ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/11 pp. 3-4
  • Impamvu Bakoresha Urugomo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu Bakoresha Urugomo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Abantu Baba Abanyarugomo
  • Ese urugomo ruzashira?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Impamvu zituma habaho urugomo
    Nimukanguke!—2012
  • Urugomo
    Nimukanguke!—2015
  • Jya ufata abandi nk’uko Imana ibyifuza
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/11 pp. 3-4

Impamvu Bakoresha Urugomo

I DENVER muri Leta ya Colorado ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari uruhinja rwavutse rudashyitse, rufite ibyumweru 27 (hafi amezi arindwi). Ako kana k’agahungu kabayeho, maze nyuma y’amezi atatu kitabwaho bikomeye n’abaganga mu bitaro, gasubizwa ababyeyi bako imuhira. Nyuma y’ibyumweru bitatu, ako kana kagaruwe mu bitaro. Kubera iki? Ako kana kari kakomeretse udutsi twinshi two mu bwonko mu buryo bukomeye, bitewe n’uko se yari yagacetse. Se ntiyashoboraga kwihanganira induru ako kana kavuzaga karira. Ako gahungu karahumye kandi karamugara. Ubuvuzi bwo muri iki gihe bwagakijije ingorane kari kagize kavuka, ariko ntibwashoboraga kugakiza urugomo rwa se.

Abana batabarika bagirirwa ibya mfura mbi, bagakubitwa cyangwa bakicirwa hamwe mu hantu huzuye urugomo kurusha ahandi ku isi​—ni ukuvuga mu rugo! Hari bamwe bavuga ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, abana bagera ku 5.000 bapfa buri mwaka bazize ababyeyi babo! Kandi abana si bo bonyine bibasirwa. Dukurikije ikinyamakuru cyitwa World Health, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, “gufata abagore nabi, ni yo mpamvu y’ibanze mu zituma abagore bari mu kigero cyo kubyara bahura n’ingorane.” Bite se mu bindi bihugu? “Kuva ku bagore bangana na kimwe cya gatatu kugera ku basaga kimwe cya kabiri cy’abagore babajijwe mu iperereza ryakozwe [mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere], bavuze ko bakubitwa n’abo bashakanye.” Koko rero, urugomo rurimo ruraca ibintu, cyane cyane mu ngo.

Abagabo n’abagore benshi, bagerageza guhosha ubwumvikane buke baba bafitanye bakoresheje urugomo. Mu bihugu bimwe na bimwe, ababyeyi n’abarimu bakoresha urugomo, kugira ngo bature abana umujinya. Hari abakunda gukoresha igitugu bagahutaza abo barusha imbaraga bagamije kwishimisha gusa, bityo bakabashyiraho urugomo. Kuki abantu baba abanyarugomo bene ako kageni?

Impamvu Abantu Baba Abanyarugomo

Hari bamwe bavuga ko abantu bavuka ari abanyarugomo muri kamere yabo. N’ubwo muri rusange ubugizi bwa nabi bwagabanutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwariyongereye mu rubyiruko. Kandi ibyo gushishikazwa n’urugomo byariyongereye. Televiziyo eshatu zikomeye cyane, zakubye kabiri umubare w’inkuru z’ubugizi bwa nabi zihitisha, kandi zikuba gatatu ibikorwa by’ubwicanyi zerekana. Koko rero, mu bugizi bwa nabi harimo ubucuruzi bukomeye! Uwitwa Karl Menninger, akaba ari umuhanga wazobereye mu kuvura indwara zo mu mutwe, yagize ati “ntitwihanganira urugomo gusa, ahubwo tunandika ibihereranye na rwo ku mapaji ya mbere y’ibinyamakuru byacu. Kimwe cya gatatu, cyangwa kimwe cya kane cya porogaramu zihita kuri televiziyo zacu, zirukoresha mu gushimisha abana bacu. Ntiturworora byonyine! Bagenzi banjye, ahubwo turanarwishimira.”

Ubushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi bwa vuba aha, buvuga ko imikorere y’ubwonko hamwe n’ibidukikije, bifitanye isano ikomeye n’urugomo ruba mu bantu. Dr. Markus J. Kruesi wo muri Kaminuza y’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Myifatire y’Urubyiruko cyo muri Leta ya Illinois, yagize ati “icyo twese dutangiye guhurizaho, ni uko imimerere mibi idukikije abana benshi cyane bagenda barushaho gushyirwamo, mu by’ukuri irimo ituma habaho icyorezo cy’urugomo. Ibintu bidukikije birimo biba, mu by’ukuri birimo biratuma mu miterere y’ubwonko habamo ihinduka, rituma abantu barushaho gukora ibintu bahubutse.” Igitabo cyitwa Inside the Brain kivuga ko hari ibintu runaka, urugero nko “gusenyuka kw’imiryango, ukwiyongera kw’imiryango igizwe n’umubyeyi umwe, ubukene bwabaye akarande, hamwe no gusabikwa n’ibiyobyabwenge, bishobora mu by’ukuri gutuma imikorere yo mu rwego rwa shimi y’ubwonko ihinduka imyifatire y’urugomo​—ibyo bikaba ari ibintu abantu bajyaga batekereza ko bidashoboka.”

Bavuga ko ihinduka riba mu bwonko rikubiyemo no kugabanuka kw’igipimo cy’imisemburo yitwa sérotonine iba mu bwonko, itekerezwaho ko icubya amahane. Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoga zishobora kugabanya igipimo cy’imisemburo ya sérotonine mu bwonko, ibyo bikaba bituma isano izwi kuva kera, iri hagati y’urugomo no kunywa inzoga nyinshi, igira ishingiro ryo mu rwego rwa siyansi.

Ariko kandi, hari ikindi kintu gituma urugomo rwiyongera muri iki gihe. Bibiliya, igitabo cyiringirwa cy’ubuhanuzi, kiduha umuburo kigira kiti “wibuke yuko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe birushya. Abantu bazaba bikunda, ari abanyamururumba, biyemera kandi birarira; . . . bazaba batagira ineza, ari indashima, basebanya, bagira urugomo, kandi bafite umutima wa kinyamaswa; bazanga ibyiza; bazaba bagambana, nta cyo bitayeho kandi buzuye ubwibone . . . Ujye utera umugongo bene abo bantu.” (2 Timoteyo 3:1-5, Today’s English Version.) Koko rero, urugomo tubona muri iki gihe, ni isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya buhereranye n’ ‘iminsi y’imperuka.’

Hari n’ikindi kintu gituma iki gihe kibamo urugomo mu buryo bwihariye. Bibiliya igira iti “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Diyabule hamwe n’ikivunge cy’abadayimoni be benshi, birukanwe mu ijuru, none ubu barimo barasuka ubugome bwabo bwose ku bantu. Diyabule, “umwami utegeka ikirere,” arimo arakoresha ‘umwuka ukorera mu batumvira,’ bigatuma isi igenda irushaho kuba ahantu huzuye urugomo.​—Abefeso 2:2.

None se, ni gute twahangana n’ “ikirere” cy’isi ya none cyuzuye urugomo? Kandi se, ni gute twakemura ibibazo nta rugomo?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

Abana batabarika bagirirwa ibya mfura mbi, bagakubitwa, cyangwa bakicirwa hamwe mu hantu huzuye urugomo kurusha ahandi ku isi​—ni ukuvuga mu rugo!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze