaga turebanira mu ndorerwamo y’imodoka yagenewe kureba ibiri inyuma. Nguko uko namenyanye na Mary. Twararambagizanyije, maze dushyingiranwa mu mwaka wa 1936.
Mu mwaka wa 1949, uburambe nari mfite ku kazi bwatumye nshobora guhitamo gahunda y’akazi yanyemereraga gukora ubupayiniya, nk’uko umurimo w’igihe cyose witwa. Umukobwa wanjye muto mu bandi witwa Jean yari yaratangiye ubupayiniya mu mwaka wa 1945, maze dukorera hamwe ubupayiniya. Nyuma y’aho, Jean yamenyanye na Sam Friend wakoraga kuri Beteli, ku cyicaro gikuru cyo mu rwego rw’isi yose cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn, muri leta ya New York.a Bashyingiranywe mu mwaka wa 1952. Nakomeje gukora ubupayiniya i Pittsburgh kandi nkayobora ibyigisho bya Bibiliya byinshi, hakaba hari igihe nayoboreraga ibyo byigisho imiryango 14 itandukanye buri cyumweru. Mu mwaka wa 1958, nahawe ikiruhuko cy’iza bukuru kuri ka kazi kanjye ko gutwara imodoka. Nyuma y’aho, gukora ubupayiniya byari byoroshye, bitewe n’uko ntari ngisabwa gukora akazi k’umubiri k’amasaha umunani ku munsi.
Mu mwaka wa 1983, Mary yararwaye. Nagerageje kumwitaho nk’uko yari yaranyitayeho cyane mu myaka igera hafi kuri 50. Amaherezo, yaje gupfa ku itariki ya 14 Nzeri 1986.
Ngera Aho Navukiye
Mu mwaka wa 1989, Jean na Sam banjyanye mu makoraniro yabereye muri Polonye. Twanasuye akarere nakuriyemo. Igihe Abarusiya bigaruriraga ako gace k’isi, bahinduye amazina y’imijyi kandi bimurira abantu mu bindi bihugu. Mukuru wanjye umwe yimuriwe muri Istanbul, naho mushiki wanjye yimurirwa mu Burusiya. Kandi n’izina ry’umudugudu w’iwacu ntiryari rizwi mu bantu twayoboje.
Hanyuma, natangiye kubona imisozi yari ikiri kure, nkabona nsa n’uyizi. Uko twagendaga tuyisatira, natangiye kubona ibindi bimenyetso ndabimenya—agasozi, umuhanda wigabanyamo ibiri, urusengero, n’iteme ryambukiranya umugezi. Hanyuma mu buryo butari bwitezwe, twagize dutya tubona icyapa cyanditsweho ngo “Hoszowczyk”! Hari hashize igihe gito Abakomunisiti batakaje ububasha bwabo, bityo amazina gakondo y’imirenge akaba yari yarongeye gushyirwaho.
Inzu yacu ntiyari igihari, ariko hari hari ifuru yari yarahoze ikoreshwa mu gutekera hanze, igice cyayo kikaba cyari cyararenzweho n’ubutaka. Hanyuma, nerekanye igiti kinini mvuga nti “nimurebe kiriya giti. Nagiteye ntarajya muri Amerika. None nimurebe ukuntu cyabaye inganzamarumbo!” Nyuma y’aho, twagiye mu marimbi kureba ko twabona amazina y’abantu bo mu muryango wacu, ariko ntitwabona na rimwe.
Gushyira Ukuri mu Mwanya wa Mbere
Igihe Jean yapfushaga umugabo mu mwaka wa 1993, yambajije niba nshaka ko yava kuri Beteli kugira ngo anyiteho. Namubwiye ko icyo cyaba ari cyo kintu kibi kurusha ibindi byose ashobora gukora, kandi na n’ubu ni uko mbibona. Nirwanyeho kugeza mfite imyaka 102, ariko icyo gihe noneho byabaye ngombwa ko njyanwa mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru. Ndacyari umusaza mu Itorero rya Bellevue, i Pittsburgh, kandi ku Cyumweru abavandimwe baza kunjyana ku Nzu y’Ubwami. N’ubwo umurimo wanjye wo kubwiriza ubu ufite inzitizi koko, ndacyari ku rutonde rw’abapayiniya b’abanyantege nke.
Mu myaka myinshi, nagiye njya mu mashuri yihariye yo gutoza abagenzuzi yateguwe na Watch Tower Society. Mu kwezi k’Ukuboza guheruka, nagiye mu byiciro bimwe na bimwe by’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rigenewe abasaza b’amatorero. Kandi ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa Mata guheruka, Jean yanjyanye mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, nkaba naragiye mfatana uburemere ibihereranye no kwifatanya muri uwo muhango buri mwaka, kuva mu wa 1931.
Bamwe mu bo niganye na bo Bibiliya, ubu ni abasaza, abandi ni abamisiyonari muri Amerika y’Amajyepfo, abandi na bo baruzukuruje, bakaba bakorera Imana bafatanyije n’abana babo. Batatu mu bana banjye bwite—ari bo Mary Jane, John, na Jean—hamwe n’abenshi mu bana babo n’abuzukuru babo, bakorera Yehova Imana mu budahemuka. Icyo nsenga nsaba, ni uko umunsi umwe, undi mukobwa wanjye n’abandi buzukuru n’abuzukuruza banjye na bo bazabigenza batyo.
Ubu, mu gihe mfite imyaka 105, ndacyatera buri wese inkunga yo kwiga Bibiliya no kubwira abandi ibihereranye n’ibyo yamenye. Ni koko, nzi neza ko iyo ugumye hafi ya Yehova, utigera na rimwe uteterezwa. Icyo gihe rero, nawe ushobora kwibonera ibintu byiza kurusha zahabu ishobora kwangirika—ni ukuvuga ukuri gutuma tugirana imishyikirano y’agaciro n’Uwo Dukesha Ubuzima, ari we Yehova Imana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inkuru y’imibereho ya Sam Friend, iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1986, ku ipaji ya 22-26.—Mu Gifaransa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Igihe natwaraga ya modoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa za gari ya moshi
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru, aho mba ubu
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Cya cyapa twabonye ku muhanda mu mwaka wa 1989